Blog

  • Kicukiro habereye impanuka yahitanye ubuzima bw’umuntu uwari umutwaye ahita uburirwa irengero – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama ahazwi nko mu Kanogo, Habereye impanuka idasanzwe yahitanye ubuzima bw'umuntu umwe.

    Umuntu wahitanywe niyi mpanuka yari umugenzi wari utwawe kuri moto, amakuru ducyesha btn tv avuga ko umumotari wari umutwaye yahise aburirwa irengero.

    Ubu iperereza riracyakorwa ngo hamenyekanye neza icyaba cyateye iyi mpanuka.

    Source : https://yegob.rw/kicukiro-habereye-impanuka-yahitanye-ubuzima-bwumuntu-uwari-umutwaye-ahita-uburirwa-irengero/

  • Sobanukirwa byinshi ku ndwara ya  kanseri  ya Prostate #rwanda #RwOT

    Indwara ya kanseri  ya Prostate, ikunze kwibasira abagabo bageze mu zabukuru ndetse ikaba indwara ya Kabiri, muri kanseri zihitana abagabo ku Isi.

     Prostate ni rumwe mu ngingo zigize imyanya myibarukiro y'igitsinagabo, iki gice giherereye munsi y'uruhago gikikije umuheha usohora inkari n'amasohoro.  

     Prostate ifite akamaro kanini ko gukora ibitunze intangangabo mbere y'uko zisohoka.

    Abashakashatsi mu by'ubuzima bavumbuye ko kanseri ya Prostate yaba iterwa n'imikurire irengeje urugero y'uturemangingo two mu rugingo rwa 'Prostate'.

    Ese ni bande bakunze kwibasirwa niyi ndwara ya Prostate?

    Abashakashatsi bavuga ko guhera ku myaka 40, Prostate yawe ishobora kugenda isaza cyane ndetse bikaba byanatuma irushaho gukora nabi, bityo ukaba wagira ibibazo bikomeye ndetse birimo no kurwara kanseri yayo.

    Mu bo ikunze kwibasira twavuga nk'abagabo barengeje imyaka 50 y'amavuko.

    Nubwo bigoye kubona ibimenyetso by'iyi kanseri ya prostate  iyo umuntu agifatwa, ariko uko igenda ikura bigenda byigaragaza.

    Muri byo twavuga:        

    -Gushaka kujya kunyara kenshi mu ijoro.

    -Kudashobora gutangira kunyara cyangwa guhagarika ubwo bushake mu gihe ugiye kunyara.

    — Kunyara ukumva ziraza ari nke ugereranyije n'uko ubishaka Cyangwa kunanirwa kurangiza kunyara ngo wumve zishizemo.

    — Kumva umeze nk'uri gushya mu gihe uri kunyara.

    — Kubona amaraso mu nkari.

    -Kugira amaraso mu masohoro.

    -Kugira uburibwe mu mayunguyungu, no mu gace k'umugongo ko hasi.

    -Kugira uburibwe cyangwa uburyaryate ku gitsina.

    — Kubabara mu magufa yo mu mugongo wo hasi.

    Dore ibintu bitandukanye byongera ibyago byo gufatwa na kanseri ya prostate.

    1.Umubyibuho ukabije.

    2.Guhura n'ibinyabutabire bibi.

    3.Kunywa itabi

    4.Kudakora imyitozo ngorora mubiri.

    5.Imirire itanoze, aha twavuga nko  kurya ibinyamavuta byinshi

    6.Uruhererekane mu muryango.

    7. Gukorana imibonano mpuzabitsina idakingiye n'abantu batandukanye

    8. Abateruye ibiremereye cyane bibarusha ibiro igihe kirekire.

    9. kuba warigeze kumenyera gukora imibonano mpuzabitsina nyuma ukabihagarika.

    Ibi ni bimwe mu byo wakora kugira ngo ugabanye ibyago byo gufatwa na  kanseri ya Prostate

    1.Kugabanya kurya inyama zitukura mu mafunguro yawe.

    2.Kwibanda ku mboga n'imbuto ku mafunguro yawe ya buri munsi.

    3.Gukora imyitozo ngorora mubiri bihoraho.

    4.Kwibanda ku mafunguro arimo vitamini E narimo umunyungugu wa seleniyumu.

    5.Kwisuzumisha kanseri ya prostate byibuze rimwe mu mwaka.

    Abahanga mu by'ubuzima bagira inama abagabo bose  bari mu kigero cyimyaka 50 kuzamura ko bagomba kugana muganga bakisuzumisha hakiri kare kuko  iyi ndwara iyo ivuwe  hakiri kare ishobora gukira, ariko iyo utivuje kare, ifata agasabo k'intangangabo ikakangiza ndetse uko igenda ikura ninako yimukira mu bindi bice by'umubiri kugeza umuntu imuhitanye.

