Blog

  • Umutoza wa Rayon Sports yanze umwungiriza yahawe #rwanda #RwOT

    Umunya-Tunisia, Zelfani Yamen utoza Rayon Sports yanze umwungiriza yahawe n’iyi kipe, Rwaka Claude aho yavuze ko nta kintu amufasha biba ngombwa ko ahindurirwa inshingano.

    Rwaka Claude yari umutoza wungirije wa Rayon Sports kuva mu mwaka w’imikino wa 2022-23 aho yari yungirije Haringingo Francis.

    Ubwo umwaka w’imikino wari urangiye iyi kipe yahisemo gutandukana n’aba batoza ariko muri Nyakanga 2023 Rwaka Claude we yongereye amasezerano y’umwaka umwe nk’umutoza wungirije wa Rayon Sports.

    Ni we watangije imyitozo mbere y’uko umutoza ukomoka muri Tunisia agera mu Rwanda ngo bakomezanye.

    Nyuma y’igihe kitageze ku kwezi bakorana, uyu mutoza akaba yarasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko yakwizanira umutoza umwungirije kuko Rwaka Claude we nta kintu amufasha. Nta gihindutse umutoza yizaniye azagera mu Rwanda mbere y’uko iki cyumweru kirangira.

    Ubuyobozi bw’iyi kipe bwasanze butamwirukana kuko ari bwo yari acyongera amasezerano maze buhitamo kumuhindurira inshingano aho yagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’abagore asimbura Nonde Mohamed ubu uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Andi makuru avuga ko Rwaka Claude atarafata umwanzuro wo kwemera kujya gutoza iyi kipe cyane ko we amasezerano afitanye na Rayon Sports ari ayo gutoza Rayon Sports y’abagabo.

    Zelfani ntakozwa ibyo gukorana na Rwaka Claude

    Rwaka Claude ni we wari watangije imyitozo ya Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-rayon-sports-yanze-umwungiriza-yahawe

  • Umukinnyi w’umunyamahanga wa APR FC ari gushinjwa kuvuna abakinnyi bagenzi be abishaka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'umunyamahanga wa APR FC ari gushinjwa kuvuna abakinnyi bagenzi be abishaka

    Ikipe ya APR FC imaze iminsi ikora imyitozo yitegura umukino uri muri iyi wikendi akomeje gushinjwa kuvuna abakinnyi bagenzi be abishaka.

    Ku munsi wo kuwa mbere w'iki cyumweru ikipe ya APR FC nibwo yatangiye imyitozo yitegura Super Cup iri kuri uyu wa gatandatu ugomba kuyihuza n'ikipe ya Rayon Sports mu mukino uruta iyindi hano mu Rwanda.

    Muri iyi myitozo ikipe ya APR FC imaze iminsi irimo gukora yavunikiyemo abakinnyi 2 bayobowe na Sharaf Eldin Shaiboub ndetse na Mugisha Gilbert bose bakina bataha izamu ry'iyi kipe.

    Aba bakinnyi bavubitse bose bavunwe n'umukinnyi umwe ari we Taddeo Lwanga. Uko bimeze ni uko ngo uyu mukinnyi ntabwo arimo kumvikana n'abakinnyi bagenzi be kugeza aho ngo agenda abavuna abishaka.

    Usibye kuba Taddeo Lwanga yaravunnye aba bakinnyi babiri bivugwa ko yashatse no kuvuga Nshimiyimana Ismael Pitchou ariko biranga ndetse ubuyobozi bugiye kumanura mu ikipe ya Kabiri asabirwa imbabazi n'umutoza arababarirwa.

