Blog

  • Dore Ingingo ku yindi Uko Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma, Dr Uwamariya Valentine wari Minisitiri w'Uburezi yagizwe uw'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango. Gaspard Twagirayezu agirwa Minisitiri w'Uburezi.

    Muri izi mpinduka kandi Maj Gen Albert Murasira wigeze kuba Minisitiri w'Ingabo yagizwe Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Kayisire Marie Solange wayoboraga iyi Minisiteri agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu.

    Prof Jeannette Bayisenge wari usanzwe ari Minisitiri w'Uburinganire n'Umuryango yagizwe Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo.

    Irere Claude wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n'Amashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri.

    Jeanine Munyeshuli yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya Imari. Eric Rwigamba wari Minisitiri w'Ishoramari rya Leta yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Claudine Uwera agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibidukikije.

    Sandrine Umutoni wari Umuyobozi w'Umuryango Imbuto Foundation we yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko.

    Mu bandi bayobozi bahawe inshingano harimo kandi Nadine Gatsinzi Umutoni wagizwe Umuyobozi Mukuru w'Urwego rishinzwe kugenzura iyubahirizwa n'ubwuzuzanye bw'abagabo n'abagore mu iterambere ry'igihugu, asimbura Rose Rwabuhihi wari umaze igihe muri uyu mwanya.

    Umwanya Nadine Gatsinzi yari asanzwemo wo kuyobora Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera umwana wahawe Assumpta Ingabire wari usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu.

    Dr Uwamariya Valentine wari Minisitiri w'Uburezi yagizwe uw'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango

    Maj Gen Albert Murasira yahoze ari Minisitiri w'Ingabo yagizwe Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi

    Kayisire Marie Solange yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu
    akaba  yari asanzwe ayobora Minisiteri y'ibikorwa by'Ubutabazi, ubu akaba yagizwe umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Kuri uyu mwanya yasimbuye Ingabire Assoumpta wagizwe umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu  Gishinzwe imikurire no  kurengera umwana nkuko mubibona hepfo.

    Gaspard Twagirayezu yagizwe Minisitiri w'Uburezi

    Sandrine Umutoni wari Umuyobozi w'Umuryango Imbuto Foundation yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko

    Prof Jeannette Bayisenge wari usanzwe ari Minisitiri w'Uburinganire n'Umuryango yagizwe Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo

    Eric Rwigamba wari Minisitiri w'Ishoramari rya Leta yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi

    Nadine Gatsinzi Umutoni yagizwe Umuyobozi Mukuru w'Urwego rishinzwe kugenzura iyubahirizwa n'ubwuzuzanye bw'abagabo n'abagore mu iterambere ry'igihugu, asimbura Rose Rwabuhihi
    Madame Fanfan Rwanyindo Kayirangwa wari Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo we ntiyagarutse muri Guverinoma kuko yasimbuwe na Prof Jeannette Bayisenge wari usanzwe ari Minisitiri w'Uburinganire n'Umuryango ubu akaba yagizwe Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo

    ImageImage

    The post Dore Ingingo ku yindi Uko Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-paul-kagame-yakoze-impinduka-mu-bagize-guverinoma/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-paul-kagame-yakoze-impinduka-mu-bagize-guverinoma

  • Umukozi watoje abana be umurimo! Ibyaranze ub… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kanama 2023, nibwo habaye umuhango wo kwizihiza ubuzima bwe no gutangaza gahunda irambuye y’umuhango wo kumushyingura kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023.

    Uyu mubyeyi w’abana batandatu yitabye Imana ku wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023 azize indwara y’umwijima. Yaguye mu bitaro bya Masaka mu Karere ka Kicukiro nyuma y’iminsi igera kuri itanu ishize ahivuriza.

    Yari afite imyaka 63 y’amavuko, kandi yari atuye mu Kagari ka Kicukiro mu Mudugudu w’Isoko ho mu Murenge wa Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

    Mu buhamya bwe, Esther Mbabazi [Umugore we] yavuze ko mu gihe yari amaze arwubakanye n’umugabo we bahuye na byinshi bikomeretsa umutima ariko babinyuzemo gitwari.

