Blog

  • Murera igiye gusubira mu matsinda y’imikino Nyafurika itavunitse! CAF yatangaje amakuru meza cyane ku ikipe ya Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwitwara neza ikagera mu Matsinda, Rayon Sports iri makipe 12 yahawe icyubahiro na CAF cyo kutanyura mu ijonjora rya mbere ry'irushanwa nyafurika rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo.

    Bivuze ngo iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru, izakina umukino umwe gusa ubundi ihite isubira mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

    Source : https://yegob.rw/murera-igiye-gusubira-mu-matsinda-yimikino-nyafurika-itavutse/

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yaba igiye kuba iy’abahashyi ndetse n’abadiyasipora – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi nyuma yaho bikomeje kugorana kuba yabona intsinzi byaba bigiye guhinduka tukabona ikipe itsinda.

    Tumaze igihe kitari gito ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ishaka cyane kujya mu marushanwa atandukanye harimo igikombe cy'Afurika cyangwa igikombe cy'isi ariko ugasanga umutima urabishaka ibikorwa ndetse n'umubiri bikanga.

    Birasa nkaho nubundi dushobora gukomeza kujya dutegereze intsinzi ariko nituyibone bitewe ni uko ubuuyobozi bushya bwa FERWAFA buyobowe na Alphonse Munyentwari butangiranye no gutera uwinyuma abakinnyi b'abanyarwanda bari muri iyi Shampiyona yacu.

    Biravugwa ko hagiye kongerwa umubare w'abanyamahanga bari bemewe muri Shampiyona ukava kuri 5 ukagera kuri 7, bivuze ko abanyarwanda bazaba bemewe gukina ni 4 kandi nabo bakoze cyane, bishobora gutuma hari imyanya tuburaho abakinnyi kereka hagize igikorwa.

    Hari amakuru dufite avuga ko ubu buyobozi bwa Munyentwari Alphonse bushaka guhindura ibintu kuri iyi ngoma yabo. Mu bigomba guhinduka harimo intsinzwi y'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi imaze igihe ibabaza abanyarwanda.

    Uko bimeza bivugwa ko Munyentwari Alphonse kuva yaza arimo kubaza amakuru niba Leandre Willy Essomba Onana yakongera akemera ibiganiro agakinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda. Abandi bavugwa iyi kipe y'igihugu igomba kuzana barimo umuzamu Sebwato Nikolas ukinira ikipe ya Mukura Victory Sports ndetse hakanashakwa abandi banyamahanga bakomeye batakiniye ikipe z'ibihugu byabo.

    Uyu muyobozi wa FERWAFA twanamenye ko we agiye gushyira imbaraga nyinshi kugirango b'abakinnyi bafite ababyeyi b'abanyarwanda batuye mu bihugu by'i Burayi ndetse no mu bindi bihugu bakiyongera ku bakina hanze y'u Rwanda bavuye hano mu Rwanda kugirango ikipe y'igihugu ikomere nkuko abishaka.

    Mu minsi ishize nibwo byavuzwe ko umutoza Carlo Alos Ferrer agiye gusezera ku ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ariko bishoboka ko byagizwemo uruhare ni ubu buyobozi bushya bwa FERWAFA kuko bushaka kuzana undi mutoza mushya ukomeye ariko binahurira yuko Carlos yabonye akandi kazi kazamuhemba ibyo yifuza.

    Mu myaka iri imbere dushobora kubona ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ikomeye mu gihe ibyo ubu buyobozi bushya butangaza byashyirwa mu bikorwa ndetse hakirengagizwa ibyabaye mu minsi ishize, bakubaka ibishya.

     

     

    Source : https://yegob.rw/ikipe-yigihugu-yu-rwanda-amavubi-yaba-igiye-kuba-iyabahashyi-ndetse-nabadiyasipora/

  • Tombora ya CAF Champions League: APR FC izabanza kwasa ikibonobono! APR Fc yatomboye neza muri CAF Champions League gusa izakurikizaho ikipe y’ubukombe muri Africa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tombora y'amakipe azakina imikino ya CAF Champions League, isize ikipe ya APR Fc itomboye agakipe koroshye gusa niramuka igakuyemo izahita ihura n'ikigugu muri Africa.

