Blog

  • Stade AMAHORO imirimo yo kuyubaka irimo kugera ku musozo vuba iratangira gukoreshwa [Amafoto] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Stade AMAHORO i Remera, imirimo yo kuyubaka irimo kugera ku musozo nyuma y'imyaka irenga 3 itangiye kuvugururwa.

    Imirimo yo kubaka Stade AMAHORO ijya gutangira abahawe imirimo yo kuyubaka, abanya-Turukia batangaje ko bizagera mu mwaka wa 2024 yarangiye ariko iyo urebye aho imirimo igeze ubona ko ntagihe kigera ku meze 6 ifite itaratahwa kumugaragaro.

    Mu mafoto YEGOB twafashe ubwo twajyaga gusura ndetse no kureba aho imirimo igeze ya Stade, twabujijwe kwinjira ariko tubwirwa ko imbere muri stade naho hatangiye gushyirwamo intebe zo kwicaramo, naho inyuma ubona ko batangiye gushyiraho ibyuma byo gusakariraho ndetse no gushyiraho imigongo kuri Stade birimo kugenda neza.

     

     

    Source : https://yegob.rw/stade-amahoro-imirimo-yo-kuyubaka-irimo-kugera-ku-musozo-vuba-iratangira-gukoreshwa-amafoto/

  • Perezida Kagame Paul yitabiriye imyitozo y'Ingabo isanzwe izwi nka Exercise Hard Punch #rwanda #RwOT

     

    Mu buzima busanzwe Perezida wa Repubulika ni Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda. Niwe utangiza intambara, niwe ushyira umukono ku masezerano yo guhagarika no kurangiza intambara.

    Ni nawe utangiza ibihe by'amage cyangwa ibihe by'imidugararo mu buryo buteganywa n'Itegeko Nshinga n'andi mategeko.

    Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda yakurikiranye imyitozo yo kumasha y'ingabo z'u Rwanda. Ni imyitozo yabereye Gabiro, izwi nka Exercise Hard Punch 04/2023.

    Nkuko bisanzwe Perezida Kagame nyuma yo gukurikirana imyitozo y'Ingabo z'u Rwanda yo kumasha, yaganiriye n'abasirikare.

     

    The post Perezida Kagame Paul yitabiriye imyitozo y'Ingabo isanzwe izwi nka Exercise Hard Punch appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-kagame-paul-yitabiriye-imyitozo-yingabo-isanzwe-izwi-nka-exercise-hard-punch/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-paul-yitabiriye-imyitozo-yingabo-isanzwe-izwi-nka-exercise-hard-punch

  • Inzu ifite ubuso bunini cyane iragurishwa bugesera #rwanda #RwOT

    Inzu iri mukibanza gifite ubuso bwa 2243.390 sqm iri imwogo hakuno yikibuga cyindege
    Iragurishwa million 15 frw

    kubindi bisobanuro mwahamaga 0784247588

    Source : http://www.ukwezi.rw/Store/article/Inzu-ifite-ubuso-bunini-cyane-iragurishwa-bugesera

  • Abikorera barasabwa guha amasezerano y'akazi abo bakoresha #rwanda #RwOT

    Sendeka z'abakozi mu Karere ka Nyagatare, zirasaba abikorera bo muri aka karere guha abakozi amasezerano y'akazi, kuko byafasha mu kongera umusaruro wabo bikanagabanya ikigero cy'ubushomeri mu Karere.

    Ubushakashatsi bwa minisiteri y'abakozi ba leta n'umurimo bwa 2022, bugaragaza ko akarere ka nyagatare ubushomeri ku kigero cya 19.3% bigashyira ku mwanya wa 23 mu turere 30.

    Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinwe iterambere ry'ubukungu, Bwana Matsiko Gonzague, avuga ko iyi ari intambwe yo kwishimira nubwo bidahagije.

