Blog

  • Minisitiri wUbutegetsi bwIgihugu yasabye ab… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa bwashyizwe ku rukuta rwa X rwa Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Minisitiri Hon. Musabyimana Jean Claude yongeye gushishikariza abanyarwanda bose kurangwa n'isuku kandi bakayikora nk'umuco batarebeye ku jisho.

    Yagize ati: “Turifuza ko isuku itakorwa igihe twabikanguriwe gusa, ahubwo isuku ikaba umuco, aho dutuye, aho tunyura, aho duhurira, ku mubiri, imyenda twambara, ku mashuri abana bigiraho, ku bitaro, ku biro by'ubuyobozi, ahantu hose turifuza ko haba isuku, twimakaza isuku.''

    Minisitiri Musabyimana yakomeje abwira abantu bafite ibibanza mu mijyi itandukanye mu Rwanda batarabona ubushobozi bwo kubaka kugerageza bakabitunganya, bagatera ubwatsi ku mikingo yegereye umuhanda cyangwa se ikubakwa. 

    Si aha gusa hagomba guterwa ibyatsi kuko Minisitiri yavuze ko n'ahandi hantu hari ubutaka bwanamye ari ngombwa kuhatera ubwatsi mu rwego rwo kwimakaza isuku.

    Yasoje avuga ko ari ngombwa kurangwa n'isuku kandi buri wese akabigiramo uruhare mu rwego rwo gukumira umwanda, isuku ikaba iya buri wese.


    Minisitiri Musabyimana arasaba abanyarwanda kwita ku isuku bakayigira umuco

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134965/minisitiri-wubutegetsi-bwigihugu-yasabye-abanyarwanda-kurangwa-numuco-wo-kugira-isuku-134965.html

  • Abasore bakoze inama! Umusore yahamagaje Polisi nyuma y’uko asohokanye n’umukobwa akanga ko bafatikanya mu kwishyura fagitire ya Resitora – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abasore bakoze inama! Umusore yahamagaje Polisi nyuma y'uko asohokanye n'umukobwa akanga ko bafatikanya mu kwishyura fagitire ya Resitora.

    Umugabo w'imyaka 28 wo mu mujyi wa Moscow mu gihugu cy'u Burusiya aherutse gushyikiriza polisi ikirego cy'umukobwa basohokanye bakajya gusangira muri resitora yarangiza umukobwa akanga ko bafatanya kwishyura fagitire.

    Uyu mugabo yavuze ko uwo mugore bamenyaniye bwa mbere kuri interineti, kuri iyo nshuro bakaba bari bagiye gusohokana bagasangira bwa mbere mu rwego rwo kurushaho kumenyana.

    Uyu mukobwa yanze ko bafatanya kwishyura fagirite y'ibihumbi 16 by'ama Rubres (amadorari 165 y'Amerika) asaga ibihumbi 200 by'amafaranga y'u Rwanda.

    Uwo mugabo yabwiye polisi ko gusangira kwabo kwagenze neza rwose muri resitora iri mu mujyi wa Moscow ahitwa Mira Avenue, ariko bazanye fagitire nibwo ibintu byose byahindutse kuko umugabo yasabye umukobwa ko bafatanya kwishyura ku buryo bungana arabyanga, avuga ko umugabo ari we wakomeje gutumiza ibintu byinshi byo kurya no kunywa bityo agomba kwishyura fagitire yose wenyine.

    Nyuma yo gutongana ku kutumvikana ku kwishyura, amakuru avuga ko uwo mugore yahise ahaguruka agasohoka akigendera agasiga umugabo arwana no kwishyura iyo fagitire. Gusa ngo nawe akiva aho yahise yerekeza kuri polisi gutanga ikirego arega uwo mugore.

    Ibitangazamakuru byatangaje iyi nkuru bivuga ko umwanzuro polisi yafashe kuri iki kirego utaramenyekana.

    Source : https://yegob.rw/abasore-bakoze-inama-umusore-yahamagaje-polisi-nyuma-yuko-asohokanye-numukobwa-akanga-ko-bafatikanya-mu-kwishyura-fagitire-ya-resitora/?utm_source=rss=rss=abasore-bakoze-inama-umusore-yahamagaje-polisi-nyuma-yuko-asohokanye-numukobwa-akanga-ko-bafatikanya-mu-kwishyura-fagitire-ya-resitora

  • Agahinda ntikica, kagira mubi! Abafana ba Rayon Sports ubwo barebaga umukino wa Al Hilal Benghazi ibamereye nabi bari bamanjiriwe bafite agahinda ku maso yobo – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino wo kwishyura w'ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, wahuzaga Rayon Sports na Al Hilal Benghazi, abakunzi ba Murera bari bamanjiriwe nyuma yuko abarabu babatsinze igitego ku isogonda rya 38 umukino ugitangira.

