Blog

  • Miss Umukundwa wamenyekanye nka Cadette yanyuzwe no kugera mu cyumba cya Davido ndetse no kuba baragiranye ibihe byiza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Umukundwa wamenyekanye nka Cadette yanyuzwe no kugera mu cyumba cya Davido ndetse no kuba baragiranye ibihe byiza.

    Umukundwa Clemence wamamaye nka Cadette ku mbuga nkoranyambaga yakabije inzozi zo guhura no kugirana ibihe byiza n'umuhanzi Davido uherutse gutaramira i Kigali.

    Ibyishimo by'uwo muhuro w'amateka Umukundwa yabigaragaje hashize iminsi ibiri Davido avuye i Kigali.

    Uyu mukobwa yerekanye basohoka mu cyumba uwo muhanzi yarayemo kugera mu kabari yiciyemo inyota ubwo yari mu Rwanda.

    Davido yageze mu Rwanda kuwa Kane tariki 17 Kanama, ataramira muri BK Arena tariki 19 Kanama.

    Mu gihe yari ategereje kuririmba, uyu muhanzi w'umunya-Nigeria yasohokeye ahantu hatandukanye muri Kigali ari nabwo amashusho Umukundwa yashyize hanze bari kumwe yafashwe.

    Mu byishimo byinshi, Umukundwa yabwiye abamukurikira kuri Instagram ko yageze ku nzozi ze.

    Ati 'Cyera kabaye nahuye n'umuhanzi w'icyamamare w'ibihe byose kuri njye.'

    Ni amagambo yakurikije amashusho amugaragaza ari kumwe n'inshuti ye yitwa Nadia Mugisha, bari kuva mu cyumba cya Davido bagasohokana muri hoteli, bagakomezanya mu modoka kugeza aho basohokeye ku wa 18 Kanama 2023.

    Iki gihe Davido yari yatumiwe gusohokera mu kabari kitwa 'Shooters'. Umukundwa ni umwe mu bari bari mu itsinda ry'abagendanaga na Davido muri iryo joro.

     

    Source : https://yegob.rw/miss-umukundwa-wamenyekanye-nka-cadette-yanyuzwe-no-kugera-mu-cyumba-cya-davido-ndetse-no-kuba-baragiranye-ibihe-byiza/

  • Amafoto 23 y’abakinnyi ba Rayon Sports mu myitozo yo kwitegura ikipe ya Gorilla Fc. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mumpera z'icyumweru gishize nibwo shampiyona y'icyiro cyambere hano mu Rwanda yatangiye aho kwikubitiro Rayon Sports yacakiranye na Gasogi United.

    Mumukino utari woroshye ariko ikipe ya Rayon Sports yitwaye neza itsinda Gasogi 2-1.

    Kuri ubu Rayon Sports ikaba iri kwitegura umukino w'umunsi wa kabiri wa Shampiyona aho kuri iki Cyumweru izahura n'ikipe ya Gorilla Fc

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri iyi kipe ya koze imyitozo yo kubongerera imbaraga.

    Iyi myitozo yitabiriwe na Rutahizamu wabo mushya Gnamien Mohaye

    Imyitozo ya nyuma ya saa sita irakorerwa kuri Skol stadium (mu Nzove).

    Source : https://yegob.rw/amafoto-yabakinnyi-ba-rayon-sports-mu-myitozo-yo-kwitegura-ikipe-ya-gorilla-fc/

  • Ruhango: Umugabo yasanze umugore we ari gusambana n’undi mugabo mu nzu ye yiyubakiye ni uko maze nyirigusambana ayisohokamo yambaye ubusa mu gihe nyamugore we yayisohotse ari intere bamutwaye mu maboko (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ruhango: Umugabo yasanze umugore we ari gusambana n'undi mugabo mu nzu ye yiyubakiye ni uko maze nyirigusambana ayisohokamo yambaye ubusa mu gihe nyamugore we yayisohotse ari intere bamutwaye mu maboko.

    Mu karere ka Ruhango, Umurenge wa Mbuye, Umugabo yafatiye ku buriri bwe umugore we n'umuturanyi barimo gusambana.

    Akibafata, uwo muturanyi yirutse yambaye ubusa.

    Ni uko umugabo abuze icyo akora akubita umugore we amugira intere.

    Uwo mugore yemereye TV1 dukesha ko yari ari gusambana koko.

