Blog

  • Gatsibo: Umubyeyi yasanzwe mu nzu iwe yatemaguwe hakekwa uwamwishe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ntara y'uburasirazuba mu karere ka Gatsibo umubyeyi wari utuye mu murenge wa Kabarore yasanzwe mu rugo iwe yatemaguwe, aho bikekwa ko yaba yishwe n'umuhungu we babanaga.

    Inzego z'ubuyobozi zitangaza ko uwakoze ibi nanubu agishakishwa.

    Source : https://yegob.rw/gatsibo-umubyeyi-yasanzwe-mu-nzu-iwe-yatemaguwe-hakekwa-uwamwishe/?utm_source=rss=rss=gatsibo-umubyeyi-yasanzwe-mu-nzu-iwe-yatemaguwe-hakekwa-uwamwishe

  • Messi muto wa FC Barcelona yongereye amasezer… – #rwanda #RwOT

    Aya masezerano, uyu mukinnyi na FC Barcelona bari barayemeranyijweho taliki 30 Nyakanga ariko yashyizweho umukono mu gitondo cyo kuri uyu Wa mbere. Yasinyiwe ku biro bya FC Barcelona hakaba hari hari abayobozi batandukanye b’iyi kipe barangajwe imbere na Joan Laporta.

    Lamine Yamal wasinye aya masezerano azamugeza muri 2026 ni umwe mu bakinnyi bakiri bato batanga ikizere ndetse yewe bamwe ntibatinya no kugereranya ibikorwa bye nk’ibyo Lionel Messi yakoraga nawe akigera muri FC Barcelona y’abakuru.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 16 yageze muri FC Barcelona y’abatoya izwi nka La Mazia  afite imyaka 7 gusa avuye mu ikipe CF La Torreta. 

     Nyuma yo kugera muri Lamazia yarigaragaje cyane maze bituma muri Mata 2023 akina umukino we wa mbere muri FC Barcelona y’abakuru bakina na Real Betis bihita binamugira umukinnyi muto ubikoze mu mateka y’iyi kipe kuko yari afite imyaka 15 n’amezi 9 ndetse n’iminsi 16 .

    Usibye ibyo kandi Lamine Yamal yakoze amateka yo kuba umukinnyi ukiri muto ukiniye ikipe y’igihugu ya Espagne ubwo bakinaga na Georgia mu gushaka itike y’igikombe cy’Umugabane w’Iburayi yinjira mu kibuga asimbuye.

    Uyu mukinnyi amasezerano yasinye muri FC Barcelona, ikipe yashaka kuyagura yakwishyura agera kuri miliyari 1 y’amayero  ariko mbere yuko ayasinya byavugwaga ko hari amakipe yo mu Bwongereza arimo Manchester City yatangiye kumushaka.

    Lamine Yamal wongereye amasezerano azamugeza muri 2026

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134992/messi-muto-wa-fc-barcelona-yongereye-amasezerano-afite-agaciro-ka-miliyari-1-134992.html

  • APR FC na Rayon Sports zigiye gucungira kuri shampiyona, nyuma yaho byanze ku rwego rwa Afurika #rwanda #RwOT

    Impera z'icyumweru cy'umwezi kwa Nzeri 2023 zisize amakipe yari ahagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga yose asezerewe.

    Ayo makipe ni APR FC yasezerewe na Pyramids FC yo mu Misiri muri CAF Champions League ndetse na Rayon Sports yasezerewe na Al Hilal Benghazi mur CAF Confederation Cup.

    Kuwa gatanu tariki ya 29 Nzeri 2023 niwno hakinwe umukino wo kwishyura wa CAF Champions League wahuje ikipe ya Pyramids FC yari iri mu rugo yatsinze ibitego 6-1, itsinda ikipe y'ingabo z'igihuhu ya APR FC bityo Pyramids ihita igera mu matsinda ya CAF Champions League.

    Iyi kipe yari ikinnye iyi mikino ku nshuro yayo ya mbere kuva muri 2018 ibayeho yari isanzwe igera mu matsinda ndetse ikayarenga ariko ya CAF Confederation Cup.

    Ku rundo ruhande ku itariki ya 30 Nzeri 2023 nibwo indi kipe yari ihagarariye u Rwanda mu mukino wo kwishyura yakinnyemo na AlHilal Benghazi yo muri Libya ikomeza isezereye Gikundiro.

