Blog

  • Inkweto ibonye iyayo! Juno Kizigenza ahuye n’ikizungerezi cyamwihebeye isoni ziramwica -Amashusho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi uzwi kw'izina rya Joyeuse watitije imbuga nkoranyambaga kubera amashusho ari kuvuga ko yihebeye umuhanzi ukunzwe n'abatari bake Juno Kizigenza Ari mu byishimo bikomeye cyane.

    Ni amashusho ari gucicikana kumbuga nkoranyambaga zidandukanye aho uyu mukobwa yahuye na Juno Kizigenza maze Juno akagira isoni.

    Reba amashusho.

    Source : https://yegob.rw/inkweto-ibonye-iyayo-juno-kizigenza-ahuye-nikizungerezi-cyamwihebeye-isoni-ziramwica-amashusho/

  • Kigali: AU iriga uburyo hakumirwa imiti itujuje ubuziranenge yinjira muri Afurika #rwanda #RwOT

    Ibigo bishinzwe kugenzura ubuziranenge bw'imiti mubihugu bya Afurika bateraniye I Kigali mu nama yiga uko byahuza imikorere hagamijwe guhangana n'ikibazo cy'imiti itujuje ubuziranenge icuruzwa muri Afurika.
    Afurika ni umugabane ukunze guhura n'ikibazo cy'imiti y'imyiganano, ifite ubuziranenge buke cyangwa idafite ubushobozi bwo kuvura indwara . Nk'ubu ishami rya Loni ryita ku buzima OMS muri 2020 ryagaragje ko Abaturage basaga ibihumbi 100 muri afurika bicwa n'imiti y'imyiganano .Kubwibyo ngo Afurika ikeneye kubaka urwego rw'ubuzima rukomeye . Prof Julion Rakotonirina Umuyobozi ushinzwe ishamirya ry'ubuzima n'ibikorwa by'ubutabazi MURI Komisiyo ya afurika yunze ubumwe .
    Ati' Ingamba zitandukanye tuvuga ko zigamije gukumira indwara nyinshi zizahaza abanyafurika , ingamba kandi zigamije gukumira ipfu zabagore bapfa babyara ndetse n'ipfu z'abana n'izindi ngamba zo guhangana n'imirire mibi muri Afurika ntabwo zizagera ku ntego niba tutubatse urwego rw'ubuzima rwacu.'
    Umugabane wa Afurika uherutse gushyiraho Ikigo Nyafurika gishinzwe imiti, African Medicines Agency kizaba gifite ikicaro mu Rwanda .Ni ikigo kizetwezho ibisubizo mu guhangana n'imiti itujuje ubuziranenge icuruzwa muri Afurika.Nkuko Bisobanurwa na Dr. Boitumelo Semete-Makokotlela umuyobozi wa wa Progamu nyafurika ishinzwe kugenzura no guhuza imikorere y'ibigo y'ibigo bishinzwe ubuziranenge bw'imiti mubihugu bgize Afurika AMRH .
    Ati' Aho kugirango abakora imiti bagenzurwe mubihugu uko ari 54 bazajya baza mu kigo kimwe kiri muri iki gihugu cyanyu kiza , ubwo iki kigo kizashyirwamo ubushobozi buturutse mubihugu byose noneho kijye gishyiraho amabwiriza ahuriweho kuburyo umuti wifuzwa mu gihugu runaka uzajya ugenzurwa mugihe gito .'
    U Rwanda nk'igihugu cyatangiye urugendo rwo kubaka uruganda rukora imiti n'inkingo ruvuga ko ari ngombwa ko Ibihugu bya Afurika bigira uburyo buhuriweho bwo kugenzura ubuziranenge bw'imiti nkuko bisobanurwa na Dr Emile Bienvenu uyobora Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw'Ibiribwa n'Imiti mu Rwanda (FDA),
    Ati ' Icyo wari uvuze cy'imiti itujuje ubuziranenge ubona hirya no hino muri Afurika nta nubwo ari muri Afurika gusa mubihugu byinshi icyo kibazo urakihasanga imwe mu mpamvu yabiteraga yari n'imikoranire y'ibihugu wabonaga idafite imbaraga nyinshi ariko nanone n'imikoranire wabonaga idafite imbaraga nyinshi ariko nanone n'imikorere itandukanye nkuko turimo kubivuga ibyo rero bikazatuma ari ibiciro biba afordable kubaturage ari n'imiti iba yujuje ubuziranenge ndetse n'imiti tjya tubona iyo bita substandards drugs igabanuka muri Afurika koko niba dufite imikorere imwe ni uko dukora kimwe ni uko dukora nk'umuntu umwe biravuga ngo tuzakumirirra hamwe imiti itujuje ubuziranenge yinjiraga ku mugabane wa Afurika'.
    Kuri ubu Ibigo bishinzwe kugenzura ubuziranenge bw'imiti mubihugu bya Afurika bateraniye I Kigali mu nama y'iminsi ibiri yiga uko byahuza imikorere mu gukumira miti itujuje ubuziranenge icuruzwa muri Afurika.
    Ni inama yateguwe n''Ikigega cy'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe gishinzwe iterambere (AUDA-NEPAD).