    Source : https://yegob.rw/ruhango-umugabo-yasanze-umugore-we-ari-gusambana-nundi-mugabo-mu-nzu-ye-yiyubakiye-ni-uko-maze-nyirigusambana-ayisohokamo-yambaye-ubusa-mu-gihe-nyamugore-we-yayisohotse-ari-intere-bamutwaye-mu-mabo/

  • Yagiye gusaba amafaranga batari bakorera! Hamenyekanye impamvu yatumye Buregeya Prince asezera ku kuba Kapiteni bigahita bihabwa Ombalenga Fitina – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yagiye gusaba amafaranga batari bakorera! Hamenyekanye impamvu yatumye Buregeya Prince asezera ku kuba Kapiteni bigahita bihabwa Ombalenga Fitina.

    Nk'uko bitangazwa na Jean Claude Kwizigira kuri Radio Rwanda ngo Buregeya Prince yazize kujya kubaza amafaranga.

    Claude avuga ko abakinnyi yari abareye Kapiteni bamutumye ngo ababarize niba agahimbazamusyi bari guhabwa bagiye muri Somalia bazagahabwa nubwo umukino uzabera mu Rwanda.

    Mu kujya kubaza, yabajije mbere y'uko bajya no mu kibuga ku mukino ubanza banganyagamo na Gaadiidka FC yo muri Somalia.

    Ibyo byarakaje ubuyobozi bwa APR FC bituma bahita bamusaba kwegura kuri izo nshingano ni uko maze bahita bashyiraho Ombalenga Fitina.

    Source : https://yegob.rw/yagiye-gusaba-amafaranga-batari-bakorera-hamenyekanye-impamvu-yatumye-buregeya-prince-asezera-ku-kuba-kapiteni-bigahita-bihabwa-ombalenga-fitina/

  • Umubare w'Abashaka Kumenya Amateka y'Urugamba Bagasura ku Murindi w'intwari Ukomeje Gutumbagira #rwanda #RwOT

    Ingoro ndangamateka yo kubohora igihugu iri ku Mulindi w'Intwari mu Ntara y'Amajyaruguru, Akarere ka Gicumbi, Umurenge wa Kaniga, Akagari ka Mukindi, Umudugudu wa Nyakabungo. Iyi Ingoro ndangamurage yo ku Mulindi w'Intwari ifite umwihariko irusha izindi ngoro ndangamurage hafi ya zose zo ku Isi bitangazwa

    Iyi ngoro iherereye ahari ibiro bya FPR Inkotanyi, irimo n'indaki ya Perezida Paul Kagame ikoze mu nyuguti ya L, yakoreshaga mu gutanga amabwiriza igihe yari ayoboye urugamba rwo kubohora igihugu hagati yo mu 1990-1994 no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Yanifashishwaga n'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye

    Mu 2018 Ingoro y'amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside niyo yasuwe cyane, ikurikirwa n'Ingoro y'Imibereho y'abanyarwanda i Huye, Ingoro y'Abami i Nyanza n'Ingoro y'Ubugeni n'ubuhanzi yahoze yitwa iy'abaperezida iri i Kigali.

    Gusura Ingoro z'umurage w'u Rwanda abana n'abanyeshuri bishyura 700 Frw, abakuru bishyura 1500 Frw, abo muri Afurika y'Iburasirazuba bishyura 3000 Frw naho abandi banyamahanga bakishyura 6000 Frw.

    Amakuru dukesha Urubuga rw'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru RBA ahamya ko; Abasura Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo kubohora Igihugu ku Murindi w'Intwari mu karere ka Gicumbi, bavuga ko aka gace ari ikimenyetso cy'uburyo Abanyarwanda bivanye mu bibazo, bityo ko ubumwe bwabo ari bwo zingiro mu gukomeza guteza imbere igihugu.

    Imyaka 29 irashize urugamba rwo kubohora igihugu rurangiye; ni urugamba rwagizwemo uruhare n'inzego zitandukanye harimo n'itangazamakuru.
    Prof. Nkaka Raphael impuguke mu mateka wanabaye Umunyamakuru wa Radio Muhabura avuga ko iyi Radio yafatwaga nk'ijwi rya FPR Inkotanyi mu gihe cy'urugamba rwo kubohora igihugu kandi ko yagize uruhare runini muri uru rugamba.
    Icyakora amateka ya Radio Muhabura ntajya atana cyane n'amateka y'ibikorwa by'indashyikirwa by'ingabo z'u Rwanda zakoreye mu gice cy'amajyaruguru y'igihugu ahazwi nko ku Mulindi wa Byumba, kuri ubu akaba ari mu karere ka Gicumbi.
    Kubera aya mateka aka gace kabumbatiye, ni nabyo bituma gakomeza kuba igicumbi cy'ubukerarugendo bushingiye ku mateka, nk'uko bamwe mu bahasura babigaragaza.
    Alphonsine Mukamana, umukozi muri iyi ngoro y'amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu iherereye ku Mulindi wa Byumba, ahamya ko kuri ubu ubwitabire bw'abasura iyi ngoro bugenda bwiyongera umunsi ku wundi, ibigaragara nk'umusaruro mwiza ku bukerarugendo bushingiye ku mateka y'igihugu.
    Kuri ubu u Rwanda rufite ingoro umunani z'umurage w'u Rwanda ziherereye mu bice bitandukanye by'igihugu. Mu mwaka wa 2019 Ikigo cy'Ingoro z'Umurage w'u Rwanda cyagaragaje ko ingoro ndangamurage zasuwe n'abantu 272 636, barimo Abanyarwanda 78%, ndetse zinjiza asaga miliyoni 310 Frw.

