Blog

  • Murera noneho nta rundi rwitwazo! Nyuma yo gukora imyitozo muri Rayon Sports batangaje amukuru aryoheye amatwi y’abakunzi bayo (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma yitegura guhangana na APR Fc mu guhatanira SuperCup 2023, iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2023 kuri Kigali Pele Stadium.

    Nyuma yo gukora iyi myitozo, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga z'ikipe, batangaje ko abakinnyi bose bameze neza nta mukinnyi ufite ikibazo. Ati 'Nta mvune, nta burwayi abakinnyi bose bariteguye.'

    Source : https://yegob.rw/murera-noneho-nta-rundi-rwitwazo-nyuma-yo-gukora-imyitozo-muri-rayon-sports-batangaje-amukuru-aryoheye-amatwi-yabakunzi-bayo-amafoto/

  • RIP: Muhanga ikirombe cyagwiriye umusore wo mu itsinda ry’abahebyi ahita yitaba Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    RIP: Muhanga ikirombe cyagwiriye umusore wo mu itsinda ry'abahebyi ahita yitaba Imana

    Muhanga, i Nyarusange haturutseyo inkuru mbi ivuga ko umusore wari uri gucukura amabuye y'agaciro yagwiriwe n'ikirombe agahita yitaba Imana.

    Uyu musore w'imyaka 22 yagwiriwe n'ikirombe cy'amabuye y'agaciro giherereye mu kagari ka Gasovu.

    Biravugwa ko uyu musore ubarizwa mu itsinda ryiyise abahebyi yari ari gucukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe.

     

     

    Source : https://yegob.rw/rip-muhanga-ikirombe-cyagwiriye-umusore-wo-mu-itsinda-ryabahebyi-ahita-yitaba-imana/

  • Ntakurya indimi! Platin P asobanuye ibyamuvuzweho byose ku mbuga nkoranyambaga ko yaba yarasanze umwana yabyaranye n’umugore we atari uwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntakurya indimi! Platin P asobanuye ibyamuvuzweho byose ku mbuga nkoranyambaga ko yaba yarasanze umwana yabyaranye n'umugore we atari uwe.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV ku muyoboro wa YouTube, Platin P yagize icyo avuga ku byamuvuzweho we n'umugore we.

    Sabin yamusabye kugira ikintu yavuga ku byamuvuzweho ni uko maze mu magambo make, yagize icyo avuga.

    Yagize ati: 'Ibibazo by'umuryango biganirirwa mu muryango.'

    Asabwe gusobanura icyabaye na none yongeye gushimangira ko ibibazo by'umuryango biganirirwa mu muryango.

    Source : https://yegob.rw/ntakurya-indimi-platin-p-asobanuye-ibyamuvuzweho-byose-ku-mbuga-nkoranyambaga-ko-yaba-yarasanze-umwana-yabyaranye-numugore-we-atari-uwe/

  • Zimwe mu ndirimbo nyarwanda zamamaye cyane ku… – #rwanda #RwOT

    Uzumva kenshi kuri radiyo umuntu ahamagaye agasaba indirimbo runaka akaba azi neza izina ryayo gusa akayoberwa uwayiririmbye. Cyangwa se ukumva mugenzi wawe akubajije umuhanzi waririmbye indirimbo runaka kuko we aba ayizi ariko atazi umuhanzi wayiririmbye.

    Mu muziki nyarwanda hari indirimbo nyinshi zagiye zamamara kurusha ba nyirazo cyane cyane ziganjemo indirimbo zo hambere, izi abenshi bita ‘Karahanyuze’. Gusa ariko harimo na nke zavuba aha. 

    Izi ni zimwe muri izo ndirimbo zamamaye cyane kurusha abahanzi baziririmbye:

    1. Freedom

    Iyi ni indirimbo yamenyekanye mu Rwanda ndetse no hanze yarwo mu myaka ya za 1998 ikaba yarakozwe na Ben Kayiranga.

