Blog

  • Afite impano zikomatanyije! Ibyihariye kuri B… – #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya umenyerewe cyane mu gihangano yahimbye 'Inkirigito,' Bisangwa Nganji Benjamin wavutse kuwa 06 Ukuboza 1983, afite impamyabumenyi mu bijyanye na Siyansi n'imibare itavangiye yakuye muri Kaminuza y'u Rwanda . 

    Yatangiye kumvikana kuri Radio bwa mbere muri 2007 akora kuri Radio Salus ubwo yari akiga muri Kaminuza yahoze ari Kaminuza nkuru y'u Rwanda (NUR) ahava muri 2012. Yakomereje kazi k'ubunyamakuru Ku Isango Star kugeza muri 2014 ubwo yakomerezaga kuri KT Radio.

    Benjamin Nganji Bisangwa uzwi ku izina rya Ben Nganji, ni umuhanzi wabigize umwuga, umunyamakuru kuri KT Radio akaba n’inzobere mu kwandika muri GE Rwanda. Ni umuririmbyi w'umuziki gakondo n'injyana ya Reggae uzwi mu Rwanda, kuri ubu afite alubumu ebyiri.

    Aherutse kugirwa umutokozi mukuru (Senior Chief Editor) w'umuryango w'amakinamico yo mu Rwanda (RTDU) ukorana na Minisiteri ya siporo n'umuco ndetse n'ishuri ry'indimi n'umuco mu Rwanda (RALC). 

    Kwamamara kwe byatangiriye kuri Radio Salus, radio ya kaminuza y'u Rwanda mu kiganiro cy'imyidagaduro “Nyereka Inyinya Munyarwanda” hamwe n'igihangano cye cyuje ubuhanga cyakunzwe cyane gikoze mu buryo bw'urwenya yise “Inkirigito”.

    Mbere yo kwinjira mu kiganiro kubwira abantu amakuru yiriwe no gukangurira abaturage kwitabira umurimo no kwita ku mireho myiza yabo kuri Radiyo KT, yakoraga ikiganiro nk'icyo kuri Radio Isango. 

    Ben afite uburambe bwihariye bw'imyaka umunani mu ikinamico, ubuhanzi no gutunganya amashusho n'amajwi ndetse no kubitoza abandi.


    Ben Nganji umenyerewe mu gihangano cye ‘Inkirigito’ n’izindi ndirimbo zakunzwe cyane zirimo Mbonye umusaza, azataramira abazitabira igitaramo cya ‘Afro Opera Concert’

    Yahawe igihembo nk'umuhanzi mwiza w’igitsina gabo kubera ibikorwa by’indashyikirwa yakoze muri kaminuza nkuru y’u Rwanda kandi ni umwe mu bahanzi bafitiye umuziki gakondo w’u Rwanda akamaro kanini.


    Ben na Yvette basezeranye muri Gashyantare 2016 ubu bafitanye abana batatu

    Ben Nganji yasezeranye na Ufitinema Yvette ku ya 06 Gashyantare 2016. Kuri iyo tariki ni bwo Ben Nganji yasabye anakwa Ufitinema Yvette, umuhango wabereye kuri Tropicana ku Kicukiro. 

    Kuri uwo munsi kandi ni nabwo bombi basezeranye imbere y'Imana muri Paroisse ya Kicukiro biyemeza kuzabana akaramata. Barushinze bamaze imyaka ibiri bakundana. Kuri ubu, bafitanye abana batatu abahungu babiri n'umukobwa umwe yanibarutse muri uyu mwaka.

    Ben Nganji rero ari mu bazataramira abantu bazabasha kwitabira igitaramo cyateguwe n'umuhanzi akaba n'utunganya umuziki, Maurice Jean Paul uzwi ku izina rya Maurix Baru cyiswe 'Afro Opera Concert.'

    Iki gitaramo kizaba ku wa 5 tariki 11 Kanama 2023 kuri Grazia Apartment Hotel ku Kimihurura. Maurix Baru aherutse gutangariza InyaRwanda ko yagiteguye nyuma y'ubusabe bw'abantu benshi batabashije kwitabira igitaramo nk'iki yaherukaga gukora muri Kamena.