     Eminente Umugwaneza

    The post Sobanukirwa byinshi ku ndwara ya  kanseri  ya Prostate appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/09/sobanukirwa-byinshi-ku-ndwara-ya-kanseri-ya-prostate/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=sobanukirwa-byinshi-ku-ndwara-ya-kanseri-ya-prostate

  • Yolo The Queen ashobora kuba yaravuye mu ijuru – Harmonize yavuze icyo yakundiye uyu mukobwa wamubujije amahwemo #rwanda #RwOT

    Byatangiye benshi babyita imikino, gusa uko iminsi yagendaga ishira ni ko umuhanzi ukomoka muri Tanzania, Harmonize yarushagaho kuvuga ko akunda Umunyarwandakazi Kirenga Phiona [Yolo The Queen] kugeza ubwo yanamuhaga imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover.

    Kuba bakundana byo wenda ni indi nkuru abantu baganiraho cyane ko uyu mukobwa w’Umunyarwandakazi w’ikimero kirangaza benshi ntaho we arumvikana avuga ko amukunda, gusa Hormonize we ubanza n’iyo aryamye arota izina 'Yolo The Queen’.

    Mu minsi ishize aheruka gushyira amashusho mato ku rukuta rwe rwa Instagram ariko kumwe na Yolo The Queen maze aherekezwa n’amagambo agira ati 'ndi umunyamugisha.'

    Ntibyarangiriyeho kuko ejo nibwo yasangije abantu amashusho y’imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover avuga ko ari impano yaguriye umukunzi we, Yolo The Queen.

    Nyuma y’aho kandi yatanze umwanya ku bamukurikira ngo bamubaze icyo bashaka maze umwe amubaza icyo yakundiye uyu munyarwandakazi benshi bakururwa n’imiterere ye.

    Yavuze ko impamvu ari uko ari we mukobwa mwiza yigeze abona, ikirenze kuri ibyo ngo ashobora kuba yaravuye mu ijuru.

    Ati “Ni umukobwa mwiza nigeze mbona, afite ikibuno kinini, ndatekereza ko yoherejwe avuye mu ijuru. Yolo the Queen Ndagukunda.”

    Undi yahise aza amubaza impamvu yamuhisemo, maze amusubiza agira ati 'Ntawundi umeze nka we ku Isi.”

    Ibi byatangiye ubwo yazaga mu Rwanda akavuga ko yifuza guhura nyina wa Yolo The Queen, si ibyo gusa kubera uyu mukobwa yavuze ko anifuza kugura inzu mu Rwanda akaba anifuza ubwenegihugu bw’u Rwanda.

    Gusa benshi babifashe nko gutwika kugira ngo imishinga y’indirimbo yarimo na Bruce Melody zizarebwe cyane, gusa na nyuma y’uko zisohotse ntiyahwemye kuvuga urwo akunda Yolo The Queen.

    Yavuze imyato Yolo The Queen

    Harmonize ntahwema kuvuga ko akunda Yolo The Queen

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/yolo-the-queen-ashobora-kuba-yaravuye-mu-ijuru-harmonize-yavuze-icyo-yakundiye-uyu-mukobwa-wamubujije-amahwemo

  • Nubwo yari yarayihinduye umugore, umutoza Haringingo Francis agiye gufasha umukinnyi wa APR FC ajye gukina hanze y’u Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nubwo yari yarayihinduye umugore, umutoza Haringingo Francis agiye gufasha umukinnyi wa APR FC ajye gukina hanze y'u Rwanda

    Umutoza ukomoka mu gihugu cy'u Burundi Haringingo Francis watozaga ikipe ya Rayon Sports yamaze kubwira ubuyobozi bwa Sofapaka FC umukinnyi yifuza wa APR FC.

    Mu cyumweru gishize nibwo Haringingo Francis Christian Mbaya yerekeje mu gihugu cya Kenya gusinyira ikipe ya Sofapaka FC ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere muri iki gihugu. Haringingo Francis nyuma yo gusinya yahise atangira gukoresha imyitozo muri iyi kipe nta gihe giciyemo.

    Uyu mutoza wahesheje ikipe ya Rayon Sports igikombe cy'amahoro umwaka ushize yamaze kumenyesha ubuyobozi ko yifuza rutahizamu wa APR FC Mugunga Yves nyuma yo kubona ari umukinnyi mwiza kandi wagira icyo amufasha.

    Amakuru dufite ni uko hatagize igihinduka muri iki cyumweru arerekeza muri Kenya kujya kurangizanya n'iyi kipe dore ko nta gahunda ikipe ya APR FC imufiteho nyuma yo kugura abakinnyi b'abanyamahanga kandi bakomeye.

     

    Source : https://yegob.rw/nubwo-yari-yarayihinduye-umugore-umutoza-haringingo-francis-agiye-gufasha-umukinnyi-wa-apr-fc-ajye-gukina-hanze-yu-rwanda/

  • “Ndavuga ibyo nabonye, nta kintu na kimwe arusha Prince” Axel Rugangura yavuze abanyamahanga 4 APR Fc yaguze barushwa umupira n’abanyarwanda bayisanzwemo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'Imikino kuri Radio Rwanda, Rugangura Axel, yavuze ko mu banyamahanga baguzwe na APR FC harimo abari ku rwego rwo hasi ugereranyije n'Abanyarwanda basanzwe muri iyi kipe.