    Iki gitego cyaciye intege abafana ba Rayon Sports, ku buryo bahise bamera nk'abanyagiwe n'imvura maze ya mifanire yabo bazwiho iburirwa irengero.

    Rayon Sports yakomeje guhatana, biza kurangira ibonye igitego cyo kwishyura gusa birangira isezerewe kuri Penariti 4-2 kuko igiteranyo k'ibitego byari 2-2 mu mukino yose. Birangira isezerewe muri CAF Comfederation Cup itageze mu matsinda.

    Source : https://yegob.rw/agahinda-ntikica-kagira-mubi-abafana-ba-rayon-sports-ubwo-barebaga-umukino-wa-al-hilal-benghazi-ibamereye-nabi-bari-bamanjiriwe-bafite-agahinda-ku-maso-yobo-amafoto/?utm_source=rss=rss=agahinda-ntikica-kagira-mubi-abafana-ba-rayon-sports-ubwo-barebaga-umukino-wa-al-hilal-benghazi-ibamereye-nabi-bari-bamanjiriwe-bafite-agahinda-ku-maso-yobo-amafoto

  • Gusomana biba byiza: Dore ibyiza byo gukundana n’umukobwa/umusore mugufi cyane kuri wowe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gusomana biba byiza: Dore ibyiza byo gukundana n'umukobwa/umusore mugufi cyane kuri wowe.

    Abantu bamwe n'abamwe ntibakunda abasore bagufi cyangwa abakobwa bagufi kubera ko baba batazi neza ibyiza byabo ariko burya benshi mu bakundana nabo bakubwira byinshi byiza kuri bo.

    Abakobwa benshi bakunda abasore barebare ariko burya n'abahungu bagufi barakundwa Kandi cyane.

    Ibyiza byo gukundana n'umuntu mugufi.

    Uba muremure: Hano twavuga ku bakobwa, bakunda gukundana n'abasore bagufi kuko baba bashaka kuba barebare, ibi rero kuri uwo mukobwa ushaka kuba ariwe muremure hagati ye n'umukunzi we bahitamo kwikundira abasore bagufi.

    Iyo uri mugufi nawe, muba mureshya: Ikindi kiza cyo kugira umukunzi mugufi nuko iyo uramutse nawe uri mugufi bityo birangira mwese mujyanye mureshya bimwe bakunze kuvuga ngo inkweto yabonye iyayo.

    Bicisha bugufi: Aha twavuga ku basore, iyo Umusore mugufi akundana n'umukobwa umusumba akenshi usanga uwo musore aca bugufi kubera Kenshi usanga nta kizere yifitemo kinshi kubera ko aba aziko umusumba ushobora no kumwanga.

    Murarambana: Umukobwa ukundana n'umusore mugufi Kenshi iyo bakundanye biraramba ntibapfa gushwana cyane ko Umusore akora byose byatuma umukobwa yishima bityo urukundo rwanyu rugakomeza gukomera.Aba ari beza:

    Kenshi cyane ku bakobwa, abasore benshi bakunda umukobwa mugufi kubera usanga abakobwa bagufi Ari neza mbese kumureba bituma wishima cyane ko uba ubona aguteye ibyishimo.Bituma Umusore yumva afite akamaro:

    Abasore benshi bakunda umukobwa mugufi kubera ko iyi umukobwa bakundana akeneye gufata ikintu Kiri hejuru cyane yitabaza Umusore bityo bigatuma Umusore yumva Ari ingirakamaro mu buzima bwuwo mukobwa

    Gusomana biba byiza: Gusoma umukobwa mugufi, abasore benshi bavuga ko biba Ari byiza ndetse biba biri romantic cyane ko umukobwa bimusaba guhagarara ku Mano naho musore agasa nuwunama.

    Source : https://yegob.rw/gusomana-biba-byiza-dore-ibyiza-byo-gukundana-numukobwa-umusore-mugufi-cyane-kuri-wowe/?utm_source=rss=rss=gusomana-biba-byiza-dore-ibyiza-byo-gukundana-numukobwa-umusore-mugufi-cyane-kuri-wowe

  • Hejuru ntibari bambaye! Ibizungerezi by’i Burundi no mu Rwanda byaserutse mu gitaramo cya The Ben byambaye imyenda ikurura igitsina gabo (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hejuru ntibari bambaye! Ibizungerezi by'i Burundi no mu Rwanda byaserutse mu gitaramo cya The Ben byambaye imyenda ikurura abagabo.

