Blog

  • Ni abanyamashuri! Bamwe mu bahanzi Nyarwanda… – #rwanda #RwOT

    Iyo witegereje uruganda rw’umuziki yaba mu Rwanda no mu bindi bihugu byateye imbere byitwa ko aribyo biyoboye mu muziki,uzasanga abahanzi bakomeye benshi atari abanyamashuri. Byumwihariko n’abanditse izina ku Isi benshi ntamashuri menshi bafite dore ko hari n’abayize bamaze kwamamara.

    Mu Rwanda ariko rufite umwihariko wo kugira abahanzi bize amashuri menshi kandi bakanabifatanya no gukora umuziki bikabahira maze bagaca ya mvugo ya benshi igira iti :”Nta muhanzi wakwiga ngo aminuze bimukundire”. Aba bahanzi kandi uretse kuba ari intiti, bari mu bahetse umuziki Nyarwanda bakoresheje impano zabo ndetse banabyaje  umusaruro dipolome zabo aho zabahesheje akazi keza.

    Dore abahanzi nyarwanda bafite amashuri menshi kandi b’abanyempano byahiriye:

    1.Tom Close

    Umuhanzi Muyombo Thomas uzwi cyane nka Tom Close, amashuri ye mu buvuzi yatumye Inama y'Abaminisitiri imwizera imushinga Ikigo cy'igihugu gishinzwe gukusanya no guha amaraso indembe.

    Yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda aho yigaga mu ishami ry'ubuvuzi (Medecine).

    Hejuru y'impano y'umuziki amaze imyaka irenga icumi akora, asigaye yandika n'ibitabo byagenewe abana. Kugeza ubu amaze gushyira hanze ibirenga 20.

    Niwe  muhanzi wa mbere mu Rwanda wegukanye irushanwa rya Primus  Guma Guma  Super Star rigitangira.

    Uyu muhanzi uherutse kumurika album yise ‘Essence’, ari mu bahanzi bahagaze neza mu mutongo ndetse afite inzu yakataraboneka i Nyamata mu Bugesera.

    2. Butera Knowless

    Umuhanzikazi w’umunyempano,Ingabire Butera Jeanne uzwi nka Knowles umaze imyaka itari mike mu muziki wanagiye atinyura abakobwa bakiri bato gukora umuziki, nawe ari mu bahanzi bafite amashuri kandi bagikomeje no kuyiga.

    Mu mpera z'umwaka wa 2019 nibwo nibwo yarangije icyiciro cya gatatu muri Kaminuza ya Christian University ibarizwa muri Leta ya Oklahoma, USA, mu bijyanye n'ibaruramari.

    Muri Kamena uyu mwaka nibwo Knowles yatangaje ko yatangiye gukurikirana amasomo y’Impamyabumenyi y’Ikirenga ‘PhD’, umwanzuro yafashe nyuma yo gusoza ‘Masters’ mu bijyanye n’ibaruramari. Ibi byose akomeje kubikora mu gihe anabifatanya n’umuziki dore ko ari gutegura album ya Gatandatu.

    3. Danny Vumbi

    Urebye neza wasanga Semivumbi bita Danny Vumbi ari we muhanzi nyarwanda w'umuhanga haba mu kwandika no kuririmba kurusha abandi kandi akaba yaranaminuje.

    Afite Impamyabumenyi ya Kaminuza yakuye mu cyahoze ari KIE mu bijyanye  n’uburezi.

    Akirangiza kwiga yabaye umwarimu w'imibare nyuma iyo mpamyabumenyi yaje kuyibyaza umusaruro atangira kwigisha imibare.

    Yabaye n'umuyobozi mu Murenge wa Kintobo mu Karere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza y'abaturage. Nyuma yabaye umunyamakuru kuri Radio Authèntique.

    Akazi ko kuba umuhanzi katangiye kumugaburira kuva akiri mu itsinda rya Muzika rya The Brothers. Kuva icyo gihe kugeza ubu umuziki uracyamugaburira.

    4. Nemeye Platini

    Nemeye Platini yahoze aririmba mu itsinda rya Dream Boys. Yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu itangazamakuru muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda.

    Akiririmbana na mugenzi we Mujyanama Jean Claude begukanye irushanwa rya Guma Guma ryahembaga miliyoni 20 frw.

    Uretse umuziki Platini  ni umuhanzi ufite kompanyi ikodesha imodoka. Afite inzu nziza i Nyamata mu Karere ka Bugesera ndetse ari no mu bahanzi nyarwanda bahagaze neza babashije kwisanisha n’ikiragano gishya mu gihe awumazemo imyaka myinshi.

