Blog

  • Impinduka ku bukwe bw’umuhanzi Bahati Makaca wamenyekanye muri Just Family  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bahati Makaca wamamariye muri Just Family nyuma y'iminsi mike asezeranye mu mategeko agasaba akanakwa, umugore we baritegura kujya gusezerana imbere y'Imana.

    Mu itangazo rimenyesha impinduka bashyize hanze, batangaje ko habayeho impinduka ku hantu bazasezeranira ariko amasaha ntiyahinduka.

    Itangazo rigira riti;

    Muraho neza! Habayeho impinduka: Gusezerana imbere y'Imana bizabera ku rusengero rwa NOBLE FAMILY CHURCH KAGUGU. Nyuma abatumiwe bazakirirwa mubusitani bwa Saint Paul (Saa munani) amasaha ni yayandi saa munani muri saint Paul aho gusezeranira niho hahindutse Murakoze kwifatanya namwe nibyagaciro gakomeye

    Source : https://yegob.rw/impinduka-ku-bukwe-bwumuhanzi-bahati-makaca-wamenyekanye-muri-just-family/

  • Mu Rwanda hagiye gushyirwa icyicaro gikuru cy’irushanwa rikomeye mu mupira w’amaguru w’Afurika Rayon Sports na APR FC zishobora kubigiriramo amahirwe akomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda hagiye gushyirwa icyicaro gikuru cy'irushanwa rikomeye mu mupira w'amaguru w'Afurika Rayon Sports na APR FC zishobora kubigiriramo amahirwe akomeye

    Ku munsi w'ejo hashize nibwo mu itangazamakuru havuzwe amakuru avuga ko icyicaro gikuru cya Super League y'Afurika cyigiye gushyirwa hano mu Rwanda.

    Nyuma yo gushyira icyicaro gikuru hano mu Rwanda amakipe abiri akomeye hano mu Rwanda, Rayon Sports na APR FC zishobora kuzitabira iri rushanwa kandi ubwo ryatangizwaga ntabwo izi kipe zashyirwaga mu mubare w'amakipe azaryitabira.

    Uko bizaba bimeze ni uko kugirango ikipe ya Rayon Sports na APR FC zizitabire iri rushanwa ngo bizaterwa n'amanota zizagira muri uyu mwaka w'imikino dore ko Super League y'Afurika izatangira umwaka utaha.

    Amakipe azitabira Super League arimo Mamelodi Sundown's, Petro de Luanda,  TP Mazembe, Horoya, Wydad Atheltic Club, Simba SC, Esperance de Tunis, Al Ahly. Aya makipe kuyahitamo hagendewe Ku manota afite muri Afurika yose.

    Source : https://yegob.rw/mu-rwanda-hagiye-gushyirwa-icyicaro-gikuru-cyirushanwa-rikomeye-mu-mupira-wamaguru-wafurika-rayon-sports-na-apr-fc-zishobora-kubigiriramo-amahirwe-akomeye/

  • Inzego zifasha abaturage zasabwe kwishyiriraho ibigenderwaho bitari ibyiciro by'ubudehe #rwanda #RwOT