    The post Kigali: AU iriga uburyo hakumirwa imiti itujuje ubuziranenge yinjira muri Afurika appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/23/kigali-au-iriga-uburyo-hakumirwa-imiti-itujuje-ubuziranenge-yinjira-muri-afurika/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kigali-au-iriga-uburyo-hakumirwa-imiti-itujuje-ubuziranenge-yinjira-muri-afurika

  • The Ben mu kiniga kinshi yagarutse ku bihe bya nyuma bya se n’uko itangazamakuru ryamubereye ikigeragezo (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben, yagarutse ku bihe bitoroshye se yanyuzemo mu minsi ya nyuma byanamuviriyemo kugira agahinda gakabije (depression).

    Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 18 Kanama 2023 nibwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko se w’umuhanzi The Ben n’umuraperi Green P, Mbonimpa John yitabye Imana azize uburwayi.

    Uyu munsi nibwo habayeho umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma Kimironko mbere y’uko ashyingurwa mu Irimbi rya Rusororo.

    The Ben yavuze ko se ibikorwa by’ubutwari yakoze ari ntagereranywa. Yashimangiye ko n’imwe mu mico agira abantu bamubwira ko yayikuye kuri se.

    Ati “imwe mu mico ngira, abantu benshi bambwira ko nayikuye kuri we, gusabana, kwisanga no guca bugufi, ibyo n’ibyo mbwirwa murabizi ntabwo umuntu yimenya, ariko abamuzi barabizi ko yabigiraga, ikindi yatwigishije ni ugukunda umurimo.”

    Yakomeje avuga ko mu bihe bya nyuma uyu mubyeyi yanyuze mu bihe bitorohe, yarwanye urugamba rukomeye rwanamuviriyemo gukora icyo atagakwiye gukora kubera agahinda gakabije yahuye nako.

    Ati “Umubyeyi wacu mu bihe bye bya nyuma yaje kugira Satani iramutera, Satani yaramugerageje ariko atari we, umutima we turawuzi yari imfura cyane, yababazwaga cyane n’ukuntu Satani yamugerageje, yagize ibihe bikomeye cyane, yabuze abavandimwe be bose, abura ababyeyi be bose bimutera agahinda gakabije (Depression) katumye akora ibintu bitari byiza ariko Papa turagukunda.”

    Mu buzima bwe ngo yahuye n’impanuka nyinshi ariko ntizamuhitana, ikintu avuga ko ari Imana yabikoze kugira ngo abanze yihane kandi akaba yizera ko se ari mu ijuru.

    Ati “Icyo nshimira Imana, nta cyiza nko kumenya Imana kuko amaherezo… Papa yahuye n’impanuka nyinshi, hari impanuka zabaye turi abana tukiri Uganda tukagira ngo ntari bubeho ariko hari impamvu yabayeho, ubu nibwo buryo bwiza Imana yashakaga ko atahamo kuko yari gusaba imbabazi akihana kandi twizera ko papa ari mu Ijuru, papa ari mu Ijuru, papa ari mu Ijuru!”

    The Ben kandi yagarutse ku rwibutso afite kuri se kuva akiri umwana ukuntu yakundaga kugaragaza ko akunda nyina, gusa ngo Satani yaje kumutera amubera ikigeragezo, n’abanyamakuru nabo baramugerageza cyane.

    Ati “Rumwe mu rwibutso rwiza mufiteho, kera tukiri abana yigeze kutujyana ahantu njyewe na Eliya (Green P) utari hano, ni ibintu bitangaje benshi batakumva ariko akenshi twajyaga mu Mutara adutwaye njye na Eliya mu kiruhuko kinini.”

    “Aratubwira ngo ariko mwumvise ukuntu igitoki mama yatetse cyari kiryoshe,ntabwo ushobora kumva ukuntu byanshimishije ni akantu karaho utakumva ariko urukundo rwabo buri kintu cyoe yavuga ga yakundaga kuragaza ukuntu akunda mama, yari umubyeyi mwiza. Bantu b’Imana twange Satani, papa yarageragejwe n’abanyamakuru baramugerageza.”

    Yahishuye kandi ko impanp yo kuririmba ari we ayikomoraho kuko yajyaga akunda gucuranga Gitari (Guitar).

    Mbonimpa John wari ufite imyaka 65, yitabye Imana asize umugore we Mbabazi Esther n’abana 6 babyaranye barimo The Ben na Green P.

    The Ben n’abavandimwe be bashenguwe n’urupfu rwa se

    Se The Ben yasezeweho bwa nyuma

    The Ben yagarutse ku bihe bya nyuma se yanyuzemo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/the-ben-mu-kiniga-kinshi-yagarutse-ku-bihe-bya-nyuma-bya-se-n-uko-itangazamakuru-ryamubereye-ikigeragezo-video

  • Ruhango: Umugabo witwa Josué yemereye abaturage ko yishe umwana we w’imyaka 3 amunize yarangiza akamujugunya mu musarane wa metero 12 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru atangwa n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Kinazi, avuga ko bafashe umugabo ukekwaho kujugunya umwana we mu bwiherero yabanje kumunigisha umugozi.