    2. Umulisa

    Iyi ni indirimbo yakunzwe cyane n'abantu benshi, ku buryo hari n'abandi bahanzi bagiye bayisubiramo. Iyi ndirimbo imenyekana bwa mbere yaririmbwe mu mwaka 1985 na Heri Mukasa.

    3. Igikobwa

    Iyi ndirimbo Igikobwa yamenyekanye mu mwaka w'1988, iramenyekana cyane ariko bacye nibo bazi ko ari iya Sam Gody.

    4. Sekera mu gicumbi

    Naho Sekera mu gicumbi ni iyo mu mwaka w'1988 nayo ikaba yarakozwe n'umunyamakuru akaba n'umuhanzi Sam Gody Nshimiyimana.

    5. Delira

    Iyi ndirimbo yamenyekanye mu Rwanda ndetse inakundwa n'abandi bahanzi benshi kuburyo bakunze kuyisuburamo mu bitaramo baba bakoze. Iyi ndirimbo yahimbwe inaririmbwa na Shyaka Gerard.

    6. Ndayoboza

    Ni indirimbo yakunzwe mu myaka y'1989, ikaba arimwe mu indirimbo zakozwe n'umunyamakuru ndetse umukinnyi wa za publicite Mugabo Justin.

    7. Inyanja

    Ni indirimbo yamenyekanye mu mwaka w'1990 mu Rwanda ndetse no mu mahanga, bitewe n'ubutumwa bwakoraga ku mitima ya benshi. Yatumaga bamwe mu bari barahunze bibaza igihe ibintu bizagira mu buryo bakagaruka mu gihugu cyabo, abandi bagakumbura imiryango yabo yari yarahejejwe ishyanga n'ubutegetsi bubi bw'icyo gihe. Iyi mdirimbo inyanja yaririmbwe na Ntawuhanundi John.

    8. Hotel Kiyovu

    Ni indirimbo yakunzwe cyane bikagaragazwa n'uburyo yasubiwe mo n'abantu benshi. Benshi mu bayikunda ntibaziko yaririmbwe na Nyirinkwaya Alex mu mwaka w'1984.

    9. Urwo ngukunda

    Ni indirimbo yamenyekanye, ikajya ica kuri radio inshuro nk'eshanu k'umunsi mu mwaka wa 2005, ikaba itanga ubutumwa bw'urukundo. Ni indirimbo ya Victoire ubu ubarizwa muri Canada.

    10. Sindagira

    Iyi ndirimbo yumvikanye bwa mbere mu mwaka 1989, aho kugeza na nubu abantu batari bakeye bakunda kuyumva. Ni indirimbo yakunze kuririmbwa n'umuhanzi Teta Diane, bigashimisha benshi mu bayumva. Hari abatazi ko ari iya Ntibahanana Theophlie.

    11. Umurunga

    Iyi ndirimbo yaramenyekanye cyane yahimbwe inacurangwa n'umuhanzi Kagame Alexis, uyu akaba yari impanga ya Kagambanye Alexandre.

    12. Umva

    Iyi ni  indirimbo ihimbaza Imana yakunzwe n'abakunda gusenga ndetse n'abandi. Hari umubare munini w'abayikunze n'ubu bayikunda ariko batazi ko yaririmbwe na Group Sowers.

    13. Umwari wanze umwarimu

    Iyi ni indirimbo ya nyakwigendera Mwitenawe Augustin. Gusa yamenyekanye iririmbwa n'umugore ku buryo abazi ko ari iya Mwitenawe ari mbarwa.

    14. Mama

    Iyi ni indirimbo yaririmbwe na Mihigo Francois, wamenyekanya nka Mihigo Francois Chouchou. Ni indirimbo yakunzwe kubera amagambo arimo avuga ubuzima bw'umwana wakuze arerwa na se, nyina yarabataye kubera ubukene.