    Yibuka ko bakoze ubukwe afite imyaka 20 y’amavuko [Esther Mbabazi]. Avuga ko Imana yabaye mu ruhande rw’abo. Ati “Ndashima Imana ko yashimye (ko) mbana nawe… Igatuma mbona abana beza b’umugisha.”

    Uyu mubyeyi avuga ko muri we atajyaga yumva ko igihe kimwe azashinga urugo ariko ‘Imana imuhe umugisha yatumye mba umubyeyi nkabyara abana b’umugisha’.

    Akomeza ashima Imana n’umugabo we ati “Imana ishimwe ko yanshoboje kuba umubyeyi. Imana ishimwe ko yanshoboje kurera. Imana ishimwe ko yanshoboje uru rugendo, ntabwo rwari rworoshye ariko Yesu yabanye nanjye.”

    Murumuna wa The Ben witwa Byiringiro Dan wigeze kugerageza gukora umuziki, yashimye imiryango n’inshuti babatabaye muri iki gihe cy’akababaro. Ati “Imana ibahe umugisha, kandi mwakoze cyane.”   

    Yavuganye ikiniga, avuga ko bakiri abana barangwaga n’amakosa, kandi yishimira ko bose bakuze aho ubu bameze nk’impanga.

    Dan yashimye Se na Nyina babahaye ubuzima. Yashimye  Imana ‘ku buzima bwa Papa’, avuga ko Se yamutoje kutaba umunebwe, kuko buri munsi yahoraga amukangurira gukora akabasha kwiteza imbere. 

    Ati “Data yari umuntu uhibibikanira iterambere. Azi gushaka ubuzima, abantu bose babanye nawe barabizi.”

    Yavuze ko ‘Papa yatwigishije gukora’ kandi ‘ntabwo turi abanebwe’. Avuga ko mu bihe bitandukanye yagiye abwira Se ko amukunda cyane, kandi yagiye anifashisha abantu bakamugezaho ubutumwa bwe bushimangira ko amukunda. Avuga ati “[Data] Imana iguhe iruhuko ridashira.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera Jean Bosco wari muri uyu muhango yihanganishije umuryango wa The Ben. Yisunze ibyavuzwe na Dan bijyanye n’indangagaciro batojwe na Se, CP Kabera yavuze ko “Ni ingirakamaro cyane kuba ufite icyo ukura ku mubyeyi wawe.”

    Akomeza ati “Yaba ari ugukora cyane, yaba ari ubunyangamugayo, yaba ari ukwitanga… Ni indangagaciro zikomeye cyane… Tubafashe mu mugongo rero mukomeze mwihangane.”

    Umwe mu bo mu muryango wa hafi, yavuze ko Se wa The Ben yaranzwe no guha umwanya umugore we. Ati “Ndashima Imana ko yamuhaga umudendezo mu kubana n’abo.”

    Yavuze ko Mbonimpa John yari umukozi kandi wahoraga agaragaza ko hari byinshi ashaka gukora. Ku buryo hari akazi yahagaritse, agura moto mu rwego rwo gushaka amafaranga yunganira umushahara yahembwaga.

    Umwe mu babayeyi wabanye igihe kinini na Mbonimpa John yavuze ko amuzi ari umusore muto cyane mbere y’uko ashinga urugo.

    Ngo yari umusore wagiraga isoni nyinshi. Ku buryo hari igihe yigeze kumara icyumweru kirenga arwaye ariko ntiyabivuga kubera kugira isoni.

    Uyu mubyeyi yavuze ko icyo gihe yahise amuha ikaze mu muryango we atangira no kumwita ‘kibondo cyanjye’.

    Yavuze ko John yari ‘umukozi cyane’, kandi hari igihe yigeze gukora impanuka habura gato ngo itware ubuzima bwe. 

    Yavuze ko yakomeretse cyane mu kugura, ku buryo gukira byafashe igihe kinini. Avuga ko mu bihe bitandukanye, uyu mugabo yagiye akora impanuka ariko Imana ikamukiza.