    5. Israel Mbonyi

    Umunyamuziki ufatwa nka nimero ya mbere mu bakora indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda, Israel Mbonyi, ari mu bahanzi b’abanyamashuri n’abanyempano umuziki nyarwanda ufite. Muri Nyakanga uyu mwaka uyu muhanzi yatangaje ko agiye gutangira kwigira Impamyabumenyi y'Ikirenga mu buzima 'Public Health'.

    Asanzwe afite Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza 'Master's Degree' mu by'imiti (Pharmacy) yakuye muri Kaminuza yo mu Buhinde. Israel Mbonyi akaba yaratangaje ko gukomeza kwiga kwe ari mu rwego rwo kongera ubumenyi kandi akabikora mu gihe akibishoboye ari nako abifatanya no gukora ibihangano bihimbaza Imana.

    6.Odda Paccy

    Umuraperikazi, Uzamberumwana Pacifique, wamamaye mu muziki nka Oda Paccy cyane cyane mu njyana Hip-hop yasoje amasomo muri Kaminuza y'Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n'Ubucuruzi (UTB). Ku itariki 9 Kamena 2023, ni bwo Oda Paccy yahawe Impamyabumenyi y'Ikiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Ishami rya ry'Ubukungu n'Ikoranabuhanga

    7.Ancle Austin

    Umuhanzi akaba n'umunyamakuru Austin Luwano wamenyekanye nka cyane nka Ancle Austin afite Impamyabushobozi y'Ikiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Ishami ry'Itangazamakuru. Akomeje kugenda yegukana uduhigo dutandukanye mu muziki kandi abifatanya no kuba umunyamakuru w'imyidagaduro kuri radiyo ikorera mu Rwanda izwi nka KISS FM.

    8. Kitoko

    Umuhanzi Kitoko Bibarwa Patrick yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe n'abatari bake zirimo Akabuto, Ikiragi ,Urukundo n'izindi. Ubu afite Impamyabushobozi Ihanitse ya kaminuza mu bijyanje n'Imiyoborere yakuye mu Bwongereza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132999/ni-abanyamashuri-bamwe-mu-bahanzi-nyarwanda-bintiti-nabanyempano-byahiriye-132999.html

  • Mu ndirimbo nshya “Ngicyo”, Oda Paccy yagarut… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzikazi yasohoye iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw'amajwi (Audio) na Producer X naho amashusho akorwa na Fayzo Pro, kuri uyu wa Kane tariki 10 Kanama 2023.

    Ni nyuma y'iminsi yari ishize ayikanguriye abakunzi be. Ucyumva izina ry'iyi ndirimbo, wagira ngo afite ibindi yashakaga kuririmba bitewe n'uko uyumva.

    Iyi ni imwe mu ndirimbo zigize uruhererekane rw'indirimbo agomba gushyira hanze mu rwego rwo kugaragaza ko urugendo rushya rw'umuziki yatangiye.

    Aherutse kwandika kuri konti ye ya Instagram ateguza abahanzi batakoresheje neza igihe yatanze ko yagarutse, kandi atiteguye gusubira inyuma.

    Ati 'Hashize iminsi myinshi, natanze umwanya uhagije wo kwisanzura, natanze amahirwe kuri benshi niba utarayakoresheje warahombye. Ndi mu nzira nje kubaha ibyo mutabahaye.'

    Oda Paccy yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo 'Ngicyo' ivuga ku buzima busanzwe abantu babamo umunsi ku munsi.

    Avuga ko ari indirimbo isaba ko buri wese ayitega amatwi kugirango abashe kuyisobanukirwa yumve ko buri wese amahitamo akora agira ingaruka ku buzima bwe.

    Ati 'Buri wese uyumva neza ijambo kurindi araza kubasha kumva ko amahitamo agira uyu munsi ariyo amufasha mu buzima bw'ejo hazaza. Niba uhisemo nabi bikugiraho ingaruka.'

    Uyu muraperikazi umaze imyaka irenga 15 ari mu muziki, avuga ko yahimbye iyi ndirimbo ashingiye ku myitwarire y'urubyiruko rw'iki gihe aho usanga basaranganya ibintu byinshi bitewe n'ibigare buri umwe yayobotse.

    Avuga ko atari urubyiruko kuko iki kibazo ukibona no mu bakuru. Ati 'Ku buryo usanga niba ari nk'ibiyobyabwenge hari ubwo birangira wisanze ubinywa kubera ikigare cyangwa se abandi baguhaye ngo unyweho/usomeho.'

