Blog

  • Bukavu: Umukobwa w'imyaka 17 yakubiswe n'ikivunge cy'abantu nyuma bamwica bamutwitse #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage mu mujyi wa Bukavu mu ntara ya Kivu y'Epfo ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo bavuga ko bababajwe kandi batunguwe n'umwana w'umukobwa wishwe atwitswe nyuma yo gukubitwa n'ikivunge cy'abantu.

    Iby'urupfu rw'uyu mwana w'umukobwa byabaye kuwa gatandatu nyuma y'uko abantu bavuze ko uwo mukobwa bamufashe afite ijerikani irimo Lisansi hafi y'ahantu hahiye, bamushinja ko ari we uri inyuma y'inkongi zimaze iminsi zibasira ingo mu gace ka Panzi muri Bukavu.

    Umwe mu banyamakuru bigenga bakorera i Bukavu yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko abantu benshi bahururanye ibibando, amabuye, n'ibindi bintu byose bibabaza bagakubita uyu mukobwa w'imyaka 17 kugeza ataye ubwenge.

    Justin Kabangu, umwe mu baturage b'i Bukavu yabwiye BBC ko yageze aho ibi byabereye birangiye, akumva abantu bamwe bicuza urupfu rw'uyu mukobwa bishe nta kimenyetso cy'ibyo bamushinjaga. Ati: 'Birababaje kubona abantu bafata umwana nk'uriya bakamushinja bakanamucira urubanza nk'uru. BIteye isoni n'agahinda kuri twe'.

    BBC yagerageje kuvugisha abategetsi b'intara ya Kivu y'Epfo ku iyicwa ry'uyu mukobwa ariko ntibirashoboka kugeza ubu.

    Umuryango utegamiye kuri Leta Droits Environnement et Citoyenneté (DEC) wo muri Kivu y'Epfo wamaganye iyicwa ry'uyu mukobwa, utangaza uti: 'abagore bagize bati 'turi guca mu bihe bikomeye', birababaje cyane gutwika abakobwa bacu, n'abagore mu muryango'.

    Kugeza ubu amakuru arambuye ku muryango w'uyu mukobwa ntabwo azwi, ibinyamakuru muri DR Congo bivuga ko yari impfubyi kuri se na nyina. Amashusho ababaje yashizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana abantu barimo gukubita uyu mukobwa ndetse n'umubiri we bamaze kuwutwika yapfuye.

    Mu gace ka Panzi muri Bukavu mu minsi ishize havuzwe inkongi zibasiye ingo z'abantu, abategetsi ntibatangaje igitera izo nkongi. Kuwa gatandatu indi nkongi y'umuriro yibasiye inkambi y'abavuye mu byabo kubera imyuzure mu karere ka Kalehe muri iyi ntara hapfa abantu barindwi nk'uko sosiyete sivile yaho yabitangaje, icyateye iyi nkongi na hano ntikiramenyekana.

    Radio Okapi isubiramo umukuru wa sosiyete sivile muri ako gace, David Cikuru, avuga ngo 'Tubabajwe n'uko twatabaje Polisi ngo igire icyo ikora ariko umukuru wa 'quartier' n'abasirikare n'abapolisi bahageze uyu mukobwa yamaze gupfa'.

    Cikuru asaba abaturage kwirinda kwicira imanza mbere y'uko ababishinzwe ari bo babikora, nk'uko Radio Okapi ibivuga. Iyi radio ivuga ko ibi byabaye nyuma y'icyumweru mu gace ka Panzi inzu zigera kuri 50 zibasiwe n'inkongi.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/08/21/bukavu-umukobwa-wimyaka-17-yakubiswe-nikivunge-cyabantu-nyuma-bamwica-bamutwitse/

  • Umugore wa Mashami yakoze impanuka bituma abura ku mukino ufungura shampiyona #rwanda #RwOT

    Umutoza mukuru wa Police FC, Mashami Vincent ntabwo yatoje umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona baraye batsinzemo Sunrise FC, ni nyuma y’ibibazo yagize byo mu muryango aho umugore we yakoze impanuka.

    Ejo Police FC yakinnye na Sunrise FC iyitsinda 2-0, wari umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona ya 2023-24.

    Ni umukino benshi batunguwe no kubona umutoza Mashami Vincent atawutoje kandi yarakoresheje imyitozo ya nyuma. Bisengimana Justin, umutoza wungirije ni we watoje uyu mukino.

    Nyuma y’uyu mukino Binsengimana Jutsin yabwiye itangazamakuru ko impamvu umutoza mukuru adahari ari uko hari ibibazo byo mu muryango yagiye kwitaho.

