Blog

  • Ibyo kwitega mu gitaramo cyItorero Inganzo N… – #rwanda #RwOT

    Babitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Kanama 2023, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Onomo Hotel. Igitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Ni ikiganiro bakoze nyuma y’amezi ane ashize bamamaza iki gitaramo, kandi abantu barenga 1000 bamaze kugura amatike yo kuzakitabira.

    Cyahujwe no kwizihiza Umunsi w’Umuganura usanzwe wizihizwa buri tariki 4 Kanama buri mwaka. Inteko y’Umuco ikangurira Abanyarwanda ‘kuzizihiza umuganura’. Ati “Tuzaganure, tuganuze, tuganuzanye, dukomeza kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda’.

    Umuyobozi w’Itorero Inganzo Ngari, Alain Nzeyimana, asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa InyaRwanda, yavuze ko muri iki gitaramo bazatanga ishusho ngari y’uburyo Ruganzu yabunduye u Rwanda kandi bazagaragaza urugendo rw’ibimaze kugerwaho mu myaka 29 ishize u Rwanda rwibohoye.

    Ati “Tuzagaragaza ibyo Abanyarwanda bashoboye kugeraho. Niwo mukino uri gutegurwa. Umukino wose ugira umwihariko wawo, niba tugiye gukina Ruganzu Ndoli wa kabiri ntabwo uwo mukino uzaba umeze nk”Urwamaze impaka […] Ni ibyo twageze, ibyo twageze mu 2018 ntabwo ari byo tugifite ubu ngubu. Rero muri uyu mukino hazaba harimo kugaragaza amateka ya Ruganzu Ndoli habemo no kugaragaza aho igihugu kigeze.”

    Amezi yari ishize bamamaza iki gitaramo. Alain Nzeyimana avuga ko bahisemo iyi gahunda bashingiye ku masomo bakuye mu bitaramo binyuranye bagiye bategura. Ati “Mu masomo rero twize, twize ko igitaramo cyacu kigomba gutegurwa hakiri kare.”

    Uyu mugabo avuga ko n’ubwo abantu babona ko hashize amezi ane bamamamaza iki gitaramo, ariko batangiye kugitegura umwaka ushize. Yavuze ko Inganzo Ngari bubakiye ku muco wo kwicara bagasesengura mbere y’uko bagira icyo bakora.

    Yavuze ko bafite ubushobozi bwo gukora ibitaramo byikurikirana, ariko iyo bateguye igitaramo baritonda ‘kugirango buri wese ahave anyuzwe’.

    Iri torero ryaherukaga gukora igitaramo mu 2018, mu 2019 bagomba gukora igitaramo nk’iki ahubwo berekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse ababyinnyi 9 bagumye muri kiriya gihugu.

    Umwe mu basigaye muri Amerika yaje kugaruka mu Rwanda, abandi umunani bagumayo. Alain avuga ko kuba aba baririmbyi barasigaye muri Amerika ‘ntacyo byahungabanyije ku itorero kuko akazi karakomeje’.

    Alain Nzeyimana avuga ko hari byinshi abantu bakwitega. Ati “Namwe mutekereze igitaramo twateguye kuva umwaka ushize, mutekereze uburyo twumva tunyotewe gutaramira abanyarwanda, mutekereze amateka aryoshye tugiye gukina twereka Abanyarwanda murahita mwumireme ry’iki gitaramo.”

    Ni igitaramo biteze ko kizatanga ishusho y’u Rwanda mu gihe cya Ruganzu II Ndoli, kandi bazerekana umwimerere w’Inganzo Ngari.

    Inganzo Ngari bamaze gukina imikino inyuranye yubakiye ku muco w’u Rwanda. Alain avuga ko bataratekereza ku kuba iyi mikino bazayikora ku buryo yakerekanwamo filime, kuko ari bwo yarushaho kugera ku bantu benshi.

    Kanyana Anitha ushinzwe ibikorwa byo gutera inkunga muri MTN, asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa InyaRwanda yavuze ko bateye inkunga iki gitaramo mu rwego rwo gukomeza kwizihiza imyaka 25 ishize bakorera mu Rwanda.

