Uwanze ko bagira nta mahoro agira! Umugabo witwa Joseph utuye mu karere ka Gatsibo arashinjwa kwigira imfizi y'akarere aho yiyemeje kuryamana na buri mugore wese baturanye kabone niyo yaba afite umugabo.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo batunga agatoki umwe mu bagabo utuye muri aka gace.
Uyu mugabo bamushinja ko yiyemeje kuzaryamana n'abagore bose batuye mu Mudugudu ndetse kandi ko umugore uzagerageza kumwima azamubuza amahwemo n'umutekano.
Umwe muri aba bagore yagize ati: 'Hashije iminsi 2 aragaruka arambwira ati mbabarira turyamane urabona ndi umugabo utakenera igitoki ngo ukibure ndi umugabo ufite buri kintu cyose. Ndamubwira nti ndinda ndyamana nawe abo wangaje ku musozi barangana iki ku buryo njya kuryamana nawe.'
Yongeraho ko nyuma y'uyu mugabo asabiye uyu mugore ko baryamana bikanga yavuze ko azamuhiga kugeza apfuye akaba yaranagiye ahonda ku rugi rw'iwe ndetse n'amadirishya ndetse kandi ko kugeza ubu bemeza ko mu gihe baba bahuriye mu nzira umwe yakwica undi
Aba bagore bongeraho ko iyo uyu mugabo agusabye kuryamana nawe ukamwangira anatangira gahunda zo kuguteranya n'umugabo.
I Kigali inkumi zikomeje gukira! Umukobwa witwa Denyse yakiriye imodoka ye yo mu bwoko bwa Brabus yavuye kwizanira i Dubai ku ruganda aho yahise iyizengurukamo mu mihanda ya Kigali.
Izabayo Denyse uherutse kuva kugura imodoka ya Brabus i Dubai, yamugezeho i Kigali ubundi ayitemberamo yiturije.
Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ikaba yayoboye uduce twose tw’umukino aho agace ka mbere karangiye APR ifite amanota 21-17, aka kabiri karangira ku manota 24-20. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 45-37.
APR yatsinze agace ka 3 ku manota 13-12 ni mu gihe aka nyuma yagatsinze ku manota 15-14 maze umukino urangira ari 73-63.
Muri uyu mukino Adonis Filer Jovon wa REG BBC wakinnye iminota yose utasimbuwe ni we watsinze amanota menshi aho yatsinze 24 ni mu gihe De Marcus Holland wa APR yatsinze 17 ni we wa kabiri.
Mu gihe hasigaye imikino 2 ngo bajye mu mikino ya kamarampaka ejo APR BBC izakina na Patriots BBC ku Cyumweru ikine na Espoir BBC ni mu gihe REG BBC izakina IPRC Huye ejo n’aho ku Cyumweru igakina na Patriots BBC, ni imikino izabera muri LDK.
Abakurikirana Youtube ya Bruce Melodie bamaze iminsi babona indirimbo ze zo hambere ari zo zibanza ndetse n'izo abandi bahanzi bagiye basubiramo.
Ndetse bigaragara ko ari nshya ku buryo wagira ngo ni indirimbo nshya ari gushyira hanze muri iki gihe.
Ni urubuga ubona ko rujagaraye bitandukanye n’uko byari bimeze mu minsi ishize. Ugifungura shene ye Youtube ukubitana n'indirimbo nka ‘Indorerwamo’, ‘Copy’, Hallo’ yakoranye na Fille n’izindi.
Ni indirimbo kandi zitari kurebwa cyane, kuko Youtube igaragaza ko zimaze ibyumweru bibiri zisohotse.
Bruce Melodie yabwiye InyaRwanda ko mu minsi ishize hari umuntu wafunguye shene ya Youtube hanyuma ashyiraho ibihangano bye (bya Bruce Melodie) bakibibona batanze ikirego ku rubuga rwa Youtube bagaragaza ko uwo muntu ari gukora ibinyuranyije n’amategeko.