    Rayon Sports yasezerewe kuri Penaliti 4-2 ntuma yaho amakipe yombi yari yanganyije ibitego 2-2.

    Gusesezerwa kw'aya makipe yombi bivuzeko agiye gucungira kuri shampiyona ngo barebe ko bazabasha gusubira mu yandi marushanwa azaba umwaka utaha.

    Ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda rikaba ryaboneyeho kumenyesha aya makipe ko imikino yabo y'ibirarane izakinwa mu mpera z'iki cyumweru.

    APR FC izakina na Musanze FC Kuri uyu wa Gatani kuri Kigali Pele Stadium guhera ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.

    Ku rundi ruhande ikipe ya Rayon Sports izasura Marines FC kuri Sitade Umuganda ku wa Gatandatu w'iki cyumweru guhera ku isaha ya Saa cyenda zuzuye.

    The post APR FC na Rayon Sports zigiye gucungira kuri shampiyona, nyuma yaho byanze ku rwego rwa Afurika appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-na-rayon-sports-zigiye-gucungira-kuri-shampiyona-nyuma-yaho-byanze-ku-rwego-rwa-afurika/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-na-rayon-sports-zigiye-gucungira-kuri-shampiyona-nyuma-yaho-byanze-ku-rwego-rwa-afurika

  • Kutagira ubushakashatsi bw'ahacukurwa amabuye y'agaciro ni imbogamizi kubabukora- Mujawase Ernestine #rwanda #RwOT

    Enjenyeri( Engineer) Mujawase Ernestine, Umuyobozi ushinzwe ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri Gisizi Mining Company Ltd (GIMI) ikorera mu Murenge wa Kayenzi, Akarere ka Kamonyi avuga ko kutagira ubushakashatsi bugenderwaho ku hakorerwa imirimo y'ubucukuzi bibangamiye ababukora. Ahamya ko zimwe mu ngaruka ari ukutamenya neza ingano y'amabuye ari mu butaka no kuba ucukura abikora byo gushakisha atazi inzira nyakuri ashakiramo ayo mabuye y'agaciro.

    Mu kiganiro yahaye intyoza.com ubwo GIMI( Gisizi mining Company Ltd) basurwaga n'itsinda ry'intumwa za Rubanda hamwe n'inzego z'ubuyobozi zitandukanye zirimo Akarere, Polisi ndetse n'abakozi b'ikigo gifite ubucukuzi mu nshingano-RMB, yagaragaje ko kutagera ku musaruro ukwiye, kutamenya ingano iri mu butaka bashakiramo amabuye ari imbogamizi iterwa no kuba nta bushakashatsi bwimbitse bwakozwe ngo babe aribwo bagenderaho.

    Aha, Mujawase Ernestine yasobanuriraga abayobozi uko muri GIMI Ltd bakora ubucukuzi, uko indani iba imeze n'ibindi.

    Yagize ati' Imbogamizi duhura nazo mu bucukuzi, harimo ikijyanye n'ubushakashatsi ndetse n'ishoramari ridahagije. Imbogamizi ya mbere duhura nayo kubera ubushakashatsi butimbitse, ni ukuba ibyo ducukura tutamenya ingano yabyo, ikindi ahantu tugiye gucukura ntabwo umenya neza icyerekezo cy'ifiro(agace karimo amabuye) cyangwa se ngo umenye ingano yayo bibe byagufasha kumenya neza uko utwara indani yawe'.

    Akomeza ati' Dutangira turimo dushakashaka kuko nta makuru tuba dufite, ariko nyine nyuma tukaza kumenya amakuru tuyigezeho neza(ifiro cg amabuye). Tubaye dufite neza amakuru ajyanye n'ubushakashatsi byajya bitworohera mu bucukuzi bwacu'. Akomeza ashimangira ko muri uko kutagira amakuru y'ubushakashatsi, bituma hari ubwo batangira bacukura ariko bakaba basubira inyuma kuko basanze aho bari bakurikiye bibeshye.

    Aha ubona si mu nzu. Ni indani, aho binjirira bagiye gushakisha amabuye y'agaciro mu nda y'Isi.

