Blog

  • Alyn Sano yasobanuye byinshi ku ndirimbo ye “… – #rwanda #RwOT

    Ati: 'Ntabwo nzi ahantu umuco uba uri kuva, ariko njyewe ibintu byose bibaho ku isi mbibonamo umuco, rero ntabwo ari umwihariko ngo ni umuco cyangwa se iki gusa ariko by’umwihariko nyine umuntu aba afite aho ava kandi aba agomba guhagararira ahantu ava.

    Na none impamvu indirimbo yitwa ”Sakwe Sakwe” kandi rigarukamo rimwe ni ukubera ko mu buhanzi bwanjye, ntabwo mba ncaka ko igihangano cyanjye gihita gisobanuka ako kanya, kuko ntekereza ko iyo igihangano cy'umuntu gihise gisobanuka ako kanya, ntabwo umuntu aba agifite amatsiko yo kucyumva.

    Iyo uyisobanukiwe ubwo biba birangiye kandi njyewe mba ncaka ibintu ngo bihore ari mu matwi cyangwa mu maso y'ubireba cyangwa ubyumva. Rero niyo mpamvu natangiye nsakuza abantu mbabaza, hanyuma indirimbo nkayita Sakwe Sakwe kugira ngo ikomeze nyine igarure iyo mpamvu nashatse ko abantu bumva iyo ndirimbo'.


    Alyne Sano yasobanuye aho izina Sakwe Sakwe ryaturutse

    Alyne Sano avuga ko nta kintu yagendeyeho ahitamo iyi ndirimbo kugira ngo abe ariyo abanza kurekura kuko yahisemo, gusa ariko yari ataramenya indirimbo izakundwa. Ariko avuga ko indirimbo yayikoreye amashusho mbere y'uko album ijya hanze.

    Asobanura ku mpamvu mu ndirimbo ye yaririmbyemo umuhanzi Nyakwigendera Yvan Buravan, yagize ati: 'Asobanuye umuntu urenze cyane ku muziki wa Alyn Sano kuko yahoze ari ikitegererezo cyanjye. Ni n'umuntu ufite impano idashidikanwaho, wa muntu nyine impano ye umuntu aho yaba aturuka hose, ntabwo yaburana ku mpano ye, rero nkunda umuntu umeze gutyo, ikindi ni umunyabigwi'.

    Ku kijyanye n'icyo Alyn Sano yagendeyeho yandika iyi ndirimbo yagize ati: 'Ntabwo nari ndi kuririmba ngenyine, ariko nyine buri muntu acirwa urubanza, ahubwo ikintu nari ngambiriye muri iyi ndirimbo ni ukutemerera ibyo bigucira imanza kugira icyo zigukoraho cyangwa se nawe kutagira umuntu ucira urubanza. Urebye ni ubwo butumwa buri mu ndirimbo niyo mpamvu nayise ngo “Sakwe Sakwe” hanyuma nkabaza umugani w'umugenurano uvuga ngo banegurana ari inege'.

    Mu ndirimbo harimo abantu barenga 25 yakoresheje bafite akazi gatandukanye, hakaba harimo n'umuhanzi Chriss Eazy wayikoreye ‘editing’ ari nawe wakoze indirimbo Boo and Bae. Alyn Sano agaruka ku buhanga bwa Chriss Eazy mu gukora indirimbo yagize ati: ” Burarenze, nibwo buhanga bwa 1 mba numva burenze kurusha ubuhanga bwose bwa Editing naba narahuye nabwo, guhera ku ndirimbo yitwa Radio nta wundi urankorera indirimbo'.

    Yakomeje avuga ko bitewe n'uko na Chriss Eazy nawe aba ari mu mishinga ye biba bigoye ariko akora uko ashoboye akamukorera indirimbo ye ikarangira. Avuga ko hari abandi ba producers ariko we akaba ari hejuru cyane ku buryo bikunze ari we wenyine bazajya bakorana gusa.


    Alyne Sano yavuze ko umuhanzi unakora indirimbo Chriss Eazy ariwe bahuza mu kazi

    Ishenge Lab Ltd, uyu muhanzi yavuze ko ari kompanyi iri kumufasha gukora imiziki ye cyane ko ari nabo bamufashije gukora indirimbo Boo and Bae. Indirimbo “Say less” yakoranye na Fik Fameika ndetse na Sat- B imaze amezi 8 isohotse, yatangaje ko ari indirimbo yakunzwe cyane mu gihugu cy'u Burundi, gusa ariko akaba atahamya neza ko ari na ko yakunzwe mu gihugu cya Uganda.

    Alyn Sano umaze igihe kingana hafi n'imyaka 6, yagize icyo avuga ku rugendo rwe kuva yatangira umuziki, yagize ati' Urugendo rwanjye rw'imyaka 5 mu muziki iri gusatira 6, natangiye umuziki bya kinyamwuga mu mwaka wa 2018, mbere nakoraga umuziki ariko nasubiragamo indirimbo z'abandi bantu (cover).

