Blog

  • Abarundi bajagajwe n’imiterere n’ikimero cya Miss Uwicyeza Pamella wari wagiye gushyigikira umugabo we The Ben (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abarundi bitabiriye ibitaramo by'umuhanzi The Ben yakoreye i Bujumbura bacitse ururondogoro kubera ikimero cya Uwicyeza Pamella wagiye gushyigikira umugabo we i Bujumbura.

    Ni ibitaramo bibiri The Ben yakoreye mu Mujyi wa Bujumbura aho abakunzi b'umuziki b'i Burundi no mu Rwanda bari bakoraniye kuva ku wa 30 Nzeri kugera ku wa 1 Ukwakira 2023.Ni ibitaramo byabanjirijwe n'ikitaritabiriwe cyane cyabereye ahitwa Eden Garden ku nkengero z'ikiyaga cya Tanganyika.

    Aha kuri Eden Garden, Uwicyeza Pamella umugore wa The Ben yazamuwe ku rubyiniro ku busabe bw'abafana.

    Yerekeza ku rubyiniro bose bazamuye amajwi bati 'Pamella, Pamella, Pamella, Pamella' mu kimero gishinguye si ukwinyonga bararangara karahava!.

    Pamella nawe ati 'Nishimye cyane uko mwatwakiriye i Burundi, turabakunda cyane. Abarundi n'u Rwanda turi abavandimwe.'

    AMAFOTO 

    Source : https://yegob.rw/abarundi-bajagajwe-nimiterere-nikimero-cya-miss-uwicyeza-pamella-wari-wagiye-gushyigikira-umugabo-we-the-ben-amafoto/?utm_source=rss=rss=abarundi-bajagajwe-nimiterere-nikimero-cya-miss-uwicyeza-pamella-wari-wagiye-gushyigikira-umugabo-we-the-ben-amafoto

  • Abanyamakuru n’abafana benshi barimo gushinja umukinnyi wa Rayon Sports kurya amafaranga nyuma yo gukora ikosa rikomeye rigahindura ibintu iyi kipe igasezererwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abanyamakuru n'abafana benshi barimo gushinja umukinnyi wa Rayon Sports kurya amafaranga nyuma yo gukora ikosa rikomeye rigahindura ibintu iyi kipe igasezererwa

    Umukinnyi w'ikipe ya Rayon Sports akomeje gushinjwa kurya amafaranga nyuma yo gukora ikosa rikomeye ku mukino iyi kipe yatsinzwemo n'ikipe ya Al Hilal Benghazi ikabura amahirwe yo gukina imikino y'amatsinda.

    Muri uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yakinnye neza ariko ikabura amahirwe yo gutsinda, umukinnyi witwa Kalisa Rashid akomeje gushinjwa na benshi ko hari icyo yari yahawe nyuma yo gutera Penalite nabi ku buryo benshi babonaga ko n'ubundi agomba kuyihusha kubera uko yari ahagaze mbere yo kuyitera, benshi bavuga ko yari yeretse umuzamu aho aratera.

    Ikipe ya Rayon Sports ndetse na APR FC zigiye gukomeza gutegura imikino ya Shampiyona nyuma yaho APR FC itsinzwe inyagiwe ibitego 6-1 naho Rayon Sports ikaba yarakuwemo n'ikipe ya Al Hilal Benghazi.

     

    Source : https://yegob.rw/abanyamakuru-nabafana-benshi-barimo-gushinja-umukinnyi-wa-rayon-sports-kurya-amafaranga-nyuma-yo-gukora-ikosa-rikomeye-rigahindura-ibintu-iyi-kipe-igasezererwa/?utm_source=rss=rss=abanyamakuru-nabafana-benshi-barimo-gushinja-umukinnyi-wa-rayon-sports-kurya-amafaranga-nyuma-yo-gukora-ikosa-rikomeye-rigahindura-ibintu-iyi-kipe-igasezererwa

  • Iribagiza Joy umugore wa Mukunzi Yannick yamutakagije mu magambo buri mugabo wese yakwifuza kumva ava mu kanwa ku mugore we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iribagiza Joy umugore wa Mukunzi Yannick yamutakagije mu magambo buri mugabo wese yakwifuza kumva ava mu kanwa ku mugore we.

    Kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Ukwakira 2023 nibwo umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi, Mukunzi Yannick yagize isabukuru y'amavuko.

    Ku isabukuru ye y'amavuko, umugore we yamwifurije isabukuru nziza y'amavuko.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yifashishije n'amafoto y'umugabo we bakoze ubukwe, yamuteye imitoma ndetse anamwifuriza isabukurunziza y'amavuko.

     

    Source : https://yegob.rw/iribagiza-joy-umugore-wa-mukunzi-yannick-yamutakagije-mu-magambo-buri-mugabo-wese-yakwifuza-kumva-ava-mu-kanwa-ku-mugore-we/?utm_source=rss=rss=iribagiza-joy-umugore-wa-mukunzi-yannick-yamutakagije-mu-magambo-buri-mugabo-wese-yakwifuza-kumva-ava-mu-kanwa-ku-mugore-we

  • Uwimana Clarisse usigaye yitwa ‘Mama Iganze’ yerekanye umwana we aherutse kwibaruka ndetse anahamagarira abantu kuza kunywa igikoma (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwimana Clarisse usigaye yitwa 'Mama Iganze' yerekanye umwana we aherutse kwibaruka ndetse anahamagarira abantu kuza kunywa igikoma.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye, umunyamakuru Uwimana Clarisse yerekanye umwana we aherutse kwibaruka.

    Mu mafoto yafashe umwana we atagaragaza isura ye ahubwo yerekakana ibiganza by'umwana, yishimiwe na benshi.

    Nyuma yo gusohora ayo mafoto yahamagariye abantu kuza kunywa igikoma.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/uwimana-clarisse-usigaye-yitwa-mama-iganze-yerekanye-umwana-we-aherutse-kwibaruka-ndetse-anahamagarira-abantu-kuza-kunywa-igikoma-amafoto/?utm_source=rss=rss=uwimana-clarisse-usigaye-yitwa-mama-iganze-yerekanye-umwana-we-aherutse-kwibaruka-ndetse-anahamagarira-abantu-kuza-kunywa-igikoma-amafoto

  • Rwamagana: Abakoreraga mu isoko ryibasiwe n'inkongi bafite ubwoba bwo kwishyuzwa ibyahiriyemo. #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko mumpera z'icyumweru dusoje isoko ry'Akarere ka Rwamagana ryibasiwe n'inkongi y'umuriro,  bamwe mubarikoreragamo akazi ko gukora amaradiyo n'ibindi by'uma by'ikoranabuhanga baravugako bafite impungenge ko abakiriya babo bazabishyuza ibikoresho babasigiye bigahira muri irisoko batashye bagasaba Akarere kubaha ubufasha.

    Mu mpera z'icyumwru gishize igice gito cy'isoko rya Rwamagana cyibasiwe n'inkomgi y'umuriro bawuzimya hatarashya igice kinini . Bamwe mubahishije ibikoresho byabo biganjemo abakoraga ibikoresho by'ikoranabuhanga nk'amaradiyo ,televisiyo na computer baravuga ko bakomeje kugorwa no gubasanurira abakiriya babo uko bazabona ibikoresho bari baje gukoresha muri iryo soko bigashya ubwo bati batashye.

    Umwe ati ' Abakiliya bafite ikibazo cy'uko bagomba gusubizwa ibintu byabo kuko mu gushya hari igihe bo bavuga ko nta ruhare babigizemo bishye ariko bo bakavuga bati byanze bikunze bagomba kubona bagomba kubona ibintu byacu.'

    Undi ati ' Ntabwireguro kubakiriya wababwira bo ibyo gushya bishobora kuba nta n'icyo bibabwiye.'

    Undi nawe ati ' Urabona nk'uyu munsi twahiriwe ubwo mu rwego rwo kugirango dutegereze uko wenda hari umuyobozi wahagera ntawatugezeho turacyategereje kuko  ibi ni ibihombo.'

    Undi yungamo ati ' Ibisobanuro turi guha umukiliya ntabwo bimunyuze kuko kubimwereka we aracyababaye nubwo acecetse ariko afite intimba ku mutima.'

