Blog

  • Alliah Cool yatangaje benshi nyuma yo gutangaza umukinnyi wa Rayon Sports yihebeye kurusha abandi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi umaze kubaka izina mu myidagauro hano mu Rwanda, Alliah Cool yatangaje benshi nyuma yo kuvuga umukinnyi wa Rayon Sports yihebeye kurusha abandi bose.

    Tariki 5 Kanama 2023, ikipe ya Rayon Sports ubwo yakoraga ikirori kiba ngaruka mwaka cyahawe izina 'Umunsi w'Igikundiro', abanyarwandakazi bagize itsinda rya Kigali Boss Babies bitaribiye iki kirori harimo na Alliah Cool.

    Abakunzi ba Rayon Sports nyuma yo kubona aba bakobwa bamaze kwigarurira imitima y'abatari bacye baje kuri Sitade barabyishikiye cyane ndetse n'aba bakobwa berekana urukundo rudasanzwe bakunda ikipe ya Rayon Sports.

    Alliah Cool uri mubagize itsinda rya Kigali Boss Babies, mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda yaje gutangaza ko mu ikipe ya Rayon Sports umukinnyi akunda cyane ni Youseff Rharb ndetse n'abakobwa bari kumwe bahuriye kuri uyu mukinnyi.

     

    Source : https://yegob.rw/alliah-cool-yatangaje-benshi-nyuma-yo-gutangazwa-umukinnyi-wa-rayon-sports-yihebeye-kurusha-abandi/

  • Amaboko atareshya ntaramukanya Lorenzo wee! Umunyamakuru wa RBA Lorenzo abonye ikizungerezi Alliah Cool atangira kurabya indimi maze abantu bamubwiza ukuri koko -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi kuri RBA kuri radio Rwanda mukiganiro cy'urubuga rw'imikino bari batumiye umushabitsikazi Alliah Cool ndetse n'umunyarwera Nsabi.

    Umwe mu banyamakuru uzwi kw'izina rya Lorenzo yateye imitoma itangaje avuga ko Alliah Cool ari mweza bihebuje maze abantu bari bakurikiye icyo cyiganiro barumirwa Koko.

    Reba bimwe mu bitekerezo byatanzwe na bamwe mubari bakurikiye icyo cyiganiro.

    Source : https://yegob.rw/amaboko-atareshya-ntaramukanya-lorenzo-wee-umunyamakuru-wa-rba-abonye-ikizungerezi-alliah-cool-atangira-kurabya-indimi-maze-abantu-bamubwiza-ukuri-koko-amafoto/

  • Manishimwe Djabel waruri gutukwa cyane n’abafana ba APR FC yatangaje umutoza umwe rukumbi ashimira w’iyi kipe wamugiriye inama yo kwerekeza muri Mukuru VS – YEGOB #rwanda #RwOT

    Manishimwe Djabel waruri gutukwa cyane n'abafana ba APR FC yatangaje umutoza umwe rukumbi ashimira w'iyi kipe wamugiriye inama yo kwerekeza muri Mukuru VS

    Rutahizamu wakiniraga ikipe ya APR FC ndetse ukinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Manishimwe Djabel yashimiye umutoza wamugiriye inama yo kwerekeza muri Mukuru Victory Sports.

    Ku munsi wejo hashize nibwo Manishimwe Djabel yerekeje mu karere ka Huye mu ikipe ya Mukura Victory Sports nyuma yo kuvuga amagambo kuri APR FC akijundikwa n'abakunzi b'iyi kipe batari bacye.

    Uyu mukinnyi nyuma yo kwerekeza muri Mukuru Victory Sports yatangaje ko umutoza wamugiriye inama ari Ben Moussa watozaga ikipe ya APR FC umwaka ushize. Uyu mutoza yamubwiye ko Afhamia Lofti utoza Mukura VS ari umutoza mwiza ndetse uzamufasha kugera ku byo arimo kwifuza.

