Blog

  • KNC nyuma yo gukubita hasi amavi ntatsindwe byinshi umukinnyi wa Rayon Sports akomeje kurikoroza muri rubanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    KNC nyuma yo gukubita hasi amavi ntatsindwe byinshi umukinnyi wa Rayon Sports akomeje kurikoroza muri rubanda

    Kuri uyu wa gatanu nibwo ikipe ya Rayon Sports yambikanye na Gasogi United umukino urangira ibyo KNC yatekerezaga bibaye amagambo gusa.

    Ni umukino watangiye ikipe ya Rayon Sports irusha cyane Gasogi United nkuko benshi babitekerezaga, dore ko yaje kubigeraho ibona ibitego 2 mu minota ya mbere bitsinzwe na Youseff Rharb ndetse na Charles Bbaale mu minota 20 y'igice cya mbere.

    Nyuma yaho ntakintu gihambaye kigeze kiraragara kuri uyu mukino usibye kwiharira umupira cyane kw'ikipe ya Rayon Sports gusa mu gice cya kabiri cyatangiye Gasogi United igerageza gushaka uko yabona igitego biza no kuyihira mu minota ya nyuma irakibona gitsinzwe na Malipangu Theodore Christian kuri Penalite umukino urangira ari 2-1.

    Nyuma y'uyu mukino twagerageje kugira abo tuganiriza yaba abafana ba Rayon Sports ndetse n'abaje kubera uyu mukino bafana andi makipe ariko bose bahurizaga kuri Charles Bbaale bavuga ko azaba umukinnyi mwiza kubera imbaraga n'imikinire yagaragaje kuri uyu mukino.

    Umugande Charles Bbaale aza ntabwo benshi bamwemeraga ariko nyuma yo gutsinda igitego ikipe ya APR FC ku mukino wa Super Cup ndetse akaba yanatsinze igitego gifungura Shampiyona yaje kuririmbwa cyane n'abafana ba Rayon Sports ubona ko bamwishimiye mu buryo bukomeye.

     

     

    Source : https://yegob.rw/knc-nyuma-yo-gukubita-hasi-amavi-ntatsindwe-byinshi-umukinnyi-wa-rayon-sports-akomeje-kurikoroza-muri-rubanda/

  • “Nta murizo uzunguza inka” KNC nyuma yo kubyina mbere y’umuziki birangiye asize inkuru imusozi none ibyo abafana bakomeje kumukorera ni agahuma munwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    KNC nyuma yo kubyina mbere y'umuziki byarangiye asize inkuru imusozi none dore ibyo abafana bakomeje kumukorera.

    Nyuma yuko Gasogi United itsinzwe na Rayon Sport ibitego 2 kuri 1 na nyuma y'amagambo yose KNC yavuze mbere y'umukino, ubu yabaye inkuru ku mbuga nkoranya mbaga ndetse abafana bakomeje kumumwaza bikomeye.

    Dore ibyo abantu bakomeje kumubwira.

    Source : https://yegob.rw/nta-murizo-uzunguza-inka-knc-nyuma-yo-kubyina-mbere-yumuziki-birangiye-asize-inkuru-imusozi-none-ibyo-abafana-bakomeje-kumukorera-ni-agahuma-munwa/

  • Bari kusa ikivi cye! Amashusho ya zimwe mu ndirimbo za nyuma Yvan Bravan yasize akoze yagiye hanze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bari kusa ikivi cye! Amashusho ya zimwe mu ndirimbo za nyuma Yvan Bravan yasize akoze yagiye hanze.

    Nyuma y'umwaka nyakwigendera Yvan Bravan atabarutse, abasigaye bacunga ibye bashyize hanze amashusho y'indirimbo yiswe 'ITURO'.

    Ni indirimbo yakozwe mbere y'uko atabaruka ariko ntiyakorerwa amashusho, ni nayo mpamvu amashusho yayo atagaragaramo nyakwigendera.

    Ndetse iyi ndirimbo iri kuri Album ye yitwa 'Twaje', amashusho y'iyi ndirimbo ari kuri YouTube channel ya Nyakwigendera.

