Blog

  • Umunya Senegal Sadio Mané yari agiye kuba uwa mbere: Dore urutonde rw’abakinnyi 10 bazwi cyane ku Isi bagira umutima wo gufasha kurusha abandi bose bakina umupira w’amaguru -URUTONDE – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunya Senegal Sadio Mané yari agiye kuba uwa mbere: Dore urutonde rw'abakinnyi 10 bazwi cyane ku Isi bagira umutima wo gufasha kurusha abandi bose bakina umupira w'amaguru.

    Abakinnyi bakina umupira w'amaguru bari muri bamwe mu bantu bahembwa amafaranga menshi cyane ku Isi gusa muri bo harimo abatayarya bonyine ahubwo bakayakoresha ibikorwa byiza byo gufasha abatishoboye ndetse n'ibihugu baturutsemo.

    Urutonde rw'abakinnyi 10 bagira umutima mwiza wogufasha kurusha abandi bose ku Isi:

    1. Cristiano Ronaldo

    2. Sadio Mané

    3. Marcus Rashford

    4. Mohammad Salah

    5. Lionel Messi

    6. Michael Essien

    7. Didier Drogoba

    8. Wayne Rooney

    9. Mesut Ozil

    10. David Beckham.

    Source : https://yegob.rw/umunya-senegal-sadio-mane-yari-agiye-kuba-uwa-mbere-dore-urutonde-rwabakinnyi-10-bazwi-cyane-ku-isi-bagira-umutima-wo-gufasha-kurusha-abandi-bose-bakina-umupira-wamaguru-urutonde/

  • Abakinnyi 11 Thierry Froger azabanza mu kibuga ku munsi w’ejo bagaragaza ko ashaka kwiyunga n’abafana ba APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 24 Kanama 2023, ikipe ya APR FC irambikana n'ikipe ya Gaadiidka FC mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League mu gushaka itike yo gukina imikino y'amatsinda.

    Ikipe ya APR FC imaze iminsi ikora imyitozo yitegura uyu mukino kugirango igire akantu izakora nyuma yaho umukino wa mbere banganyije igitego 1-1. Nyuma y'umukino abafana ntabwo bishimiye uko ikipe yabo yitwaye ndetse ni uko umutoza Thierry Froger yatoje uyu mukino.

    Imyitozo APR FC imaze iminsi ikora ubona ko Thierry Froger arimo gukora ibishoboka byose kugirango azabashe gusezerera Gaadiidka FC nayo ikomeje gutangaza ko izasezerera iyi kipe y'ingabo z'igihugu. APR FC ishobora kuzabanza mu kibuga abakinnyi barimo Ruboneka Jean Bosco ndetse na Mugisha Gilbert nyuma yo kwinjira mu kibuga basimbuye ku mukino ubanza bakitwara neza.

    Abakinnyi 11 Umutoza Thierry Froger ashobora kubanza mu kibuga bijyanye n'imyitozo amaze iminsi akoresha

    Mu izamu: Pavel Ndzila

    Ba myugariro: Buregeya Prince, shimiyimana Yunusu, Ombarenga Fitina, Ishimwe Christian

    Abo hagati: Nshimiyimana Ismael Pitchou, Ruboneka Jean Bosco, Asharaf Eldin Shaiboub

    Ba rutahizamu: Victor Mbaoma, Apam Assongwe, Mugisha Gilbert

     

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-11-thierry-froger-azabanza-mu-kibuga-ku-munsi-wejo-bagaragaza-ko-ashaka-kwiyunga-nabafana-ba-apr-fc/

  • Ikipe y’icyumweru ku mugabane w’Uburayi! PSG,… – #rwanda #RwOT

    Icyatunguranye ni uko muri iyi kipe hatagaragayemo ibyamamare nka Erling Haaland, Robert Lewandwski, Vinicius Junior, Harry Kane, Andre Onana, Mohammed Salah, Alexis Mc Allister, Harry Maguire n’abandi. 

