
Blog
-
Uwahoze ari Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel yabenzwe n’ikipe ya Kiyovu Sports bihita bituma ajya kwiginga ikipe imwe yo mu Ntara kugira ngo abe yihisheyo – YEGOB #rwanda #RwOT
Uwahoze ari Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel yabenzwe n'ikipe ya Kiyovu Sports bihita bituma ajya kwiginga ikipe imwe yo mu Ntara kugira ngo abe yihisheyo.
Nyuma y'uko kujya hanze y'u Rwanda byanze, Djabel yatijwe mu ikipe ya Kiyovu Sports gusa ariko biba impaka ndende.
Hagati y'abayobozi ba Kiyovu Sports ntabwo bigeze bumvikana ku gusinyisha uyu mukinnyi byahise bituma agiye kwigira mu ikipe imwe yo mu Ntara.
Kuri amakuru agera kuri YEGOB.RW ni uko uyu mukinnyi agiye kujya mu ikipe ya Mukura VS.
Ibintu byamaze kurangira aho uyu mukinnyi agiye muri iyi kipe imaze imyaka 60 ibayeho.
-
Twibutse Abantu Ubusambo n'Ubugwari bwa Kayumba Nyamwasa, Uwo ari we aho kubeshya abatamuzi #rwanda #RwOT
Mu mpera ziki cyumweru, icyihebe gikuru Kayumba Nyamwasa cyagarutse kuri Radio ya RNC ikorera kuri Internet maze si ukwitaka yivuga ibigwi nkuwiyamamaza. Yivuze imyato ya baringa mu rugamba rwo kubohora u Rwanda nkaho ariwe wari umuyobozi akabivuga rwose nta soni afite. Sinagaruka ku binyoma bya Kayumba ariko namubaza ikibazo kimwe? Ko abayobozi bakuru ba APR bamaze gupfa babimburiwe na Fred Rwigema, ko atigeze aba umuyobozi kugeza igihe Nyakubahwa Paul Kagame aziye? Mu bigaragara n'igisirikari cyawe kirakemangwa mu gihe utubaha ugukuriye.
Mu ngingo ndi bugarukeho ni uburyo Kayumba Nyamwasa yitatse nk'umusirikari mukuru mwiza igisirikari cya RPA cyari gishingiyeho; ibi ndabigarukaho kuko nabibayemo, igihe cyose Kayumba Nyamwasa yari umukuru w'ingabo igihugu kicyiyubaka aho yaciyemo ibice abasirikari abiyegereza agasesagura umutungo w'ingabo awukoresha mu nyungu ze bwite. Yihereranaga bamwe mu basirikari akabaha amazu, abarongoye akabatwerera, akabaha kubyo yasahuraga bityo mu gisirikari haza kuvukamo abitwaga abantu ba Kayumba.
Kayumba kuva urugamba rwo guhagarika Jenoside rusozwa, igihugu gitangiye kwiyubaka, we yari ashishikajwe no gusahura cyane cyane za frigo na Cuisinieres maze agapakira imodoka akajya kubigurisha muri Uganda.
Kayumba Nyamwasa ari mu bantu bacaga inyuma bagaha amakuru ibinyamakuru bisebanya kugirango bisebye Perezida Kagame. Numero zose z'ikinyamakuru Umuseso zavugaga uburyo Kayumba Nyamwasa ari umuntu mwiza ariko zigasebya Perezida Kagame yibwiraga ko azasimbura. Kayumba na Karegeya nibo basebyaga abayobozi banze kujya mu kwaha kwabo bagasebya Umuryango RPF Inkotanyi kandi bitwa ko bawurimo. Nta kindi kayumba yashakaga ni ukugirango yigaragaze neza ashaka ubuyobozi dore ko abantu yakundaga kwiyegereza ari abacuruzi ariko mu kiganiro cye yabyise gusabana. Ndibutsa Nyamwasa ko gusabana wabaye umuyobozi mukuru ushinzwe abantu bose bigira aho bigarukira.
Tugarutse mu myaka Kayumba yari amaze guhunga, yiyegereje abiyita ko batavuga rumwe n'u Rwanda cyane cyane Interahamwe kabombo dore ko yanifotozanyaga na Ndereyehe Karoli, Interahamwe ibarizwa mu Buholandi ubwo bakoraga ihuriro hagati y'ishyaka rya Kayumba RNC n'ishyaka ry'interahamwe FDU Inkingi Ndereyehe abarizwamo ryashinzwe na Ingabire Victoire.