     

     

    Source : https://yegob.rw/bari-kusa-ikivi-cye-amashusho-ya-zimwe-mu-ndirimbo-za-nyuma-yvan-bravan-yasize-akoze-yagiye-hanze/

  • Alyn Sano asa n’uwireguye ku ndirimbo “Sakwe… – #rwanda #RwOT

    Alyn Sano aganira na InyaRwanda yavuze impamvu indirimbo yayise “Sakwe Sakwe” kandi icuranze mu buryo buvanze no kuryoshya (Vibe) n'umuco nyarwanda akaba anavugamo ngo ntibakamucire urubanza Imana niyo izi ibye, mu kuvuga aho bihuriye,

    Yagize ati: 'Ntabwo nzi ahantu umuco uba uri kuva, ariko njyewe ibintu byose bibaho ku isi mbibonamo umuco. Rero ntabwo ari umwihariko ngo ni umuco cyangwa se iki, gusa ariko by’umwihariko nyine umuntu aba afite aho ava kandi aba agomba guhagararira ahantu ava.

    Na none impamvu indirimbo yitwa “Sakwe Sakwe” kandi rigarukamo rimwe ni ukubera ko mu buhanzi bwanjye, ntabwo mba ncaka ko igihangano cyanjye gihita gisobanuka ako kanya, kuko ntekereza ko iyo igihangano cy'umuntu gihise gisobanuka ako kanya, ntabwo umuntu aba agifite amatsiko yo kucyumva.

    Iyo uyisobanukiwe ubwo biba birangiye kandi ngewe mba ncaka ibintu ngo bihore ari mu matwi cyangwa mu maso y'ubireba cyangwa cyangwa ubyumva, rero niyo mpamvu natangiye nsakuza abantu mbabaza, hanyuma indirimbo nkayita Sakwe Sakwe kugira ngo ikomeze nyine igarure iyo mpamvu nashatse ko abantu bumva iyo ndirimbo'.


    Alyn Sano yavuze icyo yagendeyeho yandika indirimbo “Sakwe Sakwe” 

    Alyn Sano avuga ko nta kintu yagendeyeho ahitamo iyi ndirimbo kugira ngo abe ariyo abanza kurekura kuko yahisemo, gusa ariko yari ataramenya indirimbo izakundwa gusa avuga ko indirimbo yayikoreye amashusho mbere y'uko album ijya hanze.

    Alye asoza avuga ko nyuma video ya “Sakwe Sakwe”, andi mashusho nayo ari hafi kuza y'indi ndirimbo iri kuri album 'Rumuri', akaba avuga ko akunda abafana be cyane.


    Alyn Sano yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Sakwe Sakwe” 

    Kanda hano urebe indirimbo nshya ya Alyn Sano “Sakwe Sakwe”

    “>

    Kanda hano urebe ikiganiro kirambuye Alyn Sano yagiranye n’inyaRwanda

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133345/alyn-sano-asa-nuwireguye-ku-ndirimbo-sakwe-sakwe-133345.html

  • Rayon Sports yatsinze Gasogi United, shampiyo… – #rwanda #RwOT

    90+5 umukino urarangiye. Umukino wahuzaga ikipe ya Gasogi United yari yakiriye Rayon Sports, urangiye Rayon Sports itsinze Gasogi United ibitego 2-1.

    90″ umusifuzi yongereyeho iminota 5, yo kutagira ikosa rikorwa kurivRayon Sports

    90″ igitego cya Gasogi United. Malipangi wari ukorewe ikosa mu rubuga rw’amahina, umusifuzi agatanga penariti, Malipangi yaje no kuyiterera neza umupira uruhukira mu shundura.

    89″ Rayon Sports ikoze impinduka, Ojera na Mannuel bavuye mu kibuga, Ndekwe na Rudasingwa barinjira

    88″ Ganijiri Elie ahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa akoreye myugariro wa Gasogi United Nshimiyimana Marc

    Gasogi United nta gihindutse ishobora kuba ikipe ya mbere itangiye shampiyona itsindwa, 

    80″ Rayon Sports ikoze impinduka, Kalisa Rachid yinjiye mu kibuga, asimbuye Luvumbu, naho Ngendahimana Eric asimbura Aura Moussa

    75″ abafana bose ba Rayon Sports bacanye amatoroshi, ubona ko bizeye ko amanota atatu bari buyacyure.

