Blog

  • Miss Nacre Africa yizihije umunsi mpuzamahang… – #rwanda #RwOT

    Miss Nacre Africa ishishakariza abakobwa kwitinyuka bakimenyereza ibijyanye n'imiyoborere ndetse no kugira uruhare mu gufata ibyemezo bigira uruhare mu iterambere ry'igihugu. Frida Uwingeneye, Umuyobozi wa Miss Nacre Africa yabwiye InyaRwanda ko 'Umunsi nk'uyu turahura nk'urubyiruko rwiga muri za Kaminuza tukishimira ibyakozwe na bagenzi bacu ariko tukaniyemeza kugira ibyo tuzakora kuko kubungabunga ibidukikije, kurinda ibihumanya ikirere ni inshingano z'abakiri bato'.

     Yasabye abakobwa kuzana impinduka mu muryango nyarwanda bagira uruhare mu miyoborere no gufata ibyemezo bitandukanye.

     

    Ni umuhango wabereye muri African Leadership University witabirwa n'abanyeshuri bo muri Kaminuza  y'u Rwanda'UR', abo muri Kaminuza ya Kigali'UK', abo muri AUCA,Kepler na UNILAK.

     

    REBA AMAFOTO YEREKANA IGIKORWA

    Frida Uwingeneye uyobora Miss Nacre Africa asaba urubyiruko kugira impinduka mu kubungabunga ibidukikije

    Urubyiruko rwasabwe kugira impinduka bakora imishinga igamije kurwanya ibihumanya ikirere

    AMAFOTO: SERGE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133324/miss-nacre-africa-yizihije-umunsi-mpuzamahanga-wurubyiruko-amafoto-133324.html

  • Colo Boy wigaruriye umuziki w’Amajyepfo y’u Rwanda yasohoye indirimbo nshya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niyibirora Claude uzwi nka Colo Boy mu muziki nyarwanda yasohoye indirimbo nshya yitwa ' Ibinyoni' ahamya ko izamugeza kure.

    Kuwa Gatatu , tariki ya 16 Kanama nibwo umuhanzi Colo Boy yasohoye indirimbo nshya yise ' Ibinyoni', ni indirimbo iri mu njyana ya Afrobeat.
    Uyu muhanzi aganira na Yegob.rw yavuze ko iyi ndirimbo amajwi yayo yakozwe na Mazz Beatz, amashusho akorwa na Shema direct.

    Igitekerezo kikaba cyaravuye kugushaka indirimbo ibyinitse yatuma urubyiruko rukomeza kuryoherwa n'ibibihe by'impeshyi ( Summer Time).

    Yagize ati ' Nk'umuhanzi njya gukora iyi ndirimbo narebye uburyo urubyiruko muri iyi 'summer time' ruri kwitabira ibitaramo n'ibirori, ndavuga nti uwakora indirimbo ibyinitse ko yanezeza abafana bange kandi bari bamaze igihe banansaba guta hanze undi muzigo mushya'.

    Colo Boy avuga ko we umuziki awukora agamije ko wazamugeza kure mu Rwanda ndetse no ku ruhando Mpuzamahanga kuko byose ngo bitangira ari ukwiyemeza no kwiha intego.

    Colo Boy abajijwe umuhanzi mu Rwanda afata nk'ikitegererezo yasubije ko kuri we nta muhanzi runaka agenderaho ko ahubwo ukoze umuziki mwiza wese amukuraho isomo.

    ' Ngewe nta 'Role model' ngira, ngewe umuntu wese ukoze indirimbo nziza mukuraho isomo , nkavuga ngo ko iyi video ari nziza ngewe sinayikora. Ni uko Colo Boy nkora'.

    Ibinyoni ni indirimbo ya gatatu uyu muhanzi ukorera umuziki mu Karere ka Nyanza akoze nyuma y'iyitwa Akana yahereyeho ndetse na Bakwame yari yabanjirije iyo, izi ndirimbo zose zikaba ziri kuri YouTube Channel ye yitwa ' Coloboy Official'.

    Wanyura hano ukareba indirimbo:

    Colo Boy avuga ko imbogamizi agira mu muziki akora Ari uko nta abamureberera inyungu agira ( management) cyangwa abafanyabikorwa kuko ayo ashora yose ava mu bikorwa bye by'ubucuruzi.

    Colo Boy uvuga ko umuziki uzamufasha kugera kure mu buzima bwe.

    Colo Boy ubwo yari mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo Ibinyoni.
    Colo Boy ujya witabira ibitaramo bitandukanye.