    'Cyangwa se ugasanga ntubasha no kurinda ubuzima bwawe nibyo ukora ukananirwa no kwirinda.'

    Oda Paccy yashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Ngicyo'
     Oda avuga ko kuba muri Kigali bisaba gucya ku maso
    Oda avuga ko amahitamo buri wese afata mu buzima bwe agira ingaruka ku hazaza h'ubuzima bwe

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NGICYO' YA ODA PACCY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133007/mu-ndirimbo-nshya-ngicyo-oda-paccy-yagarutse-ku-ngaruka-zamahitamo-buri-wese-afata-video-133007.html

  • Shaddyboo kuki waduhishe murumuna wawe ! Uburanga n’imiterere bya Yoodyboo inkumi isa  nka Shaddyboo bikomeje guteza ururondogoro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Shaddyboo kuki waduhishe murumuna wawe ! Uburanga n'imiterere bya Yoodyboo inkumi isa  nka Shaddyboo bikomeje guteza ururondogoro.

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amafoto y'umukobwa usa nka Shaddyboo kuburyo ushobora kugirango yaba ari murumuna we.

    Igitangaje cyane ni ukuntu amazina yaba bombi yenda gusa, uwo abantu bazi yitwa Shaddyboo ukurikirwa n'abantu million kuri Instagram naho undi we yitwa Yoodyboo akaba akurikirwa n'abantu ibihumbi 44 kuri Instagram. Biravugwa ko uyu mukobwa yaba akomoka muri Jamaica cyangwa se muri Anguilla.

    Shaddyboo vs Yoodyboo.

    Andi mafoto ya Yoodyboo.

     

    Source : https://yegob.rw/shaddyboo-kuki-waduhishe-murumuna-wawe-uburanga-nimiterere-bya-yoodyboo-inkumi-isa-nka-shaddyboo-bikomeje-guteza-ururondogoro/

  • “Adolf na Bonheur baramurusha kure” adaciye ku ruhande, umunyamakuru Rugangura Axel yemeje ko Rayon Sports bayituburiye umukinnyi urinda izamu kugeza n’aho bamugereranya n’abari bahari – YEGOB #rwanda #RwOT

    ' Adolf na Bonheur baramurusha kure' adaciye ku ruhande, umunyamakuru Rugangura Axel yemeje ko Rayon Sports bayituburiye umukinnyi urinda izamu kugeza n'aho bamugereranya n'abari bahari.

    Mu kiganiro Urubuga rw'imikino cyo kuri Radio Rwanda, Axel yemeje ko umuzamu Simon Tamale atari ku rwego rwa Rayon Sports.

    Akimara kuvuga ibi yashyigikiwe na bagenzi be bari kumwe na we mu kiganiro aho Jean Claude Kwizigira we yavuze ko hari abakinnyi batanga ruswa ku banyamakuru kugira ngo babavuge neza.

    Axel yunzemo avuga ko Tamale arushwa kure cyane n'abazamu Rayon Sports yari isanganywe aribo Hategekimana Bonheur na Adolf Hakizimana.

    Source : https://yegob.rw/adolf-na-bonheur-baramurusha-kure-adaciye-ku-ruhande-umunyamakuru-rugangura-axel-yemeje-ko-rayon-sports-bayituburiye-umukinnyi-urinda-izamu-kugeza-naho-bamugereranya-nabari-bahari/

  • “Ntabwo tugushaka dufite umuzamu wa kabiri” Rutahizamu washizemo ibitego yatumye abafana b’ikipe yari igiye kumugura binjira mu kibuga barigaragambya bamwamaganira kure kuko badakeneye uzajya abakururamo ibitego – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Ntabwo tugushaka dufite umuzamu wa kabiri' Rutahizamu washizemo ibitego yatumye abafana b'ikipe yari igiye kumugura binjira mu kibuga barigaragambya bamwamaganira kure kuko badakeneye uzajya abakururamo ibitego.

    Abafana b'ikipe ya Juventus biraye mu kibuga ubundi barigaragambya bamagana ko iyo kipe yasinyisha Lomelu Lukaku Menama Bolingo.

    Aba bafana binjiye mu kibuga basaba ko ataza muri Juventus kuko bafite umuzamu wabo wa kabiri kuko bamufata nk'ukuramo ibitego aho kuba ubitsinda.

    Ibyo babivuze bakurikije umupira yagaruye ku mukino wa nyuma wahuje Inter na Manchester city.

