Blog

  • RIP Pastor Théogene: Hagaragaye amashusho y’umusaza wakozwe ku mutima n’igikorwa cy’ubutwari Pastor Théogene yamukoreye mbere y’uko yitaba Imana (Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y'umusaza wo mu Karere ka Rusizi mu murenge wa Mibirizi wishimiye nyakwigendera Pastor Théogene wamwubakiye inzu mbere y'uko yitaba Imana.

    Pastor Théogene yemeye kubakira inzu uyu musaza utaragiraga aho aba, yirengagije ko mu rugo iwe kwa Pastor Théogene naho ubushobozi bwari bugoye bitewe n'umuryango mugari yitaho.

    Mu minsi mike ishize nibwo uyu mukozi w'Imana yapfuye azize impanuka yakoreye muri Uganda. Gusa akaba na nubu akibukwa ku mutima mwiza yagiraga wo gusangira ibyo afite n'abababaye.

    Ni amashusho yashyizwe hanze n'umunyamakuru, Murungi Sabin wa Isimbi Tv usanzwe ari inshuti y'umuryango wa Pastor Théogene.

     

    Source : https://yegob.rw/rip-pastor-theogene-hagaragaye-amashusho-yumusaza-wakozwe-ku-mutima-nigikorwa-cyubutwari-pastor-theogene-yamukoreye-mbere-yuko-yitaba-imana/

  • Byari biteye ubwoba! Muhanga abantu 5 bagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku karere ka Muhanga mu murenge wa Nyarusange, haravugwa inkuru y'abantu 5 bagwiriwe ikirombe cya kampani ya AFRICERAMICS LTD gicukurwamo amabuye y'agaciro cyagwiriye abantu 5 umwe arapfa undi arakomereka bikabije abandi batatu bakomereka byoroheje.

    Uwahitanwe n'iki kirombe ni uwitwa Uzabakiriho Samuel w'Imyaka 28 y'amavuko, undi mugenzi we witwa Mbungira Vital ukomoka mu Karere ka Karongi yakomeretse bikomeye ku mutwe, akaba arwariye mu bitaro bya Kabgayi. Ariko abandi 3 bavuriwe mu Kigo Nderabuzima cya Nyarusange, batashye.

    Ibi byabereye mu Mudugudu wa Ngororano, Akagari ka Musongati, Umurenge wa Nyarusange, ahagana saa tatu za mu gitondo kuri uyu Mbere tariki 24 Nyakanga 2023.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzumwa. Yasize umugore bari bamaze kubana imyaka 2 gusa bakaba batarasezerana.

    Source : https://yegob.rw/byari-biteye-ubwoba-muhanga-abantu-5-bagwiriwe-nikirombe-gicukurwamo-amabuye-yagaciro-amafoto/

  • Abakozi batanu b’akarere ka Rutsiro bakoze impanuka ikomeye cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Murenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro, haravugwa impanuka y'imodoka yarenze umuhanda igwa munsi y'umukingo, abakozi bane b'Akarere ka Rutsiro n'umushoferi bararokoka.

    Iyi mpanuka yabaye ahagana mu ma saa yine kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Nyakanga 2023, ubwo abo bakozi bari mu butumwa bw'akazi.

    Source : https://yegob.rw/abakozi-batanu-bakarere-ka-rutsiro-bakoze-impanuka-ikomeye-cyane/

  • Icyo wamenya ku ikipe igiye kuzatana mu mitwe na APR FC mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League nubwo ishobora kugarukira aho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Icyo wamenya ku ikipe igiye kuzatana mu mitwe na APR FC mu ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League nubwo ishobora kugarukira aho

    Kuri uyu wa gatatu ku isaha ya saa Saba z'i Kigali nibwo tombora y'ijonjira ry'ibanze rya CAF Champions League ndetse na CAF Confederations Cup yabaye ndetse ikipe ya APR FC yisanga yatomboye ikipe yo mu gihugu cya Somalia.

    Abantu bari bategerezanyije amatsiko menshi makipe y'u Rwanda, amakipe azahura nayo muri iyi mikino nyafurika. Ikipe ya APR FC yari itegerejwe, yatomboye Gaadiidka FC yatwaye igikombe cya Shampiyona umwaka ushize mu gihugu cya Somalia.