    Mu kiganiro Urubuga rw'Imikino kuri Radiyo Rwanda, Rugangura Axel yavuze ko bamwe mu banyamahanga APR Fc yaguze batari ku rwego rwiza, harimo nka Victor Mbaoma, Apam Assongwe, Tadeo Lwanga ndetse n'abandi.

    Yagize ati 'Mbaoma ibintu akina, Nshuti na Yannick bari basanzwemo babikina, bakanamurusha. Kugereranya Apam na Gilbert Mugisha ni nko kugereranya Corolla na Ferrari. Ndavuga ibintu nabonye. Lwanga, umutima urabishaka, umubiri ukanga. Bindjeme nta kintu na kimwe arusha Prince cyangwa Yunussu.'

    Source : https://yegob.rw/ndavuga-ibyo-nabonye-nta-kintu-na-kimwe-arusha-prince-axel-rugangura-yavuze-abanyamahanga-4-apr-fc-yaguze-barushwa-umupira-nabanyarwanda-bayisanzwemo/

  • Harry Maguire wa Manchester United yamaze kubona indi kipe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Harry Maguire wa Manchester United yamaze kubona indi kipe.

    Myugariro wa Manchester United wubatse izina mu kwitsinda ibitego, Harry Maguire yamaze kubona indi kipe nyuma y'igihe kinini adacana uwaka n'abafana ba Manchester united.

    Uyu mugabo yamaze kumvikana n'ikipe ya West ham United nayo ibarizwa mu gihugu cy'Ubwongereza. Uyu mugabo yaguzwe million 30.

    Source : https://yegob.rw/harry-maguire-wa-manchester-united-yamaze-kubona-indi-kipe/

  • Nyuma ya Sharaf Eldin Shaiboub, undi mukinnyi wa APR FC yagize ikibazo k’imvune ndetse byamaze no kwemezwa ko gukina Super Cup bigoye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma ya Sharaf Eldin Shaiboub, undi mukinnyi wa APR FC yagize ikibazo k'imvune ndetse byamaze no kwemezwa ko gukina Super Cup bigoye

    Ikipe ya APR FC mu myitozo irimo gukora muri iyi minsi ntabwo abakinnyi bayo birimo kubagendekera neza dore ko nyuma ya Shaiboub undi mukinnyi yagize ikibazo cy'imvune.

    Ku minsi w'ejo hashize nibwo twabatangarije ko Sharaf Eldin Shaiboub ukomoka mu gihugu cya Sudan yagize ikibazo cy'imvune mu myitozo ikipe ya APR FC yakoze ku munsi wo kuwa mbere ariko YEGOB twamenye ko na Mugisha Gilbert yagize ikibazo cy'imvune kandi ikomeye.

    Ikipe ya APR FC yabigize ubwiru cyane kubera ko udashaka gukura umutima abakunzi b'iyi kipe, ariko twamenye ko Sharaf Eldin Shaiboub abaganga barimo gukora ibishoboka byose kugirango azakine umukino wa Super Cup ariko Mugisha Gilbert we amakuru dufite ni uko gukira akaba yakina uyu mukino neza ngo biragoye cyane.

    Harabura iminsi igera kuri 2 gusa kugirango umukino ukomeye hano mu Rwanda uhuza APR FC na Rayon Sports ngo ube ariko aya makipe yose arimo gukora byose kugirango azabe uryoshye usibye ibibazo byatangiye gututumba mu ikipe ya APR FC.

     

     

    Source : https://yegob.rw/nyuma-ya-sharaf-eldin-shaiboub-undi-mukinnyi-wa-apr-fc-yagize-ikibazo-kimvune-ndetse-byamaze-no-kwemezwa-ko-gukina-super-cup-bigoye/

  • Inyungu nahazaza hiserukiramuco Hill Festi… – #rwanda #RwOT

    Iri serukiramuco ryabereye kuri Canal Olympia ku i Rebero mu gihe cy'iminsi ibiri, ku wa Gatanu tariki 4 Kanama 2023 ndetse no ku wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2023.

    Ryahuriranye n'ibitaramo bikomeye birimo icy'itorero Inganzo Ngari cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, igitaramo cya Ally Soudy yahurijemo inshuti ze n'abandi.

    Iri serukiramuco ryari rimaze hafi umwaka ryamamazwa mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

    Kandi ryarimo abahanzi b'amazina akomeye yaba abo mu Rwanda no mu mahanga. Ryaririmbyemo abahanzi nka Bushali, B-Threy, Riderman, Kenny Sol, Yvan Muziki, Bull Dogg, Inner Circle n'abandi.