    Agahozo Josué w'imyaka 24 y'amavuko, ashinjwa kwicwa umwana we w'umuhungu Akimanimpaye Fabrice wari ufite imyaka 3 y'amavuko

    Uyu mugabo ukuri muto yemeye ko ari wishe umwana we

    Agahozo Josué w'imyaka 24 y'amavuko, ashinjwa kwicwa umwana we w'umuhungu Akimanimpaye Fabrice wari ufite imyaka 3 y'amavuko.

    Atuye mu Mudugudu wa Bugirinteko,, Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango.

    Umukozi ushinzwe imali n'ubutegetsi mu Murenge wa Kinazi akaba asimbura Gitifu uri mu kiruhuko cy'ukwezi, Irebukwe Domina yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko uyu Agahozo Josué yabyaranye uriya mwana witwaga Uwimanimpaye Fabrice n'umukobwa ariko ntibabana.

    Uyu ushinjwa kwicwa umwana we ngo yaje gushaka undi mugore.

    Irebukwe avuga ko Agahozo Josué mbere yo kwica umwana yimutse mu Mudugudu yabagamo ajya kumwicira mu wundi Mudugudu.

    Ati: 'Mbere yo kumuta mu bwiherero bwa metero 12 yabanje kumunigisha umugozi abona kumujugunyamo.'

    Umurambo w'uyu mwana uracyari mu bwiherero.

    Ubuyobozi bw'Umurenge bukavuga ko bategereje Inzego z'Ubugenzacyaha kugira ngo zimukuremo mbere yo gukora iperereza kugira ngo umurambo ubone kujyanwa mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Kinazi.

    Agahozo Josué ukekwaho kwica umwana we ari mu maboko y'Ubugenzacyaha.

    Source : https://yegob.rw/ruhango-umugabo-witwa-josue-yemereye-abaturage-ko-yishe-umwana-we-wimyaka-3-amunize-yarangiza-akamujugunya-mu-musarane-wa-metero-12/

  • Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona uzayihuza n’ikipe ya Gorilla Fc – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyitozo yo kwitegura ikipe ya Gorilla Fc mu mukino w'umunsi wa kabiri wa Shampiyona y'icyiro cyambere hano mu Rwanda.

    Muri iki gitondo iyi kipe ikaba yakoze imyitozo ndetse ikaba ifite indi myitozo k'umugoroba, iyi myitozo yose ikaba iri kubera kuri Skol stadium aho bakunze kwita mu Nzove.

    Uyumukino uzaba ku Cyumweru tariki ya 27 Kanama 2023.
    Ni nyuma y'uko yitwaye neza mu mukino ubanza aho yatsinze Gasogi United ibitego 2-1 ikaba ikataje mu kwitegura n'ikipe ya Gorilla Fc.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-ikomeje-kwitegura-umukino-wumunsi-wa-kabiri-wa-shampiyona-uzayihuza-nikipe-ya-gorilla-fc/

  •  Kenya: Gachagua yasabwe kubaha abaturage bo mu bwoko bw'Abakamba #rwanda #RwOT

    Visi perezida Rigathi Gachagua, yamaganiwe kure na bamwe mu banyapolitiki muri Kenya bamusaba kubaha abaturage bo mu bwoko bw'Abakamba, yasabye kwitandukanya na Kalonzo Musyoka kuko ngo ntacyo azabagezaho.

    Ikinyamakuru Daily Nation cyanditse ko uyu mutegetsi nomero ya kabiri  mu gihugu yari muri aka Karere mu muhango wo gushyingura.

    Visi perezida Gachagua ngo yabwiye aba baturage ko mu biganiro biri hagati ya leta n'abatavuga rumwe nayo, Musyoka nta kintu azakuramo kuko kuri we ntacyo aricyo cyatuma rubanda imuyoboka.

    Aka karere kazwi nka Ukambani gatuwe n'abakamba kagizwe n'intara za Makueni, Machakos na Kitui gatuwe na miliyoni ebyiri z'abaturage babasha gutora.

    Ikinyamakuru The Citizen Digital cyanditse ko Depite Makali Mulu uhagarariye Kitui yo hagati, yasabye visi perezida kubaha aba baturage kandi amunenga ko nta muntu umurimo kuko yagiye gutabara ahageze ajya mu bya politiki

    Depite Mulu yanenze bikomeye Gachagua kuba agera aho ashaka kwereka abaturage uko bakwiye kubaho akabambura uburenganzira bwabo ku nyungu ze, ngo ibi ni agasuzuguro kadakwiye umuntu nka visi perezida.

    Iyi ntumwa ya rubanda yavuze ko abanyapolitiki bose bari bahisemo kureka ibya politiki bakifatanya n'umuryango wari wapfushije umuntu, ngo bibwiraga ko n'abandi baza kubyubaha batungurwa na Visi Perezida Rigathi Gachagua waje ahagarariye Perezida William Ruto, aho yafashe abapfushije mu mugongo ajya mubyo kubabuza kuyoboka Kalonzo Musyoka.

    Uyu mudepite ukomoka muri kariya Karere ka Ukamba, yavuze ko abakamba nk'ubwoko bwa gatanu bw'abantu benshi mu gihugu, basaba ko visi perezida abasaba imbabazi ku gasuzuguro k'akaminura muhini yaberetse kuko kubabuza amahitamo ni ukubasuzugura bikabije.

    Uyu munyapoltiki avuga ko abakamba bahisemo kuba inyuma ya Raila Odinga mu kiswe Azimio la Umoja, kubabuza amahitamo yabo ari ukwerekana ko ibyiza by'igihugu hari abo bitazareba.