    Kwinjira muri iki gitaramo Maurix Baru agiye guhurizamo abahanzi bakomeye barimo icyamamare Ben Nganji, ni ukwishyura 10.000Frw ndetse na 20.000Frw. Abakunzi be kandi bashobora no kugura itike banyuze ku rubuga www.noneho.com.

    Ben Nganji amenyerewe mu ndirimbo nka 'Uzabe umugabo,' 'Rutikura,' 'Mbonye umusaza,' 'Habe n'akabizu,' 'Urwo mu mashuka,' n'izindi. Afite kandi filime zo mu bwoko bw'urwenya zitandukanye zakunzwe cyane zirimo comedy yahereyeho Gatumwa, Umunsi w'Umwaku, n'Amadorari 100, Kimondo kidi, Cyanzekwana yahuriyemo n'umugore we n'izindi.


    Ben Nganji ari mu bahanzi b’ibyamamare mu muziki nyarwanda


    Maurix Baru watumiye Ben Nganji ari mu bahanzi b’inararibonye mu Rwanda


    Iki gitaramo kiraba kuri uyu wa Gatanu kibere Grazia Apartment Hotel

    REBA INDIRIMBO “TAX” YA MAURIX MARU UZATARAMIRA ABANYARWANDA KURI UYU WA GATANU

    Reba hano umuzingo wa 1 w’inkirigito ya Ben Njanji

    “>

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132975/ibyihariye-kuri-ben-nganji-uzifatanya-na-maurix-baru-mu-gitaramo-afro-opera-concert-132975.html

  • Amatora yatangiye! Uburanga bw’inkumi 44 ziha… – #rwanda #RwOT

    Bavuye muri 87 bari biyandikishije bagaragaza inyota yo gutahana muri iri rushanwa rigamije gufasha abanyamideli kugera ku rwego Mpuzamahanga.

    44 batsinze bari guhatana mu kindi cyiciro kizasiga hamenyekanye abakobwa 20 bazagera mu cyiciro cya nyuma.

    Aba 20 bazavamo batatu bazatsinda, ari nabo bazafashwa gushakishwa amarushanwa Mpuzamahanga yo ku rwego rw'Isi bazitabira.

    Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa yabwiye InyaRwanda ko 44 batoranyijwe hashingiye ku bintu bitandukanye.

    Ati 'Dushingira cyane ku kureba umukobwa wujuje iby'amarushanwa Mpuzamahanga y'imideli dukorana n'ayo (ibyo) adusaba, hanyuma tugahitamo ababikwiriye kurusha abandi.'

    Akomeza ati 'Ariko bitavuze ko atabashije gukomeza batabikwiye, ahubwo ni uko batahiriwe. Turabifuriza kuzageragera kuyindi nshuro.'

    Ndekwe Paulette avuga ko ashima Leta “idufasha mu gushyigikira impano z'urubyiruko” kuko bibafasha muri byinshi, aho guta umwanya mu biyobyabwenge n'ibindi byabangiriza ejo hazaza.

    Abakobwa 44 batsinzemo biganjemo amasura mashya uretse Gretta Iwacu wagarutsemo nyuma yo gutahana muri iri rushanwa ku nshuro ya mbere.

    Aba bakobwa uko ari 44 bari mu matora azavamo 20 ba mbere, akaba ari amatora ari kubera kru rubuga rwa Noneho.com. Mu masaha atagera kuri 24 aya matora amaze, Blessing Gihoza ni we uri imbere n’amajwi 529. 

    Arakurikirwa na Anita Mushimyimana ufite amajwi 362 na Queen Mugeni uri ku mwanya wa gatatu n’amajwi 230. Ku mwanya wa kane hari Benitha Atete n’amajwi 211, naho ku mwanya wa gatanu hari Grace Tuyizere ufite amajwi 191.

