Blog

  • Aherekejwe n’umuryango we! The Ben ageze ku bitaro aho agiye gutora umubiri w’umubyeyi we uherutse kwitaba Imana (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Aherekejwe n'umuryango we! The Ben ageze ku bitaro aho agiye gutora umubiri w'umubyeyi we uherutse kwitaba Imana.

    Umurongo wa The Ben wamaze gushyika ku bitaro bya Masaka aho bagiye gufata umubiri w'umubyeyi wabo uherutse kwitaba Imana.

    Biteganyijwe ko uyu mubyeyi arashyingurwa kur uyu wa Gatatu.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/aherekejwe-numuryango-we-the-ben-ageze-ku-bitaro-aho-agiye-gutora-umubiri-wumubyeyi-we-uherutse-kwitaba-imana-videwo/

  • Couple yabo igiye kwigaragaza! Umuhanzi Tom Close n’umugore we binjiye muri Sinema – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Tom Close n'umugore we Niyonshuti Ange Tricia , binjiye muri mwuga wa sinema aho bahereye kuri filimi eshatu uyu mugabo amaze kwandika.

    Binyuze mu kigo cya 'Iga Publishers' gisanzwe gicuruza ibitabo bya Tom Close kikayoborwa n'umugore we , basinyanye amasezerano na Zacu Entertainment isanzwe itunganya filime .

    Tom Close ahamya ko izi filime zizaba zirimo ibikenerwa byose kugira ngo zibe zashyirwa ku rwego mpuzamahanga.

    Source : https://yegob.rw/couple-yabo-igiye-kwigaragaza-umuhanzi-tom-close-numugore-we-binjiye-muri-sinema-amafoto/

  • Amakuru agezweho: Rutahizamu waje muri Rayon Sports agatitiza umujyi ibye bishobora kurangira nabi akagenda nta mukino n’umwe wa shampiyona ya Rwanda Premier League akinnye  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru agezweho: Rutahizamu waje muri Rayon Sports agatitiza umujyi ibye bishobora kurangira nabi akagenda nta mukino n'umwe wa shampiyona ya Rwanda Premier League akinnye.

    Umusore w'umunya Côte D'Ivoire witwa Gnamien Mohaye Yvan uherutse gusesekera i Kigali mu buryo butunguranye biravugwa ko ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bushobora kuba butarigeze bwishimira uyu musore ukiri muto ndetse akaba ari nayo mpamvu atarahabwa amasezerano muri iyi kipe iri kwitwara neza cyane muri iyi minsi.

    Rutahizamu Gnamien Mohaye Yvan w'imyaka 20 y'amavuko bivugwa ko Rayon Sports itigeze imugura ahubwo yamwereye umushara w'ibihumbi bibiri by'idolari mu gihe yaba yashimwe n'ubuyobozi bw'iyi kipe gusa ibye bishobora kutagenda neza akaba yatandukana n'iyi kipe adahawe amasezerano bitewe n'uko rutahizamu Charles Baale akomeje kwitwara neza cyane.

     

    Source : https://yegob.rw/amakuru-agezweho-rutahizamu-waje-muri-rayon-sports-agatitiza-umujyi-ibye-bishobora-kurangira-nabi-akagenda-nta-mukino-numwe-wa-shampiyona-ya-rwanda-premier-league-akinnye/

  • Marco Verratti wa kiniraga ikipe ya PSG yamaze kwerekeza mu barabu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'umuhanga cyane ukomoka mu gihugu cy'ubutariyani wakiniraga ikipe ya PSG yo mu gihugu cy'ubufaransa akaba yamaze kwerekeza mu gihugu cya Soudi Arabia mu ikipe ya Al -Hllal.

    Yitwa Marco Verratti yakiniraga ikipe ya PSG mu kibuga hagati asa n'uwugarira ariko harigihe yakinishwaga asa nusatira izamu.

    Uyu mukinnyi agiye nyuma yaho ikipe ya PSG imubwiyeko itamufite mu mishinga yayo.