    15. Dore ishyano re

    Iyi ni indirimbo yamenyekanye cyane ikanaririmbwa kenshi ariko si buri wese uyizi usi ko ari iya Orchestre Abamararungu.

    Bamwe mu bakurikirana umuziki nyarwanda bemezako kuba aba bahanzi bataramenyekanye ari  uko  wenda  bagiye bakora indirimbo imwe cyangwa ebyiri bakarekeraho.

    Aba bahanzi ba kera, urebye mu gihe cyabo ntabwo bigeze bafata umwanya wo kumenyekanisha ibihangano byabo, barekaga indirimbo ikizamura, abantu ntibari kumenya ngo ni iyande bitandukanye n'ubu. Abo bahanzi bakoraga umuziki bawukunze, bitandukanye  n'ubu aho abahanzi bakora umuziki nk'akazi kabatunze.

    Ikindi cyatumye aba bahanzi batamenyekana nk'indirimbo zabo ni uko ahanini batigeze bakora ibitaramo ngo abantu bababone amaso ku maso baririmba izo ndirimbo, kandi nta bundi buryo bwinshi bwari buhari bwo kumenyekanisha ibihangano byabo.

    Indirimbo zamamaye kurusha abaziririmbye ni nyinshi mu muziki nyarwanda ariyo mpamvu INYARWANDA ibagejejeho zimwe mu ndirimbo zimaze igihe zaciye ibintu kurusha banyirazo mu gice cya mbere.

    Igice cya kabiri tuzagaruka ku ndirimbo zo muri iki kiragano (zavuba aha) nazo zabaye nk’izabakuru babo aho zamamaye cyane kurusha banyirazo. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133052/zimwe-mu-ndirimbo-nyarwanda-zamamaye-cyane-kurusha-abaziririmbye-igice-cya-mbere-133052.html

  • Rubavu: Amakorali 4 akomeye muri ADEPR yishyi… – #rwanda #RwOT

    Aya makorali yari yiyemeje gukorera hamwe  mu rwego rwo kuzamura umurimo w'Imana, mu giterane bari bateguye bakagiha intego igira iti: Nkwiriye gukora umurimo w'uwantumye hakiri ku manywa kuko bugiye kwira ni igihe umuntu atakibasha gukora(Yohana 9:4). 

    Kugeza ubu buri Korali muri izi irakataje mu myiteguro y'iki giterane ngarukamwaka aho muri uyu mwaka wa 2023 kizaba kuva kuwa 26-27 Kanama kikazabera kuri ADEPR Rubona mu karere ka Rubavu.


    Igishushanyo mbonera cy’inyubako y’urusengero rwa ADEPR Rubona ruzatagwaho umusanzu muri iki giterane 

    Bwana Habimana Jean Marie Vianey umuhuzabikorwa w'iki giterane yavuzeko izi korali zafashe umugambi wo kwihuriza hamwe bakora icyo bise 'Jumelage' mu ntego yo kwagura ubwami bw'Imana binyuze mu ivugabutumwa ritandukanye ndetse no kunganirana mu iterambere rya buri korali no gufasha amaparuwasi n'imidugudu buri korali ibarizwamo n'itorero rya ADEPR muri rusange n'ahandi hose nk'uko ijambo ry'Imana ribivuga ngo mugende mu mahanga yose mubwirize ubutumwa bwiza.

    Aha yagize ati: ''No muri uyu mwaka wa 2023, iki giterane tugiye gukora kuri ADEPR Rubona dufite intego yo gutangiza umushinga wo kubaka urusengero rugezweho rwa ADEPR Rubona kandi n'undi muntu wese wakenera kudufasha mu gutangiza uwo mushinga, ntabwo ahejwe yanyura kuri nimero ya Momo Pay ariyo *182*8*1*911274#(ADEPR Rubona) cyangwa kuri Bank account iri muri BK:100127859048.''