    Uyu muyobozi avuga, mu rwego rwo gukomeza imihigo, hari imishinga mu ngeri zitandukanya cyane cyane mu buhinzi n'inganda nk'Akarere, bitezeho ko izatanga imirimo myinshi ku baturage ba Nyagatare.

    Ati 'Ku ufatanye n'abikorera hari imishinga itandukanye turimo tuvugana nabo igiye kuza. Ibyo byose bizaba biri muri gahunda z gutanga akazi, twizera ko mu mwaka utaha ndetse n'indi iri imbere tuzaba turi ku kigero cyiza cy'abaturage bacu bafite akazi.'

    Icyakora Akarere ka Nyagatare kaza mu turere 14 twa mbere, tukigaragaramo umubare munini w'urubyiruko rutari mu ishuri, mu mirimo cyangwa amahugurwa atandukanye.

     Mu mpamvu zigaragazwa,zirimo n'abasezeye mu kazi.

    Aha niho Bwanda Andre Mutsindashyaka, umunyamuryango w'Impuzamasendeka y'Abakozi mu Rwanda, CESTRAR, ahera agaragaza ko ibi biterwa ahanini n'abakoresha badaha abakozi amasezerano y'akazi, n'abayatanze batanga ay'igihe gito atagirira umumaro uyahawe.

    Ati 'Dusaba abakoresha rwose pee badatanga amasezerano y'akazi yanditse cyane ko biteganywa n'itegeko ry'umurimo. Kandi tugasaba ko amsezerano y'akazi atangwa ataba ay'ukwezi kumwe, ataba ay'amezi atatu kuko ayo masezerano n'ubundi ntabwo umukozi abasha kuyajyana muri Banki ngo babashe kumuha inguzanyo.'

    Yakomeje agira ati 'Ahubwo bamuhe amasezerano y'igihe kitazwi cyangwa niba ari nay'igihe kizwi abe ari nk'ay'imyaka ibiri, imyaka itatu, banki ku buryo koko wa mukozi  iyo abashije kuyigana ibasha kumuha inguzanyo akabasha kugira umushinga akora. Uwo mushinga akoze ubasha gutanga akazi ku muntu mushyashya, uwo nawe akabasha guteza imbere umuryango we.'

    Bwana Mugume Amon, umuhuzabikorwa w'Urugaga rw'Abikorera muri Nyagatare, avuga ko nk'ubuyobozi bw'urugaga bafite gahunda mu kwezi gutaha kwa Nzeri  yo kwegera abanyamuryango no kugenzura imikorere yabo, bityo ko iyi ngingo baziyerabaho byimbitse.

    Ati 'Barimo baravugana nabo kugira ngo basuzume koko ese ikibazo cyo kudatanga amasezerano arambye y'abakozi yaba koko ari byo? Ariko ndizera neza ko ibyo nabyo mubyo tugiye gutangira gukora muri uku kwezi kwa Cyenda guhera tariki ya Mbere, ibyo byose bizasuzumwa tukareba koko niba aribyo kandi turizera ko bizakorwa neza kurushaho.'

    Muri rusange, intara y'amajyepfo  niyo iza ku mwanya wa mbere mu ntara zugarijwe n'ubushomeri, aho ifite ijanisha rya21.5%, igakurikirwa n'umujyi wa Kigali ufite 20.9%, uburengerazuba bukagira 20.8%, amajyaruguru afite 20.4%, mu gihe intara y'uburasirazuba ariyo yugarijwe n'ubushomeri kuruta izindi zose kuko ifite ijanisha rya 19.1%.

    CYUBAHIRO GASABIRA GAD

    The post Abikorera barasabwa guha amasezerano y'akazi abo bakoresha appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/18/abikorera-barasabwa-guha-amasezerano-yakazi-abo-bakoresha/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abikorera-barasabwa-guha-amasezerano-yakazi-abo-bakoresha

  • Abiraburakazi 10 bayoboye urutonde rw’abagore… – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa ngarukamwaka kimaze kumenyerwa kuva mu mwaka wa 1980 aho ikinyamakuru kabuhariwe Forbes gikora urutonde rw’abagore b’indashyikirwa. Uru rutonde rukaba ruzwi ku izina rya ‘World’s 100 Most Powerful Women List’ bivuze abagore 100 bakomeye bavuga rikijyana ku Isi. Ibyamamarekazi by’abirabura bigera ku 10 bikaba byabashije kuza ku isonga kuri uru rutonde ngaruka mwaka.