    Hill Family yateguye iri serukiramuco yabwiye InyaRwanda ko 'rigamije guteza imbere abanyamuziki, guha abafana ibyishimo binyuze mu gusabana n'ibindi'.

    Bati 'Gahunda dufite iragutse! Ni ukureba uko umuziki twahuza na gahunda ya Visit Rwanda. Ku buryo abahanzi bazajya baza muri iri serukiramuco bazajya baririmba ariko bagahata bazi n'u Rwanda mu buryo burambuye.'

    Kuri bo, bavuga ko uko iserukiramuco ryagenze ku nshuro ya mbere ari ikimenyetso cy'uko 'bishoboka no mu myaka iri imbere rizitabirwa cyane'.

    Inyungu ya mbere ni abantu si amafaranga….

    Ushingiye ku mitegurire y'ahabereye iki gitaramo, ishoramari ryakozwe mu gutumira abahanzi baririmbyemo ubona ko hashowemo amafaranga menshi.

    Bavuga ko n'ubwo iri serukiramuco rititabiriwe ku kigero nk'icyo bashakaga, ariko 'ababonetse batahanye ibyishimo kandi abahanzi bagombaga kuririmba barabikoze'.

    Iri serukiramuco barashaka ko 'buri munyarwanda wese aryiyumvamo' kandi agaharanira ko 'abahanzi bo mu Rwanda batera imbere'.

    Bati 'Iyi 'Festival' ntabwo ari iryacu. Si iryawe. Ahubwo ni iry'Abanyarwanda bose.'

    Hill Family inavuga ko buri muhanzi waririmbye muri iki gitaramo, yahawe buri kimwe yari yasabye, yaba abo mu Rwanda no mu mahanga.

    N'ubwo abahanzi nka Big Fizzo na William batabashije kuririmba muri iri serukiramuco.

    Bavuze ko barajwe ishinga n'uko buri wese uzajya aririmba muri iri serukiramuco rizajya rigira icyo rimusigira, birenge kuba yaririmbyemo.

    Tuzajya dutangaza itariki mbere….

    Hill Family bavuga ko buri nshuro iri serukiramuco rizajya riba, rizajya rikurikirwa no gutangaza ikindi gihe rizajya ribera.

    Kuri iyi nshuro batangaje ko iri serukiramuco rizaba ku wa 3-4 Kanama 2024. Kandi avuga ko bagiye gutangira kugirana ibiganiro n'abahanzi bagomba kuzaririmbamo.

    Amaserukiramuco ni kimwe mu bikorwa bikomeye mu muziki bihuza abahanga mu muziki, abantu bagatarama bigatinda! Kenshi, usanga ashobora kumara mu gihe kirenze iminsi itatu, mu gihe igitaramo kiba umunsi umwe nabwo amasaha macye.

    Ibikorwa by’iserukiramuco bigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu, rigahuza abafite imico inyuranye kandi bigateza imbere abari mu Inganda Ndangamuco, utibagiwe n'iyaguka ryazo

    Hill Family bashimangira ngo batekereza gutegura iri serukiramuco hari 'hagamijwe guteza imbere gahunda ya Visit Rwanda binyuze mu muziki'.

    Itsinda Inner Cicrle ryo muri Jamaica ryaririmbye muri iri serukiramuco, ryasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kandi batemberera mu bice bitandukanye bya Kigali.

    Hill Family bakavuga ko ibi ari kimwe mu byo bifuza aho umuhanzi uzajya uza muri Kigali, azajya agira n'umwanya wo gusura ahantu hatandukanye 'ku buryo igihe yageze mu gihugu cy'iwabo akabazwa u Rwanda yabasha kurusobanura kandi neza'.

    Bashimangira ko bafite intego yo gukorera i Kigali ibitaramo by’amateka kandi bigasiga urwibutso mu mitima y’ababyitabiriye, ku giciro buri wese yisangamo.

    Umuhanzi Chriss Eazy ukunzwe muri iki gihe mu ndirimbo ‘La La’ ari mu baririmbye mu iserukiramuco ‘Hill Festival’    

    Abashyushyarugamba Lion Manzi na Keza bafatanyije kuyobora igitaramo cy’iri serukiramuco ryabaye ku nshuro ya mbere 

    Umuraperi Bull Dogg yagaragaje ko imyaka irenze 15 ari mu muziki atari ubusa


    Ruti Joel uherutse mu bitaramo yakoreye muri Congo Brazzaville yaririmbye muri Hill Festival yamaze iminsi ibiri 

    Bamwe mu bafana bitwaje amabendera y’ibihugu binyuranye 

    Abateguye Hill Festival bavuga ko barajwe ishinga no guhuza umuziki na Visit Rwanda

    Itorero Intayoberana ryizihiye benshi muri iri serukiramuco 

    Umuraperi Riderman yifashishije indirimbo ze zakunzwe yongeye gukumbuza abakunzi ba Hip Hop 

