Blog

  • Niger: Itsinda ry'Abasirikare bahiritse ubutegetsi ryatangaje gahunda y'inzibacyuho y'imyaka itatu #rwanda #RwOT

    Umukuru w'itsinda ry'Abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Niger, Jenerali Abdourahamane Tchiani, yatangaje gahunda y'inzibacyuho (imfatakibanza mu Kirundi) y'imyaka itatu. Ni mu ijambo ryanyuze kuri Televiziyo y'Igihugu, aho yavuze ko Niger idashaka intambara. Yatangaje kandi ko mu gihe hagira igihugu kibashozaho intambara biteguye kwirwanaho.

    Ku itariki ya 26 y'ukwezi gushize kwa Nyakanga (7) ni bwo itsinda ry'Abasirikare ryahiritse ku butegetsi Perezida Mohamed Bazoum, watowe muri Demokarasi mu 2021.

    Kuva ahiritswe ku butegetsi, Bazoum afungishijwe ijisho mu nyubako ya Perezida iri mu murwa mukuru Niamey.

    Gen Tchiani, atangaje iby'inzibacyuho nyuma y'uko abahuza bo mu muryango w'ibihugu byo muri Afurika y'uburengerazuba (CEDEAO/ECOWAS) bahageze mu biganiro by'amahoro mu kugerageza kwa nyuma ko kugera ku muti unyuze mu nzira ya Diplomasi, bashaka kwirinda intambara y'abashaka gusubizaho Perezida Bazoum.

    CEDEAO, yumvikanishije ko umutwe w'ingabo zo gutabara aho rukomeye witeguye kujya muri Niger. Mu gisa nk'ukundi kudakurikiza ibyo CEDEAO isaba, Gen Tchiani yatangaje iyo gahunda y'ubutegetsi bw'inzibacyuho y'imyaka itatu muri Niger.

    Yaburiye ko igikorwa cya gisirikare cyakorwa kuri Niger kitakoroha, ati: 'Turamutse tugabweho igitero, ntabwo bizaba ari nko kwitemberera muri pariki nkuko abantu bamwe basa nkaho ari ko bibwira'.

    CEDEAO yakomeje kuburira ko izakora igikorwa cya gisirikare niba umuhate wo mu rwego rwa Diplomasi unaniwe gucyemura ikibazo cya Politiki muri Niger. Ariko CEDEAO ntiyasobanuye gahunda nyirizina yayo.

    Intumwa za CEDEAO zanahuye by'igihe gito na Perezida wahiritswe Bazoum. Itangazo rya Gen Tchiani nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, rihuriranye n'igikorwa cyo gushishikariza abantu kwinjira mu gisirikare.

    Abantu babarirwa mu magana, biganjemo abasore, biyandikishije ngo bajye mu mutwe w'abakorerabushake bo kurwana kuri Niger, mu gihe muri iki gihugu haba habaye igikorwa cya gisirikare cy'amahanga.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/08/20/niger-itsinda-ryabasirikare-bahiritse-ubutegetsi-ryatangaje-gahunda-yinzibacyuho-yimyaka-itatu/

  • Icyo nabonye cyo akunda abakozi kandi ni nje munyakazi uba hano! Imbamutima za Bruce Melodie nyuma yo guhura na Perezida Paul Kagame, yavuze amagambo aryoheye amatwi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yishimiye gukabya inzozi yahoranaga zo guhura na Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 19 Kanama 2023.

    Bruce Melodie yavuze ko guhura n'Umukuru w'Igihugu ari iby'agaciro kuri we n'abahanzi muri rusange kuko bigaragaza ko ibyo bakora igihugu kibibona.

    Ni ibyatangajwe n'uyu muhanzi umaze kuba rurangiranwa mu Rwanda no mu Karere ruherereyemo nyuma yo guhura na Perezida Kagame.

    Bruce Melodie yari aherekejwe na Masai Ujiri watangije Giants of Africa akaba na Perezida wa Toronto Raptors ikina muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA.

    Ni amateka yanditswe mu rugendo rw'uyu muhanzi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023, ubwo yari amaze kuririmba mu gitaramo gisoza Iserukiramuco rya Giants of Africa.