    Forbes Magazine yatangaje ko buri mwaka usanga habaye impinduka aho usanga abiraburakazi aribo bake  mu bagore 100, gusa uyu mwaka  babashije kugera mu icumi mu gihe wasangaga mu bagore 100 harimo 5 cyangwa 6 b’abirabura.

    Ingero z’ahafi ni nko mu 2019 harimo abiraburakazi 3, mu 2020 hazaho 5, mu 2021 na 2022 hazaho abiraburakazi 6. Uyu mwaka wa 2023 abagore 10 b’abiraburakazi babashije kuza mu myanya y’imbere. Aba bagore kandi usanga harimo abari basanzwe bakunze kugaragara kuri uru rutonde bitewe n’imirimo yabo.

    Dore abiraburakazi 10 bayoboye ku rutonde rw’abagore 100 bavuga rikijyana ku isi:

    1.Kamala Harris

    Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaje ku isonga nk’umugore uyoboye abandi muri politiki ndetse akaba ari we waciye agahigo ko kuba umwiraburakazi wa mbere utorewe kuba Visi Perezida w’igihugu cy’igihangange ku Isi.

    2. Michelle Obama

    Umugore wa Barack Obama wabaye  Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nawe yaje ku mwanya wa kabiri mu bagore bavuga rikijyana ku Isi mu 2023. Michelle Obama umuhanga mu by’amategeko ari ku isonga mu bikorwa bye byatumye aza kuri uyu mwanya, birimo kwandika ibitabo, gushinga imiryango yita ku bana b’abakobwa bataye amashuri mu bihugu bikennye birimo ibyo muri Afurika na Aziya.

    3.Oprah Winfrey

    Umushoramari Oprah Winfrey akaba n’umuherwekazi yaje ku rutonde rw’abagore 100 bakomeye ku Isi nk’umwe mu bafite ikiganiro gikunzwe cyane kimaze imyaka 27 agikora ndetse ,akaba yaranashinze televiziyo ye yise ‘OWN’ aho uyu mwaka yasinye amasezerano na Apple TV ndetse aca agahigo kuba uyu mwaka ari we wakoresheje ibiganiro n’ibyamamare bikavugwa hose ku Isi. Mu biganiro bikomeye Oprah yakoze harimo icya Prince Harry n’umugore we Meghan Markle, icya Lady Gaga hamwe na Adele.

    4. Beyonce

    Umuhanzikazi w’icyamamare, Beyonce akaba umugore w’umuherwe Jay Z, yaje ku rutonde rw’abagore 100 bavuga rikijyana ku Isi nk’umwe mu bahanzikazi bayoboye abandi mu kwinjiza amafaranga menshi muri 2023. Beyonce kugeza ubu akaba ntawundi muhanzikazi urabasha gukora ibitaramo bizenguruka Isi nkawe dore ko ‘On The Run Tour 1& 2 ‘ aribyo bitaramo by’amateka biyoboye mu muziki. Beyonce akaba ariwe muhanzikazi wa mbere umaze guhabwa ibikombe byinshi ku Isi  bya ‘Grammy Awards’ kurenza bandi bahanzikazi.

    Forbes Magazine yamwise ko ariwe Michael Jackson w’abahanzikazi mu bijyanye n’imibyinire ye ituma benshi bitabira ibitaramo bye. Iki kinyamakuru kandi cyatangaje ko Beyonce uri gukora ibitaramo bizenguruka Isi yise ‘Renaissance World Tour’ amaze kubyinjizamo miliyoni 500 z’amadolari bityo bikamugira umuhanzikazi winjiye amafaranga menshi mu bitaramo mu gihe cy’amezi abiri gusa.