    Manishimwe Djabel yanatangaje ko umuryango we ari wo wa mbere watumye yerekeza mu karere ka Huye ndetse n'umutoza wa Mukura Victory Sports ngo nawe yamusabye kuza bagafatanya kugirango amufashe kugera ku nzozi ze.

     

    Source : https://yegob.rw/manishimwe-djabel-waruri-gutukwa-cyane-nabafana-ba-apr-fc-yatangaje-umutoza-umwe-rukumbi-ashimira-wiyi-kipe-wamugiriye-inama-yo-kwerekeza-muri-mukuru-vs/

  • Umutoza wa APR FC akoze agashya akura umukinnyi w’umunyamahanga abafana bashakaga kureba mu bakinnyi 18 baragaragara ku mukino – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC akoze agashya akura umukinnyi w'umunyamahanga abafana bashakaga kureba mu bakinnyi 18 baragaragara ku mukino

    Umutoza w'ikipe ya APR FC nyuma yo kubona umukinnyi yari yizeye ntabushobozi bwo gukina na Rayon Sports afite yamukuye mu bakinnyi araza kwifashisha uyu munsi.

    Kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Kanama 2023, ikipe ya Rayon Sports irakina na APR FC mu mukino ukomeye wa Super Cup.

    Umutoza w'ikipe ya APR FC nyuma yo kutishimira imikinire ya myugariro mushya wa APR FC Bienvenue Bindjeme yamaze gukurwa mu bakinnyi 18 baraza gukoreshwa kuri uyu mukino wakaniwe n'abenshi.

    Umukino washyushye cyane nyuma yaho abafana kugeza ubu barimo kwinjira muri Sitade buri umwe avuga ko ikipe ye ari kuyiha amahirwe yo gutsinda uyu mukino.

     

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wa-apr-fc-akoze-agashya-akura-umukinnyi-wumunyamahanga-abafana-bashakaga-kureba-mu-bakinnyi-18-baragaragara-ku-mukino/

  • Hamaze kuba inama 5! Ibiri gukorwa nyuma yuko… – #rwanda #RwOT

    Taliki 04 zukwezi gushize kwa 07 ni bwo Perezida Kagame yagiranye ikiganiro cya 'Ask President's’ na Televiziyo y'igihugu. Yagarutse no ku mupira w'u Rwanda avuga ko wabaswe n'ibibi byinshi birimo amarozi ndetse na ruswa ku basifuzi. Umukuru w'Igihugu kandi yavuze ko agiye gushaka umwanya w’ibi bibazo byabaye karande kugeza birandutse.

    Ubwo ku munsi w’ejo abahagarariye ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n'abahagarariye Rwanda Premier League, bagiranaga ikiganiro n'itangazamakuru bakaba barabajijwe ibyo barimo barakora bashaka ibisubizo nyuma y'ijambo rya Perezida Kagame.

    Hadji Mudaheranwa uyobora Rwanda Premier League, yavuze ko hari byinshi barimo gukora harimo kuba bamaze no guhura n'abayobozi b'amakipe mu byiciro byose bashaka icyakorwa. Ati 'Icyo turimo gukora tugendeye ku ijambo Perezida wa Repubulika yavuze birimo ibitameze neza mu mupira, havuzwemo ruswa, havuzwemo ndetse n'ibindi”.

    “Mu by’ukuri hari ibivugwamo natwe kugenzura byatugora, twebwe nka 'Board' tumaze iminsi dukora, twagize inama nyinshi zitandukanye kwiryo jambo ry'umukuru w'igihugu. Twarirebyeho yemwe na komiseri w’amarushanwa nawe twaramuvugishije kugira ngo yitwararike hatazabaho ikosa”.

    “Ntabwo Perezida yavuga ngo aziyizira ngo urindire ko aza kandi ibyo aje kureba ari wowe ubirimo, ntabwo dutegereje ko azaza kutubaza ahubwo turimo turabikemura”.

    Yakomoje agira ati “Icya mbere ni amanyanga mu mupira nk’uko mubivuga turagira ngo acike, ibyo kuvuga ngo imisifurire, umusifuzi usifura nabi we ingaruka zizamugeraho kuko nabo ubutumwa barabubonye”.

