Blog

  • Abitabiriye YouthConnekt bariye ibiryo bibat… – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kanama 2023, mu muhango wo gusoza Itorero Indangamirwa icyiciro cya 13 wabereye i Nkumba.

    Iri torero ryatangiye tariki 14 Nyakanga 2023 rikaba ryari rimaze iminsi 34, ryitabiriwe n’intore 412 harimo abahungu 235 n’abakobwa 177 baturutse mu rubyiruko rufite hagati y’imyaka 18 na 25.

    Ni urubyiruko rwiga muri za Kaminuza zo mu mahanga, abiga mu mashuri Mpuzamahanga ari mu Rwanda, abayobozi b’urubyiruko, ababaye indashyikirwa mu byiciro bitandukanye n’abandi.

    Muri iri torero intore zahawe amasomo y’ubumenyi bw’ibanze ya gisirikare, bahawe kandi ibiganiro birimo amateka y’u Rwanda, indangagaciro na kirazira bishingiye ku muco nyarwanda, uburere mboneragihugu, ubumwe bw’Abanyarwanda, icyerekezo cy’Igihugu 2050 n’imikoreresheje y’imbuga nkoranyambaga.

    Atangira ijambo rye, Perezida Kagame yabanje kubaza abitabiriye iri torero amafunguro bahabwaga muri iri torero.

    Ishimwe Aimée Iris wari umusangiza w’amagambo, yavuze ko bahawe amafunguro anyuranye kandi meza. Avuga ko buri gitondo, saa sita na nijoro babaga bafite amafunguro n’ibyo kunywa biteganyijwe.

    Ati “Ku kijyanye n’amafanguro byari byiza cyane cyane! Ku buryo tugera hano ku munsi wa mbere twagize ngo wenda ni umunsi wa mbere, ni ukutwakira ubutaha bizahinduka, tubona n’ejo birakomeje…”

    Uyu mukobwa yavuze ko mu biryo bariye harimo inyama, amagi, ndetse abatari babashije ibyo kurya byabaga byateguwe babashakiraga ibindi.

    Ahereye aha, Perezida Kagame yavuze yamenye ko urubyiruko rwitabiriye inama ya YouthConnekt yabaye ku wa 23 Kanama 2023, bahawe amafunguro yabaguye nabi.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu gihugu gishaka guteza imbere, ibi bitakabaye

    bikibaho.  Ati “Ejo bundi numvise ko duhura muri YouthConnekt, bagaburiye abari bahari umubare munini w’abo wararwaye, mwarabyumvise cyangwa? Ibyo bibaho bite? [..] mu Rwanda rwacu dushaka gukora ibintu bizima binoze, abantu bagaburirwa ibintu bibarwaza gute?

    Minisitiri w’Urubyiruko, Utumatwishima wari muri uyu muhango, yavuze ko bamenye iki kibazo. Ati “Twarabimenye y’uko urubyiruko rwinshi rwarwaye. Twabikurikiranye ni amakosa ubundi ntibyari bikwiye. Kuva bitegurwa bijyanwa guhabwa urubyiruko habakabaye hari ibyo dukurikiza ireba y’uko ntawe uhabwa ibiryo bifite ikibazo.”

    Perezida Kagame avuga ko ibyakozwe bidakwiye gusubira ukundi. Avuga ko mu burere, mu mikorere, imyifatire abantu bakwiye kugera ku gukora ikintu kikanoga.

    Yavuze ko abahaye ibiryo urubyiruko rwitabiriye YouthConneckt atari bwo bwa mbere, asaba ko bakurikiranwa. Ati “Bagomba guhanwa abagaburiye abantu ibintu nk’ibyo.”

    Kagame yavuze ko atumva impamvu abayobozi mu nzego zinyuranye bihanganira ko ikibazo nk’iki gikomeza kugaruka, ndetse n’ababihawe bakaryumaho.

    Umukuru w’Igihugu avuga ko ibi ari umukoro ku rubyiruko gukura bumva ko ibintu bikwiye kugira uko bikorwa kandi mu gihe gikwiye. 

