Blog

  • Burya Jose Chameleon yasimbutse urupfu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gerald Mayanja se wa Jose Chameleone yahishuye ko umunsi umwe yari agiye kumupima urusasu mu mutwe amwitiranyije n'umujuru.

    Ati ' Ijoro rimwe numvishe umuntu akomanga ku idirishya mbadukana imbunda ariko ahita avuga ati ni Joseph aba arokotse atyo.'

    Gerald Mayanja , ibi akaba yabitangaje ubwo umuhungu we yishimiraga ko asoje Kaminuza, ari nako yemeje ko atifuzaga ko yajya mu muziki, ariko ngo umunsi umwe inshuti ze barimo gusangira zimujyama aho yakoreraga igitaramo yumva umwana ararenze cyane aramureka.

    Source : https://yegob.rw/burya-jose-chameleon-yasimbutse-urupfu/

  • Muraberanye pee! Mu mafoto dore umugabo wa Isimbi Model ubarizwa mu itsinda rya Kigali Boss Babes – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mafoto dore umugabo wa Isimbi Model ubarizwa mu itsinda rya Kigali Boss Babes.

    Nubwo benshi baziko aba bagore babarizwa muri Kigali Boss Babes ari abakobwa, ariko siko bimeze ahubwo bamwe bafite abagabo n'abana.

    Urugero rwiza ni Isimbi Model, uyu we afite umugabo ndetse afite n'umwana w'umuhungu.

    Amafoto.

     

     

    Source : https://yegob.rw/muraberanye-pee-mu-mafoto-dore-umugabo-wa-isimbi-model-ubarizwa-mu-itsinda-rya-kigali-boss-babes/

  • Igitaramo cya Travis Scott na Kanye West cyateje ibyago bikomeye cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'ibyago bya ASTROWORLD byahitanye abitabiriye igitaramo cye, Travis Scott yafashe umwanya wo kwitekerezaho no kwitegura igitaramo gishya.

    Mu ntangiriro z'iki cyumweru, nta wundi yagarukanye, uretse rurangiranwa Kanye West, mu gitaramo mbaturamugabo yakoreye mu mujyi wa Roma mu Butaliyani.

    Amakuru avuga ko kubera uruvunganzoka rwitabiriye iki gitaramo, byateje umutingito wo ku gipimo cya 1.3, gusa si ibyo gusa kuko bivugwa ko abantu benshi banakomerekeye muri iki gitaramo.

    Amakuru ya TMZ avuga ko igitaramo cyagenze neza mbere yuko umwe mubakitabiriye yateraga ibyotsi mu mbaga ya bagenzi be.

    Ibi byatumye benshi bakwira imishwaro, bikaza no kurangira abagera kuri 60 babikomerekeyemo.

    Ku rundi ruhande, CNN yatangaje ko umwana w'imyaka 14 yakomeretse nyuma yo guhanuka ku rukuta yari yuriye.

    Nta gushidikanya, ibi bigomba gukora kuri Travis Scott, uherutse gushaka gukorera igitaramo muri Pyramide ya Giza mu Misiri, ariko ubuyobozi bwaho bukamutera utwatsi.

    Icyakora, na none, ntiyabura kwishimira urukundo yeretswe mu mujyu wa Roma, nubwo byaje kurangira nabi.

    Source : https://yegob.rw/igitaramo-cya-travis-scott-na-kanye-west-cyateje-ibyago-bikomeye-cyane/

  • Shampiyona y’u Rwanda mu nzira zo guhangana n’itangazamakuru #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, rihaye uburenganzira amakipe yo gutegura shampiyona ‘League’, yamenyesheje itangazamakuru ko ubu noneho uretse amashusho no kogeza imipira hazajya hogeza uwabiguze.