    Abahaye amakuru itangazamakuru rya Flash bavuze ko nta n'umwe wari ufite ubwishingizi ubwo iyo nkongi yabaga , bakaba bari mu gihiraho cy'uko bazongera kubona igishoro. Impamvu batanga yo kuba batari mu bwishingizi bw'inkongi y'umuriro ngoi ni uko aho hantu bakoreraga by'agateganyo kuko isoko riri mu mujyi wa Rwamagana bakoreragamo mbere riri kuvugururwa kugirango ribe kijyambere kandi rigirwe etage bityo ngo bakaba bari kuzagura ubwishingizi barisubiyemo bakaba ariho bahera basaba akarere ka Rwamagana kubaha ubufasha.

    Umwe ati ' ubundi ryari isoko ry'ateganyo kuko tuzimukira mu rya ruguru niyo mpamvu tutari twahsak ubwishingizi ariko tubuteganya ko ubwo bwishingizi nabwo tugomba kubushaka , ni ukudufasha nk'ababyeyi mukadukorera ubuvugizi nakagira icyo batumarira kuko barabona ko natwe ubu ng'ubu urabona imvura yaguye turi hanze nta n'icyo twanahakorera.'

    Undi nawe ati ' mudufashije mukatubonera uko twakongera tukiyubaka natwe byadufasha cyane.'

    Ubwo twatunganya iyi nkuru uburyo bwose twakoresheje ngo twumve icyo ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana bwizeza abaturage ntibwadukundiye . Ntitwabashije kumneya ingano y'ibyahiriye muri iyo nkongi ndetse n'agaciro kayo mu mafaranga ariko abaturage bavuga ko hashobora kuba harahiye amazu umunani.

    Claude Kalinda

     

    The post Rwamagana: Abakoreraga mu isoko ryibasiwe n'inkongi bafite ubwoba bwo kwishyuzwa ibyahiriyemo. appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/02/rwamagana-abakoreraga-mu-isoko-ryibasiwe-ninkongi-bafite-ubwoba-bwo-kwishyuzwa-ibyahiriyemo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwamagana-abakoreraga-mu-isoko-ryibasiwe-ninkongi-bafite-ubwoba-bwo-kwishyuzwa-ibyahiriyemo

  • Tito Rutaremara yanditsweho igitabo kimuvuga ibigwi #rwanda #RwOT

    Urugaga rw'abanditsi mu Rwanda rurasaba abandika ibitabo gushyira imbaraga mu kwandika ku mateka y'abantu b'intangarugero n'abanyageso nziza kugira ngo ibyo bakoze bibere abakiri bato urugero.

    Ibi byagarutsweho ubwo umwanditsi Hategekimana Richard yamurikaga igitabo yanditse kuri Tito Rutaremara inararibonye muri Politiki y'u Rwanda.

    Urugero rw'ibisabwa n'urugaga rw'abanditsi b'ibitabo ni igitabo cyanditswe ku buzima n'amateka ya Tito Rutaremara uzwi cyane muri politiki y'u Rwanda,nin igitabo umwanditsi akaba anayoboye urugaga rw'abanditsi mu Rwanda Hategikimana Richard yanditse agiha umutwe ugira uti'Hon.Dr.Tito RUTAREMARA INKOTANYI CYANE NTATEZUKA. Uyu mwanditsi   asobanura ko  icyatumye atekereza kwandika kuri Tito Rutaremara igitabo gifite paje zisaga 400 mu gihe cy'amezi 6 byaturutse ku neza yamugiriye.

    Ati ' Itigekerezo cyo kumwandika cyaturutse ku neza yangiriye ubwo yantoje buriya twarafatanyije dushaka umwanya uhagije aramfasha numva nungutse ubumenyi budasanzwe kandi mu mwanya mucye agira ampamo umwanya uhagije ubwo mpitaro rero ko izo ndangagaciro ze wo kuzandikaho ibitabo mukoraho ubushakashatsi musaba uburenganzira arabumpa nandika igitabo namuritse uyu munsi nkaba naracyise Honorable Tito Rutaremara Inkotanyi cyane.'

    Tito Rutaremara wanditsweho igitabo namubajije icyo atekereza ku myitwarire y'abanyabigwi bandikwaho n'icyo abandika ku mateka y'igihugu cyangwa iy'abafatwa nk'abakigiriye akamaro bakwiye kwitwara.

