Blog

  • Wenda yari no gukina muri PSG none kure yageze ni muri Tanzania! Migi wasoje ruhago aricuza kuba yarumviye ibitekerezo bipfuye bya Haruna Niyonzima akitesha amahirwe yo gukina mu kiciro cya mbere mu Bufaransa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Wenda yari no gukina muri PSG none kure yageze ni muri Tanzania! Migi wasoje ruhago aricuza kuba yarumviye ibitekerezo bipfuye bya Haruna Niyonzima akitesha amahirwe yo gukina mu kiciro cya mbere mu Bufaransa.

    Migi ngo ikintu yicuza mu buzima bwe ni uko yigeze kumvira Haruna Niyonzima bigatuma ava mu Bufaransa aho bari bagiye gukora igeragezwa kandi baritsinze.

    Yagize ati'Mu buzima nicuza byinshi ariko cyane cyane mu mupira w'amaguru nicuza kuba hari igihe nigeze kujya gukora igeragezwa hanze njye Haruna Niyonzima mu Bufaransa mu ikipe ya Le Havre yari mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa(ubu iri mu cya kabiri), dukora igeragezwa turaritsinda baratubwira ngo ni byiza ariko batubwira ko igihugu cyacu kitazwi mu mupira w'amaguru ko turi butangirire mu bana b'imyaka 17 na 18.'

    'Icyo gihe batangiye kutwereka aho tuzaba n'uburyo tuzatangira kwiga ariko bitewe n'imyumvire Haruna yari afite avuga ngo turi bakuru ntabwo twakinira aba bana ahubwo twisubirire i Kigali, dufata umwanzuro wo kugaruka i Kigali barimo kunyinginga bambwira ngo ndakina umwaka 1 cyangwa 2 duhite tukuzamura mu ikipe nkuru, icyo gihe nagendeye ku bitekerezo bya Haruna dufata indege tugaruka i Kigali, ubu ndatekereza iyo nza kwihangana mba ndi mu bakinnyi wenda barimo gukina mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa.'

     

    Source : https://yegob.rw/wenda-yari-no-gukina-muri-psg-none-kure-yageze-ni-muri-tanzania-migi-wasoje-ruhago-aricuza-kuba-yarumviye-ibitekerezo-bipfuye-bya-haruna-niyonzima-akitesha-amahirwe-yo-gukina-mu-kiciro-cya-mbere-mu-b/

  • Migi yateye umugongo Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

    Mugiraneza Jean Baptiste Migi yateye umugongo Kiyovu Sports yamwifuzaga ahubwo yerekeza muri Musanze FC.

    Ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki ya 31 Nyakanga 2023 nibwo Migi yatangaje ko ahagaritse gukina umupira w’amaguru burundu.

    Migi akaba yarahise avugwa mu ikipe ya Musanze FC ko agiye kuyijyamo kuba umutoza wungirije Sosthene Lumumba, umutoza mukuru wayo.

    Mu gihe yari mu biganiro nayo ndetse yanamaze kumvikana nayo, nibwo Kiyovu Sports binyuze muri Mvukiyehe Juvenal, perezida wa Kiyovu Sports Company LTD yahise na we amuhamagara amubwira ko bamwifuza.

    Ku mugoroba w’ejo hashize Migi wakuriye muri Kiyovu Sports, yahuye na Mvukiyehe Juvenal ariko amubwira ko yaba ahemukiye Musanze FC bavuganye ndetse akanayemerera.

    Uyu munsi nibwo Migi ari buhaguruke i Kigali yerekeza i Musanze gusinya amasezerano ndetse ahita anatangira akazi.

    Migi agiye kwerekeza muri Musanze FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/migi-yateye-umugongo-kiyovu-sports

  • “Inkunga yanyu turayikeneye” Ubuyobozi bwa APR FC batangiye kwaka abafana babo inkunga nyuma yo kubona ko Aba-Rayon bo kuyitanga babigize ihame ntakuka – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Inkunga yanyu turayikeneye' Ubuyobozi bwa APR FC batangiye kwaka abafana babo inkunga nyuma yo kubona ko Aba-Rayon bo kuyitanga babigize ihame ntakuka.