    5.Serena Williams

    Umukinnyi kabuhariwe wa Tennis, Serena Williams yaje ku rutonde rw’abagore 100 bavuga rikijyana ku Isi nk’umwe mu bagore bari ku isonga muri siporo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Serena Williams kandi uyu mwaka akaba yarabashije gusangiza abantu inkuru y’ubuzima bwe n’umuvandimwe we Venus Williams babicishije muri filime ‘King Richard’ yakinnywe na Will Smith ikaba imaze kwibikaho ibihembo 3 birimo nicya Oscars nka filime nziza ishingiye ku nkuru impamo.

    6. Rihanna

    Icyamamarekazi Rihanna yaje ku rutonde rw’abagore 100 bavuga rikijyana ku Isi nyuma y’uko amaze imyaka 2 ariwe muhanzikazi wa mbere ku Isi ukize aho atunze arenga miliyari 2 z’idolari. Rihanna kandi uruganda rwe ‘Fenty Beauty’ rukora ibirungo by’abagore rukomeje kuyobora ku isoko ry’ubwiza.

    7. Meghan Markle

    Umugore w’Igikomangoma cy’u Bwongereza, Harry, nawe ari mu biraburakazi bavuga rikijyana ku Isi. Kuva mu 2022 kugeza ubu Meghan Markle ari mu byamamarekazi byavuzwe cyane bitewe na filime ‘Harry & Meghan’ yanyuze kuri Netflix ikubiyemo ubuzima bwe n’umugabo we kuva bakundana kugeza barushinze.

    Forbes Magazine yatangaje ko benshi batangariye umurava wa Meghan Markle kuba yaratinyutse guhangara umuryango w’i Bwami akerekana ibibi bamukoreye ndetse ntanatinye gushyira ukuri hanze. Ibi byatumye Markle ashyirwa mu bagore berekanye umurava akabera abandi urugero.

    8. Ava DuVernay

    Ava DuVernay umuhanga mu gukora no kwandika filime akanaziyobora, yaje ku rutonde rw’abagore 100 bakomeye ku Isi nk’umwiraburakazi wa mbere ku Isi ufite filime zaciye ibintu kuri Netflix .Muri filime Ava yakoze zikomeje guca ibintu  harimo Queen Sugar, A Wrinkle in Time, When They See Us n’izindi nyinshi zatumye amenyekana mu ruhando rw’abatunganya filime bakoresha ubuhanga ndetse bakanibanda kuri filime zishingiye ku bintu byabayeho.

    Kuri ubu Ava DuVernay ari gutunganya filime ishingiye ku buzima bw’icyamamare Nipsey Hussle wishwe arashwe mu 2019. Iyi filime izagaragaza uko uyu muraperi yazamutse, uko yashinze uruganda rw’imyenda, urukundo rwe n’umukinnyi wa filime Lauren London. Iyi filime yashowemo ifaranga n’abarimo Barack Obama na Jay Z yahawe izina rya ‘The Marathon Continues: Life Of Nipsey Hussle’.

    9. Isabel dos Santos

    Umugore w’umuherwekazi Isabel dos Santos ukomoka muri Angola, niwe mugore umwe rukumbi wo muri Afurika waje ku rutonde rw’abagore bavuga rikijyana ku Isi. Kugeza ubu Isabel niwe mugore utunze amafaranga menshi muri Afurika aho afite asaga miliyari 3.5 z’amadolari. 

    10. Shonda Rhimes

    Umwanditsi n’umuyobozi wa filime kabuhariwe akaba anafite inzu (Studio) itunganya filime ,ari mu bagore bakomeye mu ruhando rwa sinema. Shonda Rhimes akaba azwiho kuba akunze gukoresha abakinnyi ba filime b’abirabura ndetse akanatunganya filime zishingiye ku buzima bugoye abirabura babamo muri Amerika.