    Ubusanzwe Kalonzo Musyoka mu Karere ka Ukamba, asanzwe ari umunyapolitiki ukunzwe kuburyo kumubakuraho byaba iturufu yo kuba UDA riri ku butegetsi, ryashaka kwigarurira abaturage.

    Muri Kenya iturufu ya politiki yabo ubusanzwe ishingira ku moko ahanini abashaka amajwi bagomba kugira umu Kikuyu, kuko aribo benshi mubatuye igihugu bakagira ijambo mu Karere ka Mount Kenya.

    Rigathi Gachagua ntaragira icyo avuga ku kunengwa gucecekesha abaturage kandi yari agiye gutabara akikinira politiki.

    The post  Kenya: Gachagua yasabwe kubaha abaturage bo mu bwoko bw'Abakamba appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/23/kenya-gachagua-yasabwe-kubaha-abaturage-bo-mu-bwoko-bwabakamba/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-gachagua-yasabwe-kubaha-abaturage-bo-mu-bwoko-bwabakamba

  • Abahanzi nyarwanda 10 ba Gospel bibihe byose – #rwanda #RwOT

    Uhereye kuri Alex Dusabe wamenyekanye mu 2000 ku ndirimbo zirimo Umuyoboro ukagera kuri Israel Mbonyi uri kugenda yandika amateka twasanze hari abahanzi bakwiriye guhabwa umwanya ngo bagarukweho abazaza bazabigireho byinshi.

    Ni abafashije abanyarwanda gukizwa no kwakira ko Imana ihari. Bararimba bakomora imitima ya benshi abandi bakakira agakiza ariko rero hari n'abagiye baba icyitegererezo ku baje mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Turebe abahanzi 10 b'ibihe byose.Ni abahanzi bashyize itafari ry’ifatizo mu kuzamura no kumenyekanisha igihugu binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bakaba baranagize uruhare ku bantu cyane cyane ku kijyanye no kwakira agakiza. Harimo n’abibitseho ibihembo bitandukanye bagiye bahabwa mu bihe bitandukanye.

    1. Alex Dusabe

    Alex Dusabe afatanya ubuhanzi n’ubucuruzi

    Alex Dusabe yamamaye muri za 2000. Benshi baririmba Gospel bamufatiraho urugero. Indirimbo ze zirimo Umuyoboro, Kuki Turira n'izindi zagiye zifasha abantu kwakira Agakiza. Yakoze mu kigo cy'ubwishingizi'Corar' imyaka 10 nyuma ahita atangira ubucuruzi bw'amafi n'inkoko. Afite imizingo irimo'Mfite Ibyiringiro' yamuritse mu 2004 ikaba yaratunganyijwe na Aron Niyitunga na Njyana I Gorogota ya kabiri yamuritse ku itariki 30 Kanama 2013 muri Kigali Serena Hotel.

    2. Aime Uwimana


    Aime Uwimana afatwa nka ‘Bishop’ w’abahanzi ba gospel

    Aime Uwimana ni umukristo umaze imyaka 31 yakiriye agakiza. Kuva atangiye kuririmba mu 1994 yaba ku giti cye ndetse no mu matsinda atandukanye amaze kwandika indirimbo nyinshi cyane. Indirimbo yanditse zageze hanze zigera hafi ku 100 ariko izo yanditse ubariyemo izitaratunganyijwe muri studio ndetse n’izindi zitigeze zijya hanze.

    Mu myaka isaga 28 amaze mu murimo w'ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aime Uwimana yatangaje ko kugeza ubu Gospel yo mu Rwanda irimo gutera intambwe nziza kuko abantu bayirimo bagenda barushaho kumenya gukorana bakarushaho kumenya ko bose bakorera Imana bakishyira hamwe. Kuri we asanga nibabikomeza gutyo, n'ibindi byiza byinshi bazabigeraho.

    Umuhanzi Aime Uwimana yakiriye agakiza mu 1993, atangirira umurimo w'Imana muri Eglise Vivante i Burundi mu mujyi wa Bujumbura ari naho yabaga. Nyuma yaje kuza mu Rwanda, akomeza gukora umurimo w'Imana, yifatanya n'amatsinda y'abantu batandukanye, mu matorero atandukanye ndetse afatanya na za Worship teams zitandukanye mu bijyanye no kuramya no guhimbaza Imana. Kuririmba ku giti cye yagiye abifatanya no kuririmba mu matsinda aramya akanahimbaza Imana.

    Aime Uwimana amaze guhabwa ibihembo binyuranye mu muziki birimo na Groove Awards Rwanda yahawe nk’umwanditsi mwiza ndetse agahabwa ikindi gihembo nk’umuntu waharaniye impinduka mu muziki Gospel mu Rwanda. Aime Uwimana ni umugabo w'umugore umwe witwa Uwayezu Claire ndetse n'abana.

    Uyu muhanzi nawe ni umunyabigwi kuko amaze kwandika indirimbo nyinshi zatumye yamamara harimo nka: Naba mpumirije, Ni wowe ndirimba, Muririmbire Uwiteka ndetse n'izindi nyinshi cyane zakunzwe. Abahanzi bakora Gospel bamufata nka Bishop wabo dore ko bamwubaha bigeretseho kumufatiraho ikitegererezo.

