Blog

  • Nta Mvukiyehe, Kiyovu Sports yavutse bushya -… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona, ikipe ya Kiyovu Sports yari yakiriyemo Gorilla FC, uyu mukino wagiye kuba Kiyovu Sports iherutse gukora impinduka mu buyobozi bwayo, aho Mvukiyehe Juvenal wayoboraga Kiyovu Sports Company yayoboraga Kiyovu Sports, yari yambuwe ubushobozi, ahubwo Kiyovu Sports isubira mu biganza bya Kiyovu Sports Association iyobowe na Ndorimana Jean François Regis.

    Gorilla FC nayo yagiye mu kibuga ishaka amanota atatu yayo ya mbere nyuma y’uko  imikino yayo yaranzwe no kunganya.

    Kiyovu Sports nk’ikipe yari mu rugo, yaje gukoresha uwo twakita umwana wayo, Nizeyimana Djuma waje gutsinda igitego cyahaye iyi kipe amanota 3, ku munota wa 16 ku mupira yari ahawe na Kilongozi. Ku munota wa 47 w’igice cya kabiri, Gorilla FC yaje kubona Penaliti, ariko umunyezamu Nzeyurwanda Djihad ayikuramo neza ikipe iguma mu mukino ndetse yegukana amanota atatu.

    Kiyovu Sports yahise ifata umwanya wa Gatatu n’amanota 8, aho irushwa amanota 2 na Musanze FC izigamye umukino, ndetse n’Amagaju ya kabiri afite amanota 9. Amagaju FC yahise ajya ku mwanya wa 14 n’amanota ane.

    “>

    “>

    “>Kiyovu Sports yari imaza iminsi 2 ya shampiyona itabona amanota atatu, harimo n’umukino yananyagiwemo na Bugesera FC ibitego 4

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134998/nta-mvukiyehe-kiyovu-sports-yavutse-bushya-video-134998.html

  • RIP! Abakozi bubakaga urwibutso rwa Genocide yakorewe Abatutsi bakoze impanuka iteye iteye ubwoba ibatwara ubuzima -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ntara y'amajyepfo mu karere ka Nyamasheke abantu bari mu bikorwa byo kwagura urwibutso rw'abazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994 rwa Rwamatamu bakoze impanuka iteye ubwoba.

    Gihombo ho mu karere ka Nyamasheke, umukingo wagwiriye abantu icumi, babiri bahita bitaba Imana naho abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya Mugonero.

    Source : https://yegob.rw/rip-abakozi-bubakaga-urwibutso-rwa-genocide-yakorewe-abatutsi-bakoze-impanuka-iteye-iteye-ubwoba-ibatwara-ubuzima-amafoto/?utm_source=rss=rss=rip-abakozi-bubakaga-urwibutso-rwa-genocide-yakorewe-abatutsi-bakoze-impanuka-iteye-iteye-ubwoba-ibatwara-ubuzima-amafoto

  • Mu nzu yabagamo umugabo bita Francois basanzemo ibisasu bibiri (Grenade) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu tariki ya 29 Nzeri 2023, Nibwo mu rugo rw'umuturage ruherereye mu Karere ka Nyamagabe, mu Murenge wa Mushubi mu Kagari ka Cyobe mu Mudugudu wa Gaseke hatahuwe ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa grenades.

    Ibi byamenyekanye ubwo abaturage bari mu bikorwa byo gusakambura inzu yari igiye gusenyuka.

    Umuyobozi w'Umudugudu wa Gaseke izi grenades zabonetsemo, Seneza Albert, yavuze ko izi grenades zabonetse ubwo barimo basakambura inzu yari imaze imyaka hafi icumi ntawe uyibamo.

    Yavuze ko iyo nzu mu gihe cya Jenoside yabagamo umusirikare witwaga Francois, amakuru akavuga ko yari afite ipeti rya sous lieutant. Akaba yaraje guhungira muri RDC ntiyagaruka mu gihugu.

