Blog

  • Baraza kwesurana ivumbi ritumuke! Dore 11 impande zombi zishobora kubanza mu kibuga hagati ya APR FC na Rayon Sport – YEGOB #rwanda #RwOT

    Harabura amasaha make rukambikana hagati ya APR FC na Rayon Sports mu mukino w'Igikombe kiruta ibindi mu gihugu 'Super Cup'.

    Ni umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kanama 2023 kuri Kigali Pelé Stadium saa 15h00'.

    Ni umukino amakipe yombi agiye gukina APR FC ifite abakinnyi babiri bashidikanywaho kubera imvune aho Umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman we ashobora kutawukina, ni mu gihe Mugisha Gilbert na we ashidikanywaho ariko byitezwe ko ari bukine.

    Ni umukino wa mbere w'irushanwa APR FC igiye gukina ifite abanyamahanga nyuma y'imyaka 11 itabakoresha, benshi biteze kureba uko iyi kipe iri bwitware.

    11 buri ruhande rushobora kubanzamo

    Rayon Sports: Hategekimana Bonheur, Serumogo Ali, Rwatubyaye Abdul, Mitima Isaac, Aruna Moussa Madjaliwa, Mvuyekure Emmanuel, Heritier Nzinga Luvumbu, Youssef Rharb, Joackiam Ojera na Charles Baale

    APR FC: Pavelh Ndzila, Omborenga Fitina, Ishimwe Christian, Buregeya Prince, Salomon Banga, Taddeo Lwanga, Nshimirimana Ismaïl Pitchou, Ruboneka Bosco, Asongue Apam, Mugisha Gilbert na Victor Mbaoma

    Source : https://yegob.rw/baraza-kwesurana-ivumbi-ritumuke-dore-11-impande-zimbo-zishobora-kubanza-mu-kibuga-hagati-ya-apr-fc-na-rayon-sport/

  • Uburyo wakoresha kugirango umukobwa ntakurambirwe igihe muri kuganira mukaba mwara n’amasaha 5 mukiganira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uburyo wakoresha kugirango umukobwa ntakurambirwe igihe muri kuganira mukaba mwara n'amasaha 5 mukiganira

    Akenshi hari ubwo usanga umusore agiye kuganiriza umukobwa ariko ntibamare n'iminota 5 byibuza bari kuganira. Gusa hari uburyo ushobora gukoresha mukagirana ikiganiro kirekire.

    1.Jya umubaza ibibazo, kubaza ibibazo bya hato na hato cyane ibyerekeye ubuzima cyangwa se urukundo, ni uburyo bwiza bwo gutuma ikiganiro cyanyu kiramba.

    2. Jya umubwira inkuru, abakobwa bari mu bantu bakunda kumva inkuru zabaye cyane, byaba byiza umubwiye inkuru z'ubuzima cyangwa z'urukundo.

    3. Jya umusetsa, abakobwa burya bakunda n'inkuru zisekeje.

    4. Jya umutega amatwi umwumve, kumva umuntu, ukamwereka ko umwitayeho ni uburyo bwiza butuma ikiganiro kiramba.

    5. Ba wowe ubwawe! Ntukigereranye n'umuntu utari we, jya wivuga uko uri utishyira ku rwego utariho.

    6. Ntukabe umuhakanyi ! Abakobwa burya banga abantu bahora bahakana.

     

    Source : https://yegob.rw/uburyo-wakoresha-kugirango-umukobwa-ntakurambirwe-igihe-muri-kuganira-mukaba-mwara-namasaha-5-mukiganira/

  • Muzamuryozwa! Platini P yatanze gasopo ku mwana we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muzamuryozwa! Platini P yatanze gasopo ku mwana we

    Nyuma y'amakuru yagiye acicikana hirya no hino ku mbuga nkoranya mbaga ko Platini n'umugore we baba baratundakanye, Platini yatanze gasopo ku mwana we.

    Benshi bakomeje kuvuga ko intandaro yo gutandukana kwabo yaba ari umwana wabo winfura, ndetse benshi bakomeje gukoresha amafoto y'umwana wabo muri ibi bibazo.