    Yibuka ko igihe kimwe yigeze kubaka urugo rw’imiyenzi, ariko abura urugi rwiza rwo gukingaho ku irembo rye.

    Uyu mubyeyi avuga ko John yakoze uko ashoboye amuzanira urugi rwo ku muryango w'igipangu, kuva icyo gihe arabimwubahira. Ati “Yagize neza, Imana imuhe umugisha. Yakoze ibyo ashoboye mu gihe cye none araruhutse.”


    Umubyeyi wa The Ben azashyingurwa kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023 


    Uwicyeza Pamella yakomeje The Ben muri ibi bihe by’akababaro


    Meddy yihanganishije mugenzi we ku bwo kubura umubyeyi we (Se)

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133497/umukozi-watoje-abana-be-umurimo-ibyaranze-ubuzima-bwumubyeyi-wa-the-ben-133497.html

  • Bari kuririmbana ikiniga! Uko byifashe mu muhango wo gusezera bwanyuma nyakwigendera umubyeyi (Papa) wa The Ben, Nyina yavuze amagambo yakoze ku mitima ya benshi -Amashusho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere tariki 22 Kanama 2023, habaye umugoroba wo kwizihiza Ubuzima bw'umubyeyi wa The Ben uherutse kwitaba Imana.

    Ku wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023 nibwo umubyeyi wa The Ben yitabye Imana azize indwara y'umwijima.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023 hateganyijwe Umuhango wo kumusezeraho no kumushyingura mu irimbi rya Rusororo.

    Umubyeyi wa The Ben (Nyina) yashimye abamutabaye muri iki gihe. Ashima Itorero n'abandi.

    Yavuze ko yashakanye n'umugabo we afite imyaka 20 n'aho umugabo we yavutse mu 1960.

    Avuga ko muri iyi myaka yose bahuye n'ibikomeretsa umutima 'ariko Imana yarahabaye'.

    Yasabiye umugisha umugabo watumye 'mba umubyeyi.

    Avuga ko babyaranye abana batandatu. Ati 'Imana Ishimwe ko yanshoboje kurera.'

    Umuvugizi wa Police y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yihanganishije umuryango wa The Ben.

    Yavuze ko The Ben n'abavandimwe be bafite indangagaciro bakomora ku mubyeyi zikwiye..Ati 'Tubafashe mu mugongo rero, kandi Imana izamuhe iruhuko ridashira (umubyeyi w'abo).'

    Source : https://yegob.rw/bari-kuririmbana-ikiniga-uko-byifashe-mu-muhango-wo-gusezera-bwanyuma-nyakwigendera-umubyeyi-papa-wa-the-ben-nyina-yavuze-amagambo-yakoze-ku-mitima-ya-benshi-amashusho/

  • Muhanga: Bafite impungenge ku biribwa bizengurutswa umujyi no mu bice by'icyaro #rwanda #RwOT

    Abaturage batuye mu bice bigize umujyi wa Muhanga baravuga ko bafite impungenge zikomoka ku biryo bihiye bitemberezwa mu ndobo, bitekerwa ahatazwi. Bakemanga ubuziranenge bwabyo, bakavuga ko bishobora gutera ibibazo bitandukanye ku buzima bw'ababirya.

    Mu kiganiro bamwe mu baturage bahaye umunyamakuru wa intyoza.com bavuga ko bikwiye ko ubuyobozi buhagurukira iki kibazo kuko bafite ubwoba ko ibi biribwa bishobora guteza indwara zitandukanye ku babirya batazi inkomoko yabyo n'aho bitekerwa.

    Habimana Celestin, avuva ko ibi biryo bihiye byiganjemo ibirayi n'ibindi usangwa akenshi bizengurutswa mu ndobo, utamenya inkomoko yabyo. Agaragaza impungenge ze, ati' Aba bacuruza ibi biribwa bahura n'abantu benshi, bagaburira abaturage ariko ibi biryo bizengurutswa mu ndobo bigenda byiyongera cyane kandi bishobora guteza ikibazo ku buzima bw'abaturage mu gihe byateguranwe umwanda cyangwa byagize ubihumanya kuko bikoreramo uko bashatse'.