    Ku munsi w'ejo hashize nibwo APR FC yatsindaga Marine Fc mu mu mukino wa gishuti.

    Ni umukino witabiriye n'abafana benshi cyane b'iyi kipe nyuma y'uko bumvishe ko baguze abanyamahanga.

    Nyuma y'uwo mukino, Chairman wa APR FC yashimiye Abafana ba APR FC

    Yagize ati: 'Kubakunzi n'Abafana ba APR FC, Mwakoze cyane kuza gushyigikira ikipe yanyu APR FC. Inkunga yanyu turayikeneye no ku mukino wa gishuti tuzakina na Kiyovu Sports uzabera i Bugesera ku wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2023.'

     

    Source : https://yegob.rw/inkunga-yanyu-turayikeneye-ubuyobozi-bwa-apr-fc-batangiye-kwaka-abafana-babo-inkunga-nyuma-yo-kubona-ko-aba-rayon-bo-kuyitanga-babigize-ihame-ntakuka/

  • N’utemera ko uru kwavu yemera ko ruzi kwiruka: Reba amashusho y’ibitego biryoheye ijisho byatumye Lionel Messi yongera gushimangira ko ari we nimero ya mbere ku Isi -VIDEO – YEGOB #rwanda #RwOT

    N'utemera ko uru kwavu yemera ko ruzi kwiruka: Reba amashusho y'ibitego biryoheye ijisho byatumye Lionel Messi yongera gushimangira ko ari we nimero ya mbere ku Isi.

    Umunyabigwi Lionel Messi ukinira ikipe y'igihugu ya Argentina yafashije ikipe ye nshya ya Inter Miami gutsinda Orlando City ibitego tatu aho uyu mugabo yatsinzemo ibitego bibiri wenyine.

    Amashusho y'ibitego bibiri byiza cyane byatsinzwe na Lionel Messi:

    Source : https://yegob.rw/lionel-messi-yatsinze-ibitego-biryohe-ijisho-biahimangira-ko-ari-we-nimbero-ya-mbere-muri-ruhago-video/

  • “Ubu Rayon Sports yapimira umukinnyi kuri Nyanza koko” Barangajwe imbere n’umuvugizi wabo, Abafana ba Rayon Sports bafashe iya mbere mu kunenga rutahizamu urara ahumeka izamu wa APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Ubu Rayon Sports yapimira umukinnyi kuri Nyanza koko' Barangajwe imbere n'umuvugizi wabo, Abafana ba Rayon Sports bafashe iya mbere mu kunenga rutahizamu urara ahumeka izamu wa APR FC.

    Nyuma y'uko rutahizamu wa APR FC, Victor Mbaoma yigarageje mu mukino wahuje APR FC na Marine Fc, Aba-Rayon ntibumva ukuntu bamupira kuri Marine Fc.

    Mu mvugo ijimije cyane aho yakoresheje iminozanganzo, Umuvugizi wa Rayon Sports ntiyumva ukuntu APR FC yapimira umukinnyi kuri Marine FC.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati: 'Ubu Rayon Sports yapimira rutahizamu kuri Nyanza FC ? Let's wait🤣.'

    Abafana babonye ibyo bahise bamenya icyo yashakaga kuvuga ni uko maze nabo barirekura karahava.

    Source : https://yegob.rw/ubu-rayon-sports-yapimira-umukinnyi-kuri-nyanza-koko-bangajwe-imbere-numuvugizi-wabo-abafana-ba-rayon-sports-bafashe-iya-mbere-mu-kunenga-rutahizamu-urara-ahumeka-izamu-wa-apr-fc/

  • Mushiki we yarize arahogora! Abagize umuryango wa Junior Multisystem harimo n’umwana we bagiye kumusezeraho bwa nyuma i Rusororo amarira aba menshi – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi wo ku wa gatatu tariki 02 Kanama 2023, nibwo habaye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Producer Junior Multi System uherutse kwitaba Imana.