    Mu ijoro ryakeye nibwo umuhanzi w'umunyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yaraye akoreye amateka mu Burundi binyuze mu gitaramo yahakoreye.

    Muri iki gitaramo, inkumi z'uburanga zaserukanye imyambaro ikurura igitsina gabo.

     

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/hejuru-ntibari-bambaye-ibizungerezi-byi-burundi-no-mu-rwanda-byaserutse-mu-gitaramo-cya-the-ben-byambaye-imyenda-ikurura-igitsina-gabo-amafoto/?utm_source=rss=rss=hejuru-ntibari-bambaye-ibizungerezi-byi-burundi-no-mu-rwanda-byaserutse-mu-gitaramo-cya-the-ben-byambaye-imyenda-ikurura-igitsina-gabo-amafoto

  • Yaherekeje umukobwa we! Mama wa Miss Uwicyeza Pamella akaba na Nyirabukwe wa The Ben yatunguranye mu gitaramo cya The Ben i Burundi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yaherekeje umukobwa we! Mama wa Miss Uwicyeza Pamella akaba na Nyirabukwe wa The Ben yatunguranye mu gitaramo cya The Ben i Burundi.

    Mu ijoro ryakeye nibwo habaye igitaramo cya The Ben i Burundi.

    Iki gitaramo cyatumye uyu musore yandika amateka mu Burundi kubera ibyo yagikoreyemo.

    Abanyarwanda benshi bari mu Burundi aho iki gitaramo cyabereye.

    Uwicyeza Pamella wari kumwe n'umubyeyi we yakurikiranye igitaramo cy'umugabo we

    Mu baherekeje The Ben harimo Miss Uwicyeza Pamella akaba umukunzi we ndetse na nyina wa Pamella yari ahari.

    Source : https://yegob.rw/yaherekeje-umukobwa-we-mama-wa-miss-uwicyeza-pamella-akaba-na-nyirabukwe-wa-the-ben-yatunguranye-mu-gitaramo-cya-the-ben-i-burundi/?utm_source=rss=rss=yaherekeje-umukobwa-we-mama-wa-miss-uwicyeza-pamella-akaba-na-nyirabukwe-wa-the-ben-yatunguranye-mu-gitaramo-cya-the-ben-i-burundi

  • Haringingo Francis uheruka muri Rayon Sports, yirukanywe mu ikipe atamaze kabiri #rwanda #RwOT

    Amezi abiri yonyine yari ahagije ngo ikipe ya Sofapaka FC yo muri Kenya yirukane Umurundi watoje Rayon Sports, Haringingo Christian Mbaya.

    Tariki ya 3 Kanama 2023 nibwo iyi kipe ya Sofapaka yo muri Kenya mu cyiciro cya mbere yatanagaje uyu mutoza nk’umutoza mukuru wayo.

    Haringingo wari uvuye mu Rwanda ahesheje Rayon Sports igikombe cya shampiyona ntabwo yahiriwe muri Kenya kuko umusaruro mubi watumye ahita yirukanwa.

    Yari amaze gutoza imikino 5 ya shampiyona ya 2023-24 aho nta n’umwe yabashije gutsinda uretse kunganya na Gor Mahia 1-1 mu mukino ufungura shampiyona wabaye tariki ya 26 Kanama 2023.

    Ku munsi wa kabiri wa shampiyona yahuye na Bandari FC imutsinda 1-0, umunsi wa 3 yahuye na Posta Rangers imutsinda 3-1, umunsi wa 4 yatsinzwe na Ulinzi Stars 1-0 ni mu gihe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yatsinzwe na Nairobi City Stars 2-1.

    Haringingo Francis yirukanywe muri Sofapaka nta mukino atsinze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haringingo-francis-uheruka-muri-rayon-sports-yirukanywe-mu-ikipe-atamaze-kabiri

  • ‘The Science and Policy Nexus Programme’ igis… – #rwanda #RwOT

    ‘We Do Green’ umuryango w’urubyiruko urengera ibidukikije ugahangana n’ingaruka y’imihindagurikire y’ibihe, yahuje imbaraga n’ikigo cya Kaminuza y'u Rwanda gishinzwe kubungabunga Urusobe rw'Ibinyabuzima n’umutungo kamere(CoEB), batewe inkunga na Ambasade y’u Budage, bashyize ahagaragara gahunda nshya yitwa ‘The Science and Policy Nexus Programme’ igamije guhuza gahunda za Leta n'ubushashakashatsi bakora ku bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe.