    Yvan Muziki ukubutse mu Bubiligi yaririmbye muri iri serukiramuco 

    Kenny Sol wishimira ko indirimbo yakoranye na Harmonize yujuje Miliyoni 1 kuri Youtube   



    Inner Circle yegukanye ibikombe birimo Grammy Awards yacurangiye i Kigali ku nshuro ya mbere




    Abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntibacitswe n’iki gitaramo





    Umuhangamideli Moses Turahirwa washinze inzu y’imideli ya Moshions yitabiriye iki gitaramo






    Kanda hano urebe amafoto yaranze iserukiramuco ‘Hill Festival’ ryamaze iminsi ibiri

    AMAFOTO: Rwigema Freddy- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132959/inyungu-nahazaza-hiserukiramuco-hill-festival-ryagizwe-ngaruka-mwaka-132959.html

  • Bakize ibikomere! Sogongera kuri “All Women T… – #rwanda #RwOT

    Iki giterane gifite Insanganyamatsiko 'Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi' cyatangiye saa 05:00 PM, abarenga ibihumbi bisaga bitatu bari bamaze kwicara muri Auditorium ya Kigali Convention Center ku isaha ya saa 05:40 PM.

    Muri iki giterane cy'abagore kizamara iminsi ine hahishuwe ibintu bitandukanye umuvugabutumwa Apotre Mignonne Kabera yaciyemo bigatuma atangiza igiterane cyihariye ku bagore. 

    Ubwo Apotre Mignonne Kabera yari aryamye mu myaka irenga 10 ishize, yagize ihishurirwa, Imana imwereka ikibaya cyuzuye abagore bamwe bacitse amaboko, imwereka ibyapa byanditseho 'Christian na 'Women Foundation Ministries' ndetse imwereka uburyo yakiza abo bantu.

    Ni mu butumwa bwatambukijwe iki giterane kigitangira, bukubiyemo intego z'iki giterane gihuza abagore bo mu byiciro byose ndetse baturutse imihanda yose. Kuva ku isaha ya saa 06:04 PM abantu batandukanye bari batangiye kwigisha ndetse no gutanga ubuhamya.

    Umubyeyi Floriane wabanjirije abandi yavuze ko yabanye n'ibikomere byo gufatwa ku ngufu akiri umunyeshuri, akaburana n'ababyeyi n'ibindi bigeragezo bitandukanye. Yavuze ko yavuye mu Rwanda mu myaka ya 1980 atura mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n'u Bwongereza ariko ibikomere byanga gukira.

    Mu 1996 uyu mubyeyi yahuye na Apotre Mignone mu Bwongereza, amubona ari kwigisha ubutumwa bwiza kuva icyo gihe yemera Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza ahera ko baba inshuti z'akadasohoka kugeza uyu munsi.

    Carine umubyeyi w'abana batatu yavuye imuzi ibyago yahuye nabyo byo kuba imfubyi akiri muto, agasigarana inshingano zo kwita ku bavandimwe, ndetse nawe ubwe. Yavuze ko kandi yagize ibindi byago byo kurongorwa akiri muto, akarongorwa n'umugabo nawe ufite ibikomere.

    Uyu mubyeyi yavuze ko ibi bikomere byose yagize byaje kwiyongeraho gutabwa n'umugabo kubera ibibazo yari afite, akumva abuze ubuhungiro ariko ko guhura na Apotre Mignone byamuhinduriye ubuzima kuko yabashije kumwereka ko hari ibyo yakora kandi akagera kure, ari nako yegera Imana kurushaho.

    Carine yasoje avuga ko 'Umugore afite ubushobozi bwo kugera kuri byinshi' kuko ubu abana be batatu biga mu ishuri ryiza, akagira ubucuruzi bukomeye, kandi akaba amaze kugera kuri byinshi. Yasabye abagore gushikama bagahangana n'ibikomeye kuko aribyo bizabagira abakomeye.

    Saa 07:00 PM nibwo Apotre Kabera Mignone watangije iki giterane mu 2011 yakiriwe ku ruhimbi, ahumuriza abitabiriye yongera kwakira abashyitsi ndetse Yakira Umuramyi Alex Dusabe bafatanye kuririmba indirimbo 'Tugumane' ya Chorale Hoziyana yahembuye benshi mu myaka yatambutse.

    Nyuma y'iyi ndirimbo abantu benshi batangiye kujya mu mwuka, barafashwa bituma Apotre Mignone asaba ko Alex Dusabe n'abamufashaga bakongeramo indi ndirimbo, bahitamo kuririmba iyo mu gitabo yitwa 'Njye ndi Umukiristo'.

    Uyu muvugabutumwa atangira kwigisha yavuze ko Yesu yamusubije umwirondoro 'Identity', kuko yari yaratawe n'umubyeyi we [Papa we], bigatuma agira igikomere cyo kutagira ishusho nziza imbere y'abagabo. Yavuze ko nyuma yo gukizwa aribwo yagize umubyeyi w'Umugabo.