    Ati '  Abantu bakwiye kwandika ntibirwe banategereza ko banapfa bakanabyandika  hakiri kare kuko amateka y'igihugu ni ay'abantu bose buriya nacyo gituma nshima na bariya bandika ibyoi banyuzemo muri Jenoside buri wese icyo yanyuzemo n'indu icyo yanyuzemo iyo ubifite byose kimwe nibwo  wumva ibintu byose byabaye muri uru Rwanda .'

    Urugaga rw'abanditsi mu Rwanda rurasaba abandika ibitabo gushyira imbaraga mu kwandika ku mateka y'abantu b'intangarugero n'abanyageso nziza kugira ngo ibyo bakoze bibere  abiganjemo abakiri bato urugero. Hategikimana Richard ayobora urugaga rw'abanditsi akaba ari nawe wanditse kuri Tito RUTAREMARA

    Ati ' Icyo Abanditsi b'u Rwanda bakwiye gukora ni uko bareba abantu bose bakora neza abantu bose b'intangarugero abo bita role model bakabandikaho Amateka yabo kuko babaye abanyangeso nziza iyo ubanditseho ibitabo hari benshi babyigiraho hari benshi indangagaciro zabo bazigira izabo.'

    Muri iki gitabo Hon.Dr.Tito RUTAREMARA INKOTANYI CYANE NTATEZUKA  umwanditsi wacyo yacyanditse nyuma yo gukusanya amakuru ku bavandimwe.inshuti abakoranye n'abigishijwe na Tito Rutaremara kandi igice kinini cyacyo kiribanda ku buzima bwa Tito Ruteramara muri FPR Inkotanyi ikindi guce gito kikibanda ku buzima bwe bwite.

    Tito DUSABIREMA

     

    The post Tito Rutaremara yanditsweho igitabo kimuvuga ibigwi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/02/tito-rutaremara-yanditsweho-igitabo-kimuvuga-ibigwi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tito-rutaremara-yanditsweho-igitabo-kimuvuga-ibigwi

  • Umutoza wa Rayon Sports uhamya ko yabuze amahirwe yasabye imbabazi abafana #rwanda #RwOT

    Umunya-Tunisia utoza ikipe Rayon Sports, Zelfani Yamen nyuma yo kunanirwa kugeza iyi kipe mu matsinda yasabye abakunzi bayo imbabazi kuko azi neza ko byababaje.

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 30 Nzeri 2023 nibwo Al Hilal Benghazi yo muri Libya yasezereye Rayon Sports itabashije kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

    Ni nyuma yo kuyisezerera kuri penaliti 4-2. Amakipe yombi yari yanganyije 1-1 mu mukino wo kwishyura no mu mukino ubanza bari banganyije 1-1, ni imikino yose yabereye kuri Kigali Pele Stadium maze bahita bitabaza penaliti.

    Zelfani yavuze ko ababaye cyane kubera ko icyari cyamuzanye ari ukugeza Rayon Sports mu matsinda ariko bikaba byanze.

    Ati “Mu by’ukuri ndababaye, naje hano kugira ngo ngere mu matsinda, naje hano kugira ngo ntume inzozi ziba impamo n’aba bafana b’iyi kipe. Dufite ikipe nziza ariko mu mupira w’amaguru amahirwe ni ingenzi rero amahirwe ntabwo uyu munsi yari ku ruhande rwacu, kunganya 1-1 ugatakaza kuri penaliti ntujye mu matsinda inzozi ntabwo uba uzigezeho.”

    Yakomeje asaba imbabazi abakunzi b’iyi kipe kuko baba biriye bakimara kugira ngo baze gushyigikira Rayon Sports bihebeye.

    Ati “Mu buzima bwanjye nitwa umutoza ntabwo ndabona abafana nk’aba, mu bafana harimo abakire, abakene harimo n’abadafite ibyo bihumbi 5 uyu munsi bemeye kwitangaho nk’igitambo kubera ikipe, mu by’ukuri ndabasaba imbabazi.”

    Rayon Sports iheruka mu matsinda 2018, akaba ari nabwo iyi kipe yambara ubururu n’umweru yaherukaga gusohoka mu mikino Nyafurika.