    Umuryango n'inshuti basezeye bwa nyuma kuri Producer Junior Multi System, barimo Nyina umubyara Jeanine Karamuka ndetse na mushiki we batanze ubuhamya ko urupfu rwageze amajanja Producer Junior inshuro ebyiri mu buto bwe.

    Mushiki wa Junior Multisystem mu marira menshi, yavuze mbere y'uko Junior apfa yari yabanje kumwoherereza ubutumwa bw'amajwi kuri WhatsApp, amubwira ko nubwo atamusura we n'abana be gusa ngo arabakunda.

    Imbere y'abarimo imfura ya Junior, Nyina we yavuze ko kuri iyi nshuro urupfu rwaje rwakataje rumwambura umuhungu we amupfira mu maboko ubwo bari mu bitaro.

    Mushiki wa Junior Multisystem ari kumwe n'umuhungu wa Nyakwigendera
    Mama wa Junior Multisystem yaje afite ifoto y'umuhungu we
    Imfura ya Junior Multisystem

    Source : https://yegob.rw/mushiki-we-yarize-arahogora-abagize-umuryango-wa-junior-multisystem-harimo-numwana-we-bagiye-kumusezeraho-bwa-nyuma-i-rusororo-amarira-aba-menshi-amafoto/

  • Rusororo! Byari amarira nagahinda mu gushyin… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cya tariki 02 Kanama 2023 ahagana saa kumi nibwo umurambo wa Karamuka Jean Luc wari uvuye aho wasezereweho bwa nyuma ugezwa ku irimbi rya Rusororo risanzwe rikoreshwa n'abifite bagiye gushyingura ababo.

     Nibwo uyu mugabo wanditse amateka mu gutunganya indirimbo mu myaka 10 ari ku gasongero mu muziki nyarwanda yashyinguwe.

    Abafite amazina mu muziki nyarwanda bari baje kumusezeraho bwa nyuma kuko ntibazongera kubonana ukundi. Icyakora abizera Imana bahamya ko ku munsi wa nyuma bazahura bakongera kwishimana.



    Umubiri wa Junior Multisystem ugezwa i Rusoro

    Umuhungu wa Junior Multisystem yari ataramenya ko agiye gusezera kuri se

    Umuhungu wa Junior yari atangiye kubabara

    Adrien Misigaro yaherekeje bwa nyuma Junior Multisystem

    Zizou Alpacino yavuze ko indirimbo zose zatumye amenyekana ari Junior wamurwanyeho akazikora zikamamara

    Butera Knowless, Adrien Misigaro na Zizou Alpacino

    Dj Bob,Adrien Misigaro,Butera Knowless, Zizou Alpacino, Uncle Austin, King James  n’abandi basezeyeho Junior

    Prince umuhungu wa Junior amusezeraho

    Agahinda kari kose

    Ababanye na Junior, inshuti bari baje kumuherekeza bwa nyuma

    Amarira yari yose kuri uyu mwana wa Junior

    Ababyeyi baje kumuherekeza

    Ally Soudy, Adrien Misigaro bari baze gusezera Junior

    Ally Soudy yaje gusezera Junior

    Butera Knowless na Zizou Alpacino  baje guherekeza Junior

    King James yari yababaye cyane atumva ukuntu inshuti ye magara yapfuye

    AMAFOTO: NATHANAEL

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132726/rusororo-byari-amarira-nagahinda-mu-gushyingura-junior-multisystem-amafoto-50-132726.html

  • Utarabibye araza gukanja amanwa abandi bari k… – #rwanda #RwOT

    Ni umuganura w'imizingo isaga 22 abakunda muzika nyarwanda bakwiriye kwishimira bakanagira uruhare mu igurwa ryayo kuko iba zavunnye abahanzi barara amajoro bakishyura akayabo kugirango tubone imiziki myiza ariko bikarangira bamwe tubimye amatwi aricyo kibaca intege.