     

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wumunyamahanga-wa-apr-fc-ari-gushinjwa-kuvuna-abakinnyi-bagenzi-be-abishaka/

  • Afite ishingiro ryo kumuhisha! Burya Fatakumavuta ari mubyamarere bifite abagore b’ibizungerezi mu ibanga [ AMAFOTO ]  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Afite ishingiro ryo kumuhisha! Burya Fatakumavuta ari mubyamarere bifite abagore b'ibizungerezi mu ibanga [ AMAFOTO ]

    Imyaka ibaye 5 Fatakumavuta ashyingiranywe na Anne Buanne (Mama fata), ubu bamaze kubyarana abana babiri.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Fatakumavuta yagaragaje ko yishimiye isabukuru y'imyaka itanu ishize babanye nk'umugabo n'umugore.

    Amafoto.

     

     

    Source : https://yegob.rw/afite-ishingiro-ryo-kumuhisha-burya-fatakumavuta-ari-mubyamarere-bifite-abagore-bibizungerezi-mu-ibanga-amafoto/

  • Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina yakozw… – #rwanda #RwOT

    Andry Rajoelina yakoreye urugendo rw'akazi rw'iminsi itatu mu Rwanda, rwatangiye ku Cyumweru tariki 6 Kanama 2023 arusoza ku wa 8 Kanama 2023.

    Ni urugendo rwabimburiwe no kwakirwa na mugenzi we Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro bagirana ibiganiro byihariye.

    Nyuma ibihugu byombi byasinye amasezerano agamije guteza imbere ishoramari n'imikoranire hagati y'inzego z'abikorera ndetse n'ubucuruzi.

    Ku wa 8 Kanama 2023, Perezida Kagame yakiriye ku meza mugenzi we wa Madagascar, Andry Rajoelina, mu muhango wabereye muri Kigali Convention Center.

    Muri uyu muhango, Kagame yashimye Andry ku bwo gusura u Rwanda, amwizeza ko ibihugu byombi bizakomeza gukorana mu rugendo rw'iterambere ruhanzwe amaso.

    Kuri uyu wa 9 Kanama 2023, Perezida Andry Rajoelina yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko yakozwe ku mutima n'itsinda ry'abaririmbyi ry'i Kigali ryamususurukije ririmba indirimbo zubakiye ku rurimi rw’abanya-Malagasy.

    Yavuze kandi ko yishimiye uburyo Kigali Convention Center yacanye amatara agaragaza amabara y'idarapo ry'igihugu cya Madagascar mu rwego rwo kumwakira.

    Tugenekereje mu Kinyarwanda ubutumwa bwe, yagize ati 'Ubwo twasangiraga ifunguro ry'abakuru b'Ibihugu ryateguwe na Nyakubahwa Paul Kagame, nashimishijwe na byinshi ariko nakozwe ku mutima cyane n'itsinda ry'abaririmbyi baririmbaga indirimbo z'abanya-Malagasy ndetse n'ubwiza bwa Kigali Convention Center igaragaramo amabara y'ibirango byacu. Tubeho mu bushuti Madagascar n'u Rwanda.'

    Benshi mu banyamuziki bo muri Madagascar bakora indirimbo zubakiye cyane ku rurimi rwa Malagasy, kuko ari rwo rurimi rukoreshwa cyane mu gihugu. Amateka agaragaza ko rwatangiye gukoreshwa muri kiriya gihugu kuva mu kinyejana cya gatanu.

    Imibare igaragaza ko ruriya rurimi ruvugwa n'abantu Miliyoni 25 bo muri Madagascar no mu birwa bya Comore. Ni ururimi rukoreshwa cyane n'abo mu Burengerazuba no mu Burasirazuba, no mu murwa Mukuru wa Madagascar, Antananarivo.

    Muri kiriya gihugu kandi bakoresha cyane ururimi rw'Igifaransa, ni nyuma y'uko rwemejwe mu Itegeko Nshinga mu 2010.