    Cyane cyane batera inkunga ibikorwa by’imyidagaduro. Yavuze ko kuba MTN ari nimero ya mbere muri sosiyete z’itumanaho biri mu byatumye ‘tunakorana n’aba mbere mu buhanzi’.

    Kanyana avuga ko mu Cyumweru gishize bateye inkunga igitaramo cya Dj Marnaud nyuma yo kubona ko ari we Dj ugezweho. Akomeza ati “Rero iyo tuje mu muco, no mu mbyino twemeranyije ko Inganzo Ngari ariyo Nimero ya mbere. Ni muri urwo rwego rero turi gukorana n’aba mbere.”

    Ruganzu II Ndori yabaye umwami w’u Rwanda kuva mu mwaka wa 1510 kugeza mu mwaka wa 1543:

    Yabaye umwami w’intwari kuko ni we mwami wabunduye u Rwanda nyuma y’imyaka 11 yamaze abundiye i Karagwe, u Rwanda, abanyarwanda n’umuco wabo byarazimangatanijwe. 

    Amaze kwima ingoma, yaguye inkiko z’u Rwanda agarura kandi indangagaciro, azahura umuco, imihango n’imigenzo nyarwanda harimo n’umunsi w’Umuganura aho abanyarwanda bose bishimiraga umusaruro w’ibyo bejeje.

    Kubundura ubusanzwe ni igikorwa cyo kongera kubeshaho, gusana cyangwa kugarura ubuzima n’igihe habaye amajye, intambara cyangwa guhunga kw’abenegihugu, bityo inzira yo kugarura ubuzima no kongera kubaka igihugu ni byo Ruganzu II Ndoli yakoreye u Rwanda mu gihe cye.

    Inganzo Ngari ni rimwe mu matorero gakondo akomeye mu gihugu cy’u Rwanda, rikaba ryaratangiye ubuhanzi ku muco mu mwaka wa 2006. 

    Rigizwe n’abanyamuryango barenga 100 bari mu ngeri zitandukanye abahungu n’abakobwa. Ni itorero ryagiye rimurika kandi rigaragaza ubwiza bw’umuco w'u Rwanda mu mbyino n’indirimbo haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

    Ryitabiriye amaserukiramuco mpuzamahanga atandukanye nka: African Dance 2019 brooklyn academy of music muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Spain XIII Festival Mundial de Dances Folkroriques ryo mu 2009;

    Africa Day ryo muri Turukiya, Singapore 50 Chingy parade, Treasure of Rwanda Afro Fest 2015 ryabereye mu Mujyi wa Mosco, GCWALA Ngamatsiko muri Afurika y'Epfo, n'andi.

    Inganzo Ngari zaserutse kandi zifashishwa mu nama mpuzamahanga n’ibindi bikorwa bigari byagiye bibera mu Rwanda nka Fespad ya 2010, Hobe Rwanda ya 2014, EAC Miltary Games ya 2016, Inama ya CHOGM, imikino yahuje Polisi z'Ibihugu 'EAPCCO' n'ibindi.

    Inganzo Ngari zateguye kandi ibitaramo binini mu bihe bitandukanye byitabiriwe ku rwego ruri hejuru ndetse binezeza abatagira ingano nka: Inganzo Ngari Twaje cyabaye mu 2009; Umuco (akagozi ka bugingo kabuza u Rwanda gucika) cyo mu 2010;

    Bwiza bwa Mashira cyo mu 2011; Inzira ya bene u Rwanda 2013; Ruganzu I Bwimba cyo mu 2015 cyabereye muri Serena Hotel; Urwamazimpaka cyo muri 2018 cyabereye muri Camp Kigali, n’ibindi.

