Blog

  • Imyaka 6 muri 7 ya Manda ya Perezida Kagame Paul irirenze, Ibyagezweho ni Byinshi #rwanda #RwOT

    Ni muri Manda  ya Gatatu ya Perezida Kagame Paul, itaraturutse mu gushaka kwe, ahubwo yavuye mu baturage bandikiye Inteko Ishinga Amategeko amabaruwa miliyoni eshanu, basaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa. Ibyo murabizi uko byagenze, uhereye kuri wa mugore wo mu Burengerazuba wavuze ko Perezida Kagame natongera kwiyamamaza aziyahura.

    Kugira ngo Perezida Kagame yemererwe kwiyamamaza mu 2017, byaturutse ku Banyarwanda basabye ko Itegeko Nshinga rivugururwa

    Abanyarwanda batonze umurongo imbere y'Inteko Ishinga Amategeko bayisaba kuvugurura Itegeko Nshinga bagatora Perezida Kagame

    Amaze kurahira, yafashe ijambo, abwira Abanyarwanda bari benshi, bamwikirizaga bati 'Muzehe wacu' ko ibiri kuba ari ibirori byabo. Yabasobanuriye ko icyizere bamugiriye atazagiterera inyoni.

    Ati 'Ndagira ngo mbashimire by'umwihariko icyizere mwongeye kungirira. Ikiruta ariko ni icyizere mwifitiye ubwanyu n'ikiri hagati yacu. Gukomeza kubakorera ni ishema ryinshi kuri njye.'

    Magingo aya, imyaka itandatu iruzuye, harabura umwe ngo manda y'imyaka irindwi ya Perezida Kagame irangire. Muri iyo myaka ishize, ubuzima bw'abaturarwanda bwahindutse mu ngeri zose ndetse wa mugani ni ibintu biboneshwa amaso y'umubiri n'ay'umutima.

    Ni imyaka yaranzwe no gukomeza gushimangira ubumwe bw'Abanyarwanda, bwari kuri 92,5% mu 2017 ubu bukaba bugeze kuri 94,7%.

    Iyi ni inkingi itanyeganyezwa ndetse murabyibuka hafi aha uko ikibazo cyo kwimika Umutware w'Abakono cyahagurukiwe ngo iyo ntambwe yari imaze guterwa idasubira inyuma cyangwa hakagira ikiyivangira.

    Icyizere cyo kubaho cyavuye ku myaka 66 mu 2017, ubu kigeze kuri 69.

    Imibereho myiza y'Abanyarwanda muri iki gihe ni yo yatumye icyizere cyo kubaho cyiyongera

    Muri iyo myaka ishize, ingengo y'imari yikubye inshuro zirenga ebyiri, iva kuri miliyari 2.094,9 Frw igera kuri 5.030,1 Frw. Ni ikinyuranyo kingana na miliyari 2.936 Frw.

    Iterambere mu bukungu bw'abaturage naryo ntiryasigaye inyuma. Ubwo Perezida Kagame yiyamamazaga, umuturage yari afite ubushobozi bwo kwinjiza 784$ ku mwaka. Mu mwaka wakurikiyeho, ayo mafaranga yarazamutse agera kuri 796$ mu 2018 na 837$ mu 2019.

    Icyo gihe Icyorezo cya Covid-19 cyahise kiza nk'iya gatera, ibintu bisubira inyuma mu nzego zose. Mu 2020, Umunyarwanda yabarirwaga ko yinjiza 816$ ku mwaka, gusa ingamba zafashwe zo kurwanya Covid-19 zatumye mu 2021 byongera kujya mu buryo ku buryo icyo gihe yinjizaga 907$ ku mwaka.

    Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari, IMF, kigaragaza ko mu 2023, umuturage w'u Rwanda ageze ku bushobozi bwo kwinjiza nibura amadolari 970 ku mwaka.

    Kimwe mu byo manda ya gatatu ya Perezida Kagame yibanzeho, ni uguhanga imirimo idashingiye ku buhinzi. Mu 2017, uru rwego ni rwo rwari ku isonga mu kugira uruhare mu musaruro mbumbe w'igihugu, rusimburwa n'inganda mu mwaka wakurikiyeho kugeza mu 2020 mbere serivisi zigaranzura inzego zose mu 2021.