    Mu nkuru yasotse ku Igihe.rw hambere yavugaga ko; 'Perezida Paul Kagame ubwo yashyiraga ibuye ry'ifatizo ahazubakwa Ingoro y'umurage wo kubohoza igihugu ku Mulindi w'Intwari, urugamba rwatangijwe na FPR Inkotanyi kuya mbere Ukwakira 1990, yatangaje ko Mulindi na FPR ari imbuto y'aho u Rwanda rugeze, kuko ibyahabereye byarugejeje ku mateka akomeye rukigenderaho.'

     

    Mulindi, mu murenge wa Kaniga, Akarere ka Gicumbi, Intara y'Amajyaruguru ni ho hari ibirindiro bikuru bya FPR Inkotanyi mu gihe cy'urugamba rwo kubohoza igihugu mu 1990.

    Ku Mulindi ni ho haberaga inama zafatirwagamo imyanzuro yo kubohora igihugu, ni ho bakiriraga abashyitsi babaga baje gusura ingabo za FPR Inkotanyi, akaba ari na cyo gicumbi gikuru cyo kubohoza u Rwanda.

    Perezida Paul Kagame ubwo yari amaze gushyira ibuye ry'ifatizo ahazubakwa ingoro y'umurage wo kubohoza igihugu, yavuze ko buri kintu cyose kigira aho gikomoka.

    Ati 'Igiti kirakura kikaba kinini nyamara kiba cyaravuye ku rubuto rutoya, rimwe na rimwe udashobora no kubonesha ijisho. Iyi ngoro igiye kubakwa hano izajya itwibutsa urugendo twagendanye n'abanyagicumbi, bikaza no kugera ku Banyarwanda bose. Ibyabereye hano ku Murindi byagejeje u Rwanda ku mateka akomeye tukigenderaho n'ubu n'ubwo urugendo rukiri rurerure.

    Ikinyabupfura Ingabo z'u Rwanda zigira ni cyo cyashingiweho kugira ngo itsinde urugamba, ni na cyo kigishingirwaho mu kurwana urugamba urwo ari rwo rwose, rwaba urw'amajyambere n'izindi. Mulindi na RPF umuntu yabigereranya n'imbuto zimaze gukura, zikaba zimaze gutanga ikintu kinini gifitiye Abanyarwanda akamaro.'

    Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ko kugira urwibutso, kuko bikwibutsa aho wavuye n'aho ugana ndetse ugafata umwanzuro w'icyo ukwiye gukora.
    Perezida Kagame yasabye abaturage bo ku Murindi gukora bakiteza imbere, amahirwe buri munyarwanda yahawe bakayabyaza umusaruro.

    Perezida Paul Kagame yavuze ko ibikorwa FPR Inkotanyi imaze kugeraho mu myaka 25 bingana n'ibyo mu myaka 75.

    Nsengimana wabaye ku Mulindi igihe FPR Inkotanyi yari ihatuye yavuze ko Ingabo za FPR Inkotanyi zababereye abavandimwe bakomeye. Ati 'Baratuvuye, batwubakira amashuri; FPR Inkotanyi yaritandukanye n'ingabo za FAR zarangwaga n'igitugu.'

    Ku Mulindi ahagiye kubakwa ingoro y'umurage yo kubohoza u Rwanda, izubakwa haruguru gato y'uruganda rw'icyayi rwa Mulindi, hafi gato y'inzu yo munsi y'ubutaka umukuru w'igihugu Paul Kagame yari acumbitsemo igihe cy'urugamba.

     

     

    The post Umubare w'Abashaka Kumenya Amateka y'Urugamba Bagasura ku Murindi w'intwari Ukomeje Gutumbagira appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umubare-wabashaka-kumenya-amateka-yurugamba-bagasura-ku-murindi-wintwari-bakomeje-gutumbagira/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umubare-wabashaka-kumenya-amateka-yurugamba-bagasura-ku-murindi-wintwari-bakomeje-gutumbagira

  • Uko amakipe amaze kwiyubaka muri English Prem… – #rwanda #RwOT

    Uko amakipe yo mu Bwongereza yiyubatse binyuze mu igurwa ry’abakinnyi:

    1. Arsenal: Muri iyi mpeshyi Arsenal yaguze abakinnyi barimo Kai Havertz (Chelsea, £65m), Jurrien Timber (Ajax, £34m), Declan Rice (West Ham, £105m) n’umuzamu David Raya Brentford, loan.