    Mukamana Marie Josephine, avuga ko mu masaha ya Saa yine za Mugitondo abona abantu bagenda bikoreye ibiryo mu ndobo. Ati' Nkunze kubona izi ndobo zincaho hano nkorera zitemberezwa n'abaturage batandukanye barimo abasore, abagabo, abagore n'abakobwa bakaba bacuruza ibirimo; Amandazi, Isambusa z'ibirayi bakunze kwita (ibiraha) n'izirimo inyama ariko hakaba n'Ibirayi bisize ibirungo bishobora gutera ibibazo ku buzima. Njyewe ntabwo napfa kubirya uko niboneye kuko bishobora kuntera indwara zikomoka ku mwanda'.

    Nyandwi Polycalipe avuga ko abayobozi bakwiye kumenya aho ibi biribwa bitekerwa n'isuku bitekanwa ndetse hakamenyekana aho inyama zikoreshwa amwe mu masambusa zivanwa.

    Ati' Njyewe nibaza impamvu abayobozi bacu batadukiza aba bashoramari bashobora kuzatugaburira ibitaribwa. Mba nibaza inyama zikoreshwa mu masambusa niba batatugaburira inyama zitakagombye kuribwa kuko ntabwo ziba ziziwe aho zaturutse kandi aba bashobora no kwihisha inyuma y'abajura biba amatungo y'Abaturage bakayabaga bakakoresha izi sambusa rimwe na rimwe hakaba hakoreshwamo n'inyama z'amatungu yipfushije'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga wungurije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mugabo Gilbert avuga ko iki kibazo koko bakizi kandi kiri mu nzira zo gukemuka, abatembereza ibiryo bihiye mu ndobo bagahabwa umurongo wo gukomeza ubucuruzi bwabo ariko abantu bakizera ibyo bagiye kugura ngo babirye ariko hazwi aho bivuye, bidakozwe na buri wese kuko hari ababyihisha inyuma bagakora ibidakorwa abantu bakarya umwanda kandi bari bizeye ko bagiye gufungura ibiryo bifite isuku ikwiye amafunguro.

    Akomeza acyebura aba bazengurutsa amafunguro ahiye ko bakwiye kwitwararika kuko amategeko ashobora kubakanira urubakwiye ndetse bakabihanirwa kimwe n'ababagurira ibi babunza mu ndobo.

    Abaturage, baragirwa inama yo kudafata amafunguro agendanwa mu ndobo byaba ibirayi bitetse kandi bisize ibirungo bitandukanye, Isambusa zizengurutswa zirimo inyama zitaziwe inkomoko ndetse n'isambusa zikoze mu birayi(Ibiraha) usanga akenshi ubuziranenge bukemangwa ndetse naho byakorewe hatazwi.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/08/22/muhanga-bafite-impungenge-ku-biribwa-bizengurutswa-umujyi-no-mu-bice-byicyaro/

  • Amafaranga yabuzaho ayashyira: Umuhanzi Davido yashyize akantu ku ryinyo gahagaze miliyoni zirenga ijana z’amafaranga y’u Rwanda -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amafaranga yabuzaho ayashyira: Umuhanzi Davido yashyize akantu ku ryinyo gahagaze miliyoni zirenga ijana z'amafaranga y'u Rwanda.

    Umuhanzi ukunzwe cyane ku Isi Davido uheruka mu Rwanda vuba akomeje kugenda atitiza Isi ari nako akomeza kwanikira bagenzi be abereka ko abarusha ifaranga dore ko uyu mugabo yashyize zahabu ku ryinyo ihagaze miliyoni ijana na cumi n'umunani z'amafaranga y'u Rwanda.