    Amakorali 4 yo muri ADEPR yishyize hamwe ategura igiterane mu rwego rwo kwagurira hamwe ubwami bw’Imana

    Uyu muyobozi yakomeje avugako iri huriro ryatangiye mu mwaka wa 2015, aho yagize ati ''Twabitekereje bivuye ku gikorwa cy'urukundo korali Rubonobono twakoreye hamwe na korali Urukundo y'i Gihogwe. Icyo gihe twabatije ibyuma  bya muzika mu giterane bari bafite maze bibakora ku mutima badusaba ko twagirana ubumwe mu murimo w'Imana nuko igitekerezo kiza gutyo kiremerwa, n'aya makorali abiri y' i Rubavu aza kuzamo dukora Jumelage y'amakorali 4, maze muri 2017 dutegura igiterane cya mbere dukomeza gutyo kugeza magingo aya.''

    Yakomeje avuga ko aho bagenda bakorera ibi biterane ibyo bakora atari ukuvuga ubutumwa mu ndirimbo n'ijambo ry'Imana gusa ahubwo banahakorera n'ibindi bikorwa bizamura umurimo w'Imana nko gutanga ubufasha bwo kubaka insengero, gufasha abatishoboye n'ibindi bitandukanye.


    Umwe mu bavugabutumwa bazabwiriza mu giterane, Pastor Uwambaje Emmanuel ,umushumba wa ADEPR mu rurembo rwa Rubavu

    Muri iki giterane cy'ivugabutumwa cyateguwe n'aya makorali 4 yibumbiye muri Jumelage bise ARUA(Ahadi-Rubonobono-Urukudo-Abatwaramucyo) bazaba bari kumwe n'abakozi b'Imana batandukanye barimo Rev.Pastor Uwambaje Emmanuel, umushumba wa ADEPR ururembo rwa Rubavu,Pastor Jeremiah Binyonyo, Pastor Munezero Jean Damascene na Ev.Barakagira Pascal.


    Ibisobanuro birambuye ku giterane cyateguwe n’amakorali 4 yishyize hamwe 

    Muri iki giterane kandi aya makorali 4 azafatanya n'izindi Korali zirimo Hermoni ya ADEPR Rubona, Korali Umucyo hamwe na Korali Abagenzi kikaba kizajya kibera ku ishuri ribanza rya Rubona.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133054/rubavu-amakorali-4-akomeye-muri-adepr-yishyize-hamwe-ategura-igiterane-kizitabirwa-nabavug-133054.html

  • Ibyo wamenya kuri Loyiso Gola, umunyarwenya w… – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya kabiri, uyu mugabo agiye gutaramira i Kigali. Ni nyuma y'uko ku wa 4 Ukuboza 2022, atanze ibyishimo mu gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Center. 

    Icyo gihe Loyiso usanzwe ufite ubwenegihugu bwa Afurika y'Epfo, yahuriye ku rubyiniro Patrick Salvador wo muri Uganda, Celeste Ntuli n'abandi. 

    Loyiso Gola aherutse kubona ubwenegihugu bw'u Bwongereza, anakora ibiganiro bya Televiziyo Enca na e.tv kuva mu 2010. 

    Yavutse ku wa 16 Gicurasi 1983, yujuje imyaka 40. Yavukiye mu gace ka Guguletu mu Mujyi wa Cape Town muri Afurika y'Epfo.

    Gola avuga ko ari umuntu wifataga cyane kandi wari ufite ubwoba muri we mbere y'uko atangira urugendo rwo gutera urwenya.

     Asobanura ko ubwo yari afite imyaka 17 y'amavuko ari bwo yiyumvisemo iyi mpamo nyuma y'uko umwarimu we amujyanye mu ishuri rya Cape Comedy Collective.

    Yaje kubona akazi muri kiriya gihugu atangira no gutoza abanyeshuri 'Comedy' aboneraho n'umwanya wo kujya yigaragaza cyane mu bitaramo. 