    63″ Rayon Sports ikoze impinduka za mbere, Youssef ava mu kibuga, asimbuye na Iraguha Hadji



    60″ Gasogi United ikoze izindi mpinduka, Hamis Hakim ajya mu kibuga asimbuye Ishimwe Kevin

    umuntu bita Luvumbu, Aruna Ojera na Youssef bari gutanga ibyishimo hano

    Gasogi United iri mubuzima bugoye muri iyi minota, nyuma yo gukina iminota ibiri gusa

    50″ Rayon Sports ihushije igitego ku mupira utewe na Bbaale umunyezamu wa Gasogi Unuted awukuramo nta nkuru.

    47″ Gasogi United igarukanye imbaraga zikomeye ishaka kwishyura. Amakipe agarutse mu kibuga nta nimwe yakoze impinduka.

    45″ igice cya kabiri kiratangiye

    45″ igice cya mbere kirarangiye

    45″ Rayon Sports ihujije igitego ku mupira uzamukanwe na Youssef ahereza Luvumbu, wahise atera mu izamu, umupira ukorwaho n’umukinnyi wa Gasogi United, ugera mu izamu wahinduye icyerekezo, umunyezamu akozaho akaboko urasohoka.



    Alain Kirasa atangiye inzira y’umusaraba mu buryo atumva neza

    40″ Mutima Isaac abaye umukinnyi wa mbere wa Rayon Sports ubonye ikarita y’umuhondo, ku ikarita yari akoreye Mudeyi, ariko ikosa barihannye umupira ufata mu rukuta

    36″ Gasogi United iteye ishoti rigana hafi y’izamu, ku mupira wari utewe na Muteyi, ariko umupira ujya hejuru

    Gasogi United yabuze ibyo ikina ndetse ubona ko kugera kuri uyu munota itarinjira mu mukino. Rayon Sports irimo irakina uko ishaka kugera naho bagera imbere y’izamu bakajya gutangira.

    28″ Gasogi United ikoze impinduka kubera amakosa ari gukorwa mu kibuga, Udahemuka Jean ava mu kibuga hijira Mugabe Robert

    21″ Henou Yao Asse kubera ikosa akoreye Luvumbu, ahawe ikarita y’umuhondo, ahita aba umukinnyi wa mbere uhawe ikarita muri uyu shampiyona

    Abakinnyi Gasogi United yabanje mu kibuga

    16. DAUDA BERELI IBRAHIMA

    10. MALIPANGI THEODORE Yawanendji

    22. UDAHEMUKA JEAN

    06. HENOU YAO ASSE

    26. NIYITEGEKA IDDRISSA

    02. NSHIMIYIMANA MARC GOVIN

    24.MUDERI AKBAR

    15.KWIZERA Amaible

    17. LISELE CEDRICK LISOMBO

    19.DJOUMEKU MAXWELL

    07.ISHIMWE KEVIN

    18″ Igitego cya kabiri cya Rayon. Rayon Sports itsinze igitego cyiza cyane ku mupira uzamukanwe na Luvumbu, ahereza Bbaale nawe wahise apasa Ojera ashota mu izamu umunyezamu awugarura n’akaboko, usanga aho Youssef yari ahagaze ahita asunikira mu izamu.

    11″ igitego cya Rayon gitsinzwe na Charles Bbaale ku mupira azamukanye abakinnyi ba Gasogi United barebera, yifunga munguni arekura ishoti rikomeye cyane, umupira unyura mu maguru y’umunyezamu wa Gasogi United uruhukira mu shundura.

    02' umupira utangiranye imbaraga nyinshi cyane ku mpande zombi. Rayon Sports yambaye imyenda y'ubururu hose, mu gihe Gasogi United yambaye imipira ya Orange ndetse n'amakabutura y'umukara.

    19:03' umukino uratangiye. Ku mugaragaro shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda iratangiye, ikaba itangijwe na Charles Bbaale rutahizamu wa Rayon Sports.