    Hari abaturage bavuga ko kuba gutanga serivisi n' ubufasha bitazongera gushingira ku byiciro by'ubudehe bizaca akarengane kuri bamwe igihe ibyo byiciro byashingirwagaho mu gufasha abatishoboye.
    Abanyuzwe n'iki cyemezo ni abatarigeze bishimira na gato ibyiciro bashyizwemo byatumye ngo hari ubufasha bavutswa nyamara bemeza neza ko bari babukwiye.
    Hari imiryango itari iya leta isanzwe ifasha abaturage nayo ivuga amakuru ashingirwaho mu gutanga ubufasha akwiye kurengwa ari mu byiciro by'ubudehe bitewe n'imiterere y'ubwo bufasha.
    Itangazo rya Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu rya tariki 2 z'ukwezi kwa 8 ryashyizweho umukono n'umunyamabanga wa leta muri Iyo minisiteri ushinzwe imibereho myiza y'abaturage riributsa ko guverinoma yafashe icyemezo cy'uko ibyiciro by'ubudehe bitazongera gushingirwaho hatangwa serivisi cyangwa ubufasha ubwo ari bwo bwose ku baturage.
    Iyi minisiteri yamenyesheje inzego za leta iz'abikorera n'abandi basanzwe bayifasha mu gutanga ubufasha ku baturage yaba mu mibereho myiza,imiyoborere ubukungu n'ubutabera ko bazajya bishyiriraho ibigenderwaho mu gutoranya abagomba gufashwa hadashingiwe ku byiciro by'ubudehe kandi ko minisiteri izafasha muri iyo gahunda nshya.
    Hari abaturage bavuze ko iyi gahunda nikurikizwa neza izaca akarengane kuri bamwe bavuga ko bavukijwe uburenganzira igihe bashyirwaga mu byiciro by'ubudehe bihabanye n'amikoro yabo.
    Umwe yagize ati'Nk'uwo bashyize mu cyiciro adakwiye,ibyo yari agakwiye akabibuzwaho uburenganzira,icyo gihe bidashingiweho yabibonaho uburenganzira'
    Mugenzi we ati'Bitazongera gushingirwaho byaba byiza,umuntu bakamuha ubufasha bakurikije uko bamubona'
    Hari uwagize ati'Kuko ibyiciro hari igihe bafashaga n'abadakwiye gufashwa kandi hari abababaye kubarusha.'

    Hari imiryango itari iya leta isanzwe itanga ubufasha ku baturage mu byamategeko ivuga ko gufasha bishingiye ku byiciro by'ubudehe gusa bishobora kugira inenge by'umwihari ariko hashingiwe ku miterere y'ubufasha.Maitre Ibambe Jean Paul ashinzwe kubaka ubushobozi mu ihuriro ry'imiryango itanga ubufasha mu by'amategeko Legal Aid Forum,arasobanura yifashishije ingero.
    Yagize ati'Uramutse ugendeye ku cyiciro ko afite ubushobozi gusa hari ibyo ushobora kwirengagiza ukaba wakwima umuntu serivisi kandi yari ayikeneye.Ndatanga urugero umuntu ashobora kuba ari mu cyiciro cya 4 uvuga ngo arifashije,afite amazu…ariko bitewe n'ikibazo afite muri ako kanya ugasanga ugendeye kuri icyo kintu gusa ushobora kumwima serivisi nyamara atifashije muri ako kanya.'
    Inama y'abaminisitiri yateranye tariki 11 z'ukwezi kwa 11 niyo yanzuye ko ibyiciro by'ubudehe bivuguruye bidashingirwaho mu gutanga serivisi n'ubufasha ku baturage ahubwo byifashishwa mu igenamigambi n'ubushakashatsi ku mibereho y'abaturage.
    Tito DUSABIREMA

    The post Inzego zifasha abaturage zasabwe kwishyiriraho ibigenderwaho bitari ibyiciro by'ubudehe appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/03/inzego-zifasha-abaturage-zasabwe-kwishyiriraho-ibigenderwaho-bitari-ibyiciro-byubudehe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inzego-zifasha-abaturage-zasabwe-kwishyiriraho-ibigenderwaho-bitari-ibyiciro-byubudehe

  • Couple 5 zibyamamare nyarwanda zihora mu mit… – #rwanda #RwOT

    Dore  Couple 5 z’ibyamamare nyarwanda bidatinya kwerekana urwo bakundana bakoresheje imbunga nkoranyambaga, aho berekana udushya twabo ari nako babwirana amagambo asize umunyu:

    1.Ngarambe Francois Xavier n'umufasha we Kagoyire Yvonne

    Couple ya Ngarambe Francois Xavier wamenyekanye mu ndirimbo 'Umwana n'umutware' n'umugore we Kagoyire Yvonne niyo iza ku mwanya wa mbere mu zifatwa nk'izicyitegererezo cyane kuko usanga urwo bakundana rudasaza kandi ntibasiba guterana imitoma buri munsi ndetse no kwambara imyambaro ijyanye.