    Icyo wamenya ku mateka y'iyi kipe. Ntabwo Gaadiidka FC yigeze igira ibigwi byinshi muri iyi mikino dore ko mu mwaka 1991 ari bwo yitabiriye CAF Confederations Cup ndetse ihita iviramo mu ijonjora ry'ibanze. Iyi kipe imaze gutwara ibikombe bya Shampiyona 2 icya 1990 ndetse 2022. Gaadiidka FC ikina yambara umwenda w'ubururu.

    Gaadiidka FC ibarizwa I Mogadishu mu murwa mukuru wa Somalia. Iyi kipe yakirira imikino yayo kuri Sitade yitwa Babadir Stadium yakira ibihumbi 30 bicaye neza. Gaadiidka FC ikina yambara umwenda w'ubururu.

    APR FC nyuma yo gutombora Gaadiidka FC niramuka iyikuyemo izahita ihura na Pyramid FC yo mu gihugu cya Misiri cyangwa Egypt mu rurimi rw'icyongereza. Ikipe ya Rayon Sports yo ntabwo izakina ijonjora ry'ibanze kubera amanota ifite yagize ubwo yageraga kure mu mikino nyafurika iheruka kwitabira.

     

    Source : https://yegob.rw/icyo-wamenya-ku-ikipe-igiye-kuzatana-mu-mitwe-na-apr-fc-mu-ijonjora-ryibanze-rya-caf-champions-league-nubwo-ishobora-kugarukira-aho/

  • Uwayezu Jean Fidel intego yazanye ayigezeho! Rayon Sports nayo itomboye neza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yari itegereje nayo kumenye ikipe izakina nayo mu ijonjora rya kabiri none itomboye guca mu nzira nziza.

    Nyuma yaho ikipe ya APR FC imenye ko izahura n'ikipe ya Gaadiidka FC yo mu gihugu cya Somalia kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports nayo nyuma yakaruhuko izahura niy'izatsinda hagati ya KAKAMEGA Home boys yo mu gihugu cya Kenya na El Hilal yo muri Libya.

    Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu niyo ifite amahirwe menshi yo kugera mu matsinda y'imikino nyafurika kuruta ikipe ya APR FC kuko yo nikuramo Gaadiidka FC izahita ihura n'ikigugu Pyramid FC yo mu gihugu cya Egypt ariko Rayon Sports yo izakina rimwe ihite ijya mu matsinda.

     

     

    Source : https://yegob.rw/uwayezu-jean-fidel-intego-yazanye-ayigezeho-rayon-sports-nayo-itomboye-neza/

  • Tombora ya CAF Confederation Cup: Hamenyekanye imwe mu makipe 2 Rayon Sports izahura nayo ubundi igahita isubira mu matsinda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kwitwara neza kwa Rayon Sports ikagera mu Matsinda, byatumye ijya mu makipe 12 yahawe icyubahiro na CAF cyo kutanyura mu ijonjora rya mbere ry'irushanwa rya CAF Confederation Cup.

    Byatumye yo izategereza ikipe izava hagati ya  Kakamega Homeboys yo muri Kenya na El Hilal yo muri Libya, zo zizabanza gukina izakomeza muri zo ikazahura na Rayon Sports, yayikuramo igahita isubira mu matsinda ya CAF Confederation Cup iherukamo muri 2018.

     

     

    Source : https://yegob.rw/tombora-ya-caf-confederation-cup-hamenyekanye-imwe-mu-makipe-2-rayon-sports-izahura-nayo-ubundi-igahita-isubira-mu-matsinda/

  • “Kera wari keza shahu!” Mu mafoto 10, Madedeli wo muri filime ya Papa Sava yerekanye uko akiri umwangavu nabwo yari afite ubwiza bwarangazaga benshi – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dusenge Clenia wamenyekanye cyane muri filime nyarwanda zitandukanye nka Indoto na Papa Sava akinamo yitwa Madedeli, yashyize hanze amafoto ye amugaragaza akiri agakumi 'umwangavu'.

    Ni amafoto yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, maze atuma abantu bacika ururondogoro bose bavuga ko ubwiza bwe yabuhoranye kuva kera.

     

    Source : https://yegob.rw/kera-wari-keza-shahu-mu-mafoto-10-madedeli-wo-muri-filime-ya-papa-sava-yerekanye-uko-akiri-umwangavu-nabwo-yari-afite-ubwiza-bwarangazaga-benshi-amafoto/

  • Harimo n’iyo muri Kenya! Rayon Sports yamenye… – #rwanda #RwOT

    Aya makipe yamenyekanye nyuma ya tombora yabaye uyu munsi y’uko amakipe azahura mu mikino nyafurika ya CAF Champions League ndetse na CAF Confederation Cup. 