    KANDA HANO UTORE UMUKOBWA UHA AMAHIRWE MURI IRI RUSHANWA

    REBA AMAFOTO Y’ABAKOBWA 44 BATSINDIYE GUKOMEZA

    Sarah Mutesi

    Camila Uwineza

    Atete Benitha

    Anet Mbabazi

    Munezero Rosine

    Uwera Anet

    Mutesi Olivia

    Bella Bernice

    Cyurinyana Fridaus

    Muziranenge Alliance

    Mukamisha Sandrine

    Banakweri Nadia

    Kabatesi Rosine Angel

    Vanessa Umurerwa

    Bamurane Rosine

    Tuyishime Noella

    Ufitinema Betty

    Kagaju Deborah

    Nzayihimbaza Rachel

    Bianca Yonsen

    Uwimana Sumaya

    Nyirahabinshuti Marlene

    Musabyimana Emma

    Ngarbe Sonya

    Ikirezi Keirin

    Tuyisenge Ruth

    Nsabimana Josyline

    Umubyeyi Deborah

    Rwahama Anet

    Brenda Rusaro

    Mushimiyimana Anita

    Uwimpuhwe Sandrine

    Ishimwe Nadine

    Kabatesi Vanessa

    Ishimwe Charlene

    Mugeni Queen

    Kamanzi Esther

    Uwase Adelaide

    Maniraguha Divine

    Gihozo Blessing

    Uwase Aime

    Iwacu Gretta

    Nahimana Esther

    Tuyizere Grace

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132962/amatora-yatangiye-uburanga-bwinkumi-44-zihatanye-muri-rwanda-global-top-model-amafoto-132962.html

  • Bose ntabwo bamushakaga: Yolo The Queen wasazije umuhanzi Harmonize akamubuza amahoro n’amahwemo yamaganiwe kure n’Abanyarwanda birangira aburijwemo imbere y’amafaranga  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bose ntabwo bamushakaga: Yolo The Queen wasazije umuhanzi Harmonize akamubuza amahoro n'amahwemo yamaganiwe kure n'Abanyarwanda birangira aburijwemo imbere y'amafaranga.

    Yolo The Queen yaburijwemo imbere y'amafaranga agera kuri miliyoni icumi z'amafaranga y'u Rwanda ubwo uwitwa BRO.Bireke Sibyawe⁹ ku rubuga rwa Twitter yabazaga abantu ari uguhabwa miliyoni 10 cyangwa kurarana na Yolo The Queen icyumweru icyo bahitamo bikarangira abantu hafi ya bose bahise miliyoni 10.

    Bimwe mu bintu abantu bagiye basubiza nyuma yo guhitishwamo miliyoni icumi cyangwa kurarana na Yolo The Queen icyumweru:

    Source : https://yegob.rw/bamwamaganiye-kure-yolo-the-queen-wasazije-umuhanzi-harmonize-akamubuza-amahoro-namahwemo-yamaganiwe-kure-nabanyarwanda-birangira-aburijwemo-imbere-yamafaranga/

  • Bari kuyikorera nk’iby’ifundi ikorera ibivuzo! SAT B yinjiriwe na bene ngango bamwiba urubuga yavunikiye akaba anarukurikiranywaho cyane -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukunzwe n'abatari bake mu gihugu cy'u Burundi uri mu bagezweho cyane yahuye na bene ngango baramucocora.

    Uyu muhanzi abo twakita nk'abajura bamwinjiriye bamutwara urukuta rwe rwa Facebook batangira gushiraho ibindi bintu.

    Source : https://yegob.rw/bari-kuyikorera-nkibyifundi-ikorera-ibivuzo-sat-b-yinjiriwe-na-bene-ngango-bamwiba-urubuga-yavunikiye-akaba-anarurikiranywaho-cyane-amafoto/

  • Uwari umujura wahindutse umupasiteri, akaba asigaye yigamba ko arya amaturo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Apotre HARERIMANA Joseph uzwi nka Yongwe ni umugabo udasanzwe uhereye ku byo avuga, kuko yemeza ko ategeka ibintu bikaba. Ngo ashobora gutegeka uwakwanze akagukunda cyangwa uwo mukundana yajya kuguca inyuma aho gushyuha agakonja.

    Uyu mugabo ubuzima ntibwamubaniye, kuko mbere yo gukizwa yabanje kuba ku muhanda. Mu buhamya yatanze ubwo yaganiraga Yago kuri Yago Tv Show, yavuze ko yakijijwe ubwo yafatirwaga ku rusengero ari gukora mu mifuka y'abaje gusenga, akajya imbere y'itorero akihana. N'ubwo mu munsi ya mbere bamwishishaga, yakomeje kwitabira amateraniro.

    Yongwe yaje gukomera ava mu ntama arimikwa aba umushumba, aho anavuga ko ari we wanimitse abandi bashumba bakomeye barimo na Rugagi.