    Yavuze ko mu gihe barimo basakambura iyo nzu, umusore wakuragaho amategura yatunguwe no kubona ibintu bibiri mu gisenge bimeze nk'amacupa, ni uko umukecuru bari kumwe(mushiki w'uwo musirikare) yihutira kubimenyesha umuyobozi w'umudugudu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mushubi Gasore Jean Claude yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru iby'aya makuru, avuga ko ibyo bisasu byabonetse mu nzu y'umukecuru wari umaze igihe kinini apfuye, igihe barimo kuyisakambura kuko yari ishaje bashaka gukuraho amategura ngo atangirika kandi ikaba yari yubatse mu manegeka.

    Ati 'ni byo koko kuwa Gatanu ibyo bisasu byaragaragaye mu nzu y'umuturage, ariko amakuru akavuga ko hari umusirikare wa ex-FAR wahabaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 waje guhungira muri Congo, ashobora kuba yarabisize mu nzu y'iwabo mbere yo guhunga.'

    Ntakintu cyangwa abantu ibi bisasu byigeze bihungabanya.

    Source : https://yegob.rw/mu-nzu-yabagamo-umugabo-bita-francois-basanzemo-ibisasu-bibiri-grenade/?utm_source=rss=rss=mu-nzu-yabagamo-umugabo-bita-francois-basanzemo-ibisasu-bibiri-grenade

  • Ibimenyetso bitandukanye n’ibyo wari uzi bizakwereka ko urwaye SIDA – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntiwakwiringira ibimenyetso gusa kugirango umenye ko wanduye agakoko gatera sida Virusi itera sida). Kugirango ubimenye neza n'uko wajya kwipimisha kwa mugaga.

    Kumenya aho uhagaze ni byiza kuko byatuma ufata ingamba zikwiye kugirango wirinde kwandura cyangwa se utanduza abandi.

    Hano twagerageje kubakusanyiriza bimwe mu bimenyetso byakwereka ko waba waranduye n'ubwo bitaboneka kuri buri muntu wese:

    Icyiciro cya mbere aricyo cy'ibanze:

    Abantu bamwe na bamwe bashobora kugira ibimenyetso bijyanye no kurwara ibicurane, guhera mu byumweru bibiri kugeza ku byumweru bine bamaze kwandura agakoko gatera sida, n'ubwo bamwe batigera barwara muri icyo gihe.

    Ibimenyetso by'ibyo bicurane rero bishobora kuba:

    — Umuriro

    — Gukonja

    — Kuzana ibiheri no kwishimagura ku mubiri

    — Kubira ibyuya nijoro

    — Kubabara mu mitsi mu ngingo

    — Kubabara cy kuzana ibisebe muhogo (sore Throat)

    — Kunanirwa, cg guhora wumva unaniwe

    — Kuzana ibibyimba mu kwaha, mu mayasha, mw'ijosi n'ahandi

    Ibimenyetso bizakwereka ko urwaye Sida

    Umuriro no kubira ibyuya nijoro

    — Kuruha bikabije Guta ibiro byihuta

    — Guhorana kandi nta bisobanuro

    — Ibibyimba bidakira mu kwaha, mu mayasha ndetse no mw'ijosi

    — Guhitwa bidakira, bimara ibyumweru n'ibyumweru

    — Ibisebe cyangwa ibibyimba ku munwa, mu kibuno no ku bice byihariye

    Ibi bimenyetso nabyo bishobora guterwa n'izindi ndwara, niyo mpamvu kwisuzumisha aribyo byakubwira niba mu by'ukuri waranduye agakoko gatera sida cyangwa se niba waranduye indwara ya Sida, bityo bikaba byatuma ufata ingamba mu kwirinda, cyangwa kumenya uko wabyifatamo ubaye waranduye, ukaba watangira gufata imiti irwanya ako gakoko.