    Enjenyeri(Engineer) Mujawase Ernestine, avuga ko muri Kampani akorera bagerageza ibishoboka mu kwirwanaho bashakisha uko bakora ubucukuzi neza, bakabona umusaruro nubwo ibitakara ari byinshi kubera ibikoresho ndetse n'ishoramari ritaragera ku rwego rujyanye n'ikoranabuhanga rigezweho. Avuga kandi ko mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro bakora, bagerageza ku bukora mu buryo bujyanye n'igihe, bubahiriza ibisabwa ari nako bagerageza kubungabunga no kurengera ibidukikije.

    Gisizi mining Company Ltd (GIMI), ni imwe muri Kampani 15 z'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ikorera mu Karere ka Kamonyi mu buryo bwemewe kuko bafite ibyangombwa bahabwa bibemerera gukora ubu bucukuzi. Ni na bamwe kandi ugeze aho bakorera ubu bucukuzi ubona ko hari imikorere inoze mu buryo bwo gutunganya aho bakorera ugereranije na benshi bahuje umwuga ku butaka bwa Kamonyi. Gusa na none hari bimwe bigaragara nk'ibikiri inzitizi ku bucukuzi n'ababukora tuzagarukaho bijyanye n'ibikwiye kunozwa.

    Umukozi wa RMB ahagararanye n'intumwa ya Rubanda ku indani, amusobanurira.
    Uzziel Niyongira/Ubuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu ari kumwe n'umukozi wa RMB binjira indani.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/10/02/kutagira-ubushakashatsi-bwahacukurwa-amabuye-yagaciro-ni-imbogamizi-kubabukora-mujawase-ernestine/

  • Yewe udufaranga ahembwa ntibyabuza kwirukanwa! Hamenyekanye umushahara umutoza wa APR FC ahembwa burya yirukanwe ntibyaba nk’ibya Adil Mohamed – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yewe udufaranga ahembwa ntibyabuza kwirukanwa! Hamenyekanye umushahara umutoza wa APR FC ahembwa burya yirukanwe ntibyaba nk'ibya Adil Mohamed

    Ikipe ya APR FC imaze iminsi irimo gusekwa cyane nyuma yo gutsindwa isuzuguwe cyane kubera kunyagirwa ibitego 6-1 n'ikipe ya Pyramid FC mu mikino ya CAF Champions League.

    Nyuma y'umukino abakunzi benshi bayo ntibumvaga ukuntu batsindwa gutya kandi Pyramid FC ari ikipe yagutsinda ariko itagusebeje cyane nkuko yabikoze, nibwo batangiye gusabira umutoza kwirukanwa nubwo ubona ubuyobozi bwa APR FC ntagahunda yo kumusezerera bufite.

    Tumaze kubona uko abafana barimo gusabirwa umutoza twahise dushaka amakuru y'umushahara ahembwa ngo turebe niba hari ikintu byetera APR FC, tumenya ko Thierry Froger ahembwa ibihumbi 15 by'amadorari bingana na Milliyoni 16 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Aya mafaranga aratunguranye cyane kuko benshi bari baziko uyu mutoza w'ikipe ya APR FC ahembwa Milliyoni zirenga 30 z'amanyarwanda ariko ntabwo ariko kuri kuko Thiery Froger yazanwe muri iyi kipe atari we washakwaga cyane ahubwo ari igitutu cy'uko imikino mpuzamahanga haburaga igihe gito ngo itangire.

    Ikipe ya APR FC irakina umukino w'ikirarane wa Shampiyona muri iyi wikendi tariki ya 6 Ukwakira 2023 n'ikipe ya Musanze FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona kugeza ubu.

    Source : https://yegob.rw/yewe-udufaranga-ahembwa-ntibyabuza-kwirukanwa-hamenyekanye-umushahara-umutoza-wa-apr-fc-ahembwa-burya-yirukanwe-ntibyaba-nkibya-adil-mohamed/?utm_source=rss=rss=yewe-udufaranga-ahembwa-ntibyabuza-kwirukanwa-hamenyekanye-umushahara-umutoza-wa-apr-fc-ahembwa-burya-yirukanwe-ntibyaba-nkibya-adil-mohamed

  • RIP Manirakoze Fidel: Umusore w’imyaka 19 bamwohereje kuvoma ageze ku ivomero ahasiga ubuzima – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umurambo w'umusore uri mu kigero cy'imyaka 19 wo mu Karere ka Musanze wasanzwe mu kidendezi cy'amazi nk'uko byemejwe n'Umuvugizi wa Polisi y'igihugu mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza.