    Mu 2002, nibwo avuga ko yatangiye gukora urwenya, kandi muri uriya mwaka yegukanye ibihembo byatanzwe nyuma yo gutaramira ahantu hanyuranye byiswe Sprite Soul Comedy.’ 

    Muri uriya mwaka kandi yagaragaye mu biganiro bya Televiziyo birimo nka 'Phat Joe Live Talk Show' yatambukaga kuri SABC. Yanakoranye n'abanyarwenya barimo David Kau ndetse na Kagiso Lediga kuva mu mwaka wa 2003.  

    Mu 2007 yabaye umwe mu bakoraga ikiganiro 'SABC 2' cya Pieter-Dirk. Naho mu 2010 yabaye umwe mu bayoboraga ikiganiro 'Late Nite News' cy'umunyarwenya Kasigo Lediga cyatambukaga kuri e.tv ndetse na Enca.

    Kuva mu 2006, Gola yagaragaye mu bitaramo byinshi by'urwenya byabereye muri Afurika y'Epfo. Ndetse no mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. Mu 2022 yagaragaye mu kiganiro cya BBC cyitwa 'Would I Lie To You' kuri episode ya 3.

    Mu 2007, uyu mugabo yegukanye igikombe cy'umunyarwenya wigaragaraje cyane muri Afurika y'Epfo.

    Mu 2006 yakoze igitaramo 'I'm Frank', mu 2007 akora icyo yise 'Loyiso Gola', mu 2010 yakoze 'Coming Home', 'mu 2011 akora icyo yise 'Life&Times', mu 2012 yakoze icyo yise Professiobal Black, mu 2013 akora 'Loyiso Gola Live' naho mu 2014 yakoze icyo yise 'State of the Nation Address'.

    Uretse kuba ari umunyarwenya, uyu mugabo yanakinnye muri filime zinyuranye zirimo nka Bunny Chow Know Thyself (2006), Outrageous (2010), Copposites (2012) ndetse na Catching Feelings (2017).

    Ubwo yari i Kigali mu 2022, uyu mugabo yateye urwenya ku ngingo nyinshi ariko agaruka cyane ku buryo abantu bifotoza mu buryo butandukanye, abajya mu Mijyi ihenze nka Dubai bagahita bazamura ibiciro ntibongere kwikoza abantu, imivugire itandukanye y'indimi n'ibindi.

    Loyiso yanagarutse ku kuntu abantu bose bari biringiye ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibatabara igihe Covid-19 yari yakajije umurego, bakabona ahubwo Perezida Biden arakangurira abantu kwikingiza uko bashoboye. Yanavuze kuri gahunda ya Visit Rwanda.

    Umunyarwenya Loyiso yatumiwe i Kigali ku nshuro ye ya kabiri

    Uyu mugabo aherutse kubona ubwenegihugu bw’u Bwongereza

    Mu 2022, Loyiso yatanze ibyishimo mu gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Center

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133061/ibyo-wamenya-kuri-loyiso-gola-umunyarwenya-wongeye-gutumirwa-i-kigali-133061.html

  • Muyoboke Alex yagaragaje ibintu 5 byakorwa um… – #rwanda #RwOT

    Muyoboke Alex, umujyanama w'abahanzi nyarwanda batandukanye, niwe watangije Dicent Entertainment Ltd ndetse n'ibitaramo bya 'Silent Disco,'aho abanyakirori bagura ecouteur, bakazambara bakumva umuziki bashaka bitewe n'uri kuvanga uwo bifuza. Afatwa nk’umubyeyi w’abahanzi batandukanye.

    Uyu mugabo hamwe n'abavanga umuziki bakomeye mu Rwanda barangajwe imbere na Dj Phil Peter bakubutse i Burayi aho bakoze ibitaramo bitandukanye mu bihugu byaho bituwe n'abanyafurika ndetse n'abanyarwanda benshi.