Melodie avuga ko mu gukemura iki kibazo 'Youtube yasibye 'Content' zose uwo muntu yari yashyizeho izishyira kuri ‘account’ yacu.'
Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo nka ‘Ikinya’, avuga ko nyuma yo kubona’ ko ibyo bihangano bishyizwe kuri Youtube ye, bongeye kwandikira Youtube basaba ko byasibwa, agasubirana umuyoboro we wa Youtube nk’uko byari bisanzwe.
Yavuze ati “Twasabye ko basiba ahubwo iyo account kugira ngo byose bigende neza. Kuko twe nta bushobozi dufite bwo kugera kuri izo ‘content’ kandi ziri kuri ‘account’ yacu.”
Avuga ko nta gikuba cyacitse mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko bijya bibaho umuntu runaka akaba yashaka kwiyitirira ibihangano, watanga ikirego aho kugira ngo urubuga rwa Youtube rubisibe byose bakabishyira kuri shene yawe. Ati “Ntihagire umuntu ubigiraho ikibazo. Ntabwo bikaze.”
Uyu muhanzi mu 2021 yakoze igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 yari ishize ari mu muziki cyabereye mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena.
Ni igitaramo cyakurikiwe no gukora ibikorwa byagutse, birimo gukorana n’abahanzi Mpuzamahanga nka Harmonize, Bahati, John Floq, Eddy Kenzo n’abandi.
Ni urugendo ariko yaherekeje gutangaza ko ari gukora kuri album iriho indirimbo ziri mu rurimi rw’Icyongereza gusa.
Kuva icyo gihe, uyu muhanzi ntiyigeze yumvikana mu ndirimbo ziri mu rurimi rw’icyongereza, ariko yakomeje gusohora indirimbo zumvikanamo amwe mu magambo y’icyongereza.
Abantu bakomeje gutegereza amaso ahera mu kirere. Bruce Melodie yabwiye InyaRwanda ko muri Nzeri 2023 azashyira hanze iyi album. Kandi ko mbere y’icyo gihe azabanza gukora ibikorwa bigamije kumenyekanisha iyi album.
Uyu muhanzi avuga ko muri uyu mwaka agiye gukora ibikorwa abantu batarabonesha amaso.
Ati 'Irahari! Irasohoka mu kwezi kwa Cyenda, kuko mbere yayo hari ‘introduction’ yayo igomba kubanza gusohoka. Ntigeze kubyandika ejo bundi ndababwira nti uyu mwaka hagiye kuba ibintu mutari mwabonesha amaso. Ntabwo rero nabeshyaga.”
Uyu muhanzi ari kwitegura kuririmba mu gitaramo kizaherekeza iserukiramuco ‘Giants of Africa’ azahuriramo n’abarimo Diamond, Davido, Tiwa Savage n’abahanzi.
Avuga ko azi neza ko iri serukiramuco ari rigari, ari nayo mpamvu ari gukora imyiteguro ihagije kugirango azaserukane ishema n’isheja.Â
Bruce Melodie yatangaje ko bandikiye Youtube bayisaba gusiba ibihangano bigaragaraho muri iki gihe
Bruce Melodie [Uwa kabiri ivuryo iburyo] avuga ko muri Nzeri azashyira hanze album iri mu rurimi rw'Icyongereza
Umunyarwandakazi w'imiterere idasanzwe akaba yaramenyekanye mu Marushanwa y'ubwiza uzwi kw'izina rya Uwicyeza Pamela akaba umukunzi wa The Ben yigaruriye imbuga nkoranyambaga kubera amashusho ari kwiyerekana.
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice yibukije abakora ubuhinzi n'abafashamyumvire babwo bahawe Telefoni ko bakwiye kuba imbarutso nziza yo gufasha abaturage kugira impinduka zigaragara mu rwego rw'ubuhinzi n'ubworozi bitunze abarenga 80%. Yabasabye gutanga amakuru ku byatuma umusaruro uboneka cyane kuko byoroha kuyobora umuturage uhaze kurusha ushonje.