    Leta yashyize imbaraga mu buhinzi bugezweho aho henshi hifashishwa imashini mu kuhira bituma n'umusaruro wiyongera

    Umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi uratunganywa neza hanyuma ukoherezwa mu mahanga. Aha hari gufungwa imiteja ifite isoko rishyushye mu bihugu byiganjemo ibyo mu Burayi

    Ibikorwaremezo byashyizwe ku isonga

    Ubwo Perezida Kagame yiyamamazaga mu 2017, hari uturere tumwe na tumwe tutarangwagamo kaburimbo. Abagiye mu Majyepfo bibuka ivumbi ry'i Nyaruguru, ku buryo umuntu yakandagiraga rikamugera mu matwi!

    Bibuka kandi iryari riri i Gisagara. Magingo aya, nta karere na kamwe katagerwamo na kaburimbo, yewe n'abari bamaze imyaka myinshi bayumva mu matangazo yabagezeho, ubu bayikandagizaho ibirenge byabo.

    Imihanda ya kaburimbo ubu igeze ku bilometero 1645 ivuye kuri kilometero 1532 mu 2021. Mu 2017 iyo mihanda yareshyaga na kilometero 1305. Muri yo iyari ifite amatara yari kilometero 663 mu gihe umwaka ushize warangiye ari ku mihanda ireshya na kilometero 1565.

    Imihanda yose yubakwa igomba gushyirwaho amatara kugira ngo irare icaniwe neza

    Iya vuba iherutse kuzura irimo uwa Base -Rukomo ureshya na kilometero 51, Gisiza — Rubavu ureshya na kilometero, 20, Huye — Gisagara wa kilometero 13.6, Nyagatare — Karama ureshya na kilometero 30,19. Hari kandi na Bugesera — Kagasa — Batima wa kilometero 10,5.

    Si ibi gusa ahubwo ibyiza biracyaza. Mu minsi mike, haruzura umuhanda wa Huye — Kibeho [66 km], uwa Nyagatare — Rukomo [73 km], Bugesera — Nyanza [66.5 km] ndetse mu Mujyi wa Kigali naho hari kubakwa ireshya na kilometero 282.

    Iyari isanzwe na yo ubu yaravuguruwe, kujya Kagitumba — Kayonza — Rusumo umuntu aba agenda nta binogo mu ntera ya kilometero 208, uwa Huye — Kitabi wa kilometero 53 naho ni uko, Sonatubes — Gahanga — Akagera ureshya kilometero 12 hamwe n'uwa Rubengera — Rambura, ureshya na kilometero 15,5.

    Ibyambu na byo biri kubakwa amanywa n'ijoro. Muri ibyo harimo icya Rubavu, Karongi na Rusizi.

    Amazi na yo ntiyasigaye kuko hubatswe inganda nshya zirimo uwa Kanzenze rutanga meterokibe 40.000 ku munsi, urwa Gihira rwa 15,000 ku munsi, Nyankora i Kayonza rutanga meterokibe 19.000 ku munsi.

    Kugeza mu 2022, ingo 82,3% zagerwagaho n'amazi meza.

    Ibitaro na byo byashyizwe mu bigomba kwitabwaho. Ubwo Perezida Kagame yiyamamazaga, ibitaro bya Munini, Gatunda, Gatonde, Nyabikenke, ibyo gufasha abagore bagiye kubyara by'i Kabgayi byose byari mu mishinga. Ubu inzozi zabaye impamo bikomeje kugira uruhare mu kurengera abaturarwanda.

    Imidugudu ya Munini na Kivugiza; uwa Horezo, Karama, Kinigi, Gishuro na yo ubu ituje abaturage benshi bari mu manegeka.

    Buri mwaka ku munsi wo Kwibohora, hatahwa imidugudu igezweho yubakiwe abatishoboye. Uyu ni uwa Karama watashywe mu 2019

    Abatishoboye basigaye batuzwa mu midugudu igezweho. Uyu ni uwatujwemo abaturage bo mu Kinigi mu Karere ka Musanze

    Ibitaro bya Munini byaruzuye. Abaturage babisabye Perezida Kagame ubwo yiyamamazaga

    Hagati aho, Ikibuga cy'Indege cya Bugesera na cyo imirimo irarimbanyije aho bukera ejo bundi aha turagitaha, mu gihe icya Kanombe n'icya Kamembe byavuguruwe.