    Source : https://yegob.rw/ibimenyetso-bitandukanye-nibyo-wari-uzi-bizakwereka-ko-urwaye-sida/?utm_source=rss=rss=ibimenyetso-bitandukanye-nibyo-wari-uzi-bizakwereka-ko-urwaye-sida

  • Niwe muntu udashobora guhitanwa n’impanuka uko yaba imeze kose bitewe n’ukuntu ameze mu maso -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Graham ni ikiremwa giteye nk'umuntu cyakozwe, uyu yakozwe n'abahanga mu bya siyansi, bakaba bari bagamije kwerekana ibisabwa ku mubiri w'umuntu kugira ngo abashe kuba yarokoka impanuka y'imodoka, uko yaba iteye kose.

    Graham rero ni ikiremwa (robot) cyakozwe n'ikigo Transport Accident Commission (TAC) by'umwihariko abahanga barimo uwitwa Patricia Piccinini, Dr.

    David Logan na Christian Kenfield usanzwe ari inzobere mu bijyanye n'imvune.

    Aba bihurije hamwe ndetse begeranya ibitekerezo, byavuyemo ikiremwa kigamije kwereka isi, ibikenewe ku mubiri w'umuntu, kugira ngo ajye agenda mu muhanda afite umutekano ndetse atikanga kwicwa n'impanuka isaha iyariyo yose.

    Source : https://yegob.rw/niwe-muntu-udashobora-guhitanwa-nimpanuka-bitewe-nukuntu-ameze-mu-maso-amafoto/?utm_source=rss=rss=niwe-muntu-udashobora-guhitanwa-nimpanuka-bitewe-nukuntu-ameze-mu-maso-amafoto

  • Ni inde wo kunzibisha? Yumva ko ari Imana – Mu mvugo ikomeye umutoza wa Kiyovu yibasiye umusifuzi Samuel Uwikunda #rwanda #RwOT

    Umugiriki utoza ikipe ya Kiyovu Sports, Petros Koukouras yifatiye ku gahanga umusifuzi Uwikunda Samuel nyuma yo kumuha ikarita itukura akazamurwa mu bafana.

    Hari mu mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24 wo Kiyovu Sports yari yakiriyemo Gorilla FC.

    Mu gice cya kabiri cy’uyu mukino warangiye Kiyovu Sports itsinze 1-0, umutoza mukuru wayo, Petros Koukouras yaje guhabwa ikarita itukura na Samuel Uwikunda wari umusifuzi wo hagati kuri uyu mukino, yahise azamurwa mu bafana.

    Nyuma y’uyu mukino abajijwe icyo bamuhoye, yavuze ko umusifuzi yaje amubwira ngo azibe (guceceka), undi yamusubiza agahita amuha ikarita itukura.

    Ati “Ntabwo yari njye n’umusifuzi wa 4, ninjye n’umusifuzi wo hagati, ntakubeshye muri iki gihugu niho nabonye abasifuzi benshi biyemera kandi badashoboye muri Afurika, ndi muri Afurika kuva 2019 ariko hano bakeka ko ari Imana, ni iki kimuha uhurenganzira bwo kuza kumbwira ngo nzibe? Nicyo cyatumye nzamura uburakari ahita ampa ikarita itukura.”

    Abwiwe ko uwo musifuzi avuga ari umusifuzi mpuzamahanga, yagize ati “Kuba ari umusifuzi mpuzamahanga ntabwo bimuha uburenganzira bwo kunzibisha, niba ari umusifuzi mpuzamahanga, ni byo, none mbikoreho iki?”

    Yakomeje avuga ko u Rwanda rwakwigiye kuri Uganda aho mu nta bantu bakiza kureba Shampiyona y’icyiciro cya mbere kubera ko wangiritse.

    Ati “Ndatekereza mushobora kugira icyo mukora muri iki gihugu, mushobora gufata urugero kuri Uganda, iyo urebye Uganda mu myaka 15 cyangwa 20 ishize bakiniraga imbere ya Stade zuzuye abafana, ariko ubu ujya ku mikino ya shampiyona ugasanga Stade zambaye ubusa, wajya mu marushanwa y’amashuri ugasanga ziruzuye kubera ko abantu barambiwe ruswa n’abasifuzi badashiboye ndakeka ni ikibazo gikomeye, muri iki gihugu mufite ibikorwa remezo byinshi, mufite amakipe meza ashora amafaranga mukwiye kubirinda.”