    Nubwo Yongwe yabaye ishyiga ry'inyuma mu itorero, yicuza ko yabeshywe ko gukorera Imana no gukorera amafaranga bitajyana kandi hari ingero, nk'Umwami Salomon watonnye ku Mana ye anakungahaye bidasanzwe.
    Yongwe ati: 'shahu ibyo barabitubeshye muri Gospel ngo mushake Ubwami bw'Imana no gukiranuka ngo ibindi byose si ngombwa; abantu batwubakana Kibagabaga, batwubakana Nyarutarama; Abantu bajya i Burayi, Bajya kurangura Dubai twirirwa dutokesha ngo abajya Dubai ni abapagani ngo bambara amakabutura n'amapataro n'ama-training; abandi ibyo murabitubwira ngo si ngombwa gukora siporo bicwa na za Rubagimpande, bicwa na za Gutte,…'

    Yongwe ubwe yivugira ko arya amaturo, ko ari na yo yamushingiye urugo, akanavuga ko aba-pastor bavuga ko batayarya ari indyandya, ngo kuko abantu baratura buri gihe kandi amaturo ntajya mu ijuru.
    Ati: 'niba batayarya ubwo ajya he?'

    Yahisemo gukorera Imana ariko akanakorera amafaranga, ngo kuko gukena si cyo kimenyetso cyo gukizwa. Anivugira ko ataza kugusengera nta kintu umuhaye, ngo kuko imodoka aba ajemo iba inywa petrol, kandi na we aba akeneye kubaho n'umwanya we ntube wapfuye ubusa.

    Bamwe baramunenga abandi bakamushyigikira, ariko we ikizere yigirira ni cyo kimubeshaho nk'uko abyivugira, kandi ngo 'gukira ni nonaha no gukizwa ni nonaha.' Ayo na yo ni amagambo ya Apotre HARERIMANA Joseph uzwi nka Yongwe.

    Source : https://yegob.rw/uwari-umujura-wahindutse-umupasiteri-akaba-asigaye-yigamba-ko-arya-amaturo/

  • Umusirimu akomeje kwandika amateka ubutitsa: Cristiano Ronaldo afashije ikipe ye gutsinda maze bihita biyihesha amahirwe yarotaga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusirimu akomeje kwandika amateka ubutitsa: Cristiano Ronaldo afashije ikipe ye gutsinda maze bihita biyihesha amahirwe yarotaga.

    Rutahizamu Cristiano Ronaldo ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi amaze gufasha ikipe ye ya Al-Nassr gutsinda ikipe ya Al-Shorta igitego 1-0 yatsinze kuri penaliti.

    Iki gitego Cristiano Ronaldo yatsinze gitumye ikipe ya Al-Nassr igera ku mukino wa nyuma w'igikombe gihuza amakipe yo mu barabu.

    Source : https://yegob.rw/umusirimu-akomeje-kwandika-amateka-ubutitsa-cristiano-ronaldo-afashije-ikipe-ye-gutsinda-biyihesha-amahirwe-yarotaga/

  • Abanyempano 10 bayoboye mu marushanwa ya ‘Dre… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 4 Kamena 2023 ni bwo hakozwe ijonjora ryo kugaragaza impano yo kuririmba, abahanzi bagera kuri 26 baratoranywa ndetse barindiriye kwitabira andi marushanywa, abazayatsinda bagahabwa ibihembo byabateganirijwe.

    Mu bantu 26, icumi bari gutorwa kurusha abandi ndetse bari gutanga icyizere ko hatagize igihinduka bazatsinda irushanwa, nubwo n'abandi bagifite amahirwe yo gutorwa bagahiga abandi.

    Abanyempano 10 mu kuririba bafite amajwi menshi kurusha abandi harimo Umurungi Cynthia, Iriho Chanelle Nikita, Kariza Honorine Fruit, Manirakiza Innocent na Ndakye Kaissa Ornett.

    Gushyigikira aba bahanzi mu rwego rwo kubatora, biri gukorwa binyuze ku rubuga rwa noneho.com rwa InyaRwanda.com.