    .

    Source : https://yegob.rw/colo-boy-wigaruriye-umuziki-wamajyepfo-yu-rwanda-yasohoye-indirimbo-nshya/

  • Burya koko iyo urenze uburenze! Bossi wa Bruce Melodie nta guca ku ruhande yongeye gushimangira ko akwiriye kuba bossi w’uyu muhanzi ukunzwe na benshi muri Afurika -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Burya koko iyo urenze uburenze! Bossi wa Bruce Melodie nta guca ku ruhande yongeye gushimangira ko akwiriye kuba bossi w'uyu muhanzi ukunzwe na benshi muri Afurika.

    Coach Gael ureberera inyungu z'umuhanzi Bruce Melodie uri kwisonga mu Rwanda ndetse no muri Afurika y'Iburasirazuba yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasangije abakunzi be amafoto meza cyane yambaye imyambaro ikunze kwambarwa n'abantu batunze agatubutse ku buryo wabonaga ko uyu mugabo ifaranga rimugaragaraho.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/burya-koko-iyo-urenze-uburenze-bossi-wa-bruce-melodie-ntaguca-ku-ruhande-yongeye-gushimangira-ko-akwiriye-kuba-bossi-wuyu-muhanzi-ukunzwe-na-benshi-muri-afurika-amafoto/

  • Agapfundikiye gatera amatsiko! Josh Ishimwe w… – #rwanda #RwOT

    Josh Ishimwe umaze igihe gito mu muziki, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama, kuri Park Inn, yatangaje ko imyiteguro yose iri kugenda neza, amakorali ariteguye ndetse n’ibindi bisabwa ngo igitaramo kizagende neza bigeze kure byitabwaho.

    Uyu musore w’imyaka 22 watangiye gukora uyu mwuga mu mpera za 2020, yatangaje ko bishoboka ko iki gitaramo cye cya mbere agiye gukora yise “Ibisingizo bya Nyiribiremwa” cyaba ngarukamwaka hamwe no gusenga.

    Ati: “Kuba iki gitaramo cyagaruka buri mwaka kuri iri zina ry’Ibisingizo bya Nyiribiremwa, ntabwo nabihakana kandi nta nubwo nabyemeza ijana ku ijana. Ndasenga nkayoboza Imana mu bintu byose. Ninemererwa n’Imana iri muri njyewe ko bizakomeza, kuki ntabikora? Bizakomeza rwose ibisingizo bisakare cyane kuko iri ni izina ryiza rijyanye na content nkoraho iri muri gakondo.”

    Josh n'itsinda bafatanije gutegura igitaramo batangaje ko imyiteguro irimbanije kandi nta mpungenge izo arizo zose abantu bakwiye kugira haba mu mitegurire y'igitaramo nyirizina na nyuma yaho

    Josh Ishimwe n’itsinda bafatanije gutegura igitaramo batangaje ko imyiteguro irimbanije kandi nta mpungenge izo arizo zose abantu bakwiye kugira haba mu mitegurire y’igitaramo nyirizina na nyuma yaho

    Ku bijyanye n’uko hari abavuga ko akoze igitaramo kare ugereranyije n’igihe amaze mu muziki, Josh yavuze kuri we no ku Mana ari cyo gihe. Ati: “Kuri bamwe ni kare, ku bandi nicyo gihe kandi iyo utinze hari igihe usanga ibintu byabaye bibi. Rero ku Mana nicyo gihe.

    Kirazira ko nakora ikintu ntabanje kwemeranya n’Imana kandi nta nubwo turi kubikora kuko hari izindi nyungu tugamije zirenze, tubikora ku bw’umurimo w’Imana no ku bw’igihe cy’Imana kigeze ngo tubikore. Kuba hari abatinda kandi bamaze igihe kinini mu muziki ni uko baba bategereje uruhushya rw’Imana, iyo baruhawe barabikora baba batararuhabwa urabyumva ntabwo babihubukira”.

    Josh yakomeje avuga ko bitamugora kuririmba indirimbo z’amadini atandukanye nubwo we asanzwe ari umurokore (asengera muri ADEPR) kuko atari umunyedini. Yavuze ko akora byose uko Imana imutegetse kuko abona iyo umuntu akorera idini aba adakorera Imana.

    Umutaramyi Josh kandi yavuze ko yishimira ubufasha ahabwa n’abakiriho asubiriramo indirimbo ndetse anateguza abazitabira igitaramo ko bazabona bamwe muri bo.