    Perezida Kagame yabwiye urubyiruko kutihanganira imico mibi idindiza abandi, kandi bakirinda guhishira ikibi

    Perezida Kagame yasabye ko abatanze ibiryo ku rubyiruko rwitabiriye YouthConnekt bakurikiranwa


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133610/abitabiriye-youthconnekt-bariye-ibiryo-bibatera-uburwayi-133610.html

  • Burna Boy utegerejwe i Kigali yasohoye alubum… – #rwanda #RwOT

    Damini Ebunoluwa Ogulu umuhanzi ukomoka muri Nigeria, umaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga, uzwi cyane nka Burna Boy yongeye guha abafana be impano y'alubumu nshya yise 'I Told Them' mu kinyarwanda bisobanuye ngo 'Narababwiye'.

    Burna Boy uri mu bahanzi bategerejwe i Kigali mu bihembo bya Trace Awards bizabera muri BK Arena ku wa 21 Ukwakira 2023, yamuritse iyi alubumu iba iya karindwi (7) asohoye kuva yatangira gukora umuziki bya kinyamwuga.

    Burna Boy utegerejwe i Kigali yasohoye alubumu nshya

    Iyi alubumu 'I Told Them' igizwe n'indirimbo 15 harimo izo yakoranye n'abarimo 21 Savage, Dave n'abandi. Iriho n'izindi ndirimbo aherutse gusohora harimo 'Big 7', 'Cheat On Me', hamwe na 'Sitting on the Top of the World'.

    Mu kiganiro Burna Boy yagiranye na Billboard, yatangaje ko iyi alubumu yihariye ntaho ihuriye n'izindi yasohoye. Ati: 'Iyi alubumu ni nk'umwana nabyaye. Nayikoranye ubuhanga bwose mfite kandi itandukanye n'izindi kuko irimo ubuhamya bwanjye bw'ibyo nanyuzemo mu buzima busanzwe no mu muziki'.

    'I Told Them' ni alubumu ya 7 ya Burna Boy igizwe n'indirimbo 15

    Burna Boy kandi yanahishuye ko ari mu gutunganya amashusho yazimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi alubumu nshya ndetse yanavuze ko ari gutegura n'ibitaramo azamurikiramo iyi alubumu yagereranije n'umwana yabyaye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133601/burna-boy-utegerejwe-i-kigali-yasohoye-alubumu-nshya-yise-i-told-them-133601.html

  • MU MAFOTO: Uburanga bwa Shadia Keza wamaze gu… – #rwanda #RwOT

    Bimwe mu bimaze kumenyekana ku mugore wa Sintex ni uko amazina ye nyakuri yitwa Shadia Keza, akaba afite ikigo kitwa Health The Universe Foundation cyita ku bafite ubumuga ndetse n'ababayeho mu muzima bubi.

    Ni umuryango uyu mukobwa yatangiye mu mwaka wa 2016, utangijwe nawe ubwe ariko ibikorwa nyirizina atangira kubikora mu mwaka wa 2017. Bigoye cyane, inyaRwanda.com yakusanyije amwe mu mafoto yaranze Shadia Keza mu bihe bitandukanye mbere na nyuma yo gusezerana na Sintex.

    Mu mafoto n'amashusho y'uyu mukobwa inyaRwanda.com yabonye ni uko nawe mu buzima abayeho asanzwe akunda ibikorwa by'imyidagaduro. Usibye ibyo bikorwa ni umwe mu bakobwa bigaragara ko n'aho atuye muri Canada nta gitaramo cyangwa imikino ijya imucika.

    Shadia Keza umugore wa Sintex mu mategeko

    Uyu mukobwa afite tatuwaje ku maguru

    Shadia Keza na Sintex

    Sintex na Shadia bamaze gusezerana mu mategeko

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133597/mu-mafoto-uburanga-bwa-shadia-keza-wamaze-gusezerana-na-sintex-mu-mategeko-133597.html

  • Yakinanye na Joachim Ojera none bazajye bahura ikipe zabo zihanganye! Ikipe y’i Nyarugenge yaguze rutahizamu mu kipe Ojera yaturutsemo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Byamaze gutangazwa ko ikipe ya Kiyovu Sports Club yamaze gusinyisha rutahizamu, Alfred Leku wakiniraga URA FC yo muri Uganda.

    Alfred Leku w'imyaka 25 y'amavuko, yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y'imyaka 3. Ikipe yakiniraga ya URA FC niyo rutahizamu Joachim Ojera wa Rayon Sports yaturutsemo aza muri Murera nk'intizanyo none ubu yamaze kumwibikaho.