    Ngarambe n’umufasha we Yvonne bakunze kwerekana urwo bakundana

    Mu butumwa Ngarambe aheruka gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyamba ze ku munsi wahariwe abari n'abategarugori, yashimagije umugore we, ahamya ko ariwe mugore w'ikinege Imana yamugeneye.

    Aho yagize ati 'Mu bagore bose Imana yaremye, ni wowe yangeneye ngo umbere umugore. Ni igitangaza ! Ni ishema kuri njye! Ni ikimenyetso cy'urukundo rwayo ! Nanjye, ndakwakiriye bundi bushya, nk'umugore w'ikinege, nta wundi ukundutira. Urankwiriye, ndagukwiriye. Turakwiranye. Imana iguhe umugisha.

    Umuryango wa Ngarambe na Yvonne ,bari mu ngo zirambanye mu myidagaduro

    Ngarambe François-Xavier yasabye anakwa Kagoyire Yvonne taliki 1 Kamena 1993, bavuga ko basezeranye imbere y'amategeko ya Leta kuwa 10 Nzeri 1993, bahabwa isakaramentu ryo gushyingirwa taliki 1 Mutarama 1994 ari nabwo batangiye kubana mu rugo nk'umugore n'umugabo.

    2.Tom Close na Niyonshuti Ange-Tricia

    Umuhanzi akaba na muganga Tom Close n’umufasha we Tricia bakomeje kuryoherwa n’urukundo

    Couple y'umuhanzi Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close n'umugore we Niyonshuti Ange-Tricia ni imwe mu ziza ku mwanya wa mbere mu zikundana zikabigaragaza ndetse ziri romantic cyane kurusha izindi mu Rwanda.

    Ibi babigaragaza nk’iyo umwe muribo yagize isabukuru aho undi amubwira amagambo asize umunyu ku mugaragaro. Banabigaragaza kandi iyo basangije aba bakurikira amafoto y’ibihe byiza bagiranye. Iyi couple kandi izwiho kuba iri mu zirambanye mu myidagaduro Nyarwanda.

    3. Isheja Sandrine n'umugabo we Kagame Peter

    Couple ya Isheja Sandrine n'umugabo we Kagame Peter nayo iza mu zikunzwe cyane mu myidagaduro y'u Rwanda ndetse ikunze no kugaragarizanya urukundo cyane mu mitoma ihambaye.

    Umunsi umwe Sandrine Isheja usanzwe ari umunyamakuru w'imyidagaduro kuri Kiss FM, yerekanye y'ibyo umugobo we ,Kagame Peter , yamukoreye ubwo yamusanganga muri Studio ya Radio 102.3 Kiss FM byerekana ko bari romantic koko .

    Umugabo wa Isheja yigeze kumutungurira muri studio, amuzanira indabo ahamya urwo amukunda ku mugaragaro

    Abainyujije kuri konti ye ya Instagram ,Sandrine yashyize hanze amashusho ubwo umugabo we yamusangaga muri studio za 102.3 Kiss FM amutunguye maze amusanganiza indabo n'akabaruwa kanditseho ubutumwa buriho utugambo twiza.

    Nyuma yo gushira aya mashusho hanze, Sandrine yayaherekesheje ubutumwa bugira buti 'Thank you Love for the Surprise'.

    Isheja na Kagame bambikanye impeta y'urukundo ku wa 5 Nzeri 2015, bemeranya kuzabana imbere y'amategeko ku wa 15 Nyakanga 2016 ndetse bamaze no kubyarana abana 2 b’abahungu.

    4. Bahavu Janet na Ndayirukiye Fleury

    Couple y'Umukinnyi wa Filime akaba n'umunyamideli, Usanase Bahavu Jeannette n'umugabo we Ndayirukiye Fleury ni imwe mu zikunzwe cyane ndetse zikunze kurangwa n'udushya mu rukundo rwabo.

    Bahavu arebana akana ko mu jisho n’umugabo we Fleury

    Bahavu akunze kwerekana urwakunda umugabo we yifashishije urukuta rwe rwa Instagram , ndetse na Shane bahuriyeho ya YouTube.

