Blog

  • The Ben uri i Cape Town yapfushije umubyeyi – #rwanda #RwOT

    Mbonimpa John w'imyaka 65 wari umubyeyi w'Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ndetse n'Umuraperi Green P, yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu. 

    Abaturanyi b'uyu mugabo babwiye InyaRwanda ko yishwe n'uburwayi bwamufashe ku cyumweru gishize akajyanwa kwa muganga akavuzwa bikanga. 

    Ku murongo wa telefone, James Emile Mucyo bucura bwo muri uyu muryango yemereye InyaRwanda ko uyu mubyeyi yitabye Imana, aguye mu bitaro by'Akarere ka Kicukiro bizwi nk'Ibitaro bya Masaka, nyuma y'iminsi isaga itanu arembye.

    Mu Ijambo rimwe yagize ati 'Byarangiye'.

    Aha twari ni mu Karere ka Kicukiro, mu murenge wa Kicukiro, Akagari ka Kicukiro mu Mudugudu wa Isoko. Abaturanyi b'uyu musaza bavuga ko yari asigaye aba wenyine muri urwo rugo. 

    Mu bigwi aba baturanyi bavuga by'uyu mubyeyi witabye Imana birimo kuba ariwe wakoresheje umuhanda uva kuri Kaburimbo ukagera ku Gipangu yari atuyemo, kandi ko ari we wa mbere watunze imodoka muri ako gace. 


    Mbonimpa John ubyara The Ben, Green P n'abandi yitabye Imana 


    IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133355/the-ben-uri-i-cape-town-yapfushije-umubyeyi-133355.html

  • Mitima Isaac yababajwe n’uko Gasogi United yubakiye ku magambo bayitsinze ibitego bike #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Rayon Sports, Mitima Isaac yavuze ko nk’abakinnyi bababajwe n’uko batsinze Gasogi United ibitego bike.

    Ni nyuma yo kuyitsinda 2-1 mu mukino ufungura shampiyona ya 2023-24 waraye ubaye ku wa Gatanu.

    Mbere y’uyu mukino, perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles yari yatangaje ko azatsinda Rayon 4-2 akayambura ubusa.

    Mitima Isaac wakinnye iminota 90 yabwiye ISIMBI ko uretse amagambo nta kindi iyi kipe ibarusha, bityo ko bagombaga kubatsinda kuko byose bayiri hejuru.

    Ati “Twari dukwiye gutsinda, mu bintu byose, mu mazina, mu gukina nk’ikipe twari hejuru ya Gasogi United uretse amagambo menshi aba yavuzwe ariko mu bintu byose dukwiye gutsinda Gasogi, ahubwo tuba tuyitsinze bike bikatubabaza.”

    Agaruka ku bakinnyi ikipe ye yaguze yavuze ko ari ikipe yaguze abakinnyi ikeneye hasigaye guhuza.

    Ati “Abakinnyi ikipe yaguze nibo yari ikeneye kuko urabona buri umwe arimo gukora akazi ke, haraburamo utuntu duke two kumenyerana ariko nibiza tuzaba tumeze neza.”

    Ngo intego bafite muri uyu mwaka ni igikombe cya shampiyona no kwitwara neza mu mikino Nyafurika.

    Ati “Intego ni igikombe, ubushize cyaraducitse ariko uyu mwaka dutangiye neza ndizera ko tugomba gukomerezaho nk’ikipe tukitwara neza no mu mikino Nyafurika.”

    Mitima Isaac ni umukinnyi wakiniye Rayon Sports kuva 2021 avuye muri Sofapaka muri Kenya akaba ari ku mwaka we 3, akaba aheruka kongera amasezerano y’imyaka ibiri.

    Mitima Isaac yavuze ko ibintu byose bari hejuru ya Gasogi United

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mitima-isaac-yababajwe-n-uko-gasogi-united-yubakiye-ku-magambo-bayitsinze-ibitego-bike

  • KNC amagambo yashize ivuga, yemera intsinzwi #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutangaza ko azatsinda Rayon Sports ariko ikamugarika mu mukino ufungura shampiyona yemeye ko iyi kipe yabatsinze bitewe n’amakosa bakoze.

    Wari umukino ufungura shampiyona ya 2023-24 wabaye ejo ku wa Gatanu maze Rayon Sports iyitsinda 2-1.

    Ni umukino wari wabanjirijwe n’amagambo menshi aho perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yari yavuze ko azatsinda Rayon Sports akayambura ubusa.