    Uzatsindira umwanya wa mbere azahembwa gukorerwa indirimbo 3 z’amajwi n’indirimbo imwe y’amashusho (video), biherekejwe n'amafaranaga 100.000Frw, na Buruse yo kwiga muri IBTC Film School, ibijyanye Videography and Film Making.

    Uwa kabiri azahembwa gukorerwa indirimbo z'amajwi ebyiri, n'amafaranga angana na 50,000 Frw ndetse na Buruse yo kwiga muri IBTC Film School ibijyanye na Videography and Film Making.

    Naho uwa gatatu we azahembwa gukorerwa indirimbo 1 n'amafaranga angana na 50.000 Frw na Buruse yo kwiga muri IBTC ibijyanya na Videography and Film Making.

    Kanda HANO utore umunyempano uha amahirwe

    Irushanwa rya ‘Dreamers Talent Competition” ryateguwe na Million Ways Entertainment

    Kuya 19 Kanama 2023, ni bwo hazaba ijonjora rya nyuma muri Greewich Hotel, maze abahize abandi bagahembwa, bagashyigikirwa binyuze mu mpano zabo bazaba bagaragaje. Iri rushanwa ryateguwe na Million Ways Entertainment hagamijwe kuzamura impano nyarwanda.

    Dore urutonde rw'abanyempano 10 bari gutorwa kurusha abandi:

    1. Umurungi Cynthia 686 2. Iriho Chanelle Nikita ufite amajwi 570

    3. Kaliza Honorine Fruit ufite amajwi 498

    4. Manirakiza Innocent ufite amajwi 420

    5. Ndakeye Kaissa Charroline Ornett ufite amajwi 330

    6. Rumanzi Steven ufite amajwi 282

    7. Shumbusho Serge ufite amajwi 188

    8. Mugiraneza Adrien ufite amajwi 90

    9. Irasubiza Bonheur ufite amajwi 86

    10. Iradukunda Emmy ufite amajwi 84

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132963/abanyempano-10-bayoboye-mu-marushanwa-ya-dreamers-talent-competition-132963.html

  • Umuramyi Tonzi yagiriye inama 4 zikomeye abif… – #rwanda #RwOT

    Umwe mu bahanzikazi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana babimazemo igihe mu Rwanda, Uwitonze Clementine wamenyekanye nka Tonzi, avuga ko  urugendo rwe rutari ruto amaze mu muziki ndetse ko abishimira Imana.

    Aganira na InyaRwanda Tonzi yagize ati: ''Kuba hari abahanzi bacyiinjira mu muziki bamfata nk'umubyeyi cyangwa ikitegererezo cyabo ni ishimwe ku Mana, ni ubuntu bwayo kandi biranshimisha.''


    Tonzi ufatatwa nk’icyitegererezo cya benshi mu bakiri bato bifuza kugera kure mu rugendo rw’umuziki, yabagiriye inama zabafasha

    Tonzi, nk'umuramyi ukunzwe na benshi kandi ufatwa nk'icyitegererezo yagiriye inama 4 urubyiruko rwifuza ndetse n'urwamaze kwinjira mu muziki.

    1.   Kwiyumvamo ibyo gukora

    Kwiyumvamo ibyo ukora cyangwa ibyo ushaka gukora, niyo nama ya mbere y'ibanzi Tonzi yagiriye abantu bacyinjira mu muziki. Tonzi ahamya ko iyo ukora ibintu ukunda, no mu gihe haje ibigeragezo ubasha kubitsinda.

    Yagize ati’'Icya mbere ni ukubanza kubyiyumvamo, ukumva ko ufite iyo mpano, warangiza ukisobanukirwa kandi ugashushanya inzozi zawe neza. Ukavuga uti wenda ndashaka kuririmba ku byerekeye iki n'iki,ndashaka kugera aha naha. Ugakora umwuga wawe ariko uwufitiye ishusho yawo wayihaye.”

    2.   Kwegera abakubanjirije

    Inama ya kabiri Tonzi agira abantu bacyinjira mu muziki bashaka kugera kure, ni ukwegera abababanjirije muri uwo mwuga bakabigiraho.

    Ati''Ikindi, ni ukureba abakubanjirije, ukabegera kandi ukabigiraho. Ukareba aho byagenze neza ukabyigiraho, aho bitagenze neza ukagerageza kuzana itandukaniro.''