    Abayobozi muri Kaminuza y’u Rwanda, Minisiteri y’Ibidukikije n’abafatanyabikorwa bahuriye mu kumurika gahunda ya ‘The Science and Policy Nexus Programme’

    Emmanuel Sindikubwabo uyobora 'We do Green' yatagarije InyaRwanda ko uyu muryango urajwe inshinga no guhuza ubumenyi bw’abaturage na gahunda za Leta zo kubungabunga ibidukikije ndetse avuga ko bateganya ubukangurambaga mu baturage ku bijyanye na gahunda Leta ifite yo gutera ibiti bigera kuri Miliyoni 63 muri iki gihe cy'Umuhindo wa 2023.

    Sindikubwabo  ati “Hari ubukangurambaga tuzakora mu baturage bwo kumva ya Siyansi navuze, bagomba kumenya igiti gikenewe icyo ari cyo, ntabwo ari icyavuye hirya iyo kuko ibiti byavuye hanze inyoni ntizibijyamo, umuturage akeneye kubimenya kugira ngo atere bya biti.”

    Sindikubwabo n'abandi bavuga ko kutagira ubumenyi kw'abaturage bituma hari ibitagerwaho birimo kuba babona amazi yanduye ntibabyiteho, kubona ibiti biterwa ariko ntibyitabweho, kubona inkende ziva muri Pariki zikaza konera abantu(ngo biterwa n'uko ibyazitungaga bitakihaboneka).

    Uwase Aimée-Sandrine ukorera ikigo cya Kaminuza y’u Rwanda gishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’umutungo kamere (CoEB), yatangarije InyaRwanda ko ubushakashatsi bakora hari igihe butitabwaho mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, ndetse n'Urubyiruko rukaba ahenshi rutazigaragaramo.

    Urubyiruko rwo muri Kaminuza y’u Rwanda rwashinze amatsinda yo gufasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

    Imurikwa ry’iyi gahunda nshya ryahuje abashakashatsi n'abafata ibyemezo, harimo Ihuriro ry'Urubyiruko rwita ku Rusobe rw'Ibinyabuzima(GYBN), ryigeze guteza imbere gahunda yiswe 'Nkurane n'Igiti' mu turere twa Nyagatare, Bugesera na Gasabo.

    Nyirihirwe  Hartman Kelly wiga mu mwaka wa gatatu w'ibinyabuzima no kubungabunga ibidukikije, uri mu bashinze itsinda ry'abiyemeje kongera ibiti bijyanye n'imiterere y'aho biga muri Kaminuza y'u Rwanda. Yagize ati: ‘Natwe urubyiruko twiyemeje gufatanya na gahunda za leta aho dukora ubushakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe tugamije gushaka ibisubizo ku bibazo biteza’.

    Phillipe Kwitonda, Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ibidukikije

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutaka, Amazi n'Amashyamba muri Minisiteri y'Ibidukikije, Philippe Kwitonda wari witabiriye imurikwa ry’iyi gahunda, avuga ko hakenewe ubushakashatsi ku bwoko bw'ibiti bishobora kwihanganira imvura nyinshi cyangwa amapfa n'udusimba tw'umuswa, bikunze kugaragara cyane Iburasirazuba no mu Mayaga.

    Kwitonda yibukije urubyiruko rwiga muri Kaminuza ko gahunda zo kongera amashyamba mu Gihugu no kurwanya isuri muri rusange ari rwo rugomba kugira uruhare mu kuzishyira mu bikorwa.

    Dr. Ignace Gatara uyobora koleji (College) y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda

    Umuyobozi wa Koleji yigisha Ubumenyi n'Ikoranabuhanga muri Kaminuza y'u Rwanda, Dr Ignace Gatare, yasabye abanyeshuri gutegura imishinga izabarinda ubushomeri ari nako ihangana n'imihindagurikire y'ikirere, hagashakwa inzego zibafasha.

    Kaminuza y’u Rwanda yahuje abashakashatsi n’inzego zifata ibyemezo kugirango bahuze imbaraga bafashe Leta guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134951/the-science-and-policy-nexus-programme-igisubizo-mu-guhangana-nimihindagurikire-yibihe-134951.html

  • Kumira bunguri mu migurire ya APR FC, intanda… – #rwanda #RwOT

    Nibura APR FC imaze imyaka 20 irwana n’amateka yo kugera mu mikino y’amatsinda mu mikino nyafurika, yaba imikino ya CAF Confederation Cup cyangwa se imikino ya CAF Champions League. Uyu mwaka w’imikino, APR FC yari yaje ari nshya, ndetse itanga n’icyizere, ariko niwo mwaka yatashye nabi ndetse inasuzuguritse.