    Nyuma y’uyu mukino, KNC yavuze ko atavuga ko abakinnyi be bamutengushye kuko bafite imikino myinshi bazakina na Rayon Sports irimo.

    Ati “Ntabwo uyu munsi abakinnyi badutengushye, ntekereza ko hari byinshi bazakora, bafite byinshi, dufite imikino myinshi Rayon Sports izatwakira, tuzakina.”

    Yakomeje avuga ko yemera ko batsinzwe ko Rayon Sports yungukiye mu makosa bakoze.

    Ati “Oya uko biri kose uko yadutsinze, yungukiye mu makosa yacu, mu mupira w’amaguru iyo ukoze amakosa barakurasa, ni nk’aho ari ibitego twitangiye ubwacu.”

    “Ni ikipe nziza ariko urebye uburyo badutsinzemo wabonye ko umutoza yabibonye akuramo umwana wari urimo ashyiramo Mugabe umukino urahinduka ibyo rero iyo habaye amakosa aba bakinnyi baracyari bato, bashobora gutinya umukino ibyo ubyumve.”

    Yavuze ko kandi ntacyo yavuga ku misifurire y’uwo mukino kuko n’ibyo yavuga yashidikanyijeho atabibonye neza.

    Aya makipe amaze guhura imikino 10, Rayon Sports imaze gutsindamo imikino 6, banganya 3 ni mu gihe Gasogi United yatsinzemo 1.

    KNC amagambo yashize ivuga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/knc-amagambo-yashize-ivuga-yemera-intsinzwi

  • Ikipe ya Rayon Sports ihuriye na Gasogi United i Nyamirambo ubundi Murera iyicira inkoni irakubita amagambo ashira ivuga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports ihuriye na Gasogi United i Nyamirambo ubundi Murera iyicira inkoni irakubita amagambo ashira ivuga.

    Ikipe ya Rayon Sports itangiye shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda itsinda Gasogi United.

    Rayon Sports yihereranye Gasogi United iyitsinda ibitego bibiri kuri kimwe.

    Ni intsinzi itumye Rayon Sports irara ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'agateganyo.

    Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Charles BAALE na Youssef Rharb mu gihe icya Gasogi United cyatsinzwe na Malipangou 90 kuri penaliti.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-ihuriye-na-gasogi-united-i-nyamirambo-ubundi-murera-iyicira-inkoni-irakubita-amagambo-ashira-ivuga/

  • KNC nyuma yo gukubita hasi amavi ntatsindwe byinshi umukinnyi wa Rayon Sports akomeje kurikoroza muri rubanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    KNC nyuma yo gukubita hasi amavi ntatsindwe byinshi umukinnyi wa Rayon Sports akomeje kurikoroza muri rubanda

    Kuri uyu wa gatanu nibwo ikipe ya Rayon Sports yambikanye na Gasogi United umukino urangira ibyo KNC yatekerezaga bibaye amagambo gusa.

    Ni umukino watangiye ikipe ya Rayon Sports irusha cyane Gasogi United nkuko benshi babitekerezaga, dore ko yaje kubigeraho ibona ibitego 2 mu minota ya mbere bitsinzwe na Youseff Rharb ndetse na Charles Bbaale mu minota 20 y'igice cya mbere.

    Nyuma yaho ntakintu gihambaye kigeze kiraragara kuri uyu mukino usibye kwiharira umupira cyane kw'ikipe ya Rayon Sports gusa mu gice cya kabiri cyatangiye Gasogi United igerageza gushaka uko yabona igitego biza no kuyihira mu minota ya nyuma irakibona gitsinzwe na Malipangu Theodore Christian kuri Penalite umukino urangira ari 2-1.

    Nyuma y'uyu mukino twagerageje kugira abo tuganiriza yaba abafana ba Rayon Sports ndetse n'abaje kubera uyu mukino bafana andi makipe ariko bose bahurizaga kuri Charles Bbaale bavuga ko azaba umukinnyi mwiza kubera imbaraga n'imikinire yagaragaje kuri uyu mukino.

    Umugande Charles Bbaale aza ntabwo benshi bamwemeraga ariko nyuma yo gutsinda igitego ikipe ya APR FC ku mukino wa Super Cup ndetse akaba yanatsinze igitego gifungura Shampiyona yaje kuririmbwa cyane n'abafana ba Rayon Sports ubona ko bamwishimiye mu buryo bukomeye.