    Ati 'ni ikibazo cyo mu muryango, yego byabaye ngombwa ko ubuyobozi bumuha uruhushya kugira ngo adatoza kuko ni ikibazo byari ngombwa ko aba ahari.'

    Amakuru avuga ko ikibazo cyatumye adatoza uyu mukino ari uko umugore we yakoze impanuka akaba yari yagiye kumwitaho kwa muganga.

    Mashami umugore we yakoze impanuka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umugore-wa-mashami-yakoze-impanuka-bituma-abura-ku-mukino-ufungura-shampiyona

  • Umukinnyi w’umunyarwanda yiciwe muri Kenya #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wo gusiganwa ku maguru, Rubayita Siragi yaguye muri Kenya aho yazize abagizi ba nabi bamwishe.

    Iyi nkuru y’incamugongo yasakaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 20 Kanama 2023 ni mu gihe Rubayita we yishwe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Rubayita yari amaze iminsi yibera mu gihugu cya Kenya, akaba yaraje kwitaba Imana ariko kandi akaba atazize uburwayi kuko atari arwaye.

    Uwahaye amakuru ISIMBI ni uko uyu musore yazize ubugizi bwa nabi aho abagizi ba nabi bamuteze maze bakamwica.

    Muri Mutarama 2023, Rubayita Sirage yegukanye umudali wa Bronze nyuma yo kuba uwa 3 muri Huye Half Marathon, icyo gihe yakiniraga NAS.
    Muri 2021, Rubayita wari ufite imyaka 34 yitabiriye Walk e Middle Distance Night, Arena Civica, Milano yabereye mu Butaliyani, icyo gihe yegukanye umwanya wa mbere.

    Muri Kamena 2023 yitabiriye Kigai International Peace Half Marathon yabereye mu Rwanda i Kigali akaba yarasoreje ku mwanya wa 13.

    Siragi Rubayita yiciwe muri Kenya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-w-umunyarwanda-yiciwe-muri-kenya

  • Umutoza wa Sunrise FC ntiyemera ba rutahizamu be, umucunguzi wari kuva muri Rayon Sports yarabuze #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Sunrise FC, Muhire Hassan yavuze ko ba rutahizamu afite batajyanye n’ibyo yifuza gukina kandi akaba yarabuze rutahizamu yifuzaga, Rudasingwa Prince wa Rayon Sports.

    Ibi uyu mutoza yabigarutseho ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 20 Kanama nyuma yo gutsindwa na Police FC 2-0 mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona ya 2023-24.

    Yabajijwe impamvu yahushaga cyane kandi ubusatirizi bwe bwose buyobowe na Babuwa Samson na Yafesi Mubiru bafashije iyi kipe umwaka ushize kongeraho na Mukoghotya baguze bose bari mu kibuga.

    Muhire Hassan yavuze ko aba bakinnyi nubwo batsinda nta rutahizamu n’umwe nimero 9 urimo, bityo ko ari nayo mpamvu badahuza n’uburyo ashaka gukinamo.

    ATi “Nta ba rutahizamu mfite. Buriya umupira w’amaguru muvuga ni umwe, n’umupira w’amaguru nyayo ni ibindi. Ni ukuvuga ngo ba rutahizamu bahari ntabwo bahuza n’ibintu nshaka gukina, ubwo ndaza kugerageza mpuze n’imikinire yabo kuko njyewe nkeneye umukinnyi rutahizamu nyirizina ukina 9, uwo ntawe mfite. Buriya Yafesi usubiye mu bitego 14 yatsinze nta gitego cyo muri box (urubuga rw’amahina) kirimo. Mukoghotya nawe ni uko, Babuwa atsinda ibitego by’imipira igarutse. Abo bose uko ari 3 n’ubwo bafite ibitego nta n’umwe ukina nka nimero 9 wa nyawe.”

    Yakomeje avuga ko igisubizo cy’ubusatirizi bwe yari acyiteze muri Rudasingwa Prince wa Rayon Sports ariko biza kwanga, ntibyakunda ko ajya muri iyi kipe.

    Ati “si n’ibanga nagerageje gushaka kuzana uriya mwana Prince (Rudasingwa) wo muri Rayon Sports, Rayon Sports yari yanabyemeye haza kubamo akabazo gato ntibyarangira ariko njye nari nkeneye rutahizamu nimero 9, mu gihe ntamubonye ngomba gukina nkurikije abakinnyi mfite uko bameze.”

    Avuga ko aba bakinnyi kugira ngo batsinde bisaba ko ikipe iba ikina imipira miremire mu gihe we akunda gukina ahererekanya bakubaka igitego.