    Source : https://yegob.rw/yakinanye-na-joachim-ojera-none-bazajye-bahura-ikipe-zabo-zihanganye-ikipe-yi-nyarugenge-yaguze-rutahizamu-mu-kipe-ojera-yaturutsemo/

  • Umukinnyi umwe rukumbi wa APR FC w’umunyamahanga wemerwa n’abafana ba Rayon Sports yagize ikibazo k’imvune – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi umwe rukumbi wa APR FC w'umunyamahanga wemerwa n'abafana ba Rayon Sports yagize ikibazo k'imvune

    Umukinnyi ukomeye w'ikipe ya APR FC ukunzwe n'abafana ba Rayon Sports yagize ikibazo k'imvune bibabaza abantu benshi.

    Ku munsi w'ejo hashize ubwo ikipe ya APR FC yakinaga umukino ukomeye wa CAF Champions League wa mbere n'ikipe ya Gaadiidka FC. Umukino warangiye ikipe ya APR FC ibonye intsinzi y'ibitego 2-0 benshi bakutse umutima kuko byose byabonetse mu gice cya kabiri.

    Muri uyu mukino umukinnyi ukomeye wa APR FC witwa Nshimiyimana Ismael Pitchou yawugiriyemo ikibazo cy'imvune asohoka umukino utarangiye. Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe azamara hanze ariko bisa nkaho itari imvune ikabije cyane yatuma amara igihe kinini.

    Ikipe ya APR FC igiye gukomeza kwitegura umukino wa Shampiyona uteganyijwe kuwa mbere w'icyumweru gitaha bazakina na Police FC. Uyu mukino uzaba ari uwa mbere iyi kipe ikinnye wa Shampiyona kuva iyi sezo yatangira.

     

     

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-umwe-rukumbi-wa-apr-fc-wumunyamahanga-wemerwa-nabafana-ba-rayon-sports-yagize-ikibazo-kimvune/

  • Kenya yatwaye igikombe cya Afurika cy'Abagore muri Volleyball, u Rwanda rusoza ku mwanya wa kane #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane wa Tariki ya 24 Kanama 2023 nibwo imikino y'igikombe cya Afurika cy'Abagore mu mukino wa Volleyball cyasojwe, ni imikino yasojwe Kenya yegukanye igikombe.

    Wari umukino wa nyuma wahuje ikipe y'igihugu ya Kenya niyo yegukanye igikombe itsinze ikipe ya Misiri amaseti 3-0 (25-22, 25-20, 25-14).

    Gutsinda uyu mukino ku ruhande rwa Kenya, kwatumye yuzuza ibikombe bya Afurikaicumi itwaye (1991, 1993,1995,1997, 2005, 2007,2011, 2013, 2015 & 2023).

    Usibye uyu mukino wabaye, hari habanje umukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu, wahuje Cameroon n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda.

    Cameroon yari yakiriye iyi mikino yatsinze u Rwanda ku maseti atatu kuri imwe 3-1 (25-21, 15-25, 14-25 & 15-25), ibi bikaba bisobanuye ko muri iki gikombe Nyafurika cy'Abagore muri Volleyball u Rwanda rwasoje ku mwanya wa kane.

    Umukinnyi w'umunya Rwanda akaba na Kapiteni, Munezero Valentine uzwi nka Vava akaba yatowe mu ikipe nziza yaranze iri rushamwa nka Best Setter.

    Amakipe yasoje mu myanya itatu ya mbwre Kenya, Misiri na Cameroun yabonye itike yo kuzahagararira Afurika mu mikino ya nyuma y'igikombe cy'Isi muri 2025 'FIVB Volleyball Women's World Championship 2025'  izabera muri Vietnam.

    Kuri gahunda yo kugaruka nu Rwanda kw'ikipe y'ikipe y'igihugu, ni uko ikipe ihaguruka muri Cameroon kuri uyu wa 5 saa Cyenda na 45 z'igicamunsi za Kigali inyure muri Ethiopie(urugendo rw'amasaha 4), biteganyijwe ko izagera i Kigali saa sita na 45 z'ijoro zo ku wa Gatandatu.

    Uko amakipe yasoje muri iki gikombe cya Afurika cy'Abagore.