     

     

    Source : https://yegob.rw/knc-nyuma-yo-gukubita-hasi-amavi-ntatsindwe-byinshi-umukinnyi-wa-rayon-sports-akomeje-kurikoroza-muri-rubanda/

  • “Nta murizo uzunguza inka” KNC nyuma yo kubyina mbere y’umuziki birangiye asize inkuru imusozi none ibyo abafana bakomeje kumukorera ni agahuma munwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    KNC nyuma yo kubyina mbere y'umuziki byarangiye asize inkuru imusozi none dore ibyo abafana bakomeje kumukorera.

    Nyuma yuko Gasogi United itsinzwe na Rayon Sport ibitego 2 kuri 1 na nyuma y'amagambo yose KNC yavuze mbere y'umukino, ubu yabaye inkuru ku mbuga nkoranya mbaga ndetse abafana bakomeje kumumwaza bikomeye.

    Dore ibyo abantu bakomeje kumubwira.

    Source : https://yegob.rw/nta-murizo-uzunguza-inka-knc-nyuma-yo-kubyina-mbere-yumuziki-birangiye-asize-inkuru-imusozi-none-ibyo-abafana-bakomeje-kumukorera-ni-agahuma-munwa/

  • Bari kusa ikivi cye! Amashusho ya zimwe mu ndirimbo za nyuma Yvan Bravan yasize akoze yagiye hanze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bari kusa ikivi cye! Amashusho ya zimwe mu ndirimbo za nyuma Yvan Bravan yasize akoze yagiye hanze.

    Nyuma y'umwaka nyakwigendera Yvan Bravan atabarutse, abasigaye bacunga ibye bashyize hanze amashusho y'indirimbo yiswe 'ITURO'.

    Ni indirimbo yakozwe mbere y'uko atabaruka ariko ntiyakorerwa amashusho, ni nayo mpamvu amashusho yayo atagaragaramo nyakwigendera.

    Ndetse iyi ndirimbo iri kuri Album ye yitwa 'Twaje', amashusho y'iyi ndirimbo ari kuri YouTube channel ya Nyakwigendera.

     

     

    Source : https://yegob.rw/bari-kusa-ikivi-cye-amashusho-ya-zimwe-mu-ndirimbo-za-nyuma-yvan-bravan-yasize-akoze-yagiye-hanze/

  • Alyn Sano asa n’uwireguye ku ndirimbo “Sakwe… – #rwanda #RwOT

    Alyn Sano aganira na InyaRwanda yavuze impamvu indirimbo yayise “Sakwe Sakwe” kandi icuranze mu buryo buvanze no kuryoshya (Vibe) n'umuco nyarwanda akaba anavugamo ngo ntibakamucire urubanza Imana niyo izi ibye, mu kuvuga aho bihuriye,

    Yagize ati: 'Ntabwo nzi ahantu umuco uba uri kuva, ariko njyewe ibintu byose bibaho ku isi mbibonamo umuco. Rero ntabwo ari umwihariko ngo ni umuco cyangwa se iki, gusa ariko by’umwihariko nyine umuntu aba afite aho ava kandi aba agomba guhagararira ahantu ava.

    Na none impamvu indirimbo yitwa “Sakwe Sakwe” kandi rigarukamo rimwe ni ukubera ko mu buhanzi bwanjye, ntabwo mba ncaka ko igihangano cyanjye gihita gisobanuka ako kanya, kuko ntekereza ko iyo igihangano cy'umuntu gihise gisobanuka ako kanya, ntabwo umuntu aba agifite amatsiko yo kucyumva.

    Iyo uyisobanukiwe ubwo biba birangiye kandi ngewe mba ncaka ibintu ngo bihore ari mu matwi cyangwa mu maso y'ubireba cyangwa cyangwa ubyumva, rero niyo mpamvu natangiye nsakuza abantu mbabaza, hanyuma indirimbo nkayita Sakwe Sakwe kugira ngo ikomeze nyine igarure iyo mpamvu nashatse ko abantu bumva iyo ndirimbo'.


    Alyn Sano yavuze icyo yagendeyeho yandika indirimbo “Sakwe Sakwe” 

    Alyn Sano avuga ko nta kintu yagendeyeho ahitamo iyi ndirimbo kugira ngo abe ariyo abanza kurekura kuko yahisemo, gusa ariko yari ataramenya indirimbo izakundwa gusa avuga ko indirimbo yayikoreye amashusho mbere y'uko album ijya hanze.