    Sosiyete Nyarwanda y'Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, na yo ni uko kuko yagutse bigaragara, igura indege nshya zirimo n'iy'imizigo. Ikomeje kwagura kandi ingendo ku migabane itandukanye nko mu Burayi (Paris), mu minsi mike itegerejwe muri Amerika.

    RwandAir imaze kuba ikirango cy'u Rwanda mu bukerarugendo ndetse uko imyaka yicuma irushaho kwagukira mu byerekezo bitandukanye ku Isi

    Hagati aho kandi, imirimo yo kubaka Stade Amahoro irarimbanyije mu gihe Stade ya Nyamirambo yavuguruwe ndetse ihabwa n'izina rishya [Kigali Pelé Stadium]. Stade ya Huye na yo yagizwe nshya, ishyirwa ku rwego mpuzamahanga.

    U Rwanda rwakomeje kandi kuba igicumbi cy'inama zikomeye, ruherutse kwakira iy'iy'Inteko Rusange ya FIFA yaje ikorera mu ngata CHOGM.

    Rwakiriye kandi amarushanwa atandukanye [Tour du Rwanda, CAV, Beach Volley World Tour, Ironman, BAL n'andi. Ubu Siporo yabaye umuco mu Baturarwanda kuko bayikora kabiri mu kwezi mu gihugu hose.

    Inama ihuza Abakuru b'Ibihugu biri mu Muryango wa Commonwealth, CHOGM, yabereye i Kigali muri Kamena 2022

    Ku wa 16 Werurwe 2023, u Rwanda rwanditse amateka yo kuba igihugu cya mbere cya Afurika cyakiriye Inama y'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi (FIFA) yanabereyemo amatora aho Gianni Infantino yatorewe indi manda izarangira mu 2027

    BK Arena yari yarimbishijwe byihariye. Iyi nama ya FIFA yinjirije u Rwanda agera kuri miliyari 10 Frw

    Amashanyarazi ntakibona umugabo ngo asibe undi

    Kugera mu 2000, muri Kigali nk'Umurwa Mukuru 38,7% by'abari bayituye bakoreshaga peteroli mu gucana kuko nta mashanyarazi bari bafite. Mu gihugu hose, 59.2% by'abaturage bakoreshaga itara ry'ikirahure ryajyagamo peteroli mu gucana mu masaha y'ijoro, 20,1% bakamurikisha ibishirira, 13,0% na bo bagakoresha itara rya mazutu mu gihe 5,1% ari bo bacanaga amashanyarazi ya Electrogaz, ni yo REG ya none.

    Mu 2021 abafite amashanyarazi mu Rwanda bari 71% bavuye kuri 34,4% bariho mu 2017. Ni imibare yavuye kure cyane kuko mu 2005 bari 4,3%, mu 2010 bagera kuri 10,8% bigera mu 2013 ari 19,8%.

    Ubu amashanyarazi ahari angana na MW 311. Zimwe mu nganda zatumye yiyongera harimo urwa Gisagara rukoresha Nyiramugengeri rufite ubushobozi bwa MW 17.

    Hari ibigomba gukomeza gukorwa

    Ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, nta n'umwe ushobora kubirenza ingohe. Gusa hari bimwe bigikeneye gushyirwaho umwotso. Bitewe n'ingaruka z'icyorezo cya Covid-19, ubushomeri bwabaye bwinshi mu rubyiruko kurusha uko byari bimeze mbere.

    Ibyavuye mu Ibarura Rusange rya 2022 byerekana ko miliyoni 7,9 ari bo Banyarwanda bari mu kigero cyo gukora, bagera kuri 60% by'abaturage bose b'igihugu. Aba ni abafite kuva ku myaka 16 gusubiza hejuru.

    Muri abo abafite akazi ni 45,9%. Ku rwego rw'Igihugu urubyiruko rungana na 40% [bafite imyaka iri hagati ya 16 na 30] ntibari mu kazi cyangwa mu ishuri.

    Usibye ubushomeri, abaturarwanda banyotewe kubona urwego rwo gutwara abantu n'ibintu rukora neza, uburezi bufite ireme n'igabanuka ry'abana bata ishuri.