    Nyuma yo guhura na Perezida Kagame, Bruce Melodie yagaragaje ko ari iby'agaciro kuri we no ku muziki Nyarwanda muri rusange.

    Yagize Ati 'Ni ibigaragaza ko akazi dukora kagaragara kandi n'igihugu kidushyigikiye.'

    Yakomeje agira ati 'Ndishimye birumvikana nk'undi muntu wese wahura na Perezida wa Repubulika kandi biragaragara ko ibyo dukora byibura igihugu kibibona.'

    Source : https://yegob.rw/icyo-nabonye-cyo-akunda-abako-kandi-ninje-munyakazi-uba-hano-imbamutima-za-bruce-melodie-nyuma-yo-guhura-na-perezida-paul-kagame-yavuze-amagambo-aryoheye-amatwi/

  • (Ikigoryi)! Diamond platnumz yihanije bikomeye pasiteri wamumenyereye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Pasiteri ezekiel odero yahawe gasopo na diamond platnumz nyuma yo kuvuga ko uyu muhanzi ari uwo kwirirwa atwika amarangamutima y'abakobwa bamukunda ngo kubera nta mugore agira bizwi kandi yirirwa abyara hanz

    diamond mu gusubiza uyu mu pasiteri wo muri kenya, yavuze ko ari umuntu utubaha kandi akaba ari ikigwari bitavugwa ndetse yongera ho ko adatekereza neza (ikigoryi)

    nubwo ari uyu mu pasiteri wavuze kuri iyi myitwarire ya diamond, ariko kandi abafana nabo bakunze kuyigarukaho.

    Source : https://yegob.rw/ikigoryi-diamond-platnumz-yihanije-bikomeye-pasiteri-wamumenyereye/

  • Ibyo akora arabizi! Minisitiri Utumatwishima… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ku wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023, mu gihe habura amasaha cyane Josh Ishimwe agahuriza ibihumbi by'abantu mu gitaramo yise “Ibisingizo bya Nyiribiremwa” kibera muri Camp Kigali kuri iki Cyumweru tariki 20 Kanama 2023.

    Ni ubwa mbere Josh Ishimwe agiye gukora igitaramo cye bwite. Azagihuriramo n'amatsinda akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nka Chorale Christus Regnant ndetse na Alarm Ministries izwi cyane mu ndirimbo zinyuranye.

    Ngabo Karegeya avuga ko yakunze indirimbo zo muri Kiliziya Gatolika, kugeza ubwo muri iki gihe asigaye yumva cyane indirimbo za Josh Ishimwe 'buri munsi'.

    Uyu musore wateje imbere cyane ubukerarugendo binyuze mu mushinga wo mu Bigogwe, aho yororera inka, yavuze ko Bigogwe ari kure ku buryo atabona uko yitabira iki gitaramo, kandi 'nta mushumba mfite uzansigarira ku nka'.

    Yavuze ko niba hari uwifuza kwitabira igitaramo cya Josh Ishimwe, yiteguye kugurira itike ebyiri abantu babiri yo mu myanya isanzwe (Regular Tickets).

    Bamwe bagiye ahatangirwa ibitekerezo bagaragaza ko bemeranya n'ibyo Ngabo Karegeya yatangaje, abandi bavuga ko batazacikwa n'iki gitaramo.

    Mu batanze ibitekerezo ku byo Karegeya yavuze harimo Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah wavuze ko mu minsi ishize yitabiriye amasengesho, aho yabonye Josh Ishimwe aririmba indirimbo nyinshi yaba izo mu gitabo, amakorasi n'iza Kiliziya Gatolika.

    Minisitiri Utumatwishima yasabye Josh Ishimwe kongera ku rutonde rw'indirimbo aririmba indirimbo za Qaswida z'icyarabu. Yavuze ko uyu muhanzi ashyira 'udushya' muri Gospel Music, kandi byose akabiririmba neza.

    Uyu muyobozi yabwiye buri wese ushaka kwishima kutazacikwa n'iki gitaramo cya Josh Ishimwe. Ati 'Abifuza kugira umutima wishimye, muzajye kwa Josh rwose, ibyo akora arabizi.'