    Urugendo rw’amatsinda umwaka w’imikino 2023-24, APR FC n’ubundi yarutangiye nka yamaboko atazaguha, kuko n’icyiciro kibanza yasezereye Gaadiidka FC yo muri Somalia, ntawe ucira ngo amanuke. APR FC mu ijonjora rya kabiri, yahuye na Pyramid FC yo muri Misiri, ikipe itangira ifite icyizere, dore ko umukino ubanza wabereye iki Kigali, amakipe yombi yanganyije 0-0.

    Mu mukino wo kwishyura, APR FC yasabwaga kunganya ibitego ibyo aribyo byose, igahita ibona itike y’amatsinda bwa mbere kuva iyi mikino CAF yayivugurura. Ntabwo ubuzima bwabakundiye kuko umukino warangiye APR FC inyagiwe ibitego 6-1, ndetse iba ikipe ya kabiri Pyramid inyagiye mu mateka yayo.

    Kuki APR FC yongeye kunanirwa kurushyaho?

    Uhereye ku bafana, abakinnyi abayobozi, buri wese yari afite imivugire igaragaza icyizere ko APR FC uyu mwaka w’imikino ishobora kuzakora akantu bigendanye n’amavugurura yari yakoze. APR FC yahawe inzira yenda gusa neza neza n’iyo yari yanyuzemo umwaka ushize, ariko usibye kugura abakinnyi bashya ntabwo yigeze ishaka gukosora ibitaragenze neza mu nzira ya mbere

    Imigurire y’abakinnyi muri APR FC, intandaro y’umusaruro muke muri uyu mwaka

    Nta kidasanzwe kumva ko APR FC yegukanye igiko cya shampiyona, Peace Cup hano mu Rwanda, kuko abakinnyi bose iyi kipe yakoresha, iba ifite ubushobozi bwo kubigeraho. Iyi kipe ifite amanota 7 mu mikino itatu imaze gukina muri shampiyona, nta rirarenga ku ntego zayo hano mu Rwanda, gusa ikibabaje ni uko uyu mwaka abakinnyi yari yaguze, bari abakinnyi bo gukubagana ku mugabane w’Afurika.

    Abafana ba APR FC uyu mwaka icyizere cyari cyose, ariko ubu batangiye kubara uburyo bazajya bavana amanota i Nyagatare Musanze, kuko ibyo kurira indege babivuyemo 

    Nyuma y’imyaka isaga 10 APR FC ikinisha abakinnyi b’abanyarwanda gusa, tariki 4 Nyakanga, nibwo iyi kipe yagaragaje ko yasubiye mu bakinnyi b’abanyamahanga aho hagaragaye impapuro z’ubutumire ku bakinnyi barimo, Taddeo Lwanga, Ndzila Pavelh na Ngweni Ndassi.

    Taddeo Lwanga, Pavel Nzila, Joseph Apam Assongue, Victory Mbaoma, Nshimiyimana Ismael, Salomon Charles Bienvenue Banga Bindjeme II na Danny Ndikumana, ni bamwe mu bakinnyi APR FC yaguze muri uyu mwaka w’imikino, ndetse iri gukoresha  buri munsi.

    Ugereranyije aba bakinnyi, twavuga ko umukinnyi umwe Nshimiyimana Ismael, ariwe mukinnyi rukumbi APR FC yari izi neza, kuko yari umukinnyi wa Kiyovu Sports imyaka . Dufashe nk’urugero, Ndikumana Danny, mu bayobozi ba muguze nta numwe wari waramurebye nibura imikino irenze ine, ndetse akaba ari nawe mukinnyi wumvikanye na APR FC bwa  mbere.

    Victory Mbaoma, ni rutahizamu umaze gutsinda nibura 40% by’ibitego APR FC imaze gutsinda uyu mwaka. Uyu musore APR FC nta makuru yari imuziho, usibye ayo  babwiwe n’abamushakagaho amafaranga.

    Mbaoma ni umukinnyi mwiza wazamutse neza iwabo muri Nigeria, gusa ntabwo cyaricyo gihe cyiza cy’uko APR FC yari kumugura. Mbaoma afite ibibazo mu mutwe byo gutakaza icyizere, bikaba ibi bibazo abimaranye hafi umwaka. Kubura umusaruro kuri uyu musore, kwaturutse ku masezerano yasinye yerekeje mu ya MC Alger. 