    Iyi tombora yabereye ku biro bikuru by’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, i Cairo mu Misiri.

    Ikipe ya Rayon Sports izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup bitewe nuko ariyo yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2023, yatomboye kuzahura n’ikipe izava hagati ya Kakamega Home Boys yo muri Kenya ndetse na Al Hilal yo muri Libya zizaba zikina ijonjora ry’ibanze.

    Impamvu ikipe ya Rayon Sports yo itazakina ijonjora ry’ibanze ni uko iri mu makipe yahawe icyubahiro na CAF bitewe n’umusaruro mwiza yagize mu mikino nyafurika yo muri 2017-2018. 

    Muri uwo mwaka w’imikino ni bwo iyi kipe ya Rayon Sports yari yagarukiye muri 1/4 mu mikino ya CAF Confederation Cup.

    Rayon Sports izahura n’ikipe izava hagati ya Kakamega Home Boys yo muri Kenya ndetse na Al Hilal yo muri Libya 

    Rayon Sports izahokera u Rwanda nyuma yo kwegukana igikombe cy’Amahoro cya 2023

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132378/harimo-niyo-muri-kenya-rayon-sports-yamenye-amakipe-izacakirana-nayo-muri-caf-confederatio-132378.html

  • Niyitegeka Gratien yahishuye ibanga ryihishe… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi, umwanditsi, umukinnyi wa Filime n'ikinamico Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava ndetse na Seburikoko, uri mu bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda, yagiranye ikiganiro cyihariye na InyaRwanda.

    Papa Sava ukunzwe muri filime, ni umusore w'imyaka 43 y'amavuko wavukiye mu karere ka Rulindo, akaba afite impamyabumenyi y'icyiciro cya 2 cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu yahoze ari KIE.

    Akunze kumvikana mu makinamico y'Itorero Indamutsa akina ari umusaza, cyangwa umugabo ukuze, iyo bihujwe no kuba hari aho akina yitwa Papa Sava muri filime ye bwite, hari abashobora kugira ngo ni umugabo wubatse ufite urugo n'abana ariko si ko biri kuko mu buzima busanzwe aracyari ingaragu.

    Mu kiganiro kiryoheye amatwi yagiranye na inyaRwanda, Niyitegeka Gratien yavuze byinshi kubijyanye n'umuwuga we bimwe nabimwe bitari bizwi.

    Yatangiye asobanura impamvu ikomeye yo kuba ahorana morare, ko ari ukubera ntacyo Nyagasani yamwimye nta n'impamvu yo kuba yahekenya amenyo ngo arakare cyangwa abure morare.

    Ikindi ni uko mu minota itanu gusa bimusaba kuba yatekerejeho icyaba kimubabaje mu gihe adafite uko agikemura akakihorera akakivaho agakomezanya n'ibindi.

    Umuhanga muri cinema nyarwanda, yagaragarije inyaRwanda ko nta munsi n'umwe yigeze yumva yakoresha ijambo abenshi bakunda gukoresha rifite amaganya n'agahinda rya 'iyaba nari mpfuye'.

    Kuri we Nyagasani asa n'umusingi w'ibibazo byose yabaza, kuruta kwicira urubanza cyangwa kwibaza ibibazo adafitiye ibisubizo.

    Abenshi bamuzi nka Seburikoko, Sekaganda na Papa Sava, kuko ari bimwe mu bihangano yakinnyemo.

    Mu bintu bibiri yaba yahuye nabyo atekereza kuba atakwifuriza undi muntu uwo ariwe wese guhura nabyo harimo amwe mu mateka yaranze igihuga atari meza ariyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu mbamutima ze yagaragaje ko Inkotanyi ari ubuzima aho abanyarwanda bongeye kubona umucyo w'ubuzima nyuma y'umwijima wari ubazengurutse nta buhungiro.

    Icya kabiri atakwifuriza undi muntu ni kuva mu buzima bwiza ukajya mu buzima bubi, imwe mu ngorane yahuye nazo aho byageze akajya guhingira amafaranga yo kuba yakomeza imibereho mu buryo bw'imirire, no kubona ay’ishuri bisaba kuyahingira.

    Kuva mu 1995 yatangaje ko yatangiye kubona umugisha kuri we ari nabyo byabaye imbarutso ye yo gutangita guhanga no kwandika bitangira kumuha umusaruro agahembwa.