    Ni ubwa mbere Josh Ishimwe wamamaye mu ndirimbo nka 'Yezu wanjye' yasubiyemo, agiye gukora igitaramo cye bwite nyuma y'imyaka ibiri ishize ari mu muziki afasha abantu kwegerana n'Imana binyuze mu bihangano bifasha benshi.

    Yinjiye mu muziki afite umwihariko! Kuko akora umuziki wa 'Gospel' ivanze na gakondo nyarwanda biri mu byatumye mu gihe cy'imyaka ibiri ishize yarakunzwe. 

    Josh Ishimwe avuga ko mu 2000 ari bwo yatangiye urugendo rwo gukorera Imana binyuze mu kuririmba muri korali y'abana mu rusengero. Ariko icyo gihe ntiyari aziko ari umwuga ushobora kuzamubeshaho mu buzima bwe bwose.

    Uyu musore w'imyaka 23 y'amavuko yanyuze mu matsinda atandukanye y'abaramyi ari nako akuza impano ye yatangiye kugaragaza kuva mu myaka ibiri ishize.

    Yanyuze mu itsinda Urugero Music, kandi yakoranye bya hafi n'abaramyi barimo Yvan Ngenzi na René Patrick bamufashije kwisanga mu muziki.

    Josh Ishimwe muri 2021 yabwiye TNT ko yabashije guhuza indirimbo zihimbaza Imana na gakondo 'mbifashijwemo n'abahanzi nka Yvan Ngenzi'.

    Yavuze ariko ko byanaturutse ku kuba akunda indirimbo za gakondo. Josh uzwi mu ndirimbo nka 'Amasezerano', avuga ko yibazaga ibijyanye n'aho azakura amafaranga yo kwishyura indirimbo ya mbere kugeza ubwo yabonye abamufasha atangira gukora umuziki.

    Uyu musore avuga ko nk'abandi bahanzi bose yari afite ubwoba bw'uburyo abakunzi b'umuziki bazamwakira.

    Mperuka kwitabira amasengesho, uyu muhanzi aririmba zose, izo mu gitabo, amakorasi n'iza kiriziya.

    ✍🏿Azongeremo na #qaswida za kiarabu.

    Akoresha #innovation muri gospel music

    👍 He sings all in ONE.

    Abifuza kugira umutima wishimye, muzajye kwa Josh rwose, ibyo akora arabizi https://t.co/uHrcjA9aom

    — UTUMATWISHIMA (@jnabdallah) August 19, 2023

    Minisitiri Utumatwishima yasabye abakeneye kwegerana n'Imana kuzitabira igitaramo cya Josh Ishimwe


    Josh Ishimwe agiye gukora igitaramo cye cya mbere yise 'Ibisingizo bya Nyiribiremwa' yahurijemo Chorale Christus Regnat na Alarm Ministries


    Kuri iki Cyumweru tariki 20 Kanama 2023, Josh Ishimwe azakorera igitaramo muri Camp Kigali


    Josh Ishimwe avuga ko yishimira kuba yarabashije guhuza gakondo n'umuziki uhimbaza Imana

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ‘SINOGENDA NTASHIMYE' YA JOSH ISHIMWE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133379/ibyo-akora-arabizi-minisitiri-utumatwishima-yararikiye-abantu-kwitabira-igitaramo-cya-josh-133379.html

  • Agira amagambo aryohereye gusa! Tiwa Savage yabwiye ijambo rikomeye abitabiriye igitaramo ribakora ku mutima – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi w'umunya-Nigeria Tiwatope Omolara Savage wamenye nka Tiwa Savage, yagaragaje ko yakozwe ku mutima no kuba yabashije gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere.

    Ni umwe mu bakobwa bahiriwe n'umuziki, ndetse benshi bamufata nk'umwamikazi w'injyana ya Afrobeat ku Mugabane wa Afurika.

    Ijwi rye, uburanga bwe, ubuhanga agaragaza ku rubyiniro birimo kubyina n'ibindi biri mu bituma atumirwa mu bitaramo bikomeye ku Isi.

    Tiwa Savage niwe washyize akadomo ku iserukiramuco 'Giants of Africa' ryari rimaze igihe ribera mu Rwanda.

    Ryasojwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023 mu gitaramo cyabereye muri BK Arena.

    Asanzwe ari umwanditsi w'indirimbo, umukinnyi wa filime, uririmba indirimbo ze mu Cyongereza ndetse no muri Yoruba. Kandi amaze kwegukana ibikombe bikomeye mu muziki.

    Ubwo yari imbere y'ibihumbi yaririmbiye muri iriya nyubako, Tiwa Savage yavuze ko 'ntewe ishema no gutaramira bwa mbere i Kigali'.

    Avuga ko yashimishijwe cyane no gutaramira ibihumbi by'urubyiruko 'biganjemo cyane abakobwa n'abagore'. Ati 'Murasa neza, mwikomere amashyi'.

    Source : https://yegob.rw/agira-amagambo-aryohereye-gusa-tiwa-savage-yabwiye-ijambo-rikomeye-abitabiriye-igitaramo-ribakora-ku-mutima/

  • Dr. Tiwa Savage yijeje kongera gutaramira i K… – #rwanda #RwOT

    Ni umwe mu bakobwa bahiriwe n'umuziki, ndetse benshi bamufata nk'umwamikazi w'injyana ya Afrobeat ku Mugabane wa Afurika.

    Ijwi rye, uburanga bwe, ubuhanga agaragaza ku rubyiniro birimo kubyina n'ibindi biri mu bituma atumirwa mu bitaramo bikomeye ku Isi.

    Aherutse kuririmba mu muhango wo kwimika Umwami Charles w'u Bwongereza, ndetse bivugwa ko yishyuwe arenga Miliyari 1.2 Frw. 

    Biravugwa ko i Kigali yishyuwe Miliyoni 150Frw, ariko hari n’abavuga ko yahawe Miliyoni 70 Frw.

    Uyu mugore wavutse ku wa 5 Gashyantare 1980, niwe washyize akadomo ku iserukiramuco 'Giants of Africa' ryari rimaze igihe ribera mu Rwanda.

    Ryasojwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023 mu gitaramo cyabereye muri BK Arena.

    Asanzwe ari umwanditsi w'indirimbo, umukinnyi wa filime, uririmba indirimbo ze mu Cyongereza ndetse no muri Yoruba. Kandi amaze kwegukana ibikombe bikomeye mu muziki.

    Ubwo yari imbere y'ibihumbi yaririmbiye muri iriya nyubako, Tiwa Savage yavuze ko 'ntewe ishema no gutaramira bwa mbere i Kigali'.

    Avuga ko yashimishijwe cyane no gutaramira ibihumbi by'urubyiruko 'biganjemo cyane abakobwa n'abagore'. Ati 'Murasa neza, mwikomere amashyi'.

    Tiwa Savage wabaye mu Bwongereza kuva ku myaka 11 y'amavuko ari n’aho yize amashuri yisumbuye, yabajije abitabiriye iki gitaramo niba bashaka ko azongera gutaramira i Kigali bose basubije mu ijwi ryo hejuru ko bamwiteguye. Ati 'Nzagaruka.'

    Tiwa yabaye igihe kinini umuririmbyi wa George Mary J. Blige wamamaye cyane mu muziki, amufasha mu miririmbire (Backup Vocals).

    Muri iki gitaramo yagowe cyane n'urubyiniro, kuko atabonye uko yisanzura ngo abyine nk'uko asanzwe abikora. Ariko igihe gito yari afite yagikoresheje neza.

    Tiwa Savage ari mu bahanzi bahatanye muri The X Factor. Ndetse afite Impamyabumenyi y'umuziki yakuye muri Berklee College Music.

    Mu 2009 yasinye mu inzu ifasha abahanzi ya Sony/ATV Music, nyuma y'uko mu 2012 atangira gukorana na Mavin Records.

    Mu 2018 yaciye agahigo ko kuba umugore wa mbere wegukanye igihembo muri MTV Europe Music mu cyiciro cya 'Best Africa Act'. Mu 2019 yatangaje imikoranire mishya na Universal Music Group nyuma yo kuva muri Mavin Records.