    Umutoza Zelfani yavuze ko ababaye cyane kuba atageze mu matsinda

    Yasabye abafana imbabazi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-rayon-sports-uhamya-ko-yabuze-amahirwe-yasabye-imbabazi-abafana

  • ‘Apotre Yongwe’ yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye InyaRwanda ko 'Apôtre Yongwe’ yafunzwe kuri iki Cyumweru tariki 1 Ukwakira 2023, aho afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ku Kimihurura mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo yoherezwe mu bushinjacyaha mu gihe cyagenwe n'itegeko.

    Igihano giteganyijwe kuri iki cyaha kigaragara mu ngingo y'174, y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, aho ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w'undi, imari ye cyangwe se igice cyayo mu buryo bw'uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

    Aramutse abihamijwe n'Urukiko iki cyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya, yahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu, n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3,000,000 Frw), atarenze miliyoni eshanu.

    RIB yibukije abantu ko bagomba kumenya icyo amategeko ateganya mu kazi kabo ka buri munsi bakora.

    Ivuga kandi ko ‘kubahiriza amategeko nibwo buryo bwiza burinda buri muntu wese gukora ibyo akora atekanye, atagirana ibibazo n’amategeko’. 

    Pasiteri Harerimana Joseph ‘Apotre Yongwe’ niwe washinze Televiziyo Yongwe, kandi azwi cyane mu biganiro yagiye agirira kuri shene zitandukanye za Youtube.

     

    Apôtre Yongwe’ yatawe muri yombi kuri iki Cyumweru tariki 1 Ukwakira 2023

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134976/apotre-yongwe-yatawe-muri-yombi-134976.html

  • Banze kubyara ngo batica imiterere yabo: Ibya… – #rwanda #RwOT

    Uburyo bukoreshwa kwa muganga bwa 'Surrogacy' aho umugore ubifitiye ubushobozi yishyura undi mugore cyangwa umukobwa (bakamutera inganga z'umugabo n'umugore bifuza umwana) akamutwitira akanamubyarira maze agahita amuha umwana we.

    Ubu buryo bw'iterambere ritavugwaho rumwe na benshi, bwabereye igisubizo ku byamamarekazi byashakaga abana ariko atari bo bababyaye mu rwego rwo gushaka kugumana imiterere myiza dore ko benshi bavuga ko kubyara bihindura umugore aho imiterere myiza yahoranye igenda nkanyomberi ndetse akaniyongera mu biro.

    Hollywood Reporter yatangaje ko hari ibyamamarekazi byakoze iyo bwabaga bakarinda imiterere yabo kugeza naho bafashe icyemezo gikomeye cyo kutazigera babyara, abandi bagahitamo ko babyarirwa n'abandi bagore. Gusa ngo kenshi usanga iyo babajijwe impamvu bahisemo gutwitwirwa n'abandi, bavuga ko ari uko bo batari babishoboye kubera ibibazo by'ubuzima.

    Ni mugihe kandi bamwe muri bo barimo nk'abakinnyi ba filime, usanga barahisemo kubyarirwa n'abandi bagore bitewe nuko babaga bafite kontaro (Contract) itabemerera gusama bagiranye na kompanyi runaka itunganya filime cyangwa se ugasanga yategetswe kutiyongera mu biro cyangwa ngo abigabanye bityo agahitamo kubyarirwa n'undi mugore.

    Ibi ariko ngo benshi babikora bitewe nuko kugumana imiterere myiza aribyo bibinjiriza amafaranga cyane cyane nko kubanyamideli aho usanga yinjiriza mu gucuruza amafoto ye bityo bigatuma afata umwanzuro wo gushaka undi muntu umubyarira aho kugirango abyikorere akica ya miterere imutunze.

    Aha hari urutonde rw'ibyamamarekazi 10 byahisemo kubyarirwa n'abandi bagore mu rwego rwo kwanga kwica imiterere yabyo. Aba kandi akenshi usanga banengwa kuri uyu mwanzuro bafashe

    1.Priyanka Chopra

    Priyanka Chopra arikumwe n’umukobwa we Malti yatwitiwe n’undi mugore

    Umuhindekazi kabuhariwe mu gukina filime, wanigeze kuba Miss World mu 2000, ari mu byamamarekazi byanenzwe nyuma yo kubyarirwa n'undi mugore.  Muri Mutarama ya 2022, Priyanka w'imyaka 41 yatangaje ko we n'umugabo we w'umuhanzi Nick Jonas, bibarutse umwana w'umukobwa batwitiwe n'undi mugore. 