    Rero ngitangira kumva ngo Alyn Sano byatangiye muri 2018, byari ibintu ntari nzi ko bimeze gutya, ni kwa kundi ufata inzira wumva izoroha utazi ibintu uzahuriramo nabyo, njya kubona mbona ndi kugenda ngwa mu mahwa menshi cyane ariko ku bw'amahirwe n'ayanjombye inkovu zigenda zikira ntabwo zitinda. Ni ibintu bishoboka ariko bisaba imbaraga zo kudacika intege no kugira umurava'.

    Alyn Sano yakomeje agira inama umwana w'umukobwa ushaka kuba yatangira umuziki, anamuhishurira umutego uba muri uyu muziki Yagize ati' Umwana w'umukobwa umutego namuhishurira uba muri uyu muziki ni uko kugira ngo uge kuvuga ngo uri umuhanzi ukomeye, bizagusaba gukora cyane kurusha umuhungu, uko niko kuri kubabaje.

    Kuko bazahora bagushyira mu cyiciro n'ubundi cy’umuhanzi w'umugore icyo wakora cyose. Rero bizagusaba gukora cyane kugira ngo werekane imbaraga, niba umuhungu akoze indirimbo, wowe bizagusaba gukora 3 kuko dufite igarukiro hari n'ahantu uba wumva ngo umuhungu ngo ntabwo yayumva kubera ko nabavuzemo'.

    Alyn Sano yagiriye inama umwana w’umukobwa wifuza kuza mu muziki

    Alyne Sano yakomeje avuga ko hari indirimbo abahanzi b'abakobwa baririmba ari nziza ariko ugasanga abahungu ntibazikunze ngo ni uko ubavuzeho, nyamara umuhungu nubwo yaririmba ku bakobwa, ntibiyibuza gukundwa ndetse n'abakobwa bakayikunda.

    Yavuze ko kuba uri umuhanga nta kintu na kimwe bimaze ahubwo ko icya mbere ari umurava, avuga ko abantu benshi bageze kure (successfully) abenshi usanga nta buhanga burenze bafite. Yavuze ko umwana w'umukobwa ashobora kuririmba atari umuhanga ariko afite umurava ariko agakundisha abantu ibintu ibintu bye.

    Ati' Ibyo bintu nta nubwo twanabigarukaho, kuko ni byo byonyine bishoboka kurusha uko ufite impano ukiringira ubuhanga, uretse kuza abantu bakubwira ngo uri umuhanga nta kindi kintu bagukorera. Ikindi kandi buriya ntabwo muri iki gihe indirimbo kugira ngo ikundwe bigisaba ubuhanga'.

    Alyn Sano yavuze ko abantu baba bagomba kububahira ibyo baba barakoze

    Ku mpamvu Alyn Sano yakoresheje abantu benshi (25), yavuze ko n'ubusanzwe ariko akora (akoresha abantu benshi), kuko biramufasha cyane, bigatuma buri wese ashyiraho igitekerezo cye, bikaba byamurutira uko umuntu umwe yashyiramo igitekerezo kimwe.

    Avuga ko akiri muri Korali abantu bakundaga kumubwira ko ari mubi, ati' Ibyo byabayeho, ariko nkiri muri korali intumbero yanjye ntabwo yari ukugumamo, ahubwo numvaga ncaka kuzaba umuhanzi urenze ku buryo na n’ubu ntarabibona. 

    “Rero ntabwo muri korali nahavanwe n'ikintu cyo kuvuga ngo ntabwo bampa agaciro, oyaah! Navuyemo kubera ko igihe cyari kigeze ko mvamo nanjye nkajya gutangira ubuzima busanzwe”.

    Ati “Rero buriya umuhanzi iyo umuntu akubwiye akantu wumva kagukoze ku mutima, nanjye niko byangendekeye cyane ko nari ntaramenya abantu, umuntu akakubwira ngo ufite impano ariko ikiii, nkumva binkozeho nanjye nkumva ntangiye kubangamirwa'.

    Alyn Sano yakomeje avuga ko byamuhungabanije ku muziki we cyane agitangira kuko hari ubwigenge atari afite kuko yumvaga ko hari urwego rw'ubwiza atari afite, ibyo bikamukomeretsa cyane, gusa ariko kuri ubu nta kintu gishobora kumuhungabanya kuko yahuye na byinshi.

    Agendeye ku kuba Yvan Buravan yaratwaye igihembo cya Prix Decouvetes RFI muri 2018, yaza ntibivugwe nyamara ubu akaba ari kuvugwa cyane atagihari, yagize ati' Icyo mbivugaho ni uko tukiri kwiyubaka, imyidagaduro yacu isa n'iri gukora.

    Rero abantu bagomba kumenya ko uko bumva indirimbo zacu zikabaryohera, ari nako twagakwiye guhabwa ako gaciro kuko ntabwo umuntu agenda ngo akore indirimbo ejo mu gitondo uzabyuke ikuryohere, aba yashyizemo akazi. 

    Rero ako kazi aba yashyizemo nawe uba ugomba kukamenya kandi ukamuha agaciro gakwiye atari kwa kundi ujya kubona umuntu usanzwe ukunda indirimbo ye agacaho ukamureba ukavuga uti 'ese burya Alyn Sano ni muto kuriya, uzi ko najyaga mureba nkabona ni munini kuri camera' bikarangirira aho nta no kukubwira ngo ndagukunda”.

