Blog

  • Undi munyamahanga agiye gusesekara i Nyarugenge! Rayon Sports nyuma yo kubona ko abakinnyi bayo batazayigeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup, imanuye indi ntwaro ikomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina hagati mu kibuga ahazwi nko 10 witwa Mvuyekure Emmanuel bakunze kwita Manu, ukomoka mu Burundi, yamaze kumvikana na Rayon Sports.

    Mvuyekure Emmanuel yari asanzwe akinira KMC yo muri Tanzania, ubu yemeye gusinyira Rayon Sports kuzayikinira umwaka umwe w'imikino.

    Azagera i Kigali ejo ku wa Gatanu tariki 4 Kanama 2023 ku isaha ya saa Kumi z'umugoroba.

    Uyu mukinnyi aje muri Rayon Sports ku busabe bw'umutoza Yamen Zelfani nyuma yo kureba imikinire ye, yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko bwamugura maze nabwo bukazamubaza Amatsinda ya CAF Confederation Cup.

    Source : https://yegob.rw/undimunyamahanga-agiye-gusesekara-i-nyarugenge-rayon-sports-nyuma-yo-kubona-ko-abakinnyi-bayo-batazayigeza-mu-matsinda-ya-caf-confederation-cup-imanuye-indi-ntwaro-ikomeye/

  • Impano ni iya kera pee! Amashusho ya Juno Kizigenza kera akiririmba muri korari akomeje gutitiza imbuga nkoranya mbaga(Amashusho) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Impano ni iya kera pee! Amashusho ya Juno Kizigenza kera akiririmba muri korari akomeje gutitiza imbuga nkoranya mbaga.

    Ku rubuga rwa Instagram hakomeje gucicikana videwo irimo umusore Juno Kizigenza, bigaragara ko yari korari runaka.

    Iyi videwo irimo abana bazi kuririmba kandi bafite amajwi meza, ndetse muri ayo majwi humvikana mo ijwi rya Juno Kizigenza ndetse rikaba riri gutuma abantu bavuga ko impano yo kuririrmba ari iya kera kuri we. [Videwo]

    Source : https://yegob.rw/impano-ni-iya-kera-pee-amashusho-ya-juno-kizigenza-kera-akiririmba-muri-korari-akomeje-gutitiza-imbuga-nkoranya-mbagaamashusho/

  • Bako mwakire pass kandi ntimukabure ubwenge! Dore urutonde rw’abasore babasitari 9 bakeneye abakunzi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bako mwakire pass kandi ntimukabure ubwenge! Dore urutonde rw'aba sitari 9 bakeneye abakunzi.

    Hari abasitari bamaze igihe kinini bazwi ariko igitangaje nta muntu uzi abakunzi babo habe no kuba barigize bavugwa mu rukundo na rimwe.

    Twese dushobora kwibaza uti ' ese barababuze cyangwa nuko batabashaka' gusa ibyo wakwibaza byose turabizi ko igihe cyose umuntu aba ari single aba akeneye umukunzi.

    1.Chriss Eazy

    2. Reagan Rugaju

    3. Kenny Sol

    4. Rocky Kimomo

    5. Kadafi

    6. Kenny K Shot

    7. Okkama

    8. Danny Nanone

    9. Ish Kevin

     

    Source : https://yegob.rw/bako-mwakire-pass-kandi-ntimukabure-ubwenge-dore-urutonde-rwabasore-babasitari-9-bakeneye-abakunzi/

  • Rayon Sports yasubiye ku isoko igitaraganya, abanyamahanga 3 bashobora kumanuka #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kutanyurwa n’umusaruro w’abakinnyi bashya baguzwe, Rayon Sports yasubiye ku isoko ihera ku wo yari yanze kongerera amasezerano, Héritier Luvumbu Nzinga.

    Mu mpera z’Ukuboza 2022, nibwo Héritier Luvumbu Nzinga yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’amezi 6, ayasoje ntibamwongerera andi.

    Gusa nubwo batamwongereye andi amakuru avuga ko perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidele yari yashimye urwego rwe ariko bamwe mu bo bakorana banga ko bamwongerera amasezerano.

    Nibyo byatumye basubira muri DR Congo bazana umusimbura we, Jonathan Ifunga Ifasso utaremeje abakunzi b’iyi kipe mu mikino ibiri ya gicuti bamaze gukina (Vital’o na Gorilla FC).