    3. Aline Gahongayire


    Aline Gahongayire abitse ibihembo birenga 17 mu kabati akaba abera urugero abinjira mu muziki wa Gospel. Niwe wafashije Serge Iyamuremye kwinjira mu muziki

    Umuhanzikazi Aline Gahongayire yavutse ku ya 12 Ukuboza 1986 avukira mu karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo akaba ari umukobwa umwe mu bavukanyi be bane.

    Gahongayire Aline ni umuhanzikazi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana. Yatangiye kuririmba no kubyina mu itorero ryabyinaga ikinyarwanda aho ryatozwaga na Nyirakuru ubyara mama we. Aho yaje gukomereza muri korali Asaph yo mu itorero rya Zion Temple .

    Aline Gahongayire yatangiriye kuririmba mu itorero rya Zion Temple riherereye Kicukiro, Umurenge wa Gatenga aho bakunze kwita kwa Gitwaza. Icyo azwiho ndetse anakundirwa n'abantu batandukanye, ni uko aririmba indirimbo zifite amavuta n'imbaraga, indirimbo kandi umuntu wese uzumva ahamya ko yamufashije mu kwihangana mu buzima yacagamo hamwe n'ibigeragezo yanyuragamo.

    Aline Gahongayire azwiho gufasha impano z'abahanzi batandukanye bakizamuka, urugero twavuga umuhanzi witwa Niyo Bosco banakoranye indirimbo bayita' Izindi mbaraga'.

    Uyu muhanzikazi azwiho kugira umutima mwiza, ufasha abatishoboye cyane ko we akunda kuvuga ko igihe cyose utanze, Imana igukubira inshuro zirenze 2.

    Avuga kandi ko bitewe nuko atari we uba warabyihaye, nawe aba agomba guha n'abandi. Yashinze umuryango udaharanira inyungu “Ndineza Organization” mu rwego rwo gufasha abatishoboye barimo abana n’abagore. Mu ndirimbo yahimbye twavugamo: Ndanyuzwe, Ntabanga, Iyabivuze,Warampishe. kuri ubu aherutse gushyira hanze iyitwa’Zahabu’. Amaze imyaka 23 mu muziki akaba afite album 8. Abitse ibihembo birenga 17 mu kabati yagiye ahabwa mu bihe bitandukanye.

    4. Ingabire Irene Kamanzi

    Miss Gospel,agira uruhare mu ivugabutumwa mu Rwanda no hanze

    Gaby Kamanzi yavutse mu 1981, avukira i Lubumbashi mu Ntara ya Katanga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu muryango wabo akaba ari umwana wa karindwi.

    Akaba yaratangiye kugaragaza impano yo kuririmba ubwo yigaga mu kigo cy’ishuri cya St Esprit giherereye mu Karere ka Nyanza mu 1997 muri Singiza Ministries nyuma yo kwakira agakiza.

    Gaby yakuze abana na Mama we kuko papa we( se) yitabye Imana akiri muto cyane.

    Gaby Kamanzi ufite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda benshi bakunze kumwita Malayika wa Gospel. Muri 2021 akaba yarasohoye album(alubumu) yise Emmanuel. Inzu imutunganyiriza umuziki ikaba yitwa Moriah Entertainment ibarizwamo Aline Gahongayire.

    Gaby Kamanzi yavukiye mu muryango w’abahanzi harimo Se umubyara, Nyina na murumuna we Pastor Lysette Karasira.Akaba yaramenyekanye mu Rwanda no mukarere k’Ibiyaga Bigari kubera ubuhanga bwe bw’ijwi no kuyobora abandi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.Gaby Kamanzi akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa Amahoro,Arankunda,Wowe n'izindi nyinshi zagiye zikundwa cyane.

    Gaby akundwa n'abantu cyane bitewe n'ubwitonzi, uburanga n'imyitwarire itangaje agira y'umunyarwandakazi. Igihe kinini akimara hanze y'u Rwanda. Gaby afite ibihembo bitandukanye birimoSalax Awards ndetse n'ibindi bitari bike bya Groove Awards na Sifa Rewards.Yitabiriye kandi amarushanwa menshi atandukanye yo ku rwego mpuzamahanga. Yanakoranye n'abahanzi bakomeye barimo Esther Wehome.

    5. Israel Mbonyi

    Israel Mbonyi afasha benshi kwakira agakiza

    Israel Mbonyi yahiriwe na Gospel. Aherutse kumurika album 2 icya rimwe mu gitaramo yishyuwemo Miliyoni 50 Frw kikinjiza Miliyoni zisaga 120 Frw. BK Arena yarimo abasaga ibihumbi 8 amatike yarashize. Israel Mbonyi yavutse ku itariki 20/5/1992, avukira muri RD Congo mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo.

    Mbonyi yakuriye muri Korali ari umucuranzi ariko ntabone amahirwe yo gutera indirimbo ahubwo akajya yandika indirimbo akaziha abahanzi, nyuma nibwo arangije amashuri yisumbuye, yatangiye kwandika indirimbo akajya anaziririmbira yumva abantu bari kuzikunda cyane kugeza ubwo nawe byamutunguye ku rwego rwo hejuru.