    Uyu musore wari uvuye muri Nigeria ahagaze neza mu ikipe ya Enyimba, yumvaga ku myaka ye 24, agomba gukina ndetse agakomereza i Burayi. Akigera muri Algeria, ibyo yibwiraga siko byagenze, ahubwo mu masezerano y’imyaka ibiri yari yasinye, byarangiye akinnye imikino 6 gusa ntiyanatsinda igitego, birangira basheshe amasezerano yerekeza muri FC Qizilqum Zarafshon nayo biranga aritahira kuva ubwo ni umusore usa naho afite agahinda gakabije.

    Ugendeye kuri uyu mukinnyi, twavuga ko APR FC yabwiwe Mbaoma wo muri Enyimba, ihabwa Mbaoma wo muri FC Qizilqum Zarafshon kandi aba bakinnyi baratandukanye cyane.

    Ntabwo ari aba bakinnyi gusa twatangaho urugero kuko abakinnyi banshi APR FC yagiye ibahabwa nayo ikabamira buguri nta no gutoranya no gushaka amakuru yimbitse. Taddeo Lwanga ni umukinnyi mwiza mu myaka ye, gusa APR FC yamuguze amaze gukamuka, ndetse inyota yo gukina umupira yarashize. Nanone nk’uko bisa, APR FC yaguze Taddeo Lwanga nk’umukinnyi mwiza wabayeho, ariko si umukinnyi yari izanye ngo abajyane mu matsinda.

    Taddeo Lwanga ni umukinnyi w’imyaka 29 washoje gukina umupira w’amaguru, ahubwo uri mu myaka yo gusarura amafaranga, ariko APR FC yamuguze izi ko izanye Taddeo wa 2017 

    APR FC ntabwo yagombaga kugura Abanyamahanga barenze 4

    APR FC yakoze ikosa ryo kugaruka mu murongo wo gusinyisha abanyamahaga ariko ibikorana umuvuduko mwinshi, biba nka byabindi by’umusore ujya guterura ibyuma atabanje kwishyushya. APR FC nibura, yogombaga kugura abakinnyi b’abanyamahanga 4 kugirango yerekane ko yagarutse muri gahunda y’abanyamahanga.

    Icyo gihe APR yari kongera igakina intego ari igikombe cya shampiyona, kugira ngo igende imenyereza buhoro buhoro. Umunyezamu umwe, myugariro umwe, umukinnyi wo mu kibuha hagati umwe, ndetse na rutahizamu umwe, bari bahagaije ubundi APR FC ikicara igashaka abandi izongeramo umwaka utaha.

    Muri aba bakinnyi nahamya ko nibura 2 bari kuba beza, ubundi umwaka utaha bakabongeraho abandi. Iyo uguze abakinnyi benshi mu mwaka umwe w’imikino uba wishyira mu kagozi kuko uko abakinnyi baba benshi abadatanga umusaruro niko barushaho kwiyongera. Ikimenyi menyi ni uko, mu bakinnyi APR FC yaguze mu isoko riheruka, umwaka utaha nikabya izasigarana 3.

    APR FC nta mukinnyi w’umunyarwanda yagombaga gusigarana

    Niba koko ari ikipe yashakaga kubaka bundi bushya ndetse ikibaka ikipe ishaka imikino y’amatsinda, nta mukinnyi wari urangije amasezerano APR FC yagombaga kongerera amasezerano, bigendanye n’ibihe bari bavuyemo. APR FC y’umwaka ushize, yaranzwe n’umwiryane, umwuka mubi, ndetse abakinnyi aho kugira umusaruro mu kibuga, umwuka mubi ukabatanga imbere.

    Abakinnyi benshi APR FC yasinyishije, abenshi ntabwo bazakomezanya umwaka utuaha 

    APR FC yagombaga kunyuza umweyo mu banyarwanda, nk’uko yabikoze 2019, ubundi igasinyisha abakinnyi bashya b’abanyarwanda, bagafatanya b’abanyamahanga yari yazanye, n’abana bo mu irerero.

    APR FC yakora iki?

    Ntabwo umuntu yavuga ngo byacitse nk’uko abishatse yabivuga, ariko umupira w’amaguru no uguhozaho utegura. Icyo umuntu yavuga, ni uko APR FC niba yarasubiye mu bakinnyi b’abanyamahanga, igomba kwitonda mu bigurire, byikubye inshuro 20 uko yashishozaga ku bakinnyi b’abarwanda.

    Kuri ubu aho Isi igeze, umukinnyi ashobora kuba mwiza uyu mwaka w’imikino, umwaka ukurikiyeho bikanga ntazanagaruke kuko ibintu byica abakinnyi mu mikinire byabaye byinshi kurusha mbere.