    Ibi byatumye iyi kipe itekereza kabiri ndetse isanga isanga kiri hafi aho bahise baganiriza Luvumbu wabahesheje igikombe cy’Amahoro na we akaba yari yiteguye kugaruka muri iyi kipe.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Nyakanga 2023, Rayon Sports ibinyujije kumbuga nkoranyambaga zayo, yemeje ko yamaze gusinyisha uyu mukinnyi w’Umumye-Congo ukina inyuma ya rutahizamu.

    Uretse uyu mukinnyi kandi bivugwa ko Rayon Sports iri mu biganiro bya nyuma n’umurundi ukina mu kibuga hagati wakiniraga KMC muri Tanzania, Emmanuel Mvuyekure akaba agomba gusimbura Bigirimana Abedi wifuzwaga n’iyi kipe ariko bikarangira yigiriye muri Police FC.

    Iyi kipe kandi ngo yamaze koherereza itike rutahizamu ukomoka muri Sudani ngo aze akongera imbaraga mu busatirizi bw’iyi kipe nabwo bwagaragaje ko hakiburamo byinshi.

    Iyi kipe kandi iravugwa umukinnyi w’umunyarwanda ukina mu kibuga hagati, Rashid Kalisa.

    Luvumbu yamaze kongera amasezerano muri Rayon Sports

    Emmanuel Mvuyekure ategerejwe muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yasubiye-ku-isoko-igitaraganya-abanyamahanga-3-bashobora-kumanuka

  • Minisiteri yUrubyiruko yakiriye urubyiruko r… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu, tariki 02 Kanama 2023, ni bwo urubyiruko rusaga 40 ruhuriye mu muryango wa VIA rwahuriye kuri Centre St Paul mu mujyi wa Kigali, mu gufungura ku mugaragaro uruzinduko rwabo ku nshuro ya munani mu Rwanda.

    Ni urubyiruko bigaragara ko rukiri ruto, kuva ku myaka 18 kugeza kuri 35, rwaturutse mu bihugu birimo Cote d'Ivoire, Mali, Ghana, France, Netherland, Belgium, Burkina Faso, Congo, Senegal, u Rwanda n'ibindi bihugu bitandukanye byo muri Afurika. 

    Uyu muryango ufite intego yo guhuriza hamwe urubyiruko rwo muri Afurika n'urw'ahandi mu kumenya amateka y'ibihugu bya Afurika, binyuze mu gusura ibyo bihugu no kumenya amateka yabyo. 

    Basanzwe bagira ingendo nk'izi mu bihugu bitandukanye kuko nk'umwaka ushize basuye Cote d'Ivoire, none ubu hatahiwe u Rwanda kugira ngo narwo bamenye amateka yarwo ndetse barwigireho byinshi.


    I Kigali mu Rwanda hateraniye urubyiruko rusaga 40, aho ruri kurebera hamwe uko bahuriza hamwe bakubaka umugabane wabo wa Afurika

    Rev. Father Jean Paul Sagadou, niwe wagize igitekerezo bwa mbere, akanashinga umuryango wa VIA (Voyages d'integration Africaines) na RJIA awutangirira muri Burkina Faso aho akomoka, mu 2009. 

    Mu gufungura iki gikorwa, yashimiye urubyiruko rwose rwitabiriye ndetse na Leta y'u Rwanda by'umwihariko Minisiteri y'Urubyiruko babahaye ikaze ndetse bakaba bakomeje no kubafasha muri uru ruzinduko.


    Rev Father Jean Paul Sagadou (uwa mbere uhereye ibumoso) washinze ndetse akaba ahagarariye umuryango wa VIA 

    Jean Paul yagize ati: 'Ndashimira urubyiruko mwese mwitabiriye iki gikorwa. Nagize igitekerezo cyo gushinga uyu muryango ngira ngo abantu bose by'umwihariko urubyiruko, duhirize hamwe imbaraga n'ibitekerezo mu kubaka umugabane wacu w'Afurika. 

    Tugiye kumara iminsi 10 mu Rwanda, twiga amateka yarwo n'uko rwivanye mu mateka mabi yaruranze ubu akaba ari igihugu gikataje mu iterambere. Dushimiye u Rwanda rwatwakiriye kandi rukatworohereza tukaza nta Viza kugira ngo uru rubyiruko rubashe kugera aha.'

    Rev. Father Alexis Ndagijimana akuriye ishami ry'uyu muryango ku rwego rw'igihugu mu Rwanda. Yagarutse ku mpamvu y'ishingwa ry'uyu muryango, ndetse n'intego y'uruzinduko rw'uyu mwaka igira iti 'Ubuntu, Building Africa Together.' Ugenekereje mu Kinyarwanda, iyi ntego iragira iti 'Ubuntu, reka dufatanye twubake Afurika.'