Hadaciye kabiri abashinze RNC mu mwaka wa 2010 bacitsemo ibice kubera igitugu cya Kayumba Nyamwasa, nkuko ikigarasha Theogene Rudasingwa cyabitangaje kivuga iby'imbere byose muri RNC. Abari muri uwo mutwe bavuyemo umusubirizo uhereye kuri Paulin Murayi, umukwe wa Kabuga Felecien, Paul Rusesabagina wigiye kuri Kayumba gushinga umutwe w'ingabo zirwanya Leta n'abandi.
Inyota y'ubutegetsi kuri Kayumba Nyamwasa yarazamutse kugeza noneho afashe icyemezo cyo gushinga umutwe w'ingabo uzwi nka P5. Kayumba Nyamwasa wirase kuba umuntu mwiza witangira abandi wamubaza Maj (Rtd) Mudathiru Habib wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikari mu mutwe wa Kayumba Nyamwasa wafatiwe mu mashyamba ya Kongo akoherezwa mu Rwanda we na bagenzi be none bakaba bari mu rukiko. Kayumba Nyamwasa yabohereje mu mashyamba abizeza ko ibikoresho byose Bihari ariko we bamukubita amafaranga akayakubita umufuka umwana w'umuhungu yigurira ikamyo z'Actross nkuko byagiye bitangwamo ubuhamya na bamwe bakoranaga na Kayumba Nyamwasa.
Uburyo Kayumba Nyamwasa yanyereje amafaranga asaga miliyari n'igice y'amadorali ngo aragura intwaro za P5
Mu kiganiro n'umumotsi we Serge Ndayizeye, Kayumba yivuga nk'umuyobozi w'igitangaza utarya ruswa wanga akarengane, ariko se niba anyereza amafaranga yatanzwe n'abanyamuryango b'ishyaka rye mu buhungiro ubwo ayoboye igihugu yakigeza hehe?
Abanyamuryango bamwizeye nkuwahoze ari Jenerali mu ngabo z'igihugu bakusanya amafaranga baramuhereza ngo bakureho ubutegetsi buyobowe na Perezida Kagame. Hari mu mwaka wa 2017 ubwo u Rwanda rwiteguraga amatora ya Perezida wa Repubulika ubwo Kayumba Nyamwasa yakoreshaga inama zitandukanye abanyamuryango be harimo n'urubyiruko.
Ubutumwa bwe bwagiraga buti 'Comrades, muzi impamvu duteraniye hano; tugomba guharanira gusubira mu gihugu cyacu binyuze mu ntambara kuko nibyo Kagame akunda. Uyu niwo mwanya mwiza buri wese yakwitanga uko ashoboye agatanga ibyo afite tukagura intwaro. Icyo mbijeje aya matora ya 2017 ntazaba kuko tuzaba twarafashe igihugu'
Nyuma y'ijambo rya Kayumba Nyamwasa bamuhaye amashyi y'urufaya indirimbo za morale zisingiza RNC ziraririmbwa, barushanwa gutanga amafaranga maze bafata amafoto bari kumwe na Kayumba Nyamwasa kubera guhimbarwa bibagirwa ko bari kumwe n'icyihebe amafoto bayashyira ku mbuga nkoranyambaga.
Amafaranga yakusanyijwe angana na miliyoni imwe n'igice y'amadorali yahawe Kayumba Nyamwasa, Kayumba araruca ararumira maze amatora agenda neza cyane Perezida Kagame atorerwa indi manda nta n'urusaku rw'inyoni ruvuze.
Abanyamuryango ba RNC batangiye kwibaza icyo Kayumba yabasezeranyije dore ko na Telephone bari basanzwe bamuvugishaho yayiriye urwara. Umujinya warabishe bamaze kumenyako yiguriye amakamyo 8 ya Actros Mercedez Benz ashinga ubushabitsi bwo gutwara ibintu mu bihugu byo mu majyepfo y'Afurika nka Afurika y'Epfo na Mozambique.