    2.Aston Villa: Kugeza ubu Aston villa muri iyi mpeshyi yazanye abakinnyi barimo Youri Tielemans (Leicester), Pau Torres (Villarreal, £35m), Moussa Diaby (Bayer Leverkusen), Nicolo Zaniolo (Galatasaray) na Rico Richards (West Brom).

    3. Bournemouth yinjiye abakinnyi barimo Hamed Traore (Sassuolo, £20m), Justin Kluivert (Roma), Romain Faivre (Lyon, £12.8m), Milos Kerkez (AZ Alkmaar), Andrei Radu (Inter Milan), Alex Scott (Bristol City), Max Aarons (Norwich) na Tyler Adams (Leeds).

    4. Brentford Nayo ntabwo yatanzwe ku isoko ry’igura n’igurisha. Yaguze abakinnyi barimo Mark Flekken (Freiburg, £11m), Ethan Brierley (Rochdale), Kevin Schade (Freiburg), Romeo Beckham (Inter Miami), Ji-soo Kim (Seongnam), Nathan Collins (Wolves, £23m), Erion Zabeli (Oxford) na Ethan Laidlaw (Hibernian).

    5. Brighton and Hove Alibions yinjije abakinnyi barimo Joao Pedro (Watford, £30m), James Milner (Liverpool), Mahmoud Dahoud (Borussia Dortmund), Bart Verbruggen (Anderlecht), Igor Julio (Fiorentina) na Jacob Slater (Preston).

    6. Burnley abakinnyi yibitseho harimo Jordan Beyer (Borussia Monchengladbach, £13m), Dara O’Shea (West Brom), Laurence Vigoroux (Leyton Orient), Zeki Amdouni (Basel), James Trafford (Manchester City, £19m), Nathan Redmond (Besiktas), Luca Koleosho (Espanyol), Jacob Bruun Larsen (Hoffenheim), Sander Berge (Sheffield United) na Wilson Odobert (Troyes).

    7. Chelsea yaguze abakinnyi barimo abo kuyifasha muri uyu mwaka w’imikino ndetse n’sbakiri bato bazayifasha mu myaka izaza. Abakinnyi yaguze harimo Kendry Paez (Independiente del Valle) Christopher Nkunku (RB Leipzig), Dujuan Richards (Phoenix Academy);

    Nicolas Jackson (Villarreal), Alex Matos (Norwich), Diego Moreira (Benfica, ), Ishe Samuels-Smith (Everton), Angelo Gabriel (Santos), Lesley Ugochukwu (Rennes), Axel Disasi (Monaco), Robert Sanchez (Brighton), Moises Caicedo (Brighton) ndetse na Romeo Lavia (Southampton).

    8. Crystal Palace abakinnyi yibitseho ni Jefferson Lerma (Bournemouth), Chris Francis (Bournemouth), Matheus Franca (Flamengo).

    9. Everton nyuma yo guhangana no kutamanuka mu cyiciro cya Kabiri mu mwaka ushize, yaguze abakinnyi barimo Ashley Young (Aston Villa), Arnaut Danjuma (Villarreal), Youssef Chermiti (Sporting Lisbon) na Jack Harrison (Leeds).

    10. Fulham ikomeje gutanga akazi muri English Premier League, abakinnyi yazanye ni Raul Jimenez (Wolves), Calvin Bassey (Ajax), Adama Traore (Wolves) na Chris Donnell (Perth Glory).

    11. Liverpool nyuma y’uko itisanze mu makipe azakina UEFA champions league, yahise ifata umwanzuro wo kwiyubaka. Abakinnyi yaguze muri iyi mpeshyi harimo Alexis Mac Allister (Brighton), Dominik Szoboszlai (RB Leipzig, £60m) na Wataru Endo (Stuttgart)

    12. Luton Toun yazamutse mu kiciro cya mbere, nta gahunda yo gusubirayo ifite n’ubwo bitameze neza muri iyi ntangiriro ya English Premier League. Abakinnyi Luton Toun yaguze ni Chiedozie Ogbene (Rotherham), Mads Anderson (Barnsley);

    Tahith Chong (Birmingham), Marvelous Nakamba (Aston Villa), Issa Kabore (Manchester City), Ryan Giles (Wolves), Thomas Kaminski (Blackburn), Ross Barkley (Nice), Jacob Brown (Stoke), Tim Krul (Norwich).