    Muri filime zamenyekanye cyane Shonda Rhimes yakoze harimo iyitwa ‘Scandal’ ishingiye kuri politiki, ‘Grey’s Anatomy’ ishingiye ku baganga hamwe na ‘Inventing Anna’ ishingiye ku buzima bw’umugore w’umutekamutwe wayogoje umujyi wa New York witwa Anna Delvey.

    Aba akaba aribo birabura bonyine babashije kuza ku rutonde rw’abagore 100 bakomeye ku Isi mu gihe abandi 90 basigaye ari abazungu barimo Melinda Gates, Theresa May,Angela Merkel,Ellen Degeneres,Taylor Swift,Reese Witherspoon hamwe n’abandi benshi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133320/abiraburakazi-10-bayoboye-urutonde-rwabagore-bavuga-rikijyana-ku-isi-amafoto-133320.html

  • Davido uri kugendana Miliyoni 600 Rwf mu gatu… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi David Adedeji Adeleke uzwi ku mazina ya Davido akaba yaravukiye muri Amerika agakurira mu gihugu cya Nigeria ndetse akaza no kuba icyamamare abikesha kuririmba, ari mu Rwanda aho yitegura gutaramira abanyawanda mu birori byo gusoza iserukiramuco rya  Giants of Africa riri kubera mu Rwanda hizihizwa isabukuru y’imyaka 20 ishize ribayeho.

    Kuba ari mu Rwanda ndetse no kuba yarishimiye kugaruka mu Rwanda si inkuru kuko ku munsi w’ejo ubwo yari akigera mu Rwanda yahise ajya ku rubuga rwa Twitter ye agaragaza ko yishimiye kuba ari mu Rwanda aho yaherukaga mu mwaka wa 2018 mu kwezi kwa Werurwe ubwo yari mu bitaramo by’uruhererekane byitwaga 30 Billion Africa Tour 2018.

    Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Forbes kizwiho kumenya akayabo ibyamamare bitunze, kivuga ko uyu muhanzi wavukiye Atlanta muri Leta Zunze ubumwe za Amerika atunze arenga Miliyoni 27$ mu mwaka wa 2022.

    Uyu muhanzi akoresha amafaranga ye mu kurimba ndetse no kwambara ibintu bihenze cyane ndetse agakunda kugaragara mu ruhame yambaye ibintu by’agaciro akunze kugura cyane nk’uko n’abandi bahanzi bagerageza gusa neza mu bushobozi bwabo.

    Ubwo Davido yageraga mu Rwanda kuri uyu wa Kane, yaje yambaye umukufi aheruka gutangaza ko yaguze Miliyoni 644,777,322 Frw  mu rwego rwo kwishimira ibyo yagezeho harimo na album ye nshya ‘Timeless ‘aherutse gushyira hanze.

    Aya mafaranga yaguzemo uyu mukufi, waguramo imodoka 8 zo mu bwoko bwa V8, inzu 3 zigeretse mu mujyi wa Kigali, havamo kandi moto zirenga 400, inzu zo guturamo zisanzwe zirenga 150, yatunga umuryango w’abantu batanu urya kabiri ku munsi mu gihe cy’imyaka 176 mu gihe baba barya amafranga ibihumbi 10 ku munsi.

    Turetse iby’imibereho y’ibntu byo mu buzima busanzwe, ku muntu ukunda agacupa yaguramo amakaziye 40,298 ya Petit Mutzing mu gihe ikaziye imwe yaba igura amafaranga 16,000 Rwf.

    Ku myaka 30 akaba arimo kwidagadura mu mafaranga bigeze aha, ubaye uri umunyarwanda ushaka gukorera ayo mafaranga yaguze uwo mukufi byagusaba gukora imyaka 100 buri mwaka ukorera miliyoni 6,447,773 Frw  ku kwezi ukorera arenga 537,300 Frw.