    18:57' Hadji Mudaheranwa ari gutanga ijambo ryikaze ndetse rinatangiza League ku mugaragaro

    18:55' abayobozi ba League bayobowe na Mudaheranwa Hadji bagiye gusuhuza abakinnyi ku mpande zombi

    18:50' amakipe avuye mu rwambariro

    Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

    Bonheur Hategekimana

    Ally Serumogo

    Isaac Mitima

    Abdul Rwatubyaye

    Elie Ganijuru

    Aruna Moussa Madjaliwa

    Emmanuel Mvuyekure

    Heritier Luvumbu

    Youssef Rharb

    Charles Bbaale

    Joakiam Ojera

    1.Imibare ivuga iki?

    Kuva mu 2009, Rayon Sports imaze gukina imikino 14 ifungura shampiyona. Muri iyi mikino Rayon Sports yatsinze imikino 10 inganya 3 itsindwa umwe. Rayon Sports yakiriye imikino 7 itsindamo imikino 5.

    Muri iyi mikino, Rayon Sports ntabwo iratsindwa umukino n’umwe yakiriwe, gusa yanganyije imikino ibiri, harimo uwo yanganyije na Gasogi United ubusa ku busa mu mwaka w’imikino 2019-2020.

    Muri iyi mikino yose Gasogi United niyo kipe rukumbi yatumye Rayon Sports mu mukino ufungura shampiyona, iminota 90 iyimara idatsinze igitego, ubwo 2019-20 banganyaga ubusa ku busa.

    Rayon Sports iheruka gutsindwa umukino ufungura shampiyona tariki 29 Nzeri 2012, ubwo yatsindwaga n’Amagaju FC ibitego 2-1. Mu myaka 14 ishize ni ubwa kabiri Rayon Sports igiye gukina umukino ufungura shampiyona ari ku wa gatanu. Ubwo biheruka kuba byari tariki 14 Ukwakira 2016 itsinda Police FC ibitego 3-0.

    Ku ruhande rwa Gasogi United, iyi kipe yatangiye gukina icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino 2019-20 umukino wa mbere ufungura shampiyona, yahuyemo na Rayon Sports banganya ubusa ku busa. Gasogi United ntabwo iratsindwa umukino ufungura shampiyona, kuko mu mikino 4 imaze gukina yatsinze, 3 inganya

    nu umukino uteganyijwe gutangira ku isaha ya saa 19:00 pm. Aya makipe agiye guhura ku nshuro ya 9, aho inshuro 8 ziheruka, Gasogi United yatsinze umukino umwe Rayon Sports itsinda 4 banganya imikino.

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze uyu mukino

    AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133346/live-gasogi-united-yakiriye-rayon-sports-mu-mukino-utangira-shampiyona-133346.html

  • Muri Village Urugwiro no ku kibuga cy’indege!… – #rwanda #RwOT

    Byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023 muri Village Urugwiro. Davido yari kumwe na Masai Ujiri washinze Umuryango Giants of Africa, uteza imbere impano mu rubyiruko rwiyumvamo umukino wa Basketball mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

    Mu 2014 Davido yataramiye i Kigali ndetse no mu 2018 atanga ibyishimo ku banya-Kigali. Ni ku nshuro ya gatatu agiye gutaramira i Kigali.

    Mu 2022, Davido yavuze uburyo yiyumvise ubwo yabonaga Perezida Paul Kagame amwakira ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, mu 2014, ubwo yasesekaraga Kigali mu gitaramo cyo Kwibohora cyiswe ‘Niwowe’.

    Uyu munyamuziki ugezweho muri iki gihe mu ndirimbo ‘Unavailable’ yavuze ko afitanye umubano na ba Perezida benshi batandukanye. 

    Yavugaga ku bintu byaranze umwuga we, mu kiganiro n'ikinyamakuru cyo mu Bufaransa gikunda gukora amakuru ku mideli n’ubuhanzi, ‘French Fashion Magazine’.

    Davido yavuze ko umwuga we wamuhiriye akaba yaragiye atungurwa na byinshi, nko guhura na ba Perezida batandukanye, ariko akagaruka ku rwibutso rwe ubwo yahurana na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame muri 2014.