    Muyoboke Alex yakomoje ku bintu bitanu abona bikenewe ngo umuziki nyarwanda ugere kure :

    1.     Hakenewe ahantu hihariye hagenewe umuziki gusa

    Alex Muyoboke yavuze ko nta hantu hihariye hagenewe umuziki hahari, atanga urugero kuri nzu y'imyidagaduro ya Auditorium iherereye muri Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Huye.

    Yagize ati: ''Aha bavuga ngo hagewe umuziki harimo Canal Olympia, BK Arena n'ahandi si ahacu kuko batubwira ko dusakuriza abaturanyi. Urugero ni urwa Auditorium ya Kaminuza yubatswe mu 1963, iriya yahariwe umuziki. Kuko hariya bakubita umuziki ntawe basakuriza. Dukeneye abashoramari badufasha bakatwubakira inyubako nini yajyamo abantu ibihumbi nka makumyabiri (20,000) yahariwe umuziki gusa nk'uko i Burayi n'ahandi ku Isi bimeze.''

    2.     Hakenewe ko abo bireba muri Guverinoma bahagarara ku muziki nyarwanda bakawukorera ubuvugizi

    Muyoboke yagiz ati: ''Dukeneye ubuvugizi. Dukeneye ko abo bireba muri guverinoma bahaguruka bagahagarara ku muziki. Dukoze amanama menshi ahagije, ariko imyanzuro ikaba amasigarakicaro. Ariko buriya tugiye dukorerwa ubuvugizi, umuziki nyarwanda wakomera.''

    3. Ni ngombwa ko abahanzi n'abajyanama babo bamenya gukora ibihangano byiza ndese bakamenya no kwagura amasoko

    Alex yagize ati''Umuhanzi na management ye bakwiye kwicara bakarebera hamwe icyo bakora mu guhangana ku isoko ry'umurimo. Bagatera abandi bahanzi bakabasanga iwabo bagakorana nabo collabo nyinshi, ku buryo no muri ibyo bihugu basigara bakina indirimbo bakoranye nabo. Ibyo kandi bikagendana no kugira ibihangano byiza.''

    4.     Abafana biyumvemo ko umuziki abahanzi nyarwanda bakora ari uwabo

    Muyoboke yagize ati: ''Hari ibintu njya mbona bikambabaza. Ugasanga mu bukwe ba bakobwa basohokana n'umugeni baryohewe no kubyina umuziki w'ahandi. Aho kwishimira kubyina iby'ahandi, wabyinye indirimbo z'abana b'abanyarwanda ko zihari nziza kandi ziruta n'izabo, unaririmba ubyumva. Buriya njya nicara nkareba ukuntu bari kubyina indirimbo zo hanze mu mikenyero, nkumva birambabaje. Dukeneye gukunda ibyacu, nitumara kubikunda tuzabigeza kure.''

    5. Hakenewe  ko umunsi umwe Perezida w'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame agatumira abahanzi bakicara bakaganira


    Alex Muyoboke avuga ko igihe kigeze ngo ababishinzwe bose bahaguruke kugira ngo umuziki nyarwanda ugere kure

    Ageze ku kintu cya gatanu cyahindura umuziki nyarwanda, Alex yagize ati: ''Uwampa umunsi umwe umukuru w'igihugu agatumira abahanzi bose ku meza barangiza bakamuririmbira, bizahindura ibintu byinshi. Mfite icyizere ko umunsi umwe bizashoboka. Ibyo byose ni ibitera imbaraga abahanzi.''

    Muyoboke, kuri bu wabaye ahagaritse ibyo gufasha abahanzi muri Dicent Entertainment Ltd kugira ngo agire ibyo abanza kongeramo imbaraga, yavuze ko abifitiye ubushobozi yakora ubuvugizi bugera kure, kuko abona aribwo bukenewe cyane ngo umuziki nyarwanda ugere ku rwego rukomeye.