    Amwe mu mafoto y'ingenzi yaranze irahira rya Perezida Kagame

    Perezida Kagame yabanje gusuhuza ibihumbi by'abaturage bari bateraniye muri Stade Amahoro

    Perezida Kagame arahirira kuyobora u Rwanda muri manda y'imyaka irindwi. Yari agaragiwe na Madamu Jeannette Kagame

    Itorero ry'Igihugu Urukerereza ni ryo ryasusurukije abitabiriye uyu muhango

    Perezida Kagame ashyira umukono ku ndahiro

    Prof. Sam Rugege wari Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga ubwo yashyikirizaga Perezida Paul Kagame ibendera ry'igihugu

    Muri uyu muhango inzego z'umutekano zari zabukereye mu karasisi karyoheye ijisho

    Kuri uyu munsi, ibihumbi by'abaturage byari biteraniye muri Stade Amahoro ahabereye igikorwa cyo kurahira kwa Perezida Kagame

    Imyaka itandatu ya manda ya Perezida Kagame yabaye amata yabyaye amavuta

    Ku itariki nk'iyi mu 2017, ni bwo Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y'imyaka irindwi

    U Rwanda rusigaye ari intangarugero mu kurengera ibinyabuzima, rwo rwanabibyajemo amafaranga binyuze mu bukerarugendo

    Mu gihe mu myaka ya mbere wasangaga amashyamba yangizwa, ubu si ko bimeze. Arabungabungwa mu kurengera ibidukikije no guhangana n'imihindagurikire y'ibihe

    U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyatangiye gukoresha drones mu kugeza amaraso ku mavuriro

    Muri gahunda y'igihugu yo kurwanya imirire mibi, abana bahabwa amata ku mashuri yiyongera ku ifunguro rya saa sita babona

    Inganda zitunganya umusaruro w'ubuhinzi zimaze kuba nyinshi mu gihugu, intego ni uko nibura muri buri karere habonekamo uruganda. Uru rutunganya ibigori, ruherereye mu Karere ka Nyagatare

    Radisson Blu Hotel and Kigali Convention Centre ni kimwe mu bikorwaremezo bikomeye u Rwanda rwimakaje mu rugendo rwo kuba igicumbi cy'ubukerarugendo

    Kivu Marina Bay ni yo hoteli ifite inyenyeri nyinshi [enye] mu Karere ka Rusizi. Ni ikimenyetso cy'uko iterambere ritari mu Mujyi wa Kigali gusa

    Icyizere Abanyarwanda bafitiye Perezida Kagame kiri ku rwego rwo hejuru

    Ntiyigeze atererana Abanyarwanda baba mu mahanga. Aha hari muri Rwanda Day yabereye mu Budage mu 2019

    Umuriro w'amashanyarazi ntukiri uw'abifite gusa nk'uko byahoze mbere. Iyi foto yerekana uko Umujyi wa Kigali urara ucaniwe ijoro ryose

    Kigali Arena yahinduriwe izina yitwa BK Arena ni umwe mu mishinga yakozwe mu myaka itandatu Perezida Kagame amaze ayobora u Rwanda muri Manda ye ya Gatatu

    Ivomo: Igihe.rw

    The post Imyaka 6 muri 7 ya Manda ya Perezida Kagame Paul irirenze, Ibyagezweho ni Byinshi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/imyaka-6-muri-7-ya-manda-ya-perezida-kagame-paul-irirenze-ibyagezweho-ni-byinshi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imyaka-6-muri-7-ya-manda-ya-perezida-kagame-paul-irirenze-ibyagezweho-ni-byinshi

  • Hamenyekanye impamvu Hategekimana Bonheur yafatanye mu mashingu n’umutoza Wa Rayon Sports Yamen Zelfani – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hamenyekanye impamvu Hategekimana Bonheur yafatanye mu mashingu n'umutoza Wa Rayon Sports Yamen Zelfani

    Ku munsi wejo hashize ikipe ya Rayon Sports yatsinze ikipe ya Gasogi United ibitego 2-1, mu mukino wari wabanjirijwe n'amagambo menshi ya KNC, Perezida wa Gasogi United.