    “Ariko natwe tuzitwararika kugira ngo ibikorwa byose bibe bifite umurongo, namwe nubwo muri abanyamakuru nkeka ko iyo aza kuvuga ko aje kureba ibyo abanyamakuru murimo mukora, nkeka ko muba murimo muravuga make”.

    “Biba bikomeye buriya ntubibone gutyo, na Perezida wa FERWAFA we icyo kintu tumaze kubiganiriho inshuro nk’eshanu ari kumwe n’abo bakorana muri FERWAFA nanjye ndi kumwe n’abo dukorana muri League ndetse n'aba hagarariye amakipe ibyiciro byose twaganiriye nabo kuri ririya jambo”.

    “Ririya jambo rirakomeye, nibi turimo dukora hano ni ibitegura kugira ngo ibintu bizagende neza'.

    Perezida Kagame yavuze ko agiye guhagurukira ruhago kubera ibintu bitari byiza biyirimo

    Hadji Mudaheranwa yavuze ko bageze kure bagira icyo bakora nyuma y’ijambo rya Perezida Kagame

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133075/hamaze-kuba-inama-5-ibiri-gukorwa-nyuma-yuko-perezida-kagame-avuze-ko-agiye-guhagurukira-r-133075.html

  • Bindjeme Salomon Banga na Ishimwe Pierre bakuwe muri 18 bakina na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko umutoza wa APR FC yafashe umwanzuro ko mu banyamahanga 7 afite, Bindjeme Charles Salomon Banga ari we uva muri 18 kimwe n’umunyezamu Ishimwe Pierre.

    Uyu munsi saa 15h00′, APR FC irahura na Rayon Sports mu mukino w’Igikombe kiruta ibindi mu gihugu ‘Super Cup’.

    Inkuru nziza ku bakunzi na APR FC ni uko Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman na Mugisha Gilbert bari bafite imvune ubu bameze neza bari bugaragare kuri uyu mukino.

    Uyu mukino nk’uko amategeko abiteganya, buri kipe igomba gukinisha abanyamahanga 6 ni mu gihe APR FC ifite 7.

    Umutoza wa APR FC, Umufaransa Thierry Froger yahisemo ko umunyamahanga ari bukure muri 18 ari myugariro ukomoka muri Cameroun, Salomon Bindjeme Charles Banga utaramera neza nk’uko umutoza amwifuza.

    Undi mukinnyi bivugwa ko umutoza yakuye muri 18 ni umunyezamu wa kabiri, Ishimwe Pierre bivugwa ko hari ukuntu atumvikanyeho n’uyu mutoza, bivuze ko umunyezamu wahise uza muri 18 ari Mutabaruka Alexandre.

    Bindjeme Charles Salomon Banga yakuwe muri 18 bagomba gukina uyu mukino

    Ishimwe Pierre ntabwo ari 18 bari bukine uyu mukino

    Shaiboub yiteguye gukina uyu mukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bindjeme-salomon-banga-na-ishimwe-pierre-bakuwe-muri-18-bakina-na-rayon-sports

  • RIP Evariste : Muhanga umugabo yishwe n’ibuye – YEGOB #rwanda #RwOT

    RIP Evariste : Muhanga umugabo yishwe n'ibuye.

    Akimanizanye Evariste umugabo w'imyaka 37 yagwiriwe n'ibuye ritutse hejuru ye rituma ahasiga ubuzima.

    Akimanizanye yari atuye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Gasharu Umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga.

    Ubuyobozi bwasobanuye ko uyu mugabo yavuye mu rugo agiye kwahira icyarire cy' inka mu ishyamba ryari riri gusarurwa n'imwe muri kampanyi z'isarura amashyamba mu karere ka Muhanga.

    Abakozi b'iyi kampanyi batemye igiti gituma ibuye ririni ryari riri aho hafi ryibarangura, ni mu gihe ubwo Evariste yari ari munsi yabo batabizi, ibuye ryamukubise mu mugongo, akubita umutwe kurindi buye ryari riri munsi ye.