    Twakoze inkuru ndende yereka uruhare rwo kugura album ku muhanzi no ku mufana. Twerekana akamaro ka album ku muhanzi ndetse n'icyo dusabwa mu guteza imbere umuhanzi urara muri studio atazi aho azakura icyo kurya. Ni imizingo kugeza ubu isaga 22 y'abahanzi nyarwanda iri ku isoko indi vuba aha iraba yegeze ku isoko.

    Buri muhanzi ukora umuziki awukunze usanga yifuza kugera ku rwego rwo gusohora umuzingo'album'. Ntabwo bihira bose kuko usibye gutwara igihe kinini binatwara amafaranga atabonwa na buri wese. 

    Urugero umuhanzi ukora indirimbo imwe mu mwaka cyangwa se ebyiri mu mwaka byamutwara imyaka itari munsi y'itandatu kugirango abashe gutunganya umuzingo uriho nibura indirimbo 10.

    Ariko rero dufashe umuzingo watunganyijwe amezi atandatu umuhanzikazi arara muri studio ntasinzire kugirango azasohore umuzingo uriho indirimbo 14 ndavuga Bwiza, ntabwo ari igikorwa cyoroheye buri muhanzi utarabigize umwuga. 

    Kuri Alyn Sano umaze imyaka itanu akora umuziki kinyamwuga yahoze yifuza gusohora umuzingo ariko akabura ubushobozi. Ibi bishimangira ko buri muhanzi agize amahirwe yasohora umuzingo dore ko biri no mu byerekana ko umuhanzi yamaze gukura mu rugendo rw'umuziki.

    Tugiye mu bucuruzi umuzingo'album' ni bumwe mu buryo bwinjiriza agatubutse umuhanzi nubwo hano iwacu kumva no kureba umuziki twiguriye bitaraba umuco.Turacyategereza indirimbo z'ubuntu nyamara abahanzi bazikora biriye bimaze ntitubatere ingabo mu bitugu ngo aho bakuye bwa bushobozi bahasubize ubundi.

    Album ya Bwiza yise'My Dream' igurwa 500,000 Frws mbere y'uko ayimurikira abanyarwanda. Nibura abafana 1000 baguze iyi album kuri kiriya kiguzi, Bwiza yasarura asaga 500,000,000 frws. Izi miliyoni 500 z'amafaranga y'u Rwanda zamufasha kuba umuhanzi ufite inzu ye nziza ndetse n'imodoka nziza ikwiriye umuhanzikazi ugezweho i Kigali.

    Nk’uko ibyishimo bihenda ni nako abagerageje gutanga ibifasha abantu kwishima bakagiye nabo bagarukirwa na za mbaraga bakoresheje. Kugeza ubu umukinnyi wa filimi witwa Umutoni Assia usigaye utuye muri Amerika niwe waguze uyu muzingo yishyura miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda.

    Ubundi mu bihugu bifite abaturage bafite ubushobozi bwo gushyigikira abanyamuziki usanga umuzingo umwe usiga umuhanzi atuye mu nzu igeretse kandi akagenda mu modoka nziza ibereye ijisho.

    Umuzingo wa Alyn Sano yise'Kuki'ugurishirizwa ku mbuga zose zicuruza umuziki. Nibura abafana basaga miliyoni 6 bamurebye mu myaka 5 amaze mu muziki buri wese atanze 1000 Frws akagura umuzingo we yasarura 6000,000,000 z'amafaranga y'u Rwanda. 

    Izi miliyali 6 aramutse azibonye yazabaho ubuzima bwe bwose yishimira kuba yarasohoye umuzingo we wa mbere ukamuhindurira amateka. Nyamara kubera ko abafana badaha agaciro kugura imizingo usanga bigorana kuba umuhanzi yabasha gukora amashusho yose y'indirimbo ziba zigize umuzingo rimwe na rimwe zimwe bahitamo kuzireka. Ibi nabyo biri mu bitera agahinda umunyamuziki wo mu Rwanda kuba yirya akimara nyamara ibyuya bye bikaba impfabusa.