Guverineri Kayitesi, ibi yabigarutseho ubwo hatangizwaga igikorwa cyo gutanga Telefoni ku baturage bakora mu buhinzi n'abakira ibibazo by'abaturage mu karere ka Kamonyi. Biri mu rwego rwo gufasha gutanga amakuru ajyanye n'ubuhinzi n'ubworozi hamwe n'imbogamizi zishobora kubukoma mu nkokora.
Guverineri Kayitesi Alice.
Yagize ati' Ku ikubitiro nimwe muhereweho, muhawe telefoni 519 mu 6,600 zizatangwa mu Ntara yacu zigahabwa abakora mu buhinzi batandukanye zikazabafasha kunoza uburyo bwo gutanga amakuru ku buhinzi n'ubworozi hagamijwe kunoza uko dukora ubuhinzi n'uko dushobora kwigiranaho tukabasha gukora neza umwuga wacu'.
Yongeyeho ko umuturage wabonye amafunguro akwiye ntiyicwe n'inzara icyo wamusaba gukora yagikora nta nkomyi kuko nta bindi bibazo aba afite bimukomereye. Avuga kandi ko icyo gihe uyu muturage aba yumva neza impinduka zicyenewe kuko yasobanuriwe, akumva impamvu zo guhuza ubutaka bagahinga igihingwa kimwe, haba i musozi cyangwa mu gishanga.
Uwineza Zam Zam, umukozi Ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Gacurabwenge avuga ko izi telefoni bahawe zizabafasha gukomeza kwakira ibibazo by'abaturage biva hasi bitakemutse, bigashakirwa ibisubizo. Avuga kandi ko binyuze mu itumanaho bazamenya amakuru ajyanye n'ibibazo bibangamiye abaturage haba mu buhinzi n'ubworozi n'ibindi.
Iradukunda Bertrand usanzwe ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu “Amavubi”, aherutse gusinyira ikipe ya Musanze FC amasezerano y’imyaka ibiri ayitangira. Mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatatu, aho ikipe ya Musanze FC yatsinze AS Kigali igitego kimwe ku busa, Iradukunda Bertrand yinjiye muri uyu mukino mu gice cya kabiri asimbuye.
Uyu mukino wari uwa kabiri Bertrand akiniye Musanze FC nyuma y’umukino batsinzemo Marine FC ibitego 3-1. Nyuma y’uyu mukino, Bertrand yaganiriye n’itangazamakuru, avuga ko amerewe neza mu ikipe ya Musanze FC ndetse ko yishimira kuba yarabonyemo akazi.
Yagize Ati” Icya mbere nk’umukinnyi ni ukuba afite akazi, njye ndashima Imana kuba mfite akazi kuko hari abakinnyi bagenzi banjye, bari hanze aha kandi bandusha no gukina, ariko badafite akazi. Rero njye ndashimira Imana kuba ndi mu ikipe ya Musanze, aho yaba iri hose ipfa kuba iri mu cyiciro cya mbere, njye ngomba guhangana nk’umuntu w’umugabo”.
Abajijwe ku bijyanye n’umutoza w’ikipe y’igihugu uherutse gusezera, Bertrand yavuze ko yari umutoza mwiza ariko wivangiraga. Ati “Carlos Alos Ferrer yagaragaraga nk’umutoza w’umuhanga, umutoza ufite imibare myinshi, ariko rimwe na rimwe nk’umutoza hari igihe ushaka gukoresha iyo mibare ntibiguhire, ntekereza ko aribyo byagiye bimubaho. Hari nk’imikino Amavubi twatsinzwe kubera gushaka gushyiramo ubwenge bwinshi.”
Iradukunda Bertrand bakunze kwita Kanyarwanda yakiniye amakipe arimo APR FC, Police FC, Mukura, Bugesera FC, Gasogi United Township ndetse na Musanze FC arimo ubu.
Iradukunda Bertrand aherutse gusinyira ikipe ya Musanze FC amasezerano y’imyaka ibiri, ihita iba ikipe ya 7 agiye gukinira