    Bidasubirwaho uyu mwaka w’imikino wa 2023-24, amakipe agize shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yakoze ikitwa ‘League’, batora abayobozi bayo bakaba bagiye kujya bitegurira shampiyona aho uyu mwaka izaba yitwa “Rwanda Premier League” mu gihe itarabona umuterankunga.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku munsi w’ejo cyagarukaga ku myiteguro ya shampiyona, umuyobozi wa ‘League’, Mudaheranwa Hadji usanzwe ari perezida wa Gorilla FC, yavuze ko ibintu byose muri shampiyona bizaba bicuruzwa, uretse amashusho no gutambutsa umupira mu buryo bw’amajwi ( radio zogeza) ugomba kubanza kwishyura.

    Ati “Kukijyanye no gushaka ubushobozi, mwabajije ese umupira bazawerekana, bazawucuruza, oya ntakizongera gucururizwa ubuntu, no kuwuvuga ubwa byo amajwi azagurwa. Icyo mukitegure niko kimeze.”

    Ni ibintu bitakiriwe neza mu itangazamakuru aho benshi bahuriza ku kuba iyi League mbere yo kubanza kwishyuza itangazamakuru yakabanje kureba mbere na mbere icyo itangazamakuru riyifashije cyangwa rizayifasha mu rugendo rwo kwiyubaka.

    Bisa n’aho bafatiye urugero kuri Tanzania aho yagurushije shampiyona ubu Radio y’igihugu ari yo yemerewe gutambutsa imikino mu buryo bw’amajwi, gusa birengagiza ko batanze iryo soko shampiyona imaze gukomera aho League yabo yari imaze imyaka 4 yigenga.

    Mu gihe iyi ngingo itakwiganwaho ubushishozi bishobora kuzazana igisa n’ihangana hagati ya ‘League’ n’Itangazamakuru.

    Hadji yavuze ko n’amajwi azajya acuruzwa

    Yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/shampiyona-y-u-rwanda-mu-nzira-zo-guhangana-n-itangazamakuru

  • Rayon Sports vs APR FC: 11 buri ikipe ishobora kubanzamo #rwanda #RwOT

    Harabura amasaha make rukambikana hagati ya APR FC na Rayon Sports mu mukino w’Igikombe kiruta ibindi mu gihugu ‘Super Cup’.

    Ni umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kanama 2023 kuri Kigali Pelé Stadium saa 15h00′.

    Ni umukino amakipe yombi agiye gukina APR FC ifite abakinnyi babiri bashidikanywaho kubera imvune aho Umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman we ashobora kutawukina, ni mu gihe Mugisha Gilbert na we ashidikanywaho ariko byitezwe ko ari bukine.

    Aya makipe yombi yaherukaga guhurira ku mukino wa Super Cup 2017 ubwo Rayon Sports yatsindaga APR FC 2-0 mu mukino wabereye i Rubavu amatara akazima ugakomereza i Kigali.

    Rayon Sports na APR FC zigiye gukina mu mikino ibiri iheruka kubahuza yose Rayon Sports yayitsinze 1-0.

    Ni umukino wa mbere w’irushanwa APR FC igiye gukina ifite abanyamahanga nyuma y’imyaka 11 itabakoresha, benshi biteze kureba uko iyi kipe iri bwitware.

    11 buri ruhande rushobora kubanzamo

    Rayon Sports: Hategekimana Bonheur, Serumogo Ali, Rwatubyaye Abdul, Mitima Isaac, Aruna Moussa Madjaliwa, Mvuyekure Emmanuel, Heritier Nzinga Luvumbu, Youssef Rharb, Joackiam Ojera na Charles Baale

    APR FC: Pavelh Ndzila, Omborenga Fitina, Ishimwe Christian, Buregeya Prince, Salomon Banga, Taddeo Lwanga, Nshimirimana Ismaïl Pitchou, Ruboneka Bosco, Asongue Apam, Mugisha Gilbert na Victor Mbaoma

    APR FC na Rayon Sports ziracakirana muri Super Cup

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-vs-apr-fc-11-buri-ikipe-ishobora-kubanzamo

  • Yahaye igikombe umubyeyi we nuwa Buravan! Ib… – #rwanda #RwOT

    Cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kanama 2023 mu ihema rito rya Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Cyahuje abakuru mu myaka, urubyiruko n'abandi bumva neza inganzo y'ubusizi iri mu zimaze igihe mu Rwanda.