    Icyo gihe Mbonyi yigaga mu gihugu cy'uBuhinde. Yashyize hanze indirimbo nyinshi zitandukanye ariko zitari zifite amashusho, bityo abantu bakazikunda ariko bataramenya uwo ariwe. Izo ndirimbo Mbonyi niwe wazikoreraga na bagenzi be babanaga mu nzu mu buryo bwo kwirwanaho, gusa ntibyabujije izo ndirimbo gukundwa ku rwego rwo hejuru.

    Mbonyi yagarutse mu Rwanda asanga indirimbo ze zose zabaye isereri mu mitwe y'abantu zimurusha izina cyane, asanga abantu bazi indirimbo ze ariko batamuzi. Muri Mata mu mwaka 2021, byari byitezwe ko Israel Mbonyi agomba gukorera urugendo muri Israel muri gahunda bise 'Twende Jerusalem'. Uru rugendo ntirwabaye kubera ibibazo byatewe n'icyorezo cya Covid-19. ku wa 20 Mata 2022 Israel Mbonyi yakoze igitaramo cye cya kabiri, cya nyuma muri bibiri yagombaga gukorera muri Israel afatanyije na Avraham Tal.

    Ni igitaramo cyabereye ahitwa Ariel Sharon Park mu Majyepfo y'Umujyi wa Tel Aviv, ahari hakoraniye imbaga y'abakunzi b'umuziki na cyane ko amatike yacyo yari amaze hafi icyumweru ashize ku isoko. Muri iki gitaramo, Israel Mbonyi yongeye gutungurana aririmba indirimbo yo mu gitabo ariko iri mu rurimi rw'Igiheburayo. Yayifatanyije na Avraham Tal. Uretse iyi ndirimbo ariko kandi Israel Mbonyi yanyujijemo aririmba n'indirimbo 'One love' ya Bob Marley iri mu zahagurukije abatari bake bamufasha kubyina. Uretse izi ariko uyu muhanzi yanaririmbye ize yafashwagamo n'abacuranzi ba Avraham Tal.

    Kugeza kuri ubu Israel Mbonyini umwe mu bahanzi bamaze kwigarurira imitima ya benshi bitewe n'indirimbo zihimbaza Imana aririmba, ikindi kandi uyu muhanzi azwiho kuba indirimbo ze zikundwa n'ingeri zose y'aba urubyiruko, abasaza n'abandi.

    Indirimbo za Mbonyi ari mu bahanzi bafite ibihembo byinshi. Afite album eshanu akaba anafite amazu ahantu hatandukanye yaba i Kigali, Nyamata n'ahandi. Ari mu bahanzi bigoye ko akorana indirimbo n'abandi 'Collabo'.

    6. Papi Clever

    Papi Clever n’umugore we bakorana umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana

    Papi Clever yavukiye i Rusizi ku wa 18 Nzeri 1992; avuka kuri Nzeyimana Elie na Mushonganono Jeanne. Se yaje kwitaba Imana muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari afite imyaka ibiri gusa. Yasigaranye na nyina, amurerana n'abandi bavandimwe babiri; mukuru we na murumuna we.

    Uyu muramyi nubwo yakuriye mu buzima bugoye n'umuryango we, yakuze akunda gusenga Imana cyane, byaje kuvamo kuririmba muri korali zitandukanye zo mu itorero rya ADEPR. Yatangiye kuririmba yiga mu wa Gatanu w'amashuri abanza muri korali y'abakuze baramurera akuriramo atyo.

    7. Patience Bizimana


    Patient Bizimana yagiye afasha benshi kwakira Agakiza

    Patient Bizimana ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

    Patience Bizimana ni umwe mu bahanzi nyarwanda uri mu bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba ari umuhanzi umaze imyaka igera kuri 15 mu muziki wa gospel, akaba yaratangiriye uru rugendo rwo kuririmba mu mu karere ka Rubavu akaza kuwukomereza i Kigali. Kuri ubu akaba amaze guhabwa ibihembo binyuranye mu muziki.

    Patient Bizimana yizihiza isabukuru buri tariki 1 Gashyantare. Yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Avuka mu muryango w’abana 10, abakobwa batanu n’abahungu batanu, we ni umwana wa 7. Abahungu bavukana, hasigaye batatu gusa.

    Ku myaka ye 12 ni bwo yatangiye gusengera muri Restoration Church, gusa ababyeyi be kugeza n’uyu munsi ni abakristo Gatorika. Patient Bizimana ntabwo yize amashuri y’incuke. Amashuri abanza yayize muri Ecole Primaire Umubano, ayisumbuye ayigira muri Saint Fidele (Ikigo cya ULK), kaminuza ayiga muri ULK. Segonderi ngo yayize ku bigo bitatu kubera kwirukanwa.

    Mu byukuri Patient akiri umwana yakuze yifuza kuzaba umukinnyi w'umupira w'amaguru cyane ko yakuze akunda ikipe ya Kiyovu. Avuga ko yageze mu rusengero, akabona ukuntu ari heza, buri uko avuye ku ishuri, akanyura mu rusengero, kugira ngo arebe ko nibura yasanga hari umuntu wavuye kuri piano ngo ayijyeho, ibi byatumye iby'umupira abishyira hasi, atangira inzira yo kuririmba.