    Tombola ya CAF Champions League, APR FC yisanze izakina n'ikipe ya Gadidka yo muri Somalia , gusa APR Fc niramuka ikoje izakina na Pyramids yo mu Misiri.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-izabanza-kwasa-ikibonobono-apr-fc-yatomboye-neza-muri-caf-champions-league-gusa-izakurikizaho-ikipe-yubukombe-muri-africa/

  • Ni umwe mu bagabo bahinduye ubuzima bwange! Umuhanzi Roskana yasutse amarangamutima ye kuri Element amubwira amagambo yuzuye urukundo ku isabukuru ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukiri mushya muri muzika nyarwanda uzwi kw'izina rya Roskana wamenyekanye mu ndirimbo Foi de toi yakoranye na Element ndetse na Bruce Melodie yasutse amarangamutima ye kuri Element.

    Kuri uyu munsi nibwo yari isabukuru yamavuko ya Element ukomeje kwigarurira imitima ya benshi mu magambo yuzuye gushimagiza Roskana yageneye ubutumwa Element

    Yagize ati:' Ni umwe mu bagabo bahinduye ubuzima bwange abushyira kurundi rwego, Urakoze maraso, Usibye ibyo, uyumunsi ni umunsi wamavuko ye, Nishimiye gukura kwawe umwanya munini! Wuzure umunezero, amahoro n'urukundo! Turagukunda rwose! Isabukuru nziza '

    Source : https://yegob.rw/ni-umwe-mu-bagabo-bahinduye-ubuzima-bwange-umuhanzi-roskana-yasutse-amarangamutima-ye-kuri-element-amubwira-amagambo-yuzuye-urukundo-ku-isabukuru-ye/

  • Abakobwa: Sobanukirwa ubutumwa 9 umusore asho… – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe umugabo ashobora kuvuga cyangwa gukora ikintu kimwe kikaba kibumbatiye byinshi bijyanye n'ibyo atekereza ariko burya ngo mu guhoberana byo ni akarusho.

    Sobanukirwa ibyiza n'ibibi bishobora gutambutswa nk'ubutumwa igihe umugabo cyangwa umusore aguhobeye.

    1. Kuguhobere kubera ari ngombwa

    Ibi ni nka cya gihe winjira ahantu ari kumwe n'abandi akaba yaguhobera nk'uko biri kugenda no ku bandi. Aha ashobora kuguhobera muri mu bandi akaba yanagusoma. 

    Ibi akenshi ntukwiye kubyuririraho ngo ufate umwanzuro w'uburyo mubanye kuko hari ubwo abikora agaragaza ko aguhaye ikaze mu nshuti ze, hakaba n'ubwo abikoze kuko byari ngombwa nk'uko yaba yabikoreye abandi ndetse mukaba mutahura mwenyine ngo aguhobere gutyo.

    2. Niba aguhobera mwihishe gusa, aba akwanga

    Umusore uzaguhobera kuko muri mwenyine ntafungure amarangamutima ye ngo aguhoberere no mu bandi aba akubeshya ntaba agukunda. Akenshi umuntu ukunda ntuterwa ipfunwe no kubigaragaza mu ruhame. Umusore nk'uyu uzagerageze kumuhoberera mu ruhame urebe uko bigenda, hari ubwo azakwishisha cyangwa ubone ko bimuteye kudatekana, uzamenye ko mutari mu murongo umwe.

    3. Kuguhobera ubona ko abihubukiye

    Hari umuntu uzaguhobera nk'umurabyo ku buryo bingana n'akanya umuntu ahumbyamo. Uko guhoberana guteye gutyo byerekana ko adashishikajwe nawe cyangwa adatewe ishema no gukomeza ahoberanye nawe igihe kirekire. 

    Bishobora kugenda bikemuka uko mugenda mumarana igihe ariko niba utekereza ko koko akwiyumvamo cyane, akaba agutinya ntabivuge, mwikururire umumarane umwanya muto, urebe uko bigenda. Abasore bakunda igitsinagore kizi gufata iya mbere kuruta bamwe bagenda goyigoyi mu bintu.

    4. Igihe agaragaza ko akeneye cyane ko muhoberana, arifuza kukuba hafi

    Abasore baba bashaka kwitwara neza no kubika amarangamutima yabo, bategereza ko umukobwa ari we uza abasanganira ngo abahobere. Aba uzabona kenshi bitaruye aho uri kandi badashaka kukwegera. 

    Ariko ubwo azarambura amaboko ye akaguhobera ntumwangire, arifuza ko umubiri wawe wegerana n'uwe. Uko guhoberana kuba kuzuye amarangamutima kandi uzasanga kutitaye ku hantu biri gukorerwa.