    Ni umugore ufite indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye kandi mwiza. Nko mu 2020 yasohoye album ya gatatu iriho indirimbo zakunzwe nka 'Attention”, “Dangerous Love”, “Koroba”, “Temptation” n'izindi.

    Muri Nyakanga 2022, uyu mugore yahawe Impamyabumenyi y'Ikirenga y'icyubahiro 'PhD' yakuye muri Kaminuza ya Kent yo mu Bwongereza, ashimirwa uruhare rwe n'imbaraga ashyira mu rugendo rwe rw'umuziki.

    Muri iyi Kaminuza ni nahoze Tiwa Savage yakuye Impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye na 'Business Administration'.

    Tiwa Savage yatangaje ko yitegute kongera gutaramira i Kigali, ni nyuma yo kubyinisha urubyiruko rwitabiriye ‘Giants of Africa’ 

    Tiwa Savage yasohoye amashusho kuri konti ye ya Instagram ashimira uko yakiriwe Ati “Mwakoze Kigali.”

    Tiwa yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023 ahita ajya gusuzuma ibyuma yaririmbiyeho
    Ubwiza bwe, uburyo yitwara ku rubyiniro, bituma Tiwa Savage akomeza kwigwizaho igikundiro
    Tiwa Savage afite Impamyabumenyi y’Ikirenga ‘PhD’ y’icyubahiro mu muziki
    Tiwa yigeze kuvuga ko akiri muto yashyizweho iterabwoba mu Bwongereza bituma ahagarika ishuri





    TIWA SAVAGE YATARAMIYE I KIGALI KU NSHURO YE YA MBERE YIMARA URUKUMBUZI

    “>

    Kanda hano urebe uko Tiwa Savage yitwaye ku rubyiniro muri ‘Giants of Africa’

    AMAFOTO: Freddy Rwigema&Serge Ngabo-InyaRwanda.com

    VIDEO: Murenzi Dieudonne-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133373/dr-tiwa-savage-yijeje-kongera-gutaramira-i-kigali-amafoto-133373.html

  • Waserutse neza- Minisitiri Munyangaju Mimosa… – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Mimosa ari mu bihumbi byitabiriye gusoza iri serukiramuco mu gitaramo gikomeye cyabereye muri BK Arena mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023. Cyaririmbyemo Tyla wo muri Afurika, Davido na Tiwa Savage bo muri Nigeria.

    Ni ubwa mbere Tyla na Tiwa Savage bari baririmbiye i Kigali, ariko ni ku nshuro ya gatatu Davido yataramiye i Kigali.

    Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Twitter, Minisitiri Mimosa yagaragaje ko yashimishijwe no kwihera ijisho igitaramo cya Davido muri BK Arena. Avuga ko indirimbo zakorewe muri Nigeria, zatanze ibyishimo muri iriya nyubako y'imyidagaduro.

    Yashimye abateguye Giants of Africa ku bwo 'kuyisoza neza'. Abwira Bruce Melodie ko yaserutse neza, kandi ko atewe ishema nawe. Ati 'Bruce Melodie waserutse neza. Ntewe ishema nawe.'

    Nyuma y'iki gitaramo, Bruce Melodie yatahanye urwibutso rudasaza kuko yahuye imbona nkubone na Perezida Kagame ku nshuro ye ya mbere.

    Bruce Melodie yabaye umuhanzi wa kabiri wo mu Rwanda waririmbye muri iri serukiramuco nyuma ya Massamba Intore wahuriye ku rubyiniro na Diamond na Sherrie Silver mu gitaramo cyafunguye iri serukiramuco ry'umuryango 'Giants of Africa' bizihizaga imyaka 18.

    Bruce Melodie yakoresheje imbaraga nyinshi ku rubyiniro aririmba nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe mu gihe cy'isaha irenga. Yacurangiwe na Symphony Band, itsinda rimufasha cyane mu bitaramo bikomeye, yaba mu Rwanda no mu mahanga.

    Yaririmbye indirimbo ye nka 'Saa Moya', 'Akinyuma', 'Henzapu' n'izindi zakomeje urugendo rw'umuziki amazemo imyaka irenga 10.

    Nyuma yo kuva ku rubyiniro, uyu muhanzi yagiye guhura na Perezida Kagame wari muri iki gitaramo n'umuryango we.