    Yavuze ko yiyemeje guhuza Gospel n’Umuco kuko asanzwe akunda u Rwanda n’umuco nyarwanda, ariko kandi akaba yaranabonye ko muri Gospel ikozwe mu njyana ya gakondo harimo icyuho, niko kuganira n’abasanzwe bamufasha babona ari ho akwiye gushyira imbaraga, abitangira atyo.

    Ati: “Imana yaduhaye umuco nk’abanyarwanda dukunda, umuntu utawukunda yaba afite ikibazo ariko dufite umuco mwiza cyane. Dufite ukuntu dutega amaboko, tugacinya akadiho mu buryo bwiza cyane. Rero nta kintu cyiza nko kubona kuri iriya tariki 20 Kanama abantu bazaba babikora basingiza Imana, baramya Imana ariko mu muco wacu nk’abanyarwanda. Mubitegerezanye amatsiko bizaba ari byiza cyane.”

    Mu mvugo isa n’izimije, Josh yumvikanishije ko bishoboka ko haba hari abandi bashyitsi bakomeye bazagaragara batunguranye mu gitaramo

    Abajijwe niba hari abandi bakwiye kwitegwa mu gitaramo batari Christus Regnat na Alarm Ministries, Josh yahishuye ko ako ari agaseke gapfundikiye kazapfundurwa ku munsi nyirizina w’igitaramo “Ibisingizo bya Nyiribiremwa” giteganyijwe kuri iki Cyumweru muri Camp Kigali.

    Ati: “By’umwihariko kuri njyewe ni abantu b’ikitegererezo muri uyu muziki. Alarm yatangiye umuziki kera cyane nkiri muto, ndetse na Christus Regnat ni korali yatangiye kera cyane, ni abantu bafite ibigwi. Rero nabatekerejeho kuko nababonagamo ababyeyi, nkababona nk’abantu bamfata ukuboko kandi bakanshyigikira, ariko hari n’abandi kugeza ubu navuga ko ari agaseke gapfundikiye.”

    Josh yavuze ko iki ari igikorwa amaze igihe ategura hamwe n’Imana, ndetse ko na nyuma y’igitaramo azakomeza guha abakunzi b’umuziki we ibindi bihanano byinshi byiganjemo ibye bwite. Yanatangaje ko kubera ko abazitabira igitaramo cye atari ko bose bakunda gakondo, ariyo mpamvu atifashishije abasanzwe baririmba mu njyana nk’iye ya gakondo.

    Ati: “Umuziki wanjye ni byo ni gakondo, ariko hari n’abandi bazaza bakunda n’izindi njyana. Si byiza ko wenda nakora mu njyana imwe gusa hari injyana nziza Alarm ikora nanjye nkunda cyane, ariko ‘content’ ni imwe ni ugusingiza Imana. Gusingiza Imana ntabwo bigira umupaka, amahanga yose azasingiza Imana mu njyana zayo.”

    Mu magambo ye, ntiyashatse kwerura ngo yemeze cyangwa ahakane niba Nyakubahwa Jeanette Kagame azitabira igitaramo cye yise “Ibisingizo bya Nyiribiremwa “

    Josh Ishimwe uheruka gutaramira abarimo Nyakubahwa Jeannette Kagame, yavuze ko ari umubyeyi mwiza ukunda Imana, ahishura ko kuba yakwitabira igitaramo cye kugeza aka kanya bikiri ibanga.

    Yagize ati: “First Lady ndamushimira cyane aho ari kuko ni umubyeyi mwiza kandi ufasha benshi cyane cyane urubyiruko. Naho ibijyanye no kuba naramutumiye, ni ibanga murahishiwe. Gusa, ndamushimira ni umubyeyi wizihirwa ukunda Imana, uhaguruka agafatikanya n’abandi gusingiza Imana, ni umugisha ukomeye cyane.”

    Josh kandi yakuyeho impungenge zirimo izo kutubahiriza amasaha, no kuba yatenguhwa na bamwe mu bo bagomba kuzafatanya mu gitaramo cy’Ibisingizo bya Nyiribiremwa cyane ko ari ibintu biri kubaho muri iyi minsi, yizeza abantu ko abo yifashishije ari abana b’Imana ndetse asanzwe afata nk’ikitegererezo cye mu rugendo rwa muzika.

    Ati: “Kuba abo tuzafatanya bantenguha bakaba badahari, ibyo ntimubigireho impungenge. Biri no mu bintu byatumye mfata abantu mfata nk’ikitegererezo muri uyu muziki bamazemo igihe ari korali twese tuzi. Icyo nabizeza ni uko bazaboneka.”