    Ku isabukuru ya Bahavu,babinyujije kuri konti yabo ya YouTube, beretse abafana babo uko bizihije . Mu mashusho azira imbereka. Fleury na Bahavu hamwe n'imfura yabo bari bishimye cyane maze Bahavu yibutsa urukundo ruzira imberaka akunda umugabo we.

    Aho yagize ati' Mutima wanjye ndakwizeza ,nzahora nkukunda ,nzahora nibuka mbere y'itariki nk’iyi ko wankunze ukampitamo ,nzahora mbikubahira ,nkukunde nkukundire umuryango nabo tuzabyarana , nzahora mpangayikira ko urugo rwacu rwaguma ku murongo haba dutunze cyagwa tudatunze'.

    Aba bombi bafitanye umwana w'umukobwa witwa Amora.

    5. Ally Soudy n'umukunzi we

    Couple ya Uwizeye Ally[Soudy] wamenyekanye mu Rwanda agikora itangazamakuru no kuyobora ibirori n'umukunzi we Ally Umwiza Carine, bashakanye bamaze imyaka 9 mu munyenaga w'urukundo,ni imwe mu zifatwa nk'iziri Romantic kurusha izindi mu Rwanda.

    Ally Soudy na Umwiza Carine bamaze hafi imyaka irenga 11 bakoze ubukwe ariko mbere y'uko barushinga bari bamaranye imaka 9 mu rukundo, ibi bisobanuye ko bamaranye imyaka isaga 20 mu munyenga w'urukundo ariko uyu mugabo ntasiba kugaragaza urwo amukunda mu mitoma isize umunyu, nk'ejo bundi ku munsi bizihizaga isabukuru y'imyaka 11 bamaze barushinze.

    All Soudy n’umugore we Carine nabo ni bamwe muri couples z’icyitegererezo

    Uyu ni umunsi hashize imyaka 11 y'urushako ariko umugore wanjye (Carine), nagukunze mu myaka 20 ishize kandi nzakomeza kugukunda n'indi myaka myinshi iri imbere ,Rukundo rwanjye, Ally Carine Umwiza'.

    Arongera agira ati ” Ubuzima ni bwiza , Ndagukunda mukunzi”

    Aba bombi barushinze mu 2012 nyuma y’imyaka 9 bakundana.

    Ally Carine Umwiza na Ally Soudy bamaze kwibaruka abana 3 mu myaka 11 bamaranye .Aba bana babo ni Ally Waris Umwiza,Ally Gia-Basia Kigali Umwiza wavukiye muri Amarika ndetse na Ally Soudy Jr baheruka kwibaruka .Ally Soudy n'umugore we batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho  bimukiye mu mwaka 2012.

    Izi nizo Couples cyangwa se ingo z’ibyamamare 5 mu Rwanda bikunze kugaragaza urwo bakundana bakoresheje imbuga nkoranyambaga. Aba kandi nibo bagaragaje urukundo rugiye kure kuva barambagizanya na nyuma yo kurushinga. Ntabwo aribo Couples zonyine zizwi mu myidagaduro Nyarwanda ahubwo ni uko aba aribo barushinze. Hari n’izindi Couples zizwi gusa zo ntabwo zirarushinga.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132734/couple-5-zibyamamare-nyarwanda-zihora-mu-mitoma-amafoto-132734.html

  • Mu ijwi ririmo ikiniga kinshi, Migi yashimiye Afande James Kabarebe #rwanda #RwOT

    Mugiraneza Jean Baptsiste [Migi], yashimiye Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe kuko ari we shingiro w’ibyo yagezeho byose mu buzima bwe.

    Abitangaje nyuma y’uko tariki ya 31 Nyakanga 2023 Migi yasezeye burundu umupira w’amaguru akaba agiye kwerekeza mu butoza akaba yagizwe umutoza wungirije wa Musanze FC.

    Agaruka ku bantu ashimira, yavuze ko imyaka 20 amaze akina byanze bikunze yahuye n’abantu benshi kandi bamugiriye akamaro.

    Ati 'Nibyo ni benshi cyane kuko imyaka 20 umuntu ari mu kibuga uba warahuye n’abantu benshi kandi bakugiriye umumaro ariko harimo abantu uba udashobora kuzibagirwa mu buzima bwawe.'