    Abakinnyi batowe n’urubuga Frashscore.com 

    1. Stole Dimitrievisk (Rayo Vallecano)

    2. Alfonso Davies ( Bayern Munich)

    3. Ivan Marcano (Porto)

    4. Ethan Pinnock (Brentford)

    5. Stenzel Pascal (Stuttgart)

    6. Adrien Rabiot (Juventus)

    7. Eduard Loewn(Saint Luis City)

    8. Luis Rioja (Alavez)

    9. Jude Bellingham (Real Madrid)

    10. Solly March( Brighton and Hove Alibions)

    11. Luuk De Jong ( PSV Eindhoven)

    Stole Dimitrievisk ni umuzamu wa Rayo Vallecano waje kuri uru rutonde. Impamvu yajeho amaze imikino ibiri ya ya LaLiga Santander atinjizwa igitego. Uyu muzamu ukomoka muri Macedonia y’amajyaruguru, yifuzwaga na FC Sevilla maze yanga kuyijyamo kuko ntabwo yari azi neza ko azabona umwanya ubanza mu kibuga kandi Sevilla ifite na Yasin Bono ukomoka muri Morocco.

    Myugaruro ukomoka muri Canada akaba akinira Bayern Munich, Alfonso Davies ntagitunguranye kuba yaza kuri uru rutonde, dore ko ubu ariwe nimero Gatatu isi ifite. Kuri uyu wa Gatanu ubwo shampiyona y’u Budage yatangiraga, ikipe ye yatsinze ibitego bine.

    Ivan Marcano yaje kuri uru rutonde nyuma y’uko ikipe ye yitwaye neza muri iyi Weekend ubwo  Porto yatsinze Farense ibitego bibiri kuri kimwe. Igitangaje ni uko muri English Premier League amakipe nka Man City, Arsenal, Liverpool, yabonye amanota atatu, nta mukinnyi n’umwe muri ayo makipe wagaragaye kuri uru rutonde.

    Brighton and Hove Alibions ifitemo Solly March mu gihe Brentford ifite Ethan Pinnock. Kuri uru rutonde amakipe akomeye yahagarariwemo ni Real Madrid ifitemo Jude Bellingham, Juventus na Adrien Rabiot, Bayern Munich na Alfonso Davies.

    Solly March wa Brighton and Hove Alibions ahagaze neza

    Ethan Pinnock wa Brentford ari mu bakinnyi beza i Burayi

    Adrien Rabiot wa Juventus mu bakinnyi 11 beza

    Jude Bellingham wa Real Madrid akomeje kubica bigacika

    Alfonso Davieswa Bayern Munich yazengereje amakipe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133498/ikipe-yicyumweru-ku-mugabane-wuburayi-133498.html

  • MTN ku bufatanye nUmujyi wa Kigali yatanze a… – #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kurushaho kunoza isuku y'umujyi wa Kigali, MTN Rwanda ibinyujije mu ishami ryayo rya Mobile Money Ltd (Momo) n'ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bahuje imbaraga bategura igikorwa cyo gutanga amajire mashya ku bamotari bose bujuje ibyangombwa bakorera mu Mujyi wa Kigali.

    Ni igikorwa cyabereye i Nyamirambo kuri Pele Stadium, kitabirwa n'abayobozi batandukanye barimo umuyobozi w'umujyi wa Kigali ari nawe wari umushyitsi mukuru; Umuyobozi wa RURA; Umuyobozi wa Radiant; Umuyobozi wa MTN Rwanda; Umuyobozi wa MTN Mobile Money Ltd; Abayobozi b'abamotari, ndetse n'abamotari bose bo mu mujyi wa Kigali.


    Kibonge na Papa Sava nibo batangije iki gikorwa mu rwenya rwinshi ruvanze n’ubukangurambaga kuri Momo Pay


    Banakiriye abamotari bafite impano ku rubyiniro, baranabahemba

    Ku ikubitiro iki gikorwa cyatangijwe n'abakinnyi babiri ba filime zikunzwe hano mu Rwanda, Mugisha Clapton (Kibonge) na Niyitegeka Gratien (Papa Sava/ Seburikoko) maze basusurutsa abamotari ari na ko babashishikariza kwishyura no kwishyurwa bakoresheje uburyo bumenyerewe nka Momo Pay, aho bagiye babaterera urwenya bakanakira bamwe muri bo bafite impano yo kuririmba.