    Rev. Alexis yagize ati: 'Muri twe (abatuye Afurika) hinjiyemo ikibi tutazi aho cyaturutse, ariko twabyanga twabyemera cyatwinjiyemo. Icyo tugomba gukora rero ni ukwishyira hamwe tukirinda kwivangura ngo ugende uvuga ngo ndi uwo muri Ghana, ndi uwo muri Mali cyangwa se ndi uwo mu Rwanda, oya ugomba kuvuga ko uri umunyafurika. 

    Kubabarirana tugahana imbabazi imbabazi n'ubuntu nk'uko intego yacu y'uyu mwaka ibivuga no kwishyira hamwe nibyo bizadufasha kurwanya icyo kibi cyatwinjiyemo.'


    Abitabiriye bishimiye amahirwe bahawe yo gusura u Rwanda kandi biteguye kuhigira byinshi

    Kemi Alade, umukobwa uhagarariye komite ya RJIA yavuze ko bari mu Rwanda mu rwego rwo kurwigiraho no kureba aho politiki ya PAN-AFRICANISM igeze. Ni politiki yashyizweho mu rwego rwo guhuriza hamwe no gukorera hamwe hagati y'abantu bose bafite inkomoko ya Afurika baba bahatuye cyangwa batuye ahandi ku isi.

    Alade yagize ati: 'Turi hano i Kigali kugirango dusobanukirwe amateka yaranze igihugu cy'U Rwanda cyane cyane mu 1994, no gushyira imbaraga muri politiki ya PAN-AFRICAN mu rubyiruko isa nkaho itarumvikana neza mu rubyiruko, no gushimangira ibitekerezo by'iterambere ry'umugabane.'

    Kamara Abdul-Aziz, umwe muri komite yateguye iki gikorwa akaba ahagarariye itsinda ryavuye muri Ghana ndetse akaba n'umushakashatsi yavuze ko nta mpamvu yo kwitandukanya hitwajwe ururimi, umuco, idini, igihugu n'ibindi kuko ibyo ntaho bishobora kugeza umugabane wa Afurika.

    Yagize ati: 'Reba nkange nsengera muri Islam mugihe Rev. Jean Paul washinze uyu muryango ari uwo muri catholic kandi twese tuwuhuriyemo ndetse dukorana neza. Nta mpamvu rero yo kwibanda ku idini cyangwa ibindi, ikituraje inshinga nuko twarema Afurika ikorera hamwe, ni ukubaka imyumvire izira macakubiri yo gukorera hamwe mu rubyiruko, bagatekerereza hamwe ndetse bagaterera imbere hamwe. 

    Buri mwaka dutoranya igihugu tujyamo tubona gifite aho cyavuye naho kigeze. Nk'ubu twaje mu Rwanda kuko ari igihugu gifite amateka aremereye, cyavuye mu ivu ubu kikaba gikataje mu iterambere.'

    Madamu Tetero Solange, ushinzwe kubaka ubushobozi mu rubyiruko muri Minisiteri y'umuco n'urubyiruko, niwe waje ahagarariye Minisitiri, Dr Abdallah Utumatwishima. 

    Yasobanuye ko impamvu Afurika ikennye kandi ariyo soko y'ubutunzi bukomeye isi ifite uyu munsi aruko urubyiruko ruhakomoka rudashaka kuhaguma ngo ruteze imbere umugabane warwo ahubwo usanga rurwanira kujya hanze yayo.


    Mu gufungura iki gikorwa ku mugaragaro, Solange waje uhagarariye Minisitiri w’Urubyiruko yabwiye urubyiruko rwari ruhateraniye kuguma hamwe rukubaka umugabane warwo

    Solange yagize ati: 'Uyu munsi, haracyari urubyiruko rugwa mu Nyanja rurwanira kujya mu bihugu by'i Burayi, aho kuguma iwabo ngo barwanire iterambere ry'umugabane wabo. Ikibabaje nuko bararwanira kujya kureba ibyo basize iwabo muri Afurika. 

    Niyo mpamvu natwe nk'u Rwanda dukomeje gushyira imbaraga mu kubaka indangagaciro n'ubushobozi mu rubyiruko. U Rwanda rwataye imyaka myinshi n'imbaraga rwigisha urwango, mu gihe abandi bari bakataje mu iterambere niyo mpamvu dukora ubutaruhuka nta mwanya wo guta dufite uwo twataye urahagije. Tubahaye ikaze rero mu Rwanda, murisanga kandi icyo mukeneye turahari ngo tubafashe nka Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco mu Rwanda.'