    Source : https://yegob.rw/marco-verratti-wakiniraga-ikipe-ya-psg-yamaze-kwerekeza-mubarabu/

  • Ihahiro rigezweho Sawa Citi ryegerejwe abat… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kanama 2023, Ihahiro rigezweho mu Rwanda rizwi nka 'Sawa Citi', ryafunguye ishami ahazwi nko mu Kabuga ka Nyarutarama. Ni ishami ryitezweho gufasha abatuye mu bice bya Nyarutarama, Kagugu na Kinyinya.

    Ibi birori byo gufungura ku mugaragaro iri shami, byabereye aho iri shami rikorera mu nyubako Deco Center iri mu Kabuga ka Nyarutarama, byitabirwa n'abayobozi b'iyi nyubako, abafitemo ibikorwa by'ubucuruzi bitandukanye n'ubuyobozi bwa Sawa Citi ku rwego rw'igihugu.

    Ubuyobozi bw'iri hahiro Sawa Citi bwatangaje ko iri shami ari irya munani bafunguye mu mujyi wa Kigali, ndetse ko biteguye no gufungura andi mashami mu mijyi yunganira Kigali mu rwego rwo korohereza abanyarwanda kubona ibicuruzwa bihendutse kandi byizewe mu buziranenge.

    Mu ijambo yagejeje kubitabiriye ibi birori, umuyobozi mukuru wa Sawa Citi, Bwana Theogene Kubwimana yavuze ko gufungura iri shami biri muri gahunda yo kwegera abakiliya b'iri hahiro rigezweho batuye mu bice bya Nyarutarama, Kagugu na Kinyinya.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Bwana Shyaka Alex Umuyobozi Mukuru w'Ihahiro Sawa Citi, yatangaje ko gufungura iri shami i Nyarutarama, biri mu gahunda yo kwegera abakiliya bavaga muri iki gice bakajya guhahira mu yandi mashami ari kure yabo.

    Yavuze ko ari gahunda yo kwegereza abanyarwanda batuye mu bice bitandukanye, ibicuruzwa bihendutse kandi byuje ubuziranenge. Ati 'Iri ni ihariro rigezweho nk’uko mubibona, rifite umwanya uhagije n'ibikoresho bigezweho. Navuga ko iri hahiro riri mu mahariro meza kandi ahambaye mu Rwanda.'

    Yavuze ko bateganya gufungura andi mashami mashya yaba mu mujyi wa Kigali ndetse no mu ntara cyane cyane hibandwa mu mijyi yunganira Kigali. Ati 'Yego tugiye gufungura andi mashami abiri mashya, rimwe rishobora gufungurwa muri uyu mwaka, irindi rigafungurwa mu mezi abiri cyangwa atatu abanza umwaka utaha.'

    Yakomeje agira ati: 'Icy'ingenzi cyane ni gukomeza kwegera abakiliya bacu, kandi turi gutekereza uburyo twafungura n'andi mashami mu mijyi yunganira Kigali harimo Rubavu, Musanze na Rusizi.'

    Ibi birori byo gufungura ishami rya munani rya Sawa Citi byitabiriwe n'abantu batandukanye biganjemo abasanzwe ari abakiliya b'iri hahiro barimo Rwiyemezamirimo Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model, Umunyamakurukazi wa RBA, Cristelle Kabagire, n'abandi.

    Ihahiro Sawa Citi rimaze gufungura imiryango mu bice bitandukanye by'umujyi wa Kigali birimo Poids Lourds, Remera, Rusororo, FreeZone, Rebero, Kagugu, Kicukiro na Nyarutarama, ishami ryamuritswe ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri tariki 22 Kanama 2023.




    Ihariro Sawa Citi rimaze kubaka izina mu mujyi wa Kigali ryafunguye ishami rya munani i Nyarutarama mu nyubako Deco Center



    Sawa Citi imaze kuba ubukombe i Kigali kubera ibicuruzwa byuje ubuziranenge

    Cristelle Kabagire na Ingabire Bibio bakorera RBA bari mu bitabiriye ibirori byo gufungura ishami rya Munani rya Sawa Citi

    Rwiyemezamirimo Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model usanzwe ari umukiliya ukomeye wa Sawa Citi yitabiriye ibi birori