    Abaturage ndetse n'abakozi b'iyi campanyi baratabaje ndetse bagiye kumujyana kwa muganga atabarukira aho.

    Uyu mugabo yari afite abana n'umugore. Ndetse ubu iperereza riracyakorwa mu buryo bwimbitse.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/rip-evariste-muhanga-umugabo-yishwe-nibuye/

  • Dore impamvu 6 abasore batagira amafaranga bakundwa n’abakobwa cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dore impamvu 6 abasore batagira amafaranga bakundwa n'abakobwa cyane

    Ni kenshi cyane uzabona abasore badafite amafaranga bakundwa cyane n'abakobwa ndetse ugasanga abakobwa babakunda baba babarusha amafaranga cyangwa bakomoka mu miryango ikize. Rero hari impamvu zimwe zituma aba basore bakundwa cyane.

    1.Baba bicisha bugufi, akenshi abakobwa bakunda abasore bicisha bugufi bakabumva.

    2. Baba bazi gutereta no gutera imitoma, akenshi aba basore baba bazi gutereta cyane kuko nicyo kintu baba bitaho cyane kurenza ibindi kuko na business baba bafite zo kwita ho.

    3. Baba bazi kwinginga no gutanga care, akenshi abakobwa bakunda abantu babinginga kandi babaha care.

    4. Babonera umwanya uhagije abakobwa, kuko aba basore nta business baba bafite zibatwara umwanya bituma umwanya wabo wose bawuha abakobwa.

    5. Nanone abakobwa hari ubwo baba barazinutswe urukundo rw'abakire kubera kutabaha agaciro kabo.

    6. Aba basore bubaha abakunzi babo cyane.

     

     

    Source : https://yegob.rw/dore-impamvu-6-abasore-batagira-amafaranga-bakundwa-nabakobwa-cyane/

  • Yarababaye pee! Platini P byabaye ngombwa ko abanza kwitsa imitima maze avuga umuntu watumye ibye bijya hanze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nemeye Platini wamamaye nka Platini P cyangwa Baba yatanze gasopo ku bantu bakoresha amafoto y'umwana we ku mbuga nkoranyambaga, ngo bararye ari menjye kuko ingaruka zishobora kuzabageraho.

    Muri Mata uyu mwaka nibwo inkuru zashyushye mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ko uyu muhanzi yaba yaramaze gutandukana na Ingabire Olivia bari bamaze igihe kitari kinini bakoze ubukwe.

    Ngo intandaro ya byose ni umwana wabo w'Imfura, Iganze Nemeye Zolane wavutse muri Nyakanga 2021 aho byavugwaga ko Platini yaje gusanga atari uwe.

    Inkuru zavugaga ko uyu mugabo yageze aho gupimisha ikizamini cya ADN ngo basanga koko umwana atari uwe ari bwo yahitagamo gutandukana na Olivia.

    Platini mu minsi ishize yavuze kuri iki kibazo ariko adashaka kubivagaho cyane, no kuri iyi nshuro nabwo yirinze kubivugaho cyane kuko ibibazo by'umuryango bikemukira mu muryango.

    Ati 'Rero nta muntu naganirije, nta n'uwo nteganya kuganiriza kubera ko ibireba umuryango biguma mu muryango, ntabwo nzi aho amakuru muyavana sinzi uko byabagendekeye ariko ibireba umuryango biwugumamo, biragoye ko nakubaza ngo uvuge ku muryango wawe hano, uze imbere ya camera ubwira abantu njyewe byangendekeye gutya cyangwa nagowe muri ubu buryo, ngo uvuge ibibera mu gikari imbere mu rugo.'

    'Hari ababizi kundusha, hari abo nabonye bafite amakuru yanjye kurusha uko nyazi, bazagumya babibasobanurire, sinshaka kujyana nabo ariko ndagira ngo mbabwire ko nta kibazo na kimwe mbona mu byo bavuze nkwiye gusobanura hano.

    Yaburiye abantu bose bakoresheje amafoto y'umwana we ku mbuga nkoranyamba ko atari byo kandi ko n'inzego bireba zizabyinjiramo.

