Blog

  • Ibise byo biragenda gute? Rayon Sports yaguze umukinnyi imwishimiye ariko bamwe mu bantu bingenzi muri iyi kipe batangiye kugaragaraza ko batamwishimiye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibise byo biragenda gute? Rayon Sports yaguze umukinnyi imwishimiye ariko bamwe mu bantu bingenzi muri iyi kipe batangiye kugaragaraza ko batamwishimiye.

    Rayon Sports yaguze umukinnyi w'umuhanga cyane ukina hagati mu kibuga mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi witwa Kalisa Rashid wakiniraga ikipe ya AS Kigali gusa bamwe ntabwo bigeze bishimira cyane uyu musore uzwiho gutegeka umupira.

    Ubwo bamwe mu bakunzi b'iyi kipe babonaga uyu musore abenshi bamwishimiye cyane gusa burya ngo nta muntu ushimwa na bose dore ko hari abagiye bagaya imyambaro yerekanywe yambaye bavuga ko yambarwa n'abafana abandi nabo bati uyu ntabwo ari Abedi mutuzaniye.

    Amafoto ya Kalisa Rashid umukinnyi mushya wa Murera:

    Bimwe mu byo abantu bagiye batangaza:

    Source : https://yegob.rw/ibise-byo-biragenda-gute-rayon-sports-yaguze-umukinnyi-imwishimiye-ariko-bamwe-mu-bantu-bingenzi-muri-iyi-kipe-batangiye-kugaragaraza-ko-batamwishimiye/

  • Yakoze ibisa nk’ibitangaje: Nyuma y’igihe kirekire atagaragara mu kibuga Neymar Jr yongeye kwereka Isi ko umupira umuri mu maraso – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yakoze ibisa nk'ibitangaje: Nyuma y'igihe kirekire atagaragara mu kibuga Neymar Jr yongeye kwereka Isi ko umupira umuri mu maraso.

    Rutahizamu w'umunya Brazil Neymar Jr nyuma y'amezi atandatu ari mu mvune yagarutse mu kibuga maze ahita atsinda ibitego bibiri anatanga umupira wavuyemo igitego.

    Ibi Neymar yabikoze mu mukino ikipe ye ya Paris Saint Germain yatsindagamo ibitego 3-0 ikipe ya Jeonbuk.

    Source : https://yegob.rw/yakoze-ibisa-nkibitangaje-nyuma-yigihe-kirekire-atagaragara-mu-kibuga-neymar-jr-yongeye-kwereka-isi-ko-umupira-umuri-mu-maraso/

  • Rayon Sports yerekenye Kalisa Rachid na Heritier Nzinga Luvumbu nk'abakinnyi bayo #rwanda #RwOT

    Kuri uyu kane tariki ya 3 Kanama 2023 nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze kugirana amasezerano n'abakinnyi babiri barimo Kalisa Rachid na Nzinga Heritier Luvumbu.

    Nk'uko iyi kipe izwi nka Gikundiro yabitangaje ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yatangaje ko Umunye Kongo Nzinga Heritier agarutse muri iyi kipe nyuma y'umwaka umwe yari amaze muri iyi kipe.

    Biravugwa ko kuza kwa Luvumbu muri Rayon Sports byatewe n'uko umutoza mukuru wa Gikundiro byatewe nuko ngo atashimye urwego rwa Ifunga Ifaso umaze iminsi muri iyi kipe akoreramo imyitozo.

    Uku kutishimirwa kwa Ifasso ngo niko kwatumye Rayon Sports yihutisha ibiganiro bya Luvumbu ndetse uyu mukinnyi bikaba biteganyijwe ko arara mu Rwanda kuri uyu wa Kane.

    Undi mukinnyi werekanywe ni Kalisa Rachid ukina mu kibuga hagati, uyu akaba yari aherutse gusoza amasezerano mu ikipe ya As Kigali.

    Kalisa wasinyiye Rayon ni umukinnyi umenyereye shampiyona y'u Rwanda  dore ko yakinnye mu makipe atandukanye ariko Police FC, Kiyovu SC ndetse na AS Kigali yaherukagamo.

    Rayon Sports isinyishije aba bakinnyi bombi yitegura umunsi wayi wiswe 'Rayon Day', akaba ari umunsi herekanirwaho abakinnyi iyi kipe izakoresha ndetse n'abafatanyabikorwa bayo.