    Davido yagize ati: “Ni ibintu biba bidasanzwe kugera mu gihugu no kubona ikaze rya Perezida. Ndibuka ko nageze mu Rwanda  ari ibintu byiza cyane, Perezida yaje kuntora/kumfata ku kibuga cy’indege ubwe'.

    Akomeza avuga ko ari ibintu by’agaciro kuri we k’iteka. Ati “Ibintu nk’ibi bituma numva meze neza kuri njye, kandi nkishimira ibyo niyemeje.”

    “Kumenya ko nshobora kubona Perezida nkashobora kuvugana na we.  muri iki gihe, vuba aha nahuye na benshi mvugana n’abo imbona nkubone.”

    “Niyo mpamvu nkomeza kwibwira no gutekereza ko nazinjira muri Politiki, biba ari byiza nkazicara kuri iyo ntebe ibintu bigahinduka'.

    Davido yageze i Kigali mu gitondo cyo ku wa Kane ari mu ndege ya RwandAir ahita yerekeza kuri Marrioot Hotel.

    Mu masaha y'umugoroba yatunguye abakinnyi bitabiriye imikino ya 'Giants of Africa' arabasura, kandi bagirana ibiganiro anabaririmbira agace gato k'indirimbo ye 'Unavailable'.

    Uyu muhanzi ategerejwe mu gitaramo kizaherekeza iserukiramuco 'Giants of Africa' kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2022 muri BK Arena. Azahurira ku rubyiniro na Bruce Melodie, Tyla ndetse na Tiwa Savage.

    Mu 2016 Davido yasinye amasezerano mu inzu ifasha abahanzi ya muzika ya Sony Music. Nyuma y'amezi make yatangaje ko yafunguye Label ye yise 'Davido Music Worldwide' ibarizwamo abahanzi nka Dremo, Yonda ndetse na Peruzzi.

    Mu 2019, Davido yasohoye album ye ya kabiri yise 'A Good Time' nyuma y'indirimbo nka “If”, “Fall”, “Assurance”, “Blow My Mind” na “Risky”.

    Muri uriya mwaka kandi, ikinyamakuru New African Magazine cyamushyize ku rutonde rw'abanyafurika 100 bavuga rikijyana.

    Ku wa 13 Ukwakira 2020 yasohoye album ye ya Gatatu yise 'A Better Time'. Ku wa 31 Werurwe 2023, yasohoye album ye ya kane yise 'Timeless'. Ni umwe mu bahanzi bo muri Afurika bakurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram na Twitter.   


    Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, umunyamuziki Davido


    Mu 2022, Davido yatangaje ko yakozwe ku mutima n’ukuntu Perezida Kagame yamwakiriye ku kibuga cy’indege- Aha yamwakiriye muri Village Urugwiro


    Masai Ujiri washinze Giants of Africa [Uri uburyo] yari kumwe na Davido muri Vilage Urugwiro 


    Mu 2014, Perezida Kagame ari kumwe n’umuryango we bakiriye ku kibuga cy’indege Davido

    “>KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UNAVAILABLE’

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133348/muri-village-urugwiro-no-ku-kibuga-cyindege-davido-yongeye-kwakirwa-na-perezida-kagame-ama-133348.html

  • Indirimbo Buravan yahimbiye ababyeyi yashyizw… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yamuritswe mu muhango wo kwizihiza ubuzima bwa Buravan umaze umwaka umwe yitabye Imana. Wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2023 ubera ku ishuri “Twaje Cultural Academy” ryigamo abanyeshuri 20.

    Iyi ndirimbo Buravan yakoreye ababyeyi be yatunganyijwe na YB Foundation igaragaramo Ngarambe François Xavier n'umugore we Kagoyire Yvonne Solange n'abandi barimo Se.

    Mu gitero cya kabiri, uyu muhanzi aririmba agira ati 'Wowe utonesha umutware utwarana ineza. Ugira iyo uva ugenda nka so sogokuru. Imfura y'I Rwanda karuhorane papa. Nseko nziza. Uwukunda niwe Ikunda. Wowe ndwara nkaremba. Nakwishima ukizihirwa mama nakwitura iki?”