    Mu rwego rwo guhabwa agaciro akwiye, Davido ari kurara muri Hotel yishyura Miliyoni zirenga eshanu ku ijoro rimwe mu gihe ayo mafaranga umusore ubayeho mu buzima busanzwe ashobora kuyarya mu myaka igera muri itanu ku munsi arya amafaranga ibihumbi 2,700.

    Aya mafaranga arimo kwishyurwa Hotel Davido arimo kubamo, ijoro rimwe yagura ikibanza  i Gahanga aho bamwe mu baherwe barimo bitabira gutura cyane.

    Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Yourstrul, cyatangaje ko Davido ari ku mwanya wa Gatatu mu bahanzi bahenze, kumutumira mu gitaramo aho kugira ngo aririmbe mu gitaramo cyabereye muri Nigeria, yishyurwa 40,000,000 Naira.

    Mu gihe hari umuhanzi wakwifuza gukorana nawe indirimbo, iyo amwemereye amwishyura Miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda hanyuma bakabona gukorana indirimbo uko yaba imeze kose kandi hatabariwemo ibizakoreshwa mu gutunga iyo ndirimbo.(Ayo 100,000,000 Frw ni ayo kukwemerera gukorana nawe indirimbo gusa).

    Kuri  uyu wa Kane   nibwo Davido yageze i Kigali 

    Davido azaririmbira  muri BK Arena ,ejo ku wa Gatandatu tariki 18 Kanama 2023, hasozwa iserukiramuco rya Giants of Africa  ryahuriranye no kwizihiza isabukuru y'imyaka 20, rimaze ritangijwe  na Masai Ujiri, usanzwe ari Perezida w'Ikipe ya Toronto Raptors yo muri Canada, ikina muri Shampiyona ya Basketball ya Amerika (NBA).

    Umukufi Davido yazanye mu Rwanda ukozwe muri zahabu gusa.


    Uyu mukufi upima 1.5Kg


    Uyu mukufi ukoranye ubuhanga buhanitse ku buryo uko uyegera ugenda ubona ibindi bintu byinshi utapfa kubona utashishoje.





    Davido yambaye umukufi yaguze miliyoni zirenga magana atandatu.


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133327/davido-uri-kugendana-miliyoni-600-rwf-mu-gatuza-ari-kurara-mu-cyumba-cyishyurwa-ayagura-ik-133327.html

  • Abakinnyi 10 bo kwitega muri Shampiyona yu R… – #rwanda #RwOT

    Abakinnyi basaga 560 bagiye gukora urugendo rw’amezi 10 y’ibyishimo n’agahinda bizava mu musaruro w’amakipe yabo. Abakinnyi bangana uko, nka InyaRwanda yahisemo kurebera hamwe abakinnyi 10 bo kwitega bigendanye n’ubuhanga bagurwa bari bitezweho. Hari abakinnyi batari bugaragare kuri uru rutonde kubera ko basanzwe bazwi muri iyi Shampiyona Kandi bishoboka ko nta mpinduka bazakora ku mikinire yabo.

    Patient Ndikuriyo

    Ni umunyezamu wa mbere w’ikipe ya Amagaju FC. Uyu munyezamu, agurwa ntabwo byavuzwe cyane bigendanye n’abanyezamu bari binjiye mu gihugu.

    Patient Ndikuriyo ni umunyezamu ugiye gukina mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, kuko mu 2019 yari umunyezamu wa Espoir FC. Yaje kuva mu Rwanda asubira iwabo mu Burundi mu ikipe ya Kayanza United ayivamo yerekeza muri Bumamuru FC ,aho umwaka ushize w’imikino yatowe nk’umunyezamu mwiza wa shampiyona. Ni umwe mu bakinnyi bo kwitega ndetse bari mu myaka yo gukina bitanga umusaruro.