    Alyn Sano yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Sakwe Sakwe” ya mbere kuri album Rumuri

    Kanda hano urebe indirimbo nshya ya Alyn Sano “Sakwe Sakwe” 

    Reba hano ikiganiro kirambuye inyaRwanda yagiranye n’umuhanzikazi Alyne Sano

    Yanditswe na Dieudonne Kubwimana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133322/alyn-sano-yasobanuye-byinshi-ku-ndirimbo-ye-sakwe-sakwe-anakomoza-ku-mahwa-yamujombye-mu-m-133322.html

  • Davido yateye amerwe urubyiruko muri BK Arena… – #rwanda #RwOT

    Indege zavuye  Lagos na Abuja zaje zuzuye abanya-Nigeria baje kureba umwana wabo kuko iwabo kumubona biragoye. Usibye ko banafite amafaranga yo kujya kumureba aho yaba ari hose. Muri BK Arena abahari mbarwa ni abanya-Kigali. Abenshi ni abanyamahanga. Uzengurutse mu bafana uhita ubyibwira. 

    Aba bose baje mu gitaramo gishyira akadomo ku iserukiramuco rya Giants Of Africa umuryango watangijwe na Masai Ujiri. Barizihiza imyaka 20 bamaze bazana impinduka mu rubyiruko rw'Afurika. Abarenga 250 bamaze icyumweru bakurikirana ibikorwa bitandukanye birimo n'imikino y'amaboko.

    Hagurishijwe amatike macye ariko ubundi igitekerezo bwa mbere cyari ukureka abantu bakazinjirira Ubuntu. Ntabwo byari gukunda kuko BK Arena yari guhura n'akavuyo katigeze kabaho mu mateka y'ibitaramo mu Rwanda. 

    Uti kubera iki? Niba umuntu ukunda Bruce Melodie, Davido, Tiwa Savage na Tyla yabuze itike yo kuza kubareba imbonankubone byari kugenda gute iyo biza kuba Ubuntu? Igisubizo nawe uragifite.

    BK Arena, imyanya yo hasi ya make (20,000 frws) iruzuye

    Hari ababuze amahirwe yo kuza kureba Davido kubera hagurishijwe amatike make. Itegereze neza urasanga iyi myanya irimo ubusa nyamara iyo hagurishwa amatike hari kuzura

    Davido yamaze iminota 50 ava ku rubyiniro asiga abafana bifashe mapfubyi

    Davido ari mu bahanzi bahenze cyane ku gutumirwa kandi ni byo nonese ko ahenze cyane kandi we akaba afite ubushobozi bwo kwitegurira igitaramo amatike y'abantu ibihumbi 50 agashira mbere y'umunsi nyirizina. 

    Yigeze gukora igitaramo muri 02 Arena amatike arashira noneho abagikurikiye bakoresheje murandasi (Live streams) bageze ku bihumbi 700. Murumva ko amaze kwigwizaho igikundiro gituma kumufatisha ngo umuhe akazi bisaba kuba ufite ikofi ndetse ukanamuteguza kare.

    Kiriya gitaramo yakoreye muri 02 Arena mu 2022 cyatambukijwe kuri UDUX, (Urubuga rucuruza imiziki kuri murandasi) noneho abantu barebye igitaramo cye basaga 718,368), baruta abarebye icya Wizkid cyo muri 2021 muri iriya nyubako kuko abakirebye ni 250,000. 

    Nyamara kuri Wizkid kureba igitaramo kuri iriya UDUX byari Ubuntu. Mu gihe kuri Davido byasabaga kwishyura nibura 1,400 mu mafaranga y'u Rwanda. Murumva ko uyu mugabo kuba yataramira ibihumbi bitagera ku 10,000 bari muri BK Arena bagataha bikomba intoki ntabwo ari inkuru twakabaye tumaraho isaha tuburanaho.

    Davido yambaye umukufi uguze miliyoni 600 Frws. Masai Ujiri yamuhaye umupira wanditseho izina rye, uriho nimero 20 ivuga imyaka Giants Of Africa imaze

    Davido yuriye urubyiniro abisikana na Bruce Melodie wari umaze guhabwa umupira uriho amazina ye. Davido yamaze iminota 50 ku rubyiniro. Byabanje kumugora gushyushya abafana ariko ageze ku ndirimbo zirimo 'Unavailable' yafatanyije na Musa Keys iri kubica bigacika ahantu hose bacurangira imiziki. Davido kandi asoje kuririmba, Masai Ujiri yamusanze barawuceka mu minota mike. Hanyuma amubwira ko'Afurika iragukunda, uri icyamamare kandi isi yose irakubaha'.

    Davido ni we muhanzi wari wahagurukije ibihumbi by’abamukunda

    Yahise amuha umupira wanditseho izina rye noneho bararamukanya ava ku rubyiniro. Masai yafashe indangururamajwi ngo agire icyo avuga, urubyiruko rumwima amatwi bamusaba kugarura Davido. Byari ibyifuzo bidashoboka kuko barimo basigana n'amasaha kandi hari Tiwa Savage wari utararirimba.