    Umuyobozi w’ishami rishinzwe abamotari muri RURA yasobanuye uko igikorwa cyose kigiye kugenda

    Bwana Mubilgi Jean Pierre, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe abamotari muri RURA, yasobanuriye abamotari igikorwa bajemo n’uko kigiye kugenda, anabiseguraho ko kubera ubwinshi bwabo badashobora guhabwa amajire icyarimwe.

    Yagize ati: “Uyu munsi twaje mu gikorwa cyo guhabwa amajire. Ariko kubera ko muri benshi ntabwo mushobora kuzihererwa icyarimwe. Niyo mpamvu twafashe gahunda yo gutangirira kuri buri koperative, ikarangira tukajya ku yindi, gutyo gutyo. Bivuze ngo ndabiseguraho ntabwo mwese muri buyatahane.''

    Iki gikorwa cyatangiriye kuri koperative iherereye muri Muhima yitwa 'Ishema,' aho abiyandikije ari bo bahawe amajire nk'uko umuyobozi mukuru w'abamotari yakomeje abivuga. Ati: “Turatangirira kuri koperative iri muri Muhima yitwa 'Ishema’, umuntu utariyandikishije yihutire kujya kwiyandikisha;

    Kandi uri bucikanwe aho koperative ikorera ni ku Murenge wa Muhima yazagenda bakamwakira bakamuha n'ijire. Ayandi makoperative uko muzagenda mugerwaho nk'uko message mwabonye yavugaga, tuzajya tuboherereza message tubabwire ngo mujye kuri koperative yanyu mwiyandikishe ubundi muhabwe amajire.''

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko nubwo abamotari bose bataherewe ijire umunsi umwe, ariko ko buri mumotari wese azajya ahabwa amajire 2 buri mezi atandatu, inkuru yashimishije abamotari bose bari aho. 

    Ashimangira ko ntawe uzongera gutanga impamvu zinyuranye naramuka afashwe atambaye ijire yabugenewe. Bwana Mubiligi kandi yavuze ko iyi gahunda igiye kugenderwaho mu gihe cy'imyaka ibiri, ariko ko na nyuma yaho hazarebwa niba byakomeza.


    Umuyobozi wa MTN Rwanda yabwiye abamotari ko bagiye guhindurirwa imibereho binyuze muri ubu bufatanye batangiye kugirana

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yasobanuye impamvu abamotari bahawe aya majire mashya, n'izindi nyungu bazungukiramo cyane ko bazaba bari no kubamamariza binyuze mu miterere, amabara n'amagambo biri kuri iyi jire.

    Umuyobozi wa MTN yatangiye ashimira abashyitsi bakuru bitabiriye uyu muhango bahagarariwe n'umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, ashimira abamotari maze akomeza agira ati: “Turi hano kubera mwebwe, muri ab'agaciro cyane kuri twebwe n'ibihe byose”. 

    “Guhera umwaka ushize, ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali bwadusabye kubegera, icya mbere tubahe umwambaro ubaranga, hanyuma ikindi hagire n'izindi nyungu zitandukanye muboneramo. Uyu munsi ni umunsi w'agaciro kuri twebwe no kuri mwebwe kuko hagiye gutangizwa ubufatanye n'abantu badasanzwe ari bo mwebwe.''


    Mapula yavuze ko iki ari icyifuzo cy’umujyi wa Kigali babagejejeho umwaka ushize

    Madamu Mapula yakomeje asobanurira abamotari ko batagiye kubambika gusa ahubwo bagiye no kubyungukiramo mu bundi buryo. Ati: “Ntabwo turi kuvuga kubambika gusa ahubwo turavuga no kubazamura mu mibereho no mu iterambere. Uyu munsi turavugana namwe nk'abantu bakora akazi katoroshye ko gutwara abagenzi, ariko turashaka kubazamura kugira ngo mwinjize ibirenze ibyo mwinjizaga. 