    Platini P yaburiye abantu bose bakomeje gukoresha aya mafoto y'umwana wabo, yabagiriye inama ababwira ko hari igihe byabagarukira kandi mu buryo butari bwiza.

    Yavuze ko ari uko yanze kugira icyo abivugaho naho ubundi iyo abajyana mu buyobozi biba byarabaye ibindi bindi. Ibi rero bigaragaza ko ari ukuburira buri umwe ukoresha amafoto y'umwana we.

    Ndetse mu kiganiro aheruka gukora yavuze ko kuba barakoresheje amafoto y'umwana we muri ibi bintu, aricyo kintu cyambere cyamubabaje.

    Source : https://yegob.rw/muzamuryozwa-platini-p-yatanze-gasopo-ku-mwana-we/

  • Nyuma yo kwishyura Mico The Best, Diamond ara… – #rwanda #RwOT

    Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, nibwo umuhanzi Diamond Platnumz abinyujije kuri Instagram Story ye yatangaje ko amaze kugera mu Rwanda kuri uyu mugoroba.

    Uyu muhanzi ageze mu Rwanda nyuma y’amasaha make umuhanzi Mico The Best atangaje ko ibibazo yari afitanye na Diamond Platnumz byamaze gukemuka kugeza magingo aya akaba ari nta cyasha Diamond afite mu maso y’abanyarwanda.

    Diamond Platnumz azataramira abanyarwanda kuri iki cyumweru tariki ya 13 Kanama 2023 aho azataramana n’umuhanzi Masamba Intore hamwe n’umubyinnyi Sherri Silver.

    Muri iri serukiramuco si Diamond Platnumz utegerejwe cyane gusa kuko mu gusozwa kwaryo hazatarama abahanzi bakomeye cyane mu gihugu cya Nigeria aribo Davido na Tiwa Savage icyo gihe bakazafatanya na Bruce Melodie.

    Diamond aje mu Rwanda nyuma yo gutenguha abafana be mu Rwanda ubugira kabiri dore ko umwaka ushize mu kuboza yategerejwe ku kibuga cy’indege ariko akabura hanyuma undi munsi akaba mu kwezi kwa mata aho byari biteganyijwe ko azaza mu Rwanda ariko bikarangira atahabonetse.

    Diamond Platnumz yaherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2017 aho yakoreye igitaramo cyanyuze benshi caybereye i Nyamata Hotel Golden Tulip.

    Diamond aje gutaramira mu Rwanda akubutse mu gihugu cya Canada aho yagiye avuye muri Uganda akaba anafite indirimbo irimo kubica bigacika yakoranye na Jux bita Enjoy.

    Diamond Platnumz araye i Kigali aho kuri iki cyumweru azataramira abanyaRwanda.


    Nta kurara imitima idahagaze ko ashobora kutaboneka kuko Diamond yamaze kugera mu Rwanda.



    Ubwo aheruka mu Rwanda, yavuze ko nta bahanzi bo mu Rwanda azi ariko kuri iyi nshuro agarutse yarakoranye indirimbo na the Ben bise “WHY” 

    “>

    Amafoto: Igihe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133066/nyuma-yo-kwishyura-mico-the-best-diamond-araye-i-kigali-133066.html

  • Hura na Muhinde, umunyarwenya ukiri muto waku… – #rwanda #RwOT

    Ishimwe Kenny Angelo wamenyekanye cyane nka Muhinde, umwe mu banyarwenya bari kubaka izina mu buryo bwihuse mu Rwanda, yavutse tariki 10 Mata 2003, avuka ari umwana wa kabiri mu muryango w'abana batatu b'abahungu.

    Aganira na InyaRwanda, umunyarwenya Muhinde, yavuze ko umuryango we wishimira ibyo akora cyane cyane ko basanzwe bakunda comedy. Yavuze ko kandi ibyo agezeho uyu munsi abikesha gukora cyane kandi yishimira aho ageze.