    The post Rayon Sports yerekenye Kalisa Rachid na Heritier Nzinga Luvumbu nk'abakinnyi bayo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-yerekenye-kalisa-rachid-na-heritier-nzinga-luvumbu-nkabakinnyi-bayo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-yerekenye-kalisa-rachid-na-heritier-nzinga-luvumbu-nkabakinnyi-bayo

  • Kiyovu Sports mu ihurizo rikomeye, amarira ni yose #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), yamaze kumenyesha Kiyovu Sports ko itemerewe kwandikisha abakinnyi bashya kubera ko itabashije kwishyura ideni ifitiye abanyasudani, John Mano na Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman ubu usigaye ukinira APR FC.

    Muri Kamena 2022 Kiyovu Sports yasinyishije abakinnyi babiri bakomoka muri Sudani, Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahm ndetse na John Mano ariko iza kubasezerera batayikiniye aho yavugaga ko yabatumye ibyangombwa ariko ntibabizana.

    Aba bakinnyi bahise bagana FIFA kurega iyi kipe ko birukanywe binyuranyije n’amategeko batanahawe ibyo bemerewe.

    Tariki 11 Kamena 2023 nibwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryamenyesheje Kiyovu Sports ko itegetswe kwishyura Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman 23, 950,000Frw y’imishahara itamwishyuye ndetse na miliyoni 31 Frw nk’indishyi yo kuba yaramwirukanye binyuranye n’amategeko.

    Yanasabwe kandi kwishyura John Otenyal Khamis Roba miliyoni 16 Frw nk’imishahara itamwishyuye kandi bose bagomba kwishyurwa mu minsi itarenze 45.

    Iminsi 45 yarangiye tariki ya 26 Nyakanga 2023. Mu ibaruwa ya FIFA yasohotse uyu munsi ku wa Kane tariki ya 3 Kanama 2023, yavuze ko icyemezo cyo kutandikisha abakinnyi bashya kigomba guhita gishyirwa mu bikorwa kuko iyi kipe yananiwe kwashyura aba bakinnyi.

    Yavuze ko Kiyovu Sports nta mukinnyi mushya uturutse hanze y’u Rwanda yemerewe kwandikisha ndetse inamenyesha FERWAFA ko igomba gushyira mu bikorwa iki cyemezo ikamenyesha Kiyovu Sports ko nta mukinnyi mushya izemererwa kwandikisha yaba n’abo imbere mu gihugu.

    Bibaye mu gihe iyi kipe yamaze kwirukana abakinnyi benshi bari banafite amasezerano ngo bajye kwishakira amakipe barimo umunyezamu Kimenyi Yves, Iradukunda Bertrand, Serumogo Ali n’abandi benshi.

    Ni mu gihe yari yaramaze kugura abakinnyi benshi cyane barimo myugariro Kazindu Guy wavuye muri Gasogi United; Rutahizamu w’Umunye-Congo, Jérémie Basilua; Umunya-Angola, utaha izamu, Fofo Cabungula; Rutahizamu w’Umunya-Liberia, Obediah Freeman, Abagande batatu, Kalumba Bryan, Mulumba Suleiman n’Umunyezamu Emmanuel Kalyowa.

    Kiyovu Sports yahagaritswe kubera idieni ifitiye Shaiboub

    Bafitiye ideni na Johm Mano

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-mu-ihurizo-rikomeye-amarira-ni-yose

  • Abanyarwanda mu gitaramo cyurupfu ! Ubwoko b… – #rwanda #RwOT

    Mu nama y'Umushyikirano 2023 ,Perezida Paul  Kagame yasabye ko ababyeyi bateshuka ku burere bw'abana babo ndetse rimwe na rimwe ugasanga babashyigikira mu ngeso mbi zirimo n'ubusinzi, batangira kubiryozwa ariko n'abana nabo bakagira uburyo bahanwamo ku buryo babona ko inzira barimo atariyo.


    Perezida Kagame yakunze kugaragaza impungenge ku businzi buvugwa mu rubyiruko

    Nyuma y'uko Igiko cy'Igihugu gishinzwe ubuzima RBC , gitangajeko umubare w'abanywa inzoga wiyongereye ,aho Abanywa inzoga biyongereyeho 6.8% mu myaka 9 gusa.Ni ukuvuga kuva mu 20123 kugeza mu 2022.