    Guhera uyu munsi mushobora gutangira kwakira abagenzi mukoresheje Momo Pay, bisobanura ko muzajya mutanga serivisi nziza bidatinze mu mafaranga anyura mu ntoki. Si ibyo byonyine ahubwo turanaborohereza mu guhabwa serivisi zitandukanye za MTN na Mobile Money. 

    Tubona akazi gakomeye mukora, niyo mpamvu twiyemeje kubazamura kugira ngo muhabwe agaciro kurushaho. Turatangiza uyu munsi igikorwa cyo gutanga uyu mwambaro, ugiye kubagira abambasaderi b'Umujyi wa Kigali, MTN na Mobile Money, ari nako muhabwa serivisi za Momo pay na Mo-Cash. 

    Andi mahirwe ariko ni uko mugiye kujya mworoherezwa kwinjira muri gahunda ya Make Make. Mu izina ry'ubuyobozi bwose bwa MTN, twishimiye gutangiza iki gikorwa cyo kubaha uyu mwambaro.''


    Chantal Kagame, umuyobozi wa Mobile Money Ltd yabwiye abamotari ko ubwo bagiye kuyibera abambasaderi ntacyo bazabura

    Umuyobozi wa Mobile Money ibarizwa muri MTN Rwanda, Chantal Kagame yibukije abamotari ko RURA n'umujyi wa Kigali babakunda cyane kandi babashakira ibyiza anashimangira ibyiza abamotari bagiye kubonera muri aya masezerano nk'uko umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda yari amaze kubivuga.

    Yagize ati: “Ndashimira Umujyi wa Kigali na RURA kuko bose barabakunda kandi babashakira ibyiza. Benshi mushobora kuba mwibaza impamvu iyi jire irimo ibara ry'umuhondo n'ubururu. Mbere na mbere ndashaka kubabwira ko tariki 29 Mata 2021, MTN yibarutse, ikibaruka Mobile Money. Ubu bururu rero ni ibara rya Mobile Money, umuhondo ukaba ibara rya MTN. 

    Ku byo turimo kubategurira si amajire gusa ahubwo tugiye kuva mu bwiza tujya mu bundi. Twavuze ukuntu mugiye kujya mukorera amafaranga mugurishije ama inite ya MTN kandi ntabwo mwajyaga mubikora mbere. Ibindi twabonye musa nk'aho mutishimiye, ni ubwishingizi bwanyu, turashaka kubamenyesha ko muri iyi gahunda dutangiye niyo mpamvu twazanye umuyobozi wa Radiant, tugiye kubavuganira. 

    Mugiye kubona amafaranga, icya kabiri mugiye kubona telefone zigezweho (Smart Phones) kuri make, ikindi mugiye kubona ubwishingizi kuri make, icya kane mugiye gusa neza cyane, icya nyuma mugiye kuba abambasaderi ba MTN na Mobile Money Rwanda. Iyo ubaye ambasaderi wacu, nta kintu na kimwe wifuza utabona.''


    Umuyobozi wa RURA uri iburyo yabwiye abamotari ko ubwo bahawe amajire mashya bakwiye kurushaho kunoza imitangire ya serivisi batanga

    Umuyobozi w'urwego ngenzuramikorere RURA, Baganizi Emile Patrick, yibukije abamotari ko nubwo bagiye guhabwa amajire mashya, ariko ko icya mbere ari umutekano wo mu muhanda, ubundi bakarangwa n'isuku kandi bakanoza akazi kabo.

    Yagize ati: “Intego ya mbere ni umutekano mu muhanda, mukagira isuku, mugakora akazi kinyamwuga, mukitwara neza, mugatangira amakuru ku gihe, aya majire babahaye ni ayo kwifashisha mu kazi kanyu kugira ngo muse neza ariko bababwiye ko mwiyandikisha mwese akazabageraho nta mpamvu yo kuvunda. Iyi yari intangiriro ariko iki gikorwa kizakomeza. Dukomeze dukore kinyamwuga duteze imbere igihugu cyacu.''