    Uku kutagura ibihangano hakoreshejwe uburyo busanzwe butagoye ni nako bimeze iyo bigeze mu kumva indirimbo ku mbuga zicuruza imiziki zirimo Spotify, Amazon, Apple music, Itunes, YouTube, Audiomack, Boomplay n'izindi zose zigurishirizwaho ibihangano.

    Ubundi mu bihugu byateye imbere, ariko ndavuga ibifite abaturage bamaze kumenya ko umuziki ari igicuruzwa nk’uko ujya mu iduka ukagura amazi yo kunywa ugakomeza urugendo. Ni nako muri rwa rugendo ugenda wiyumvira imiziki yakozwe hakoreshejwe amafaranga atagira ingano nyamara ukaba uyumvira idiho. 

    Ngarutse rero muri biriya bihugu nka Nigeria usanga umuhanzi asohora umuzingo agahita ashyira amaboko mu mufuka akajya yirirwa ahinduranya tike z'indege ajya guceza mu mpande zose z'Isi. Reka mbahe urugero rwa hafi.

    Umuhanzi umaze imyaka 2 mu muziki wa Nigeria witwa Rema yashyize hanze umuzingo we wa mbere witwa'Raves& Roses' waciye uduhigo ku Isi ku buryo ubu uyu musore w'imyaka 23 kumutumira bisaba kuba wibitseho akayabo kuko ubuzima bwe bwarahindutse. 

    Ari guhaguruka yishyuwe $150000-290000 utabariyemo urugendo rw'indege, ikipe ye n'ibindi byose azakenera ageze mu gihugu cyamutumiye. Nibura ni miliyoni 172500,000 Frw mu gihe tugifite abahanzi banamurusha ubuhanga, uburambe mu muziki igikundiro hano iwacu bakigorwa no kubona akazi ko muri weekend mu tubari bitewe nuko tudaha agaciro umuziki ngo tuwugereho twawishyuye.

    Uyu Rema ari kubarirwa umutungo wa miliyali y'amafaranga y'u Rwanda ntabwo baba bashyizemo imitungo afite irimo amazu, imodoka n'ibindi mu gihe twe umuhanzi arwara akabura uko ajya kwivuza kandi yarakoze imizingo yashimishije abanyarwanda mu bihe bitandukanye. 

    Nubwo ingero zihari ari nyinshi z'uko umunyarwanda aho ari hose agize umuco wo gushyigikira ubuhanzi ntabwo twajya duhora mu nkuru zo kwerekena ko umuziki ntacyo winjiriza ba nyirawo.

    Turebe Imizingo isaga 21 isize abanyarwanda banuriwe n'umuziki mwiza ndetse abahanzi/kazi bakaba bikomba intoki (kuryoherwa birenze urugero) no kuba barabashije kwesa imihigo.

    Biragoye ko umuhanzi utarabashije gusohora umuzingo yaba afite icyo abwira abanyarwanda mu gihe isoko rimusaba kurirema ajyanye ibihangano. 

    Ariko rero ni urugendo rusaba kudacika intege. Umutwe w'iyi nkuru usobanura ko utarabibye araza gukanja amanwa, utariteganyirije ngo asohore umuzingo araza kwifata ku munwa kuko adafite icyo gusangiza abafana be ndetse no kubona icyo kubwira abanyarwanda biragoye kukibona.

    Turi mu kwezi kwahariwe umuganura ku buryo umuhanzi/kazi umusaruro aba akwiriye kuganuza abandi ari ibihangano. Ariko na hano mu Rwanda birashoboka ko umuhanzi yajya amurika umuzingo agasaruramo amafaranga menshi. Israel Mbonyi amurika album 2 kuri Noheri ya 2022 igitaramo cye cyaguzwe miliyoni 50 Frws.