    Umurambo wa Manirakoze Fidel wasanzwe mu kidendezi cy'amazi giherereye mu Mudugudu wa Mudende, Akagari ka Kibuguzo mu Murenge wa Shingiro.

    Nyina wa nyakwigendera yamwohereje kuvoma ahagana saa 18h00 z'umugoroba nyuma aramutegereza araheba, niko guhuruza avuga ko yabuze umwana.

    Hiyambajwe inzego z'umutekano n'abaturage bahize batangira igikorwa cyo gushakisha uyu musore wari wabuze.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yagize ati ' Aho byageze saa munani z'ijoro aba abonetse mu kidendezi cy'amazi hafi y'umugezi wa Susa.'

    SP Mwiseneza yatangaje ko hakomeje iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwa Manirakoze.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa

    Source : https://yegob.rw/rip-manirakoze-fidel-umusore-wimyaka-19-bamwohereje-kuvoma-ageze-ku-ivomero-ahasiga-ubuzima/?utm_source=rss=rss=rip-manirakoze-fidel-umusore-wimyaka-19-bamwohereje-kuvoma-ageze-ku-ivomero-ahasiga-ubuzima

  • Kutagira ubushakashatsi bw'ahacukurwa amabuye y'agaciro ni imbogamizi kubabukora- Uwase Ernestine #rwanda #RwOT

    Enjenyeri( Engineer) Mujawase Ernestine, Umuyobozi ushinzwe ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri Gisizi Mining Company Ltd (GIMI) ikorera mu Murenge wa Kayenzi, Akarere ka Kamonyi avuga ko kutagira ubushakashatsi bugenderwaho ku hakorerwa imirimo y'ubucukuzi bibangamiye ababukora. Ahamya ko zimwe mu ngaruka ari ukutamenya neza ingano y'amabuye ari mu butaka no kuba ucukura abikora byo gushakisha atazi inzira nyakuri ashakiramo ayo mabuye y'agaciro.

    Mu kiganiro yahaye intyoza.com ubwo GIMI( Gisizi mining Company Ltd) basurwaga n'itsinda ry'intumwa za Rubanda hamwe n'inzego z'ubuyobozi zitandukanye zirimo Akarere, Polisi ndetse n'abakozi b'ikigo gifite ubucukuzi mu nshingano-RMB, yagaragaje ko kutagera ku musaruro ukwiye, kutamenya ingano iri mu butaka bashakiramo amabuye ari imbogamizi iterwa no kuba nta bushakashatsi bwimbitse bwakozwe ngo babe aribwo bagenderaho.

    Aha, Mujawase Ernestine yasobanuriraga abayobozi uko muri GIMI Ltd bakora ubucukuzi, uko indani iba imeze n'ibindi.

    Yagize ati' Imbogamizi duhura nazo mu bucukuzi, harimo ikijyanye n'ubushakashatsi ndetse n'ishoramari ridahagije. Imbogamizi ya mbere duhura nayo kubera ubushakashatsi butimbitse, ni ukuba ibyo ducukura tutamenya ingano yabyo, ikindi ahantu tugiye gucukura ntabwo umenya neza icyerekezo cy'ifiro(agace karimo amabuye) cyangwa se ngo umenye ingano yayo bibe byagufasha kumenya neza uko utwara indani yawe'.

    Akomeza ati' Dutangira turimo dushakashaka kuko nta makuru tuba dufite, ariko nyine nyuma tukaza kumenya amakuru tuyigezeho neza(ifiro cg amabuye). Tubaye dufite neza amakuru ajyanye n'ubushakashatsi byajya bitworohera mu bucukuzi bwacu'. Akomeza ashimangira ko muri uko kutagira amakuru y'ubushakashatsi, bituma hari ubwo batangira bacukura ariko bakaba basubira inyuma kuko basanze aho bari bakurikiye bibeshye.

    Aha ubona si mu nzu. Ni indani, aho binjirira bagiye gushakisha amabuye y'agaciro mu nda y'Isi.