    Yavuze ko kuva yatangira uru rugendo nta ngorane nyinshi arahura nazo usibye gusa kuba bamwe batarumva neza injyana y’abantu bakuru akoramo ya gakondo, nubwo we abifata nk’intambwe idasanzwe yateye kandi ngo bayanatumye ashyiramo imbaraga ze zose abifashijwemo n’Uwiteka.

    Yatangaje ko kandi icyigamijwe muri iki gitaramo ari uko umuntu uzaza mu gitaramo ababaye, aremerewe, azumva Imana mu gitaramo cy’Ibisingizo bya Nyiribiremwa, akongera agahembuka.

    Uwari uyoboye gahunda yo gutanga ibusobanuro birambuye ku gitaramo cya Josh kitezweho guhembura benshi

    Josh Ishimwe usanzwe ari umukristu wa ADEPR yatangaje ko muri Bibiliya, usibye Yesu hari n’abandi afata nk’icyitegererezo barangajwe imbere na Aburahamu.

    Ati: “Muri Bibiliya ab’ikitegererezo mfite ni benshi. Mu isezerano rya kera harimo uwitwa se w’abizera, ni umugabo nkunda cyane witwa Aburahamu wabashije kumva ijwi ry’Imana akava mu byo yari arimo, akava mu muryango akareka byose, akagenda ku bwo kumva ijwi ry’Imana, ndamukunda cyane kuko niwe kitegererezo cyiza cy’abizera Imana.

    Mu isezerano rishya nkunda umugabo witwa Pawulo. Pawulo ni umuntu wasakaje ubutumwa bwiza adashingiye ko ari umuyuda, niwe wari warasohoje isezerano Yesu yari yarasize avuze ryo kugera ku mpera z’isi. Nubwo yagiyeyo bakamurwanya ariko we yarabikoze aharanira ko ubutumwa bwiza bugera no ku banyamahanga.”

    Ku ruhande rw’itsinda rifasha Josh, uwaje arihagarariye witw Mandela Ndahiriwe yavuze ko bari gufatanya uko bashoboye kose ngo igitaramo kizagende neza banamara impungenge abatekereza ko nabo baba nk’ab’iki gihe bagatererana Josh Ishimwe

    Ndahiriwe yagize ati: “Ku bijyanye na Management team ye, reka mbamare impungenge kuko abantu bose bari mu itsinda rifasha Josh ni abakristu kandi ntibabikora ku bw’inyungu zindi ahubwo babikora kubera ko ari umuhamagaro bahamagariwe.

    Nta n’umwe ugamije ikindi usibye kuba bashishikajwe n’uko ubutumwa bwiza Imana yashyize muri Josh binyuze mu njyana gakondo bwamenyekana abantu bose bakamenya Kristo. Impamvu mubona nta baterankunga benshi bagaragara kuri affiche si uko badahari ahubwo abenshi muri bo ni inshuti za Josh zitashimye kumenyekana.”

    Ndahiriwe Mandela wari uhagarariye itsinda riri gufasha Josh Ishimwe muri iki gitaramo

    Gakunzi David, Umunyamabanga wa Alarm Ministries, imwe muri korali zizafatanya na Josh mu gitaramo cy’Ibisingizo bya Nyiribiremwa, yahumurije abanyarwanda by’umwihariko abazitabira iki gitaramo, avuga ko badashobora gutenguha Josh ndetse bageze kure imyiteguro yose ikenewe.

    Ati: “Josh tumufata nk’umuntu uca bugufi ndetse uri kuzamuka mu muziki wa gospel kandi twishimiye igikorwa cyiza yatekereje gukora. Natwe nka Alarm twishimiye kumufasha mu bikorwa byose yitegura gukora, ntabwo dushobora kumutenguha kuko nta nubwo turabikora.

    Ubikora hari indangagaciro za gikristu aba adafite, ariko nka Alarm tutitabiriye ubutumire bwa Josh ndizera ko n’ijuru abantu bataribona. Uretse gusa no guhemukira umuntu ku isi n’Imana twaba tuyihemukiye. Turiteguye, repetition turi kuzikora neza, turimo turamusengera mu buryo ubwo ari bwo bwose bifatika kugirango Imana uzabane nawe muri kiriya gitaramo.

    Twiteguye kumufasha mu buryo bwose azatwiyambaza kugira ngo abashe kuzamuka nawe kandi hamwe no guca bugufi twamubonyemo turizera neza ko hari icyo Imana izabikoraho kugira ngo agere ku rugero rwiza Imana ishaka, natwe turamushyigikiye mu buryo bwose.”