    Indirimbo za Davido abafana be bo mu Rwanda bazizi ijambo ku rindi

    Ngayo nguko Davido yagiye asigira irungu urubyiruko rwakuze umubona mu mashusho, abandi bafashe indege baza kumureba ariko ntibashize ipfa. Nibura bari kumuha amasaha nk'abiri nibwo urubyiruko rwari gutaha rushize ifemba. 

    Kubera ko nubundi abenshi baje kureba Davido ntabwo bari bakiri mu mwuka umwe igihe Tiwa yari ku rubyiniro ndetse hari abasohotse bagendera rimwe na Davido. 

    Buri wese aba afite uwo yaje kureba kandi nta mpamvu yo kumuha ibyishimo bicagase kuko benshi bari muri BK Arena ntabwo bazongera guca iryera Davido. Bazajya bamusoma mu nkuru abandi bamurebe mu mashusho y'indirimbo.

    Tiwa Savage yabwiye u Rwanda ko arukunda kandi ko ari ubwa mbere aje muri iki gihugu. Ati: 'Abakobwa bari hano ndabakunda kandi nkunda u Rwanda'.

    Tiwa Savage yakomeje gususurutsa abafana ariko urubyiniro rwamubanye ikibuga. Kunyeganyega ntibyari bimworoheye. Umwanya munini yawumara avugisha abacuranzi agafata umwanya wo kwegera abafana ari nako arwana no kuzamura ijipo ngufi yambaye.

    Tiwa Savage yari ari kumwe n'umusore wari uri kunyazamo akamufasha, abafana basa n'abamugoye kubasusurutsa. Tiwa Savage nawe, yahawe na Masai Ujiri umupira nk’uko yagiye yabigenjereza abandi baririmbye.

    Ni ku nshuro ya 3 Davido ataramiye mu Rwanda, ubwa mbere hari mu mwaka wa 2014

    Bruce Melodie yasangiye urubyiniro na Davido uri mu bahanzi bubashywe cyane muri Afrika

    AMAFOTO: INYARWANDA & TNT

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133368/davido-yateye-amerwe-urubyiruko-muri-bk-arena-ava-ku-rubyiniro-batabyifuza-amafoto-133368.html

  • Akari ku mutima wa Bruce Melodie nyuma yo guh… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yaririmbiye imbere y'Umukuru w'Igihugu, kuri uyu wa Gatandatu mu gitaramo cyashyize akadomo ku iserukiramuco 'Giants of Africa' ryaberaga mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena ryahuje urubyiruko rwo mu bihugu 16 byo muri Afurika.

    Yabaye umuhanzi wa kabiri wo mu Rwanda waririmbye muri iri serukiramuco nyuma ya Massamba Intore wahuriye ku rubyiniro na Diamond na Sherrie Silver mu gitaramo cyafunguye iri serukiramuco ry'umuryango 'Giants of Africa'.

    Bruce Melodie yakoresheje imbaraga nyinshi ku rubyiniro aririmba nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe mu gihe cy'isaha irenga. Yacurangiwe na Symphony Band, itsinda rimufasha cyane mu bitaramo bikomeye, yaba mu Rwanda no mu mahanga.

    Yaririmbye indirimbo ye nka 'Saa Moya', 'Akinyuma', 'Henzapu' n'izindi zakomeje urugendo rw'umuziki amazemo imyaka irenga 10.

    Nyuma yo kuva ku rubyiniro, uyu muhanzi yagiye guhura na Perezida Kagame wari muri iki gitaramo n'umuryango we.

    Amashusho yasohoye amugaragaza ari kumwe na Perezida Kagame ndetse na Masai Ujiri washinze Giants of Africa, umuryango uteza imbere urubyiruko rufite impano mu mukino wa Basketball.

    Bruce Melodie ubarizwa muri 1:55 Am, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko 'Umenya ko wakoze akazi neza iyo Umuyobozi ukomeye muri Afurika abishimangiye/Abyemeje. Wakoze Perezida Paul Kagame.'

    Uyu mugabo w'i Kanombe yashimye kandi ikipe ngari itegura Giants of Africa yamuhaye akazi akabasha kuririmba muri iri serukiramuco rikomeye muri Afurika. Hari amakuru avuga ko yishyuwe Miliyoni 30 Frw kugira ngo abashe kuririmbamo.

    Bruce Melodie yavuze ko iki gitaramo ari icy'urwibutso, kandi ari kimwe 'cyo kwandikwa mu bitabo' abashije kuririmbamo.


    Bruce Melodie yatangaje ko yashimishijwe cyane no guhura na Perezida Paul Kagame


    Bruce Melodie yakozwe ku mutima no gushimwa na Perezida Kagame nyuma y’igitaramo yakoreye muri BK Arena


    Bruce Melodie yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe, aha umwanya abakunzi be


    Bruce Melodie yaririmbye acurangiwe na Symphony Band bakorana igihe kinini


    Bruce Melodie yabaye umuhanzi wa kabiri waririmbye muri Giants of Africa






    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo Bruce Melodie aririmba

    AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133372/akari-ku-mutima-wa-bruce-melodie-nyuma-yo-guhura-na-perezida-kagame-amafoto-133372.html

  • RIP Sam! Umutoza watoje amakipe akomeye mu Rwanda yitabye Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    RIP Sam! Umutoza watoje amakipe akomeye mu Rwanda yitabye Imana.