    Mignonne yasabye 'Abakobwa n'abagore bose bari hantu bagifite ba papa babo mubakunda' kuko nubwo yaba afite intege nkeya, abana bamubonamo 'Papa', yavuze ko kandi gutanga ubuhamya batabikora mu rwego rwo kubabaza abataragize umutima wo gufata inshingano 'Guilt' ahubwo ko ari amateka baba bagarukaho.

    Yakomeje ashima Leta y'u Rwanda yashyize imbere umugore ikimakaza uburinganire, ndetse igaharanira umutekano w'Abanyarwanda bose. Yavuze ko ashima Imana kuba ari mu gihugu kidaheza abagore nkuko biri mu bindi bihugu.

    Apostle Mignonne yabanje kwakira abitabiriye iki giterane barimo abo mu nzego nkuru z'Igihugu barimo abaturutse muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, abo mu Nzego z'Umutekano, Ibigo bya Leta, Inzego z'Abikorera ndetse n'abahagarariye Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda.

    Uyu muvugabutumwa yavuze ko Imana yamutumye ku bantu bitabiriye iki gitaramo iti 'Ikanzu Yozefu yasize kwa Mukapotifari yarahiye'. Yavuze ko iyi kanzu igereranywa n'ibyo abantu babitse ku mateka yawe bakoresha bakurwanya ariko ko Imana yabikuyeho.

    Yatangiriye ku kigisho kigaruka ku 'Indogobe y'Ingore' yikoreye ibintu byinshi ariko ntibiyibuze kubona no kwegera Imana. Ni ikigisho yasomye mu isezerano rya kera Kubara 22:27 havuga hati 'Iyo ndogobe ibonye marayika w'Uwiteka, iryama igihetse Balāmu. Uburakari bwa Balāmu burakongezwa, ayikubita inkoni ye.'

    Iki kigisho yavuze ko akigereranya n'imitware yose umugore n'umukobwa bikorera umunsi ku wundi ariko ko bidakwiye gutuma bacika intege ahubwo ko bakwiye gukomeza kurwana iyo ntambara kuko Imana izabakomeza kandi bakagera kure.

    Yasoje avuga ko biteze umushyitsi mukuru muri iki giterane ku wa gatanu tariki 11 Kanama 2023 ubwo kizaba gisoje. Yahise Yakira Umuramyi Rehema wo muri Tanzania Atanga ubuhamya bw'uburyo yakuriye mu muryango w'abayisilamu, nyuma yahindura idini bamwe bakamwanga abandi bakajya bamwitaza bavuga ko arwaye SIDA adakwiye kubegera.

    Umuvugabutumwa ElHadj wabwirije ijambo nyamukuru kuri uyu munsi wa mbere w'iki giterane yigishije ubutumwa buboneka mu gitabo cya Rusi igice cya Mbere, Umurongo wa gatanu [Rusi 1:5], havuga', maze Mahaloni na Kiliyoni bombi barapfa. Uwo mugore yapfushije umugabo we n'abana be bombi.'

    Iki kigisho yavuze ko kigereranywa no kwihangana Rusi yari afite, ava mu gahinda ajya mu kandi, ava mu gihombo ajya mu kindi ariko agakomeza akihangana. Yavuze ko uburibwe hari igihe bwinjiza umuntu mu guceceka, kandi ko iyo ukibasha gutaka uba ukiri muzima.

    Yatanze urugero rw'uko iyo habayeho impanuka abantu bagakomereka cyane, abaganga iyo baje bahera k'ucecetse cyane, uri gutaka baba bavuga ko agifite agatege. Yakomeje avuga ko uru rugero abagore n'abakobwa bakwiye kurwigiraho gukomera.

    Yasabye abagore n'abakobwa guhanagura amarira barize kubera imiruho n'uburibwe banyuzemo ariko ko Imana ibazi. Yasoje abaha ikizere ko ibibazo byose baciyemo, igihe babimazeho cyangwa n'ababaciriye urubanza bigiye gushira.

    Apotre Mignonne Kabera yigishije ikigisho kigaruka ku buryo abantu basigarana ibimenyetso byo kubeshyera abandi, ariko ko Imana igiye kubikuraho

    Apotre Kabera yakiriye abitabiriye igiterane 'All Women Conference 2023' mu ndirimbo zirimo 'Tugumane' ya Korari Hoziyana na 'Njye ndi Umukiristu'

    Kabera Mignonne yatanze ubuhamya bw'Uburyo yatawe na Papa we, akiri muto cyane

    Intumwa Mignonne yatanze ikizere ku bagore baremerewe n'imitware itandukanye

    Umuvugabutumwa Elhadj yigishije ikigisho kiboneka mu gitabo Rusi 1:5 kivuga uburyo ibyo waba wikoreye byose utabura kwegerwa n'Imana