    Ni imibare yavuzweho byinshi ndetse na Minisiteri y'Ubuzima ikora ubukangurambaga bw'amashusho bwiswe 'Tunyweless''bwanagaragayemo Minisitiri w'Ubuzima Dr.Sabin , bugamije gukanguriraabanyarwanda kunywa inzoga nke(Kunywa mu rugero).

    Tunyweless ije guhangana mu kibuga na ''Tujye aho bibera''

    Muri iri minsi hari imvugo iharawe n'urubyiruko 'Tujye aho bibera'' rusobanura kujya gukanda ka manyinya mu buryo bwimbitse.

    Ubu bukangurambaga bwa Minisante buje mu gihe hirya no hino mu gihugu ababyeyi bakomeje kwifata ku minwa kubera ubusinzi bukomeje kubica bigacika mu rubyiruko nk'uko bikunze kugaragazwa n'amashusho agenda akwirakwizwa mu bihe bitandukanye.

    Ni nk'ikibazo cyaburiwe igisubizo kuko byibuze uru rubyiruko rufite imiryango rukomokamo ndetse inafite imyemerere runaka aho imwe inabuza abayoboke bayo kwegera ibisindisha;

    Aha bamwe babihuza n'ubushomeri bwugarije urubyiruko, gusenyuka k'umuryango nyarwanda aho hamwe utakimenya gutandukanye umubyeyi n'umwana,agahinda gakabije, gutakaza icyizere cy'ahazaza ndetse n'Ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Ubusinzi mu rubyiruko rw'u Rwanda ni ibintu byakunzwe kugarukwaho n'abayobozi batandukanye barimo Perezida Kagame, uherutse gusaba urubyiruko kureka kunywa inzoga cyane,rugaharanira kurinda ubuzima bwabo bw'ejo hazaza.

    Ubu businzi bwatumye Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri, tariki ya 1 Kanama 2023, ifata umwanzuro ukakaye, ugira uti 'Mu rwego rwo kunoza imitunganyirize n'imikorere y'ibikorwa by'imyidagaduro mu masaha y'ijoro no gukumira urusaku rubangamira umudendezo w'Abaturarwanda, Guverinoma yafashe icyemezo ko guhera ku itariki ya 1 Nzeri 2023, ibikorwa na serivisi byose bitari iby'ingenzi bizajya bifunga saa Saba z'ijoro mu minsi y'imibyizi, na ho mu mpera z'icyumweru (ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu) bikazajya bifunga saa Munani z'ijoro.'

    Mu kiganiro na RBA,Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean Claude Musabyimana yashimangiye ko hari byinshi byashingiweho hafatwa icyemezo cyo gushyiraho amasaha ntarengwa y'ibitaramo n'utubari birimo no gushyigikira gahunda ya Leta imaze iminsi itangiye yo kurwanya ubusinzi cyane cyane mu rubyiruko.

    Nk'ijisho ry'umusomyi, buri wese ugera 'Aho bibera'' yahamya ko urubyiruko ruba rugize 90% ry'ubwitabire. (Iyi mibare si ihame , ifite guhinduka bitewe n'aho byabereye).

    Ubwoko bw'inzoga nicyo gipimo fatizo cy'Uburambe cyangwa gukenyuka

    Muri iyi nkuru tugiye kwibanda ku rubyiruko nk'ahazaza h'igihugu rukomeje gushyirwa mu majwi mu guca intege agasembuye guhera muri Hoteli kugeza kwa Murokoze cyangwa Kazungu wo muri Karitsiye tutibagiwe n'abandi bavugwaho kuzikorera mu ngo zabo hiryo no hino mu gihugu nk'uko byakunze kumvikana.

    Urugero rwa hafi ni inkuru bagenzi bacu bo ku Museke barutse gutangaza ivuga ko' Inzoga ikorwa n'uwiyise Makenga yaciye igikuba mu Karere ka Musanze aho uyisomyeho wese yiruka ku musozi'

    Ngo mu bibazo biterwa n'izo nzoga zikorwa n'uwitwa Gasore Sylvestre wiyise Sultan Makenga, birimo ko uwazinyoye agaragaza imyitwarire idakwiye irimo urugomo, gucika intege akarara aho abonye, ubujura no gusanga abazinywa birirwa biruka ku misozi batagira ikindi bakora kizwi.

    Ngo izi nzoga ziswe Makuruca na Rukera ngo ntawushobora kumenya ibyo ikozwemo kuko ikorwa mu ibanga rikomeye cyane. Ikaba itandukanye n'urundi rwagwa rw'ibitoki n'amasaka kuko aho zengerwa utahasanga ibitoki cyangwa imitobe yaguzwe ndetse zikaba zigira n'ubukana buruta ubw'izo zisanzwe.