    Amashusho yasohoye amugaragaza ari kumwe na Perezida Kagame ndetse na Masai Ujiri washinze Giants of Africa, umuryango uteza imbere urubyiruko rufite impano mu mukino wa Basketball.

    Bruce Melodie ubarizwa muri 1:55 Am yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko 'Umenya ko wakoze akazi neza iyo Umuyobozi ukomeye muri Afurika abishimangiye/Abyemeje. Wakoze Perezida Paul Kagame.'

    Uyu mugabo w'i Kanombe yashimye kandi ikipe ngari itegura Giants of Africa yamuhaye akazi akabasha kuririmba muri iri serukiramuco rikomeye muri Afurika. Hari amakuru avuga ko yishyuwe Miliyoni 30 Frw kugirango abashe kuririmbamo.

    Bruce Melodie yavuze ko iki gitaramo ari icy'urwibutso, kandi ari kimwe 'cyo kwandikwa mu bitabo' abashije kuririmbamo.

    Minisitiri Mimosa yabwiye Bruce Melodie ko yanyuzwe n'uburyo yaserutse muri iki gitaramo


    Bruce Melodie yakoresheje imbaraga nyinshi muri iki gitaramo atanga ibyishimo bisendereye 


    Bruce yaririmbye muri iki gitaramo nyuma yo gusohora indirimbo yise ‘Azana’


    Bruce yabaye umuhanzi wa kabiri wo mu Rwanda waririmbye muri Giants of Africa



    Bruce Melodie yakabije inzozi ze ahura na Perezida Kagame ku nshuro ye ya mbere


    BRUCE MELODIE YISUNZE INDIRIMBO ZE ZAKUNZWE YATANZE IBYISHIMO KU RUBYINIRO

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya Giants of Africa


    AMAFOTO: Freddy Rwigema&Serge Ngabo-InyaRwanda.com

    VIDEO: Murenzi Dieudonne-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133375/waserutse-neza-minisitiri-munyangaju-mimosa-abwira-bruce-melodie-nyuma-yigitaramo-amafotov-133375.html

  • Perezida Kagame na Madamu bitabiriye igitaram… – #rwanda #RwOT

    Iri serukiramuco ryubakiye ku guteza imbere urubyiruko rwiyumvamo impano mu gukina umukino wa Basketball ryabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023, mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena iherereye i Remera.

    Ni igitaramo kitabiriwe n'ibihumbi by'abantu, aho umuziki wa Nigeria wiganje cyane bituma benshi mu bakunzi b'injyana ya Afrobeat batahana ibyishimo.

    Perezida Kagame yitabiriye iki gitaramo nyuma yo kwifatanya n'urubyiruko rwitabiriye iri serukiramuco mu muganda udasanzwe wo kubaka imwe mu mihanda ya Kaburimbo mu Kagari ka Mukoni mu Murenge wa Kigali, wabaye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu.

    Nyuma y'iki gitaramo, Davido yatangaje ko atabona amagambo yakoresha yakumvikanisha neza uko yiyumva ashingiye ku rukundo yeretswe n'abafana be yataramiye i Kigali.

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'If' ari mu bashyize akadomo ku iserukiramuco 'Giants of Africa' mu gitaramo gikomeye yakoreye muri BK Arena. Ni ku nshuro ya gatatu, uyu mugabo ataramiye i Kigali, kuko yahaherukaga mu 2014 no muri 2018.

    Yaririmbye yiteguye kujya gutaramira mu Mujyi wa Detroit muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Yifashishije konti ye ya Instagram akurikirwaho n'abantu barenga Miliyoni 13, Davido yavuze ko atabona amagambo yakoresha asobanura urukundo yeretswe n'abanya-Kigali n'urubyiruko rwo mu bihugu 16 bitabiriye iri serukiramuco.

    Uyu muhanzi ugezweho muri iki gihe mu ndirimbo 'Unavailable' yari i Kigali, kuva mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 17 Kanama 2023.

    Muri iki gitaramo, Tiwa Savage yagaragaje ko yakozwe ku mutima no kuba yabashije gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere.