    13. Manchester City nyuma yo gutwarwa English Premier League inshuro eshatu zikurikirana, irashaka iya kene. Abakinnyi yaguze ni Mateo Kovacic (Chelsea) na Myugariro Josko Gvardiol wavuye muri RB Leipzig.

    14.Manchester United nyuma yo gusoza ari iya Gatatu mu mwaka ushyize, muri uyu biragoranye ukurikije uko iri kwitwara. Abakinnyi yazanye harimo Mason Mount (Chelsea), Andre Onana (Inter Milan, £47.2m), Rasmus Hojlund (Atalanta, £72m) na Jonny Evans (Leicester)

    15. Newcastle United nyuma yo kubona itike yo gukina UEFA Champions League dore abakinnyi yazanye bo kuyifasha, ndetse nabazayifasha mu gihe kizaza. Yankuba Minteh (Odense), Sandro Tonali (AC Milan), Harvey Barnes (Leicester), Tino Livramento (Southampton).

    16 Nottingham Forest nayo ku isoko ry’igura n’igurisha yari iharyamye. Haba mu bakiri bato ndetse n’abandi bo kuyifasha muri uyu mwaka w’imikino. Abakinnyi yazanye harimo Chris Wood (Newcastle), Ola Aina (Torino), Anthony Elanga (Manchester United, £15m), Matt Turner (Arsenal, £10m), Will Brook (Leeds), Harry Griffiths (AFC Wimbledon).

    17. Sheffield United nyuma yo kuzazamuka mu kiciro cya mbere, abakinnyi yaguze bo kuyifasha harimo Anis Slimane (Brondby), Yasser Larouchi (Troyes), Benie Traore (Hacken), Auston Trusty (Arsenal, £5m), Vinicius Souza (Lommel), Gustavo Hamer (Coventry) na Tom Davies (Everton).

    18. Tottenham yasinyishije abakinnyi barimo Dejan Kulusevski  nyuma y’uko yayikiniraga ari intizanyo (Juventus), Guglielmo Vicario (Empoli), James Maddison (Leicester, £40m), Manor Solomon (Shakhtar Donetsk), Ashley Phillips (Blackburn, £2m), Micky van de Ven (Wolfsburg) na  Alejo Veliz (Rosario Central).

    19. West Ham United abakinnyi yaguze ni Sean Moore (Cliftonville), Edson Alvarez (Ajax), James Ward-Prowse (Southampton).

    20. Wolves  nayo ku isoko ry’igura n’igurisha yari iharyamye. Abakinnyi yazanye ni Tom King (Northampton), Matt Doherty (Atletico Madrid), Leo Lopes (Grasshoppers).

    Amakipe atandukanye arimo na Manchester United yaguze abakinnyi batandukanye kugira ngo azitware neza muri uyu mwaka w’imikino

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133470/uko-amakipe-amaze-kwiyubaka-muri-english-premier-league-133470.html

  • Umuhanzi nyarwanda uhuye na Perezida yungu… – #rwanda #RwOT

    Ubwo Christopher  yamaraga gufata ifoto na Perezida Kagame Bruce Melodie yaje gutangaza ko nubwo atigeze agira ayo mahirwe yo guhura na Perezida ariko yizeye ko umunsi umwe bazahura kuko ari Perezida ukunda abakozi,gusa tariki 19 Kanama 2023 inzozi zabaye impambo.

    Ni nyuma y’uko  Bruce Melodie yisanze mu bahanzi bazatarama mu birori by’iserukiramuco rya African Giants aho Perezida wa Repebulika Paul Kagame yabyitabiraga.

    Ku ikubitiro abifashijwemo na Masai Ujiri, Diamond Platnumz yahuye na Perezida wa Repebulika  y’u Rwanda ,Paul Kagame agenda amushimira cyane.

    Ubwo hitegurwaga ibirori byo gusoza iri serukimuco, Davido yageze mu Rwanda ku wa Kane nyuma  ku wa Gatanu Masai Ujiri ajyana Davido mu biro bya Perezida barahura baraganira ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko bahuye mu mwaka wa 2014.

    Abantu babonye Bruce Melodie atajyanye na Davido mu biro bya Perezida bumva ko birangiye azaza kuririmba gusa nk’ibisanzwe akigendera.

    Nyamara ubwo yamaraga kuririmba, yisunze ikiraro Diamond yanyuzeho ari Masai Ujiri, nyuma  amuhuza na Perezida aba akabije inzozi ze  utyo.

    Kuva icyo gihe, abantu bakwibaza ngo guhura na Perezida bifite kamaro ki cyangwa ni he umuhanzi yungukira?