    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yabwiye abamotari ko bakwiye kurushaho kwita ku mutekano wo ku muhanda ndetse bakaba n’abaturarwanda bahamye

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence yashimangiye gahunda ya Gerayo Amahoro, kugira isuku, gahunda ya Cashless anashimira MTN Rwanda na Mobile Money bafatanije muri iki gikorwa.

    Ati: ''Dukomeze gahunda ya Gerayo amahoro, tugezeyo amahoro abo dutwaye, ariko noneho dufite n'isuku. Ndagira ngo mumfashe dushimire ubuyobozi bwa MTN na Mobile Money Rwanda kubera imirimo dufatanya muri iki gikorwa cyo gusukura umumotari, agakora umurimo unoze kandi usukuye usa neza. 

    Nk'uko twabibemereye rero turajya gusoza uku kwezi kwa Cyenda buri mumotari wese yambaye umwambaro mushya. Turanakomeza kugira ngo iriya jire ya kabiri nayo muyibone. Ariko tutibagiwe ko isuku dusabwa nk'abamotari, tubanza tukubahiriza n'amategeko agenga umuhanda; uburyo tuwukoresha mu muhanda. 

    Turasabwa kugenda neza mu muhanda, tukubahiriza amategeko, turasabwa kugira isuku, turasabwa gukomeza politiki ya cashless tugakoresha Momo, kugira ngo twishyure byihuse nta kiguzi. Buri wese arasabwa kwitwara neza muri iki gikorwa, kuko turakomeza buri cyumweru babasobanuriye aho muzajya muzifatira kugira ngo dusoze ukwa Cyenda buri wese asa neza kandi twishyura dukoresheje Momo kugira ngo byihutishe n'iterambere. 

    Na bya bibazo bindi tukigifite bigendanye n'ubwishingizi, turi kumwe n'umuyobozi wa Radiant batwemereye n'ubuvugizi ndetse na Leta yakomeje kubikoraho nabyo mu minsi mike biraba birangiye. Umumotari wese mu muhanda abe asobanutse. Murabibona ko ibyo twemeye tubikora, ahasigaye ni ubufatanye bwacu namwe.''

    Ni igikorwa cyari kitabiriwe n’abamotari benshi bo mu mujyi wa Kigali

    Abamotari bahawe amajire n'abandi bitegura kuyahabwa vuba bishimiye ko batekerejweho cyane ko ayo bari bafite yari amaze kubasaziraho.

    Umwe muri bo witwa Rukundo Eric yagize ati: “Mu by'ukuri turishimira kuba twahawe umwambaro mushya twari dufite imyambaro itatunogeye icuya vuba, isaza vuba ya Airtel ariko uko bisa kose twabonye imyenda ya MTN imeze neza ni cotton, ndahamya neza ntashidikanya ko mu minsi iri imbere tugiye kujya twambara neza kandi twese tukaba dusa neza mu mpuzankano y'abamotari twabyishimiye cyane. 

    Tuyiboneye igihe, yari ikenewe kuko buri wese wasangaga asa ukwe, ugasanga n'abagenzi ntibishimiye kudutega bitewe n'uko tuba tudasa. Iyi twambaye twaherukaga kuyifata mu ntangiriro z'uyu mwaka, ndatekereza ko yagiye ibona bake hari n'abatarayibonye. Byatumye abamotari bamwe bagenda barengana ngo nta mwambaro babonye kandi harabayemo gusesagura mu bantu bayitanze bakayitanga nabi.''


    Biteganijwe ko ubu bufatanye bwa MTN n’Umujyi wa Kigali bugiye kumara imyaka ibiri ishobora kongerwa

    Ku bijyanye no koroherezwa gutanga ubwishingizi, Eric Rukundo ati: “Nabyo turabyishimiye cyane kuko wasangaga abamotari benshi bahoraga baceremba bagakora impanuka biruka ku bwo kubura ubwishingizi. Kuba tugiye gukorana na MTN turabyishimiye, usibye ko nayo ifite inyungu tugiye kuyamamariza cyane.''