    Franklin Onyeyabole Chukwuebuka

    Onyeabor Franklin Chukwuebuka w’imyaka 23 akomoka  muri Nigeria yasinyiye Sunrise FC imyaka ibiri avuye muri  Nigeria Air Force FC  y’iwabo.Akina mu mutima wa ba Myugariro. Bigendanye n’ubuhanga yagaragaje, uyu musore ashobora kuzakinana na Shyaka Clever inyuma.

    Aruna Moussa Majaliwa

    Nimero 6 wa Rayon Sports, akaba aherutse kubona ibyangombwa bimwemerera gukinira iyi kipe. Uyu musore  uvuka muri DR Congo agakinira ikipe y’igihugu y’u Burundi, ni umwe mu bakinnyi bo kwitega bigendanye n’uko yigaragaje. Aruna, yavuye mu ikipe ya Bumamuru FC amaze kuyihesha igikombe cya shampiyona, ndetse akaba abanza mu kibuga mu ikipe y’igihugu y’u Burundi.

    Gakwaya Leonard

    Ni umukinnyi mushya wa Bugesera FC wayisinyiye imyaka ibiri avuye mu Burundi. Uyu mukinnyi ukina nka nimero 10, niwe watsindiye Bugesera FC ibitego byinshi mu mikino ya gicuti itegura Shampiyona.

    Manishimwe Djabel

    Afatwa nk’umukinnyi mushya nyuma y’uko  atijwe mu ikipe ikipe ya Mukura Victory Sports. Uyu musore wagaragaje ubuhanga bwe mu ikipe ya Rayon Sports ndetse na APR FC yemeza ko uyu mwaka aribwo agiye gukina umupira w’amaguru ku kigero atigeze akinaho mbere. Azaba ari nimero 10 mu ikipe ya Mukura, akaba ariwe umaze gutanga imipira myinshi ivamo ibitego muri Shampiyona y’u Rwanda ku bakinnyi bazayikinamo uyu mwaka.

    Mudeyi Akbar

    Mudeyi Akbar ni rutahizamu wa Gasogi United. Ni umwe mu bakinnyi beza bavuye mu Burundi uyu mwaka baje mu Rwanda ndetse bagaragaza ubuhanga buri hejuru. Mudeyi Akbar wakiniraga ikipe ya Le Messager De Ngozi, yigaragaje mu mikino ya gicuti ndetse mu Burundi akaba yari umwe mu bakinnyi bagezweho.

    Youssef Rharb

    Ni umwe mubakinnyi batangiye umwaka w’imikino 2021-22 ndetse agaragaza ubuhanga buhambaye, gusa byarangiye avuye muri Rayon Sports ateretse abanyarwanda ibyo yari ashoboye byose.

    Uyu mwaka, Youssef Rharb yagarutse ashaka kwemeza ndetse yiteguye gukina bihabanye n’uko yari yaje mbere. Muri Rayon Sports, uyu musore anyuma ibumoso, ndetse akaba yaragize uruhare mu mikino ibiri iyi kipe iheruka gukina.

    Shaiboub

    Shaiboub ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC, niwe mukinnyi umaze kwemeza abafana b’iyi kipe mu bakinnyi bose baguzwe.

    Richard Kilongozi

    Rutahizamu w’u Burundi ukinira ikipe ya Kiyovu Sports. Richard ni umwe mu bakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Burundi, ndetse mu bakinnyi iyi kipe yaguze, akaba ari umwe mu bakinnyi bahagaze neza.

    Pavelh Ndzila

    Umunyezamu mukuru wa APR FC. Ni umwe mu bakinnyi bashya APR FC yinjije muri uyu mwaka w’imikino, akaba ari umwe mu banyamahanga baguzwe mbere. Pavelh Ndzila ni umwe mu bakinnyi bitezwe cyane muri uyu mwaka w’imikino.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133331/abakinnyi-10-bo-kwitega-muri-shampiyona-yu-rwanda-izatungura-benshi-133331.html

  • Myugariro Nsabimana Aimable wa Rayon Sports ntari mu bakinnyi bakoreshwa mu mukino ufungura shampiyona #rwanda #RwOT

    Myugariro Nsabimana Aimable wa Rayon Sports, ntabwo ari mu bakinnyi umutoza Zelfani Yamen akoresha ku mukino ufungura shampiyona kubera ikibazo cy’imvune.