    Petros Koukouras nyuma yo guhabwa ikarita itukura bivuze ko atazigera agaragara ku mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona Kiyovu Sports izakinamo na Amagaju.

    Uwikunda Samuel yahaye ikarita itukura umutoza wa Kiyovu Sports

    Umutoza wa Kiyovu Sports ntiyumva uburyo Samuel Uwikunda yamuzibishije

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-inde-wo-kunzibisha-yumva-ko-ari-imana-mu-mvugo-ikomeye-umutoza-wa-kiyovu-yibasiye-umusifuzi-samuel-uwikunda

  • Ibintu 6 byaranze igitaramo cya The Ben cyara… – #rwanda #RwOT

    Igitaramo cya The Ben mu Burundi kuri 'Messe des officiers' ku Cyumweru tariki 1 Ukwakira 2023. Yari ari kumwe na Bushali, Big Fizzo Sat B, Lino G, Shemi, Babo n'aba DJs nka DJ Diallo, RJ The DJ wo muri Tanzania na DJ Lamper. Icyakora muri aba bahanzi barimo abatararirimbye. Reka twitse ku bintu 6 byaranze iki gitaramo.

    1. Haririmbye Sat-B, Babo wanyuze ku rubyiniro agasuhuza abafana akazana mama we na The Ben. Big Fizzo, Bushali na Lino G batashye bimyiza imoso. 

    2. Abafana bari benshi ku buryo byari bigoye gucunga ko bibana. Hari uwibye telefone baramufata, yakoze mu mufuka w’umusore amwiba telefone arafatwa. Yahise amukubita ibipfunsi amushyikiriza abasirikare. Ibyakurikiyeho ntibizwi. 

    3. The Ben yaraturitse ararira kubera amarangamutima y’urukundo yeretswe nyuma y’imyaka 15 akora umuziki akaba ari ubwa mbere ataramiye i Bujumbura. 

    4. Abanyarwanda bashyigikiye The Ben kugeza ku munota wa nyuma no mu tubari twa Bujumbura bari bahigaruriye. 

    5. Abafana ba Big Fizzo babanje kwanga gutaha bamuhamagara ngo aze ku rubyiniro kandi amasaha y’igitaramo yarangiye kuko cyaberaga mu kigo cya gisirikare nyamara batanga amasaha ntarengwa yo gusoza no kuzimya ibyuma. 

    6.Telefoni ya The Ben yibiwe muri Meet and Greet ntiraboneka. Inzego zibishinzwe ziracyakora iperereza. Telefoni ya Uncle Austin nayo yaraye yibwe. Kugeza ubu ntiharamenyekana uwayitwaye.

    The Ben yakoreye igitaramo gikomeye i Burundi 

    The Ben yasazwe n’amarangamutima asuka amarira

    REBA AMASHUSHO Y’UKO BYARI BIMEZE MU GITARAMO CYA THE BEN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134983/ibintu-6-byaranze-igitaramo-cya-the-ben-cyarangiye-abafana-bakanga-gutaha-amafotovideo-134983.html

  • Harimo ab’ejobundi muri Covid-19: Abahanzi Ny… – #rwanda #RwOT

    Benshi bemeza ko kwamamara no gukundwa bidasaba imyaka cyangwa ibya mirenge, hari n'aho bisaba impano no kwiyegereza abafana gusa. Bamwe mu bahanzi nyarwanda babimazemo igihe barareba bakamanika amaboko. 

    Abo nta bandi ni abahanzi nyarwanda batangiye kumvikana mu myaka mike ishize ariko ubu, bakaba bamaze gushinga imizi mu mitima ya benshi, ku buryo byagorana kubona umunyarwanda waba utazi ayo mazina.

    Muri abo bahanzi harimo aba bakurikira:

    1.     Chriss Eazy


    Umuhanzi Rukundo Christian umaze kumenyekana nka Chris Eazy yatangiye gukora umuziki nk'umwuga agisoza ayisumbuye muri 2020 ubwo yatangiraga gukorana na Junior Giti. 