    Umuyobozi wa Radiant

    Umwe mu bakozi ba Mobile Money, Philippe yatangaje ko abamotari bagiye bagiye gukorana mu gihe cy'imyaka ibiri bambika abamotari bose, haba abo mu mujyi wa Kigali n'abo mu ntara zose z'igihugu. Yavuze ko kandi guhera ubu umumotari azajya yakira amafaranga ari munsi y'ibihumbi bine kuri Momo pay ku buntu, akaba yabasha kwizigamira no kwiguriza ndetse akabona n'izindi serivisi mu buryo bworoheje. 

    Yavuze ko uyu mwenda wihariye kuko uzajya uba uriho nimero iranga umumotari bitewe n'ahantu akorera, ibizajya binorohereza inzego z'umutekano gukora akazi kabo. Uyu muyobozi kandi yahumurije abamotari bananirwa kwiyishyurira ubwishingizi, avuga ko bagiye kujya bayibishyurira ubundi bagasigara bayishyura buhoro buhoro.


    Abayobozi batandukanye nyuma yo gutangiza igikorwa cyo gutanga amajire mashya ku bamotari

    Umujyi wa Kigali kandi watangaje ko hateganyijwe ko umumotari uzajya uta uyu mwenda azajya awishyura 4,000Frws cyangwa 5,000Frws. Umuyobozi w'umujyi wa Kigali yatangaje ko bamaze iminsi baganira n'abamotari kugira ngo bibutswe uko bitwara mu muhanda babifashijwemo na Polisi y'u Rwanda. 

    Avuga ko uyu mwambaro ari ingirakamaro ku mujyi wa Kigali kuko ugiye kurangwa n'abamotari bacyeye, anasaba abatariyandikisha kwihutira kubikora cyane ko amakoperative yabo nayo yavuguruwe kandi kuri ubu nta kiguzi bisaba nk'uko byahoze mbere.

    MTN Rwanda n’Umujyi wa Kigali batanze amajiri mashya ku bamotari

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133483/mtn-ku-bufatanye-numujyi-wa-kigali-yatanze-amajire-mashya-aherekejwe-nizindi-nyungu-nyinsh-133483.html

  • “Niduhura nzagufata kungufu aho tuzahurira hose nzagufata kungufu” Shaddy Boo yikoreye ishyano bituma bamwe mu bakunzi be batangira guhigira kumufata kungufu kubera ibintu yaberetse bikabateza ubushagarira -IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Niduhura nzagufata kungufu aho tuzahurira hose nzagufata kungufu' Shaddy Boo yikoreye ishyano bituma bamwe mu bakunzi be batangira guhigira kumufata kungufu kubera ibintu yaberetse bikabateza ubushagarira.

    Umunyamideli ukunzwe cyane hano mu Rwanda ndetse ufatwa nka nimero ya mbere mu bagore bayoboye abandi mu gihugu mu bijyanye no gushyushya imyindagaduro dore ko uyu mubyeyi ari we uyoboye ibindi byamamare byo mu Rwanda kuri Instagram aho akurikirwa na miliyoni y'abantu kuri uru rubuga rukunzwe cyane ku Isi.

    Mbabazi Shadia wamamaye cyane ku izina rya Shaddy Boo yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yashotoye bamwe mu bakunzi be yifashishije ifoto igaragagaza neza uburanga bwe burangaza benshi.