    Umunyabigwi wumutoza Sam Timbe watoje amakipe nka Police Fc na Atraco yitabye imana

    Uyu mugabo yitabye Imana kuri uyu wa gatandatu.

    Sam Timbe yaguye mu gihugu cya Uganda.

    Source : https://yegob.rw/rip-sam-umutoza-watoje-amakipe-akomeye-mu-rwanda-yitabye-imana/

  • CAF Confederation Cup! Amakipe azavamo imwe izahura na Rayon Sports yacakiranye maze Umwarabu ananirwa kwikura muri Kenya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023, nibwo ikipe ya Kakamega Homeboyz yo muri Kenya yakinnye na Hilal Benghazi yo muri Libya mu mukino w'irushanwa rya CAF Confederation Cup.

    Uyu mukino waje kurangira izi kipe zombi zinganya 0-0. Ni umukino wabereye muri Kenya, izakomeza muri izi kipe zombi izahura na Rayon Sports mu ijonjora rya kabiri.

    Bivuze ko aya makipe ari kwishakamo izakina na Rayon Sports azikiranurira i Benghazi muri Libya kuko i Nairobi ho biranze.

     

    Source : https://yegob.rw/caf-confederation-cup-amakipe-azavamo-imwe-izahura-na-rayon-sports-yacakiranye-mase-umwarabu-ananirwa-kwikura-muri-kenya/

  • Ikipe ya APR FC iguye munsi y’urugo benshi bataha bemeza ko Thierry Froger akwiye kwirukanwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC iguye munsi y'urugo benshi bataha bemeza ko Thierry Froger akwiye kwirukanwa

    Ikipe ya APR FC inganyije na Gaadiidka FC yo mu gihugu cya Somalia igitego kimwe Kuri kimwe.

    Umukino waranzwe no kwiharira umupira kwa APR FC ariko mu gice cya mbere ikipe ya Gaadiidka FC ibona igitego rugikubita ariko Ntabwo yakomeje kwihagararaho.

    Mu gice cya kabiri n'ubundi ikipe ya APR FC yagarutse ifite imbaraga nyinshi cyane ari nako ihanahana umupira mu minota ya nyuma yahise ibona igitego gitsinzwe na Victor Mbaoma itagize icyo yerekana mu mukino wose.

    APR FC benshi bibazaga umubare w'ibitego igomba gutsinda umukino uza kurangira ari igitego 1-1 ariko umutoza Thierry Froger yerekana ko ntakintu azageza kuri iyi kipe ahubwo yasezererwa hakiri kare.

     

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-apr-fc-iguye-munsi-yurugo-benshi-bataha-bemeza-ko-thierry-froger-akwiye-kwirukanwa/

  • IFOTO Y’UMUNSI! Umuhanzi Bruce Melodie yahuye na Perezida Paul Kagame nyuma yo gususurutsa abitabiriye iserukiramuco – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ifoto y'umunsi! Umuhanzi Bruce Melodie yakiriwe na Perezida Paul Kagame nyuma yo gususurutsa abitabiriye iserukiramuco.

    Nyuma yo gususurutsa Abanya-Kigali mu gitaramo cyo guherekeza Iserukiramuco rya 'Giants of Africa', Bruce Melodie yahuye na Perezida Kagame.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-umuhanzi-bruce-melodie-yahuye-na-perezida-paul-kagame-nyuma-yo-gususurutsa-abitabiriye-iserukiramuco/

  • “Nta mutoza dufite” Bashize amanga n’amajwi yuzuye umujinya, abafana ba APR FC bazomereye umutoza wabo bamubwira ko kuba ahari bimeze nk’aho adahari – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Nta mutoza dufite' Bashize amanga n'amajwi yuzuye umujinya, abafana ba APR FC bazomereye umutoza wabo bamubwira ko kuba ahari bimeze nk'aho adahari.

    Abafana ba APR FC barakajwe bikomeye n'umusaruro ikipe yabo isigaye itanga muri iyi minsi.

    Nyuma yo kunganya umukino wo kuri uyu munsi, abafana ba APR FC bemeje ko nta mutoza bafite.

    VIDEWO

     

    Source : https://yegob.rw/nta-mutoza-dufite-bashize-amanga-namajwi-yuzuye-umujinya-abafana-ba-apr-fc-bazomereye-umutoza-wabo-bamubwira-ko-kuba-ahari-bimeze-nkaho-adahari/

  • Davido, Tiwa Savage na Bruce Melodie baritegu… – #rwanda #RwOT

    BK Arena iraba irimo kandi Tiwa Savage winjiza miliyali imwe y'amafaranga y'u Rwanda buri mwaka ndetse na Masai Ujiri ufatwa nk'umwe mu bakinnyi ba Baskteball bakize ku isi. Bruce Melodie araba yaparitse muri parikingi z’iyi nyubako imodoka ye ihagaze Miliyoni 200 Frw. Mu yandi magambo ni igitaramo cy’amateka muri uyu mwaka!.