    Bivuze ko yishyuwe miliyoni 50 Frws noneho Mushyoma Joseph uzwi nka Boubu akicururiza . Amakuru yemeza ko yasaruyemo miliyoni 125 Frws. Kandi Mbonyi yahise akomereza mu Burundi naho yari yishyuwe na Coach Gael ndetse yanazengurutse Uburayi, Canada na Australia. Nibura ubaze neza ntabwo yabuze miliyoni 300 abika ku mufuka zivuye mu kumurika imizingo ibiri icyarimwe.

    Kumurika album ni ubucuruzi nk'ubundi bwose ndetse niho hantu umuhanzi ashobora kungukira kurusha ibitaramo bisanzwe. Abari bagiye mu kumurika umuzingo wa mbere wa Vestine na Dorcas bise'Nahawe Ijambo'biboneye akayabo bahakuye karimo abaguze album, ababemereye ubufasha, ababahaye impano n'ibindi turarondoye.

    1.Ruti Joel yasohoye album ya mbere yise ‘Musomandera’ iriho indirimbo 10. Yagiye hanze ku itariki 10 Mutarama 2023. Ni umuzingo wagizwemo uruhare na nyakwigendera Yvan Buravan. Indirimbo ziyigize zatunganyijwe na X on The Beat ziyungururwa (mix and mastering) na Bob Pro.

    2. Danny Vumbi yasohoye umuzingo yise 365. Yawushyize hanze ku itariki 31 Werurwe 2023. Iriho indirimbo 10. Izina ryayo ryaturutse ku gihe cy'iminsi igize umwaka yamaze adasohora indirimbo. Yakozwe na Bob Pro, Made Beats, Telldhem na Pastor P. Ni umuzingo wa 6.

    3. Mani Martin usigaye atuye muri Amerika nawe yasigiye abanyarwanda indirimbo zo kumva ku muganura. Ni Nomade yamurikiye abanyarwanda ku itariki 26 Gicurasi 2023. Ni album ya gatandatu igizwe n'indirimbo 8 zatunganyijwe na Foda, Madebeats, Didier Touch na Bob Pro.

    4. Tom Close yahaye abafana be umuganura w'umuzingo yise Essence. Iyi album ya 9 igizwe n'indirimbo 13 yayisohoye ku itariki 5 Gicurasi 2023. Iriho indirimbo zatunganyijwe na Knox Beat, Bob Pro, Kenny Pro na Clement Ishimwe. Iriho abahanzi batandukanye nka B-Threy, Wezi, Sat-B, Bull Dog, Nel Ngabo na Riderman.

    5. Israel Mbonyi yamuritse umuzingo yise'Nk'umusirikare'. Byabaye ku itariki 5 Kamena 2023. Ni umuzingo mushya yamurikiye abafana mu gitaramo cyabaye ku itariki 19 Gicurasi 2023 mu Intare Arena aho yanaboneyeho umwanya wo gufata amashusho n'amajwi by'iriya album.

    6. Nel Ngabo yamuritse umuzingo wa 3 yise'Life, Love and Light' ubuzima, urukundo n'urumuri. Iriho indirimbo 13. Yifashishije abahanzi barimo P Fla, Sintex, Ruti Joel, John B Singleton na Maranatha Family.

    7. Abaramyi James na Daniella bamuritse umuzingo wa 3 uriho indirimbo 7 ukaba witwa'Ibyiringiro'. Igitaramo cyabaye ku itariki 4 Gicurasi 2023 cyahuriyemo abasaga 1000. Hari nyuma y'imyaka 3 badakora igitaramo.

    8. Mistaek yamuritse album yise 2k40 iriho indirimbo 17. Hari ku itariki 3 Kanama 2023. Iriho indirimbo zatunganyijwe na Bobly, The Major, Logic Hit, Made Beats, Jules Pro, Muriro, Bob Pro, Ayo Rash na OStyle. Iriho abahanzi nka Bull Dog, Okkama, Symphony Band, Bruce The 1st, Maestro Boomin na B-Threy.

    9. Pastor P yamuritse umuzingo yise Ruticumugambi. Yayisohoye ku itariki 1 Gicurasi 2023. Ni umuzingo wa mbere uriho indirimbo 10. Hariho indirimbo za hambere yagiye ashaka abaziririmba.