    Yavuze ko kandi nubwo i Burayi ibitaramo bya Silent Disco byari bishya, byarangiye bikunzwe cyane ndetse bibaharurira amayira kuko hari ibitaramo bifuza gukorerayo umwaka utaha. Avuga ko yishimiye cyane guhurirayo n'abahanzi n'abavanga imiziki (DJs) bakomeye b'abanyarwanda. 

    “>Reba hano ikiganiro kirambuye Inyarwanda yagiranye na Manager Muyoboke Alex

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133051/muyoboke-alex-yagaragaje-ibintu-5-byakorwa-umuziki-nyarwanda-ukaba-ubukombe-video-133051.html

  • Gakenke: Abangirijwe n'umuhanda Giti cy'inyoni-Nzove-Ruli- Gakenke bamaze imyaka 8 bategereje ingurane #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Muhondo, bavuga ko mu mwaka wa 2016, ubutaka bwabo bwubatswemo umuhanda Giti cy'inyoni-Nzove-Ruli- Gakenke, bategereje ingurane y'imitungo yabo baraheba.

    Ni abaturage mu murenge wa Muhondo, akagali ka Bwenda, umudugudu wa Gahama, bavuga ko hashize imyaka irindwi basiragira ku ngurane y'ubutaka bwabo bwubatswemo umuhanda Giti cy'inyoni-Nzove —Ruli-Gakenke.

    Aba bavuga ko inzego zose zirebwa n'iki kibazo baziyambaje ariko ntibagira icyo babafasha, kuko bakomeje kubizeza ko bazishyurwa ariko amaso yaheze mu kirere

    Ati 'Ikibazo nyir'izina ni ikorwa ry'umuhanda Giti cy'inyoni-Nzove-Ruli-Gakenke. Umuhanda warakozwe baratubarira turategereza ngo tuzayabona turaheba, twavugishije Meya na Guverineri bakatwizeza ko tuzayabona none kugeza magingo aya ntacyo turabona.'

    Undi nawe ati 'Ikibazo dufite ni akarengane twakorewe kuva mu mwaka wa 2016, nibwo abahinde baje bafata ubutaka bwacu barabutwarabubakamo umuhanda, badusabye ibyangombwa byose twarabitanze, byaratubabaje rwose twagiye mu madeni kwishyurira abana amashuri biratugora, mbese batubarishije imibare mibi, none ubu rero nibatubwire niba batazayaduha bigire inzira.'

    Mugenzi we ati 'Ikibazo dufite,abahinde baraje batubarira ubuso turategereza turaheba, kugeza magingo aya ntacyo baratubwira kandi abayobozi bose barabizi.'

    Aba baturage barasaba kurenganurwa bakishyurwa ingurane y'imitungo yabo, kuko ubutaka bwabo ari bwo bari batezeho amakiriro.

    Ati 'Rwose turasaba ko batwishyura amafaranga yacu, kuko ni ayacu twarayasinyiye tukayakorera n'imishinga. Kuki batayaduha?'

    Undi nawe ati 'Ese ubwo ntabwo mwaturenganura? Ayo mafaranga twarayategereje twarahebye mbese twabuze uburyo bwayo.'

    Bwana NIYONSENGA Aimé François, Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Gakenke, avuga aba baturage bazishyurwa mu ngengo y'imari y'uyu mwaka, ndetse akaba asaba abaturage bose bafite dosiye zituzuye kwihutira kuzuzuza.

    Ati 'Dufite icyizere ko mu ngengo y'imari y'uyu mwaka amafaranga yujuje ibyangombwa agomba gutangwa, ubwo RTDA twamaze kubaha dosiye zabo turizera ko bazishyurwa vuba. Abo baturage nabo bafite amadosiye atuzuye, dukomeza gukorana ndetse tubasaba kuzuza amadosiye yabo kugira ngo nabo bazishyurwe.'