    Ikinyamakuru Last Fm kigaragaza ko muri iki gihugu hari abahanzi bakomeye barangajwe imbere n'abarimo Oboy, Rajery, Andriamad, Mahaleo, Eric Manana, Razia, Tarika Sammy, Jaojoby, Bessa, Marghe, Lala Njava, Tiharea, Damily n'abandi.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132995/perezida-wa-madagascar-andry-rajoelina-yakozwe-ku-mutima-nitsinda-ryi-kigali-ryamutaramiye-132995.html

  • Nyamasheke: Umugabo witwa Gad yabyukije umugore witwa Francine ni uko maze bajya kwiba biza no kubahira gusa nyuma ya kanya gato ibyabayeho byatumye biri wese yicuza icyatumye ava mu rugo akajya kwiba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyamasheke: Umugabo witwa Gad yabyukije umugore witwa Francine ni uko maze bajya kwiba biza no kubahira gusa nyuma ya kanya gato ibyabayeho byatumye biri wese yicuza icyatumye ava mu rugo akajya kwiba.

    Umugabo n'umugore bitwikiriye ijoro biba ihene n'imashini z'ubudozi mu mirenge ya Nyabitekeri na Shangi yo mu karere ka Nyamasheke.

    Ubu bujura bwakozwe mu ijoro ryo kuwa 8 rishyira kuwa 9 Kanama 2023, mu mudugudu wa Kabare mu kagali ka Nyamugari ho mu murenge wa Shangi, no mu santeri ya Gishugi yo mu murenge wa Nyabitekeri.

    Amakuru avuga ko abazwiho ubujura barimo umugabo witwa Gad n'umugore witwa Francine, aho aba bombi saa saba z'ijoro bibye ihene ebyiri n'imashini eshanu zidoda baza gufatwa saa cyenda zo mu rukerera. Uyu mugabo bahimba Gad yafashwe mu gihe abandi birukanse, umugore bafatanwe ari we Francine ni we wajyanye izo hene.

    Abaturage baravuga ko ubujura bw'amatungo mu murenge wa Shangi bumeze nabi, bavuga ko hari aho baherutse kwiba inka, babatesheje barayica, bavuga ko muri ako kagali hibwa nk'ingo 10 mu kwezi.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamasheke bwahamije ko aya makuru ariyo ndetse n'ababikoze bafashwe, bwizeza abaturage ko bagiye gukurikirana ikorwa ry'amarondo mu Mirenge.

     

    Source : https://yegob.rw/nyamasheke-umugabo-witwa-gad-yabyukije-umugore-witwa-francine-ni-uko-maze-bajya-kwiba-biza-no-kubahira-gusa-nyuma-ya-kanya-gato-ibyabayeho-byatumye-biri-wese-yicuza-icyatumye-ava-mu-rugo-akajya-kwiba/

  • Iminsi y’igisambo ni 40 koko ! Umugore n’umugabo bigize ibisambo ruharwa bafashwe bari mu kazi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni umwuga wabo! Umugore n'umugabo bigize ibisambo ruharwa bafatiwe mu cyuho bari kwiba.

    Mu Karere ka Nyamasheke, Abajura bafashwe nyuma yo kuzengereza abaturage babiba amatungo ndetse n'ibindi bikoresho bakoresha.

    Mu ijoro rya taliki ya 8 rishyira taliki ya 9 ahagana mu ma saa saba z'ijoro umugabo uzwi nka Gad n'umugore uzwi nka Francine bo mu karere ka Nyamasheke bibye ihene 2 ndetse n'imashini zidoda 3.

    Bagiye mu mudugudu wa Kabare biba ihene ebyiri bajya no mu Gishugi batobora inzu naho bahiba imashini 3 zidoda imyenda. Gusa ku bwamahirwe menshi y'abaturage, ibi bisambo byafashwe n'inzego z'umutekano.

    Abaturage bakomeza gutaka cyane bavuga ko ubujura bw'amatungo bumeze nabi muri kariya gace.

    Abakekwaho ubujura ni abo mu Murenge wa Shangi, Akagari ka Nyamugali bajyanwe kuri RIB.