    Umunyamabanga wa Alarm Ministries, David Gakunzi, yavuze ko baramutse bahemukiye Josh baba banahemukiye Imana

    Josh ntiyashatse gutangaza byinshi ku hazaza h’umuziki we avuga ko ibyo akora byose abanza kubisengera, akagisha inama Imana akabona kubikora yabiherewe uruhushya

    Josh Ishimwe umaze imyaka itatu akora umuziki wa gospel ukoze mu njyana gakondo, yatangaje ko mu gitaramo cye cya mbere afite kuri iki Cyumweru yise Ibisingizo bya Nyiribiremwa, azaririmbamo n’izindi ndirimbo zidasanzwe zinafatirwa amajwi n’amashusho bizatunganwa neza nyuma y’igitaramo bikajya hanze bikarushaho guhembura imitima ya benshi.

    Josh Ishimwe umaze imyaka itatu akora umuziki wa gospel ukoze mu njyana gakondo, yatangaje ko mu gitaramo cye cya mbere afite kuri iki Cyumweru yise Ibisingizo bya Nyiribiremwa, azaririmbamo n’izindi ndirimbo zidasanzwe zinafatirwa amajwi n’amashusho bizatunganwa neza nyuma y’igitaramo bikajya hanze bikarushaho guhembura imitima ya benshi.

    Kwinjira muri iki gitaramo Josh Ishimwe yise “Ibisingizo bya Nyiribiremwa”, ni 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw mu myanya yo hagati, 15,000 Frw muri VIP ndetse na 20,000 Frw muri VVIP. Ameza y’abantu batanu ni 250,000 Frw, bivuze ko umuntu umwe ari 50,000 Frw.

    Amatike ari kuboneka ku Isomero rya Regina Pacis, Zion Temple Gatenga, Bethesda Holy Church Gisozi, Sainte Famille, EAR Remera, Camelia (CHIC). Kuri Momo ni *182*8*1*604473#. Ushobora no kugura itike kuri interineti unyuze kuri www.eventixr.com. Kanda HANO ugure itike. Ukeneye ko bayikugezaho aho uri wahamagara nimero: 0782051627.

    Josh Ishimwe yateguje igitaramo cy’uburyohe kuri iki Cyumweru muri Camp Kigali

    Reba hano andi mafoto yafatiwe mu nama Josh yagiranye n’itangazamakuru

    Abanyamakuru babajije Josh Ishimwe ibibazo bitandukanye ku gitaramo cy’amateka agiye gukora kuri iki cyumweru

    REBA AMASHUSHO UBWO JOSH ISHIMWE YAGANIRAGA N’ABANYAMAKURU

    AMAFOTO & VIDEO: Freddy Rwigema – InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133330/agapfundikiye-gatera-amatsiko-josh-ishimwe-witegura-gusingizanya-imana-nabanyarwanda-yasob-133330.html

  • Ibihe byakomerekeje umutima wa Gahongayire by… – #rwanda #RwOT

    ‘Zahabu’ ntabwo iri mu ndirimbo zigize album ya Karindwi, Gahongayire yakoreye muri Kina Music, kandi izasohoka muri uyu mwaka. Ni kimwe n’indirimbo azasohora mu minsi iri imbere ku itariki imwe n’iyo umwana we w’imfura yapfiriyeho.

    Gahongayire yabwiye InyaRwanda ko ibihe bigoye birushya umutima yanyuzemo, ari byo byashibutsemo iyi ndirimbo. Avuga ko atari ibintu yisangije, kuko Imana inyuza buri wese mu bihe nk’ibi by’intambara igamije kumwigisha urugamba.

    Uyu muhanzikazi avuga ko nyuma yo kunyura muri biriya byose, ‘Imana iguhindura zahabu’ ukaba uw’igiciro kinini ‘ku buryo nta ntambara utinya’.

    Yavuze ko ‘narwanye intambara nyinshi, ndavugwa, mfata igihe cyo kwegerana n’Imana, ngira umutima ukomeye, numva ko Imana ariyo ihuza ibihe byiza n’ibibi’. Ati “Ubu navuga ko Imana yampinduye zahabu y’ubwiza butagereranywa’.