    Mu mwaka wa 2001 mu kwezi kwa 11 ni bwo Patient Bizimana yakiriye agakiza yiyegurira Yesu. Mbere yaho ariko ngo yabanje kubaho umusilamu nk’ukwezi kumwe bitewe n'agakungu bagiraga aho bari batuye.

    Mu mwaka wa 2008 ni bwo Patient Bizimana yasohoye indirimbo ye ya mbere. Indirimbo ye bwite yahereyeho yitwa ‘Andyohera’. Mu mwaka wa 2010 ni bwo Patient Bizimana yageze muri Kigali ahakomeza umuziki ari nako awufatanya n’ishuri. Avuga ko impamvu yatumye aza kuwukorera i Kigali ari uko bahoraga bamutumira kuza kuririmba Kigali ibyo bikaba byaramugoraga cyane ahitamo kuza kuhaba.Mu myaka 15 Patient Bizimana amaze mu muziki, yavuze ko amaze gusaruramo ibintu byinshi cyane.Avuga ko kandi umuziki ari wo wamwishyuriye amashuri ye kuva mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye kugeza Kaminuza.

    8. Theo Uwiringiyimana ' Bosebabireba'


    Theo Bosebabireba yakundishije abanyarwanda Gospel. Indirimbo ze no mu tubari iyo baziteye buri wese arikiriza. Yigeze kwiharira umuziki wa Gospel kubera amaganya yabaga arimo ahuye n’ubuzima bubi yanyuzemo

    Ni umwe mu bahanzi bahirimbaniye umuziki wa Gospel awukundisha abizera Imana n’abandi yafashije kwakira agakiza. Afite abafana mu Rwanda no mu Karere dore ko iyo agiye mu Burundu ubuzima buhagarara.

    9. Richard Nick Ngendahayo

    Kuva mu 2005 uyu mugabo yagiye yamamara mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Yaje kwerekeza muri Amerika asa nk’aho acogoye ariko indirimbo ze ziri mu zahembuye abanyarwanda aho bari ku Isi hose.

    10. Tonzi

    Tonzi yanditse amateka atazibagirana mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Indirimbo ze zafashije benshi kwakira Agakiza

    Yakuze afite ijwi ridasanzwe. Yiga mu mashuri abanza mu 1992 nibwo yashyize hanze indirimbo ya mbere. Tonzi abahanzi baje mu muziki ahari baramwubaha bakamufatiraho icyitegererezo. Yagiye abera umugisha benshi bamunyuzeho ndetse yagiye atwara ibihembo bitandukanye. Afite umuryango ufasha ‘Birashoboka Dufatanyije’ wita ku bana bafite ubumuga kandi batishoboye.

     Yawushinze mu 2012 nyuma yo gupfusha imfura ye. Mu 2003 Leta y’u Rwanda yaramwifashishije asohokera u Rwanda aho we n’abandi bahanzi bagiye gukora ibihangano bishishikariza abanyarwanda gutaha. Agarutse yasanze itorero rye ryarabikarje  ahita akora umuziki ku giti cye. Afite Album umunani. Iheruka yitwa’Amakuru’. Tonzi arubatse kandi ari mu bahanzi nyarwanda bubashywe kubera ibigwi n’amateka afite mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133395/abahanzi-nyarwanda-10-ba-gospel-bibihe-byose-133395.html

  • Yaretse akazi k’Igenamari! Impamvu eshatu zat… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023 mu muhango wo kwizihiza imyaka 10 ishize gahunda ya Youth Connekt Rwanda igira uruhare mu guhindura ubuzima bw’urubyiruko.

    Uyu muhango wabereye mu Intare Conference Arena, kandi witabiriwe na Perezida Paul Kagame, abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu n’abandi.

    Capt. Nsengiyumva Michael yavuze ko mu 2016 ari bwo yasoje amashuri ya Kaminuza aho yigaga mu mahanga, kandi icyo gihe babizezaga ibitangaza no kubaho neza mu buzima.

    Avuga ariko ko kuva akiri muto yatojwe ko ‘ubwenge bwacu, ubumenyi bwacu, imbaraga zacu zigomba guteza imbere igihugu cyacu’.

    Uyu musirikare yavuze ko ku Isi yose ‘buri gihugu gitezwa imbere n’amaboko y’abana bacyo’. Ibi ngo ni byo byatumye agaruka mu Rwanda ahita abona akazi ku isoko ry’imibare n’imigabane yakoze mu gihe cy’umwaka umwe.

    Yavuze ko n’ubwo yari anyuzwe n’akazi yakoraga, ariko yumvaga ataragera ku ntego yihaye. Avuga ko muri we yabonaga ko akazi k’igenamari yakoraga ‘yagakora no mu kindi gihe cy’ubuzima bwe’.

    Avuga ko nta kintu gishimisha mu buzima nko kuba uri umuto, ufite imbaraga kuko ari ibintu bibaho rimwe mu buzima. Ibi iyo yabitekerezaga, yasanga ari impamvu ikomeye yo gutanga umusanzu we ku ‘gihugu cyanjye’. Ati “Ni uko natekereje kujya mu gisirikare.”

    Impamvu ya kabiri yatumye ajya mu gisirikare ni uko yabonaga benshi bari baziranyi bakiri bato barabamaze kujya mu gisirikare, kandi akabona ni umwuga ubateye ishema.