    Hassan yavuze ko ba rutahizamu afite batajyanye n’imikinire yifuza

    Prince ngo yagombaga kujya muri Sunrise FC ariko biranga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-sunrise-fc-ntiyemera-ba-rutahizamu-be-umucunguzi-wari-kuva-muri-rayon-sports-yarabuze

  • “Njewe ndi kubwiye ngo ndi mwene Muhuruturu wa muruna wa Se ico sico?”: Umwana bicyekwako yaba avukana na Nsabi yavuze ibintu bisekeje byatumye abantu batemberagara batigira kuvugishwa kubera uburyo yabivugagamo -AMASHUSHO – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Njewe ndi kubwiye ngo ndi mwene Muhuruturu wa muruna wa Se ico sico?': Umwana bicyekwako yaba avukana na Nsabi yavuze ibintu bisekeje byatumye abantu batemberagara batigira kuvugishwa kubera uburyo yabivugagamo.

    Mu mashusho yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye yagaragaje umwana muto cyane ari kuvuga ibisekuruza bye gusa uburyo yabivugagamo byatumye abarimo Anita Pendo babishyira ku mbuga nkoranyambaga zabo.

    Amashusho:

    Bimwe mu bintu abantu bagiye batangaza nyuma yo kubona aya mashusho y'uyu mwana:

    Source : https://yegob.rw/njewe-ndi-kubwiye-ngo-ndi-mwene-muhuruturu-wa-muruna-wa-se-ico-sico-umwana-bicyekwako-yaba-avukana-na-nsabi-yavuze-ibintu-bisekeje-byatumye-abantu-batemberagara-batigira-kuvugishwa-kubera-uburyo/

  • Rubaya: Abaturage basobanuriwe impamvu yo kwitabira amatora no kubaza abatowe inshingano #rwanda #RwOT

    Abaturage b'Umurenge wa Rubaya, Akarere ka Gicumbi, basobanuriwe ko gutora abazabayobora ari ngombwa muri Demokarasi, bukaba bumwe mu buryo n'uburenganzira bafite mu kwishyiriraho abayobozi babanogeye, bafite icyerekezo kandi babaganisha heza. Banibukijwe kandi ko mu ubu burenganzira bafite bwo gutora, banafite kubaza abo batoye inshingano babatoreye, bitabanyura bakabakuraho.

    Mu bukangurambaga ku burere mboneragihugu no kwitabira Amatora bwatangijwe n'Umuryango w'Abanyamakuru baharanira Amahoro( Pax Press), yasanze abaturage b'Umurenge wa Rubaya, Akarere ka Gicumbi, Intara y'Amajyaruguru, basobanurirwa byimbitse impamvu yabo mu kwihititamo Abayobozi binyuze mu matora nk'uburyo bwa Demokarasi, banibutswa kandi ko bafite gukura icyizere kubo batoye batuzuza inshingano, bakabakuraho bakabasimbuza abandi nabwo bitoreye.

    Pasiteri Munezero Jean Baptist-NEC

    Ku ikubitiro, Pasiteri Munezero Jean Baptist umukozi wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora-NEC, ushinzwe gukurikirana Akarere ka Gicumbi na Burera mu bijyanye no gutegura no kuyobora amatora ndetse n'ibikorwa by'Uburere Mboneragihugu, yashimiye Pax Press avuga ko igikorwa yatangije ari nk'isuzuma( Evaluation) ryereka Komisiyo aho imyumvire y'Abaturage igeze mu kwitorera Abayobozi no kubabaza inshingano.

    Ati' Pax Press rero turabashimiye kuko ni Evaluation ( isuzuma) idufasha Komisiyo y'Amatora-NEC kumenya buryo ki abaturage inyigisho z'Uburere Mboneragihugu zibageraho'.

    Abaturage bishimiye kwibutswa Uruhare rwabo mu kwihitiramo abayobozi no kubabaza inshingano.

    Yakomeje yubutsa ko inshingano z'Umuturage mu matora ari; Kwitabira ibikorwa byose birebana n'Amatora kandi bagatangamo ibitekerezo. Muri ibyo bikorwa kandi abirimo inama zitegura amatora, amahugurwa aba ategura ibikorwa by'Amatora ku batoranijwe na Komisiyo iyashinzwe. Hari Inshingano ya Kabiri ni; Ukwitabira Amatora ku munsi w'Itora kandi agatora neza bitarimo gutora impfabusa, Gutora umuyobozi yihitiyemo nta kindi kibyihishe inyuma, ugatora uwo ubona azagira icyo akumarira.