    Uyu muhango wo kwizihiza ubuzima bwe witabiriwe n’abahanzi barimo Tom Close, Aline Gahongayire, Nel Ngabo, Ruti Joel, Ibihame by’Imana, Michael Makembe, Massamba Intore, Producer Clement, Bukuru Christian, Sharon, Angel&Pamella, Uwitonze Clementine [Tonzi], Ben Kayiranga n’umufasha we, Muheto Divine wabaye Miss Rwanda 2022, Ngarambe Francois n’umugore we n’abandi.

    Kwizihiza ubuzima bwe byahuriranye no gutaha ishuri ryigisha abakiri bato umuco. Mutoni Raissa, mushiki wa Buravan wavuze mu izina ry’umuryango yavuze ko iri shuri rigamije “gukuraho icyuho kiri hagati y’abantu bakuru cyane bazi umuco cyane natwe turiho dukura, twifuza kuwumenya kugirango uwo murage dukomeze tuwuhabwe natwe tuzawuhe abandi bazadukurikira.’ Ati “Icyo ni nacyo Yvan yifuzaga’.

    Mutoni Raissa yavuze ko kuva umuvandimwe we yakwitahira kwa Jambo yakomeje kumutekerezaho, asanga ‘ntabwo yari amuzi neza’. Ati “Nari nziko muzi, ariko nasanze ntari muzi neza.”

    Yavuze ko musaza we yari umuntu warangwaga n’urukundo rwinshi, ku buryo atari yarigeze abibona neza. Avuga ko yarangwaga n’umunezero, ku buryo nk’iyo umuryango wateranye, babona ko yasize icyuho cy’ibyishimo batakibona.  

    Mutoni yavuze ko basubije inyuma amaso basanga ntawigeze ahitiramo Buravan icyo azakora. Kuko ubwana bwe bwaranzwe no gukunda umuziki, kugeza ubwo yari afite imyaka 14 yitabiriye irushanwa ry’umuziki ryamuhesheje igihembo cya Miliyoni 1.5 Frw.

    Yavuze ko ubuzima bwa Buravan bumuha amasomo menshi. Kuko yisobanukiwe akiri muto. Ngo ubwo yari afite imyaka 14, yababwiye ko azakora umuziki mu buryo bw’umwuga, kandi ababwira ko adashaka kuwukora mu buryo bwo kwishimisha.

    Ubwo yari asoje amashuri yisumbuye ku myaka 18, Buravan yagiye mu itorero yiga kubyina, agejeje imyaka 20 atangaza ko yinjiye mu muziki mu buryo bweruye.

    Mutoni avuga ko Musaza we Mukuru we ariwe wafashije Buravan gutangira umuziki. Kandi ko ubwo yiteguraga kwinjira mu muziki yakoresheje ibirori byo gutangira urugendo rwe rw’umuziki.

    Uyu mubyeyi avuga ko Buravan yari afite intego zo gukora umuziki, ariko kandi akubakira ku gukorana n’abandi kugeza umuziki w'u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

    Yavuze ko bitewe n’intego yari afite ‘ibintu bye byarihutaga’. Asobanura musaza we nk’umuntu ‘wabaniraga neza abandi ‘kugeza n’uyu munsi mukaba mukitubanira’.

    Raissa anavuga ko ubwo musaza we yahatanaga muri Prix Découvertes RFI 2018, yavugaga ko azayegukana. Ati “Koko nk’uko yabivugaga arayitwara.”

    Buravan akimara kwegukana kiriya gihembo, nibwo yagize igitekerezo cyo gutangira umuziki ufite umwimerere nyarwanda, bituma yinjira muri gakondo ‘kugirango azabone ibyo yereka Isi’. Ati “Urugendo yararutangiye koko, arabikora.”

    Mutoni avuga ko ubwo musaza we yatangiraga urugendo rwa gakondo, benshi batabyumvaga ariko yarashikamye kugeza agaragaje icyo ashoboye.

    Buravan aho yagiye aririmba hose, yakoraga uko ashoboye ‘Band’ imucurangira igatangiza 'Rwanda Nziza' indirimbo yubahiriza u Rwanda.

    Igihe cyarageza Buravan atangira kuvanga umuziki wo hambere ndetse n’umuziki ugezweho kugirango ajyanishe n’ibyo urubyiruko rwiyumvamo.