    Mu myaka itatu gusa amaze mu muziki, Chriss Eazy amaze gukora indirimbo zitageze ku icumi zirimo ize n'izo yakoranye n'abandi ariko zimaze kumugira ikimenyabose.

    2.     Bwiza


    Umuhanzikazi Bwiza Emerance wamamaye ku izina rya Bwiza, ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze gukundwa n'abatari bake mu gihe gito bamaze mu muziki babikesha gukora cyane no kudacika intege. 

    Uyu mukobwa w'imyaka 23 yamuritswe na KIKAC Music Label mu mpera za 2021, ariko kuri ubu amaze kugera ku rwego rushimishije ugererasnije n'igihe abimazemo.

    3.     Ariel Wayz


    Uwayezu Ariel umaze kwamamara nka Ariel Wayz yatangiye kwigaragariza abanyarwanda mu 2020 nyuma yo gusoza kwiga ibijyanye n'umuziki n'ubundi mu ishuri riwigisha ryo ku Nyundo. 

    Ariel yatangiye kuririrmba wenyine nyuma yo gutandukana n'istinda rizwi cyane rya Sythony Band yari amazemo imyaka itatu. Kuva ubwo, abantu bamubonyemo impano idasanzwe baramushyigikira none ubu amaze kwamamara.

    4.     Juno Kizigenza


    Kwizera Bosco Junior wamamaye nka Juno Kizigenza [Rutwitsi muzi] yatangiye umuziki mu buryo bw'umwuga mu 2020, ubwo yinjiraga mu bahanzi bafashwa na Bruce Melodie muri studio ye ya Igitangaza Music. 

    Kuva mu 2021 izina rye ryatangiye gutumbagira mu buryo bugaragarira buri wese. Ubu, Juno ni ikimenyabose haba mu Rwanda no hanze yarwo ndetse ari mu mpano zikomeye uruganda rwa muzika nyarwanda rufite.

    5.     Alyn Sano


    Shengero Aline Sano yiyongereye ku bahanzikazi bafite ijwi ritangaje ryanatumye amenyekana mu kanya nk'ako guhumbya mu 2017. Uyu mukobwa ahuza amateka n'abandi bahanzi benshi ku Isi batangiriye impano yo kuririmba muri korali zo mu nsengero bacyiri bato. Kuri ubu, izina cyangwa ijwi ry'umwimerere rya Alyn Sano byagorana kubona utarizi mu Rwanda.

    6.     Afrique


    Kayigire Josue, umusore ukiri muto wamenyekanye cyane mu ndirimbo yise 'Agatunda,' yatangiye umuziki mu 2020 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari gikajije umurego. Nyuma, Afrique yakoze izindi ndirimbo zirakundwa cyane binamuhesha gukorana n'abahanzi bakomeye barimo n'istinda rya Kataleya & Kandle ryo mu gihugu cya Uganda.

    7.     Davis D


    Icyishaka David wamenyekanye nka Davis D [Umwami w'Abana] yatangiye umuziki nk'umwuga mu 2019. Uyu musore ukunzwe cyane n'abiganjemo igitsina-gore yamamariye ku ndirimbo ye yise 'Dede' ndetse kugeza uyu munsi agaragara ku rutonde rw'abahanzi nyarwanda bato batanga icyizere mu muziki.

    8.     Okkama


    Osama Massoud Khaled yinjiranye izina rya Okkama mu muziki mu mpera za 2020. Uyu musore watangiye umuziki ku myaka 19 gusa y'amavuko ntiyahise amenyekana, gusa ibikorwa bye byagiye byivugira uko iminsi yagiye iha iyindi.

    9.     Ish Kevin


       Semana Ishimwe Kevin uzwi nka Kevin Kade ari mu baraperi bakunzwe n'abatari bake. Uyu, yatangiye umuziki mu 2017 yongera gukundisha abanyarwanya injyana ya Hip-Hop cyane ko yaj ayikora mu buryo butari bumenyerewe bwa Trap na Drill Music. 