    1. Kenya

    2.Egypt

    3. Cameroun

    4. Rwanda

    5. Algeria

    6.Nigeria

    7. Maroc

    8. Uganda

    9. Mali

    10. Burkina Faso

    11. Burundi

    12. Lesotho

    The post Kenya yatwaye igikombe cya Afurika cy'Abagore muri Volleyball, u Rwanda rusoza ku mwanya wa kane appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kenya-yatwaye-igikombe-cya-afurika-cyabagore-muri-volleyball-u-rwanda-rusoza-ku-mwanya-wa-kane/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-yatwaye-igikombe-cya-afurika-cyabagore-muri-volleyball-u-rwanda-rusoza-ku-mwanya-wa-kane

  • Burya wa mwana amashuri ayarusha abagabo b’ubwanwa: Gilbert wamamaye kubera gusesengura ruhugo nka Rugaju avuze umwaka wa mushuri yigamo abarimo Kwizigira bagwa mu kantu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Burya wa mwana amashuri ayarusha abagabo b'ubwanwa: Gilbert wamamaye kubera gusesengura ruhugo nka Rugaju avuze umwaka wa mushuri yigamo abarimo Kwizigira bagwa mu kantu.

    Imanishimwe Gilbert wo mu Karere ka Nyaruguru wamamaye cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga by'umuhariko Ishusho Tv ageze muri sitidiyo za radio Rwanda abajijwe umwaka w'amashuri yigamo atangaza ko arangije mu wa mbere segonderi (Senior One) akaba agiye kujya mu wa kabiri.

    Ibi bitangaje abarimo umunyamakuru Kwizigira Jean Claude kubera ko yacyekaga ko byibura uyu mwana ashobora kuba yiga mu mashuri abanza azwi nka Primary nko mu wa gatanu none ari gusatira gukora Ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza.

    Source : https://yegob.rw/burya-wa-mwana-amashuri-ayarusha-abagabo-bubwanwa-gilbert-wamamaye-kubera-gusesengura-ruhugo-nka-rugaju-avuze-umwaka-wa-mushuri-yigamo-abarimo-kwizigira-bagwa-mu-kantu/

  • 50 Cent yaneguye Nick Cannon umaze kubyara ab… – #rwanda #RwOT

    Umuraperi akaba n'umukinnyi wa filime afatanya n'ubushoramari, Curtis Jackson wamamaye cyane ku izina rya 50 Cent akoresha mu muziki, ni umwe mu byamamare bizwiho gutaniganwa n'ijambo ndetse udatinya no kwibasira bagenzi be.

    Nyuma yo kwibasira Ja Rule, kuri ubu 50 Cent yagize atya agaruka ku munyarwenya w'umuraperi Nick Cannon, amunegura kumugaragaro mu kiganiro yagiranye na Brian J.Roberts wa Forbes Magazine.

    Ubwo 50 Cent yabazwaga niba atifuza kugira umuryango munini nk'uko abandi basitari batunze agatubutse babigenza, yasubije ati: 'Nizereko utagiye kumbwira ngo nkore nkibyo Nick Cannon yakoze'.

    50 Cent yavuze ko ibyo Nick Cannon yakoze byo kubyara abana 12 bigayitse

    Yakomeje agira ati:' Njyewe sinakora nkibyo Cannon yakoze abyara abana 12 ku bagore 6 kandi ntanumwe muribo yashatse. Kuriya ni ugushukwa n'amafaranga yibwira ko afite ubushobozi bwo kubarera. Mbona ibyo yakoze bigayitse. 

    Ni gute ugenda utera inda aho ugeze hose? Buriya se bariya bagore ntibazagirana ibibazo? Cannon yasebeje abaraperi kuko basanzwe batuvugaho gutera inda abagore batandukanye ntitubiteho'.

    50 Cent abona Cannon akwiye kwigaya kuko ngo yasebeje abaraperi 

    50 Cent wamaganiye kure ibyo kubyara abana benshi, yongeyeho ati: 'Birasebetse kubona umuntu nka Nick Cannon ariwe utanga urugero nkaruriya. Biriya abirimo ubu yishimye ariko akwiye kwigaya. Ahazaza bizagira ingaruka kubana be nawe kandi zizamugeraho nk'uko bigenda mu miryango ifite abana benshi bavutse kubagore batandukanye'.

    Kuri 50 Cent abona ibi bizagira ingaruka kubana ba Nick Cannon nawe muhazaza

    Kugeza ubu 50 Cent w'imyaka 48 afite abana babiri b'abahungu harimo uwi myaka 26 yabyaranye n'umukunzi we wa kera Shaniqua hamwe n'undi w'imyaka 10 witwa Sire yabyaranye n'umunyamideli Daphne Joy.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133587/50-cent-yaneguye-nick-cannon-umaze-kubyara-abana-12-133587.html

  • Twaganiriye! Ndimbati yahinyuje ibyo kutita k… – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'inkuru zacicikanye zivuga ko yongeye kwitaba Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) kubera kutita ku bana babiri b'impanga yabyaranye na Fridaus.