    ‘Zahabu’ ibaye indirimbo irenze imwe, Gahongayire asohoye yagizwemo uruhare mu myandikire na Niyo Bosco. Aba bahanzi bombi banafitanye indirimbo bise ‘Izindi Mbaraga’ yakunzwe mu buryo bukomeye

    Uyu muhanzikazi yasohoye iyi ndirimbo mu gihe ari kwitegura kujya gutaramira mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu iserukiramuco yatumiwemo azahuriramo n’abandi.

    Ni ubwa mbere iri serukiramuco ryubakiye ku ndirimbo zihimbaza Imana, ubucuruzi n’ubukerarugendo rigiye kubera muri uyu Mujyi mu murongo wo guhuza abanyafurika bo mu bihugu bitandukanye.

    Ryatumiwemo Christine Shusho wo muri Tanzania, Jimmy D Psalmis wo muri Nigeria, Mike Flor wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Mercy Masika wo muri Kenya, Takie Ndou wo muri Afurika y’Epfo, Jocktant wo mu Bufaransa, Chorale Internationale yo muri RDC n'abandi.

    Iri serukiramuco ryanatumiye abakozi b’Imana bakomeye barimo Prohete Neema Sikatenda wo muri RDC Congo, Bishop Brundio Nkwim wo mu Mujyi wa Paris.

    Rizaba umwanya mwiza wo guhura kw’abantu bakora ubushabitsi mu ngeri zinyuranye, guhura kw’imiryango inyuranye, gutemberera mu bice bitandukanye nyaburanga by’uyu mujyi n’ibindi.

    Gahongayire amaze imyaka irenga 18 mu muziki. Kandi arazwi mu ndirimbo zirimo nka ‘Ndanyuzwe’ imaze imyaka ine isohotse, ‘Ntabanga’, n’izindi.

    Gahongayire yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Zahabu’

    Gahongayire avuga ko iyi ndirimbo yashibutse mu bihe bikomeretsa umutimayanyuzemo

    Gahongayire ari kwitegura kujya kuririmba mu iserukiramuco rizabera mu Mujyi wa Dubai

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ZAHABU’ YA ALINE GAHONGAYIRE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133338/ibihe-byakomerekeje-umutima-wa-gahongayire-byashibutsemo-zahabu-video-133338.html

  • Zari yahaye impano y’imodoka ihenze umuhungu we ku isabukuru ye #rwanda #RwOT

    Zari Hassan, umuherwekazi ukomoka muri Uganda uba Afurika y’Epfo, yahaye imfura ye, Pinto Tlale impano y’imodoka amwifuriza isabukuru nziza.

    Pinto wujuje imyaka 20, yashimiwe na nyina wamuhaye impano y’imodoka nshya igezweho yo mu bwoko bwa Mercedes Benz.

    Zari kandi yamugeneye ubutumwa bugira buti “Isabukuru nziza Pinto Tlale. Umeze nk’aho udakunda amafoto ya wenyine… Ndagukunda kibondo.”

    Si ubwa mbere ahaye umwana we impano ihenze kuko mu mpera za 2022 yari yamuhaye iPhone 14 Pro Max.

    Pinto ni imfura ye yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we, Ivan Ssemwanga witabye Imana ariko bari baratandukanye.

    Mu nama y’umuryango yabaye muri 2020 yemeje ko Pinto ari we uzazungura se, imitungo ye yose ari we uyifiteho uburenganzira.

    Muri 2022 kandi Zari yagize Pinto umuyobozi muto w’ishuri rye riri muri Afurika y’Epfo rya “Brooklyn City Collage”.

    Impano Pinto yahawe

    Zari yifurije isabukuru umuhungu we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-yahaye-impano-y-imodoka-ihenze-umuhungu-we-ku-isabukuru-ye

  • Odinga yifatiye ku gahanga Ambasaderi wa Amerika muri Kenya #rwanda #RwOT

    Umukuru w'abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Kenya bwana Raila Odinga, yifatiye mu gahanga Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihugu, wavuze ko amatora aheruka yagenze neza ndetse cyane.

    Aya matora yegukanwe na William Ruto uyu munyamerika kazi yashimye, kugera ubu Raila Odinga ntarayemera avuga ko bamwibye

    Ikinyamakuru The East African cyanditse ko bwana Odinga yabwiye madame  Meg Whitman gufunga umunwa we akareka kwivanga mu bibazo bya Kenya

    Iki kinyamakuru gisubiramo amagambo ya Raila Odinga agira ati 'Ndashaka kwihaniza iyo mburamukoro y'umwambasaderi iceceke ifunge umunwa. Ibibazo bya Kenya ntibikureba.'

    Akongera ati 'Niba imyigaragambyo yaratumye habaho ibiganiro urumva wayinganya iki?'