    Hirya y'indirimbo ze zakunzwe cyane zirimo Amakosi n'izindi, Ish anafite studio ye yitwa Trappish Studio, ndetse aherutse kugirwa umuraperi wa mbere ku isi na Radiyo yo mu Bufaransa yitwa Mouv', ishami rya Radio France.

    10.  Kenny Sol


    Rusanganwa Norbert wamenyekanye nka Kenny Sol watangiriye mu itsinda rya Yemba Voice ryakanyujijeho nyuma rikaza gusenyuka, yaje gutangira gukora umuziki ku giti cye kandi byaramuhiriye. 

    Uyu musore wakunzwe cyan mu ndirimbo ye yise 'Husstle' kurubu uri kubarizwa muri Canada, ni umwe mu bahanzi bato bamamaye mu gihe gito, ndetse bamaze kwandika amateka akomeye ku bw'ibibikorwa byabo bifatika. Sol watangiye afashwa na Bruce Melodie, yatangiye umuziki ku giti cye mu 2020.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134990/abahanzi-nyarwandwa-10-bamamaye-mu-gihe-gito-134990.html

  • Umunyamakuru w’imikino ukunzwe hano mu Rwanda yamaze gusinyira Radio 1 iyoborwa na KNC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'imikino ukunzwe hano mu Rwanda yamaze gusinyira Radio 1 iyoborwa na KNC

    Umunyamakuru w'imikno wari umaze gukundwa na benshi kuri Flash FM, Ephraim Kayiranga yamaze kwerekeza muri Radio 1 nyuma y'imyaka itari micye yigaruriye imitima ya benshi.

    Hashize imyaka 7 Ephraim Kayiranga akorera Radio Flash FM, ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nibwo yasezeye bagenzi be bakoranaga kuri iyi Radio akaba yerekeje kuri Radio iyoborwa na KNC perezida wa Gasogi United.

    Ephraim Kayiranga yari amaze kwigarurira benshi Kubera uburyo yatangaga amakuru agezweho haba kumbuga nkoranyambaga ze ndetse no kuri Radio yakoreraga. Uyu mugabo yari asanzwe anavugisha ukuri mu bitagenda neza kugirango bikosoke ubu yamaze kuba umunyamakuru wa Radio one.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wimikino-ukunzwe-hano-mu-rwanda-yamaze-gusinyira-radio-1-iyoborwa-na-knc/?utm_source=rss=rss=umunyamakuru-wimikino-ukunzwe-hano-mu-rwanda-yamaze-gusinyira-radio-1-iyoborwa-na-knc

  • Imana yahise ibitwarira! Abantu bari mu mubatizo bagwiriwe n’urusengero bamwe bahita bitaba Imana -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igisenge cy'urusengero mu gihugu cya Mexico cyagwiriye abantu bari mu muhango wo kubatizwa, 10 muribo bahita bahasiga ubuzima.

    Urusengero rwo mu mujyi wa Ciudad Madero muri leta ya Tamaulipas igisenge cy'urusengero cyahanukiye abantu bari mu muhango wo kubatizwa 10 muribo bahasiga ubuzima harimo n'abana ndetse abandi benshi barakomereka.

    Nyuma y'uko urusenge rwahanukaga, inzego z'ubutabazi zahise zihutira gutabara abari muri uwo muhango ariko ku bw'amahirwe make abantu 10 bahasiga ubuzima nk'uko umuyobozi wa Leta ya Tamaulipas yabyemeje.

    Abarenga 60 nibo bamaze kumenyekana ko bakomerekeye muri iyi mpanuka nk'uko ikinyamakuru Aljezera kibitagaza.

    Source : https://yegob.rw/imana-yahise-ibitwarira-abantu-bari-mu-mubatizo-bagwiriwe-nurusengero-bamwe-bahita-bitaba-imana-amafoto/?utm_source=rss=rss=imana-yahise-ibitwarira-abantu-bari-mu-mubatizo-bagwiriwe-nurusengero-bamwe-bahita-bitaba-imana-amafoto