    Si ibyo gusa , hirya no hino mu Rwanda hakunze kumvikana impfu zitandukanye bivugwa ko zatewe n'izi nzoga z'inkorano cyane ko benshi banemeza ko zihenduka kandi zagasindisha uwazinyoye  vuba .

    Ibi bishimangirwa n'uko mu mwikabu itandukanye hafatwa inzoga z'inkorano zikamwenerwa mu ruhame ndetse n'abazikora bagakurikiranwa n'ubutabera gusa ntawe umenya igipimo cy'ingaruka zisigira abazinyoye cyane cyane ko no kumenya umubare wabo biba bigoranye kuko ntawakwatura ngo avuge ko yayinyoye .

    Aha nk'umusomyi urumva itandukaniro ry'ingaruka zo gusinda icupa rwaguze muri Hoteli ,kwa Kazungu muri Karitsiye n'izo gucurura kuri Makuruca na Rukera zakozwe naGasore Sylvestre wiyise Sultan Makenga.

    Hari n'abavuga ko zimwe mu nzoga zemewe zikorerwa mu Rwanda zitorohera abazinywa aho bamwe banasaba ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge ,RBS kujya kugenzura mu buryo butunguranye ibikoreshwa mu ikorwa ryazo ugereranyije n'ibipimo byagendeweho hatanga icyangombwa kibemerera gukora.

    Umuyobozi w'Umuryango urwanya ruswa n'akarengane (Transparency International-Rwanda) Ingabire Marie Immaculée aherutse kuvuga ko ba nyiringanda zenga inzoga mu Rwanda batabeshya RSB ahubwo hazamo ruswa.

    Iyi ngingo iha umukoro ukomeye :Umuryango nyarwanda ,Ubuyobozi ,Amadini, Minisiteri y'Ubuzima ,iy'Urubyiruko ndetse n'Ikigiko cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge RSB.

    Ugendeye ku buryo ubuzima buhagaze mu Rwanda ,n'ubushobozi bw'umunyarwanda, biragoye kuba yasinda Heinken cyangwa Skol guhera ku wa Mbere ku genza ku wundi wa Mbere bitewe n'uburyo zihagazeho.

    Uretse kuba inzoga zitera ibibazo by'umuvuduko ukabije w'amaraso, umutima n'izindi ndwara zitandura, OMS igaragaza ko nibura buri mwaka ku Isi abantu miliyoni eshatu bapfa biturutse ku mpamvu zatewe n'inzoga, bingana na 5,3% by'impfu zose zibaho ku mwaka.

    Ikibazo cy’ubusinzi cyagarutsweho mu nama y’Umushyikirano 2023

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, aherutse kuvuga ko n'ubwo hari indwara nka Malariya zagabanutse ku kigero cyiza, ariko nanone indwara zitandura nk'umutima, kanseri na diyabete arizo zirimo guhitana Abanyarwanda benshi .

    Dr.Sabin icyo gihe yavuze ko mu Rwandaindwara za kanseri hafi 10,000 ziba mu Banyarwanda hafi buri mwaka.'

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yatanze inama z'uburyo abantu bakwiye kwirinda izi ndwara zibasira abantu kubera imyitwarire yabo irimo no kunywa inzoga.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132756/abanyarwanda-mu-gitaramo-cyurupfu-ubwoko-bwinzoga-nicyo-gipimo-cyuburambe-no-gukenyuka-132756.html

  • Uwayezu Jean Fidèle yanze ko umutoza Yamen Zelfani yazazana urwitwazo! Rayon Sports imaze gusinyisha undi mukinnyi mushya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports buyobowe na Uwayezu Jean Fidèle, bwumvise ubusabe bw'umutoza Yamen Zelfani wavuze ko abakinnyi be badahagije.

    Kuri uyu wa Kane tariki 3 Kamena 2023, Rayon Sports yatangaje ko Kalisa Rashid wari usoje usoje amasezerano muri AS KigaliFC ubu ni umutoza mushya wayo.

    Kalisa Rashid asinyiye Rayon Sports umwaka umwe. Aje yiyongera ku bandi bakinnyi nka Héritier Luvumbu Nziga ndetse n'Umurundi Mvuyekure Emmanuel nabo bamaze kumvikana na Rayon Sports.