    Ati 'ubundi abana baba bakwiye kurindwa, mbwira n'abantu bafata amashusho y'umwana wanjye ko ibyo bintu atari byo ni uko nabahaye agahenge ngo bigire inama ngo barwane nabyo base n'ababikura mu nzira ariko inzego zibishinzwe zazabijyamo Ingaruka zizabageraho.'

    Yavuze ko ibintu by'umugore n'umugabo biba ari ibyabo biba bigomba gukemukira mu muryango ndetse n'inshuti ze zijya kumuvuga ziba atari inshuti ze.

    Ati 'Igihari rero ni iki ng'iki, nk'abantu babana, umugore n'umugabo ibintu byanyu biba ari byanyu kuko iyo mbajije umuntu nti ibintu wavuze wabikuye he, ngo ni inshuti zanjye za hafi, ubwo se inshuti yanjye ya hafi niba ari inshuti yanjye yamvuyemo, ubwo ntabwo ari inshuti.'

    Muri ibyo byose byabaye, yababajwe no kubona umuntu w'inshuti ye amuvuga kandi akamuvuga batanavuganye.

    Ati 'Nta kindi uretse kubona umuntu akuvuga ntacyo mwaganiriye cyangwa nko kubona umuntu w'umushuti yawe arimo kukuvuga mutavuganye, uratungurwa ariko njye nari nibereye mu kazi kanjye.'

    Source : https://yegob.rw/yarababaye-pee-platini-p-byabaye-ngombwa-ko-abanza-kwitsa-imitima-maze-avuga-umuntu-watumye-ibye-bijya-hanze/

  • Hazajya harya ufite inkwi zumye! Shampiyona y’u Rwanda iri mu marembo ayiganisha ku guhangana n’itangazamakuru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, rihaye uburenganzira amakipe yo gutegura shampiyona 'League', yamenyesheje itangazamakuru ko ubu noneho uretse amashusho no kogeza imipira hazajya hogeza uwabiguze.

    Bidasubirwaho uyu mwaka w'imikino wa 2023-24, amakipe agize shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda yakoze ikitwa 'League', batora abayobozi bayo bakaba bagiye kujya bitegurira shampiyona aho uyu mwaka izaba yitwa 'Rwanda Premier League' mu gihe itarabona umuterankunga.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye ku munsi w'ejo cyagarukaga ku myiteguro ya shampiyona, umuyobozi wa 'League', Mudaheranwa Hadji usanzwe ari perezida wa Gorilla FC, yavuze ko ibintu byose muri shampiyona bizaba bicuruzwa, uretse amashusho no gutambutsa umupira mu buryo bw'amajwi ( radio zogeza) ugomba kubanza kwishyura.

    Ati 'Kukijyanye no gushaka ubushobozi, mwabajije ese umupira bazawerekana, bazawucuruza, oya ntakizongera gucururizwa ubuntu, no kuwuvuga ubwa byo amajwi azagurwa. Icyo mukitegure niko kimeze.'

    Ni ibintu bitakiriwe neza mu itangazamakuru aho benshi bahuriza ku kuba iyi League mbere yo kubanza kwishyuza itangazamakuru yakabanje kureba mbere na mbere icyo itangazamakuru riyifashije cyangwa rizayifasha mu rugendo rwo kwiyubaka.

    Bisa n'aho bafatiye urugero kuri Tanzania aho yagurushije shampiyona ubu Radio y'igihugu ari yo yemerewe gutambutsa imikino mu buryo bw'amajwi, gusa birengagiza ko batanze iryo soko shampiyona imaze gukomera aho League yabo yari imaze imyaka 4 yigenga.

    Mu gihe iyi ngingo itakwiganwaho ubushishozi bishobora kuzazana igisa n'ihangana hagati ya 'League' n'Itangazamakuru.

    Source : https://yegob.rw/hazajya-harya-ufite-inkwi-zumye-shampiyona-yu-rwanda-iri-mu-marembo-ayiganisha-ku-guhangana-nitangazamakuru/