    Umuntu yavuga nka Kabanyana k'abakobwa, Rubanda rugira ayabo, Ibare, Agashinge, Yewe Roza, Wiriweho mwali z'Urukerereza. Hariho kandi Laurette ya Kamaliza yifashishije Miss Guelda Shimwa wegukanye ikamba ry'umurage muri Miss Rwanda 2017.

    10. Bob Pro yashyize hanze umuzingo yise'Ni neza'. Yagiye hanze ku itariki 18 Gicurasi 2023.Ni album izaba igizwe n'indirimbo zirenga 30 yagabanyijemo ibice bibiri kubera ubwinshi bw'indirimbo, ku buryo azabanza gushyira hanze 10 cyangwa 12 za mbere mu gihe azakurikizaho izindi ziri kuri iyi album.

    Yayihurijeho abahanzi: Chriss Eazy, Ish Kevin, Juno Kizigenza, Bruce Melodie, The Ben Ariel Wayz n'abandi. Yatunganyijwe na Niz Beatz, Loader, Santana Sauce, Kozze, Pro Zed n'abandi.

    11. Zizou Alpacino yamuritse indirimbo ya mbere mu zikubiye kuri album yise Doxa ikibiyemo indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Yafatanyije na King James basanzwe bari inshuti kuva kera. Indirimbo yabimburiye izindi yitwa Nkomeza aho nyakwigendera Junior Multisystem aba ari mu mashusho yayo naho King James akaba ayiririmbamo.

    12. Audia Intore yamuritse umuzingo yise ‘Uri mwiza Mama’. Ni igitaramo cyabereye mu ihema riri i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha. Umunsi yahuje n'umunsi wizihizwaho uw'abari n'abategarugori uba tariki 8 Werurwe akaba yarawumuritse uyu mwaka wa 2023. Uyu muzingo uriho indirimbo 12 zose ziri mu njyana Gakondo.

    13. Sengabo Jodas ukora Gakondo yamuritse umuzingo yise Bene u Rwanda. Hari ku itariki 3 Gashyantare 2023. Uyu muzingo uriho indirimbo 10 zivuga ku mateka y'abanyarwanda, ubutwari bwa bene u Rwanda n'uburyo baharaniye kugarura amahoro mu gihugu.

    14. Alyn Sano yamuritse umuzingo wa mbere yise'Rumuri'. Ibirori byabaye ku itariki 23 Kamena 2023. Ni album iriho indirimbo 13 ikaba igurishirizwa ku mbuga zose zicuruza imiziki.

    15. Bwiza yamuritse umuzingo we wa mbere yise'My Dream' uriho indirimbo 14. Ni album igurishirizwa kuri www.bwiza.rw ikaba igura 500,000Frws (pre sale) mbere y'uko ayimurikiye abanyarwanda mu gitaramo kizaba ku itariki 15 Nzeri 2023.

    Umuhango wo kumvisha itangazamakuru uyu muzingo wabaye ku itariki 10 Nyakanga 2023.

    15. Juno Kizigenza yasohoye indirimbo zigize'Yaraje' umuzingo we wa mbere asohoye kuva yatangira gukora umuziki kinyamwuga. Ni umuzingo uriho indirimbo 17 akaba azakora ibitaramo byo kuyimurika ahereye i Burayi aho azajyana na Ariel Wayz bongeye gucudika.

    16. Josh Ishimwe nawe azamurika umuzingo yise'Ibisingizo bya Nyiribiremwa' ni igitaramo yabwiye inyaRwanda ko kizaba ku itariki 20 Kanama 2023 muri Camp Kigali. Iyi album iriho indirimbo zirenga 10.

    17. Junior Rumaga azasangiza abanyarwanda umuzingo yise'Mawe' mu gitaramo kizabera muri Camp Kigali ku itariki 11 Kanama 2023.