    5. Kuguhobera n'amaboko yombi cyangwa kumwe

    Umusore uguhobera n'ukuboko kumwe byerekana ko atakwitayeho (ubusanzwe babyita gukoza imbagara). Naho urekura amaboko ye yose aba ari kuguha agaciro kose ukeneye. 

    Umusore w'ukuri ntahisha amarangamutima ye y’uko akwiyumvamo cyane iyo agukunda, aguhobera wese ntacyo yikanga, yerekana ko ntacyo yagukinga kandi ko atakwishisha.

    6. Iyo agiye mu gihirahiro mbere yo kurambura amaboko

    Akenshi uzasanga abagabo badakunze guhita bihutira kubwira abakobwa ibyo bakeneye, ahubwo asa n'ufashe akanya agahumeka gato akabona kukubwira. 

    Umugabo uzajya kuguhobera ukabona abanje kujya mu gihirahiro uzamenye ko afite ibindi ashaka kukubwira atabashije kwihutira kuvuga. Hari ubwo aba atekereza uburyo uri bubyakire. Nubona iki kimenyetso uzashake uburyo umworohereza abashe gutambutsa ubutumwa agufitiye.

    7. Kuguhobera neza mwegeranye cyane

    Hari itandukaniro hagati yo guhobera neza ndetse no kwegerana. Bituma mwumva mwuzuranye bijya gusa n’aho muryamye mu buriri. Iyo aguhobeye atyo akwiyegereje cyane ni uko aba agukunze cyane kandi ataba ashaka kwibona n'undi muntu wundi utari wowe. Uguhoberana gutyo bituma nawe umwiyumvamo cyane, bigatuma usigara uri mu munezero mwinshi.

    8. Niba ahise acika intege ari mu maboko yawe igihe muhoberana

    Igihe umusore cyangwa umugabo ari kuguhobera agasa n'ucitse intege ndetse akaguma mu maboko yawe ari wowe ugumye ku mufata, ni ikimenyetso cy'uko akwifuza ko umuba hafi. Ni ngombwa guha agaciro no kwita kuri buri myitwarire y'umusore igihe muhoberana.

    9. Kuguhobera atuje kandi agukomeje bivuzeko ashaka kukurinda ibibi

    Birashoboka ko hari ibyakubabaje ukaba ukeneye umuntu wo kukuba hafi ngo agukomeze, cyangwa se ukeneye ugushimisha. Niba akoresha imbaraga ze zose ngo agushimishe, atuje kandi n'umuhate, arashaka kukwereka ko akwitayeho kandi ko yifuza kukubona wishimye cyane. Reka urwo Rukundo rwinjire kandi rushinge imizi ruhame.

    Ibi ntibivuze ko uzagenzura buri wese n'uwo muhoberaniye mu muhanda, mu materaniro n'ahandi nkaho. Ahubwo ni wamusore mukundana cyangwa ukeka ko ashobora kuba agukunda. Ikindi n'uwo ukunda ukaba utarabimubwira ariko uzi ko hari uburyo ashobora kuba abikeka nawe ashobora kugira ibyo akugaragariza binyuze mu guhoberana.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132368/abakobwa-sobanukirwa-ubutumwa-9-umusore-ashobora-gutambukiriza-mu-kuguhobera-132368.html

  • Umwana yabaye Igitambo: Abayobozi bitabiriye… – #rwanda #RwOT

    Mu ibaruwa uyu muyobozi yandikiye Inama Njyanama y'Akarere ka Musanze yavuze ko 'kuba yaragaragaye muri uyu muhango wo kwimika Umutware w'Abakono abyicuza kandi akaba abifata nk'ikosa rikomeye kuko bisubiza inyuma intambwe y'ubumwe n'ubwiyunge Abanyarwanda bamaze gutera'. 

    Ati 'Ndicuza kuba tariki 9 Nyakanga naritabiriye umuhango wabereye mu Murenge wa Kinigi, ugamije gucamo Abanyarwanda ibice hashingiwe ku moko. Muri uyu muhango nari umushyitsi mukuru, ni igikorwa gisubiza inyuma ibyagezweho mu kubaka ubumwe bw'abaturage. Ntabwo byari bikwiriye ko nyobora igikorwa nk'iki nk'umushyitsi mukuru.'  

    Mu ibaruwa  yo kwegura  yagize ati'Nyuma yo kwitekerezaho cyane, nsanze ntakomeza inshingano nka Visi Meya ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu. Kubera izi mpamvu, ntanze ubwegure bwanjye. Ndongera kwicuza kubera aya makosa kandi nizeza ko nzakoresha uko nshoboye ngo ngarurirwe icyizere n'igihugu n'ubuyobozi bwacyo.'