    Umuyobozi w’Itorero Inganzo Ngari, Alain Nzeyimana yavuze ko umukino 'Ruganzu II Ndoli 'Abundura u Rwanda' uzarata kandi ugakeza ubutwari bw’abana b’u Rwanda 

    Kanyana Anitha Ushinzwe ibikorwa byo gutera inkunga muri MTN, yavuze ko bateguye inkunga Inganzo Ngari bashingiye ku kuba bahagaze neza mu guteza imbere umuco


    Iki gitaramo kizaba mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w'Umuganura wizihizwa buri mwaka


    Igitaramo cy'Itorero Inganzo Ngari kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama 2023 muri Camp Kigali

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132753/ibyo-kwitega-mu-gitaramo-cyitorero-inganzo-ngari-cyatewe-inkunga-na-mtn-132753.html

  • Ibintu bitatu byatumye Christopher atumirwa k… – #rwanda #RwOT

    Ni ibitaramo azakora mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha inganzo ye ku banyarwanda batuye muri kiriya gihugu n’abandi bahabarizwa bakunda umuziki.

    Si ubwa mbere uyu muhanzi akoreye ibitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yabaga yatumiwe n’abantu banyuranye basanzwe bahatuye.

    Kuri iyi nshuro yatumiwemo na sosiyete y’umunyarwanda Innox usanzwe uba muri kiriya gihugu.

    Innox yabwiye InyaRwanda ko buri mu mpera z’umwaka batumira umuhanzi mpuzamahanga agafasha abatuye muri Amerika kwishima, bakabihuza no gutumira umuhanzi wo mu Rwanda mu rwego rwo kuzamura urwego rwe rw’umuziki no kumufasha guca inzira mu rugendo rwe rw’umuziki

    Innox washinze Innox Entertainment LLC, avuga ko icya mbere bashingiyeho batumira Christopher ari ubusabe bw’abantu bakunda ibihangano bye. Ati “Impamvu ya mbere ni uko ariwe abantu benshi bifuzaga.”

    Yavuze ko banashingiye ku kuba Christopher amaze iminsi afite indirimbo zikunzwe bimwongerera amahirwe yo kwemezwa nk’umuhanzi wo mu Rwanda uzaririmba mu bitaramo bizamara amezi abiri. Ati “N’uko amaze iminsi ahageze neza mu bihangano.”

    Innox anavuga ko Christopher yatumiwe ku ntego y’iyi kompanyi yihaye yo guteza imbere cyane cyane umuziki Nyarwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Christopher wavutse ku wa 30 Mutarama 1994, yagize igikundiro cyihariye akiri ku ntebe y’ishuri kuko yari atarasoza amashuri yisumbuye.

    Yabaye umwe mu bahanzi bato babashije gutsinda irushanwa rya Kina Music ahita ashyira umukono ku masezerano na Kina Music batangira kumukorera indirimbo.

    Uyu musore kuva mu 2010 yasohoye indirimbo zakunzwe nka ‘Sigaho’, ‘Amahitamo’, ‘Ishema’ n’izindi zagiye zimenyekana.

    Yiga mu mwaka wa w’amashuri yisumbuye, yasohoye indirmbo ‘Iri joro’ yakoranye na Danny Nanone, yatumye akomera mu rugendo rw’umuziki we.

    Nyuma yo kuva muri Kina Music yamaze igihe kinini atumvikana mu muziki, bitewe n’ibihe yanyuzemo kugeza ubwo agarutse mu muziki agashyira hanze indirimbo nka ‘Mi Casa’.

    Ni umwe mu bahanzi bahatanye muri Primus Guma Guma Super Stars, kenshi yagarukiraga mu myanya y’imbere.

    Mu 2017, Christopher yabwiye TNT ko yakuze akunda inganzo ya Cecile Kayirebwa biri mu byamusunikiye gukora umuziki nk’umwuga ugomba kumutunga.

    Icyo gihe yavugaga ko akunda indirimbo ye yise ‘UwoNinde’. Yavugaga ko ishingiye ku byiyumviro bye, bitewe n’ibihe byo ku ishuri mu mwaka wa kane yarimo acamo.

    Uyu musore yavuze ko yanditse iyi ndirimbo nyuma y’uko bamwe mu banyeshuri biganaga bagiye bamushishikariza gushaka umukunzi, ariko akababwira ko igihe kitaragera.

    Christopher avuga ko ahanga indirimbo ashingiye ku bakundana, inshuti ze ndetse n’abandi ‘banyikije’.

    Yavuze ko urukundo rufite ingingo nyinshi zo kuririmbaho, ari nayo mpamvu arwitsaho cyane.