    Icyo kibazo abantu benshi bashobora kwibaza, twakibajije bamwe mu byamamare mu ngeri zitandukanye , batubwira icyo guhura na Perezida bivuze. 

    1.Aline  Gahongayire 

    Ni umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza  Imana yagize icyo avuga ku kuba yahura na Perezida wa Repebulika ndetse n’icyo ashobora kungukira mu guhura na Perezida. 

    Aline Gahongayire yagize ati “Ni ibintu by’agaciro cyane guhura nawe (Perezida Paul Kagame) kuko natwe turi abafana be kandi biba byiza kumenya ko nawe azi ibyo ukora ndetse bikanakongerera imbaraga zo gukora  kuko uba uziko na wa wundi ufana akurikirana ibikorwa byawe. Tekereza nawe ufite icyo ukora uzi ko hari umuntu uhereza agaciro uzakurikirana ibyo bikorwa byawe uko wabikora?”

    Aline Gahongayire asanga guhura na Perezida ari umugisha ukomeye cyane.

    2.Nzeyimana  Luckyman

    Umunyamakuru Luckyman Nzeyimana  uri mu bakurikiranira  hafi amakuru menshi y’abahanzi, yatubwiye ko byongerera imbaraga abahanzi ndetse bakarushaho gukora cyane kuko bazi ko ibikorwa byabo binyura benshi ndetse akarushaho gukora ibifitiye agaciro u Rwanda kuko nawe aba yareretswe ko ari uwa agaciro.

    Lucky yagize ati “Ni ukwerekana ko Umukuru w'Igihugu ibyo abahanzi bakora arabibona kandi arabizi, icyo bivuze ni ukwerekana agaciro umuhanzi afite mu Rwanda ariko na none ni ugukomeza guhatana kugira ngo akomeze agirire abahanzi icyizere abafitiye uyu munsi. Bisobanuye ko umuhanzi ari uw’agaciro mu Rwanda nawe ko agomba gukora ibifitiye agaciro u Rwanda n'abanyarwanda”


    Nzeyimana  Lucky yavuze ko ari agaciro gakomeye ku muhanzi guhura na Perezida. 

    3.Patycope 

    Nk’umwe mu bantu babaye mu muziki kuva na kera, Rukundo Patrick uzwi nka Patycope yatubwiye ko guhura na Perezida ugafata  ifoto nawe ari ikintu cyo kubyaza umusaruro kuko ari amahirwe abonwa n’abantu bake cyane bityo uburyo bwo kwamamara umuhanzi aba abonye haba hakurikiyeho kububyaza umusaruro. 

    Patycope yagize ati “Perezida ashobora kutaguha amafaranga ariko akagushyira ku mbuga nkoranyambaga zayaguha nk’uko hari uwabona Bruce Melodie na Perezida  akamumenya atari asanzwe amuzi cyangwa se undi muhanzi akaba yakwemera ko bakorana indirimbo mu buryo bworoshye kubera ubwamamare Perezida yaba yaramuhaye.”

    Patycope abona ko guhura na Perezida bituma hari urwego rumwe umuhanzi avaho n’urundi rwego ageraho

    4.K John 

    Uyu mugabo wahoze mu ruganda rw’umuziki akaba ari umwe mu bagize uruhare rufatika mu iterambere ry’abahanzi benshi mu Rwanda, yagize icyo avuga ku guhura na Perezida yemeza ko ari amahirwe adasanzwe.

    Kalisa John uzwi nka K John yagize ati “Kuba umuhanzi yahura na Perezida ari Perezida ubwe wamutumiye ni iby’agaciro kuko bigaragaza ko ibyo ukora igihugu kibiha agaciro ndetse na Perezida ubwe abona ko hari icyo wafasha mu kubaka Igihugu, urugero turufate nk’iyo Perezida afite Umunsi wo guhura n’urubyiruko ni uko aba abona ko mu bikorwa bye ateganya hari aho azakenera urubyiruko kandi azirikana uruhare rugira mu iterambere ry’igihugu”.


    K John yavuze ko bisobanuye ko umuhanzi aba afitiye igihugu akamaro ndetse akaba ari ah’umuhanzi kugira ngo agaragaze agaciro afite.