    Alye asoza avuga ko nyuma video ya “Sakwe Sakwe”, andi mashusho nayo ari hafi kuza y'indi ndirimbo iri kuri album 'Rumuri', akaba avuga ko akunda abafana be cyane.


    Alyn Sano yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Sakwe Sakwe” 

    Kanda hano urebe indirimbo nshya ya Alyn Sano “Sakwe Sakwe”

    “>

    Kanda hano urebe ikiganiro kirambuye Alyn Sano yagiranye n’inyaRwanda

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133345/alyn-sano-asa-nuwireguye-ku-ndirimbo-sakwe-sakwe-133345.html

  • Rayon Sports yatsinze Gasogi United, shampiyo… – #rwanda #RwOT

    90+5 umukino urarangiye. Umukino wahuzaga ikipe ya Gasogi United yari yakiriye Rayon Sports, urangiye Rayon Sports itsinze Gasogi United ibitego 2-1.

    90″ umusifuzi yongereyeho iminota 5, yo kutagira ikosa rikorwa kurivRayon Sports

    90″ igitego cya Gasogi United. Malipangi wari ukorewe ikosa mu rubuga rw’amahina, umusifuzi agatanga penariti, Malipangi yaje no kuyiterera neza umupira uruhukira mu shundura.

    89″ Rayon Sports ikoze impinduka, Ojera na Mannuel bavuye mu kibuga, Ndekwe na Rudasingwa barinjira

    88″ Ganijiri Elie ahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa akoreye myugariro wa Gasogi United Nshimiyimana Marc

    Gasogi United nta gihindutse ishobora kuba ikipe ya mbere itangiye shampiyona itsindwa, 

    80″ Rayon Sports ikoze impinduka, Kalisa Rachid yinjiye mu kibuga, asimbuye Luvumbu, naho Ngendahimana Eric asimbura Aura Moussa

    75″ abafana bose ba Rayon Sports bacanye amatoroshi, ubona ko bizeye ko amanota atatu bari buyacyure.

    63″ Rayon Sports ikoze impinduka za mbere, Youssef ava mu kibuga, asimbuye na Iraguha Hadji



    60″ Gasogi United ikoze izindi mpinduka, Hamis Hakim ajya mu kibuga asimbuye Ishimwe Kevin

    umuntu bita Luvumbu, Aruna Ojera na Youssef bari gutanga ibyishimo hano

    Gasogi United iri mubuzima bugoye muri iyi minota, nyuma yo gukina iminota ibiri gusa

    50″ Rayon Sports ihushije igitego ku mupira utewe na Bbaale umunyezamu wa Gasogi Unuted awukuramo nta nkuru.

    47″ Gasogi United igarukanye imbaraga zikomeye ishaka kwishyura. Amakipe agarutse mu kibuga nta nimwe yakoze impinduka.

    45″ igice cya kabiri kiratangiye

    45″ igice cya mbere kirarangiye

    45″ Rayon Sports ihujije igitego ku mupira uzamukanwe na Youssef ahereza Luvumbu, wahise atera mu izamu, umupira ukorwaho n’umukinnyi wa Gasogi United, ugera mu izamu wahinduye icyerekezo, umunyezamu akozaho akaboko urasohoka.



    Alain Kirasa atangiye inzira y’umusaraba mu buryo atumva neza

    40″ Mutima Isaac abaye umukinnyi wa mbere wa Rayon Sports ubonye ikarita y’umuhondo, ku ikarita yari akoreye Mudeyi, ariko ikosa barihannye umupira ufata mu rukuta

    36″ Gasogi United iteye ishoti rigana hafi y’izamu, ku mupira wari utewe na Muteyi, ariko umupira ujya hejuru

    Gasogi United yabuze ibyo ikina ndetse ubona ko kugera kuri uyu munota itarinjira mu mukino. Rayon Sports irimo irakina uko ishaka kugera naho bagera imbere y’izamu bakajya gutangira.