     

     

    Source : https://yegob.rw/iminsi-yigisambo-ni-40-koko-umugore-numugabo-bigize-ibisambo-ruharwa-bafashwe-bari-mu-kazi/

  • Umunyarwanda wakanyujijeho muri Kiyovu Sports, AS Kigali na APR FC yabonye ikipe nshya ku mugabane w’i Burayi -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda wakanyujijeho muri Kiyovu Sports, AS Kigali na APR FC yabonye ikipe nshya ku mugabane w'i Burayi.

    Karera Hassan wakiniye amakipe akomeye hano mu Rwanda nyuma akaza kwerekeza ku mugabane w'i Burayi mu gihugu cya Finland yabonye ikipe nshya nyuma y'imyaka ibiri nta kipe afite akinira.

    Uyu musore yerekeje i Burayi ikipe ya APR FC imaze kumugura ariko ntiyayikinira ubu yamaze gusinyira ikipe ya FC Vaajakoski ikina mu cyiciro cya gatatu muri Finland.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/umunyarwanda-wakanyujijeho-muri-kiyovu-sports-as-kigali-na-apr-fc-yabonye-ikipe-nshya-ku-mugabane-wi-burayi-amafoto/

  • Benshi bamwumva batari bamubona! Ibyo wahoraga wibaza kuri muganga Dr. Jean Chrysostome Nyirinkwaya washinze ivuriro rikanamwitirirwa kwa ‘Nyirinkwaya’ – YEGOB #rwanda #RwOT

    Benshi bamwumva batari bamubona! Ibyo wahoraga wibaza kuri muganga Dr. Jean Chrysostome Nyirinkwaya washinze ivuriro rikanamwitirirwa kwa 'Nyirinkwaya'.

    Dr. Jean Chrysostome Nyirinkwaya washinze ivuriro rikanamwitirirwa, akaba umwe mu bazwi mu buvuzi bwo mu Rwanda.

    Ubu ari mu kiruhuko cy'izabukuru, yakomeje imishinga inyuranye akorera mu Karere ka Bugesera, irimo iy'ubuhinzi ariko n'ubuvuzi yakomeje kububa hafi.

    Ubwiye umuntu ivuriro ryitwa 'La Croix du Sud' biragoye ko yahita arimenya, ariko umubwiye kwa 'Nyirinkwaya' byakoroha. Ni ivuriro ryashinzwe na Dr. Jean Chrysostome Nyirinkwaya waje no kuryitirirwa.

    Uyu mugabo w'imyaka 69 y'amavuko, azobereye mu bijyanye n'ubuvuzi bw'ababyeyi, akaba afite izina rikomeye muri ubu buvuzi, kuko yafashije benshi.

    Nyirinkwaya yavukiye mu buhunzi mu Burundi mu 1954, aho ku myaka itanu, umuryango we wimukiye mu Bubiligi, ariko umubyeyi we [Se] aza gusubira mu Burundi mu 1965 agiye gukora umwuga w'ubuvuzi.

    Nyirinkwaya na we yatangiye kugenda ingendo y'umubyeyi we, na we yiga ubuvuzi, yiga ishami rya Medicine muri Kaminuza ya Bujumbura.

    Mu 1978 yerecyeje i Dakar muri Senegal kwiga byihariye ibijyanye n'ubuvuzi bw'ababyeyi, mu ndwara z'imyanya myibarukiro, aho yibanze ku kubyaza, ubuzima bw'umwana ukivuka ndetse no gukurikirana umubyeyi umaze kwibaruka.

    Ubwo yasozaga amasomo ye, yakomeje kuba muri Senegal aho yakoze umwuga we kugeza mu 1988 ubwo yasubiraga mu Burundi.