    Source : https://yegob.rw/uwayezu-jean-fidele-yanze-ko-umutoza-yamen-zelfani-yazazana-urwitwazo-rayon-sports-imaze-gusinyisha-undi-mukinnyi-mushya/

  • Bizabazwa nde? Rutahizamu Ifunga Ifasso yirukanwe muri Rayon Sports atamazemo kabiri https://wp.me/p7ovfz-10NM – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Ifunga Ifasso ukomoka muri RD Congo yirukanwe muri Rayon Sports yari yarasinyiye imyaka 2 none yari amaze iminsi 17 gusa mu kipe.

    Uyu rutahizamu impamvu yirukanwe muri Rayon Sports, ni uko nta cyangombwa na kimwe afite yewe nta n'urwandiko rw'inzira 'passport' afite.

    Source : https://yegob.rw/bizabazwa-nde-rutahizamu-ifunga-ifasso-yirukanwe-muri-rayon-sports-atamazemo-kabiri/

  • Gicumbi: Umusore yishe umugabo n’umugore we icyarimwe ni uko maze ashinyagurira n’imirambo yabo kubera ibyo bamukoreye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gicumbi: Umusore yishe umugabo n'umugore we icyarimwe ni uko maze ashinyagurira n'imirambo yabo kubera ibyo bamukoreye.

    Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi bwakiriye dosiye iregwamo umusore w'imyaka 24 y'amavuko, ukurikiranweho kwica abantu babiri, umugabo n'umugore we, abategeye mu nzira.

    Abo baturage bari batuye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Masoro, Akagari ka Kigarama, Umudugudu wa Gikurazo.

    Icyaha yagikoze tariki ya 26 Nyakanga 2023, ubwo yamenyaga ko umugore n'umugabo bari ahantu mu kabari akajya kubategera aho banyura batashye.

    Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko iyo dosiye yakiriwe kuri uyu wa 2 Kanama.

    Bivugwa ko hakoreshejwe ubuhiri mu gukubita ba nyakwigendera, bamara gupfa akabatema umubiri wose.

    Ibyo ngo byaturutse ku makimbirane yari afitanye n'umugabo ngo kuko bari barigeze kurwana mu mukino wa Karate akamutsinda kuva ubwo akamurwara inzika.

    Uyu musore yemera icyaha akavuga ko yabitewe n'umujinya yari amaranye igihe kirekire ariko Ubushinjacyaha buvuga bishobora kuba atari ukuri kuko yabicanye ubugome bukomeye kugeza ubwo anatemagura imibiri yabo bamaze gupfa.

    Icyaha akurikiranweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.

     

    Source : https://yegob.rw/gicumbi-umusore-yishe-umugabo-numugore-we-icyarimwe-ni-uko-maze-ashinyagurira-nimirambo-yabo-kubera-ibyo-bamukoreye/

  • Kalisa Rashid yasinyiye Rayon Sports kuri miliyoni 8 #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati, Kalisa Rashid yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe.

    Uyu mukinnyi wari umaze imyaka 4 muri AS Kigali, uyu munsi nibwo Rayon Sports yasinyishije uyu mukinnyi wari usoje amasezerano ye mu ikipe y’Umujyi wa Kigali.

    Uyu mukinnyi wasinye umwaka umwe, bivugwa ko Rayon Sports yamutanzemo miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Asinyiye iyi kipe nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Rayon Sports yari yatangaje igaruka rya Luvumbu Heritier Nzinga.

    Kalisa Rashid yakiniye amakipe atandukanye arimo Police FC, Kiyovu Sports yavuyemo ajya muri AS Kigali yari amazemo imyaka 4.

    Kalisa Rashid yasinyiye Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kalisa-rashid-yasinyiye-rayon-sports-kuri-miliyoni-8

  • Bishop Jolly Murenzi: Yazanye izina Agakiriro… – #rwanda #RwOT

    Bishop Jolly Murenzi, Umushumba Mukuru w'Itorero Life Givers Christian Center mu Rwanda, yagarutse kuri byinshi mu murimo w'Imana amazemo igihe kinini cyane dore ko yaboneye izuba abanda banyarwandakazi mu gushinga amatorero, ibintu aticuza kugeza uyu munsi wa none.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Bishop Jolly Murenzi yahishuye byinshi. Yavuze ko yakiriye agakiza ari muto aho yari afite imyaka 12. Kuva akiri muto kugeza ubu arangamiye kunezeza Imana mu buzima bwe bwose. Mu 1998 ni bwo Imana yamuhamagariye umurimo w'Imana. Ati 'Ni bwo nahuye n'Imana amaso ku yandi, nuko nemera umuhamagaro'.