    Christopher uherutse gusohora indirimbo ategerejwe muri Amerika mu bitaramo
    Christopher azamara ukwezi muri ibi bitaramo bigamije gufasha abantu kurangiza neza umwaka
     

    Mu Ukwakira 2022, Platini na Charly&Nina bataramiye muri Amerika ku butumire bwa Innox Entertainment 

    Muri Mata 2022, Innox yatumiye Massamba akorera igitaramo muri Amerika

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'PASADENA' YA CHRISTOPHER

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132762/ibintu-bitatu-byatumye-christopher-atumirwa-kumara-ukwezi-muri-amerika-132762.html

  • James na Daniella bakigera muri Poland bakiri… – #rwanda #RwOT

    James na Daniella bakigera muri Poland, basanganiwe ku kibuga cy’indege n’itsinda ryabatumiye ndetse berekwa urugwiro, bakaba bari bakubutse muri Sweden mu bitaramo bahakoreye.

    Ni muri gahunda yabo yo kuzenguruka uburayi (Europe Tour), aho biteganjwe ko kuri uyu wa Gatanu baririmbira abanya-Poland mu gitaramo cyabateguriwe cyiswe “Night of Praise”.

    Iki gitaramo kigiye guhuriza hamwe abanyarwanda baturutse mu mijyi itandukanye kiraba tariki 04 Kanama 2023 kuva saa 10:00 z'ijoro kugeza saa 04:00 mu rukerera ibyo bakunze kwita ‘Overnight’. 

    Kirabera mu rusengero rwa Reedemed Christian Church of God (RCCG) Kopijinikow 45 mu murwa mukuru wa Poland. Bikaba bitangazwa ko kwinjira muri iki gitaramo ari ubuntu.

    Tuganira na James ndetse na Daniella, badutangarije ko bishimye kuba baragize amahirwe yo guhura na Nyakubahwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Poland, Amb. Prof Shyaka Anastase. 

    Bati 'Byari ibihe byiza kubonana nawe ndetse no kugira ibiganiro nawe n'umuntu ugira umutima mwiza ndetse n'urugwiro, yishimiye ko twaje ino atwifuriza ibihe byiza no kwisanzura mu gihugu, kandi yadusezeranije ko nk'abanyarwanda batuye inaha bazitabira igitaramo cyacu.'

    Yabifurije kugira igitaramo cyiza anabasaba kukigira umuyoboro w’indangagaciro mu rubyuruko dore ko muri Poland habarirwa urubyiruko rwinshi ugereranije n'ibindi bihugu bibarizwamo abanyarwanda, abenshi bakaba ari abanyeshuri mu mashuri makuru na kaminuza.

    Iri tsinda rya James na Daniella, rimaze kuba ubukombe mu muziki, bageze muri Poland bagaragiwe n’itsinda ry'abacuranzi babo basanzwe bakorana. Rikomeje ibikorwa byaryo mu kuzenguruka Uburayi aho kuwa 6 bafite ikindi gitaramo gikomeye kizabera mu Denmark.

    Ubwo James na Daniella bari basesekaye muri Poland

    Bakiranywe urugwiro ubwo bari bageze muri Poland

    Ubwo bavaga ku kibuga cy’indege

    Bahise bakirwa n’uhagarariye u Rwanda muri Poland, Amb. Prof Shyaka Anastase

    James na Daniella bakiriwe neza cyane n’abanyarwanda batuye muri Poland

    Kuri uyu wa Gatanu James na Daniella barataramira muri Poland

    REBA INDIRIMBO “BARIHE” YA JAMES NA DANIELLA Y’AMASHUSHO YAFATIWE I BURAYI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132768/james-na-daniella-bakigera-muri-poland-bakiriwe-na-ambasaderi-wu-rwanda-muri-iki-gihugu-am-132768.html

  • Interineti yihuta kandi igera kuri bose: Zimw… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 03 Kanama 2023, muri ParkInn Hotel iherereye mu Kiyovu ho mu Karere ka Nyarugenge habereye Inama Ngarukamwaka yiga kuri Interineti n'Umutekano w'Abayikoresha mu Rwanda izwi nka 'Rwanda Internet Governance Forum 2023' itegurwa n'Ikigo Gishinzwe Interineti mu Rwanda [RICTA]

    Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti ' Interineti twifuza'  yitabiriwe  n'inzego zifite aho zihuriye no gutanga interineti, gucunga umutekano w'abayikoresha ndetse n'abagira uruhare mu kugira ngo igere henshi mu Rwanda.