    Muneza Christopher nawe yahuye na Perezida Kagame  afata n’ifoto y’urwibutso

    Diamond nawe yahuye na Perezida Kagame, ataha  iwabo muri Tanzania amuvuga imyato 

    Davido yakiriwe na Perezida Kagame mu biro bye  ndetse no mu 2014  barahuye 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133444/umuhanzi-nyarwanda-uhuye-na-perezida-yunguka-iki-icyo-ibyamamare-bivuga-133444.html

  • Tonzi yubashye ubusabe bw’abakunzi b’indirimb… – #rwanda #RwOT

    Indirimbo 'Azaza kugufasha' imaze imyaka 23 kuko yasohotse mu 2000 kuri album y’itsinda Tonzi aririmbamo ryitwa Victory Singers. Yasohotse mbere y'umwaduko w'imbuga nkoranyambaga. Tonzi yasobanuye ko yiyemeje gusubiramo iyi ndirimbo nyuma yo kubisabwa n'abantu benshi bahagarariwe na Producer Didier Touch ukorera mu Bubiligi wanayimukoreye nta kiguzi amusabye.

    Aganira na inyaRwanda, Tonzi yagize ati: “Ndashaka gushimira Producer Didier Touch ukorera Production mu Bubiligi ni we watumye nyisubiramo arayinkorera ku mufuka we kuko arayikunda cyane n'abandi bantu benshi ahagarariye bayikunze bansabaga kuyisubiramo kuko ni indirimbo yakunzwe cyane muri group yitwa Victory singers mbere y'umwaduko w'imbuga nkoranyambaga.

    Yasohotse kuri album ya mbere mu mwaka wa 2000. Ni album yakunzwe cyane mu itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa 7 n’abandi benshi bayinsabaga, byabaga gake aho twajyaga kuririmba ntibayisabe ko nyisubiramo n’izindi twaririmbaga nka Bamalayika, Nzamusingiza, n'izindi.''

    Umuramyi Tonzi yasubiyemo indirimbo yitwa ”Azaza kugufasha” yafashije imitima ya benshi mu myaka yo hambere

    Inyikirizo y’iyi ndirimbo iragira iti: ”Azaza kugufasha ubwo uzaba ufite ibibazo gusa mwiringire, umwiyegurire azihutira kugufasha.” Tonzi yasobanuye ko nubwo atazi neza uwahimbye bwa mbere iyi ndirimbo, ariko yagiye asabwa kenshi kuyivugurura mu rwego rwo kuyihuza n'aho ibihe bigeze.

    Yatangaje ko yayisubiyemo nyuma yo kubisabwa na benshi. Ati: ''Nagiye mbisabwa cyane ko twazisubiramo turabyifuza kugira ngo zisohoke ziri kuri standard yaho ibihe bigeze, aho ikomoka rero sinzi neza uwayihimbye ariko aho imbuga nkoranyambaga ziganje nagiye mbona abayiririmba ari benshi mu ndimi zitandukanye.

    Biratangaje ko kera wumvaga indirimbo kuri k7 ugahita uyiririmba n'amajwi nta n'ibicurangisho byinshi ariko nyuma ukazasanga biri ku rwego rwo hejuru ugendeye ku byo abateye imbere mbere yacu bakoze, kuko mbere byari kuri diskette kandi studio mu isaha imwe album yose mwabaga mumaze kuyiririmba igasohoka itangaje.''

    Akomoza ku butumwa buri muri iyi ndirimbo bwanamuteye imbaraga zo kuyisubiramo, Tonzi yahishuye ko nawe ubwe ari indirimbo akunda cyane kuko irimo amagambo yuzuye imbaraga. Ati: ''Ubutumwa burimo by’ umwihariko nanjye ni indirimbo ndirimba inshuro nyinshi cyane kuko yuzuye amagambo y’ imbaraga, ikizere cyo kubwira umuntu wese wumva acitse intege ko hari Imana ibasha kumufasha gutsinda ibigeragezo, akabaho mu butsinzi.''

    Tonzi kandi yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo ayitura umuntu wese wayikunze mu myaka ishize, ndetse n'undi wese uri kunyura mu bihe bimugoye kuko irimo ubutumwa bw'ihumure bukomeza umutima. Ati: ''Iyi ndirimbo ndayitura umuntu wese wayikunze kuva mu myaka ishize wongeye kuyumva.

    Ngendeye ku butumwa bwinshi ndi kwakira, nyituye n’umuntu wese uri kunyura mu bihe abona bigoye iyi ndirimbo ni umuti, imbaraga zigusubizamo ibyiringiro, kwizera Imana ibashaka kugufasha kuko ku bayizera byose bifatanyiriza hamwe kutuzanira ibyiza, kuyiringira bibeshaho mu bigeragezo byose.''

    Tonzi yashimiye abahanzi ku bw’uruhare rwabo mu kwamamaza inkuru nziza ya Yesu

    Umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwitonze Clementine wamenyekanye nka Tonzi, yashimiye abahanzi bagenzi be bakora umurimo utoroshye wo gusakaza inkuru nziza ya Yesu, anashishikariza abakunzi be bashaka ko hari izindi ndirimbo abasubiriramo kubimubwira bakanagira uruhare mu kuzikora. Yanashimiye abamufashije kugira ngo iyi isohoke.