    Hari abakinnyi navuga ngo bavuye muri APR FC bibanje kuba rwaserera, ndetse hari n’abahasigaye mu buryo bubatunguye, kugeza ubu bakina babizi ko APR FC atari iyo kwizera 

    APR FC ikwiye gushaka kujya igura umukinnyi nibura imaze umwaka ireba ikabona hari icyo yayifasha. APR FC nireke gutanga isoko ryo kugura abakinnyi ku bantu b’imihanda yose, kuko abantu bari hanze aha icya mbere ni amafaranga. Niba APR FC ikeneye kujya mu mikino y’amatsinda niyongere amafaranga igure abasore bazi umupira bagifite inyota yo gukina, aho kugura abavetera.

    Kugura abakinnyi benshi mu mwaka umwe ntabwo byakwereka ingaruka mbi muri shampiyona y’igihugu ukinamo, ariko ku ruhando mpuzamahanga nugera mu Misiri mugasang mwese ntimuziranye ikipe izabakinisha nkaho  ikipe mukinira yaraye ishinzwe.

    Lt Col Richard Kalisa, yatangiranye akazi gakomeye mu ikipe ya APR FC nubwo gahunda yo kugarura abanyamahanga yashimwe na benshi

    Mu bakinnyi APR FC yaguze harimo abarushwa urwego nabo yasezereye

    Shaiboub ni umwe mu bakinnyi APR FC icungiyeho ishaka guhangana na Simba yamugerageje igasanga ni umukinnyi wizengurukaho gusa iminota 90 ikarangira 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134950/kumira-bunguri-mu-migurire-ya-apr-fc-intandaro-yinkoni-zo-mu-misiri-134950.html

  • Ibitego byarumbye ku Banyarwanda! Bamwe basoje icyumweru mu gahinda abandi mu byishimo – uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye #rwanda #RwOT

    Impera z’icyumweru zahiriye bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze yarwo, ni mu gihe abandi bagisoje mu gahinda kuko amakipe yabo yitwaye nabi.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko abakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize.

    Meddie Kaere- Singida Fountain Gate

    Ntabwo impera z’icyumweru zagenze neza kuri rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Meddie Kagere na Singida Fountain Gate yo muri Tanzania ni nyuma yo gusezererwa mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup na Future FC yo mu Misiri.

    Iyi kipe bari banganyirije muri Tanzania 1-1, ejo hashize ku Cyumweru yabatsindiye mu Misiri 4-1 igera mu matsinda ku giteranyo cy’ibitego 5-2, ni umukino Kagere Meddie yabanje ku ntebe y’abasimbura.

    Emery Bayisenge, Sibonama Patrck Papy — Gor Mahia

    Sibomana Patrick Papy na Emery Bayisenge bakinira Gor Mahia muri Kenya, ejo hashize ku Cyumweru bari babanje mu kibuga mu mukino wa shampiyona banganyijemo na KCB 1-1.

    Nyuma y’umunsi wa 5, Gor Mahia iri ku mwanya wa 2 n’amanota 9, Posta Rangers ya mbere ifite 13.

    Imanishimwe Emmanuel — FAR Rabat

    Imanishimwe Emmanuel Mangwende yari yabanje mu kibuga mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League, FAR Rabat ye yo muri Maroc yaraye itsinzwemo na Esperence du Sahel yo muri Tunisia 2-1.

    Umukino ubanza wari wabereye muri Tunisia Esperence du Sahel yari yayitsinze 1-0, ikaba yaraye iyitsindiye muri Maroc 2-1 igera mu matsinda ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

    Biramahire Christophe Abedi — UD Songo

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ntabwo Biramahire Abeddy Christophe ukinira UD Songo yakandagiye mu kibuga mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League batsinzwemo na Petro de Luanda yo muri Angola 3-1.

    Umukino ubanza wari wabereye muri Mozambique, Petro de Luanda yari yayitsinze 2-1, yageze mu matsinda ku giteranyo cy’ibitego 5-2.

    Nsanzimfura Keedy — El Qanah

    El Qanah ya Nsanzimfura Keddy mu cyiciro cya kabiri mu Misiri yatangiye shampiyona inganya na Proxy 2-2.

    Usengimana Faustin – Al — Hudod

    Usengimana Faustin wa Al Hudod muri Iraq atagereje ko shampiyona y’iki gihugu umwaka w’imikino 2023-24 utangira aho uzatangira mu Gushyingo 2023.