    Elhadj yasabye abagore n'abakobwa bitabiriye iki giterane kwigira kuri Rusi wahuye n'ibyago bitandukanye ariko akihangana

    Umuramyi Rehema yasogongeje abantu ku ndirimbo zizwi yashyize hanze mu myaka yo ha mbere

    Mbere yo kuramya, Rehema yatanze ubuhamya bw'uburyo yavukiye mu muryango w'Abayisilamu guhindura idini bikaba ingorabahizi

    Rwiyemezamirimo Isimbi uzwi mu Itsinda rya Kigali Boss Babes yari mu bihumbi by'abagore n'abakobwa bitabiriye igiterane 'All Women Together 2023'


    Abagize itsinda rya Mackenzie barimo Kathia na Brenda ukorera Power FM bitabiriye iki giterane

    Tracy Agasaro uzwi kuri KC2 yishimiye cyane ibyigisho byatangiwe muri iki giterane

    Miss Queen Kalimpinya umaze kubaka izina mu mikino yo gusiganwa mu modoka [Rally], yari mu bitabiriye iki giterane

    Umuramyi Alex Dusabe yafashije Apotre Mignonne kwakira abitabiriye 'All Women Together 2023 '

    Umubyeyi Floriane yatanze ubuhamya bw'Uburyo yafashwe ku ngufu akiri umukobwa, akazenguruka ibihugu bitandukanye ariko atarakira ibyo bikomere

    Floriane yavuze ko guhura na Apotre Mignonne Kabera mu 1996 byahinduye ubuzima bwe, yemera kwakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza

    Carine ufite abana batatu yatanze ubuhamya bw'uburyo yahangayitse nyuma yo kugirwa imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi

    Carine yavuze ko ibyo bibazo byaje kwiyongeraho gutabwa n'umugabo bashakanye, ariko akanga akikorera iyo mitwaro kugeza ageze ahashimishije






    Amarangamutima yari yose muri iki giterane cyakirijwemo abantu benshi bakemera kwandikwa mu gitabo cy'ubugingo

    AMAFOTO: Serge-Ngabo/INYARWANDA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132956/bakize-ibikomere-sogongera-ku-giterane-all-women-together-kitabiriwe-nabagore-ibihumbi-bar-132956.html

  • Bisa no kwinangira! FERWAFA yirengagije isom… – #rwanda #RwOT

    I Huye abahanzi bahawe akazi mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 60 ya Mukura VS

     

    Ku itariki 5 Kanama 2023 muri parikingi (parking) ya Stade mpuzamahanga ya Huye habereye igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka 60 Mukura Victory Sports imaze ishinzwe. Ni igitaramo cyamanuye abahanzi b'amazina akomeye ba hano i Kigali bamanukana n'abafana bari bagiye kwinezereza muri uriya mujyi wa Huye usanzwe utajya ugira ibihe byo kwinezeza nk'uko byahoze mbere y'uko Kaminuza nkuru ihuzwa ikaba imwe.

    Nk’uko twabigarutseho mu nkuru zacu ,ni ibintu byatanze umusaruro cyane kuko  uretse ibyishimo no kuruhande rw’abafana , umubare wariyongereye cyane ko  hari abaje baje kwirebera  abahanzi bakunda ndetse bikongera n’ubusabane mu bantu b’ingeri zitandukanye

    Mu bahanzi  bari batumiwe  muri  iyi Sabukuru ya Mukura VS , ni Juno Kizigenza, Chriss Eazy, Bushali na Okkama batanze ibyishimo  ndetse na  Bushali   wagombaga  kuririmba nyuma y'abandi bahanzi  bivugwa ko atabashije kuboneka ku rubyiniro kubera ko  yasomye  kuri ka manyinya akizhirwa.

    I Huye  ruhago zasomejwe umuzika ,amata abyara amavuta

     Kuri  uyu munsi , Amatike abafana bishyuraga kureba umukino yari hamwe n'amafaranga yo kureba igitaramo. Ahasanzwe bishyuye 2000 (Frws), ahisumbuye bishyuye 5000 (Frws), abiyubashye 10,000 Frws abanyacyubahiro  bagwije ubutunzi  bishyuye 15,000 Frws (VVIP).

    Iyi Sabukuru kandi yahaye akazi abavanga imiziki n'abashyushyarugamba. Ndetse n'abakodesha ibyuma birangururamajwi (sounds) nabo uriya munsi wasize bamwenyura. Igitaramo gitanga akazi ku bantu benshi kidasize no gutanga ibyishimo utabona icyo ubigura.

     

    Rayon Sports Day yatanze akazi kuri Platin P na Ariel Wayz

     

    Uyu munsi witiriwe Gikundiro nawo wasize abahanzi Platin P 'Baba' na Ariel Wayz bamwenyura bitewe nuko babashije gukirigita ifaranga ry'aba Rayon. Ni ku itariki 05 Kanama 2023 ubwo Rayon Sports yakinaga na Kenya Police Fc, umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium. Wari umunsi w'ibyishimo ku bafana b'iyi kipe bivugwa ko ariyo ifite abafana benshi mu Rwanda nubwo kugeza ubu nta mibare ibigaragaza usibye ibimenyetso byigaragaza iyo yakinnye.