    Mu gutangaza ibi yavuze ko kuba yaratwitiwe n'undi mugore ari amahitamo akomeye yakoze bitewe n'impamvu zitandukanye zirimo imyaka ye gusa atsindagira ku kuba yarashatse kutangiza imiterere ye dore ko yanigeze kwibagisha (Plastic Sugery) mu maso he, mu nda no kumaboko agamije kongera ubwiza.

    2.Kim Kardashian

    Umwana wa 3 nuwa 4, Kim Kardashian yababyariwe n’undi mugore

    Kimberly Noel Kardashian, umunyamideli udasiba kugarukwaho nawe arimu byamamarekazi byabyariwe n'abandi bagore. Nyuma yaho we na Kanye West wahoze ari umugabo we, bari bamaze kubyarana abana babiri, Kim yatangarije Vogue Magazine ko adashaka kongera gutwita kuko ngo inshuro ebyiri yabikoze byamutwaye amafaranga menshi yo gutunganya imiterere ye nyuma yo kubyara.

    Yavuze ko uretse kuba igihe cyose yatwitaga byaratumaga imiterere ye ihinduka, ngo byanatumye abura ibiraka byinshi kuko abifuzaga ko yabamamarizaga basubitse amasezerano bari bafitanye mu gihe abandi bamubwiraga ko bazongera gukorana yaribarutse amaze gusubirana imiterere ye ya mbere. Ibi byatumye umwana wa Gatatu nuwa Kane, ababyarirwa n'abandi bagore kuko yifuzaga kutongera kwica imiterere ye.

    3. Sarah Jessica Parker

    Sarah Jessica Parker ari kumwe n’abakobwa 2 yabyariwe n’undi mugore

    Icyamamarekazi muri Sinema, Sarah Jessica Parker, wamamaye muri filime y'uruhererekane yitwa 'Sex and The City', 'Hocus Pocus' n'izindi, nawe yahisemo kurinda imiterere ye maze abyarirwa n'undi mugore abana babiri mu 2009 no mu 2011. Nyuma y'imyaka ine amaze kubyara aba bana 2 b’abakobwa, Sarah yatangaje ko bimubabaza kuba atari we wabatwise.

    4. Gabrielle Union

    Gabrielle Union hamwe n’umugabo we Dwayne Wade n’umukobwa wabo babyariwe n’undi mugore

    Umwiraburakazi Gabrielle Union wahiriwe no gukina filime akaba n'umugore w'icyamamare muri NBA, Dwayne Wade, nawe ntiyigeze yibyarira umwana we. Mu 2018, Gabrielle yibarutse umwana w'umukobwa yatwitiwe n'undi mugore. 

    Mu gitabo yise 'You Got Anything Stronger?' yasohoye mu 2021, yagarutse kukuba yarahisemo gucunga ibiro bye agahitamo kudatwita. Avuga kandi ko na mbere akiri muto yigeze kujya asama inda agahitamo kuzikuramo kuko atashakaga kubyara muri icyo gihe. Ubu buhamya yanyujije muri iki gitabo bwatumye benshi bamunenga ku mbuga nkoranyambaga.

    5. Jordana Brewster

    Jordana Brewster hamwe n’abahungu be yabyariwe n’undi mugore

    Umukinnyi wa filime Jordana Brewster, wamamaye cyane muri filime zikurikirana za 'Fast & Furious', nawe yahagaze ku miterere ye kugeza aho ahisemo kubyarirwa n'undi mugore. 

    Abana be babiri b'abahungu yabyaranye n'umugabo we wa mbere Andrew Form, bose yababyariwe n'abandi bagore. Jordan Brewster yigeze gutangariza Ellen DeGeneres mu kiganiro cye ko umuryango we cyane nyina umubyara ko yamusabye kutazongera gukoresha ubu buryo ngo niba agishaka abandi bana yamusabye kubibyarira ku giti cye.

    6. Khloe Kardashian

    Khloe Kardashian n’umuhungu we yabyariwe n’undi mugore

    Umuvandimwe wa Kim Kardashian witwa Khloe Kardashian, nawe nyuma yo kwibagisha agabanisha ibiro yahisemo ko atazongera kubyara nubwo yaramaze kubyara imfura ye gusa ubuheta yabutwitiwe n'undi mugore. Mu Ugushyingo kwa 2022 uyu munyamideli yabyaye umuhungu yatwitiwe n'undi mugore. 