    Hari kandi Kwibaruza kuri Lisiti y'Itora, hakaba gufasha Komosiyo y'Amatora gutegura ahatorerwa, hakaba inshingano yo gutuma Amatora agenda neza agira uruhare mu kurinda umutekano w'ahatorerwa n'amatora muri rusange. Hari kandi Gutangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira icyabangamira amatora cyose.

    Pasiteri Munezero, yavuze kandi ku nshingano y'Umuturage mu kwakira neza abitabira cyangwa abagera aho amatora abera, abo barimo Indorerezi zaba izo mu gihugu no hanze.

    Nyuma y'izi Nshingano zose, yanavuze ko hari indi ikomeye cyane aho umuturage akwiye kuzirikana yo guherekeza Umuyobozi watowe kuko uyu muyobozi adafite umuturage wa mutoye atabasha kuzuza inshingano yatorewe. Yibukije ko iyo umuturage yakoze neza inshingano ze mu matora, azana Abayobozi beza, aba nabo bakazana imibereho n'Imiyoborere myiza mu gihugu, iyo nayo ikazana iterambere ry'Umuturage n'iry'Igihugu.

    Avuga kandi ati' Amatora akozwe neza mu buryo bw'Umucyo, mu buryo bwa Demokarasi ni Inkingi y'Imiyoborere myiza ndetse ni Inkingi y'Iterambere'.

    Gitifu Bangirana wa Rubaya.

    Bangirana Jean Marie Vianney, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rubaya utuwe n'Abaturage hafi ibihumbi cumi na bitatu( ni abaturage 12,811) avuga ko uyu ari umwe mu mirenge mu karere no mu ntara utajya ubamo ibibazo bigendanye n'amatora, haba kwica amatora no guhungabanya imigendekere myiza yayo. Yashimiye Pax Press ku gikorwa cyo kuza kwigisha no kwibutsa Abanyarubaya Uruhare rwabo mu matora bishyiriraho abayobozi bakwiye, bashoboye.

    Kagina Emmanuel, Umujyanama w'Agateganyo wa Komite Nyobozi y'Akarere ka Gicumbi, mu ijambo rye nk'uwaje ahagarariye Umuyobozi w'Akarere utabashije kuboneka, yashimiye bikomeye Pax Press, uruhare ikomeje kugira nk'itangazamakuru mu gutuma Abanyarwanda bakomeza kwimakaza no kwimbika kwihuta mu iterambere risobanutse ryubaka Igihugu.

    Abaturage bari bicaye bateze amatwi ibyo babwirwa ku matora basabwa kugira mo uruhare.

    Yibukije Abaturage ko nkuko babibwiwe bakwiye kumenya no kuzirikana uruhare rwabo mu kwishyiriraho abayobozi, batora neza. Abibutsa ko igihe cyo gutora ni kigera bakwiye kuzatora neza nkuko babisobanuriwe. Yabasabye kandi kwibuka ko mu mwaka wa 2024 hari Amatora ateganijwe y'Umukuru w'Igihugu ndetse n'Abadepite, abasaba kuyitegura neza bakazuzuza inshingano zabo.

    Twizeyimana Albert Bodouin, Umuhuzabikorwa wa Pax Press uhuje Abanyamakuru basaga 200 mu Rwanda n'ibitangazamakuru 45, yibukije ko uyu ari 'Umuryango w'Abanyamakuru baharanira Amahoro'. Yabwiye Abanyarubaya ko Pax Press yaje kuganira nabo mu rwego rwo kubibutsa inshingano y'Umunyagihugu mu gutora, mu gukurikirana uwo yatoye no kumubaza inshingano.

    Yakomeje abibutsa ko aribo ubwabo bafite kwitorera Umuyobozi mwiza bakanagira inshingano zo kumukurikirana bamubaza ibyo yabijeje umunsi yiyamamaza ngo bamutore. Abaturage kandi bahawe umwanya babazwa ibibazo bitandukanye bifite aho bihuriye n'amatora, ubitsinze agahabwa amafaranga yiswe ayo kubafasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza-Mituweli.

    Muri iki gikorwa cy'ubu bukangurambaga bwakozwe na Pax Press, ni kunshuro ya mbere mu bikorwa byayo ikora kenshi byo kwegera abaturage n'Abayobozi aho yajyanye abaririmbyi, Orchestre Impala yasusurukije Abanyarubaya mu ndirimbo zitandukanye.