    Muri izi nzego harimo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Urubuga Irembo ndetse n'abandi bacuruza interineti mu Rwanda.

    Col. David Kanamugire waje ahagarariye RIB, yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu byimakaje gahunda yo gucunga umutekano w'abakoresha interineti, ndetse no kurinda amakuru batambutsa ku mbuga zitandukanye. Yashishikarije kandi abantu kwitondera imbuga zibasaba gutanga amakuru yabo bwite, bakabanza gushishoza kuko bishobora kugira izindi ngaruka mbi biteza.

    Col David yavuze ko aya makuru abantu batanga ku mbuga nkoranyambaga hari abashobora kuyifashisha bakayakoresha ibikorwa bidahwitse ugasanga bigarutse nyiri makuru kandi atari we wabikoze. Yavuze ko ari ngombwa kumenya amategeko agenga itangwa ry'amakuru n'uburyo akwiye gutangwamo mu rwego rwo kwirinda.

    Madame Ingabire Paula Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo mu Rwanda yasobanuye ko iyi nama ibaye ku nshuro ya 17 ari urubuga rwiza rwigirwaho ingamba zihangana n'ibibazo byugarija isakara rya Murandasi ku baturarwanda bose.

    Minisitiri yakomeje avuga ko hakenewe murandasi igera kuri bose kandi ihendutse ku buryo n'abadafite ubushobozi buri hejuru bashobora kuyigondera ku bwinshi. Yavuze ko Guverinoma y'u Rwanda imaze kugeza imiyoboro ya Interineti ku kigero cya 90% cy'ahantu hatuwe kandi ko iri kugerageza ku buryo igera hose mu myaka iri kuza.

    Yagize ati 'Interineti ifite umutekano, igera kuri bose kandi ihendutse niyo twifuza, uyu munsi iyo urebe usanga interineti igeze kuri 90% y'ahantu hatuwe. Hari n'ahandi hadatuwe ariko hagendwa naho turi kugerageza kugira ngo ihagere.'

    Minisitiri yakomeje avuga ko bamaze gutegura 'Intore' zisaga igihumbi zizasakazwa mu gihugu hose, zikigisha abaturage uburyo bwo gukoresha interineti ariko bigakorwa nyuma y'uko gahunda yo korohereza abaturage kubona telephone n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga, yatanze umusaruro.

    Avuga ko icyo gikorwa cyo guhugura abaturage gukoresha interineti, kizakurikira gahunda yo kuborohereza kubona interineti ihendutse, yizewe ndetse yihuta. Yashimye Sosiyete y'Itumanaho ya Airtel iherutse gutangiza interineti ya 4G yihuta cyane kandi igurishwa ku giciro nk'icya 3G yari isanzwe ku isoko.

    Mu kiganiro n'Itangazamakuru, Minisitiri Ingabire Paula yagarutse kandi ku ntego y'iyi nama agira ati 'Iyi nama yahuje abafatanyabikorwa bo mu Rwanda, ni inama ihoraho buri mwaka, icyo igamije ni ukurebera hamwe ibibazo bikomeza kubaho bijyanye no kugira ngo abaturage bose babe babona interineti.'

    Alex Ntare uhagarariye Urwego rw'Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n'Itumanaho yatangaje ko interineti ikenewe ihari ahubwo ko ikibazo kikiri mu bacuruzi n'abandi bikorera batasakaza interineti mu byo bakora. Avuga ko ikibazo kikiri mu gusobanukirwa amahirwe interineti izana mu bucuruzi.

    Alex Ntare waje ahagarariye Inama Nyobozi ya Rwanda Internet Community & Technology Alliance yavuze ko kwimakaza interineti mu bucuruzi n'ubuzima busanzwe byakemura ibibazo byinshi, bitandukanye bisanzwe bibangamira umuryango nyarwanda.