    Mu gushimangira ukudashimishwa n'ibyatangajwe na Ambasaderi Witman, bigaragaza ko ahengamiye kuri William Ruto, bwana Raila Odinga amwibutsa ko adafunze umunwa ashobora gusabirwa kwirukanwa mu gihugu kuko Kenya atari ubukonde cyangwa se umukoroni wa Amerika.

    Amagambo ya Ambasaderi wa Amerika muri Kenya, abatavga rumwe n'ubutegetsi bayafashe nko gutera icumu mu gisebe kikiri kibisi kuko n'ubu batarashirwa kuko bahora basaba ko amajwi asubirwamo akabarwa bushya.

    Ibi bisa n'ibitazakunda kuko umwaka ugiye gushira Perezida William Ruto ari kubutegetsi.

    Abarebera hafi ibintu bakavuga ko Raila Odinga asa n'uhomera iyonkeje, cyane ko byaba atari ubwa mbere bibaye muri iki gihgu

    Umutegetsi mukuru ariko nawe afite umutego agomba gusimbuka kuko abahafi ye bamaze iminsi basaba ko manda ya Perezida yava ku myaka 5 ikaba 10, kuko itanu ngo ni mike umuntu aba ataranashyitsa akabuno neza mu ntebe iruta izindi mu gihugu, agahita ajya mu myiteguro ya manda itaha adakoze.

    Umwaka ushize Ruto yarabyamaganye ariko kuri iyi nshuro ntacyo aravuga, niba yemera ko umutegetsi wa Kenya yajya atwara imyaka 20 nta garuke.

    Hagati aho ariko igihugu cya Kenya kigomba gusubiza abanyamerika miliyoni 375 z'amadorali kubaguze imyenda y'abana yakorewe muri Kenya, yagera muri Amerika bagasanga itujuje ubuziranenge.

    Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge muri iki gihugu kitarukije iki kibazo k'iyi myenda Washington ivuga ko ari ibicupuri, kivuga ko nta bugenzuzi bwacyo bwakozwe.

    Iyi myenda irabarirwa mu bihumbi 100 yagurishijwe abacuruzi muri Amerika, ibagezeho basanga ni ibicupuri none bagomba gusubizwa akavagari k'amafaranga yabo.

    The post Odinga yifatiye ku gahanga Ambasaderi wa Amerika muri Kenya appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/18/odinga-yifatiye-ku-gahanga-ambasaderi-wa-amerika-muri-kenya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=odinga-yifatiye-ku-gahanga-ambasaderi-wa-amerika-muri-kenya

  • Abakinnyi 3 ba Rayon Sports Gasogi United igomba kwitondera ndetse n’aba 3 barimo gutuma KNC yigamba gutsinda Gikundiro ayinyagiye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi 3 ba Rayon Sports Gasogi United igomba kwitondera ndetse n'aba 3 barimo gutuma KNC yigamba gutsinda Gikundiro ayinyagiye

    Kuri uyu wa gatanu tariki 18 Kanama 2023, ikipe ya Rayon Sports irambikana na Gasogi United mu mukino ufungura Shampiyona sezo 2023/2024 igiye gutangira gukinwa mu buryo bwa League.

    Uyu mukino wakaniwe cyane n'impande zombi bijyanye n'amagambo Perezida wa Gasogi United yatangaje avuga ko azatsinda Rayon Sports ibitego 4-2 nubwo kuva yazamuka mu cyiciro cya mbere yayitsinze umukino umwe gusa mu mikino 10 bamaze gukina.

    Abakinnyi ikipe ya Rayon Sports ifite hafi ya bose abantu bemeza ko ari beza ariko KNC mu byo yatangaje yavuze ko ntamukinnyi afite unganya ubushobozi n'abakinnyi be nubwo yafashwe nk'uwuri kwikinira kubera ko asanzwe atangaza ibintu ntibibe.

    Abakinnyi 3 Gasogi United ifite ubona ko bateye ubwoba kurusha abandi ndetse n'ikipe ya Rayon Sports igomba kwitondera bitewe ni uko ntawushidikanya ku bushobozi bwabo, barimo Muder Akbar, Lisombe liselle ndetse na Malipangu Theodore Christian.

    Nubwo Gasogi United ari yo iraba yakiriye uyu mukino ntabwo wavuga ko ari yo ifite abakinnyi bo kwitondera gusa ahubwo ikipe ya Rayon Sports nayo abakinnyi barimo Joachiam Ojera, Aruna Moussa Madjaliwa ndetse na Hertier Luvumbu Nzinga bari mu bo kurebwaho cyane n'umutoza wa Gasogi United kubera ubushobozi bafite bwo kuba bakitsindira ikipe yose bahuye.