    Yakabaye yarawusogongeje abanyarwanda ariko habayeho kwimura ibihe kubera ubusabe bw'abafana be bifuzaga ko n'abanyeshuri bazaba bahari. Yari kuwumurika ku itariki 28 Nyakanga 2023. Muri iki gitaramo azafatanya na Alyn Sano, Bruce Melodie, Bull Dogg, Niyo Bosco n'abandi.

    Hari kandi indi mizingo itegerejwe vuba aha ku buryo isaha n'isaha twabona Niyo Bosco, Ish Kevin (Blood, Sweatand Tears), Papa Cyangwe, Nessa, Bushali (Full Moon) n'abandi badutayemo mu gani wa yamvugo ya b’ubu, imizingo dore ko yarangiye igisigaye ari ukunoza utuntu duke.

    Ntitwabura gushimira abasohoye EP dore ko ukorora aba acira. Barimo Kenny Sol watanze umuganura kuri EP yise Stronger Than Before, Victor Rukotana ugiye gusohora EP yise Rukotana wa mbere, Javanix wasohoye EP yitwa'Zamani' n'abandi bagize uruhare mu kuryoshya iyi mpeshyi n'abo gushyigikirwa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132665/utarabibye-araza-gukanja-amanwa-abandi-bari-kuganuza-ababo-urutonde-rwabahanzi-batanze-umu-132665.html

  • Umuhanzikazi wigaruriye imitima y’abatari bake arashinjwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye ababyinnyi be – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuraperikazi Melissa Viviane Jefferson wamamaye nka Lizzo, yajyanywe mu nkiko n'abahoze ari ababyinnyi be 3 bamushinja ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina yabakoreye mu myaka ibiri ishize.

    Ibi birego byatanzwe mu rukiko rwisumbuye rw'i Los Angeles tariki 1 Kanama 2023 birimo ibijyanye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina, idini n'amoko, ivangura, gukubita no gufunga umuntu mu buryo butemewe n'amategeko.

    Mu bigize inyandiko aba babyinnyi batanze bavuga ko Lizzo yagiye abahatiriza inshuro nyinshi gukora ku mabere y'abandi babyinnyi bagenzi babo mu bihe bitandukanye, yabahatirije kujya mu bitaramo byiganjemo ibikorwa by'urukozasoni akabasaba kubyina bambaye ubusa.

    Ibindi bigaragaza mu nyandiko ishinja uyu muhanzikazi harimo kubafata nabi no gutonesha bamwe ubwo yari mu bitaramo bizenguruka Umugabane w'i Burayi.

    Uyu muhanzi w'icyamamare mu muziki wa Pop ntacyo aratangaza kuri ibi birego ashinjwa n'aba babyinnyi be.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzikazi-wigaruriye-imitima-yabatari-bake-arashinjwa-ihohoterwa-rishingiye-ku-gitsina-yakoreye-ababyinnyi-be/

  • I Rusororo hatembaga umuvu w’amarira; Umwana wa nyakwigendera Junior Multisystem yagiye ku gituro cya papa we ararira abaraho ikiniga kirabica nabo baraturi basuka amarira -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Karamuka Jean Luc wamamaye mu muziki nka Junior MultiSystem yasezeweho bwa nyuma, avugwa ibigwi n'ubutwari byamuranze ndetse n'umusanzu yatanze mu guteza imbere umuziki Nyarwanda.

    Kuri uyu wa 2 Kanama 2023 ahitwa Ituze Garden Kimironko ni ho habereye umuhango wo gusezera bwa nyuma Junior Multisystem, uyu ukaba wakurikiwe no kumushyingura mu cyubahiro mu Irimbi rya Rusororo.

    Uretse abo mu muryango wa Junior Multisystem n'inshuti zawo, uyu muhango witabiriwe n'abahanzi batandukanye biganjemo abakoranye na we mu bihe bitandukanye.

    Source : https://yegob.rw/i-rusororo-hatembaga-umuvu-wamarira-umwana-wa-nyakwigendera-junior-multisystem-yagiye-ku-gituro-cya-papa-we-ararira-abaraho-ikiniga-kirabica-nabo-baraturi-basuka-amarira-amafoto/