    Impala zaracuranze karahava.
    Abaturage bacinye akadiho.
    Orchesre Impala basusurukije Abanyarubaya.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/08/21/rubaya-abaturage-basobanuriwe-impamvu-yo-kwitabira-amatora-no-kubaza-abatowe-inshingano/

  • Kimenyi nagire atange inkwano pee! kuko n’akomeza gutinda; Bitewe n’ibintu Miss Muyango yeretse Abanyarwanda byatumye Kimenyi ahamagazwa igitaraganya bamubwira icyo akwiye gukora mu maguru mashya -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Uwase Muyango witabiriye amarushanwa y'ubwiza kuri ubu akaba akora kuri tereviziyo ya Isibo TV akaba n'umugore w'umukinnyi w'umupira w'amaguru uzwi kw'izina rya Kimenyi Yve yongeye kuvugisha benshi.

    Abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yashyizeho amafoto yambaye ipanaro y'ikoboyi igera hejuru mu gatuza maze abakunzi bamubwira amagambo atangaje.

    Source : https://yegob.rw/kimenyi-nagire-atange-inkwano-pee-kuko-nakomeza-gutinda-bitewe-nibintu-miss-muyango-yeretse-abanyarwanda-byatumye-kimenyi-ahamagazwa-igitaraganya-bamubwira-icyo-akwiye-gukora-mu-maguru-mashya-ama/

  • “Nta basaza nshaka ko baza”, burya yarakize ahita amwirengagiza! Amashusho ya Papa wa The Ben avuga ibyo umuhungu we yamukoreye akomeje gukora ku mitima ya benshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Nta basaza nshaka ku kibuga k'indege', burya yarakize ahita amwirengagiza! Amashusho ya Papa wa The Ben avuga ibyo umuhungu we yamukoreye akomeje gukora ku mitima ya benshi.

    Ku mbuga nkoranya mbaga hakomeje gucicikana amashusho ya Papa wa The Ben mbere y'uko yitaba Imana.

    Muri aya mashusho avuga mo uburyo umwana we yanze ko bahura mbere ndetse hakaba nubwo yigize kuva mu mahanga akabamaganira kure akavuga ko nta basaza ashaka aho bari.

    Mu gahinda kenshi uyu musaza kandi yumvikana asaba The Ben amahirwe yanyuma yo kuba yamubona imbona nkubone nubwo bishoboka ko bitakunze.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/nta-basaza-nshaka-ko-baza-burya-yarakize-ahita-amwirengagiza-amashusho-ya-papa-wa-the-ben-avuga-ibyo-umuhungu-we-yamukoreye-akomeje-gukora-ku-mitima-ya-benshi/

  • Yatengushye abakunzi bayo: Mukura Victory Sports yatangiye shampiyona yigirizwaho nkana n’ikipe ivuye mu cyiciro cya kabiri  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yatengushye abakunzi bayo: Mukura Victory Sports yatangiye shampiyona yigirizwaho nkana n'ikipe ivuye mu cyiciro cya kabiri.

    Ikipe ya Mukura Victory Sports yo mu Karere ka Huye iri mu makipe yitezweho kwitwara neza muri uyu mwaka w'imikino wa shampiyona ya Rwanda Premier League yatangiye inganya igitego 1-1 n'ikipe ya Amagaju FC ivuye mu cyiciro cya kabiri uyu mwaka.

    Abakinnyi batsinze ibitego ku mpande zombi ni:

    Amagaju FC: Rukundo Abdul Ibrahim ku munota wa 41 w'umukino.

    Mukura Victory Sports: Cédric Kubwimana ku munota wa 54 w'umukino

    Source : https://yegob.rw/yatengushye-abakunzi-bayo-mukura-victory-sports-yatangiye-shampiyona-yigirizwaho-nkana-nikipe-ivuye-mu-cyiciro-cya-kabiri/

  • Ateye nk’igisabo: Umuherwekazi Alliah Cool nyuma yo kwerekana ibyiza bimutatse yifashe yerekana ibintu bituma akundwa cyane -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ateye nk'igisabo: Umuherwekazi Alliah Cool nyuma yo kwerekana ibyiza bimutatse yifashe yerekana ibintu bituma akundwa cyane.

    Umuherwekazi Alliah Cool ubarizwa mu itsinda ry'abakobwa ba Kigali Bossi Babies yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasangije abakunzi be amafoto meza cyane agaragaza ubwiza bwe ndetse n'imiterere ye irangaza benshi.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/ateye-nkigisabo-umuherwekazi-alliah-cool-nyuma-yo-kwerekana-ibyiza-bimutatse-yifashe-yerekana-ibintu-bituma-akundwa-cyane-amafoto/