    Sawa Citi basanzwe bacuruza ibicuruzwa by'ubwoko bwose, cyane cyane ibiribwa

    Umuyobozi mukuru wa Sawa Citi, Bwana Shyaka Alex, yavuze ko bari gutekereza gufungura andi mashami mu mijyi yunganira Kigali

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133510/ihahiro-rigezweho-sawa-citi-ryegerejwe-abatuye-nyarutarama-kagugu-na-kinyinya-amafoto-133510.html

  • Hamenyekanye aba Dj 10 bageze mu cyiciro cya… – #rwanda #RwOT

    Mutzing Amabeat Competition ni irushanwa rihuza abavanga imiziki bafite impano hanyuma bagahatana ubwabo bakazahabwa ibihembo ku muntu warushije abandi mu kuvanga imiziki  ndetse agafashwa no kuzamura impano ye.

    Iri rushanwa ririmo kuzenguruka igihugu cyose riri kuba ku nshuro ya kabiri mu gihe ku ikubitiro Dj Selecta ariwe waryegukanye kuri ubu hakaba harimo gushaka uwazamukorera mu ngata.

    Nk’uko byari biteganyijwe, abahatana bamaze kugera mu cyiciro cya nyuma aho abavanga imizki 10 bamaze kumenyekana nabo ubwabo bakaba bagiye guhangana kugeza hari uwegukanye igihembo nyamukuru.

    1. Dj Montag ubusanzwe witwa DUSHIMIMANA Janvier w’imyaka 23 ukomoka mu karere ka Gasabo akaba amaze imyaka 4 akora umwuga wo kuvanga imiziki.
    2. Dj Illest; Amazina ye ni BIZIMANA Elie ukomoka Nyarutarama akaba afite imyaka 24 amaze imyaka 6 mu mwuga wo kuvanga imiziki.
    3. BYIRINGIRO JULES Destin uzwi ku mazina ya Dj Noodlot afite imyaka 25 yavukiye nyambirambo, mu myaka 6 amaze avanga imizki niyo yatumye abasha kugera muri iki kiciro.
    4. KUBWAYO Lenzo uzwi ku mazina ya Dj Lenzo amaze imyaka 9 avanga umuziki akaba atuye kicukiro afite imyaka 32.
    5. MUGISHA Gerard w’imyaka 20 uzwi ku mazina ya Dj Bhura avuka i Remera akaba amaze imyaka 5 avanga umuziki.
    6. Dj KayG w’imyaka 26 amaze igihe kingana n’imyaka 7 avanga imiziki akaba atuye i Gikondo.
    7. Dj Dallas amaze imyaka 4 avanga imiziki akaba atuye Kacyiru ni umwe mu bageze muri iki kiciro.
    8. Dj Yolo ubusanzwe yitwa NKURUNZIZA Abdallah afite imyaka 23 akaba amaze imyaka 3 mu mwuga wo kuvanga imiziki.
    9. Oz The Dj w’imyaka 22 akomoka mu karere ka Musanze yatangiye kuvanga imiziki mu mwaka wa 2015 abitangira yishimisha hanyuma mu mwaka wa 2017 atangira ku bikorav nk’akazi.
    10. Dj Kavori amazina ye ya nyayo yitwa KOMEZUSENGE Antipa w’imyaka 24 ukomoka Kacyiru amaze imyaka ine avanga imiziki.

    Mu iki cyiciro uko bazahatana, babiri babiri bazajya bahatana hanyuma batanu bazatsinda muri aba 10 nibo bazakurwamo umwe uzegukana irushanwa rya Mutzing Amabeat Competition y’uyu mwaka.

    Dore uko bazahatana.

    1. Dj Illest azahatana na Dj Montag
    2. Dj Noodlot azahatana na Dj Lenzo
    3. Dj Buhra azahatana na Dj KayG
    4. Dj Kavori azahatana na Dj Dallas
    5. Dj Yolo azahatana ana Oz the Dj.

    Ubwo iki cyiciro kizaba kivuyeho, batanu bazaba batsinze muri iki kiciro nibo bazahatana ku munsi wa nyuma w’irushanwa hahita hatangwa ibihembo ku muntu uzaba watsinze iri rushanwa.

    Ibihembo biteganyijwe ku bantu bazitwara neza muri iri rushanwa.