    Ifoto:

    Amwe mu magambo abantu bagiye batangaza nyuma yo kubona iyi foto ya Shaddy Boo:

     

    Source : https://yegob.rw/niduhura-nzagufata-ku-ngufu-aho-tuzahurira-hose-nzagufata-kungufu-shaddy-boo-yikoreye-ishyano-bituma-bamwe-mu-bakunzi-be-batangira-guhigira-kumufata-kungufu-kubera-ibintu-yaberetse-bikabateza-ubus/

  • “Genda wa mubyeyi we uri mwiza” Shaddyboo yashyize hanze ifoto yatunguye benshi bitewe n’ubwiza bwe atiteye ibirungu ndetse yambaye nk’ababyeyi – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Genda wa mubyeyi we uri mwiza' Shaddyboo yashyize hanze ifoto yatunguye benshi bitewe n'ubwiza bwe atiteye ibirungu ndetse yambaye nk'ababyeyi.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Shaddyboo yasangije ifoto idasanzwe yambaye ikanzu ndende ndetse atiteye bimwe byiterwa n'abagore bashaka ubwiza.

    Ku rukuta rwe rwa twitter yashyizeho iyi foto ubundi abwira abantu ati ' uzuza uyu mugani ' urwo mbakunda…….' '. Abantu benshi bagiye bawuzuza uko babitekereza. Ndetse ntiwatinya kuvuga ko iyi foto iri ku isonga mu mafoto yose yaba yarasangije.

    Dore uko bawujuje.

    Source : https://yegob.rw/genda-wa-mubyeyi-we-uri-mwiza-shaddyboo-yashyize-hanze-ifoto-yatunguye-benshi-bitewe-nubwiza-bwe-atiteye-ibirungu-ndetse-yambaye-nkababyeyi/

  • Noneho Kigali Arena izaturika! Hamenyekanye abandi bahanzi barenze abambere bari hafi kuza i Kigali gutaramira abanyarwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Noneho Kigali Arena izaturika! Hamenyekanye abandi bahanzi bari hafi kuza I Kigali gutaramira abanyarwanda.

    Umuhanzi w'umunya-Nigeria, Burna Boy uri mu bahataniye ibihembo bya Trace Awards, ashobora kuzitabira ibirori bizatangirwamo ibi bihembo bizabera mu Rwanda, ku wa 21 Ugushyingo 2023 muri Kigali Arena.

    Ni ku nshuro ya mbere uyu muhanzi azaba yitabiriye ibirori bitangirwamo ibihembo bya Trace Awards.

    Abandi bahanzi bafite amazina akomeye bashobora kuzitabira umuhango uzatangirwamo ibihembo bya Trace Awards, bizatangwa ku wa 21 Ugushyingo 2023 muri Kigali Arena ni Ayra Star, Asake, Rema, Musa Keys n'abandi benshi.

    Source : https://yegob.rw/noneho-kigali-arena-izaturika-hamenyekanye-abandi-bahanzi-barenze-abambere-bari-hafi-kuza-i-kigali-gutaramira-abanyarwanda/

  • Impinduka ku ngengabihe ya Shampiyona kubera Amavubi #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze kwandikira amakipe y’icyiciro cya mbere riyamenyesha impinduka ku mikino y’umunsi wa 3.

    Muri iyi baruwa, ryabamenyesheje ko bitewe n’umukino w’ikipe y’igihugu Amavubi izakinamo na Senegal mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, CAF ikaba yawimuriye tariki ya 9 Nzeri byatumye habaho impinduka ku mikino y’umunsi wa 3 wa shampiyona.

    U Rwanda ruzatangira kwitegura uyu mukino tariki 4 Nzeri, byatumye iyi mikino y’umunsi wa 3 yari iteganyijwe hagati ya tariki ya 30 Kanama n’iya 1 Nzeri yimurirwa tariki ya 1-3 Nzeri 2023.

    Gahunda y’umunsi wa 3 wa shampiyona

    Tariki ya 1 Nzeri 2023

    Rayon Sports vs Amagaju FC

    Tariki ya 2 Nzeri 2023

    Etoile del’Est vs APR FC
    Bugesera FC vs Kiyovu Sports
    Musanze FC vs Sunrise FC
    AS Kigali vs Gasogi United
    Marines FC vs Etincelles

    Tariki ya 3 Nzeri 2023

    Muhazi United vs Gorilla FC
    Police FC vs Mukura VS

    Amavubi yatumye habaho impinduka kuri Shampiyona

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impinduka-ku-ngengabihe-ya-shampiyona-kubera-amavubi