Impaka zabuze gihosha! Ku rubuga rwa X rwabuze gica hagati y'umugore wa Bruce Melodie n'uwa The Ben ku urusha undi ubwiza.
Uko byatangiye.
Ibyo abantu bavuze:

Impaka zabuze gihosha! Ku rubuga rwa X rwabuze gica hagati y'umugore wa Bruce Melodie n'uwa The Ben ku urusha undi ubwiza.
Uko byatangiye.
Ibyo abantu bavuze:

Umukinnyi uri kwisonga mu batwaye Champions League nyinshi yeruye atangaza ikipe izegukana iki gikombe gusa ibyo yavuze byatumye n'abakunzi b'iyi kipe batamushyigikira.
Myugariro w'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa Varane wakanyujijeho mu ikipe ya Real Madrid ubu akaba akinira ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy'u Bwongereza yatangaje ko abona bishoboka ko ikipe ya Manchester United yatwara igikombe cya Uaefa Champions League.
Varane wegukanye iki gikombe inshuro zigera kuri enye abantu benshi ntabwo bigeze bemeranya nawe ubwo yatangazaga ko Manchester United ishobora kwegukana igikombe cya Uaefa Champions League impamvu ntayindi nuko iyi kipe imaze iminsi igaragagaza urwego ruri hasi cyane.
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amashusho y'umusore wanze gusiga ibiryo muri resitora ahitamo kugenda abirira kuri moto.
Uyu musore bivugwa ko yari ahamagawe n'umuntu umubereyemo ideni bigatuma ahagurukana ibiryo ajyenda abirya.
Mu mpera z’icyumweru gishize mu Bwongereza hakinwaga imikino y’icyiciro cya mbere aho ikipe ya Manchester United yari yakiriye ikipe ya Crystal Palace bari baherutse gutsinda ubwo bahataniraga igikombe cya Carabao Cup Manchester United iheruka gutwara umwaka ushize itsinze Newcastle United.Â
Abafana ba Manchester United bari bafite ubwishongozi n’ubukaka kubera ko Crystal Palace bari baherutse kuyitsinda ibitego bitatu ku busa mu mukino wabaye ku wa 26 Nzeri 2023.
Icyizere abafana ba Manchester United bari bafite cyayoyotse ku munota wa 25 ubwo batsindwaga igitego kimwe umukino ukaza kurangira gutyo Manchester United byibuze itabashije no kwishyura.Â
Mbere y’uko uyu mukino ukinwa, umufana wa Chelsea yateze n’umufana wa Manchester United ko Crystal Palace izatsinda Manchester United ariko umufana wa Manchester United n’ubwishongozi avuga ko bitashoboka ko biramutse bibaye azamuha umugore we.
Willingie Wawish ukomoka mu gace ka Kakamega yahawe umugore na mugenzi we ufana Manchester United nyuma yuko atsinzwe nk’uko bari babiteze mbere y’uko uyu mukino uba.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Tuko cyandikirwa muri Kenya, Willingie Wawish yabwiye mugenzi we gushyiraho indi ntego itari umugore ariko kubera ubwishongozi uwo mufana yari afite aranga ashyiraho intego y’umugore we.
Uyu munsi ikipe ya Manchester United iraza gukina umukino wa kabiri na Galatasaray muri Champions league aho Bayern Munich yatsinze Manchester United ku mukino wa mbere.
Kubera icyanga cyayo kirambagirizwa na benshi , Heineken irishimira isabukuru y’imyaka 150 imaze ifitanye umubano mwiza n’abakiriya bayo bamenye ibanga ryo guhashya inyota.
Inzoga ya Heineken yatangiye kwengwa bwa mbere mu mwaka wa 1873 yenzwe na Gerard Adriaan mu mujyi wa Amsterdam. Iyi nzoga yakomeje gukwira Isi yose imenya uburyohe bwayo
Bralirwa isanzwe yenga ikinyobwa cya Heineken mu Rwanda, yatangiye gukora mu mwaka wa 1957 ku butaka bw’u Rwanda ariko nyuma gato isanga abanyarwanda bakwiye icyanga cya Heineken ni uko mu mwaka wa 1971 igirana ubufatanye na Heineken.
Kugeza ubu, Heineken ikorera mu bihugu 190 byose byemeye gushyira imbere uburyohe bw’iki kinyobwa kinyura benshi.