    Rumaga yari amaze igihe kinini yamamaza iki gitaramo cyubakiye ku kumvikanisha neza ko urugendo rwe arucyesha umubyeyi we (Nyina) byabaye imvano yo kumwitirira iyi album ye ya mbere. Kandi ari no gukora kuri album ye ya kabiri izitsa cyane ku buzima bwo mu mutwe.

    Iyi album ye ya mbere yamuritse iriho ibisigo yagiye ahimba ashingiye ku nkuru z'abantu baganiriye, ibyo yagiye atekereza n'ibyamukoze ku mutima.

    'Mawe' avuga ko yabaye nziza bigizweho uruhare na Producer Element wo muri 1:55 am wamukoreye igisigo 'Nzoga' yakoranye na Sekuru [Nawe yari muri iki gitaramo kandi yamufashije igihe kinini cyane ku rubyiniro basubiramo iki gisigo].

    Muri iki gitaramo, uyu musore yitaye cyane ku gusubiramo ibisigo birimo ‘Narakubabariye’ yakoranye na Bruce Melodie.

    Uyu muhanzi ntiyigeze aboneka muri iki gitaramo, kandi ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa Gatatu yari yemeje ko azaboneka. Bruce Melodie yari ku rutonde rw’abahanzi bagombaga kuririmba muri iki gitaramo.

    Rumaga kandi yasubiyemo igisigo cye yise ‘Umwana araryoha’ yakoranye na Peace Jolis na Riderman utabashije kugera ahabereye iki gitaramo. Riderman ntiyigeze yitabira ikiganiro n’itangazamakuru, ariko Rumaga yavugaga ko buri muhanzi yashyize ‘Affiche’ ari igihamya cy’uko azamushyigikira mu gitaramo cye. 

    Yanasubiyemo igisigo cye yise ‘Kibobo’ yakoranye na Junior Rumaga. Ubwo yakoraga iki gisigo afashijwe na Shauku Band, hasohotse amafoto ya Junior Kizigenza agera mu Burundi yitabiriye igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ya Crystal Ventures.

    Rumaha yanakoze igisigo 'Intago y'Ubumwe' yahuriyemo na Mr Kagame, Alyn Sano, Fefe ndetse na Bull Dogg batanze ibyishimo muri iki gitaramo cyihariye.

    Rumaga yakoranye kandi na Rusine ndetse na Rukizangabo igisigo bise ‘Intambara y’Ibinyobwa’ ‘Ivanjiri II’, ‘Umugore si umuntu’ yamamaye cyane n’ibindi.


    Yagiye akomoza kuri buri gisigo cye-Aha yashimiraga ‘Rangwida’

    Yavuze ko igisigo cye ‘Mazi ya Nyanja’ cyakunzwe cyane, ahanini biturutse ku butumwa burimo no kuba yaragikoranye na Alyn Sano wamushyigikiye cyane.  Ati “Alyn ni umwana witanga cyane. Yamfashije kenshi. Imana imuhe umugisha.”

    Avuga ko igisigo cye ‘Umugore si umuntu’ ari igisigo kivuga ku buzima bw’umubyeyi n’umwana bitajya kure n’ubundi ‘y’impamvu y’uyu munsi (w’igitaramo).’

    Uyu musore avuga ko Nyina w’umuntu aba we kubera umwana. Ashima ababyeyi ‘batureze’ ndetse n’ababyeyi bitabiriye igitaramo cye.

    Rumaga avuga ko igisigo cye ‘Komera Mukobwa’ yacyanditse nyuma y’uko aganiriye n’umwe mu bakobwa biganaga muri Kaminuza, wamuganirije ku buzima yanyuzemo kugirango abashe kwigeza ku iterambere.