    Ku ikubitiro, urubyiruko rwasuye Urwibutso rwa Jenocide rwa Kigali banashyiraho indabyo

    Uru zinduko ruzamara iminsi icumi, aho urubyiruko rwitabiriye ruzagira umwanya wo kuganirizwa ku nsanganyamatsiko y''uyu mwaka, amateka y'U Rwanda, indangagaciro zikwiye kuranga urubyiruko, inyigisho zirebana na PAN-AFRICANISM n'ibindi. 

    Biteganijwe ko uru rubyiruko rwamaze gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ruzanasura ingoro z'amateka ziherereye i Nyanza mu Rukari, i Butare, inganda zikomeye n'ahandi hantu hagaragaza aho igihugu cyavuye n'aho kigeze uyu munsi. Iki gikorwa, kizasozwa ku mugaragaro ku wa 10 Kanama 2023.


    Abitabiriye basusurukijwe n’itorero ‘Imena’

    Intore nazo zaciye umugara, zirivuga biratinda!

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132723/minisiteri-yurubyiruko-yakiriye-urubyiruko-rusaga-40-rwaje-kwiyungura-ubumenyi-mateka-yu-r-132723.html

  • Josh Ishimwe witegura igitaramo ‘Ibisingizo b… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Josh Ishimwe uhimbaza Imana mu njyana Gakondo, yongeye gushima Imana ku bw'ibyiza yamugabiye bikamunezeza, avuga ko ntaho yajya adashimwe Uhoraho. Ibi yabinyujije mu ndirimbo 'Sinogenda Ntashimye'.

    Ni indirimbo ihamya gukora kw'Imana, ibitangaza ikorera abana bayo, ikabikora ku buntu, bikwiye gushimwa no kuzirikanwa, bigatera umukirisitu kuyubaha no kumenya ko hari icyo basigarijwe, bagahagurukira gukorera Imana.

    Iyi ndirimbo isanzwe ari iy’Abarundi bibumbiye muri Korali Ninahazimana, ikaba yarageze hanze mu 2009. Irakunzwe cyane yaba i Burundi no mu Rwanda. Muri iyi ndirimbo, Josh Ishimwe agira ati 'Oya, oya, oya yee sinogenda ntashimye'.

    Ishimwe Josh ukunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo n’izikoreshwa cyane muri Kiriziya Gatolika, yatangaje ko ahorana ishimwe ku mutima we, ku bwo kugirirwa neza n'Uhoraho, ikaba imwe mu mpamvu zatumye aririmba iyi ndirimbo 'Sinogenda Ntashimye'.

    Umuramyi Ishimwe Josh ari mu myiteguro y'igitaramo cye cya mbere, kizabera muri Cump Kigali kuya 20 Kanama 2023. Ni igitaramo yatumiyemo abaririmbyi bakunzwe cyane aribo Alarm Ministries na Korali Christus Regnat.

    Umutaramyi akaba n'umuramyi Josh yagangarije InyaRwanda ko mu gitaramo ari gutegura hazabonekamo ibyishimo bidasanzwe no gutaramira Imana, ndetse akaririmbira abakunzi be imbona nkubone bagafatanya kuramya Nyagasani.

    Yagize ati 'Nukuri Imana izatugirira neza, kandi tuzayitaramira bitinde'. Ararikira abakunzi b'ibihangano bye kuzaza ari benshi bagafatanya kuramya no gusingiza Imana binyuze mu ndirimbo.

    Kwinjira muri iki gitaramo yise “Ibisingizo bya Nyiribiremwa” ni 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw mu myanya y’imbere, 15,000 Frw muri VIP ndetse na 20,000 Frw muri VVIP. Ameza y’abantu batanu ni 250,000 Frw.

    Amatike ari kuboneka ku Isomero rya Regina Pacis, Zion Temple Gatenga, Bethesda Holy Church Gisozi, Sainte Famille, EAR Remera, Camelia (CHIC). Ushobora no kugura itike unyuze kuri Momo: *182*8*1*604473#. Ukeneye ko bayikugezaho aho uri wahamagara nimero: 0782051627. 