    Ati ‘'Ntabwo nari nzi ko nagera aho ngeze uyu munsi, sinarinzi ko byakunda mu gihe gito nk'iki. Nabonaga bizagorana ariko byari mu nzozi zanjye. Ntabwo natekerezaga ko bizakunda ariko narabyifuzaga, nkakora cyane ngo nzabigereho.''

    Mu Rwanda, mu banyarwenya bose Muhinde akunda urwenya rwa Rusine Patrick ndetse na Fally Merci.

    Ati: 'Ubusanzwe mu Rwanda nkunda urwenya rwa Merci na Rusine. Urwenya rwabo ndarwemera bya hatali.'


    Umunyarwenya Muhinde avuga ko nta munyarwenya utababazwa no kujya gusetsa abantu kuri stage ntiyishimirwe

    Muhinde yavuze ko nubwo byamubayeho inshuro imwe gusa, ariko ko nta kintu kibabaza nko kujya gutera urwenya kuri stage ntiwishimirwe.

    Ati'Njyewe ntibirambaho cyane kuba najya kuri stage nk'iyi ngiyi ngo abantu ntibaseke, kuko nko muri Gen-Z nta na rimwe ndajyaho ngo bange kunyakira neza. Ariko uko mbizi birababaza ariko ntibyatuma umuntu acika intege, ahubwo bituma ubutaha agaruka yiyemeje guhindura ibitaragenze neza. Ariko birababaza ku buryo nta kindi kintu kibabaza umunyarwenya nk'icyo ngicyo.'

    Yongeyeho ati: 'Byambayeho nanjye, kandi buriya uri n'umunyarwenya wasenga bikakubaho hakiri kare ukagira ubwo bunararibonye hakiri kare nibyo byiza. Ntabwo nabyibagirwa kuko iyo bikubayeho bikubikamo ikintu cyo guhora ukora neza kugira ngo bitazagaruka''

    Asobanura uko byamugendekeye yagize ati: 'Ntabwo ikibazo cyari njye kuko niyo stage ya mbere nari nkoze. Byongeyeho hari no mu banyeshuri, muri IPRC Musanze umwaka ushize.

    Narakoze ariko urabizi iyo abanyeshuri banyweye nta kintu baba bumva, ubaterera urwenya bakaguca amazi. Nuko byangendekeye ariko nubwo ikibazo kitari njye, ntabwo byamvamo.

     Ntabwo ahantu wahiye uri umunyarwenya wahibagirwa ntabwo bishoboka.'


    Muhinde avuga ko nawe atiyumvisha uburyo ageze aho ageze uyu munsi kuko abona byihuse

    Kuri ubu uyu munyarwenya ukuri muto uri kwigarurira imitima ya benshi, ari kwiga mu mwaka wa kabiri wa kaminuza, mu bijyanye n'ubucuruzi bukorerwa kuri murandasi (E-Commerce) muri IPRC ishami rya Musanze.  

    Mu muryango we, avuga ko ariwe munyempamo urimo gusa. Afite inzozi zo gutungwa n'urwenya gusa kandi yizeye ko hamwe no gukora cyane no kudacika intege azabigeraho.

    Muhinde, ni umwe mu bagize ikirango gishya mu ruganda rwo gusetsa, babyawe n'umunyarwenya Fally Merci washinze sosiyete yise 'Generation-Z' imaze kubaka izina mu Rwanda binyuze gukora ibitaramo bihuza abanyarwenya bashya kandi bakiri bato.

    Si Muhinde gusa, ahubwo muri Gen-Z habarizwamo abandi banyarwenya bato barimo Kadudu, Cardinal, Mavide & Pazzo, Admin, Fred Rufendeke, Dr Nsabii n'abandi.

       

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133063/hura-na-muhinde-umunyarwenya-ukiri-muto-wakuze-yitinya-133063.html

  • Kuki abaraperi bi Kigali badakunze kugira ab… – #rwanda #RwOT

    Rimwe cyangwa se kabiri ni bwo humvikanye inkuru z'abaraperi bashyize umukono ku masezerano barimo Fireman [Godson] wigeze gusinya amasezerano muri Label y'ahahise Super Level ya Richard na nyakwigendera Jay Polly wigeze gusinya muri Touch Record ya Mutesa.