    U Rwanda muri aka karere ni rwo ruri ku ibere mu bikorwa by'imikino n'imyidagadaro. Uti ‘ese kubera iki?’ Mu Burundi nta gikorwa kidasanzwe kiri kuvugwa, muri Uganda nta makuru ashyushye ahaturuka. Muri Kenya harakonje, muri Tanzania usanzwe ahashyushya ni Diamond Platnumz kandi nawe yavuye muri BK Arena acyuye ifoto y'urwibutso ari kumwe na Perezida Kagame. 

    Rero urebye kuva ku itariki 13 Kanama kugeza uyu munsi 19 Kanama 2023 mu nyubako y'imikino yiswe BK Arena ariko yabanje kwitwa Kigali Arena, iriya banki itarayikodesha, ni ho hateraniye urubyiruko rw'Afurika. Nawe reba niba buri gihugu muri 16 byo muri Afurika gihagarariwe, urumva ko baganira n'abo basize iwabo bakabasangiza uko byifashe mu rw'imisozi igihumbi.

    Bamwe babashije gukoza ibiganza kuri Perezida Kagame igihe yabasuhuzaga. Abandi babashije guhura na Davido, Diamond Platnumz, Masamba Intore, Sherrie Silver, Tiwa Savage nawe yageze muri Arena ari kumva uko ibyuma bisohora amajwi neza, Tyla nawe umeze neza muri Amapiano y'iwabo arahari. 

    Masai Ujiri baraganiriye bamwe bafata amafoto y'urwibutso. Usibye n'ibyo unarebye ubu muri Afurika hose, u Rwanda nirwo ruri kuvugwa mu myidagaduro ndetse ruri kugendwa cyane.

    Nijoro nari i Kanombe ku kibuga mpuzamahanga cy'indege. Imijyi ya Abuja, Lagos yo muri Nigeria yari yiyiziye i Kigali. Uti ‘ese gute?’ Hari indege ebyiri imwe iva i Abuja indi iva i Lagos. Muri izi ndege zose zari zuzuye abanya-Nigeria baje kurya ubuzima mu gihugu bafata nk'iwabo bitewe nuko bisanga. Namaze amasaha abiri mpagaze mbona Nigeria iri mu Rwanda. 

    Ariko nibyo hari abaje kureba Davido, Tiwa Savage, Masai Ujiri, Tyla, Bruce Melodie, n'abandi baje kwirira isi no gushaka aho bashora imari. Ibuka neza ko Abuja ari wo mujyi utuwemo n'abaherwe muri kiriya gihugu na Afurika muri rusange. 

    Ni umujyi ugoye kuwubamo ku bantu bakennye kuko uri imbere ya Johanesburg na Nairobi mu kugira ibiciro bihanitse.  Abuja niwo mujyi umuherwe wa mbere muri Afurika, Dangote afitemo inyubako 'Mansion' ya miliyali zirenga 30 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Tugarutse gato kuri BK Arena n'uburyo iza kuba ihenze uyu mugoroba ndetse ikaza kuba ariyo nzu icungiwe umutekano cyane bitewe n'impamvu tugiye kugarukaho. Icya mbere haraba hari Masai Ujiri, inshuti y'akadasohoka ya Perezida Kagame. Haraba kandi hari umuryango wa Perezida Kagame nawe ubwe araza gusoza iri serukiramuco dore ko ariwe waritangije. 

    Hari Davido utunze miliyali zirenga 29 z'amafaranga y'u Rwanda. Ni umuhanzi wa gatanu mu bakize muri Afurika nyuma ya Youssou N'dour utunze miliyali zirenga 145 mu mafaranga y'u Rwanda. Ni uwo muri Senegal ariko yigeze kuza kwita izina ingagi zo mu Birunga.

    Hakurikiraho Akon utunze miliyali 80 z'amafaranga y'u Rwanda. Aba muri Amerika ariko ni uwo muri Senegal. Yagiye aza mu Rwanda mu bihe bitandukanye haba muri Youth Connect aho yanatanze ibiganiro. Uyu muhanzi afite imishinga itanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba iri no mu Rwanda n'ahandi muri Afurika. 

    Ateganya kubaka umujyi iwabo uzamwitirirwa. Undi wa gatatu ni Black Coffe wo muri South Africa utunze miliyali zirenga 60 z'amafaranga y'u Rwanda. Uwa kane ni Wizkid wibitseho miliyali 30 z'amafaranga y'u Rwanda na Davido ubarirwa arenga miliyali 29 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Iyi nyubako ubwo yatahwaga yabarirwaga ko yagiyeho arenga miliyali zirenga 100 mu manyarwanda. Hari ku itariki 08 Kanama mu 2019 nibwo yatashwe nyuma y'amezi 8 yubakwa amanywa n'ijoro ku gitekerezo cya Masai Ujiri nkuko kiriya gihe Perezida Kagame yabivuze. 

    Iyi nyubako iraza kuba irimo Tiwa Savage utunze arenga miliyali 10 z'amafaranga y'u Rwanda. Ndetse haraba hari Masai Ujiri wibitseho arenga miliyali 5 z'amafaranga y'u Rwanda. Bruce Melodie, ntabwo hazwi neza umutungo we ariko ntiyajya munsi ya Miliyari imwe Frw, wibuke ko agendera mu modoka ya miliyoni 200 Frw.