    28″ Gasogi United ikoze impinduka kubera amakosa ari gukorwa mu kibuga, Udahemuka Jean ava mu kibuga hijira Mugabe Robert

    21″ Henou Yao Asse kubera ikosa akoreye Luvumbu, ahawe ikarita y’umuhondo, ahita aba umukinnyi wa mbere uhawe ikarita muri uyu shampiyona

    Abakinnyi Gasogi United yabanje mu kibuga

    16. DAUDA BERELI IBRAHIMA

    10. MALIPANGI THEODORE Yawanendji

    22. UDAHEMUKA JEAN

    06. HENOU YAO ASSE

    26. NIYITEGEKA IDDRISSA

    02. NSHIMIYIMANA MARC GOVIN

    24.MUDERI AKBAR

    15.KWIZERA Amaible

    17. LISELE CEDRICK LISOMBO

    19.DJOUMEKU MAXWELL

    07.ISHIMWE KEVIN

    18″ Igitego cya kabiri cya Rayon. Rayon Sports itsinze igitego cyiza cyane ku mupira uzamukanwe na Luvumbu, ahereza Bbaale nawe wahise apasa Ojera ashota mu izamu umunyezamu awugarura n’akaboko, usanga aho Youssef yari ahagaze ahita asunikira mu izamu.

    11″ igitego cya Rayon gitsinzwe na Charles Bbaale ku mupira azamukanye abakinnyi ba Gasogi United barebera, yifunga munguni arekura ishoti rikomeye cyane, umupira unyura mu maguru y’umunyezamu wa Gasogi United uruhukira mu shundura.

    02' umupira utangiranye imbaraga nyinshi cyane ku mpande zombi. Rayon Sports yambaye imyenda y'ubururu hose, mu gihe Gasogi United yambaye imipira ya Orange ndetse n'amakabutura y'umukara.

    19:03' umukino uratangiye. Ku mugaragaro shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda iratangiye, ikaba itangijwe na Charles Bbaale rutahizamu wa Rayon Sports.

    18:57' Hadji Mudaheranwa ari gutanga ijambo ryikaze ndetse rinatangiza League ku mugaragaro

    18:55' abayobozi ba League bayobowe na Mudaheranwa Hadji bagiye gusuhuza abakinnyi ku mpande zombi

    18:50' amakipe avuye mu rwambariro

    Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

    Bonheur Hategekimana

    Ally Serumogo

    Isaac Mitima

    Abdul Rwatubyaye

    Elie Ganijuru

    Aruna Moussa Madjaliwa

    Emmanuel Mvuyekure

    Heritier Luvumbu

    Youssef Rharb

    Charles Bbaale

    Joakiam Ojera

    1.Imibare ivuga iki?

    Kuva mu 2009, Rayon Sports imaze gukina imikino 14 ifungura shampiyona. Muri iyi mikino Rayon Sports yatsinze imikino 10 inganya 3 itsindwa umwe. Rayon Sports yakiriye imikino 7 itsindamo imikino 5.

    Muri iyi mikino, Rayon Sports ntabwo iratsindwa umukino n’umwe yakiriwe, gusa yanganyije imikino ibiri, harimo uwo yanganyije na Gasogi United ubusa ku busa mu mwaka w’imikino 2019-2020.

    Muri iyi mikino yose Gasogi United niyo kipe rukumbi yatumye Rayon Sports mu mukino ufungura shampiyona, iminota 90 iyimara idatsinze igitego, ubwo 2019-20 banganyaga ubusa ku busa.

    Rayon Sports iheruka gutsindwa umukino ufungura shampiyona tariki 29 Nzeri 2012, ubwo yatsindwaga n’Amagaju FC ibitego 2-1. Mu myaka 14 ishize ni ubwa kabiri Rayon Sports igiye gukina umukino ufungura shampiyona ari ku wa gatanu. Ubwo biheruka kuba byari tariki 14 Ukwakira 2016 itsinda Police FC ibitego 3-0.

    Ku ruhande rwa Gasogi United, iyi kipe yatangiye gukina icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino 2019-20 umukino wa mbere ufungura shampiyona, yahuyemo na Rayon Sports banganya ubusa ku busa. Gasogi United ntabwo iratsindwa umukino ufungura shampiyona, kuko mu mikino 4 imaze gukina yatsinze, 3 inganya

    nu umukino uteganyijwe gutangira ku isaha ya saa 19:00 pm. Aya makipe agiye guhura ku nshuro ya 9, aho inshuro 8 ziheruka, Gasogi United yatsinze umukino umwe Rayon Sports itsinda 4 banganya imikino.

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze uyu mukino

    AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133346/live-gasogi-united-yakiriye-rayon-sports-mu-mukino-utangira-shampiyona-133346.html

  • Muri Village Urugwiro no ku kibuga cy’indege!… – #rwanda #RwOT

    Byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023 muri Village Urugwiro. Davido yari kumwe na Masai Ujiri washinze Umuryango Giants of Africa, uteza imbere impano mu rubyiruko rwiyumvamo umukino wa Basketball mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

    Mu 2014 Davido yataramiye i Kigali ndetse no mu 2018 atanga ibyishimo ku banya-Kigali. Ni ku nshuro ya gatatu agiye gutaramira i Kigali.