    Nyuma y'uyu mukino nubwo ikipe ya Rayon Sports yatsinze waranzwe no gutongana cyane kwa Yamen Zelfani ndetse n'umuzamu Hategekimana Bonheur benshi bibaza ikibaye kandi ikipe yabo yatsinze.

    Uko byagenze, umutoza wa Rayon Sports Yamen Zelfani yinjiye mu kibuga umukino urangiye abona Hategekimana Bonheur arimo gutongana cyane, uyu mutoza ubona ko bimubabaje cyane nawe atangira kubwira nabi uyu muzamu batangira gutyo ndetse bigera naho basunikanye hafi guterana amakofe.

    YEGOB nyuma yo kubona iyi ntambara y'uyu mutoza n'umuzamu, twaje kumenya ko uku gushwana byatewe ni uko Hategekimana Bonheur umukino urangira yatutse cyane myugariro we Serumogo Ally watumye ikipe ya Gasogi United ibona Penalite mu minota ya nyuma, ibintu Bonheur atishimiye habe na Gato.

    Ubundi impamvu ijya ituma Hategekimana Bonheur atuka cyane ba myugariro be dore ko atari ubwa mbere, biterwa ni uko ngo hari abantu bo muri Rayon Sports bamwemereye kuzajya bamuha duhimbazamusyi mu gihe azajya aba atinjijwe igitego rero ibyo bigatuma ashyuha mu mutwe cyane kuko yabaga yayatakaje.

     

    Source : https://yegob.rw/hamenyekanye-impamvu-hategekimana-bonheur-yafatanye-mu-mashingu-numutoza-wa-rayon-sports-yamen-zelfani/

  • Umukinnyi w’ikipe ya APR FC benshi bakomeje kwibaza icyamubayeho kugirango aburirwe irengero kandi yari umukinnyi ukomeye kandi utanga icyizere – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'ikipe ya APR FC benshi bakomeje kwibaza icyamubayeho kugirango aburirwe irengero kandi yari umukinnyi ukomeye kandi utanga icyizere

    Ikipe ya APR FC yarekuye abakinnyi batandukanye Kandi bagize uruhare kugirango itware igikombe umwaka ushize gusa hakomeje kwibazwa impamvu ikomeje gutuma umuzamu wayo atarimo kugaragara cyane muri iyi minsi.

    Ikipe ya APR FC imaze igihe irimo gukora imyitozo yitegura umukino ifite kuri uyu wa gatandatu n'ikipe ya Gaadiidka FC yo mu gihugu cya Somalia mu gushaka itike yo gukina imikino y'amatsinda nyafurika.

    Muri iyi myitozo imaze iminsi ikora ntabwo umuzamu Ishinzwe Pierre arimo kugaragara cyane ariko ndetse benshi bakomeje kwibaza niba ari imvune yagize ikipe ntiyagira icyo ibitangazaho kandi ari ngombwa cyane.

     

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wikipe-ya-apr-fc-benshi-bakomeje-kwibaza-icyamubayeho-kugirango-aburirwe-irengero-kandi-yari-umukinnyi-ukomeye-kandi-utanga-icyizere/

  • Hategekimana Bonheur ufatira Rayon Sports aciye bugufi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuzamu wa Rayon Sports Hategekimana Bonheur yaciye bugufi asaba imbabazi abakunzi b'iyi kipe bose ndetse n'abayobozi be.

    Ku munsi w'ejo hashize ubwo ikipe ya Rayon Sports yatsindaga Gasogi United, umuzamu Hategekimana Bonheur yagaragaje imyitwarire itari myiza bituma abatoza batamwishimira ariko yaje gusaba imbabazi.

    Mu itangaza uyu muzamu yavuze ko icyabimuteye ari uko aba adashaka gutsindwa Cyangwa ngo abe yakinjizwa igitego ariko ko asabye imbabazi bimuvuye ku mutima.

    Source : https://yegob.rw/hategekimana-bonheur-ufatira-rayon-sports-aciye-bugufi/

  • Mike Kayihura yafashwe nikiniga yibutse uko… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu ijoro ryo kuwa Kane tariki 17 Kanama 2023, mu muhango wo kwizihiza ubuzima bwa Buravan wahuriranye no gutaha ku mugaragaro ishuri “Twaje Cultural Academy” ryigisha abakiri bato kuvuga neza ikinyarwanda, kubyina n’ibindi nk’imwe mu ntego Buravan yari afite.