    Aganira na The New Times, Nyirinkwaya yagize ati 'Ubwo nagarukaga mu Burundi mu 1988, nari narashatse umugore mfite n'umwana umwe, imfura yanjye yavutse mu 1988. Ubwo nagarukaga i Burundi, natangiye gukora mu Bitaro bya Leta bya Prince Regent Charles Hospital.'Yaninjiye mu buhinzi

    Dr. Nyirinkwaya wagiye mu kiruhuko cy'izabukuru muri 2021, ntakigaragara cyane mu bikorwa bya buri munsi by'ibitaro bye, nubwo akomeje kubikurikiranira hafi.

     

    Source : https://yegob.rw/benshi-bamwumva-batari-bamubona-ibyo-wahoraga-wibaza-kuri-muganga-dr-jean-chrysostome-nyirinkwaya-washinze-ivuriro-rikanamwitirirwa-kwa-nyirinkwaya/

  • Rayon ngiye kuyambura ubusa muyirebe – KNC #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yahize kwandagaza Rayon Sports mu mukino ufungura shampiyona.

    Tariki ya 18 Kanama 2023 nibwo shampiyona ya 2023-24 izatangira, hazaba umukino umwe rukumbi wo Gasogi United izakiramo Rayon Sports.

    Umuyobozi wa Gasogi United, KNC yavuze ko Rayon Sports itarabatsinze bafite ikipe yo mu cyiciro cya kabiri adatekereza ko yabatsinda ubu.

    Ati “Mu mateka yacu ntabwo turatsindwa umukino wa mbere, iyo Rayon Sports twigeze guhura dufite n’ikipe yo mu cyiciro cya kabiri ntekereza ko yagiye irira.”

    Yakomeje avuga ko Rayon Sports agomba kuyambika ubusa abantu bose bakayibona.

    Ati “Ahubwo ikimbabaje ni kimwe ni uko mugiye kubona ubwambure bwa Rayon Sports, ubundi yabashukaga, tugiye kuyambura ubusa ku karubanda, twebwe icyo dushaka ni ukuyambura ubusa mukayibona neza muri ‘noir blanc’ kuko ubu ifitemo ibibara iragenda ibashukashuka, ubu turashaka tuyibereke neza muyobona.”

    Mu mikino 9 imaze guhuza aya makipe, Rayon Sports imaze gutsindamo 5, banganya 3, Gasogi United itsinda 1.

    KNC yahize kwambura ubusa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-ngiye-kuyambura-ubusa-muyirebe-knc

  • ‘Imfura yange impamvu imwe yo gutuma mbaho’ Dj Brianne bwa mbere yerekanye imfura ye bareshya ndetse amagambo y’uzuye mo amarangamutima menshi niyo yaherekeje aya mafoto [AMAFOTO]  – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Imfura yange impamvu imwe yo gutuma mbaho' Dj Brianne bwa mbere yerekanye imfura ye ndetse amagambo y'uzuye mo amarangamutima menshi niyo yaherekeje aya mafoto [AMAFOTO]

    Dj Brianne ukunze kwerekana umwana muto benshi nti bari bazi imfura ye, gusa yagize gutya yerekana umwana we mukuru agira n'ubutumwa arenzaho.

    Yagize ati:'Imfura yanjye, impamvu imwe rukumbi yo gutuma mbaho nezerewe, mpigana umwete n'umurava ngo mbone ibidutunga.'ndagukunda mfura yanjye' .

    Nyuma yubu butumwa yahise atungurwa n'ukuntu uyu mwana we areshya yongeraho ati:' Nonese ko agiye kunsumba Kandi ubwo ntagiye gutangira kunsuzugura wana wanjye shema rya njye'

    Bino byari mu buryo bw'urwenya gusa nk'uko byagiye bigaragara Dj Brianne akunda abana be kandi mu buryo bugaragatira buri wese.

     

    Source : https://yegob.rw/imfura-yange-impamvu-imwe-yo-gutuma-mbaho-dj-brianne-bwa-mbere-yerekanye-imfura-ye-bareshya-ndetse-amagambo-yuzuye-mo-amarangamutima-menshi-niyo-yaherekeje-aya-mafoto-amafoto/