    Hatagize igihinduka Perezida Kagame na Masai Ujiri bashobora kwitabira iki gitaramo nk'uko n’ubundi bari kumwe mu gufungura iserukiramuco ryizihiza imyaka 20 ribayeho. Ibyamamare biri buririmbe muri iki gitaramo bitunze akayabo, aho yose hamwe arenga Miliyari 40 Frw. 

    Wibuke BK Arena ubwayo ihagaze Miliyari 100 Frw, yose hamwe ni Miliyari 140 Frw. Kandi ubwo twavuze abahanzi gusa, ntabwo twavuze abandi banyacyubahiro yaba abayobozi n’abaherwe bari bube bitabiriye iki gitaramo cy’imbonekarimwe.

    Ngiyi impamvu yo kuba umutekano uri bube uteye ubwoba wakajijwe, imwe mu mihanda yafunzwe, abaguze itike batari bwubahirize amasaha baraza gukurikira iki gitaramo mu nkuru za inyaRwanda dore ko yamaze kuhagera iri gukurikira buri kintu cyose kiri kuhabera. 

    Bruce Melodie ugenda muri Brabus akaba afite inzu igeretse i Kanombe nawe ari mu bahanzi batunze amafaranga menshi ba hano mu Rwanda. Nubwo bigoye kumenya ingano y'ayo atunze ariko ntabwo yabarirwa munsi ya Miliyoni y'idolali nk’uko twabikomojeho haruguru. Impamvu nta yindi. 

    Ni we muhanzi usigaye uhenze kumutumira imbere mu gihugu, afite ibigo yamamariza byishyura neza. Imiziki ye iramwinjiriza. Ibitaramo akora biba bihenze kandi agenda mu modoka ihenze kuko hari bagenzi be bagenda mu zisanzwe bivuze ko yabasizeho intera. Davido ari mu bahanzi bacungirwa umutekano ku buryo bukabije hano muri Afurika. 

    Ariko ni byo! Uwasimbuka akamwambura umukufi yambaye uhagaze Miliyoni 600 mu mafaranga y’u Rwanda yahita anyarukira i Nyarutarama akagura inzu igeretse. Yabishatse yaguramo kwasiteri 10. Yakwinyabya mu Gatsata akagura ibipangu bitabarika, ubundi agashyira akaguru ku kandi kuko ubukode bw’izo nzu bwamusazisha neza atiriwe yongera gukora. 

    Iyi nyubako iraba irimo Perezida Kagame uri mu baperezida bacungirwa umutekano ku buryo budasanzwe hano muri Afurika kandi akaba umwe mu ba Perezida bakunzwe cyane ku isi kubera ibikorwa akora n’uburyo yazahuye igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. 

    Uzabona ko Perezida Kagame akunzwe nubona abantu bakize, abahanzi bakomeye bafite amafaranga ndetse n’abaperezida bagenzi be baba bifuza kumugeraho ngo baganire abandi batahane agafoto.

    BK Arena ni inzu nini muri Afurika y’Iburasirazuba. Ijyamo abantu 10,000 bicaye neza ikaba yarubatswe mu mezi umunani. Inzu yari nini ni iyo muri Kenya, i Nairobi ijyamo abantu 5,000. Nubwo ari nini ariko yagenewe imikino n’ibindi bikorwa kubera ko itubakiwe ibitaramo. Nukuvuga ko abahanzi bayikoreramo ibitaramo bayikodesheje kandi ntihabera igitaramo ngo buke bitewe nuko nta sound proof irimo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133363/davido-tiwa-savage-na-bruce-melodie-bariteguye-impamvu-bk-arena-icungiwe-umutekano-mu-bury-133363.html

  • Kuri uyu wa Gatandatu taliki 19 guhera saa cyenda kuri Kigali Pelé Stadium hari kubera umukino ikipe ya APR FC yakiriyemo Gaadidka FC. Ni umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze mu mikino ya CAF Champions League 2023-2024.

    Ikipe ya APR FC yaserukiye u Rwanda muri CAF Champions League nyuma yo kwegukana shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umwaka ushize w’imikino.

    Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga:Pavelh Ndizira,Buregeya Prince,Ombolenga Fitina,Ishimwe Christian, Nshimiyimana Yunnusu,Nshimiyimana Ismael,Ali Shaiboub,Ruboneka Bosco,Apam Bemol,Kwitonda Allain Bacca ,Thadeo Luanga na Victory Mbaoma

    Abakinnyi 11 ba Gaadiidka FC babanje mu kibuga: Alkadi ARIAS,Osman MOHAMED, Pentecost IKEDINACHI, MOHAMMED Hussein,ZAKARI Soohyane, ABDIRAHMAN Abdiwali,ALUWATOBI Paul,MORO Christian ,OUATTARA Said ,LANDARY Francois na KAGABA Nicholas.