    Jay Polly yigeze no kuba muri Label ya The Mane atamazemo igihe kinini atangira urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga.

    Hari umwe mu baraperi bigeze gufashwa n'umuvandimwe we amukorera zimwe mu ndirimbo zamenyekanye, ariko atangiye kubona umuziki ubyara amafaranga baratandukanye umwe aca inzira ze.

    Uburyo bamwe bagiye batabwa muri yombi mu bihe bitandukanye, biri mu bituma benshi mu baraperi badakunze kugira abajyanama mu muziki.

    Hari n'abavuga ko injyana bakora atari buri wese wabasha kwisanisha nayo ngo acunge neza umutungo cyangwa se ngo akurikirane ibikorwa by'umuziki we.

    Rimwe na rimwe abasore bo muri Tuff Gangs bageragezaga no kwisanisha n'ibyo baririmba batangira kuvugwaho imyitwarire itari myiza irimo ubusinzi, kurwana no gukoresha ibiyobyabwenge n'ibindi.

    Mu 2012 bananiranywe na Hakizimana Murerwa Amani wiyise P FLA bamushinja kwitwara nabi, havuka inzigo ikomeye batangira no gutukana byeruye ibitutsi bya mpangara nguhare mu ndirimbo.

    Ubwo Tom Close yegukanaga Primus Guma Guma Super Star ya mbere mu 2011, abakunzi ba Jay Polly batishimiye ibyavuye mu irushanwa, bateye amabuye ku rubyiniro byitirirwa Tuff Gang yose bamwe bati 'niko babaye'.

    N'ubwo byavugwaga ko abagize Tough Gangs bafite imyitwarire idakwiye umuhanzi, ntabwo byababujije gukomeza gukundwa dore ko mu 2014 Jay Polly yegukanye PGGSS IV, Bull Dogg yitabiriye iri rushanwa kenshi ndetse na Fireman yarigiyemo inshuro imwe.

    Mu baraperi batanu babaye muri Tough Gang, Ndayishimiye Bertrand uzwi nka Bull Dogg ni we wenyine wahonotse ipingu na gereza.

    Yabanye igihe kinini na bagenzi be n'ubwo bacishagamo bakamara igihe ntawe uvugana n'undi.

    Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi batandukanye ntiyigeze na rimwe akorana n’umuraperi runaka waba uzwi, cyangwa se ngo nawe yumvikane mu itangazamakuru avuga ko hari uwo yafashije.

    Uyu mugabo yemera ko abaraperi ari bo ba mbere bafite abafana benshi ‘hano muri iki gihugu’.

    Atanga urugero rw’ukuntu Jay Polly yigeze gushimuta igitaramo Davido yakoreye i Kigali mu 2018, bikagera aho uyu muhanzi amwiyambaza akamusanga ku rubyiniro mu rwego rwo kugaragaza ko hari ubumwe.

    Avuga ko igikundiro cy’abaraperi kinabonekera ku bahanzi barimo Riderman, Ama G The Black n’abandi.

    Muyoboke yavuze ko hari igihe kimwe yabonye ikiraka agikorana na Jay Polly, ariko ko bitewe n’ukuntu yari yambaye nk’abaraperi ababahaye akazi bagizemo gushidikanya.

    Yavuze ko Jay Polly yakoze igitaramo gikomeye, uwari wabatumiye aratungurwa cyane’ yibaza niba ariwe yashidikanyagaho ubushobozi bwe. Muyoboke yemera ko abaraperi bagira abafana benshi, ariko ‘ntibagira Management’.

    Uyu mugabo avuga ko mu bahanzi bagiye bakorana yagiye ashingira ‘ku mpano ndetse n’ikinyabupfura’ ariko ibi benshi mu baraperi ntibabyujuje.

    Ati “Niba udafite ikinyabupfura, udafite n’impano ntago byakunda. Rero muri ibyo ng’ibyo habura iki mu baraperi bacu?