    Ni igisigo avuga ko yanditse mu gihe gito, kandi cyamukoze ku mutima bitewe n’ubuzima butoroshye uriya mukobwa yanyuzemo.

    Ati “Ni igisigo gihura n’ubuzima bw’umwana w’umukobwa, mu buzima tunyuramo, kugirango tubona akazi, kugirango amanota mu ishuri…”

    Yatanze ibihembo:

    Rumaga yavuze ko yabaye uwo ariwe kubera uruhare rwa Producer Element wamukoreye igisigo ‘Nzoga’ yakoranye na Sogokuru.

    Avuga ko Element bakoranye igihe kinini kuva mu mashuri yisumbuye, aho yagiye yitabira amarushanwa y’umuziki agacurangirwa na Element.

    Uyu musore yavuze ko atagize amahirwe yo kubana igihe kinini na Se biri mu byatumye Sekuru ari we ukora inshingano zimwe na zimwe za Se.

    Yibuka ko uyu mubyeyi yagiye amuha amafaranga y’urugendo, ubwo yabaga ashaka kwitabira ibiganiro n’itangazamakuru cyangwa se kugira aho ajya.

    Ati “Nagize igihe cyo kujya kuri Radio bantumiye nkabura itike kubera ko iwacu batumvaga ibintu nkora.” Avuga ko Sekuru ‘yambereye Data, ambera umubyeyi’.

    Rumaga yahaye igihembo Nyirabagande Fridaus Dorcella 'Rangwida’ mu ikinamico Urunana. Uyu mubyeyi yanamwifashishije mu ndirimbo ye yitiriye album yise ‘Mawe’.

    Uyu musore yavuze ko uyu mubyeyi ari inshuti ye y’akadasohoka, kandi ko kuva yakwinjira muri Kigali ‘yambereye umubyeyi’ amubera ‘umuntu w’indashyikirwa’ bituma ahora azirikana azirikana ‘uruhare rwe yagize’. Ati “Ndamushimira kubera uruhare yagize nka ndi Rumaga.”

    Yatanze igikombe kuri Mariya Yohanna wamamaye mu ndirimbo ‘Intsinzi’. Yabwiye uyu mubyeyi ko amukunda cyane, kandi azirikana uruhare rwe mu rugendo rwe rw’ubuzima n’umuziki.

    Avuga ko Mariya ari inshuti ye. Ati “Uyu mubyeyi ndamukunda cyane. Ntabwo nari gutegura uyu munsi rero ngo ngendere aha.” Ubwo yari ahawe indangururamajwi, Mariya yasabye abantu gushyigikira Rumaga avuga ko ‘hari ibyo avuga ntitwumvikane ariko bikumvikana’.

    Rumaga yavuze ko adateze kwibagirwa Nyakwigendera Buravan bakoranye igisigo ‘Intago y’Ubumwe’.

    Yavuze ko yahoze yifuza guhura na Buravan, umunsi umwe bahurira mu gitaramo uyu muhanzi amuramukanya urukundo rwinshi no kumwishimira.

    Kuri Rumaga byari ibintu bitunguranye kuri we, kubona umuntu yifuzaga guhura nawe ari umufana we. Ati “Ni umuntu wagize uruhare rungana na 30% ya Album ‘Mawe’.

    Yavuze ko Buravan yamufashije buri kimwe, kugeza ubwo iki gisigo bakoranye ari cyo gihangano uyu musore yakundaga cyane.

    Muri iki gitaramo, bamuritse ‘Documentaire’ igaragaza mu ncamake ubuzima bwa Buravan witabye Imana. Ati “Nabibwiye n’umuryango y’uko mbere yo gutaha ari igisigo yumvise…”

    Yahaye igihembo Nyina- Amwita Nyinawajambo cyangwa se Icyamamare

    Avuga ko umubyeyi we ari inkotanyi kandi ‘yagize uruhare kuri njyewe’. Ati “Yambereye Papa, yambereye Papa, yambereye byose.  Uyu mukecuru ni inshuti yanjye… Mama wowe nanjye ni akagozi k’inkubirane.”