     

    APR FC izakina na Rayon Sports

     

    Ku itariki 12 Kanama 2023 APR FC izasakirana na Rayon Sports bahatanira Super Cup. Ni umukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium gusa  nta muhanzi watangajwe   uzasusurutsa  abazitabira umukino   haba  mbere ,hagati cyangwa nyuma yawo.


    Uyu mukino w'ishiraniro ntabwo abahanzi batekerejweho kandi twamaze kubona ko Footbal n'umuziki ari impanga zidasigana. Aha rero niho abayobora FERWAFA bakwiriye kwicara muri iyi minsi itatu isigaye bakararanganya amaso bagafata umwanzuro ku buryo hariya i Nyamirambo ahasanzwe habera ibitaramo hakubakwa urubyiniro noneho abavuye muri stade batsinzwe bakanyurayo bagacinya akadiho bakiyibagiza ibyababayeho.


     Ariko rero abazaba batsinze nabo bakwiriye gukomerezayo bakishima bisendereye kuko bazaba nubundi bakeneye gukomeza kunezerwa. Igishoboka hano ni uguha akazi abashyushya rugamba, abavanga imiziki, abahanzi n'ababyinnyi nta mpamvu yo kubasiga dore ko basigaye nabo batanga ibyishimo rimwe na rimwe bari kumwe n'abahanzi cyangwa se ari bonyine. Aho Isi yateye imbere usanga imikino ya nyuma bateganya umuhanzi. 


    Mwarabibonye igihe Burna Boy yandika amateka ku mukino wa nyuma uhuza amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w'uburayi 'UEAFA Champions Legue'. Yafatanyije na Anitta wo muri Brazil. Burna Boy yataramiye abarenga 75,000ku mukino wabereye Istanbul muri Turkiya. Yishyuwe arenga gato miliyali 2 z'amafaranga y'u Rwanda kuko ni miliyoni 2 z'amadolali. Ni umukino wahuje Manchester City yo mu Bwongereza na Inter de Milan yo mu Butaliyani.


    Tugarutse  hano mu Rwanda , birazwi ko  iyo APR FC yahuye na Rayon Sports , ibintu biba ari ibicika  kuko ari amakipe yicara ahanganye kandi akaba afite abafana benshi, bivuze ko  uyu mukino  hateguwe  umuhanzi nta gihombo   kuko Amatike  yazagurwa  n’abaje kureba umupira hiyongereho n’abaje  kwirebera umuhanzi bafana , ibyishimo byikube kabiri.


     Burna Boy yahawe miliyoni $2 mu mikino ya nyuma ya UEAFA CHAMPIONS LEAGUE

    Wabaye ku itariki 10 Kamena 2023. Ntabwo ari hano gusa bahaye akazi abahanzi kuko mu mikino isoza shampiyona yo muri Amerika izwi nka Super Bowl abahanzi bahabwa akazi mu bizwi nka 'Half Time show' aho ibyamamare bihabwa umwanya bigataramira abafana baba baje kwigadadura. Bigenda byerekana isano muzi iri hagati y'imikino n'ubuhanzi. Ariko rero na hano I Kigali bimaze kuba umuco ku mikino ya Basketball ibera muri BK Arena aho usanga abahanzi batandukanye batekerezwaho bagahabwa akazi. 


    Ntibyakarangiriye aha kuko no gutangiza shampiyona zose yaba Baskteball, Handball, Football, amagare n'indi mikino ntarondoye bakagiye bibuka ko umuziki ari umuti uvura agahinda n'umubabaro ku buryo hateganywa ibitaramo. Ndetse no ku munsi wo gutanga igikombe cya shampiyona y'umupira w'aguru mu Rwanda bakagiye bategura ibitaramo biha umwanya abahanzi. Uwaguze itike yo kureba umupira agakomereza mu gitaramo akidagaduro ndetse n'abacuruza ibisembuye, ibiryo bakaboneraho gukirigita ifaranga.


    Okkama yakirigise ifaranga rya Mukura


    Chriss Eazy yahawe akazi na Mukura


    Juno Kizigenza ntazibagirwa umunsi Mukura yizihizaho isabukuru y’imyaka 60


    Platini P’Baba’ yaririmbye muri Rayon Sports Day yabaye ku itariki 05 Kanama 2023


    Ariel Wayz yahawe akazi ku munsi w’Igikundiro

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     INKURU WASOMA

    Bushali yarabuze mu gitaramo cyabereye i Huye

     

    Akayabo Burna Boy yahawe

    Umunsi wa RAYON SPORTS DAY

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132955/bisa-no-kwinangira-ferwafa-yirengagije-isomo-ryi-nyamirambo-na-huye-132955.html