    Mike Kayihura waririmbye muri uyu muhango, yavuze ko ababazwa no kuba atarabashije gukorana indirimbo na Buravan ‘kuko twari tubifite muri gahunda’, kandi ngo bagiye bajyana muri studio ariko bikarangira batabashije gushyira akadomo ku ndirimbo yabo.

    Yavuze ko ‘hari byinshi byagendaga’ biba byatumye batabasha gukora iyi ndirimbo nk’uko bari barabyiyemeje.

    Kayihura yavuze ko afata Buravan nk’umuvandimwe we muto. Avuga ko nubwo Buravan yamusanze mu muziki, yashyizemo imbaraga nyinshi zatumye akundwa cyane, ibihangano bye birogera.

    Ati “Uko yagendaga afata intera zitandukanye mu kuzamuka mu muziki, yahoraga ambwira ikintu kimwe kijyanye na ‘Communication’.

    Yavuze ko Buravan yahoraga amushishikariza kuganira n’abafana be kuko ariho umuhanzi akura ibitekerezo bishamikira ku muziki we.

    Kayihura avuga ko Buravan yari umufana we ukomeye, ku buryo buri uko yasohoraga indirimbo baravuganaga kuri telefone akamubwira ko yakoze ibintu byiza. 

    Avuga ko ibi ari byo bituma amufata nka Murumuna we mu buzima busanzwe, akaba Mukuru we mu muziki.

    Uyu musore yaranzwe n’ikiniga, yibutse uko Buravan ariwe wamuhuje n’abahanzi ba gakondo batandukanye, yaba abakomeye n’abandi bakiri kuzamuka. Abikubira mu ijambo rimwe akavuga ko Buravan ‘yari Malaika’.

    Kayihura ati “YB aho uri hose ngira ngo nawe uri kubibona. Turacyakora ibyo twatangiye. Noneho hari na ‘Foundation’ turi guhuza n’abana bato, ururimi turi kururirimba, turi kuruvuga.”

    Mike asanzwe afitanye indirimbo ‘Rasana’ na Ruti Joel. Yavuze ko ubwo yashyiraga hanze iriya ndirimbo, yahuye na Buravan baraganira igihe kinini amubwira cyane cyane ku cyerekezo cy’umuziki we. Ati “Wadusigiye amateka meza. Kandi tuzakomeza tukuririmbire.”

    Mike yaririmbye muri uyu muhango acurangiwe na Jules, umucuranzi wa gitari wakoranye igihe kinini na Buravan. Yahisemo kuririmba indirimbo ebyiri ze ‘Zuba ndetse na ‘Kante’ zakundwaga cyane na Buravan.

    Umuhango wo kwizihiza ubuzima bwa Buravan witabiriwe n’abarimo Tom Close, Aline Gahongayire, Nel Ngabo, Ruti Joel, Ibihame by’Imana, Michael Makembe, Massamba Intore, Producer Clement, Bukuru Christian, Sharon;

    Angel&Pamella, Uwitonze Clementine [Tonzi], Ben Kayiranga n’umufasha we, Sandrine Isheja Butera n'umugabo we, Muheto Divine wabaye Miss Rwanda 2022, Ngarambe Francois n’umugore we n’abandi.

    Mushiki wa Buravan, Mutoni Raissa avuga ko ubuzima bwa Buravan bumuha amasomo menshi. 

    Kuko yisobanukiwe akiri muto. Ngo ubwo yari afite imyaka 14, yababwiye ko azakora umuziki mu buryo bw’umwuga, kandi ababwira ko adashaka kuwukora mu buryo bwo kwishimisha. 