    Umubyeyi we afashe ijambo, yashimye abitabiriye iki gitaramo, ashima ubuyobozi bw’Igihugu, kandi avuga ko umwana we yamubereye ‘umwana mwiza’ washikamye ku nganzo ye kugeza ubwo ayigaragaje.

    Rumaga yavuze ko igihe kimwe yitabiriye amarushanwa i Kigali arangira bitinze bituma ajya guteka imodoka mu ijoro abura imugeza iwabo.

    Avuga ko muri gare ya Nyabugogo yahahuriye n’umubyeyi wakoraga amasuku, amufasha gushaka imodoka yo kuraramo mbere y’uko afata urugendo rwa mugitondo.

    Rumaga avuga ko kubera ko atabashije kubona uriya mubyeyi ngo amushimire yahisemo umubyeyi ukora akazi nkake ukorera muri Kigali amugenera igihembo na ‘enveloppe’ irimo amafaranga. Ati 'Ni umwe mu babyeyi badufasha kugirango Kigali ise neza.'

    Uyu mubyeyi yaranzwe n'amarira azenga mu maso, maze ahawe ijambo ashima Rumaga kubwo kumutekerezaho.

    Yifurije Rumaga kuzahirwa igihe azaba yarushinze n'uwe. Ati 'Imana imuhe umugisha kuba yanyitayeho atanzi. Icyo namusabira Imana izamwubakire urugo rwiza…'






    Mu gukora ibi bisigo bagiye bongeramo ibirungo bitandukanye cyane n’ibisigo byagiye bisohoka bigashyirwa kuri Youtube







    Buri gihembo cyaherekejwe n’ibahasha y’amafaranga atatangajwe umubare

    Gafotozi ‘Kadafi’ ntiyacitswe n’iki gitaramo cy’inshuti ye bahuriye mu myidagaduro

    Umukinnyi wa filime wamamaye nka ‘Bamenya’ yari muri iki gitaramo

    Massamba Intore wizihiza imyaka 40 mu muziki yitabiriye iki gitaramo- Rumaga yamushimiye kuba isoko y’inganzo ya benshi

    Bull Dogg, Fefe, Mr Kagame, Rumaga na Alyn Sano bunamiye Buravan

    Abarimo umukirigitananga Esther Niyifasha bacuranze inanga bakurirwa ingofero

    Umusizi Carine ari kumwe na Rumaga bakoranye ibisigo

    Niyo Bosco yavuze ko yishimiye gutumirwa mu gitaramo cya Rumaga

    Bob Pro witegura gusohora album ye ya mbere yacurangiye Element

    Rumaga yashimye mu ruhame Sekuru ndetse na Element ku bw’uruhare bagize ku buzima bwe

    Ross Kana yigaragaje muri iki gitaramo nyuma yo kuririmba indirimbo ‘Fou de Toi’

    Producer Element yaririmbye indirimbo ye ‘Kashe’ yakunzwe mu buryo bukomeye

    Rumaga yaserukanye amasunzu!!

    Rumaga yahaye igihembo umwe mu babyeyi bakora isuku mu Mujyi wa Kigali

    Rumaga yavuze ko Nyina yamubereye umubyeyi n’inshuti

    Yahaye igihembo Nyina- Amwita Nyinawajambo cyangwa se Icyamamare

    Umwana n’umubyeyi………….