    Josh Ishimwe akunzwe cyane mu ndirimbo “Reka Ndate Imana”


    Josh Ishimwe umaze imyaka 2 mu muziki akomeje kwerekwa urukund rwinshi

    Josh Ishimwe aritegura igtaramo gikomeye yise Ibisingizo bya Nyiribiremwa

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA JOSH ISHIMWE “SINOGENDA NTASHIMYE”


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132727/josh-ishimwe-witegura-igitaramo-ibisingizo-bya-nyiribiremwa-yongereye-uburyohe-mu-ndirimbo-132727.html

  • Mu Rwanda: Nta muturage uzongera guhabwa serivise cyangwa ngo afashwe hagendewe ku byiciro by’ubudehe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu 'MINALOC', yasabye inzego zitandukanye kutazongera gutanga serivisi n'ubufasha ubwo ari bwo bwose hagendewe ku byiciro by'ubudehe bivuguruye kuko ibyo bitari mu mpamvu yatumye bishyirwaho.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Kamena 2023, umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri ushinzwe imibereho y'abaturage, Ingabire Assumpta, yibukije ko inama y'abaminisitiri yateranye mu Gushyingo k'umwaka ushize yemeje ko ibi byiciro bizajya byifashishwa gusa mu igenamigambi n'ubushakashatsi.

    Ingabire yagize ati: 'Kubera iyo mpamvu, inzego za Leta, abikorera ndetse n'abandi bafatanyabikorwa bifuza gutoranya abaturage ngo bafashwe muri gahunda zitandukanye z'imibereho myiza, imiyoborere myiza, ubutabera, ubukungu, barasabwa gushyiraho ibigenderwaho mu gutoranya abafashwa, hadashingiwe ku byiciro by'ubudehe kandi MINALOC yiteguye kubafasha.'

    Source : https://yegob.rw/mu-rwanda-nta-muturage-uzongera-guhabwa-serivise-cyangwa-ngo-afashwe-hagendewe-ku-byiciro-byubudehe/

  • Mugiraneza Jean Baptiste (Migi) yateye umugongo ikipe y’igihangange yamwifuzaga bikomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mugiraneza Jean Baptiste Migi yateye umugongo Kiyovu Sports yamwifuzaga ahubwo yerekeza muri Musanze FC.

    Ku wa Mbere w'iki cyumweru tariki ya 31 Nyakanga 2023 nibwo Migi yatangaje ko ahagaritse gukina umupira w'amaguru burundu.

    Migi akaba yarahise avugwa mu ikipe ya Musanze FC ko agiye kuyijyamo kuba umutoza wungirije Sosthene Lumumba, umutoza mukuru wayo.

    Mu gihe yari mu biganiro nayo ndetse yanamaze kumvikana nayo, nibwo Kiyovu Sports binyuze muri Mvukiyehe Juvenal, perezida wa Kiyovu Sports Company LTD yahise na we amuhamagara amubwira ko bamwifuza.

    Ku mugoroba w'ejo hashize Migi wakuriye muri Kiyovu Sports, yahuye na Mvukiyehe Juvenal ariko amubwira ko yaba ahemukiye Musanze FC bavuganye ndetse akanayemerera.

    Uyu munsi nibwo Migi ari buhaguruke i Kigali yerekeza i Musanze gusinya amasezerano ndetse ahita anatangira akazi.

    Source : https://yegob.rw/mugiraneza-jean-baptiste-migi-yateye-umugongo-ikipe-yigihangange-yamwifuzaga/

  • Noneho ikibazo kiracyemutse: Rayon Sports igaruye rutahizamu utajya utenguha abakunzi bayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Noneho ikibazo kiracyemutse: Rayon Sports igaruye rutahizamu utajya utenguha abakunzi bayo.

    Ikipe ya Rayon Sports imaze imikino ibiri idatsinda ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo imaze gutangaza ko yagaruye rutahizamu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Luvumbu Nzinga wahawe amasezerano y'umyaka umwe.

    Luvumbu yahawe ikaze muri Rayon Sports yakiniye umwaka ushize w'imikino:

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-izanye-umukinnyi-uje-gukemura-ikibazo-cyabataka-badatsinda/

  • Murera yasaze yasizoye: Rayon Sports igiye gusinyisha umukinnyi ukora ibisa nk’ubufindo hagati mu kibuga ukinira ikipe ye y’Igihugu -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Murera yasaze yasizoye: Rayon Sports igiye gusinyisha umukinnyi ukora ibisa nk'ubufindo hagati mu kibuga ukinira ikipe ye y'Igihugu.

    Ikipe ya Rayon Sports nta gihindutse kuri uyu wa Kane tariki 03/08/2023 irasinyisha umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Kalisa Rachid wakiniraga ikipe ya AS Kigali.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/murera-yasaze-yasizoye-rayon-sports-igiye-gusinyisha-umukinnyi-ukora-ibisa-nkubufindo-hagati-mu-kibuga-amafoto/