    3.     Kugira indangagaciro

    Tonzi abona indangagaciro zikwiye kuranga ikiremwamuntu ndetse n'umuntu wubaha Imana, ari intwaro ikomeye mu rugendo rwo gukora umuziki.

    Yagize ati: ''Ni ngombwa kugira indagagaciro.Indagagaciro zibereye ikiremamuntu kandi zubaha Imana.''

    4.     Kugerageza kubana neza n'abandi

    Inama ya nyuma ariko itari akana umuramyi Tonzi agira abacyinjira mu muziki, ni ukugerageza kubana neza n'abandi.

    Yakomeje agira ati ''Birakwiye ko witoza kubana neza n'abandi, ugakorana n'abandi kandi ukubaha abandi kuko kuri iyi Si nta muntu wigira.''


    Tonzi avuga ko kuririmbira Imana ari umuhamagaro we

    Tonzi, avuga ko kuririmba indirimbo zihimbaza Imana ari umuhamagaro we atari we ku giti ke wabyihitiyemo ariko yishimira ko abigiriramo umugisha.

    Ati ''Kuri njyewe kuririmba ni umuhamagaro, ni ibintu nisanzemo,si ibintu nasabye ahubwo byampisemo, rero ndabikora Imana ikampa umugisha. Kuririmbira Imana ni ubuzima bwanjye. Nishimira ko bimbeshejeho ari mu mwuka, ari mu marangamutima, ari mu bifatika, Imana ibimperamo umugisha. Ikindi nishimira ni uko Imana yampayemo umuryango mugari cyane.''


    Tonzi n’umuryango we mbere yo kwibaruka ubuheture

    Nyuma yo kwibaruka ubuheture bwe mu mpera z'umwaka ushize, Tonzi yatangaje ko ahugiye mu gutegura neza album ye ya Cyenda aherutse no gushyira hanze indirimbo yayo ya mbere yise 'Nahisemo.' Yatangaje ko kandi ateganya gushyira hanze iyi album uyu mwaka wa 2023 utararangira.


    Tonzi n’umuryango we nyuma yo kwibaruka umukobwa wabo wa gatatu

    Umuhanzikazi Tonzi yakunzwe mu ndirimbo nka Humura, Umugisha, Ubukwe, Ushimwe, Amakuru, Gumana nanjye n'izindi nyinshi. Kuri ubu, uyu muramyi afite umugabo n'abana batatu b'abakobwa.

    “>Reba hano ikiganiro inyarwanda yagiranye na Tonzi

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132961/umuramyi-tonzi-yagiriye-inama-4-zikomeye-abifuza-kwinjira-mu-muziki-video-132961.html

  • Umuhanzi Harmonize nyuma yo guha ikizungerezi Yolo The Queen imodoka ya Ranger Rover yongeye kwereka abantu ko ifaranga atari ikibuze kuri we -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Harmonize nyuma yo guha ikizungerezi Yolo The Queen imodoka ya Ranger Rover yongeye kwereka abantu ko ifaranga atari ikibuze kuri we.

    Umuhanzi ukunzwe cyane hano muri Afurika y'iburasirazuba Harmonize uherutse guha imodoka y'igifaru umukobwa w'ikizungerezi uzwi nka Yolo The Queen yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasangije abakunzi be amafoto meza cyane amugaragaza nk'umuntu utunze ifaranga.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-harmonize-nyuma-yo-guha-yolo-the-queen-imodoka-ya-ranger-rover-yongeye-kwereka-abantu-ko-ifaranga-atari-ikibuze-kuri-we-amafoto/

  • Ikipe ya Manchester city itunze itoroshi muri West Ham ishakayo umukinnyi ukomeye. Ese iramukurayo ? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester city biravungwa ko ishaka umusore ukinira ikipe ya West Ham ukomoka mu gihugu cya Brazil witwa Lus Paqueta ikaba yamutangaho agera kuri miliyoni 70 z'amayero.

    Uyu musore ukina mukibuga hagati ufite metero 1.8 akaba afite imyaka 25 bivungwa ko nawe ashaka kuba yakerekeza muri Manchestery city ariko ikipe ye ya West Ham yo ikavuga ko yizeye kumugumana.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-manchester-city-itunze-itoroshi-muri-west-ham-ishakayo-umukinnyi-ukomeye-ese-iramukurayo/