    Uyu   Andrew Rucyahana Mpuhwe   muri uyu muhango  wo Kwimika Umutware w'Abakono  yarikumwe  na Se umubyara ,Bishop John Rucyahana, Gitifu  w'Akarere ka Musanze, Kanayoge Alex ,Visi Perezida wa Sena y'u Rwanda ndetse n'abandi bayobozi  barimo n'Abasirikare bakuru  ubu  bafunzwe.


    Umuhungu wa Bishop Rucyahana yeguye 

    Mu nama nyungurana bitekerezo  yahuje abanyamuryango ba FRP-Inkotanyi ku Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2023, yaba Kazoza Justin  Umutware  w'Abakono wimitswe,Visi Perezida wa Sena , Nyirasafari  Esperance,Visi Meya Andrew Mpuhwe Rucyahana ndetse  na Se Bishop Rucyahana bose basabye imababazi  Umuryango wa FPR-Inkotanyi, Chair Man wayo, Perezida Kagame  ndetse n'abanyarwanda muri rusange   ku bw'iki gikorwa gisubiza inyuma ubumwe bw'abanyarwanda bitabiriye.

    Bishop John Rucyahana  yavuze ko na we yitabiriye  iki gikorwa , ariko iyo usuzumye, habayemo umurengwe watumye abantu bakora kiriya gikorwa.

    Ati 'Hari umurengwe mu myumvire no mu myitwarire […] dusabye imbabazi Perezida wa Repubulika ariko natwe dusabane imbabazi kandi turebe ngo ntabwo ari izi z'abakono gusa hari byinshi bigomba gusabirwa imbabazi. Dusuzume tureke kureba abakono gusa.'

    Rucyahana yavuze ko ubwo yari yitabiriye iki gikorwa, yagize umwanya wo kuvuga, abwira abari bitabiriye ko bakwiriye kubaka u Rwanda.

    Ati 'Nabonye umugisha wo kugira ngo mbivuge mbwira abari bahari n'abantumiye, n'inshingano umutware w'abakono n'abakono bafite mu kubaka u Rwanda.''


    Bishop John  Rucyahana  nawe yemeye amakosa asaba imbabazi

    Gusa nyuma yo gusabira  imbabazi  imbere y'abantu, abitabiriye bakomeje gutakamba basamba Imabazi Perezida Kagame, Umuryango wa FPR-Inkotanyi  kuba baragize  ubushishozi buke bakitabira igikorwa gisubiza inyuma ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Hari amakuru avuga ko  mbere y'uko  umuhango nyirizina wo kwimika Umutware w'Abakono uba, hari indi nama yari  yahuje abantu benshi mu Murenge wa Kinigi ari naho byabereye.

    Nyuma y'uko Umuryango FPR-Inkotanyi ushyize hanze Itangazo ryamagana iri yimikwa, rubanda nibwo batangiye kumenya ko  imibare yajemo ibihekane, ibintu byashimangiwe  n'imbabazi zasabwe ku ikubitiro na Gatabazi  Jean Marie Vianne  wagaragaje  yitabiriye uyu muhango ndetse anacinya akadiho.

    Kugeza ubu  Perezida Kagame  nta kintu aravuga  ku bijyanye n’izi mbabazi  ziri gusabwa  ari naho benshi bakomeje  guhera bavuga ko  igisubizo gishobora  kuba nk'icyahawe Bamporiki Edouard  umwaka ushize ubwo yemeraga ko yakiriye indoke.

    Ubwo yasabaga imbabazi , Perezida Kagame  yamusubije ko umuntu wese yakora icyaha ariko no kukirinda bishoboka, ariko ko no guhanwa bifasha.

    Ugendeye ku gisubizo  cyahawe Bamporiki  ukagihuza n'umurengwe ndetse  no gushishoza guke byavuzwe  n'abasaba imbabazi  ndetse ukabihuza no kwigura  kwa Andrew Rucyahana ,nta gushidikanya ko   bamwe mu bayobozi bitabiriye  uyu muhango  ukuguru kumwe kuri mu biro  ukundi  kuri hanze.