    Uyu munsi nibwo shampiyona ya 2023-24 itangira, haraba umukino umwe gusa wo Rayon Sports iri busure Gasogi United kuri Kigali Pele Stadium saa moya z’ijoro.

    Ni umukino utari bugaragaremo myugariro mushya wa Rayon Sports, Nsabimana Aimable kubera imvune yagize y’akagombambari (Cheville).

    Uyu mukinnyi arimo gukurikiranwa n’abaganga aho nta gihindutse agomba gutangira imyitozo mu cyumweru gitaha yitegura umukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24.

    Nsabimana Aimable yasinyiye Rayon Sports mu kwezi gushize kwa Nyakanga, akaba yari avuye mu ikipe ya Kiyovu Sports. Yakiniye kandi amakipe arimo APR FC na Police FC.

    Nsabimana Aimable ntakina umukino ufungura shampiyona

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-nsabimana-aimable-wa-rayon-sports-ntari-mu-bakinnyi-bakoreshwa-mu-mukino-ufungura-shampiyona

  • Ariko abanyarwanda baratwika! Umuhanzi w’umunyarwanda yashimuse ikibuga cy’indege muri Amerika mu gihe cy’amasaha ubundi ahambikira impeta y’urukundo abagenzi bose bashungereye (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ariko abanyarwanda baratwika! Umuhanzi w'umunyarwanda yashimuse ikibuga cy'indege muri Amerika mu gihe cy'amasaha ubundi ahambikira impeta y'urukundo abagenzi bose bashungereye.

    Umuhanzi Young TG ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika yapfukamye atera ivi yambika impeta y'urukundo umukunzi we, mu birori byishimiwe na benshi kubera uburyo byari biteguye.

    Young TG yambitse impeta Uwase bakunze kwita KB amusaba ko yamubera umugore.

    Ibi birori byabereye ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Louisville International Airport.

    Young TG aherekejwe n'inshuti ze ku kibuga cy'indege bagitatse indabo z'amabara y'umutuku nuko uyu musore apfukama aho abantu bose bamwitegeye, abagenzi bari bagiye gutega indege buriwese yari afite amatsiko y'ibigiye kuhabera.

    Ubwo Uwase yageraga ahabereye ibirori byo kumutungura yatunguwe cyane, mubineza neza byinshi araza ahobera umukunzi we, nuko uyu musore amwambika impeta y'urukundo.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/ariko-abanyarwanda-baratwika-umuhanzi-wumunyarwanda-yashimuse-ikibuga-cyindege-muri-amerika-mu-gihe-cyamasaha-ubundi-ahambikira-impeta-yurukundo-abagenzi-bose-bashungereye-amafoto/

  • “Nawe yatangiye kubyerekana”: Umunyamakurukazi ukunzwe cyane hano mu Rwanda Gloria Mukamabano yerekanye ibintu bibonwa mu buryo bwimbitse n’umugabo we -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Nawe yatangiye kubyerekana': Umunyamakurukazi ukunzwe cyane hano mu Rwanda Gloria Mukamabano yerekanye ibintu bibonwa mu buryo bwimbitse n'umugabo we.

    Gloria Mukamabano ukorera televiziyo y'Igihugu uzwiho kugira inseko ikundwa na benshi yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasangije abakunzi be amafoto meza cyane agaragaza ubwiza bwe ndetse n'inseko ye ishobora kuba ibonwa neza cyane n'umugabo we.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/nawe-yatangiye-kubyerekana-umunyamakurukazi-ukunzwe-cyane-hano-mu-rwanda-gloria-mukamabano-yerekanye-ibintu-bibonwa-mu-buryo-bwimbitse-numugabo-we-amafoto/