    Enjenyeri(Engineer) Mujawase Ernestine, avuga ko muri Kampani akorera bagerageza ibishoboka mu kwirwanaho bashakisha uko bakora ubucukuzi neza, bakabona umusaruro nubwo ibitakara ari byinshi kubera ibikoresho ndetse n'ishoramari ritaragera ku rwego rujyanye n'ikoranabuhanga rigezweho. Avuga kandi ko mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro bakora, bagerageza ku bukora mu buryo bujyanye n'igihe, bubahiriza ibisabwa ari nako bagerageza kubungabunga no kurengera ibidukikije.

    Gisizi mining Company Ltd (GIMI), ni imwe muri Kampani 15 z'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ikorera mu Karere ka Kamonyi mu buryo bwemewe kuko bafite ibyangombwa bahabwa bibemerera gukora ubu bucukuzi. Ni na bamwe kandi ugeze aho bakorera ubu bucukuzi ubona ko hari imikorere inoze mu buryo bwo gutunganya aho bakorera ugereranije na benshi bahuje umwuga ku butaka bwa Kamonyi. Gusa na none hari bimwe bigaragara nk'ibikiri inzitizi ku bucukuzi n'ababukora tuzagarukaho bijyanye n'ibikwiye kunozwa.

    Umukozi wa RMB ahagararanye n'intumwa ya Rubanda ku indani, amusobanurira.
    Uzziel Niyongira/Ubuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu ari kumwe n'umukozi wa RMB binjira indani.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/10/02/kutagira-ubushakashatsi-bwahacukurwa-amabuye-yagaciro-ni-imbogamizi-kubabukora-uwase-ernestine/

  • Big Fizzo, Lino G ntibaririmbye! Ibyaranze ig… – #rwanda #RwOT

    Ku bantu bamenyereye uko Abarundi bidagadura baganiriye na Inyarwanda bayimaze amakenga bahamya ko nta mpungenge ziba i Bujumbura ku bitaramo bikurikirana kuko “Abarundi bakunda kuryoshya” iyi mvugo niyo ngiro kuko kuri Messes Des Officiers hateraniye abarenga  ibihumbi 20. Ni imbuga ngari iri mu kigo cya gisirikare. 

    Ntabwo bisanzwe kuko hari Urubyiruko, abakuze, abanyamahanga, abana bazanye n’imiryango bose naje kwirebera The Ben. Umunyamakuru  Mike Nsabimana wa Pj Classic Fm yabwiye InyaRwanda ko ubusanzwe muri iki kigo habamo akabari ndetse ibitaramo bisanzwe bihabera. 

    Ucishije amaso mu bafana wabonaga  ko rwose bazi kwishima. Ni ibintu byacanze abanyarwanda kuko bameze nk’abari kureba sinema. Icyokora wenda barahavana isomo ryo kurya ikirori kuko Abarundi baradusize. Ikitwa amacupa y’amavide ntabwo batinya kuyaha umukiriya (Twe dukoresha  Usage Unique ). Inyarwanda yabajije impamvu batanga amavide mu bakiriya utanga ibyo kunywa araturika araseka. Bivuze ko nari mbajije ubusa mu yandi magambo. Gusa yabonye ntunguwe anzanira ako banyweramo rimwe”Usage unique “. Icyo kurya  cyari girahari.

     Kwinjira byari  bigoye kuko umurongo utonze uhera mu ntanzi z’ikigo ukagera mu marembo. Dj wa Diamond Platnumz witwa Rj The Dj yahamagawe ku rubyiniro na Ami Pro The Mc noneho aza yambaye nk’abamasayi. 

    Yacuranze indirimbo ahereye ku za Diamomd gusa avangamo na mukeba we Harmonize. Yacuranze iyitwa “Single Again” abazi ihangana riba hagati yabo batunguwe.

     Patycope  wari wamaze kugera ahari kubera igitaramo yabwiye InyaRwanda ko bitangaje. Ati:”Dj wa Diamond Platnumz akinnye indirimbo ya mukeba!”. Dj RJ  The Dj yageze ku rubyiniro azana drone ifata amashusho  akurikizaho indirimbo za Diamomd Platnumz azivanga n’iza WCB.