    Yagize ati ' Icyuho gihari nuko abantu batarasobanukirwa neza amahirwe ari mu gukoresha interineti. Akenshi usanga abantu bavuga ko ikibabangamira ari igiciro ariko mu by'ukuri hari igihe twibagirwa ko hari ibyo interineti iza ikadukiza birimo amafaranga twari gutakaza.'

    Urugero ni abakoresha serivise za Irembo cyangwa abahererekanya amafaranga, bikagusaba gutega imodoka yambukiranya intara ushyire abantu bawe ayo mafaranga, ariko ubu ukoresha telephone yonyine cyangwa ukegera umukozi w'izo sosiyete akagufasha. Bivuze ko hari amafaranga uba uzigamye ukayasubiza mu bikorwa usanzwe ukora.'


    Minisitiri Paula Ingabire yavuze ko Guverinoma y'u Rwanda yagejeje imiyoboro ya murandasi kuri 90% ku ijana by'ahantu hatuwe


    Inama Ngarukamwaka yiga ku Ikoreshwa rya Interineti mu Rwanda yahurije hamwe abafatanyabikorwa barimo Leta, Abikorera n'abandi bagira uruhare mu gusakaza Interineti mu Rwanda

    Alex Ntare uhagarariye ICT Chamber yavuze ko hakiri imbogamizi mu bikorera batarumva neza amahirwe ari mu kwimakaza Murandasi mu byo bakora

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132766/interineti-yihuta-kandi-igera-kuri-bose-zimwe-mu-ngamba-zafatiwe-mu-nama-yiga-kuri-muranda-132766.html

  • Rayon Sports yerekanye Kalisa Rachid na Heritier Nzinga Luvumbu nk'abakinnyi bayo #rwanda #RwOT

    Kuri uyu kane tariki ya 3 Kanama 2023 nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze kugirana amasezerano n'abakinnyi babiri barimo Kalisa Rachid na Nzinga Heritier Luvumbu.

    Nk'uko iyi kipe izwi nka Gikundiro yabitangaje ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yatangaje ko Umunye Kongo Nzinga Heritier agarutse muri iyi kipe nyuma y'umwaka umwe yari amaze muri iyi kipe.

    Biravugwa ko kuza kwa Luvumbu muri Rayon Sports byatewe n'uko umutoza mukuru wa Gikundiro byatewe nuko ngo atashimye urwego rwa Ifunga Ifaso umaze iminsi muri iyi kipe akoreramo imyitozo.

    Uku kutishimirwa kwa Ifasso ngo niko kwatumye Rayon Sports yihutisha ibiganiro bya Luvumbu ndetse uyu mukinnyi bikaba biteganyijwe ko arara mu Rwanda kuri uyu wa Kane.

    Undi mukinnyi werekanywe ni Kalisa Rachid ukina mu kibuga hagati, uyu akaba yari aherutse gusoza amasezerano mu ikipe ya As Kigali.

    Kalisa wasinyiye Rayon ni umukinnyi umenyereye shampiyona y'u Rwanda  dore ko yakinnye mu makipe atandukanye ariko Police FC, Kiyovu SC ndetse na AS Kigali yaherukagamo.

    Rayon Sports isinyishije aba bakinnyi bombi yitegura umunsi wayi wiswe 'Rayon Day', akaba ari umunsi herekanirwaho abakinnyi iyi kipe izakoresha ndetse n'abafatanyabikorwa bayo.

    The post Rayon Sports yerekanye Kalisa Rachid na Heritier Nzinga Luvumbu nk'abakinnyi bayo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-yerekanye-kalisa-rachid-na-heritier-nzinga-luvumbu-nkabakinnyi-bayo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-yerekanye-kalisa-rachid-na-heritier-nzinga-luvumbu-nkabakinnyi-bayo

  • Nonese ubu baraba aba nde? Abantu barengeje imyaka 35 bakuweho amaboko bagereranywa n’abana b’imyaka itatu kubera impamvu idasanzwe -AMASHUSHO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nonese ubu baraba aba nde? Abantu barengeje imyaka 35 bakuweho amaboko bagereranywa n'abana b'imyaka itatu kubera impamvu idasanzwe.