Tubibutse ko ubucuruzi bwa Kayumba Nyamwasa abufatanya n'abasize bahekuye u Rwanda batinya gutaha kubera kwijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubugome bwa Kayumba Nyamwasa kandi bugaragarirab mu kwikiza abo batavuga rumwe. Kugeza uyu munsi bashiki ba Ben Rutabana bamushinja ko ariwe wabiciye musaza wabo. Kayumba Nyamwasa nareke kwivuga uko Atari kuko n'icyihebe cy'igisambo ndetse akaba ikigwari.
The post Twibutse Abantu Ubusambo n'Ubugwari bwa Kayumba Nyamwasa, Uwo ari we aho kubeshya abatamuzi appeared first on RUSHYASHYA.
-
Menya ibanga n’akamaro ko gukoresha tungurusumu mu buzima bwawe bwa buri munsi #rwanda #RwOT
Muri tungurusumu dusangamo intungamubiri zitandukanye zirimo :
- Vitamini B6
- Vitamini C
- Umunyungugu wa Manganeze
- Umunyungugu wa Seleniyumu
- Umunyungugu wa karisiyumu
- Ubutare bwa Fer
- Umunyungugu wa potasiyumu
- Umunyungugu wa Fosifore
- Vitamini B1
- Vitamini B2
- Vitamini B3
- Vitmini B5
- Vitamini B9
- Umunyungugu wa Zinc
- Umunyungugu wa manyeziyumu
- Umunyungugu wa cuivre
- Intungamubiri ya Allicin
- nibindi….
Reka turebere hamwe rero akamaro ka tungurusumu :
1.Tungurusumu igabanya isukari mu mubiri :
Tungurusumu ishobora kugabanya isukari mu maraso cyane cyane ku bantu bafite uburwayi bwa diyabete yo mu bwoko bwa kabiri ,iyi diyabete ni yo ikunze kurwarwa n’abantu benshi,ikaba irangwa no kuzamuka kw’igipimo cy’isukari mu maraso
2.Kurinda no gukomeza amagufa :
Tungurusumu yifitemo ubushobozi bwo gukomeza amagufa no kuyongerera umubyimba,bitewe na imyunyungugu iyirimo.
3.Kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso
Tungurusumu ishobora kugabanya ikanashyira ku murongo umuvuduko ukabije w’amaraso.
4.Kugabanya ibyago byo kurwara kanseri
Tungurusumu igabanya ibyago byo kurwara,cyane cyane iyo mu gifu.
5.Kugabanya ibyago byo kurwara umutima
Kurya tungurusumu bigabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima , kuko ifasha umubiri kugabanya ibinure bibi byo mu bwoko bwa koresiteroli bishobora gupfukirana umutima no kuziba imitsi itwara amaraso.
6.Kubaka ubudahangarwa bw’umubiri
Tungurusumu yifitemo ubushobozi bwo kubaka no kuzamura ubudahangarwa bw’umubiri bikanatuma igira uruhare runini mu kuvura indwara z’ibicurane . ibi bikanatuma kandi igira ubushobozi nk’ubw’imiti ya antibiotic na antiviral .
7. Kurinda amaraso kwipfundika
Tungurusumu iri mu birinda amaraso kwipfundika,bityo bikagabanya ibyago byo kurwara stroke n’indwara z’umutima.
Mu buryo bwo kuboroherohereza,tubafitiye tungurusumu y’umwimerere,itunganyijwe mu buryo bw’ibinini,byoroshye kubibika no kubifata,ubikeneye watubariza kuri telefone igendanwa ya 0788572653,iyi nimero iri no kuri Whatsapp.
-
Djafar agiye kurega Gorilla FC muri FIFA #rwanda #RwOT
Umukinnyi ukina mu kibuga hagati, Uwizeye Djafar agiye kurega ikipe ya Gorilla FC kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko.
Uyu mukinnyi yasinyiye Gorilla FC mu mpeshyi ya 2022 avuye muri Espoir FC, yaje guhura n’imvune yatumye atagaragara mu mikino myinshi ya shampiyona ya 2022-23.
Djafar wiriye akimara akivuza kubera ko iyi kipe yanze kumuvuza, yatunguwe no kubona umwaka w’imikino urangiye yirukanwa.