    Source : https://yegob.rw/ntabwo-tugushaka-dufite-umuzamu-wa-kabiri-rutahizamu-washizemo-ibitego-yatumye-abafana-bikipe-yari-igiye-kumugura-binjira-mu-kibuga-barigaragambya-bamwamaganira-kure-kuko-badakeneye-uzajya-abaku/

  • Mugabo niba udashaka ko umugore wawe agukubita cyangwa ngo akwirukane mu rugo ntuzigire ukora inshingano z’urugo umaze gukora ibi bintu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mugabo niba udashaka ko umugore wawe agukubita cyangwa ngo akwirukane mu rugo ntuzigire ukora inshingano z'urugo umaze gukora ibi bintu.

    Hari bimwe mu bintu abagabo bakora bikaba byatuma batabasha kunoza neza inshingano z'urugo, rero hari ibyo ugomba kwirinda mbere yo kubikora kugirango ubinoze neza.

    1.Ntuzakore inshingano z'urugo uvuye guca inyuma umugore wawe.

    2. Ntuzanoze inshingano z'urugo wasinze cyangwa umaze iminsi usinda cyane.

    3. Ntuzahatirize umugore wawe kunoza inshingano zo mu buriri.

    4. Ntuzigire ushaka kunoza inshingano mwaraye murwana cyangwa mutongana.

    5. Ntuzigire ntarimwe ubikora igihe wumva ufite intege nke.

    6. Ntuzigire utekereza kubikora wariye wahaze cyane.

     

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/mugabo-niba-udashaka-ko-umugore-wawe-agukubita-cyangwa-ngo-akwirukane-mu-rugo-ntuzigire-ukora-inshingano-zurugo-umaze-gukora-ibi-bintu/

  • Umugore yararaga avuza induru abaturanyi bakaza gutora ubusurira! Umugabo n’umugore we bafashe icyemezo nyuma y’uko umugore yararaga avuza induru bari gutera akabariro bigatuma abaturanyi babyuka bakaza kwiyumvira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore yararaga avuza induru abaturanyi bakaza gutora ubusurira! Umugabo n'umugore we bafashe icyemezo nyuma y'uko umugore yararaga avuza induru bari gutera akabariro bigatuma abaturanyi babyuka bakaza kwiyumvira.

    Umugabo n'umugore bo mu gihugu cya Kenya bahisemo kuva mu mujyi bisubirira mu cyaro kubera ko babuze amikoro atuma bakodesha ahantu hatuma bisanzura mu gikorwa cyo gutera akabariro.

    Bwana Boaz wakoraga akazi ko gucunga umutekano mu mujyi umwe wo muri Kenya yavuze ko we n'umugore we Jael, bagowe no kubana n'abaturanyi babo kubera ko uyu mugore we yagiraga urusaku rwinshi mu gihe cyo gutera akabariro.

    Aba ngo babaga mu nzu zidafite ibikuta imbere ahubwo hifashishijwe amabati kugira ngo batandukanye ibyumba.Icyakora ngo kuri uyu mugabo byari bigoye kuko umugore we yavuzaga induru cyane batera akabariro.

    Kubera iyo mpamvu,ngo nta buzima bwite bwabaga mu bari bazituyemo kuko buri wese yumvaga ibyo mugenzi we ari gukora cyangwa ibyo avuze.

    Muri iyo mibereho,gutera akabariro ku bashakanye ngo byari ibintu bigoye cyane.

    Twe n'abaturanyi bacu twacurangaga radiyo cyane tugiye gutera akabariro kugira ngo tugabanye urusaku.

    Icyakora ikindi kibazo aba bari bafite nuko bari bafite abana babiri kandi bakeneye ko nabo batamenya ko bari gutera akabariro.

    Aba bavuze ko iyo bashakaga gutera akabariro ku manywa batumaga kure abana hanyuma bagakinga ariko nijoro byabaga bigoye kuko ngo byasabaga ko bategereza ko basinzira.

    Source : https://yegob.rw/umugore-yararaga-avuza-induru-abaturanyi-bakaza-gutora-ubusurira-umugabo-numugore-we-bafashe-icyemezo-nyuma-yuko-umugore-yararaga-avuza-induru-bari-gutera-akabariro-bigatuma-abaturanyi-babyuka-ba/

  • Al Shabab izajya ihemba Manishimwe Djabel utarafata umwanzuro w’aho agomba kwerekeza, APR FC biracyashoboka #rwanda #RwOT

    Uwari kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel ntabwo arafata umwanzuro w’ikipe azerekezamo ni mu gihe no muri APR FC bigishoboka ko yayigumamo.

    Manishimwe Djabel usigaje imyaka 2 y’amasezerano ya APR FC, mu kwezi gushize nyuma yo kumvikana n’ubuyobozi bwa APR FC, yahise yerekeza muri Saudi Arabia mu ikipe Al Shabab yari yaramushimye.