    Umunyamakuru ukomeye cyane hano mu Rwanda ukorera akazi ke kuri YouTube channel yatangaje ko bigoranye cyane kugira inama umuntu urengeje imyaka 35 y'amavuko ngo dore ko ntaho bitaniye no kuyigira umwana w'imyaka 3.

    Amashusho:

    Source : https://yegob.rw/nonese-ubu-baraba-aba-nde-abantu-barengeje-imyaka-35-bakuweho-amaboko-bagereranywa-nabana-bimyaka-itatu-amashusho/

  • Aje yifunze nk’abahanzi: Rutahizamu witezweho byinshi n’abakunzi ba Rayon Sports amaze kugera i Kigali aho aje yambaye gihanzi -AMASHUSHO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Aje yifunze nk'abahanzi: Rutahizamu witezweho byinshi n'abakunzi ba Rayon Sports amaze gusesekara i Kigali aho aje yambaye gihanzi.

    Rutahizamu Héritier Luvumbu Nzinga amaze kugera i Kigali aho aje gusinyira iyi kipe amasezerano y'umwaka umwe akaba yitezweho byinshi n'abakunzi b'iyi kipe.

    Amashusho:

    Source : https://yegob.rw/aje-yifunze-nkabahanzi-rutahizamu-mushya-wa-rayon-sports-amaze-kugera-i-kigali-aho-aje-gusinyira-murera-amashusho/

  • U Rwanda rukorewe ibya mfurambi n’ikipe y’igihugu ya Nigeria -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    U Rwanda rukorewe ibya mfurambi n'ikipe y'igihugu ya Nigeria.

    Ikipe y'igihugu y'abagore muri Basketball imaze gutsindwa n'ikipe y'igihugu ya Nigeria amanota 79-48 akaba ari umukino wari witabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye harimo na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame n'umuryango we.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/u-rwanda-rukorewe-ibya-mfurambi-nikipe-yigihugu-ya-nigeria-amafoto/

  • “Incwii ni igisore kiza gusa' umwana w’umunyamakuru Murungi Sabin akomeje kwiharira imbuga nkoranyambaga – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Incwii ni igisore kiza gusa' umwana wa Murungi Sabin akomeje kwiharira imbuga nkoranyambaga.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Murungi Sabin yasangije ifoto y'umuhungu we aboneraho no gushimira umugore we kuba yaramubyari Murungi wahazaza.

    Kubera ubwiza bw'uyu mwana w'umuhungu, ntakabuza abatari bacye bamutangariye arinako babonerayeho kumwifuriza isabukuru nziza y'amavuko.

    Source : https://yegob.rw/incwii-ni-igisore-kiza-gusa-umwana-wumunyamakuru-murungi-sabin-akomeje-kwiharira-imbuga-nkoranyambaga/

  • Igisubizo cyirabonetse: Rayon Sports imanuye rutahizamu wakiniraga ikipe ikomeye cyane muri Afurika akaba n’umukinnyi ngenderwaho mu ikipe ye y’Igihugu -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igisubizo cyirabonetse: Rayon Sports imanuye rutahizamu wakiniraga ikipe ikomeye cyane muri Afurika akaba n'umukinnyi ngenderwaho mu ikipe ye y'Igihugu.

    Rutahizamu Waleed Bakhet Hamid ukomoka mu gihugu cya Sudan ushobora gukina aca ku mpande hatagize igihinduka ashobora kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports aho biteganyijwe ko ku wa mbere w'icyumweru gitaha ari bwo ashobora kuza.

    Uyu musore w'umuhanga cyane yakiniraga ikipe ya Al Hilal yiwabo muri Sudan ndetse akaba ari n'umukinnyi w'ikipe y'igihugu cya Sudan.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/ntaho-ahuriye-na-onana-rayon-sports-imanuye-rutahizamu-wakiniraga-ikipe-ikomeye-cyane-muri-afurika-akaba-numukinnyi-ngenderwaho-mu-ikipe-ye-yigihugu-amafoto/