    Ni umwe mu bakobwa bahiriwe n'umuziki, ndetse benshi bamufata nk'umwamikazi w'injyana ya Afrobeat ku Mugabane wa Afurika.

    Ijwi rye, uburanga bwe, ubuhanga agaragaza ku rubyiniro birimo kubyina n'ibindi biri mu bituma atumirwa mu bitaramo bikomeye ku Isi.

    Aherutse kuririmba mu muhango wo kwimika Umwami King III Charles w'u Bwongereza, ndetse bivugwa ko yishyuwe arenga Miliyari 1. Frw.

    Uyu mugore wavutse ku wa 5 Gashyantare 1980, ni we washyize akadomo ku iserukiramuco 'Giants of Africa' ryari rimaze igihe ribera mu Rwanda.

    Asanzwe ari umwanditsi w'indirimbo, umukinnyi wa filime, uririmba indirimbo ze mu Cyongereza ndetse no muri Yoruba. Kandi amaze kwegukana ibikombe bikomeye mu muziki.

    Ubwo yari imbere y'ibihumbi yaririmbiye muri iriya nyubako, Tiwa Savage yavuze ko 'ntewe ishema no gutaramira bwa mbere i Kigali'.

    Bruce Melodie yabaye umuhanzi wa kabiri wo mu Rwanda waririmbye muri iri serukiramuco nyuma ya Massamba Intore wahuriye ku rubyiniro na Diamond na Sherrie Silver mu gitaramo cyafunguye iri serukiramuco ry'umuryango 'Giants of Africa' bizihizaga imyaka 18.

    Bruce Melodie yakoresheje imbaraga nyinshi ku rubyiniro aririmba nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe mu gihe cy'isaha irenga. Yacurangiwe na Symphony Band, itsinda rimufasha cyane mu bitaramo bikomeye, yaba mu Rwanda no mu mahanga.

    Yaririmbye indirimbo ye nka 'Saa Moya', 'Akinyuma', 'Henzapu' n'izindi zakomeje urugendo rw'umuziki amazemo imyaka irenga 10.

    Nyuma yo kuva ku rubyiniro, uyu muhanzi yagiye guhura na Perezida Kagame wari muri iki gitaramo n'umuryango we.

    Tyla waririmbye muri iki gitaramo ni umukobwa ukiri muto wubakiye umuziki we ku njyana y'amapiano, akaba umuhanzikazi w'imyaka 21 y'amavuko.  

    Mu Ukuboza 2022, yabwiye The Guardian ko yakuze akunda kuririmba, kandi ko mu bihe bitandukanye yaririmbiraga umuryango we kandi 'nkumva bizaba urugendo rwanjye'.

    Uyu mukobwa avuga ko urukundo rw'umuziki rwaganje muri we kuva akiri muto, ku buryo yigeze kwegeranya amafaranga akora studio y'umuziki mu rugo, ayikoreramo zimwe mu ndirimbo yumvishaga abavandimwe be, izindi akazasingiza inshuti ze yifashishije Instagram.

    Yavuze ko kuva afite imyaka 18 yataramiraga cyane cyane mu mashuri yizemo. Uyu mukobwa wo muri Afurika y'Epfo, yavuze ko akimara kubona umujyanama ari bwo yatangiye urugendo rw'umuziki mu buryo bw'umwuga.

    Aherutse gusohora indirimbo yise 'To Last'. Yasobanuye ko ishingiye ku nshuti ye y'umusore yatandukanye n'umusore ikamuganiririza iyo nkuru, kandi ko yamufashije gusohoka muri ibyo bihe by'akababaro.

    Yavuze ko muri iki gihe ari gukora ku mishinga y'indirimbo n'abahanzi barimo Kiki Stewart, Ron James, P Prime, Lojay ndetse na Ayra Starr.  