    Mu kiganiro cy'umuryango wabo 'Keeping Up With The Kardashian', Khloe yagize ati: “Sinashakaga kongera gutwita nari mfite ubwoba bw'uko nakongera kubyibuha nkimara kwibagisha”. Uyu munyamideli kandi azwiho kuba yarakoze 'Plastic Surgery' inshuro enye agamije kugabanya ibiro.

    7. Jamie Chung

    Jamie Chung n’umugabo we bibarutse impanga batwitiwe n’undi mugore

    Umukinnyi wa filime Jamie Jilynn Chung, ukomoka muri Koreya y'Epfo, nawe ari mu byamamarekazi byanze kwica imiterere bikabyarirwa n'abandi bagore. 

    Muri Nzeri ya 2021, Jamie n'umugabo we Bryan Greenberg, batangaje ko bibarutse impanga z'abahungu batwitiwe n'undi mugore. Jamie Chung kandi yabwiye People Magazine ko kuva mu 2019 yifuzaga kubyara gusa bitewe nuko atashakaga ko aba ari we usama ngo yice imiterere ye, byamutwaye imyaka 2 ashaka umugore wamutwitira.

    8. Rebel Wilson

    Rebel Wilson aherutse kwigabagisha agabanya ibiro

    Rebel Wilson wamamaye cyane muri filime 'Pitch Perfect' mu bice byayo bitatu, ni umwe mu bakinnyi b'abagore b'ibiro byinshi baciye ibintu muri Hollywood. Mu 2021 Rebel Wilson ukomoka muri Australia, yibagishije kugirango agabanye ibiro bitewe n'uko yari afite umubyibuho ukabije. Kuva yakwibagisha yahindutse umuntu mushya dore ko amafoto ye y'ubu na mbere akibyibushye uyarebye ubona ari abantu babiri batandukanye.

    Rebel Wilson arikumwe n’umwana w’umukobwa yabyariwe n’undi mugore

    Rebel Wilson mu Ukububoza kwa 2022 yatangaje ko yibarutse umwana w'umukobwa yabyariwe n'undi mugore maze akamwita 'Royce Lillian' . Yanavuze ko ntabanga ririmo kuba atarifuzaga kongera kongera ibiro nyuma yo kwigabanyisha kwa muganga.

    9. Kandi Burrus

    Kandi Burrus ateruye umukobwa yabyariwe n’undi mugore

    Umuhanzikazi Kandi Burrus wibitseho igihembo cya Grammy Award, wanamamaye cyane mu itsinda rya 'Xscape', unabifatanya no gukina filime, nawe yabyariwe n'undi mugore. Mu 2019 kandi Burrus n'umugabo we Todd Tucker bibarutse umwana w'umukobwa batwitiwe n'undi mugore. 

    Mu kiganiro 'The Real Housewives of Atlanta', Kandi yatangarijemo ko amahitamo yo kubyarirwa n'undi mugore yarakomeye gusa akaba yaringombwa kuko atifuzaga kubyara bitewe n'uko ubwo yabyaraga imfura ye yahise yiyongera mu biro kuburyo kongera kunanuka byamutwaye igihe kinini.

    10. Adrienne Bailon

    Adrienne Bailon n’umugabo we bibarutse umuhungu batwitiwe n’undi mugore

    Umuhanzikazi Adrienne Bailon wahoze mu itsinda rya 'The Cheetah Girls', akaba n'umunyamakuru wamamaye mu kiganiro 'The Real' kinyura kuri televiziyo ya Fox, nawe ni umwe mu byamamarekazi byatwitiwe n'abandi bagore. 

    Muri Nyakanga ya 2022, Adrienne hamwe n'umugabo we Israel Houghton batangaje ko bibarutse umwana w'umugungu batwitiwe n'undi mugore. Mu kiganiro 'The Real' Adrienne akora, yatangarijemo ko kuva akiri inkumi atifuzaga gutwita kuko yari afite impungenge z'uko byamwangiriza imiterere.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134960/banze-kubyara-ngo-batica-imiterere-yabo-ibyamamarekazi-10-byabyariwe-nabandi-bagore-amafot-134960.html