    Ibi byatumye atanga umushinga wahembwe na Imbuto Foundation, kubera uruhare wari ufite mu guteza imbere umuco.

    Mutoni Raissa yavuze ko Buravan yagize igitekerezo cyo gushinga ishuri ryigisha umuco ‘kubera uburyo yabonaga ko abakiri bato batari kuvuga cyane ikinyarwanda’.

    Mike Kayihura yaririmbye indirimbo ‘Zuba’, avuga ko Buravan yayikundaga cyane

    Itorero Ibihame by’Imana, Yvan Buravan yaryigiyemo guhamiriza ryamutaramiye biratinda

    Umuhanzi Ben Kayiranga ari kumwe na Mutoni Raissa, mushiki wa Buravan

    Umuhanzikazi Bukuru Christian yaririmbye muri uyu muhango-Avuga ko hari byinshi yigira kuri Buravan

    Abarimo Angel na Pamella bitabiriye kwibuka Buravan umaze umwaka umwe yitabye Imana

    Umuhanzi Tizzo wo mu itsinda rya Active ari mu bitabiriye uyu muhango wabereye ku ishuri ryitiriwe Buravan

    Umunyamakuru wa Kiss Fm, Sandrine Butera Isheja ari kumwe n’umugabo we Peter Kagame

    Massamba Intore wizihiza imyaka 40 ari mu muziki yitabiriye uyu muhango wo kwibuka Buravan, umuhanzi yigishije igihe kinini

    Massamba ari kumwe na Peter Kagame, umugabo wa Sandrine Isheja

    Mutoni Raissa yashimye imiryango, inshuti n’abandi bababaye hafi cyane muri iki gihe

    Umubyeyi wa Buravan [Uwa kabiri uvuye ibumoso] agaragara mu ndirimbo umuhungu we yamukoreye

    Mutoni Raissa ari kumwe na Ngarambe n’umugore we Solange bagaragara mu ndirimbo ‘Ituro’




    Uwimana Basile wari umusangiza w’amagambo muri uyu muhango wo kwibuka Buravan


    Producer Ishimwe Clement ari kumwe na Nel Ngabo bitegereza bimwe mu bikorerwa mu ishuri ryitiriwe Buravan

    Umuhanzi Ruti Joel yaririmbye muri uyu muhango nyinshi mu ndirimbo za Buravan, babanye igihe kinini

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ITURO’ BURAVAN YAHIMBIYE ABABYEYI BE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133349/indirimbo-buravan-yahimbiye-ababyeyi-yashyizwe-hanze-amafotovideo-133349.html

  • Barangajwe imbere na Rwatubyaye Abdul! Urutonde rw’abakinnyi 11 Yamen Zelfani utoza Rayon Sports yabanje mu kibuga bari kwandagaza Gasogi United ya KNC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023, nibwo shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda yatangiye.

    Ku ikubutiro umukino wahuje Gasogi United y'umuherwe KNC, na Rayon Sports niwo wabimburiye iyi shampiyona y'umupira w'amaguru ya 2023-2024.

    Umutoza wa Rayon Sports, Yamen Zelfani yahisemo abakinnyi 11 bayobowe na kapiteni Rwatubyaye Abdul.

    Ubwo twandikaga iyi nkuru, aba basore ba Murera byageze ku munota wa 20 batsinze Gasogi United ibitego 2-0.

    Source : https://yegob.rw/barangajwe-imbere-na-rwatubyaye-abdul-urutonde-rwabakinnyi-11-yamen-zelfani-utoza-rayon-sports-yabanje-mu-kibuga-bari-kwandagaza-gasogi-united-ya-knc/

  • KNC yamanjiriwe inzozi ze zirangiriye mu kurota! Ikipe ya Rayon Sport yeretse KNC ko nta mwana usya ahubwo avoma – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inzozi za KNC zirangiriye mu kurota! Ikipe ya Rayon Sport yeretse KNC ko nta mwana uswa ahubwo avoma.

    Nyuma yo kuvuga amagambo menshi cyane atera ubwoba aba Rayon, KNC atangiye umukino ababaye cyane, kuko Rayon Sport ifunguye amazamu umukino ugitangira.