    Visi Perezida wa Sena , Nyirasafari Esperance  yasabye imbabazi Perezida Kagame

    Muri  iyi nama  nyungurana bitekerezo, mu batanze ikiganiro harimo Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano, Gen James Kabarebe. Yavuze ko kugira ngo iki gikorwa cy'abakono kimenyekane, ari uko hari amakuru ubuyobozi bwa RDF bwamenye ko hari abasirikare batatu bacyitabiriye.Yavuze ko hakurikiranywe ibyo bari bagiyemo, nyuma barafatwa barafungwa.

    Gen Kabarebe yavuze ko iyo buri wese amaze kumenya abe ,  aramutse ashaka kugira uwo yikiza   aribo yakoresha  agasenya igihugu, bityo ko ikintu cyose kibi cyangwa se  gifite imico  mibi ari ukukirandura kigitangira.

    Ati''Ntabwo ari imikino ahangaha turavuga amaraso  y'Abanyarwanda, ari ayamanetse , ari ayazameneka ejo, tugomba kuva hano turi Serious, dufite  icyo dukuye hano mu mitwe yacu, ni ikihe dukemuye, ni ikibazo ki dukemuye cyashoboraga  kuzica abanyarwanda, nicyo tugomba gukora , ntabwo ari ibintu byo gukinisha, ni amaraso y'abanyarwanda''

    Akomeza avuga ko icyafasha u Rwanda ari ikintu kimwe kandi cyoroshye  ati' 'Ni ubumwe bwacu, nicyo kizaduteza imbere”.

    Uyu mutware w’abakono yahise akurwaho.

    Umuhango wo kwimika umutware w'abakono wabaye tariki 9 Nyakanga ubera mu karere ka Musanze, Intara y'Amajyaruguru ,itabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye, abikorera, abo mu nzego z'umutekano n'abandi.


    Iyimikwa rya Kazoza Justin rigiye kubika imbehe za bamwe 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132371/umwana-yabaye-igitambo-abayobozi-bitabiriye-iyimikwa-ryumutware-wabakono-mu-mayira-abiri-132371.html

  • Umutoza wa Rayon Sports yanenze bamwe mu bakinnyi afite #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, Yamen Zelfani Alfani yabwiye ubuyobozi bw’iyi kipe ko akeneye undi myugariro na rutahizamu bafite ubunararibonye.

    Uyu mutoza ukomoka muri Tunisia, nyuma y’imyitozo itatu akoresheje bivugwa ko hari abakinnyi yamaze kubona ko batari ku rwego yifuza bityo ko bakwiye kumushakira abandi.

    Bivugwa ko bamwe mu bakinnyi yanenze urwego barimo kapiteni w’iyi kipe, Rwatubyaye Abdul ndetse n’umunyezamu Simon Tamale.

    Zelfani yemereye itangazamakuru ko yamaze kubwira ubuyobozi bw’iyi kipe ko yifuza undi myugariro mwiza ufite ubunararibonye ku mikino mpuzamahanga.

    Ati 'Nasabye myugariro kubera ko tuzakina Imikino Nyafurika, ni imikino isaba abakinnyi bafite ubunararibonye, abakinnyi bafata ibyemezo kuko dushobora kuzakina n’ikipe nini, kongeramo amaraso mashya mu ikipe ni byiza, Rayon Sports ni ikipe nini, uba ugomba kongeramo imbaraga kubera umwaka w’imikino nimuremure.'

    Yakomeje kandi avuga ko yamaze no gusaba undi rutahizamu uri ku rwego rwiza ugomba kuza gufatanya n’abandi bahari kuko imikino bazakina ari imikino ikomeye cyane yo ku rwego rwo hejuru.

    Kugeza ubu Rayon Sports yamaze gusinyisha abagande babiri, umunyezamu Simon Tamale na rutahizamu Charles Baale, umurundi Aruna Moussa Madjaliwa, umukongomani Jonathan Ifunga Ifasso, umunya-Maroc, Youssef Rharb ndetse n’abanyarwanda 3; Serumogo Ali, Nsabimana Aimable na Bugingo Hakim.

    Zelfani yavuze ko yifuza amaraso mashya mu ikipe ye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-rayon-sports-yanenze-bamwe-mu-bakinnyi-afite

  • APR FC tombala iyerekeje muri Somalia mu nzira irimo Pyramids FC yo mu Misiri #rwanda #RwOT

    Mu ijonjora ry’ibanze ry’imikino Nyafurika ya CAF Champions League ikipe ya APR FC yatomboye ikipe ya Gaadiika FC yo muri Somalia.