    21:40 Ami Pro The Mc yahamagaye Sat-B

    21:55 Sat- B yinjiriye kuri Beautiful yakoranye na Meddy

    Abafana 7 bafite ibyapa byanditseho Sat-B bashyigikiye umuhanzi wabo. Yaririmbye izirimo Feel Love yarambitsweho ibiganza na Kolly Da Magix. 

    Yakurikijeho Satura amabufure n’amabuye yamwandikiye izina. 

    Yari yambaye neza, ikote riremereye, imikufi mu ijosi, fume z’umukara, 

    21:10 Sat-B yasoje kuririmbira abafana

    22:20 The Ben yinjiriye kuri Ko Nahindutse ayirangije arapfukama aha Imana Icyubahiro

    Yakurikije Thank You My God

    Abafana basirimbye ikirori gihinduka urutambiro

    The Ben wari wishimye bigaragarira buri wese uzi gusoma amarangamutima ya muntu yaririmbaga akanyuzamo akamwenyura

    Ageze kuri Why byagoranye kuko Ingo Live Band mu gutangira indirimbo ntibyahuraga

    The Ben yageze hagati abuza abacunga umutekano  

    Yakurikijeho Ntacyadutanya 

    Hajyajo Naremeye

    Pamela yabaye indirimbo 

    23:00 Pamela yaje agira isoni abashimira uko bakiriwe

    The Ben yaririmbye Roho afashe Pamela ku rutugu

    23:13 The Ben yavuye ku rubyiniro abafana batabishaka abasezeranya kuzagaruka kuhakorera igitaramo, yarize amarangamutima aramurenga

    Saa 23:20 :Bafunze ibyuma abafana banga gutaha. 

    Igitaramo cyagombaga gutangira Saa kumi n’imwe z’umugoroba kikarangira saa tatu z’ijoro. Kubera ko cyabereye mu kigo cya gisirikare kandi haba amasaha yo gufunga ibikorwa byo kwidagadura. Niyo mpamvu abafana batamenye uburyo Big Fizzo ataririmbye kuko amasaha yari yarangiye. 

    Igitaramo cyari gifite abafana 

    Abarundikazi bakunda ibitaramo 

    Ami Pro The Mc yayoboye neza igitaramo, akora kuri Buja fm 

    Dj Paulin uri hagati, manager wa Drama T

    Rj The Dj ucurangira Diamond Platnumz 

    The Ben yahamagawe ku rubyiniro babanza kuzimya amatara

    Igitaramo cyabaye hari drone ifata amashusho 

    The Ben yafashwe n’amarangamutima ararira

    The Ben yeretswe urukundo n’abafana

    The Ben ku rubyiniro yasutse amarira ahamya ko gukundwa abikesha Imana

    AMAFOTO:Murenzi Dieudonne-InyaRwanda.com 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134947/big-fizzo-lino-g-ntibaririmbye-ibyaranze-igitaramo-cya-the-ben-cyasojwe-bamwe-batabyumva-a-134947.html

  • Umunyamakuru w’imikino Ephrem Kayiranga wokoreraga Flash FM yayisezeye asanga KNC #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’imikino Ephrem Kayiranga wakoreraga Radio Flash &TV yayisezeye nyuma y’imyaka 7 ayikorera.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2023, uyu munyamakuru ari bwo yasezeye bagenzi bakoranaga by’umwihariko mu gisata cy’imikino.

    Ephrem yari azwi cyane mu kiganiro ‘Programme Umufana’ yari anabereye umuyobozi yakoranaga na Ndayisaba Leonidas na Nkusi Denis [Mtangazaji] gitambuka kuva saa 8h30′ kugeza saa 10h30′ guhera ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu.

    Uretse ubuhanga bwe mu gusesengura, Kayiranga Ephrem anazwi cyane mu kogeza imipira cyane cyane iyo mu Rwanda.

    Kayiranga wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo na Authentic Radio, amakuru avuga ko yerekeje kuri Radio & TV1 ya Kakooza Nkuriza Charles [KNC] akaba perezida wa Gasogi United.

    Kayiranga Ephrem yerekeje kuri Radio&TV1

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Umunyamakuru-w-imikino-Ephrem-Kayiranga-wokorera-Flash-FM-yayisezeye-asanga-KNC