    Uyu mukinnyi wari wamaze kumvikana n’iyi kipe ndetse yizeye guhita ayisinyira ariko iyi kipe iza kumenya amakuru y’uko mu mwaka ushize atakinnye imikino myinshi, bamubwira ko batahita bamukinisha.

    Al Shabab yasabye uyu mukinnyi kugaruka mu Rwanda agashaka ikipe akinamo amezi 6 akabona gusubira muri iyi kipe cyane ko yamushimye.

    Akigaruka mu Rwanda byavuzwe ko APR FC yamusabye kugaruka mu myitozo ariko we asaba ko bamutiza ndetse byavuzwe agomba kwerekeza mu ikipe ya Kiyovu Sports ariko amakuru avuga ko ubuyobozi butabyumvishe kimwe aho perezida wa Kiyovu Sports, Regis n’umutoza bamwifuza ariko perezida wa Kiyovu Sports Company Ltd, Mvukiyehe Juvenal atamukeneye.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Kiyovu Sports koko yavuganye na Manishimwe Djabel ariko ntibumvikane kuko yabasabaga amafaranga miliyoni 5 zo kwifashisha na miliyoni n’igice z’umushahara asanga ntibiteguye kuyatanga.

    Haje indi nkuru y’uko noneho APR FC yamaze kumvikana na Mukura VS gutizamo uyu mukinnyi ndetse na we bamaze kumvikana agomba kwerekezayo mu gihe cy’umwaka umwe.

    Gusa andi makuru avuga ko nta kintu na kimwe uyu mukinnyi arumvikana na Mukura VS ahubwo umwe mu bayobozi b’iyi kipe yandikiye Manishimwe Djabel amusaba ko yaza akabafasha muri Mukura VS ariko nta kintu uyu mukinnyi yigeze aramusubiza.

    Andi makuru ISIMBI yamenye ni uko Manishimwe Djabel wari wumvikanye n’ikipe ya Al Shabab umushahara w’ibihumbi 7.5 by’amadorali, yamubwiye ko n’ikipe azajyamo Al Shabab izajya imuhemba amafaranga make ku yo bumvikanye y’umushahara mu gihe cy’amezi 6 yaba ameze neza akagenda byakwanga bagahita banatandukana akikomereza inzira ze.

    Manishimwe Djabel akaba akirimo gushaka ikipe abona izamufasha, azabona umwanya uhagije wo gukina ariko mu gihe bitakunda azaguma mu ikipe ya APR FC agifitiye amasezerano.

    Manishimwe Djabel ntarafata umwanzuro w’aho azerekeza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/al-shabab-izajya-ihemba-manishimwe-djabel-utarafata-umwanzuro-w-aho-agomba-kwerekeza-apr-fc-biracyashoboka

  • Atangiye kubakoramo gake gake! Umutoza mukuru wa Rayon Sports, Yamen Zelfani aravugwaho kwirukanisha umwungiriza we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Atangiye kubakoramo gake gake! Umutoza mukuru wa Rayon Sports, Yamen Zelfani aravugwaho kwirukanisha umwungiriza we.

    Nk'uko bitangazwa na Sam Karenzi ngo Rwaka Jean Claude wari umutoza wungirije ntiyagaragaye mu myitozo yo ku munsi w'ejo hashize.

    Biranavugwa kandi ko yamaze gukurwa muri staff ya Rayon Sports.

    Intandaro y'ibi byose ni ubwumvikane buke yagiranye n'umutoza mukuru nk'uko byemezwa na Sam Karenzi.

    Source : https://yegob.rw/atangiye-kubakoramo-gake-gake-umutoza-mukuru-wa-rayon-sports-yamen-zelfani-aravugwaho-kwirukanisha-umwungiriza-we/

  • Arabateranyije: Umunyarwenya Dr Nsabi atangaje ikipe yihebeye hagati ya APR FC na Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Arabateranyije: Umunyarwenya Dr Nsabi atangaje ikipe yihebeye hagati ya APR FC na Rayon Sports.

    Umunyarwenya ukunzwe cyane hano mu Rwanda Dr Nsabi yatangaje ko yihebeye ikipe ya APR FC ubwo yari mu kiganiro kuri radio Rwanda arangije yihanganisha abakunzi ba Murera ngo kubera ko APR FC izatsinda Rayon.

    Source : https://yegob.rw/arabateranyije-umunyarwenya-dr-nsabi-atangaje-ikipe-yihebeye-hagati-ya-apr-fc-na-rayon-sports/