    Mike Kayihura yatangaje ko we na Buravan bagerageje gukorana indirimbo, ariko Imana imwisubiza bataragera ku ntego bari bihaye 


    Mike Kayihura ashima uko Buravan yamubaniye n’uburyo yamuciriye inzira mu muziki we- Kandi yamukanguriye kuririmba cyane mu Kinyarwanda

    REBA HANO INDIRIMBO ‘KANTE’ BURAVAN YAKUNDAGA CYANE YA MIKE KAYIHURA

    “>

    BURAVAN YAKUNDAGA KANDI INDIRIMBO ‘ZUBA’ YA MIKE KAYIHURA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133316/mike-kayihura-yafashwe-nikiniga-yibutse-uko-buravan-yamuciriye-inzira-batarakoranye-indiri-133316.html

  • Nyuma yo gutukana ibitutsi nyandagazi umutoza wa Rayon Sports n’umuzamu Bonheur bakoze ibintu byifuzwaga n’abantu bose bifuriza ibyiza Murera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutukana ibitutsi nyandagazi umutoza wa Rayon Sports n'umuzamu Bonheur bakoze ibintu byifuzwaga n'abantu bose bifuriza ibyiza Murera.

    Umutoza Yamen Zelfani nyuma yo gutukana bikomeye n'umunyezamu Hategekimana Bonheur hari amakuru meza avuga ko ubu we n'uyu mukinnyi bamaze kwiyunga bakaba nta kibazo bafitanye.

    Aba bombi bashyamiranye ubwo bari bamaze gutsinda ikipe ya Gasogi United 2-1 mu mukino wa mbere wa shampiyona y'u Rwanda yiswe Rwanda Premier League.

     

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-gutukana-ibitutsi-nyandagazi-umutoza-wa-rayon-sports-numuzamu-bonheur-bakoze-ibintu-byifuzwaga-nabantu-bose-bifuriza-ibyiza-murera/

  • Thierry Froger utoza APR FC ashobora kwisanga yirukanwa atitonze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'ikipe ya APR FC Thierry Froger ashobora kwirukanwa atagize icyo ahindura nyuma ya byinshi birimo kumuvugwaho.

    Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Kanama 2023, ikipe ya APR FC irambikana na Gaadiidka FC yo mu gihugu cya Somalia mu gushaka itike yerekeza mu matsinda ya CAF Champions League nyafurika.

    Uyu mukino ugiye kuba muri APR FC hamaze iminsi havugwamo ukutumvikana hagati mu bakinnyi ndetse bikanavugwa ko umutoza hari abakinnyi afitanye nabo ibibazo. Amakuru dufite ni uko Thierry Froger nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports, aramutse akoze ikosa agatsindwa na Gaadiidka FC ashobora guhita asezererwa.

    Uyu mukino uraza gutangira ku isaha ya saa cyenda z'amanwa, urabera kuri sitade ya Kigali Pelé Stadium. Ikipe ya Gaadiidka FC imaze umunsi umwe hano mu Rwanda ariko yaba abatoza ndetse n'abakinnyi bavuga ko biteguye neza uyu mukino kandi bafite icyizere cyo gutsinda.

     

    Source : https://yegob.rw/thierry-froger-utoza-apr-fc-ashobora-kwisanga-yirukanwa-atitonze/

  • Amafoto- Mu mukino ufungura shampiyona ya 2023-2024, Rayon Sports yatsinze Gasogi United 2-1 #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Kanama 2023 nibwo shampiyona y'u Rwanda mu mwaka w'imikino wa 2023-2024 yatangiriye kuri Kigali Péle Stadium.

    Umukino ufungura iyi Shampiyona wabaye ku Isaha ya Saa moya z'umugoroba, ni umukino wahuje ikipe ya Gasogi United yari yakiriye uyu mukino warangiye ikipe ya Gikundiro itsinze ku bitego 2-1.

    Ni umukino watangiye uri ku rwego rwo hejuru kuko wakinirwaga mu kibuga hagati, cyane cyane ikipe ya Rayon Sports ari nayo yafunguye amazamu ubwo hari ku munota wa 11, nibwo Charles Bbale yafunguye amazamu.

    Ntibyaje kurangirira aho kuko ikipe ya Rayon Sports yakomeje gusatira cyane kugeza ubwo hari ku munota wa 18 w'umukino, Rutahizamu Youssef Rharb yabonye igitego cya kabiri nyuma y'umupira Joackim Ojera yateye ugarurwa n'umunyezamu wa Gasogi.

    Iki gitego cyatsinzwe na Youssef kikaba cyari icya kabiri muri uyu mukino nicyo cyatandukanyije Impande zombi, kuko igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports itsinze ibitego bibiri kuri kimwe.