    Avuga ko nta muraperi wakabaye yisanisha n’abanyamerika, ahubwo akwiye gukora umuziki atekereza cyane cyane ku kuba ari umunyarwanda.

    Yavuze ko iterambere yose rishoboka, igihe umuhanzi yakunze ibyo akora kandi akagira ikinyabupfura.

       

    Muyoboke Alex avuga ko abaraperi mu Rwanda batakunze kugira abajyanama mu muziki kubera imyitwarire yabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133064/kuki-abaraperi-bi-kigali-badakunze-kugira-abajyanama-mu-muziki-133064.html

  • Ntago yari gutuza atayeretse Abanyarwanda! Uwicyeza Pamela yifashe amafoto yambaye umwenda ugaragaza imiterere ye kubera ko yarimufashe cyane arangije arenzaho ijambo rikora ku mutima -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwicyeza Pamela akaba umukunzi w'umuhanzi ukomeye cyane mu Rwanda ndetse no hanze yarwo yatangiye weekend yiyerekana.

    Abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram ahashirwa ubutumwa bumara amasaha 24 yashyizeho agera kuri ane yakubiye mu ifoto imwe yambaye ipanaro imufashe cyane arenzaho ijambo yifuriza abamukurikirana weekend nziza.

    Source : https://yegob.rw/ntago-yari-gutuza-atayeretse-abanyarwanda-uwicyeza-pamela-yifashe-amafoto-yambaye-umwenda-ugaragaza-imiterere-ye-kubera-ukuntu-umufashe-cyane-arangije-arenzaho-ijambo-rikora-ku-mutima-amafoto/

  • Bose bemereye icya rimwe: Miss Muheto Divine yongeye gukoza agati mu ntozi maze yerekana ubwiza budashidikanywaho atuma abantu bakora ibintu bidasanzwe kubera ibyo yaramaze kubereka -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bose bemereye icya rimwe: Miss Muheto Divine yongeye gukoza agati mu ntozi maze yerekana ubwiza budashidikanywaho atuma abantu bakora ibintu bidasanzwe kubera ibyo yaramaze kubereka.

    Miss Muheto Divine wegukanye ikamba rya Nyampiga w'u Rwanda wa 2022 yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasangije abakunzi be amafoto meza cyane agaragaza ubwiza bwe budashidikanywaho maze bamwe mu bakunzi be batangira ku mwereka urukundo bamukunda.

    Amafoto:

    Bimwe mu byo abakunzi be bagiye bamugaragariza nyuma yo kubona aya mafoto ya Miss Muheto Divine:

     

     

    Source : https://yegob.rw/bose-bemereye-icya-rimwe-miss-muheto-divine-yongeye-gukoza-agati-mu-ntozi-maze-yerekana-ubwiza-budashidikanywaho-atuma-abantu-bakora-ibintu-bidasanzwe-kubera-ibyo-yaramaze-kubereka-amafoto/

  • Ese ninde uzamuhagarika? Lionel Messi yakoze ibisa nk’ibitangaza yongera gushimangira ko ari we nimero ya mbere ku Isi -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ese ninde uzamuhagarika? Lionel Messi yakoze ibisa nk'ibitangaza yongera gushimangira ko ari we nimero ya mbere ku Isi

    Rutahizamu w'umunya Argentina Lionel Messi ukinira ikipe ya Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yatsinze igitego 1 mu mukino ikipe ye yatsindagamo ikipe ya Charlotte FC ibitego 4-0 byatumye ibona itike yo gukina imikino ya 1/2.

    Uyu mukino watumye Lionel Messi usanzwe ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi muri ruhago yuzuza ibitego 8 n'umupira umwe wavuyemo igitego mu mikino itanu gusa amaze gukinira ikipe ya Inter Miami.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/lionel-messi-yongeye-gushimangira-ko-ari-we-nimero-ya-mbere-ku-isi-maze-afasha-ikipe-ye-gutanga-isomo-rya-ruhago-amafoto/