    Itorero ashumbye ryitwa Life Givers Christian Center (LGCC), ariko mbere akinjira mu muhamagaro w'ubushumba ryitwaga Shinning Light Church. Mu 2015 ni bwo bahinduye izina. Ati 'Ntabwo ryari izina ryacu ahubwo ni izina ry'abandi nisanze nkoreramo.'

    Asobanura ko 'Imana yampamagaye ndi umwana ntazi ibyo nkora, nifatira izina, kuko hari abandi baryitwaga, ndavuga nti 'reka nanjye nitwe izina ryanjye''. Avuga ko yaje gusanga ari byiza kurihindura agafata izina rye kuko izina ni ikintu cy'ingenzi.

    Uyu mukozi w'Imana yaminuje muri 'Civil Engineering’ aho yashushanyaga ibishushanyo mbenera by'amazu aho yari afite inzozi zikomeye mu bwubatsi, iby'umurimo w'Imana ntabwo yabitekerezaga. Ati 'Ibyerekeranye n'itorero ntabwo nabitekerezaga ahubwo nari wa mukrisso mwiza, uterana ku cyumweru, ugasenga, utambaza ibindi'.

    Avuga ko yaje kumva ijwi ry'Imana rimuhamagara, rimusaba kuyikorera, nawe arumvira. Yemeye gukorera Imana ariko atazi ko agiye no kuba Pasiteri kuko 'ibya Pasiteri byo mpora mbivuga, mbitangamo ubuhamya, …usibye no kwitwa Pasiteri, navugaga ko ntashobora no kurongorwa na Pasiteri cyangwa uwitwa umuvugabutumwa mu rusengero.'

    Yavuze ko mu myumvire ye yabonaga ari 'abantu wenda batize, abantu badafite ibyo bakora, rero njyewe numvaga mfite icyo gukora, numvaga narize, mfite izindi nzozi zo gukomeza nkaminuza nk'uko n'abandi bajya bayaminuza bakagera kuri za PhD muri ibi bindi byose'.

    Nyuma yo kwemerera ijwi ry'Imana, yaje kwisanga ashumbye abantu ndetse yaranashakanye n'umupasiteri, ibintu atatekerezaga mu bwana bwe. Bishop Jolly Murenzi yashakanye na Ambassador Charles Murenzi ukomeje kumushyigikira cyane mu muhamagaro we.

    Ku bavuga ko gushinga Itorero ari ubucuruzi (bizinezi), si ko Jolly Murenzi abibona. Aragira ati 'Itorero ni umuhamagaro, akenshi abantu bareba inyubako, ariko itorero ni wa murimo dukora mu buzima bw'abantu bakamenya Yesu,..Itorero ntabwo ari buzinezi y'umuntu ahubwo bajye banabisobanura neza bavuge ngo ni buzinesi y'Ijuru'.

    Icyakora yavuze ko hariho n'abatangiza urusegero mu buryo bw'ubucuruzi, akaba abanenga cyane. Yasobanye ko muri iki gihe umuntu ashobora guhaguruka akavuga ko ari pasiteri ariko atumvise Imana (atahamagawe n'Imana), ati 'Ibyo twabyita buzinesi'.

    Ati 'Abantu bajye batandukanya ibintu, ntabwo bagomba gusiga imbyiro itorero rya Kristo ngo nibabona umushumba wese bavuge bati 'uri muri bizinesi'. Njya mbibona hari nk'ahantu tujya wenda batanatuzi, bakabona winjiye mu Biro hari icyo ushaka, wakwivugaho ko uri pasteri;

    Mu mwanya wo kukubaza ikikuzanye cyangwa kugusubiza icyo umbajije, agaseka, ehhh 'pasiteri, mpa ku maturo'. Ngaya bene iyo mvugo cyane, ni imvugo nyandagazi'. Yavuze ko bene ibi abifata nko gusiga imbyiro abakozi b'Imana.

    Pastor Jolly Murenzi avuga ko agitangiza itorero, byatangaje abantu benshi mu Rwanda kuko batari bakabonye abagore bavuga ubutumwa, bari basanzwe bababona baririmba mu nsengero, bakaba wenda bakwigisha abana bato, 'ariko kubwiriza ntabwo byari bisanzwe'.