Djafar yabwiye ISIMBI ati “njye perezida Hadji yarambwiye ngo agiye kugabanya abakinnyi, bahita bampa urupapuro rundekura ‘release letter’, ndamubwira nti ugomba gukora ibyo amategeko ateganya.”
Yamubwiye ko agomba kumwishyura amezi 3 y’imperekeza birangira undi yanze amubwira ko agomba kumwishyura amezi 12 yari asigaje y’amasezerano.
Nyuma yo kubona ko ntacyo ubuyobozi bw’iyi kipe bukora ngo bumwishyure, Uwizeye Djafar yamaze gufata umwanzuro wo kurega iyi kipe ndetse akaba yanamaze kubona umunyamategeko.
Muri ayo mezi 12, Uwizeye Djafar wakiniye amakipe atandukanye arimo Gicumbi FC, Amagaju FC yishyuza akabakaba miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.
Djafar agiye kurega Gorilla FCSource : http://isimbi.rw/siporo/article/djafar-agiye-kurega-gorilla-fc-muri-fifa
-
Umutoza wa Rayon Sports yanze umwungiriza yahawe #rwanda #RwOT
Umunya-Tunisia, Zelfani Yamen utoza Rayon Sports yanze umwungiriza yahawe n’iyi kipe, Rwaka Claude aho yavuze ko nta kintu amufasha biba ngombwa ko ahindurirwa inshingano.
Rwaka Claude yari umutoza wungirije wa Rayon Sports kuva mu mwaka w’imikino wa 2022-23 aho yari yungirije Haringingo Francis.
Ubwo umwaka w’imikino wari urangiye iyi kipe yahisemo gutandukana n’aba batoza ariko muri Nyakanga 2023 Rwaka Claude we yongereye amasezerano y’umwaka umwe nk’umutoza wungirije wa Rayon Sports.
Ni we watangije imyitozo mbere y’uko umutoza ukomoka muri Tunisia agera mu Rwanda ngo bakomezanye.
Nyuma y’igihe kitageze ku kwezi bakorana, uyu mutoza akaba yarasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko yakwizanira umutoza umwungirije kuko Rwaka Claude we nta kintu amufasha. Nta gihindutse umutoza yizaniye azagera mu Rwanda mbere y’uko iki cyumweru kirangira.
Ubuyobozi bw’iyi kipe bwasanze butamwirukana kuko ari bwo yari acyongera amasezerano maze buhitamo kumuhindurira inshingano aho yagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’abagore asimbura Nonde Mohamed ubu uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Andi makuru avuga ko Rwaka Claude atarafata umwanzuro wo kwemera kujya gutoza iyi kipe cyane ko we amasezerano afitanye na Rayon Sports ari ayo gutoza Rayon Sports y’abagabo.
Zelfani ntakozwa ibyo gukorana na Rwaka Claude
Rwaka Claude ni we wari watangije imyitozo ya Rayon SportsSource : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-rayon-sports-yanze-umwungiriza-yahawe
-
Umukinnyi w’umunyamahanga wa APR FC ari gushinjwa kuvuna abakinnyi bagenzi be abishaka – YEGOB #rwanda #RwOT
Umukinnyi w'umunyamahanga wa APR FC ari gushinjwa kuvuna abakinnyi bagenzi be abishaka
Ikipe ya APR FC imaze iminsi ikora imyitozo yitegura umukino uri muri iyi wikendi akomeje gushinjwa kuvuna abakinnyi bagenzi be abishaka.
Ku munsi wo kuwa mbere w'iki cyumweru ikipe ya APR FC nibwo yatangiye imyitozo yitegura Super Cup iri kuri uyu wa gatandatu ugomba kuyihuza n'ikipe ya Rayon Sports mu mukino uruta iyindi hano mu Rwanda.
Muri iyi myitozo ikipe ya APR FC imaze iminsi irimo gukora yavunikiyemo abakinnyi 2 bayobowe na Sharaf Eldin Shaiboub ndetse na Mugisha Gilbert bose bakina bataha izamu ry'iyi kipe.
Aba bakinnyi bavubitse bose bavunwe n'umukinnyi umwe ari we Taddeo Lwanga. Uko bimeze ni uko ngo uyu mukinnyi ntabwo arimo kumvikana n'abakinnyi bagenzi be kugeza aho ngo agenda abavuna abishaka.