    Rayon Sport itsinze 2 ku busa mu minota 20 gusa, ndetse kugeza ku munota wa 45 ikipe ya Gasogi ntiragaragaza ko ifite ubushake bwo gutsinda nkuko byari byitezwe na benshi.

    Ibitego bya Rayon Sport byatsinzwe na Bbabale ndetse na Youssef.

    Source : https://yegob.rw/knc-yamanjiriwe-inzozi-ze-zirangiriye-mu-kurota-ikipe-ya-rayon-sport-yeretse-knc-ko-nta-mwana-usya-ahubwo-avoma/

  • Rayon Sports yatangiye Shampiyona itsinda Gasogi United (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yatangiye shampiyona neza ubwo yatsindaga Gasogi United 2-1 mu mukino w’umunsi wa mbere wabaye kuri uyu wa Gatanu.

    Uyu munsi nibwo Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24 yatangiye Gasogi United yakira Rayon Sports kuri Kigali Pelé Stadium.

    Ni nabwo bwa mbere iyi Shampiyona yari igiye gukinwa yitwa ‘League’ nyuma y’uko FERWAFA iyirekuye ikajya mu maboko y’amakipe akaba ari yo ayitegurira.

    Rayon Sports yabonye amahirwe ya mbere ku munota wa 6 ubwo Ojera yahinduraga umupira imbere y’izamu ariko hakabura uwushyiramo.

    Rayon Sports yari mu mukino neza, Charles Baale yatsindiye iyi kipe igitego cya mbere ku makosa ya myugariro Henok wataye umupira akawuhusha.

    Nyuma yo guhererekanya neza abakinnyi ba Rayon Sports binjiranye ubwugarizi bwa Gasogi wabonaga buhuzagurika maze Ojera atera ishoti mu izamu umunyezamu awukuramo maze Youssef Rharb ahita awushyira mu nshundura yongera guhagurutsa abafana ba Rayon Sports ku munota wa 18.

    Rayon Sports yakomeje gushyira igitutu kuri Gasogi United ariko ubusatirizi mu minota yakurikiyeho bugorwa no kubyaza umusaruro amahirwe babonye harimo nk’umupira ukomeye wa Luvumbu wo ku munota wa 45 umunyezamu yakuyemo.

    Gasogi United yagiye igerageza amahirwe ariko nta mahirwe afatika yabonye maze amakipe ajya kuruhuka ari 2-0.

    Iminota 5 ya mbere y’igice cya kabiri wabonaga Gasogi United ikinira cyane mu kibuga cya Rayon Sports ariko n’ubundi ikagorwa no kureba mu izamu ryari ririnzwe na Hategekimana Bonheur.

    Ku munota wa 51, Charles Baale yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu awukuramo.

    Rayon Sports yakoze impinduka za mbere ku munota wa 62, Youssef Rharb yahaye umwanya Iraguha Hadji ni mu gihe Gasogi United yari yakoze impinduka za kabiri aho Ishimwe Kevin yari yahaye umwanya Hakim. Mu gice cya mbere Jean de Dieu yasimbuwe na Mugabe.

    Bitandukanye n’igice cya mbere, Gasogi United mu gice cya kabiri yageragezaga gusatira ariko ikagorwa no gutera mu izamu.

    Ku munota wa 75, Kalisa Rashid na Ngendahimana Eric binjiye mu kibuga basimbura Luvumbu na Aruna Moussa Madjaliwa.

    Ku munota wa 87, Rayon Sports yakoze impinduka za nyuma ubwo Rudasingwa Prince na Bavakure Ndekwe Felix binjiye mu kibuga basimbura Joackiam Ojera na Mvuyekure Emmanuel.

    Gasogi United yaje kubona igitego cy’impozamarira ku munota wa 90 kuri penaliti yatsinzwe na Malipangu ku ikosa yari akorewe na Serumogo Ali.

    Amakipe yombi yakomeje gushakisha igitego ariko biranga umukino urangira ari 2-1.

    Indi mikino y’umunsi wa mbere izaba ku Cyumweru no ku wa Mbere kubera ko ejo ku wa Gatandatu APR FC izakina na Gaadiika muri CAF Champions League.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatangiye-shampiyona-itsinda-gasogi-united-amafoto