    Avuga ko yajyaga abwiriza abantu bakaza bagahagarara mu madirishya, 'njyewe nkagira ngo ubutumwa ndi kuvuga bwabafashije, naho ngo barimo kureba umugore uvuga'.

    Yatangaje ko abagore nabo bashoboye anibutsa ko bari mu babohoye igihugu cy'u Rwanda bakanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Nubwo abagore batanganya imbaraga n'abagabo, ariko mu buryo bw'imitekerereze, bose ni kimwe.

    Uko yahinduye izina ry'Agakinjiro akaryita Agakiriro


    Bishop Jolly Murenzi yavuze ko aho itorero ryabo rikorera mu Mujyi wa Kigali, hahoze hitwa mu Gakinjiro, aza kuhandurira izina ahita mu Gakiriro, ariko ababazwa n'abantu bakihita mu Gakinjiro. Avuga ko iyo yumvise umuntu akihita mu Gakinjiro 'njywe ndababara cyane'.

    Yasobanuye ko impmvu bimubabaza ni uko aba atekereje inzira byanyuzemo bahindura iri zina ndetse akaba 'ari natwe twatumye Leta ifata icyemezo cy'aho yimuriye bya bikorwa byaberaga mu Gakinjiro ikahita mu Gakiriro'.

    Avuga ko iyo yumvise umuntu ucyihita mu Gaknjiro, 'mba numva binkoze nabi, nsaba rwose abanyarwanda bose bazakurikirane iyi nkuru, bamenye ko hitwa mu Gakiriro si mu Gaknjiro'.

    Mu 2000 ni bwo Jolly Murenzi yashize itorero mu Gakiriro, icyo gihe habaga ibisambo byinshi. Mu 2003-2004 batangije ikiganiro kuri Flash Fm. Yahishuye kandi ko mbere y'uko amaradiyo yigenga agera mu Rwanda, bagiye gusaba ikiganiro kuri Radio Rwanda, batabahakanira.

    Kubera aho bakoreraga hari habi cyane (mu Gakiriro ahahoze hitwa mu Gakinjiro) kandi ikiganiro kikaba cyarabaga mu rucyerera, 'rimwe na rimwe bararaga ku rusengero kugira ngo bitegure kujya kuri radio' baze kugererayo igihe. Birazwi ko amasaha ya Radiyo yubahirizwa!.

    Ntibyabaga bihagije kuko byabasabaga kugenda baherekejwe n'abasore b'ibigango, kuko hari habi cyane. Yavuze ko amateka y'ahahoze hitwa izina ry'Agakinjiro mu mujyi avuga ko bakinjiga, kandi si ikindi bakinjaga ahubwo bicaga abantu. Ariko Imana yaramufashije ahahindurira izina, ibisambo birakizwa, abasinzi barakizwa, ubu hari ubuzima, niko kuhita mu Gakiriro.

    Ku bw'ibyo, Bishop Jolly avuga ko 'Itorero ubundi ni umutima w'igihugu, itorero ni umuhanuzi w'igihugu'. Mu mboni ze asanga abakozi b'Imana bazima bahamagawe, bafitiye akamaro igihugu kurenza miliyoni na miliyoni zingahe zisenya ibikorwa bya leta cyangwa zituma abaturage badakunda igihugu kuko 'Itorero ryo rirarema, rirubaka. Umurimo w'Imana ni abanyarwanda ntabwo ari urusengero nubatse, ni imitima y'abanyarwanda'.

    Yavuzeko ahagana muri 2004 ari bwo bandikiye Leta bayisaba ko izina ry'Agakinjiro rihinduka, ibaruwa bayishyikiriza Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, ariko 'ntibigeze badusubiza'. Ati 'Baracecetse, ariko ikikwereka ko Leta yumva, nubwo yaba itagusubije ni uko icyaje kuba nyuma natwe ntabwo tuzi uko byagenze'. Yavuze ko bisanze izina ryarahindutse.

    Gusa kopi y'iyo baruwa bari barayihaye inzego zinyuranye za Leta, kandi icyo basabaga ni uko agace ka Gakinjiro karekera aho kwitwa Gakinjiro kakitwa Gakiriro. Ati 'Kubera ko izina ni ijambo ry'ubuhanuzi, izina ntabwo ari ikintu ugomba gukinisha. Niyo mpamvu mbabarira ababyeyi bita abana babo amazina mabi kuko izina riba rifite aho rikomoka'.