    Mu 2022, Davido yavuze uburyo yiyumvise ubwo yabonaga Perezida Paul Kagame amwakira ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, mu 2014, ubwo yasesekaraga Kigali mu gitaramo cyo Kwibohora cyiswe ‘Niwowe’.

    Uyu munyamuziki ugezweho muri iki gihe mu ndirimbo ‘Unavailable’ yavuze ko afitanye umubano na ba Perezida benshi batandukanye. 

    Yavugaga ku bintu byaranze umwuga we, mu kiganiro n'ikinyamakuru cyo mu Bufaransa gikunda gukora amakuru ku mideli n’ubuhanzi, ‘French Fashion Magazine’.

    Davido yavuze ko umwuga we wamuhiriye akaba yaragiye atungurwa na byinshi, nko guhura na ba Perezida batandukanye, ariko akagaruka ku rwibutso rwe ubwo yahurana na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame muri 2014.

    Davido yagize ati: “Ni ibintu biba bidasanzwe kugera mu gihugu no kubona ikaze rya Perezida. Ndibuka ko nageze mu Rwanda  ari ibintu byiza cyane, Perezida yaje kuntora/kumfata ku kibuga cy’indege ubwe'.

    Akomeza avuga ko ari ibintu by’agaciro kuri we k’iteka. Ati “Ibintu nk’ibi bituma numva meze neza kuri njye, kandi nkishimira ibyo niyemeje.”

    “Kumenya ko nshobora kubona Perezida nkashobora kuvugana na we.  muri iki gihe, vuba aha nahuye na benshi mvugana n’abo imbona nkubone.”

    “Niyo mpamvu nkomeza kwibwira no gutekereza ko nazinjira muri Politiki, biba ari byiza nkazicara kuri iyo ntebe ibintu bigahinduka'.

    Davido yageze i Kigali mu gitondo cyo ku wa Kane ari mu ndege ya RwandAir ahita yerekeza kuri Marrioot Hotel.

    Mu masaha y'umugoroba yatunguye abakinnyi bitabiriye imikino ya 'Giants of Africa' arabasura, kandi bagirana ibiganiro anabaririmbira agace gato k'indirimbo ye 'Unavailable'.

    Uyu muhanzi ategerejwe mu gitaramo kizaherekeza iserukiramuco 'Giants of Africa' kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2022 muri BK Arena. Azahurira ku rubyiniro na Bruce Melodie, Tyla ndetse na Tiwa Savage.

    Mu 2016 Davido yasinye amasezerano mu inzu ifasha abahanzi ya muzika ya Sony Music. Nyuma y'amezi make yatangaje ko yafunguye Label ye yise 'Davido Music Worldwide' ibarizwamo abahanzi nka Dremo, Yonda ndetse na Peruzzi.

    Mu 2019, Davido yasohoye album ye ya kabiri yise 'A Good Time' nyuma y'indirimbo nka “If”, “Fall”, “Assurance”, “Blow My Mind” na “Risky”.

    Muri uriya mwaka kandi, ikinyamakuru New African Magazine cyamushyize ku rutonde rw'abanyafurika 100 bavuga rikijyana.

    Ku wa 13 Ukwakira 2020 yasohoye album ye ya Gatatu yise 'A Better Time'. Ku wa 31 Werurwe 2023, yasohoye album ye ya kane yise 'Timeless'. Ni umwe mu bahanzi bo muri Afurika bakurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram na Twitter.   


    Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, umunyamuziki Davido


    Mu 2022, Davido yatangaje ko yakozwe ku mutima n’ukuntu Perezida Kagame yamwakiriye ku kibuga cy’indege- Aha yamwakiriye muri Village Urugwiro


    Masai Ujiri washinze Giants of Africa [Uri uburyo] yari kumwe na Davido muri Vilage Urugwiro 


    Mu 2014, Perezida Kagame ari kumwe n’umuryango we bakiriye ku kibuga cy’indege Davido

    “>KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UNAVAILABLE’

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133348/muri-village-urugwiro-no-ku-kibuga-cyindege-davido-yongeye-kwakirwa-na-perezida-kagame-ama-133348.html