    Davido azanzwe azwiho kugura ibintu bihenze cyane dore ko ubwo yari mu Rwanda mu gitaramo gisoza Giants Of Africa yari yambaye umukufi ufite agaciro ka miliyoni 600 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/amafaranga-yabuzaho-ayashyira-umuhanzi-davido-yashyize-akantu-ku-ryinyo-gahagaze-miliyoni-zirenga-ijana-zamafaranga-yu-rwanda-amafoto/

  • Tom Close yasinye amasezerano yo gutunganya f… – #rwanda #RwOT

    Impano zimurimo yagiye azigaragaza mu bihe binyuranye, ariko ntiyigize agaragaza impano yo gukina cyangwa kwandika filime. Kuri ubu yamaze gushyira umukono ku masezerano yagiranye na Zacu Entertainment yo gutunganya filime ye.

    Ubwo yari mu kiganiro 'Ijambo Ryahindura Ubuzima Summit' cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Nta Gihe Nyacyo Kiruta None”, Tom Close yatangaje ko agiye gushora imari muri filime binyuze mu kuyandika no kuyiyobora.

    Yavuze ko atazakina muri iyi filime. Ati '’Ntabwo njye nzakina filime, ariko nzaporodiyusinga (Producing) filime, guporodiyusinga filime, ni ukuyandika, ukanayobora uko ikinwa ndetse n’uko itegurwa, itunganwa, igasohoka ikajya hanze.'

    Yavuze ko bazamara iminsi 30 mu Ukuboza 2023 bari mu gikorwa kijyanye n'ifatwa ry'amashusho y'iyi filime ye ya mbere agiye gushyira hanze.

    Tom Close umaze imyaka irenga 18 ari mu muziki avuga ko we n'ikipe bari gukorana muri iki gihe bari mu myiteguro ‘ibanziriza ifatwa ry’amashusho’.

    Uyu munyamuziki yavuze ko afite inkuru nyinshi yanditse azakuramo imwe izakinwa muri iyi filime. Ati 'Inkuru zo zirahari. Mfite inkuru nyinshi z’amafilime nanditse. Ndetse n’imishinga hari abo turi kuyifatanya muri ino minsi ku buryo izajya ahagaragara.'

    Uyu muhanzi yumvikanisha ko yatangiye kwandika ibitabo biturutse ku gitabo yahawe n'umwana cyarimo ibishushanyo yagera mu rugo akababwira ko ariwe wabishushanyije kandi atari ko byagenze.

    Avuga ko icyo gihe yahise atangira kwiga gushushanya kugirango iwabo batazasanga ababeshya, impano irakura kuva ubwo.

    Tom Close afite amateka yihariye mu muziki. Mu 2013, ikinyamakuru ChimpReports cyo muri Uganda cyavuze ko ‘ni umwami w'injyana ya Afrobeat na Dancehal mu Rwanda'.

    Yatangiye kwigwizaho igikundiro ubwo yigaga muri Kaminuza y'u Rwanda. Mu 2007 yasohoye indirimbo 'Mbwira' yabaye idarapo ry'umuziki we, nyuma asohora album zirimo nka 'Komeza', 'Ntibanyurwa', 'Sibeza', 'Komeza utsinde' n'izindi.

    Mu rugendo rwe rw'umuziki amaze gukorana n'abahanzi barimo nka Professor Jay, Radio&Weasel, Sat-B, General Ozzey, Knowless, Sean Kingston n'abandi.

    Yaciye agahigo aba umuhanzi wa mbere wegukanye Primus Guma Guma Super Stars, mu gitaramo cyabereye muri Stade Amahoro mu 2011. Yegukanye ibihembo bya Salax Awards 2009, 2010 ndetse na 2011.

    Tom Close yasinye amasezerano na Zacu Entertainment yo kumukorera filime

    Tom Close n’umugore we Ange Tricia ubwo bari bamaze gusinya amasezerano na Zacu Entertainment yashinzwe ndetse iyoborwa na Misago Nelly Wilson

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133486/tom-close-yasinye-amasezerano-yo-gutunganya-filime-ye-133486.html

  • U Rwanda rwasezereye Algeria rugera muri 1/2 cy’igikombe cy’Afurika, Umunyarwanda atorwa nk’umukinnyi w’umukino #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu bagore yageze muri 1/2 cy’Igikombe cy’Afurika muri Volleyball isezereye Algeria ku maseti 3-2 muri 1/4.

    Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Kanama 2023 aho u Rwanda rwagombaga kwisobanura na Algeria muri iki gikombe kirimo kubera muri Cameroun.

    Abakobwa b’u Rwanda ntabwo batangiye neza kuko batsinzwe iseti ya mbere ku manota 25-23.

    U Rwanda rwinjiranye igihunga mu iseti ya kabiri byanatumye nayo bayitakaza ku manota 25-15.

    Abakinnyi b’u Rwanda babifashijwemo na kapiteni Munezero Valentine bagarutse mu iseti ya gatatu bariye amavubi byatumye banayegukana ku manota 25-18, aya mashagaga bayakomezanyije mu iseti ya 4 batsinze 25-23.

    Byahise biba amaseti 2-2 maze bitabaza iseti ya kamarampaka yaje kwegukanwa n’u Rwanda ku manota 16-14. U Rwanda rwahise rukatisha itike ya 1/2 aho ruzahura na Misiri.

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Munezero Valentine ni we watowe nk’umukinnyi w’umukino.

    U Rwanda rwageze muri 1/2

    Munezero Valentine yatowe nk’umukinnyi w’umukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwasezereye-algeria-rugera-muri-1-2-cy-igikombe-cy-afurika-umunyarwanda-atorwa-nk-umukinnyi-w-umukino

  • Muhanga: Umugenzi yapfiriye muri gare – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo w'imyaka 40 y'amavuko witwa Ahorushakiye Venant yapfiriye mu Kigo abagenzi bategeramo imodoka i Muhanga.

    Ubuyobozi bw'Umurenge bwamenye ayo makuru buvuga ko yari avuye mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi mu gitondo cy'uyi wa Kabiri Taliki ya 22 Kanama 2023 ashaka kwerekeza mu Karere ka Ngororero.

    Source : https://yegob.rw/muhanga-umugenzi-yapfiriye-muri-gare/

  • “Umwana ugezweho muri Kigali mwibukeko atarabyara ba uwa 1 mwazabyarana”: Ikizungerezi Judy cyatumye abantu bacika ururondogoro nyuma kugaragara yerekana ibintu byavugishe benshi mu babibonye -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Umwana ugezweho muri Kigali mwibukeko atarabyara ba uwa 1 mwazabyarana': Ikizungerezi Judy cyatumye abantu bacika ururondogoro nyuma kugaragara yerekana ibintu byavugishe benshi mu babibonye.

    Umunyamideli Uwera Judith wamenyekanye cyane ku izina rya Judy yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasangije abakunzi be amafoto meza cyane agaragaza ubwiza bwe maze bituma bamwe mu bakunzi be batangira kuyavuga.

    Amafoto:

    Bimwe mu byo abakunzi be bagiye batangaza nyuma yo kubona aya mafoto:

    Source : https://yegob.rw/umwana-ugezweho-muri-kigali-mwibukeko-atarabyara-ba-uwa-1-mwazabyarana-ikizungerezi-judy-cyatumye-abantu-bacika-ururondogoro-nyuma-kugaragara-yerekana-ibintu-byavugishe-benshi-mu-babibonye-amafo/

  • Asigaye atwika: Alyn Sano nyuma yo kugaragara nta kenda k’imbere (ikariso) yambaye yongeye gusembura abarebyi yifashishije amafoto agaragaza ibyo atagitinya kwerekana muruhame -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Asigaye atwika: Alyn Sano nyuma yo kugaragara nta kenda k'imbere (ikariso) yambaye yongeye gusembura abarebyi yifashishije amafoto agaragaza ibyo atagitinya kwerekana muruhame.

    Umuhanzikazi ukunzwe cyane hano mu Rwanda Alyn Sano uherutse gushyira hanze indirimbo nshya nziza cyane yise 'SakweSakwe' yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasangije abakunzi be amafoto meza cyane agaragaza ubwiza bwe ndetse n'imiterere ye n'ikibero cye gisigaye cyirangaza benshi.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/asigaye-yarahindutse-alyn-sano-nyuma-yo-kugaragara-nta-kenda-kimbere-yambaye-yongeye-gusembura-abarebyi-amafoto/