    Ati: ''Ndashimira abahanzi bagenzi bange ku kazi keza dukora ngo inkuru nziza ikomeze yamamare, dukomeze gushyigikirana aho bishoboka. Abakunzi banjye mwansabaga gusubiramo iyi ndirimbo nayibahaye, Imana ikomeze kubakomeza mu rugendo binyuze muri iyi ndirimbo;

    Kandi ndahari uwifuza ko hari indirimbo yakunze nasubiramo azambwire kandi abigiremo uruhare nk'uko Didier touch yabikoze, twese tukabigiriramo umugisha. Ndashimira abamfashije bose kugira ngo iyi ndirimbo isohoke harimo na Camarade pro, Nicolas pro, Eliel Sando, ndetse na Alpha Entertainment.''

    Tonzi kandi yakomoje ku ndirimbo yakoranye n'abahanzi bo hanze, atangaza ko nta gihindutse zimwe muri zo zazagaragara kuri album ye ya cyenda yitegura gusohora mbere y'uko uyu mwaka wa 2023 urangira.

    Tonzi yubashye ubusabe bw’abakunzi b’umuziki we asubiramo indirimbo “Azaza kugufasha”

    REBA INDIRIMBO TONZI YONGEREYE UBURYOHE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133460/tonzi-yasubiyemo-azaza-kugufasha-ayitura-abaremerewe-nibigeragezo-anakomoza-kuri-album-ya–133460.html

  • Umunyamabanga mukuru wa Federasiyo imwe mu Rwanda yatawe muri yombi mu gihe Perezida we na we ari gukurikiranwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga mukuru wa Federasiyo imwe mu Rwanda yatawe muri yombi mu gihe Perezida we na we ari gukurikiranwa.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umunyamabanga Mukuru w'Ishyirahamwe ry'Umukino wo gusiganwa ku magare, Munyankindi Benoît mu gihe runakurikiranye n'Umuyobozi w'iri shyirahamwe, Murenzi Abdallah ku byaha bishingiye ku gutonesha.

    RIB ivuga ko Munyankindi yafunzwe ku wa 21 Kamena aho akurikiranyweho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo.

     

    Ati 'Murenzi Abdallah usanzwe ari Perezida wa FERWACY na we akurikiranywe adafunze ku cyaha cyo kuba icyitso kuri ibyo byaha byakozwe na Munyankindi akabihishira.'

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, abajijwe uburyo ibyo byaha byakozwe yagize ati 'Imikorere y'icyaha biracyari mu iperereza; ubu dosiye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.'

    Yavuze ko icyo cyaha gihanwa n'itegeko ryo kurwanya ruswa, ndetse ko uwo gihamye ashobora gufungwa imyaka itanu ariko itarenze irindwi n'ihazabu ya miliyoni 1 Frw ariko zitarenze miliyoni 2 Frw.

    Munyankindi afungiye kuri Station ya RIB ku Kimihurura.

    Ifungwa rya Munyankindi rishobora kuba rifitanye isano no ku kuba mu minsi ishize, yarasabiye umugore we Visa yo kujya muri Ecosse, akamushyira kuri lisiti y'abagomba guherekeza Ikipe y'Igihugu yari igiye gusiganwa mu gihe nta nshingano yari afite muri iyo delegasiyo.

    Source : https://yegob.rw/umunyamabanga-mukuru-wa-federasiyo-imwe-mu-rwanda-yatawe-muri-yombi-mu-gihe-perezida-we-na-we-ari-gukurikiranwa/

  • Abamotari bakoze igisa n'imyigaragambyo basohoka muri Pelé Stadium aho bari bahurijwe kugira ngo bahabwe imyambaro (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abamotari bakoze igisa n'imyigaragambyo basohoka muri Pelé Stadium aho bari bahurijwe kugira ngo bahabwe imyambaro.

    Abamotari bakoze igisa n'imyigaragambyo basohoka muri Stade ( Kigali Peré), aho bari bahurijwe nyuma y'uko bamaze amasaha abiri bategereje guhabwa julets batumirijwe ariko amaso yaheze mu kirere.

    Baravuga ko babiciye akazi bakabiriza bicira isazi ku maso muri sitade kandi nta n'insimburamubyizi babaha.

    VIDEWO

     

    Source : https://yegob.rw/abamotari-bakoze-igisa-nimyigaragambyo-basohoka-muri-pele-stadium-aho-bari-bahurijwe-kugira-ngo-bahabwe-imyambaro-videwo/