    Yakomeje avuga ko umuntu wa mbere ashimira cyane ari Gen James Kabarebe bitewe n’uko ari we wamukurikiranye cyane kuva ari muri La Jeunesse akanashaka kumuzana muri APR FC akiri umwana.

    Ati 'Umuntu wa mbere nshimira kandi nsabira n’imigisha myinshi ku Mana kuko ngira ngo iyo ataba we mu mupira sinzi aho nari kuba nerekeza, ni Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Afande James Kabarebe, ndibuka ni we muntu wa mbere wampamagaye ndi mu ikipe ya La Jeunesse ntaranatangira gutekereza ko umupira wangirira akamaro, ambwira ko anyifuza mu ikipe ya APR FC.'

    'Ndeba abantu bari barimo n’ubunararibonye bari bafite kandi nibwo njye nari nkiva mu cyiciro cya kabiri, ndamubwira nti icyifuzo cyanyu ni cyiza kandi APR FC nta muntu utakwifuza kuyikinira ariko nta bunararibonye mfite bwo kuyiha ibyo inyufuzaho, mwaba mundetseho gato aranyumva, nahise njya muri Kiyovu nkinayo umwaka umwe.'

    Yakomeje kandi avuga ko atacitse intege ahubwo yamutegereje umwaka umwe ahita agura amasezerano ye yari asigaranye muri Kiyovu Sports, amafaranga yaguzwe ngo niyo yamuhinduriye ubuzima n’umuryango we cyane ko mama we yacuruzaga ataro.

    Ati 'Afande arongera arampamagara agura amasezerano yanjye, ni naho nabonye umushahara bwa mbere navuga ko wahinduye ubuzima bwanjye, bampaye amafaranga ya recruitment mu rugo ntabwo byari bimeze neza, mama yacuruzaga agataro kugira ngo tubeho, amafaranga bampaye niyo yaduhinduriye ubuzima, nshingira mama boutique ubuzima butangira gutyo n’umushahara mwiza muri APR FC, imyaka igeze ku 9 navuga ko ari we muntu wa mbere nshimira watumye ubuzima bwanjye buhinduka.'

    Yashimiye kandi umutoza Yves Rwasamanzi ngo ni we wabonye impano ye bwa mbere, yashimiye abari abayobozi ba La Jeunesse Boniface Nsabimana na Jules Kalisa wabaye SG wa FERWAFA. Yashimiye na buri wese wagize icyo akora kugira ngo atere imbere.

    Migi yageze muri APR FC 2007 aza kuyivamo 2015, yayigarutswemo 2018 bongera gutandukana 2019. Batwaranye ibikombe bitandukanye harimo ibikombe 6 bya shampiyona (2008-09, 2009-10, 2010-11, 2011-12, 2013-14 na 2014-15), ibikombe 5 by’Amahoro (2008, 2010, 2011, 2012 na 2014) CECAFA Kagame Cup 2010 banatwaranye kandi Super Cup 2008 n’igikombe cy’imyaka 25 ya FPR yatwaye akiyigeramo.

    Migi yashimiye Gen James Kabarebe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-ijwi-ririmo-ikiniga-kinshi-migi-yashimiye-afande-james-kabarebe

  • Ikipe ya Rayon Sports yamaze kurangizanya n’umukinnyi w’umunyamahanga ukomeye cyane uzaba asimbuye Bigirimana Abedi wigize ikitabashwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yamaze kurangizanya n'umukinnyi w'umunyamahanga ukomeye cyane uzaba asimbuye Bigirimana Abedi wigeze ikitabashwa

    Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kubona ifite ikibazo gikomeye mu kibuga hagati yamaze kurangizanya n'umukinnyi ukomeye w'umurundi uteye ubwoba.

    Ku munsi w'ejo nibwo Umurundi witwa Mvuyekure Emmanuel umaze igihe ari umukinnyi w'ikipe y'igihugu ukina mu kibuga hagati azaba ageze hano mu Rwanda. Uyu mukinnyi ikintu azwiho ni ugutindana umupira, gutanga pase zivamo ibitego ndetse no kuyobora abandi mu kibuga.