    Hirya no hino mu gihugu uhasanga abaturage bataka ko batishyuwe na Leta amafaranga ibafitiye, biturutse ku ngurane z'imitungo yabo y'ahagomba gushyirwa ibikorwa by'inyungu rusange, iki kibazo kikaba kiri mu bidindiza iterambere ry'abaturage.

     Eminente Umugwaneza

    The post Gakenke: Abangirijwe n'umuhanda Giti cy'inyoni-Nzove-Ruli- Gakenke bamaze imyaka 8 bategereje ingurane appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/11/gakenke-abangirijwe-numuhanda-giti-cyinyoni-nzove-ruli-gakenke-bamaze-imyaka-8-bategereje-ingurane/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gakenke-abangirijwe-numuhanda-giti-cyinyoni-nzove-ruli-gakenke-bamaze-imyaka-8-bategereje-ingurane

  • Umutoza wa APR FC yavuze ku mvune ya Shaiboub na Gilbert bashobora kudakina umukino wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Thierry Froger yavuze ko ataremeza neza niba Mugisha Gilbert na Shaiboub batazakina umukino wa Rayon Sports kubera imvune.

    Ku wa Mbere w’iki cyumweru nibwo Umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdulrahman yagiriye ikibazo cy’imvune mu myitozo itegura umukino wa Rayon Sports uzaba ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu.

    Ku wa Kabiri na Mugisha Gilbert yagiriye ikibazo cy’imvune mu myitozo itegura uyu mukino, aho yahise ava mu kibuga adasoje imyitozo.

    Hari impungenge ku bakunzi ba APR FC z’uko aba bakinnyi bashobora kutazakina kubera izi mvune.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Gatanu cyagarukaga kuri uyu mukino, umutoza Thierry Froger yavuze ko atarafata umwanzuro kuri aba bakinnyi ariko abimenya uyu munsi.

    Ati “abo bakinnyi babiri bagize imvune, Shaiboub yagize imvune mu myitozo ya mbere y’iki cyumweru, Gilbert na we yaje kuvunika ariko imvune yoroshye yaraye atangiye imyitozo yo gukora ku mupira. “

    “Shaiboub imvune yagize yari ikomeye uyu munsi nibwo ari bukore imyitozo turebe, nibwo dufata umwanzuro niba azakina ariko umwaka w’imikino ni munini ntabwo twakora ikosa ryo kumuzana atarakira. “

    Rayon Sports izakina na APR FC ejo ku wa Gatandatu tariki ya 12 Kanama 2023 mu mukino w’igikombe kiruta ibindi mu gihugu “Super Cup” uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.

    Shaiboub aracyashidikanyaho

    Mugisha Gilbert yatangiye imyitozo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-apr-fc-yavuze-ku-mvune-ya-shaiboub-na-gilbert-bashobora-kudakina-umukino-wa-rayon-sports

  • Burya koko iyo urenze uburenze: Nyuma y’amagambo menshi atari meza ubu Manishimwe Djabel wakiniraga APR FC amaze kwerekeza mu ikipe nshya izajya imuhemba bishimishije  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Buryo koko iyo urenze uburenze: Nyuma y'amagambo menshi atari meza ubu Manishimwe Djabel wakiniraga APR FC amaze kwerekeza mu ikipe nshya izajya imuhemba bishimishije.

    Manishimwe Djabel wakiniraga APR FC ubu amaze kwerekeza mu ikipe ya Mukura Victory Sports yo mu Karere ka Huye uyu mukinnyi wari kapiteni wa Gitinyiro umwaka ushize agiye nk'intizanyo y'umwaka umwe muri Mukura.

    Djabel watijwe muri Mukura azakomeza guhembwa amafaranga angana nayo APR FC yamuhembaga kandi agomba guhabwa miliyoni 4 zo kuva mu mujyi wa Kigali.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yamagambo-menshi-atari-meza-ubu-manishimwe-djabel-wakiniraga-apr-fc-amaze-kwerekeza-mu-ikipe-nshya-avuye-muri-apr-fc/