    Mariya Yohana yasabye abantu gushyigikira ubuhanzi bwa Rumaga

    Rumaga yahaye igikombe ‘Rangwida’ uzwi mu ikinamico Urunana

    Rumaga yahaye igikombe Nyina amushimira umusanzu we ku buzima bwe

    Se wa Buravan yari muri iki gitaramo akurikirana album yagizweho uruhare rwa 30% n’umuhungu we

    Uncle Austin, umuhanzi, umushabitsi akaba n’umunyamakuru wa Kiss Fm

    Rocky uzwi cyane mu gusobanura filime yashyigikiye Album ya Rumaga


    Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Tonzi [Uri hagati]


    Sekuru wa Rumaga wabaye intangiriro y’urugendo rw’imyaka itatu ishize


    Abahanzikazi Angel&Pamella bitabiriye iki gitaramo cya Rumaga

    Rumaga ari kumwe na Sekuru watumye abasha gukora ubusizi- Yamushimye

    Bull Dogg yakunzwe mu ndirimbo zinyuranye zubakiye ku mudiho wa Hip Hop


    Rumaga yacinye akadiho nyuma yo gufatanya na Alyn Sano mu gisigo ‘Mazi ya Nyanja’

    Umuraperi Mr Kagame yari yizihiwe cyane mu ndirimbo ‘Intango y’Ubumwe


    Umuraperi Fefe Kalume ukoresha cyane ururimi rw’Igifaransa yigaragaje muri iki gitaramo

    Umuhanzikazi Alyn Sano yaserutse mu mwambaro wiganjemo ibara ry’umutuku

    Aba bahanzi bombi bafashe akanya ko kunamira Buravan witabye Imama

    Bull Dogg yageze ku rubyiniro ibintu birahinduka afasha Rumaga kumurika album ye

    Umuraperi Bull Dogg yabanje kuririmbira muri ‘Back Stage’ mbere y’uko agera ku rubyiniro


    Rusine Patrick, umunyarwenya wavuyemo umunyamakuru- Afite ubuhanga bwihariye

    Rukizangabo Shami Aloys, umunyamakuru akaba n’umusizi ubimazemo igihe kinini

    Alliah Cool yari yicaye ku meza amwe na Dj Phil Peter wa Isibo TV

    Umukinnyi wa filime Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool yigeze guhamagara kuri telefoni Rumaga amubwira ko ‘amugomba urukundo’


    UmusiziRumaga aganira na Patrick Rusine nyuma yo guhurira mu gisigo ‘Intambara y’Ibinyobwa’

    Uwase Muyango Claude ukorera Isibo Tv ntiyacitswe n’iki gitaramo

    Umusizi Murekatete uherutse gusohora igisigo ‘Urweze’ [Uri Iburyo]

    Dj Phil Peter ukubutse mu bitaramo yakoreye mu Burayi

    Abana b’umukinnyi wa filime ‘Mama Sava’ bavuze umuvugo ‘Uri mwiza Mama’

    Coach Gael washinze 1:55 Am yari muri iki gitaramo cy’ubusizi- Rumaga yamushimiye ku bwo kumutera inkunga

    Bahali Ruth yagize uruhare rukomeye mu migendekere myiza y’iki gitaramo

    Ukigera ahabereye iki gitaramo wakirizwaga n’umutagara w’ingoma

    Abakobwa bo muri Kigali Protocol bakiraga abantu muri iki gitaramo

    Umushyushyarugamba Marcel Ntazinda wayoboye iki gitaramo

    Kanda hano urebe amafoto yaranze igitaramo Rumaga yamurikiyemo album ye ya mbere yise ‘Mawe’

    AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133072/yahaye-igihembo-umubyeyi-we-nuwa-buravan-ibyaranze-igitaramo-cya-rumaga-cyabuzemo-bruce-ju-133072.html

  • Njye namuhereye ubuntu! Kigali umugabo yinjiye umugore w’umugabo mugezi we agezeyo asanga aguye ahashashe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo umwe mu bashinzwe umutekano muri koperative y'abanyonzi arashinjwa gutwara umugore w'abandi.

    Uwo mugabo ushinzwe umutekano yinjiye umugore w'umugabo mugezi we arenzaho anamwiba amafaranga ibihumbi bitandatu.