    Ni muri tombola yabaye uyu munsi ku wa Kabiri tariki ya 25 Nyakana 2023 ibera ku cyicaro gikuru cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika 'CAF’ kiri Cairo mu Misiri.

    APR FC nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona cya 2022-2023 yahise itsindira itike yo guhagararira u Rwanda muri CAF Champions League.

    APR FC ikaba igomba guhura mu ijonjora ry’ibanze na Gaadiika FC yo muri Somalia.

    Biteganyijwe ko umukino ubanza uzaba hagati ya tariki ya 18 na 19 Kanama 2023 mu gihe uwo kwishyura uzaba hagati y’itariki ya 25 na 26 Kanama 2023.

    APR FC ibashije gukuramo Gaadiika FC ikaba yazahura na Pyramids FC yo mu Misiri itazakina ijonjora ry’ibanze.

    Muri CAF Confederation Cup, Rayon Sports izahagararira u Rwanda bitewe n’uko muri 2017-18 yageze mu matsinda ya CAF Confederation Cup, ntabwo izakina ijonjora ry’ibanze, izajyamo mu ijonjora rya kabiri.

    APR FC yatomboye Gaadiika FC yo muri Somalia

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-tombala-iyerekeje-muri-somalia-mu-nzira-irimo-pyramids-fc-yo-mu-misiri

  • Umuhanzi Nsengiyumva ‘Igisupusupu’ wari umaze igihe kinini atigaragaza, ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise “Taha” – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nsengiyumva wamenyekanye nka 'Igisupusupu' nyuma y'igihe kirekire adashyira hanze indirimbo nshya, yongeye kumara irungu abakunzi be.

    Uyu muhanzi, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Taha'. Ni indirimbo aririmbamo inkuru y'inshoreke aba yatahanye mu rugo, akayibwira ko yataha kugira ngo umugore we atayisanga aho.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-nsengiyumva-igisupusupu-wari-umaze-igihe-kinini-atigaragaza-ubu-yshyize-hanze-indirimbo-nshya-yise-taha-videwo/

  • Hategekimana Bonheur ayoboye abakinnyi umutoza wa Rayon Sports arimo kwishimira nyuma y’iminsi micye amaranye nabo  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hategekimana Bonheur ayoboye abakinnyi umutoza wa Rayon Sports arimo kwishimira nyuma y'iminsi micye amaranye nabo 

    Umuzamu w'ikipe ya Rayon Sports Hategekimana Bonheur ari mu bakinnyi barimo gukundwa cyane n'umutoza mushya w'iyi kipe Yamen Zelfani.

    Hashize icyumweru umunya-Tunisia Yamen Zelfani ageze hano mu Rwanda ndetse anatangiye gukoresha imyitozo abakinnyi ba Rayon Sports ariko muri iki cyumweru abantu bakomeje gutungurwa n'abakinnyi uyu mutoza arimo kwishimira batandukanye nabo benshi batekerezaga.

    Ku munsi w'ejo nibwo twabatangarije ko Yamen Zelfani akomeje kugaya myugariro Rwatubyaye Abdul bitewe ni uko ibyo arimo kumwifuza kugeza ubu abona atazabimuha ndetse bishobora no kumuviramo kutazajya abona umwanya uhagije wo gukina.

    Amakuru yandi YEGOB twamenye ni uko uyu mutoza akomeje kwishimira abakinnyi batandukanye ari nako agenda amenyesha ubuyobozi abo abona batazamufasha. Yamen Zelfani kugeza ubu twamenye ko Hategekimana Bonheur, Mugisha Francois uzwi nka Masta ndetse n'abandi bakinnyi batandukanye ari bo arimo kubona bazamuha ibyo yifuza.

    Yamen Zelfani akomeje kugaya bakinnyi barimo Jonathan Ifunga Ifaso, Simon Tamale ndetse na Rwatubyaye Abdul kubera ko ibyo yaje yumva babavuga ko kugeza ubu ngo ntabwo abona babishoboye, ibintu atarimo kwishimira nta Gato.

    Bisa nkaho uyu mutoza wa Rayon Sports Yamen Zelfani ibintu yatangiye kubivangavanga ariko ibyo avuga niba abakinnyi batazikosora ubona ko iyi kipe bitazayorohera uyu mwaka ugiye kuza kereka nk'umutoza mukuru niba hari icyo azakora.

     

    Source : https://yegob.rw/hategekimana-bonheur-ayoboye-abakinnyi-umutoza-wa-rayon-sports-arimo-kwishimira-nyuma-yiminsi-micye-amaranye-nabo/