Mu rwego rwo gukomeza kwizihiza isabukuru y’imyaka 150 Heineken imaze, izakomeza gushyira imbere ibyifuzo by’umukiriya ndetse no guhurira mu birori byinshi hagaragzwa ubwiza bw’iki kinyobwa.
Uretse kumara inyota abantu, Heineken igira uruhare mu iterambere kuri iyi Si yose kubera abakozi ikoresha babona amafaranga abatunga n’imiryango yabo aho mu mwaka wa 2021 Heineken yakoreshaga abakozi 82,257.
Mu mwaka wa 2019, Heineken yenze litiro Miliyari 24.14 ikuramo Miliyari 23.894 z’Amayero mu mwaka umwe. Ibi byumvikansiha uburyo iki kinyobwa gikunzwe n’abantu bose ku Isi.Bralirwa ikaba iri mu nganda 16 zenga Heineken ku Mugabane wa Afurika.

U Rwanda rugiye kwakira imikino y’Akarere ka 5 muri Volleyball ariko ihuza amakipe “CAVB Zone V Club Championship” aho izaba mu kwezi gutaha k’Ugushyingo.
Irushanwa rya “CAVB Zone V Club Championship” rizhuza amakipe yitwaye neza imbere mu gihugu mu bihugu byose biri mu gice cy’iburasirazuba cya Afurika (CAVB ZONE) cyigizwe n’ibihugu 12.
CAVB ZONE V ikaba yamaze kumenyesha abanyamuryango bayo ko kuri iyi nshuro irushanwa rizabera mu Rwanda kandi hakaba haziyongeramo n’irushanwa ry’abakobwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere.
Ku ikubitiro hazabanza irushanwa ry’abakobwa rizaba kuva tariki ya 6 kugeza 13 Ugushyingo 2023 n’aho abagabo ni uguhera tariki ya 12 kugeza 19 Ugushyingo 2023, ni imikino yose izabera muri Kigali Arena.
Iri rushanwa riheruka kubera mu Rwanda muri 2019, ryegukanywe na Gisagara VC yatsinze REG VC amaseti 3-1 ku mukino wa nyuma.
Abatekamutwe bakoresheje umunyamakuru wa RBA Mugaragu David bacucura abantu udufaranga twabo.
Davide Mugaragu usanzwe ari umunyamakuru wa RBA, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko hari umuntu uri gutuburira abantu yamwiyitiriye.
Nkuko bigaragara mu kiganiro uwo mutubuzi yagiranye n'uwo yatuburiye, uwo mutubuzi yafashe nimero ya WhatsApp ashyiraho ifoto ya Mugaragu ndetse yandikaho ko yitwa Mugaragu.
Uwo mutubuzi ari kwaka amafaranga abantu ababwira ko ari Mugaragu ndetse ko iyo nimero ari nimero y'ibanga akoresha, abamaze kuyamuha ntabwo yongera kubitaba ababwira ko ari mu nama.

Â
Abagenzi batega imodoka mu buryo bwa rusange batekerejweho, umujyi wa Kigali wagize icyibazo cyo kubura imodoka amateka.
Guverinoma yashyizeho ingamba z'agateganyo zo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Mu itangazo rya Minisiteri y'Ibikorwaremezo yasohoye kuri uyu wa kbairi tariki ya 3 Ukwakira 2023, rivuga ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange hafashwe ingamba zitandukanye.
Muri izo ngamba harimo Kwifashisha bisi zikodeshwa zikunganira izisanzwe zitwara abagenzi.
Iyi Minisiteri ivuga kandi hazabaho gukorana n'abasanzwe batwara abagenzi, kugira ngo babone ubushobozi bwo gukoresha bisi ziri mu magaraje.
Ivuga ko hazifashishwa bisi ziri mu byerekezo bidafite abagenzi zigakoreshwa ahari abagenzi benshi mu masaha amwe n'amwe.
Minisiteri y'ibikorwaremezo ivuga kandi ko hagomba gushyirwaho parikingi (Parking), yihariye y'imodoka z'imyanya 7 (inyinshi zisanzwe zitwara abagenzi mu buryo butemewe), abafite imodoka z'imyanya 7 bazizana zikandikwa, zigahabwa ibiziranga zigahabwa uburenganzira bwo gutwara abagenzi mu buryo bw'agateganyo.