    Uyu mukinnyi uzwi cyane muri iki gihe binyuze muri filime 'Papa Sava', yabwiye InyaRwanda ko akora buri kimwe cyose asabwa mu kwita ku bana be.

    Abikubira mu ijambo rimwe akavuga ati 'Ni abatanyurwa. Nta na rimwe wanyura utanyurwa.'

    'Ndimbati' yifashishije konti ye ya Instagram yanagaragaje amafoto ari kumwe n'aba bana yabajyanye muri Expo i Gikondo aho yabaguriye impano zitandukanye, kandi abatembereza mu bice birimo ibikoresho abana bifashisha mu mikino y'abana.

    Yabwiye abamukurikira n'abandi kujya bashungura ibyo batangaza. Ati 'Mujye muvuga ibyo muzi ntimukumve ngo mwandike. Nta kunyurwa guhari nimwivugire mucuruze ariko nimugira icyo mubona nanjye mumpe dore muba mwacuruje.'

    Ndimbati yarekuwe mu isomwa ry'urubanza ryabaye ku wa 29 Nzeri 2022 ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Yari akurikiranyweho icyaha cyo gusindisha no gusambanya umwana w'umukobwa utarageza imyaka y'ubukure. Yari amaze amezi atandatu afunze.

    Ingingo ya 18, mu mategeko ahana y'u Rwanda ivuga ko 'Umuntu wese utita ku mwana yabyaye kubera ko ari umuhungu cyangwa umukobwa, akamutoteza cyangwa agatoteza uwo bamubyaranye, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka itatu (3).'

    Igakomeza ivuga ko 'Umuntu wese utita ku mwana ashinzwe kurera ashingiye ku gitsina, ahanishwa ibihano bivugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo.

    Ni mu gihe Ingingo ya 122 ivuga ko 'Umuntu wese ufite inshingano yo kwita ku mibereho y'umuntu, ku bw'inabi, umwicisha inzara, inyota, utamuvuza cyangwa umwima ikintu cyose cyashoboraga kurinda ubuzima bwe guhungabana ariko atagambiriye kwica, aba akoze icyaha.”

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.'


    Ndimbati yavuze ko akora ibyo ashoboye mu kwita ku bana b'impanga yabyaye


    Ndimbati abikubira mu ijambo rimwe akavuga ko abantu batanyurwa, kandi utanezeza umuntu utanyurwa


    Ndimbati ari kumwe n'abana b'impanga yabyaye ubwo bari muri Expo i Gikondo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133592/twaganiriye-ndimbati-yahinyuje-ibyo-kutita-ku-bana-yabyaye-133592.html

  • Kigali: Abakobwa boza mu mutwe muri 'Salon de coiffure' barashinja abagabo kubahohotera #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakobwa bakora mu nzu zitunganya umusatsi 'Salon de coiffure', bamesa mu mutwe abagabo biyogoshesha barabashinja kubahohotera, kuko hari ababakorakora bakanarengera bagakora ku myanya y'ibanga.

    Byabaye ngombwa ko umunyamakuru yinjira muri 'Salon de coiffure', asaba zimwe muri Serivise zihatangirwa ngo ahabwe uburenganzira n'abazishinzwe bwo kumva ibibazo abakobwa bamesa mu mutwe bahura nabyo.

    Bamwe mu bakora aka kazi, bavuga ko babangamirwa na bamwe mu bagabo babakorakora mu gihe bari mu rwogero ari babiri, babakorera isuku yo mu mutwe nyuma yo kogoshwa.

    Umwe mu bakobwa ukorera muri 'Salon de coiffure' iherereye i Nyamirambo tutashimye kugaragaza imyirondoro ye, avuga ko ibyo abagabo aha serivisi bamukorera ari ihohotera.

    Ati 'Hari ubwo mba ndi koza umuntu nkabona ari kunkorakora ku maguru, ku kibuno cyangwa ku bibero birambangamira.  Aba arimo ampohotera kuko tuba tutabivuganyeho.'

    Mugenzi we ukorera mu gace ka Biryogo mu Murenge wa Rwezamenyo, avuga ko kenshi abuza abamukorakora kuko iyo abaretse babimenyera.

    Ati 'Iyo nkomeje kumubuza akabyanga mbona aba yagambiriye kumpohotera, aba atazanwe no gukorerwa isuku yo mu mutwe .'