    Uyu mugabo yahishuye ko agasembuye afataho gusa, afata akari butume atananirwa kwiyobora ngo birangiye abo bari kumwe bamubonye ukundi kutari uko asanzwe agaragara imbere yabo.

    Niyitegeka yagaragaje ko atemera neza igereranwa rya muzika nyarwanda na sinema kuko nta na kimwe wagereranya n'ikindi.

    Yasabwe kugaragaza ishusho y’uko byari bimeze mu myaka ishize mu ruhando rwa sinema, agaragaza ko mbere mu myaka itambutse u Rwanda rukimara kwibohora, byagoranaga kubona umunyarwanda ariwe uyoboye izo sinema.

    Avuga bakoreshwaga gusa mu kuzikina. Bigaragara ko icyo gihe sinema itari yakagize ishusho yo kuba yashorwamo amafaranga.

    Ati 'Njye sinari nzi ko nzakina cinema, nayinjiyemo mu 2009 nabwo bampamagaye ariko urebye nyine byari ukwiyeranja, bikomeza kuzamuka buri bantu bagenda bakora ibyabo, abandi ibyabo, bimwe bishimwa ibindi bigawa. Tugumya gukutuza tuvuga ngo ubyina nabi aruta uwicaye' 

    Niyitegeka agaragaza aho sinema igeze abifatanyije n'urugendo rwo kwibohora mu Rwanda ku myaka 29, ati 'Ubu muri iki gihe aho tugeze ibitangazamakuru byo hanze birashaka filime zacu, abantu baratsinda abantu bacu barimo kujya gukinayo'.

    Yerekanye ko hasigaye hari inzira nyinshi zo kwerekaniramo cinema harimo Televiziyo y'igihugu,  Youtube channels, Canal+ kuri Zacu Tv, n’ahandi.

    Niyitegeka yavuze ko bitaramubaho “kubura icyo yakwandika” akaba yakwifashisha abanditsi bagenzi be, ahubwo ko haba gusangira ibitekerezo hakarebwa igitekerezo gikomeye akaba ari cyo cyakorwa kandi hakavamo ibintu bikomeye kandi byiza.

    Akenshi buri muntu agira ibyo yashimirwa cyangwa yanengwaho. Uyu muhanzi nawe yagarutse ku byo benshi akorana nabo bamushimira cyane cyane kuba bamufata nk'umubyeyi wabo

    'Mba numva nuzuza inshingano zanjye nyine, icya mbere ni ugufasha abo bantu nabo bakagira icyo bakuramo, ubwamamare bakaba bashaka n'akazi ahandi kuko ntabwo mfite icyo mbahemba. Si ukuvuga ko ntabahemba, ahubwo icyo mbagomba ndakibahereza.

    Ikindi cya kabiri ni uwakosa bidakabije bitarimo bya bindi byo gucanamo mukaba mwamukosora ariko mukagumamo. Ikindi mukaba nk'umuryango nkeka ko ari aho biva'.

    Burya uyu muhanzi si ugukina n'ubusizi gusa, afite n'impano yo gusabira abageni nk’uko byagaragaye mu mashusho arimo gusaba umukobwa. Yatangarije inyaRwanda.com ko 'bwari ubukwe bw'umu camera man wacu muri Papa Sava mu 2018 Louis Udahemuka twatangiranye'.

    Ibi byabaye nyuma y'uko umusore amugaragarije ko amufata nk'umubyeyi we kandi agomba kumusabira umukobwa n'ubwo Niyitegeka yabanje kwanga avuga ko binyuranyije n'umuco nyarwanda kuba ingaragu yajya gusaba umukobwa, gusa kubera umusore yinginze byarangiye yemeye ajya kumusabira.

    Zimwe mu mpamvu zituma icyanga cya filime ya Papa Sava kidatakara


    Niyitegeka avuga ko icya mbere ni uko yanditse, guhitamo inkuru hanyuma ukayandika 'Script', aha ni icyanga cy’uko yanditse ni cyo gituma ihora ifite umwimerere bwite wayo.

    Kwirinda amarangamutima mu guhitamo abakina, aha asobanura neza ko biba byiza iyo buri gace ugahaye ugakwiriye niba ari umuntu uvuga cyane umuhereze ibyo kuvuga cyane kugira ngo filime ibashe kuryoha.

    Gushaka uturyohera matwi cyangwa utu gobeko; aha ni ugushaka uko washyiramo utuntu dutandukanye turyoheye amatwi aho umuntu adashobora kuruha kuyireba ugasanga ifite umwimerere w'uko yatangiye n’uko yarangiye.