    Uko umukino uri kugenda umunota ku munota:

    78′ Umutoza wa  APR FC akoze impinduka mu kibuga havamo  Shaiboub hinjiramo Mugisha Gilbert 

    73′ Apam Bemol asimbuwe na Niyibizi Ramadhan 

    71′ MOHAMMED Hussein watsinze igitego cya Gaadiidka FC aryamye hasi ari kwitabwaho n’abaganga 

    69′ Shaiboub azamukanye umupira mu kibuga hagati ageze imbere y’izamu arekura ishoti ariko umuzamu wa Gaadiidka FC aba maso arawufata

    67′ Ruboneka atsinze igitego  ariko umusifuzi asifura kurarira 

    65′ LANDARY Francois wa Gaadiidka FC yaragerageje kurekera ishoti riremeye ariko umuzamu wa APR FC aratabara 

    63′ APR FC ikoze impinduka mu kibuga havamo, Allain Bacca avuye mu kibuga hinjiramo Allain Bacca 

    60′ Nshimiyimana Ismael yararekuye ishoti riremeye ariko rinyura hejuru y’izamu ku mupira mwiza yarahawe na Allain Bacca 

    57′ Fitina Ombolenga yarazamukanye umupira neza ariko LANDARY Francois amutereka hasi bimuviramo no guhabwa ikarita 

    55′ Pentecost IKEDINACHI wa Gaadiidka FC aryamye hasi ari kwitabwaho n’abaganga

    53′ Nyuma yo kubona igitego cyo kwishyura,APR FC ikomeje gukina neza ikinira hagati mu kibuga 

    48′ Fitina Ombolenga azamukanye neza umupira ageze mu rubuga rw’mahina ahereza umupira, Victor Mbaoma ahita atereka umupira mu nshundura,APR FC iba ibonye igitego cyo kwishyura 

    46′ APR FC itangiye isatira ibona kufura nziza iterwa neza na Christian iragenda isanga Victor Mbaoma ariko ashyizeho umutwe ihita irenga

    Igice cya mbere kirangiye Gaadiidka FC iyoboye n’igitego 1-0

    Igice cya mbere cyongeweho iminota 2

    44′ Abakinnyi ba APR FC bari kwiharira umupira bashaka aho bakwinjirira ngo bashake igitego cyo kwishyura 

    40′ Bamyugariro ba Gaadiidka FC bakomeje gukora akazi gakomeye bakuraho imipira,Apam Bemol yaracenze neza arekuye ishoti ariko bahita baryitambika

    37’Nyuma yo gutsindwa igitego,APR FC itangiye urugendo rwo kwishyura, Christian ateye kufura ashaka Victor Mbaoma ariko ba myugariro ba Gaadiidka FC bawushyira muri koroneri 

    32′ Gaadiidka FC ifunguye amazamu ku mupira umuzamu wa APR FC yihereye MOHAMMED Hussein ahita arekura ishoti rirerire ashiduka ryageze mu izamu

    28′ Abasore ba Gaadiidka FC bakomeje kubona kufura nyinshi  gusa ntibazibyaze umusaruro 

    26′ APR FC ibonye kufura nziza ku ikosa ryari rikorewe Shaiboub maze iterwa na Yunnusu ariko ba myugariro ba Gaadiidka FC bayishyira muri koroneri 

    21′ Gaadiidka FC ibonye uburyo imbere y’izamu rya APR FC Pentecost IKEDINACHI arekura ishoti ariko umuzamu wa APR FC arawufata 

    18′ Nshimiyimana Ismael arekuye ishoti ripima amatoni ariko Alkadi Alias arishyira muri koroneri 

    17′ Fitina Ombolenga ahinduye umupira mwiza imbere y’izamu usanga Shaiboub nawe arekura ishoti ariko myugariro wa Gaadiidka FC ahita awushyira muri koroneri 

    13′ Ikipe ya APR FC ikomeje gucana umuriro imbere y’izamu rya Gaadiidka FC, Allain Bacca abonye umupira mwiza mu rubuga rw’mahina arekura ishoti riremeye ariko Alkadi Alias awufata nta nkomyi 

    10′ Abasore ba APR FC bari kugerageza kuzamura imipira miremire bashaka rutahizamu wabo, Victor ariko ba myugariro ba Gaadiidka FC bakawukuraho

    7′ Ishimwe Christian azamukanye neza umupira arawuhindura ashaka Victor Mbaoma ariko myugariro wa Gaadiidka FC witwa Abdiwali ahita ayikuraho

    5’Umupira uri gukinirwa hagati mu kibuga abasore ba Gaadiidka FC bagerageza gushaka uburyo binjira mu rubuga rwa APR FC 

    2’APR FC itangiye umukino neza isatira cyane ndetse inahita ibona koroneri iterwa na Apam ariko umuzamu arayifata 

    Abakinnyi ba APR FC bishyushya 

    Mbere y’umukino abakinnyi ba APR FC bishyushya 

    Abasifuzi basifuye uyu mukino bishyushya mbere yuko utangira 

    Umukino utitabiriwe n’abafana benshi 

    Uko abafana bagiye binjira mbere y’umukino 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133364/live-apr-fc-yakiriye-gaadiidka-fc-mu-ijonjora-rya-caf-champions-league-133364.html