    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye igitaramo cyashyize akadomo ku iserukiramuco ‘Giants of Africa’





    Madamu Jeannette Kagame yihereye ijisho igitaramo cya Davido, Tiwa Savage, Bruce Melodie na Tyla muri BK Arena


    Bruce Me yakabije inzozi nyuma yo guhura na Perezida Kagame


    Masai Ujiri [Uri iburyo] washinze Giants of Africa  


    Perezida Kagame ubwo yari muri BK Arena akurikirana igitaramo cy’aba bahanzi bakomeye mu muziki

     

    Ibihumbi by’urubyiruko bari bakoraniye muri BK Arena 


    Davido yari yitwaje umucuranzi wa Saxophone wanyuze benshi muri iki gitaramo cyihariye 


    Tiwa Savage yataramiye i Kigali ku nshuro ye ya mbere 


    Ikipe ngari yagize uruhare mu itegurwa rya Giants of Africa yashimiwe 


    Umuhanzikazi Tyla ugezweho muri iki gihe mu njyana ya amapiano yataramiye i Kigali









    Itsinda ry’abasore n’inkumi ryafashishije Davido ku rubyiniro



    KANDA HANO UREBE UKO TIWA SAVAGE YIGARAGAJE MURI IKI GITARAMO

    “>

    AMAFOTO: Village Urugwiro-Flicker

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133377/perezida-kagame-na-madamu-bitabiriye-igitaramo-cya-davido-tiwa-na-bruce-melodie-amafotovid-133377.html

  • “Uyu mutoza ameze nka Padiri Papa Yohana wa 3” mu ijwi ryuzuye uburakari n’agahinda kenshi afande wa bafana ba Apr Fc yabwije ukuri umutoza – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Uyu mutoza ameze nka Padiri Papa Yohana wa 3' mu ijwi ryuzuye uburakari n'agahinda kenshi afande wa bafana ba Apr Fc yabwije ukuri umutoza.

    Nyuma y'umukino ikipe ya Apr Fc yanganyijemo na Gaadidka Fc yo muri Sudan, abafana ba Apr Fc basanze abanyamahanga bifuzaga barutwa n'abanyarwanda bari bahasanzwe.

    Ndetse benshi amakora bakomeje kuyashyira ku mutoza, bamubwiza ukuri ko atari kubaha ibyo bifuza. — Amashusho.

    Source : https://yegob.rw/uyu-mutoza-ameze-nka-padiri-papa-yohana-wa-3-mu-ijwi-ryuzuye-uburakari-nagahinda-kenshi-afande-wa-bafana-ba-apr-fc-yabwije-ukuri-umutoza/

  • IFOTO Y’UMUNSI: Bruce Melodie yahuye na Perez… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi ku mazina ya Bruce Melodie ari mu byishimo byinshi nyuma y’uko agiye mu mubare w’abantu bacye bamaze guhura na Perezida w’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame.

    Bahuye mbere y’uko Bruce Melodie ataramira abantu bitabiriye ibirori by’isozwa ry’iserukiramuco rya Giants of Africa none ku wa Gatandatu muri BK Arena.

    Bahuye nyuma y’uko ku munsi w’ejo Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro umuhanzi Davido wigeze kuvuga ko ikintu cyamushimishije mu muziki ari uko umuziki akora wabashije kumugeza ahakomeye hateraniye aba Perezida.

    Ariko icy’ibanze cyamushimishije cyane ni uko Perezida Kagame yaje kumwakira ku kibuga cy’indege. Hari mu mwaka wa 2014 ubwo Davido yazaga bwa mbere mu Rwanda.  Icyo gihe Perezida Kagame hamwe n’umuryango we bagiye kwakira Davido i Kanombe ku kibuga cy’indege.

    Nk’uko ari inzozi za buri muhanzi ndetse na buri muntu kugira ifoto ari kumwe na Perezida Kagame, haciyeho igihe gito umuhanzi Christopher afashe ifoto ya ‘Selfie’ na Perezida Paul Kagame.

    Si Davido cyangwa Bruce Melodie uhuye na Perezida Kagame muri iki gihe cy’iserukiramuco kuko ku ikubitiro yahuye na Diamond ndetse amubwira ko yakoze igitaramo kiza. Umukuru w’Igihugu kandi yahuye n’umubyinnyi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi Sherry Silver.

    Bruce Melodie yabaye umwe mu bantu bacye bahuye na Perezida Kagame

    Bruce Melodie yakabije inzozi ahura na Perezida Kagame

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133367/ifoto-yumunsi-bruce-melodie-yahuye-na-perezida-kagame-133367.html