    Niyitegeka mu gusubiza niba nta mahugurwa ajya atanga ku bantu bamukeneye cyangwa abakozi be, yasubije agira ati 'Njyewe ubu ngubu ndashaka ahubwo gutoza, kwigisha abantu guha ubumenyi mfite muri one man's show”.

    Asobanura ko “One man's show niyo igira abakinnyi abo bari bo, kuko muri one man show abo bantu tuzafata ntabwo uba werekana 'talent' impano imwe, ni ukuvuga ko ukoresha hafi isaha imwe uri umwe ari byo bigusaba gushyiramo imivugo, ibyivugo, kubyina, ni byo rero nshaka gutoza”.

    Zimwe mu ngaruka za covid yamugizeho harimo kuba n'igikorwa cye cya ‘One man's show’ cyarahagaze kubera ubukungu bwahise bumanuka.

    Yavuze hanze ko batangiye gushakisha abafite impano zitandukanye binyuze muri 'One man's show casting' aho ufite impano yumva yagaragaza abandikira kuri 'e-mai'l ubundi bakazahitamo abazakomeza kugera ku rwego rwo kujya kuri one mans show.

    Yagaragaje ko igitekerezo cya 'Gens comedy' ari ishoramari ribyihishe inyuma kuko si buri umwe wagira iki gitekerezo. Yashimangiye ko mu gihe uruganda rufite abantu batekereza igikorwa nk'iki, cyo guhamagara abantu, bizagera kure kandi bizagenda neza.

    Yagaragaje imbogamizi zigera kuri 3 sinema nyarwanda igifite kandi zihangayikishije harimo; kuba nta mashuri ahari yabyo kuba byakwigwa kandi bigakundwa, ikindi ni ukuba hacyenewe ibikorwa remezo byo gukoreramo. Ikindi n’abashoramari bakeneye kwiyongera ku rwego rwo hejuru.

    Niyitegeka yabwiye inyaRwanda ko ashimira abanyarwanda kuba baramubyaye, kuba bamukunda, anabasaba kubikomeza cyangwa se yaba anagiye bagafasha n’abandi bari munsi ye.

    Yavuze kandi impamvu nyamukuru ituma comedy ari yo ikomeye mu ruganda rwa cinema, ati 'Ni uko icya mbere iroroshye kuko ishingiye ku bumenyi n'umuco w'umuntu, ahantu ahari ho hose yayihakinira. 

    N’iyo yaba mu musarane, n’iyo haba mu gihuru, ariko ziriya za 'action' ari amatara, ari amajwi, ari inzu ari ibyo uri butwike, iyo ubabeshye, abantu barabibona'.

    Zimwe mu nzozi yaba yararotaga ni uko yabaye umwarimu kandi akaba yarabaye icyamamare. Ikindi yakira ko ari ishimwe aha Imana ni ukuba yibona mu mihanda akunzwe cyane.

    Yatanze inama ku muntu ufite impano ko agomba guhaguruka bakigaragaza kugira ngo abashe kuzamuka neza. 

    Mu gusoza, yavuze ko kubera uko akunda ibitaramo byo hanze, harimo ibyinshi yakwemera akishyura miliyoni kubera uko biba biteguye neza cyane mu gihe bije gukorerwa mu Rwanda.  



    Niyitegeka amaze gutwara ibikombe byinshi muri sinema nyarwanda

     

    Niyitegeka ari mu bakinnyi b’abahanga cyane muri sinema nyarwanda

    Ikigaragarira ijisho rya benshi ni uko ibitaramo birimo urwenya bisigaye byitabirwa cyane

    Niyitegeka yagaragaje ko “Comedy show” ari ishoramari rikomeye ndetse uwarisobanukirwa ntiryamuhombera

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132366/niyitegeka-yahishuye-ibanga-ryihishe-inyuma-yumunezero-ahorana-anavuga-kuri-sinema-nyarwan-132366.html

  • Murera igiye gusubira mu matsinda y’imikino Nyafurika itavunitse! CAF yatangaje amakuru meza cyane ku ikipe ya Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwitwara neza ikagera mu Matsinda, Rayon Sports iri makipe 12 yahawe icyubahiro na CAF cyo kutanyura mu ijonjora rya mbere ry'irushanwa nyafurika rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo.

    Bivuze ngo iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru, izakina umukino umwe gusa ubundi ihite isubira mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

    Source : https://yegob.rw/murera-igiye-gusubira-mu-matsinda-yimikino-nyafurika-itavutse/