    Emmanuel Mvuyekure yakiniraga ikipe ya KMC yo mu gihugu cya Tanzania ndetse yari amaze imyaka ibiri ari Kapiteni wayo. Uyu mugabo yakiniye ikipe ya AZAM FC, Mbao FC ndetse n'izindi kipe zikomeye.

    Ikipe ya Rayon Sports yanamaze gutangaza kumugaragaro ko yamaze kongerera amasezerano Heritier Luvumbu Nzinga ndetse ikaba yamaze kurangizanya na Kalisa Rashid wakiniraga AS Kigali.

     

     

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-yamaze-kurangizanya-numukinnyi-wumunyamahanga-ukomeye-cyane-uzaba-asimbuye-bigirimana-abedi-wigeze-ikitabashwa/

  • Hahiye byanyabyo! Karongi imisozi yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Karongi mu mirenge ya Gitesi, Bwishyura ndetse n'uwa Gitesi, imisozi itandukanye yo mu mirenge ya Bwishyura, ndetse na Gitesi yibasirwa n'inkongi y'umuriro.

    Biravugwa ko uyu muriro watangiye mu masaha ya saa munani z'ijoro, hakaba hataramenyekana icyawuteye.

    Reba video aho hasi:

    Source : https://yegob.rw/hahiye-byanyabyo-karongi-imisozi-yafashwe-ninkongi-yumuriro-irashya-irakongoka-videwo/

  • Agahu kazahura n’umunyutsi: Murera yamaze gutangaza abanyamakuru 3 bazaba ari abashyushyarugamba ‘MC’ ku munsi w’Igikundiro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza abanyamakuru 3 bazaba ari abashyushyarugamba abazwi n'aba MC ku munsi w'Igikundiro 'Rayon Day'.

    Aba banyamakuru ni Kinyange Masinzo wo kuri Magic FM,  Faustinho Simbigarukaho wa Ishusho TV ndetse na  Ngabo Robert wa Rayon Sports TV.

    Source : https://yegob.rw/agahu-kazahura-numunyutsi-murera-yamaze-gutangaza-abanyamakuru-3-bazaba-ari-abashyushyarugamba-mc-ku-munsi-wigikundiro/

  • Noneho umenya Apr Fc igiye gutsinda bitayigoye! Inkuru nziza ku mukino wambere Apr Fc izakina ku munsi wa mbere wa CAF Champions League – YEGOB #rwanda #RwOT

    Noneho umenya Apr Fc igiye gutsinda bitayigoye! Inkuru nziza ku mukino wambere Apr Fc izakina ku munsi wa mbere wa CAF Champions League.

    Amakuru asa nkaho ari meza ku ikipe ya Apr Fc, ni uko ikipe ya Kaadidka yo muri Somalia igomba kwesurana na Apr Fc yo mu Rwanda ku mukino wa mbere wa CAF Champions League, yandikiye ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda isaba ko umukino ubanza bazakinira hano I Kigali.

    Iyi kipe kandi niyo igomba kwakira uyu mukino, bivuze ko ishaka kwakirira Apr Fc  I kigali. Uyu mukino kandi uteganyijwe taliki ya 18 Kanama 2023.

     

    Source : https://yegob.rw/noneho-umenya-apr-fc-igiye-gutsinda-bitayigoye-inkuru-nziza-ku-mukino-wambere-apr-fc-izakina-ku-munsi-wa-mbere-wa-caf-champions-league/

  • Ikipe izakina na APR FC muri CAF Champions league yagejeje icyifuzo kuri FERWAFA, bikaba byiza ku bakunzi ba APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'ingabo z'igihugu hano mu Rwanda uzwi kw'izina rya APR FC iri kwitegura imikino ya CAF Champions league hasi hejuru.

    Hagati aho rero ikipe Gaadiidka FC yo muri Somalia izakina na APR FC imikino ya mbere yagejeje icyifuzo kuri FERWAFA ko yifuza kwakirira imikino yayo na APR FC I kigali.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-izakina-na-apr-fc-muri-caf-champions-league-yagejeje-icyifuzo-kuri-ferwafa/