    Yavuze ko Imana nayo ijya ihindura amazina y'abantu, ikabikora igamije kuguha umugisha. Yatanze urugero kuri Aburahamu wahoze yitwa Aburamu. Itangiriro 17:5. Avuga ko izina ritanga umugisha ndetse rigatanga n'umuvumo, bityo ni byiza guhitamo izina ryiza.

    Yatanze urundi rugero aho Yakobo yakiranaga na Malayika akanga kumurekura kugeza amuhaye umugisha, avuga ko Yakobo bisobanura umuriganya/umujura, bityo Malayika akaba yarahise amwita Israel kuko yakiranyije abantu n'Imana aratsinda.

    Avuga kandi ko mu Rwanda hari ahantu henshi hitwa nabi, atangamo urugero rw'ahitwa Mburabuturo, avuga ko bisobanuye ko nta muntu wahatura. Arasaba ko naho kimwe n'handi hitwa nabi, hazahindurirwa amazina.

    Ati 'Tumaze kubona ibyo byose, twebwe twaranditse, ntibadusubiza ariko twaba turi kuri radiyo kuko twavuze ubutumwa kuri radiyo, tukabwira abantu ko dukorera mu Gakiriro ahahoze hitwa mu Gakinjiro ko mu Mujyi 'kuko no kuvuga birarema'.

    Icyakora anavuga ko mu Rwanda 'niho honyine nabonye abantu biyise amazina meza ariko bakagaruka bagakora ibintu bibi. Hategekimana, kandi yarangiza akica mugenzi we'.

    Yashimiye cyane Leta y'u Rwanda ati 'Ndashimira cyane Leta y'u Rwanda nubwo batadusubije mu nyandiko ariko bashyize mu bikorwa. Ubu nta kintu kitunezeza nko kubona nk'aho ibi bikorwa byose byo bitiriraga Agakinjiro byimuriwe, bahita Agakiriro. Uwo ni umurage mwiza. Ni ikintu cyiza cyane turagishimira Imana'.

    Avuga ko abakozi b'Imana bakora akazi gakomeye ko guhindura imitima y'abantu no guhindura ikirere cy'igihugu mu buryo bw'Umwuka, nubwo bitagaragarira buri wese nk'uko abakora ubucuruzi bimeze. Ati 'Bagomba kumenya ko hari indwara zisanzwe Leta ishobora gukiza, ariko indwara zo mu mwuka, zo mu bitekerezo, ibiyobyabwenge, ibibazo mu ngo,…bikizwa n'Imana.

    Bishop Jolly Murenzi avuga iki ku kibazo cy'ubutinganyi cyugarije amadini ku Isi?

    Ati 'Sinzigera nsezeranya abatiganyi, nubwo byahinduka Leta ikantegeka. Avuga ko ubutinganyi ari icyaha kibi cyane, ni ikizira'. Yasabye Leta kudaha intebe iki cyaha kuko cyazanira umuvumo igihugu. Ati 'Ndisabira Leta yacu ko icyaha cy'ubutinganyi bamenya ko ari icyaha ntibagihe intebe'.

    Yavuze ko bidakwiye gutoteza abakora iki cyaha, 'ariko baze tubigishe, tubereke ko ibyo barimo ari bibi mu mwanya wo kubihindura byiza, mu mwanya wo kubabwira ngo nta kibazo. Ikibazo kirahari!. Umugabo asambanya ate umugabo mugenzi we?'.

    Akomeza avuga ko usibye n'icyo cyaha imbere y'Imana, babatera n'uburwayi bubi burimo cancer. Ati 'Nanone ni ukwica ikiremwamuntu, mu by'ukuri, abatiganyi bakabaye bacibwa imanza,…ntaho atandukaniye n'ufata umwana ku ngufu. Ndahamagarira Leta guhagurukira iki kintu'.

    Bishop Jolly benshi bazi ku izina rya Mama w'Amahanga, mu muziki akunda cyane Israel Mbonyi, ndetse niwe wazanye bwa mbere mu Rwanda umuhanzikazi Judith Babirye wo muri Uganda. Arasaba Imana gukomeza gushyigikira Mbonyi, ikamurinda ibishuko by'Isi.

    Bishop Jolly Murenzi hamwe n’umugabo we Amb. Charles Murenzi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132722/bishop-jolly-murenzi-yadukanye-izina-agakiriro-yateye-umugongo-civil-engineering-ababazwa–132722.html