    Uwa gatatu mu bo twagiranye ikiganiro, avuga ko iyi myitwarire ikunze kugirwa n'abagabo bakuze.

    Ati 'Abagabo bakuze nibo nkunze kubona bankoraho ndi kubasukura mu mutwe, na bagenzi banjye iyo tubivuzeho numva duhuje ikibazo.'

    Akomeza avuga ko byaba byiza biyubashye, serivisi basabye yarangira bagataha.

    Ihohotera bavuga bakorerwa, rinemezwa na bamwe mu babyeyi bo mu mujyi wa Kigali, bashingira ku irari rya bamwe mu bagabo, abasa n'abashinjwa iyi myitwarire bakavuga ko abananirwa kwihangana babiterwa na bamwe mu babakarabya mu mutwe bakarenga imipaka.

    Umubyeyi twasanze mu isoko ry'i Nyarugenge ukora akazi ko kudoda imyenda, yatubwiye ko ibyo aba bakobwa bakora muri 'Salon de coiffure' bavuga bishoboka, kuko abagabo bakunze kugira irari.

    Ati 'Birashoboka ko umugabo wamwoza mu mutwe amarangamutima agatuma ahindura ibitekerezo, njye mbona habaho kuzajya abahuje igitsina bakarabya bagenzi babo, umusore akazajya afasha abagabo.'

    Mugenzi we avuga ko iki kibazo cyakemurwa n'uko aba bakobwa, bazajya bogereza mu mutwe abagabo ahantu hagaragara aho kujya mu byumba.

    Abagabo bamwe bavuga ko hari igihe abakorakora abakobwa babiterwa nabo, kuko hari ubwo babaha izi serivisi bakarenga imipaka.

    Umwe utashatse ko tugaragaza imyirondoro ye aragira ati 'Iyo ugeze muri kiriya cyumba aragukarabya, akakwambura ishati, akazenguruka mu mugongo, agakaraga intoki mu ruhanga, akinjiza intoki mu matwi kuburyo wumva uhinduye ibitekerezo.'

    Undi musore avuga ko ibyo bamwe mu bakobwa bakorera abo bakarabya mu mutwe, usanga babiherekezanya n'amagambo meza.

    Ati 'Arakubwira ngo wakoze umubiri nibyo akunda, akakubaza niba uri bwishyure kuri telefone cyangwa mu ntoki,..abivuga asa n'ukongorera ukumva uratwawe cyane, urumva  ko babigiramo uruhare rwinshi.'

    Umuyobozi w'Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n'akarengane ishami ry'u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yamagana abafite imyitwarire yo gukorakora abakobwa babaha serivisi, asanga ba nyiri amasaro bamanika amatangazo yamagana abasaba serivisi bafite imyitwarire yo guhohotera ababakarabya mu mutwe.

    Aragira ati 'Ba nyiri amasaro babihagurukire, bandike amatangazo bayamanike ku miryango bamenyesha ababagana ko gukorakora umukozi wa salon bitemewe, basobanurire abakobwa bakorayo ko uzabigerageza niyo yazaba afite n'amazi mu mutwe bazamureka  bakabigaragariza ababirwanya.'

    Ingabire akomeza avuga ko kuva ari ibikorwa by'ubucuruzi, uwa mbere wo kubirwanya ari ikigo cy'igihugu cy'iterambere RDB, uwa kabiri ari ba nyiri amasaro, uwa gatatu ari buri Munyarwanda wese n'imiryango iharanira uburenganzira by'abagore n'abakobwa,

    Ati ' Ni agasuzuguro, ni n'umuco mubi.'

    Itegeko n°59/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina, Ingingo yaryo ya  23, ivuga ko ibikorwa bishobora kuba bigamije gukora imibonano mpuzabitsina, birimo gukorakora no  kwambika ubusa, uwo bihamye ahanishwa  igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n'itanu (15) n'ihazabu y'amafaranga kuva ku bihumbi magana atanu (500.000 frw) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000 frw).

    Kwigira Issa

    The post Kigali: Abakobwa boza mu mutwe muri 'Salon de coiffure' barashinja abagabo kubahohotera appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/25/kigali-abakobwa-boza-mu-mutwe-muri-salon-de-coiffure-barashinja-abagabo-kubahohotera/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kigali-abakobwa-boza-mu-mutwe-muri-salon-de-coiffure-barashinja-abagabo-kubahohotera