Usibye kuba Taddeo Lwanga yaravunnye aba bakinnyi babiri bivugwa ko yashatse no kuvuga Nshimiyimana Ismael Pitchou ariko biranga ndetse ubuyobozi bugiye kumanura mu ikipe ya Kabiri asabirwa imbabazi n'umutoza arababarirwa.
Â
Â
Â
Â
-
Afite ishingiro ryo kumuhisha! Burya Fatakumavuta ari mubyamarere bifite abagore b’ibizungerezi mu ibanga [ AMAFOTO ]Â – YEGOB #rwanda #RwOT
Afite ishingiro ryo kumuhisha! Burya Fatakumavuta ari mubyamarere bifite abagore b'ibizungerezi mu ibanga [ AMAFOTO ]
Imyaka ibaye 5 Fatakumavuta ashyingiranywe na Anne Buanne (Mama fata), ubu bamaze kubyarana abana babiri.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Fatakumavuta yagaragaje ko yishimiye isabukuru y'imyaka itanu ishize babanye nk'umugabo n'umugore.
Amafoto.

Â
Â
-
Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina yakozw… – #rwanda #RwOT
Andry Rajoelina yakoreye urugendo rw'akazi rw'iminsi itatu mu Rwanda, rwatangiye ku Cyumweru tariki 6 Kanama 2023 arusoza ku wa 8 Kanama 2023.
Ni urugendo rwabimburiwe no kwakirwa na mugenzi we Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro bagirana ibiganiro byihariye.
Nyuma ibihugu byombi byasinye amasezerano agamije guteza imbere ishoramari n'imikoranire hagati y'inzego z'abikorera ndetse n'ubucuruzi.
Ku wa 8 Kanama 2023, Perezida Kagame yakiriye ku meza mugenzi we wa Madagascar, Andry Rajoelina, mu muhango wabereye muri Kigali Convention Center.
Muri uyu muhango, Kagame yashimye Andry ku bwo gusura u Rwanda, amwizeza ko ibihugu byombi bizakomeza gukorana mu rugendo rw'iterambere ruhanzwe amaso.
Kuri uyu wa 9 Kanama 2023, Perezida Andry Rajoelina yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko yakozwe ku mutima n'itsinda ry'abaririmbyi ry'i Kigali ryamususurukije ririmba indirimbo zubakiye ku rurimi rw’abanya-Malagasy.
Yavuze kandi ko yishimiye uburyo Kigali Convention Center yacanye amatara agaragaza amabara y'idarapo ry'igihugu cya Madagascar mu rwego rwo kumwakira.
Tugenekereje mu Kinyarwanda ubutumwa bwe, yagize ati 'Ubwo twasangiraga ifunguro ry'abakuru b'Ibihugu ryateguwe na Nyakubahwa Paul Kagame, nashimishijwe na byinshi ariko nakozwe ku mutima cyane n'itsinda ry'abaririmbyi baririmbaga indirimbo z'abanya-Malagasy ndetse n'ubwiza bwa Kigali Convention Center igaragaramo amabara y'ibirango byacu. Tubeho mu bushuti Madagascar n'u Rwanda.'
Benshi mu banyamuziki bo muri Madagascar bakora indirimbo zubakiye cyane ku rurimi rwa Malagasy, kuko ari rwo rurimi rukoreshwa cyane mu gihugu. Amateka agaragaza ko rwatangiye gukoreshwa muri kiriya gihugu kuva mu kinyejana cya gatanu.
Imibare igaragaza ko ruriya rurimi ruvugwa n'abantu Miliyoni 25 bo muri Madagascar no mu birwa bya Comore. Ni ururimi rukoreshwa cyane n'abo mu Burengerazuba no mu Burasirazuba, no mu murwa Mukuru wa Madagascar, Antananarivo.
Muri kiriya gihugu kandi bakoresha cyane ururimi rw'Igifaransa, ni nyuma y'uko rwemejwe mu Itegeko Nshinga mu 2010.
Ikinyamakuru Last Fm kigaragaza ko muri iki gihugu hari abahanzi bakomeye barangajwe imbere n'abarimo Oboy, Rajery, Andriamad, Mahaleo, Eric Manana, Razia, Tarika Sammy, Jaojoby, Bessa, Marghe, Lala Njava, Tiharea, Damily n'abandi.
Â