     

     

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-3-ba-rayon-sports-gasogi-united-igomba-kwitondera-ndetse-naba-3-barimo-gutuma-knc-yigamba-gutsinda-gikundiro-ayinyagiye/

  • Umugore yagiye mu murima we maze acukura umwobo ashyiramo amazi ni uko maze ahamagara umuryango we bajya kwidumbaguza gusa ariko ukuntu bavuyemo basa byatumye bahabwa urw’amenyo (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore yagiye mu murima we maze acukura umwobo ashyiramo amazi ni uko maze ahamagara umuryango we bajya kwidumbaguza gusa ariko ukuntu bavuyemo basa byatumye bahabwa urw'amenyo.

    Umugore wo mugihugu cya Kenya, yatunguye abantu kubera ibyo yakoze avugako ashakira abana be ibyishimo no kwimara agahinda gakabije yatewe n'umugabo we.

    Uyu mugore wagarutsweho cyane na benshi mubakoresha imbuga nkoranyambaga, azwi ku izina rya Mercy

    Mercy yagiye mu murima we uhinzemo urutoki ibigori n'ibishyimbo afata isuka n'igitiyo acukuramo icyobo yise 'pisine'

    Muri iyi pisine uyu mugore yiyubakiye yashyizemo amazi menshi cyane kubera ibitaka byinshi amazi yahise ahinduka urwondo.

    Uyu mugore n'abana be bagiye mucyondo barivuruguta karahava bameze nk'aboga muri pisine, ibi akaba ari nabyo byatangaje cyane ababonye aya mafoto.Uyu mugore yavuzeko yakoze ibi agamije gushimisha abana be ndetse ahamyako yabikoze murwego rwo kwimara agahinda gakabije yatewe n'umugabo we.

    Uyu mugore yanasabye umugabo we nawe kuba yaza bakifatanya bagasangira ibi byishimo.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/umugore-yagiye-mu-murima-we-maze-acukura-umwobo-ashyiramo-amazi-ni-uko-maze-ahamagara-umuryango-we-bajya-kwidumbaguza-gusa-ariko-ukuntu-bavuyemo-basa-byatumye-bahabwa-urwamenyo-amafoto/

  • Genda Rayon ntawutazakwiba! Rutahizamu mushya wa Rayon Sports yavuze ko afite imyaka 20 igihugu cyose cyirakangarana kuko yatangiye gukina nk’uwabigize umwuga muri 2009 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Genda Rayon ntawutazakwiba! Rutahizamu mushya wa Rayon Sports yavuze ko afite imyaka 20 igihugu cyose cyirakangarana kuko yatangiye gukina nk'uwabigize umwuga muri 2009.

    Ikipe ya Rayon Sports yabyutse itangaza ko yakiriye rutahizamu uturuka muri Cote D'Ivoire witwa Gnamien Mohaye Yvan.

    Mu kiganiro yatanze yavuze ko afite imyaka 20 ndetse ko agifite inzozi zo gukinira ikipe ye y'igihugu.

    Mu byukuri ntabwo uyu mukinnyi afite imyaka 20 kuko yatangiye gukina umupira w'amaguru nkuwabigize umwuga muri 2009 ahereye mu ikipe yiwabo yitwa SPORTING CLUB DE GAGNOA ndetse binavugwa ko muri za 2006 yakinaga mu makipe y'abatarabigize umwuga

    Muri 2013, uyu rutahizamu yaje gukina mu ikipe yitwa Academy de Foot Amadou Diallo nayo yiwabo muri Cote D'Ivoire akinana n'Umurundi nawe wanyuze muri Rayon Sports, Kwizera Pierro batozwa na Lionnel Soccoia.

    Uramutse ubaze neza ndetse ukareba no kubyangombwa by'inzira bya rutahizamu wa Rayon Sports, Gnamien Mohaye Yvan afite imyaka 36 aho kuba 20.

    Uyu mukinnyi natangira gukinira Rayon Sports niwe uzaba ushaje kurusha abandi muri shampiyona y'ikiciro cyambere mu Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/genda-rayon-ntawutazakwiba-rutahizamu-mushya-wa-rayon-sports-yavuze-ko-afite-imyaka-20-igihugu-cyose-cyirakangarana-kuko-yatangiye-gukina-nkuwabigize-umwuga-muri-2009/