    Mu gice cya kabiri nibwo habayeho impinduka kuri Gasogi United yakinaga ishaka kwishyura ndetse no kuba yabona intsinzi, ariko ibyo byageze ku munota wa 90 w'umukino iba ibonye igitego kimwe.

    Ni igitego cyabonetse kuri Penaliti yatewe na Malipangu Christian ayinjiza bimworoheye, ni nyuma y'ikosa yari akorewe mu rubuga rw'amahira na Serumogo Omar bityo iyo penaliti ayinjiza bitamugoye.

    Icyo gitego kimwe cya Gasogi cyasangaga bibiri byatainzwe na Rayon Sports mu gice cya mbere nicyo cyarangije umukino w'umunsi wa mbere wa shampiyona y'u Rwanda 2023-2024.

    Usibye uyu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatanu, Indi mikino irakinwa kuri iki cyumweru ndetse no kuwa mbere, uko indi mikino y'umunsi wa mbere ikinwa:

    Police FC vs Sunrise FC

    Kiyovu SC vs Muhazi United

    Amagaju FC vs Mukura VS

    Etoile de l'Est vs Musanze FC

    Etincelles FC vs Gorilla FC

    APR FC vs Marine FC (POSTPONED)

    AS Kigali vs Bugesera FC

     

    The post Amafoto- Mu mukino ufungura shampiyona ya 2023-2024, Rayon Sports yatsinze Gasogi United 2-1 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-mu-mukino-ufungura-shampiyona-ya-2023-2024-rayon-sports-yatsinze-gasogi-united-2-1/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-mu-mukino-ufungura-shampiyona-ya-2023-2024-rayon-sports-yatsinze-gasogi-united-2-1

  • Iyi nkuru KNC nayumva harashya: Umukinnyi wa Rayon Sports yishongoye kuri Gasogi United ya KNC maze atangaza ko babajwe nuko bayitsinze ibitego bike – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iyi nkuru KNC nayumva harashya: Umukinnyi wa Rayon Sports yishongoye kuri Gasogi United ya KNC maze atangaza ko babajwe nuko bayitsinze ibitego bike.

    Myugariro w'ikipe ya Rayon Sports Mitima Issac yatangaje amagambo akomeye maze yemeza ko nk'abakinnyi b'ikipe ya Rayon Sports babajwe bikomeye no kudatsinda ikipe ya Gasogi United ibitego byinshi.

    Ibyo Mitima Issac yatangaje:

    Source : https://yegob.rw/iyi-nkuru-knc-nayumva-harashya-umukinnyi-wa-rayon-sports-yishongoye-kuri-gasogi-united-ya-knc-maze-atangaza-ko-babajwe-nuko-bayitsinze-ibitego-bike/

  • Wizkid ari mu gahinda ko gupfusha umubyeyi – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi ku mazina ya Wizkid yapfushije umubyeyi nk’uko ibinyamakuru byinshi byo mu gihugu cya Nigeria bitangaza.

    Mrs Jane Dolapo Balogun wari umubyeyi wa Wizkid yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ariko bitangira gusakara hirya no hino ku mugoroba.

    N’ubwo Wizkid ntacyo yari yatangaza ku rupfu rw’umunyeyi we, umureberera inyungu yemeje aya makuru avuga ko ari ukuri koko umubyeyi wa Wizkid yitabye Imana.

    Ureberera inyungu Wizkid, Sunday Are yagize ati “Yego, yitabye Imana mu gitondo cya kare ahagana mu masaha ya saa saba n’igice.”

    Mrs Jeane uretse kuba yari nyina wa Wizkid, yagize uruhare rukomeye cyane mu iterambere ry’umuziki wa Wizkid kandi yakundaga kumufasha buri gihe no kumuba hafi mu rugendo rw’umuziki we.

    Uyu mubyeyi yakunze kujya agaragara mu bitaramo byinshi bya Wizkid ndetse akaza no gukora mu ntoki umuhungu we amutera imbaraga imbere y’abafana be.

    Kugeza magingo aya, ntabwo hari hamenyekana ikintu kihishe inyuma y’urupfu rw’uyu mubyeyi cyane ko amakuru bayagize ibanga no kumenyekana akaba ari ureberera inyungu Wizkid wabyemeje.


    Wizkid ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we umubyara

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133356/wizkid-ari-mu-gahinda-ko-gupfusha-umubyeyi-133356.html