    Manishimwe Djabel — USMK

    Ku w Gatanu w’icyumweru gishize, Union Sportive de la Médina Khenchela (USMK) muri Algeria ya Manishimwe Djabel utarabanje mu kibuga, yatsinze JS Kabylie 2-1 mu mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Algeria.

    Manzi Thierry— Al Ahli Tripoli

    Manzi Thierry wa Al Ahli Tripoli ategereje ko umwaka w’imikino utangira muri Libya aho nta gihindutse uzatangira mu Gushyingo 2023.

    Niyonzima Haruna — Al Ta’awon

    Niyonzima Haruna, yatangiye imyitozo n’ikipe ye ya Al Ta’awon muri Libya bitegura umwaka w’imikino wa 2023-24 uzatangira mu Gushyingo 2023.

    Rubanguka Steve – Al-Nojoom

    Al Nojoom ikinamo Rubanguka Steve mu cyiciro cya kabiri muri Saudi Arabia, ku wa Gatanu yanganyije na Al Taqdom 1-1 mu mukino w’umunsi wa 3 w’iyi shampiyona.

    Nirisarike Salomon – K.V.K. Tienen-Hageland

    Ntabwo byifashe mu cyiciro cya gatatu mu Bubiligi mu ikipe ya KVK Tienen ikinamo myugariro, Nirisarike Salomon aho ku wa Gatandatu yatsinzwe na Thes Sport 4-1. Ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 14 mu makipe 18 n’amanota 5, RAAL La Louvière ikinamo Samuel Gueulette niyo iyoboye n’amanota 16, ni nyuma y’umunsi wa 6 wa shampiyona.

    Samuel Gueulette – RAAL La Louvière

    RAAL La Louvière ya Samuel Gueulette mu cyiciro cya gatatu mu Bubiligi, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yatsinze URSL Bisé 3-0 mu mukino w’umunsi wa 6 shampiyona. Iyi kipe niyo iyoboye urutonde n’amanota 16.

    Yannick Mukunzi, Byiringiro Lague — Sandvikens IF

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 30 Nzeri, Yannick Mukunzi yabanje mu kibuga akina iminota yose mu gihe Byiringiro Lague yinjiye mu kibuga asimbura Alsalkhadi ku munota wa 63, ni mu mukino Sandvikens IF bakinira mu cyiciro cya 3 muri Sweden yatsinzemo 1-0 Sollentuna. Nyuma y’umunsi wa 24, Sandvikens IF niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 54, Dalkurd ya kabiri ifite 45.

    Rafael York — Gefle IF

    Kubera imvune ntabwo Rafael York yagaragaye mu bakinnyi Gefle IF mu cyiciro cya kabiri muri Sweden yakoresheje ku wa 28 Nzeri 2023 ubwo yanganyaga na GIF Sundsvall 2-2 mu mukino w’umunsi wa 24. Ubu iyi kipe ni iya 6 n’amanota 33 Västerås SK ya mbere ifite 54.

    Hakim Sahabo – Standard de Liège

    Ntabwo Hakim Sahabo yakandagiye mu kibuga mu mukino Standard de Liège y’abato akinira yatsinzwemo na Patro Eisden ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

    Emeran Noam — Groningen FC

    Emeran Noam ntabwo yari mu bakinnyi bakoreshejwe na Groningen FC yo mu cyiciro cya 2 mu Buholandi mu mukino batsinzwemo Den Bosch ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

    Ntwali Fiacre — TS Galaxy

    Ntwali Fiacre yari ku ntebe y’abasimbura ba TS Galaxy ejo hashize mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo banganyijemo na Richards Bay. Iyi kipe iri ku mwanya wa 11 ku rutonde ruyobowe na Mamelodi Sundowns.

    Kwizera Olovier — Kawkab FC

    Kwizera Olivier yari mu izamu rya Al Kawkab mu cyiciro cya 3 ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo batsindwaga na Al Jeel mu mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona. Iyi kipe ubu iri ku mwanya wa 13 ku rutonde ruyobowe na Al-Suqoor FC n’amanota 7.

    Bizimana Djihad – Kryvbas Kryvyi Rih

    Bizimana Djihad yari yabanje mu kibuga mu mukino wa shampiyona ya Ukraine ikipe ye yaraye itsinzwemo na FC Rukh Vynnyky 3-1. Iyi kipe iri ku mwanya wa 2 n’amanota 17 aho irushwa inota rimwe na Shakhtar Donetsk iyoboye urutonde

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibitego-byarumbye-ku-banyarwanda-bamwe-basoje-icyumweru-mu-gahinda-abandi-mu-byishimo-uko-abanyarwanda-bakina-hanze-bitwaye