    Uzatsinda iri rushanwa, azahabwa amasezerano yo kwamamaza iri rushanwa afite agaciro ka Millioni 18 ndetse n’ibikoresho byo kuvanga imiziki bifite agaciro ka 5,000,000.

    Uzaba uwa kabiri azahabwa amasezerano yo kwamamaza iri rushanwa afite agaciro ka 12,000,000 hamwe n’ibikoresho byo kuvanga imiziki bifite agaciro ka 2,500,000. Uzaba uwa Gatatu azahabwa igihembo cy’amafaranga 2,500,000.

    Dj Montag (Dushimirimana Janvier) aharanira kuba intangarugero muri sosiyete

    Dj Illest (Bizimana Elie) arangamiye kuzaba umu Dj mpuzamahanga

    Dj Noodlot (Byiringiro Jules Destin) afite imyaka 23 akaba atuye i Nyamirambo

    Dj Lenzo (Kubwayo Lenzo) yizera kuzazenguruka Isi avangavanga imiziki

    Dj Bhura (Gerard Mugisha) amaze imyaka 5 avangavanga imiziki

    Dj KayG amaze imyaka 7 mu mwuga wo kuvangavanga imiziki

    Dj Kavori afite inzozi zo kuzaba umwe mu Dj beza muri Afrika

    Dj Dallas (Nkurunziza Abdallah) avuga ko akunda cyane umwuga w’ubu Dj amazemo imyaka 3

    Dj Yolo (Dufitumuremyi Alain Victor) amaze imyaka 9 mu mwuga wo kuvanga imiziki

    Oz The Dj (Karyango Sangwa Senghol) atuye i Musaze akaba afite indoto zo kuzaba umu Dj ukomeye ku Isi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133507/hamenyekanye-aba-dj-10-bageze-mu-cyiciro-cya-nyuma-cya-mutzing-amabeat-competition-133507.html

  • APR FC ishobora gutera mpaga Gaadiidka FC #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC biravugwa ko ishobora gutera mpaga ikipe Gaadiidka FC yo muri Somalia nyuma y’uko bivuzwe ko yakinishije umukinnyi ufite imyirondoro ibiri 2 itandukanye.

    Uyu mukinnyi wateje impagarara ni myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi bwa Gaadiidka, Ouattara Saidi Mohamed Kouassi wahinduye imyirondoro.

    APR FC ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo APR FC yakiriye Gaadiidka yo muri Somalia mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League amakipe yombi anganya 1-1.

    Mu gihe ejo ku wa Kane tariki ya 24 Kanama 2023 hazaba umukino wo kwishyura kuri Kigali Pele Stadium, biravugwa ko iyi kipe ishobora guterwa mpaga kubera umukinnyi ufite imyirondoro itandukanye.

    Ni myugariro ukomoka muri Cote d’Ivoire ukina muri Gaadiidka FC yitwa Ouattara Saidi ni mu gihe muri 2021 yakinaga muri Mogadishu City yitwa Adjimani Hugues Kouame, akaba ari no mu bakinnyi bahuye na APR FC ikayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

    Biteganyijwe ko mbere yo gukina umukino wo kwishyura APR FC izamenyesha Komiseri w’umukino ko iyi kipe ifite umukinnyi utemerewe maze CAF ibikurikirane, nisanga ari byo iyi kipe iterwe mpaga.

    Aha yari muri Mogadishu City Club yitwa Adjimani Hugues Kouame

    Muri Gaadiidka yambaye 25 yitwa Ouattara Said Mohamed Kouassi

    Yakinnye yambaye nimero 25 muri Gaadiidka FC yitwa Ouattara Said Mohamed Kouassi ashobora gutuma ikipe ye iterwa mpaga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-ishobora-gutera-mpaga-gaadiidka-fc

  • Zimbabwe: Perezida Emmerson Mnangagwa w'imyaka 80 ahagarariye Ishyaka rya ZANU-PF mu Matora #rwanda #RwOT

    Uyu munsi Abaturage bagera kuri miliyoni esheshatu bo mu gihugu cya Zimbabwe bazindukiye mu matora yo guhitamo Umukuru w'Igihugu mu bakandida 11 barimo Perezida Emmerson Mnangagwa w'imyaka 80, uhagarariye Ishyaka rya ZANU-PF.