    Uyu musirikare yavuze ko ibi byose byashyigikiwe n’impamvu yo ‘gukunda igihugu kugeza aho wakitangira nk’umurage 'ukomeye twarazwe n’abasekuruza’. Ati “Ndetse ni igihango tutagomba gutatira nk’urubyiruko.”

    Capt. Nsengiyumva Michael avuga ko igihe gishize ari mu gisirikare yahuye n’abantu benshi, yaba abo mu Rwanda no mu mahanga, yasanze bahuriye ku gukunda igihugu no kutingira

    Yabwiye urubyiruko ko kurinda Igihugu ari inshingano zabo, cyane ko ibarura rigaragaza ko ari bo benshi mu gihugu, kuko barenga 65%.

    Nsengiyumva yavuze ko u Rwanda rufite amahoro, kandi rugira uruhare mu kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

    Avuga ko urubyiruko rufite umukoro mu gutera ikirenge mu ‘cy’ababyeyi bacu’bunamuye u Rwanda, bagahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yabwiye urubyiruko rushaka kwinjira muri RDF ko amarembo akinguye. Ati “Birashoboka ntimugire ubwoba. Ndetse, amarembo ni magari. Murakoze.'


    Capt. Nsengiyumva Michael yavuze ko yinjiye muri RDF kubera ko yashakaga gukorera Igihugu cye 


    Umukinnyi wa Basketball, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques, ari mu bitabiriye Youth Connekt

    Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima Abdallah yashimye Perezida Kagame ku bwo gushyigikira Youth Connekt

    Perezida Kagame yasabye urubyiruko kwiremamo icyizere no guharanira agaciro kabo buri munsi

    Ibihumbi by'urubyiruko bahuriye muri Intare Conference Arena mu kwizihiza imyaka 10 ya Youth Connekt





    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133531/yaretse-akazi-kigenemari-impamvu-eshatu-zatumye-capt-nsengiyumva-michael-yinjira-muri-rdf-133531.html

  • Mama wa The Ben yahishuye uko yahuye na Se wa… – #rwanda #RwOT

    Ubutumwa bwa  mama wa The Ben ,Mbabazi Esther mu muhango wo gushyingura umugabo we  yagize ati:'Warakoze mugabo mwiza gutuma mba umubyeyi w'abana beza twabyaranye. Ni iby'agaciro kandi ni umugisha. Nzahora nkwibuka iteka.' 

    Yakomeje agira ati:'Ndashima Imana ko Papa Dan twahuriye mu rusengero tutahuriye mu kabari'.

    Uyu mubyeyi mu kiniga kinshi yavuze ko hari abana yareze bamunyuze mu biganza abarera neza.Ati'Nari nzi ko ndi umukobwa ntazashaka ariko Papa Dan yarabikoze mba umubyeyi. Abana ni umugisha mbasabiye ko mwazagira iherezo ryiza. Mfite urukumbuzi ko tuzongera guhura'.

    Mu marira menshi yateye indirimbo yitwa'Nkunda kumva amakuru noneho afatanya n'abandi bari bayizi kuyiririmba. Ni indirimbo igira iti:'….Nzinjira mu murwa…umunsi umwe nzawinjiramo nta marira…nta muruho ubayo n'intambara, nta n'indwara ishobora kubayo…'.

    Ubutumwa bw'abana

    Uyu mubyeyi avuzwe ibigwi  bw’ibyo yakoze akiri muri uyu mubiri ugaragara, abana be batanze ubutumwa bugira buti:'Papa Ntibyoroshye kubona icyo tukuvugaho muri iki gihe wadukuwemo n'iyaguhanze. Reka tugushimire urukundo, umurava n'ubwitange byakuranze mu gihe cyose. Ntiwari umubyeyi gusa ahubwo wari n'inshuti yacu ndetse n'umujyanama wacu muri byose. Tugusezeranyije ko abana bawe tuzasigarana umurage w'urukundo n'ubutwari, ubupfura n'ubugwaneza byakuranze. Ruhukira mu mahoro mubyeyi.'

    Mbonimpa John yavutse kuri Subwanone Bernard na Ruzabera. Mu 1981 yashakanye na Mbabazi Esther babyarana abana 6, abahungu 4 n'abakobwa 2.

    Se wa The Ben ,Mbonimpa John yabonye izuba ku itariki 10 Ukwakira mu 1960 atabaruka ku itariki 18 Kanama 2023 aguye mu bitaro bya Masaka nyuma y’iminsi aharwariye indwara y’umwijima.

    Yavukiye muri Uganda. Yashakanye na Mbabazi Esther mu 1981 babyarana abana batandatu barimo babiri baje kuba abahanzi ndetse The Ben ahirwa n'umuziki arakundwa kuva i Kigali kugeza ahari umunyarwanda hose ku Isi.


    John Mbonimpa yasezeweho mu cyubahiro kigomba umubyeyi wabyaye



    Abavandimwe ba The Ben na mama we



    Zizou Alpacino na Uncle Austin batabaye inshuti yabo, The Ben

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133527/mama-wa-the-ben-yahishuye-uko-yahuye-na-se-wasezeweho-bwa-nyuma-amafoto-133527.html