    Gusa umugore we avuga ko byabaye aruko amaze gutandukana n'umugabo we maze abonye umwikundira aramwemerera.

    Source : https://yegob.rw/nje-namuhereye-ubuntu-kigali-umugabo-yinjiye-umugore-wumugabo-mugezi-we-agezeyo-asanga-aguye-ahashashe/

  • EPL: Manchester City na Haaland batangiye bahana Burnley – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester City yatsinze ikipe ya Burnley ibitego 3-0 mu mukino ufungura shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Bwongereza ( Premier League) umwaka w'imikino 2023-2024.

    Kuri uyu wa Gatanu, saa Tatu z'ijoro kuri sitade y'ikipe ya Burnley, iyi kipe yari yakiriye Manchester City yatwaye Igikombe cya shampiyona giheruka.

    Burnley yazamutse mu kiciro cya mbere uyu mwaka yaje guhabwa gutsindwa igitego cya mbere cyatsinzwe na Erling Braut Haaland ku munota wa 3 ahawe umupira na Rodrigo.

    Ku munota wa 36 Erling Braut Haaland yatsinze igitego cya Kabiri ahawe umupira na Julian Alvarez.

    Ku munota wa 74, nyuma ya 'Coup-Franc' yari ikorewe Erling Braut Haaland, Phil Foden yazamuye umupira mwiza maze ba myugariro ba Burnley bananirwa kuwukuraho mbere gato y'uko Rodrigo Hernandez aza asongamo akandika igitego cya 3 cya Man City.
    Manchester City isozwa umukino itsinze ibutego 3-0 bwa Burnley.

    Source : https://yegob.rw/epl-manchester-city-na-haaland-batangiye-bahana-burnley/

  • “Axel ngewe nsigaye mwita Agiseri kuko abeshya nk’umugabo duturanye witwa Agiseri”: Ibintu bikomeje kutagenda neza k’umunyamakuru Axel kubera amagambo yavuze k’umukino uzahuza APR FC na Rayon Sports wa Super Cup – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Axel ngewe nsigaye mwita Agiseri kuko abeshya nk'umugabo duturanye witwa Agiseri': Ibintu bikomeje kutagenda neza k'umunyamakuru Axel kubera amagambo yavuze ku mukino uzahuza APR FC na Rayon Sports wa Super Cup.

    Umunyamakuru ukunzwe cyane hano mu Rwanda ndetse ufite n'ubuhanga budasanzwe muri uyu mwuga yibasiwe na bamwe mu bakunzi ba ruhago barangajwe imbere nabo muri APR FC na Rayon Sports ubwo yagiraga icyo atangaza ku mukino uzahuza aya makipe yombi ku munsi w'ejo.

    Dore amwe mu magambo atari meza bamwe mu bakunzi b'amakipe akunzwe cyane hano mu Rwanda bagiye babwira umunyamakuru Rugangura Axel:

    Source : https://yegob.rw/axel-ngewe-nsigaye-mwita-agiseri-kuko-abeshya-nkumugabo-duturanye-witwa-agiseri-ibintu-bikomeje-kutagenda-neza-kumunyamakuru-axel-kubera-amagambo-yavuze-kumukino-uzahuza-apr-fc-na-rayon-spo/

  • Babaye inkumi! Vestine na Dorcas bakiva ku ishuri banze kwicisha irungu abakunzi babo (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abahanzikazi Vestine na Dorcas bazwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma yo kuva ku ishuri banze kwicisha irungu abakunzi babo.

    Babainyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, Vestine na Dorcas basangije ababakurikira amafoto yabo maze barenzaho ubutumwa buteguza indirimbo yabo nshya bise 'Kumusaraba'.

    Source : https://yegob.rw/babaye-inkumi-vestine-na-dorcas-bakiva-ku-ishuri-banze-kwicisha-irungu-abakunzi-babo-amafoto/