    Aya matora yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023.

    Perezida Mnangagwa ushaka manda ya kabiri ahatanye n'abarimo n'Umupasiteri Nelson Chamisa w'imyaka 45 utavuga rumwe n'ubutegetsi.

    Chamisa uhagarariye Impuzamashyaka CCC [Citizens Coalition for Change], ni ubwa kabiri ahanganye na Mnangagwa kuko n'amatora aheruka bari bari guhatanira iyi ntebe y'Umukuru w'Igihugu.

    Uyu mugabo uri mu bakomeye batavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Zimbabwe, mu matora ya 2018, yari ashyigikiwe cyane kandi n'ubu ni ko biri, ku buryo hari abasesengura politiki y'iki gihugu bavuga ko ashobora gutungurana.

    Abandi bakandida barimo Elisabeth Valerio, umugore rukumbi uri guhatanira kuyobora Zimbabwe, Joseph Makamba Busha uhagarariye ishyaka rya FREEZIM Congress, Lovemore Madhuku w'ishyaka rya NCA na Harry Peter Wilson w'ishyaka DOP.

    Hari kandi Trust Tapiwa Chikohora w'ishyaka ZCPD, Blessing Kasiyamhuru w'ishyaka ZIPP, Wilbert Archbald Mubaiwa w'ishyaka rya NPC na Gwinyai Henry Muzorewa uhagarariye ishyaka rya The UANC.

    Ni abakandida bake cyane ugereranyije n'abari biyamamaje mu matora yo mu 2018 kuko bo bageraga kuri 23.

     

    The post Zimbabwe: Perezida Emmerson Mnangagwa w'imyaka 80 ahagarariye Ishyaka rya ZANU-PF mu Matora appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/zimbabwe-perezida-emmerson-mnangagwa-wimyaka-80-ahagarariye-ishyaka-rya-zanu-pf-mu-matora/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=zimbabwe-perezida-emmerson-mnangagwa-wimyaka-80-ahagarariye-ishyaka-rya-zanu-pf-mu-matora

  • Ibitangaza byabaye! Bad Rama ari mu byishimo bikomeye nyuma y’imyaka 30 #rwanda #RwOT

    Umushoramari mu muziki, Bad Rama ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko abonye umuvandimwe we nyuma y’imyaka 30.

    Bad Rama yari azi ko umuvandimwe we yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, none yongeye kumubona.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bad Rama yagaragaje amarangamutima ye nyuma yo kubona umuvandimwe we.

    Yagize ati “Nyuma y’imyaka 30 ntazi aho uherereye nibwira ko wapfuye none uriho, icyo Imana idashobora gukora ntikibaho. Sinshobora kwerekana umunezero wanjye bihagije. Imana ni nziza pee! Nongeye kubona umuvandimwe nari nzi ko atakibaho, Imana yangize Badrama nkaba ikimenywa na bose yari ibizi ko ari yo nzira yonyine yo kongera kubona umuvandimwe.”

    “Umuvandimwe yabwiye ko bamubwiragako dusa akabasubiza ko nta muntu n’umwe bavukana ukiriho ariko inkuru ibabaje maze gupostinga papa nyuma yo kwitaba Imana nibwo yibutse amazina y’umuryango bituma yongera kunshakisha, Rafiki Coga wakoze kandi bikwemeze ko koko nawe uri mukuru wacu umbuze akakubona aba ageze mu rugo ushimwe Mana uhabwe icyubahiro.”

    Uyu muvandimwe we witwa Moses Olivier nyuma yo kurukoka Jenoside yakorewe Abatutsi yabonye umuryango umurera, yarerewe ahahoze hitwa i Gikongoro, nyuma aza kwimukira i Musanze nyuma yo kubona akazi mu bijyanye n’imicungire ya hoteli.

    Moses Olivier, umuvandimwe wa Bad Rama yabonye nyuma y’imyaka 30

    Bad Rama yishimiye kubona umuvandimwe we

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyishimo-bikomeye-bad-rama-wabonye-umuvandimwe-we-nyuma-y-imyaka-30