Minisitiri w'Ibikorwaremezo. Dr. Jimmy Gasore, yabwiye RBA ko habayeho kumvikana kandi hazabaho gukurikirana izi ngamba.
Ati ' Abo nta biciro turi bubashyirireho, ni ubw'umvikane ariko nkuko bigaragara ni ingamba zo kwifashisha,dushobora kugenda duhinduranya, bitewe nuko twamaze kubona ikibazo.Dufite amakipe y'abakozi bacu, muri gare zose za Kigali,bazajya badufasha gukurikirana, kugira ngo turebe niba hari icyahinduka kuri izo ngamba.'
Minisitiri w'Ibikorwaremezo asaba abemeye gutwara abagenzi gukorera ku mugaragaro kandi ntibishyirireho ibiciro.
Iyi Minisiteri ivuga hari gutekerezwa ingamba zizakemura ikibazo mu buryo burambye.
Mu bihe bitandukanye ikibazo cya bisi cyakomeje kugarukwaho aho bamwe bavugaga ko bamara umwanya munini ku murongo bategereje bisi.
'Yamubwiye ko azandasa' Uwigishije Umwicanyi Kazungu Denis mu myaka 20 ishize, yavuze ukuntu bagiranye akabazo Kazungu agahigira kumurasa n'imbunda.
Imwe mu nkuru zimaze igihe zicicikana mu Rwanda ni ijyanye na Kazungu Denis wemereye ubutabera bw'u Rwanda ko yishe abantu 14, bamwe abashyingura mu nzu yabagamo abandi arabateka mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.
Amabi ya Kazungu yatangiye gucicikana mu ntangiriro za Nzeri mu 2023 ubwo yashyikirizwaga inzego z'ubuyobozi bigendanye n'ibibazo yari afitanye na nyiri inzu yari acumbitsemo mu Karere ka Kicukiro, ahazwi nko mu Busanza birimo no kutamwishyura.
Nyuma yo kugezwa ku Rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Kazungu Denis yavuze ko inzu ari gusohorwamo yayiciyemo abantu ndetse abahambamo. RIB yahise itangiza iperereza ndetse iza gusanga koko ibyo uyu mugabo yavugaga aribyo.
Umwe mu bazi neza Kazungu Denis, ni umwarimu wamwigishije mu Ishuri Ribanza rya Remera Catholique I.
Mu kiganiro na IGIHE dukesha iyi nkuru, uyu mwarimu ntiyashatse ko amazina ye ajya hanze ku mpamvu z'umutekano we. Yavuze ko yamenye Kazungu mu 1998, ariko ntiyahita atangira kumwigisha kuko iki gihe yigaga mu myaka yo hasi.
Ati 'Natangiye kwigisha kuri kiriya kigo mu 1998, mpamusanga (Kazungu) ari umunyeshuri wiga hasi mu mwaka wa gatatu w'amashuri abanza, mu 1999 ajya mu wa kane.'
Uyu mwarimu yavuze ko nubwo yari ataratangira kwigisha Kazungu, amakuru ye yari yarayamenye kuko yari 'umwana ugoye, ukubita abandi bana, asuzugura abarimu.'
Ati 'Kuko hari amahuriro yabaga ku ishuri, nari naramushyize mu ihuriro ry'abana bakinaga ikinamico nkajya ngerageza kumushyira ku murongo akemera, agakunda gukina umupira ariko nabwo ukabona adasabana n'abandi.'
Mu 2004 nibwo uyu mwarimu yigishije Kazungu mu mwaka wa Gatandatu w'amashuri abanza, ndetse amugeraho iyi myitwarire ye yararushijeho kuba mibi.
Ati 'Mu 2004 nibwo yangezeho neza, namukosora akanga ko mukosora. Ariko mvugishije ukuri wabonaga ko ari umwana ufite Ibibazo, mu mwanya muto akishima mu wundi mwanya akamera nk'intare. Yaba yarakaye nta muntu wamugeraga imbere.'
'Yari umunyeshuri utari kimwe n'abandi hakiyongeraho ko yarutaga abandi banyeshuri. Mu mashuri abanza yari mukuru. Ijana ku ijana yari afite imyitwarire mibi. Twaravugaga ngo ntitwamwirukana , ntiyabona aho ajya cyane ko yavugaga ko adafite ababyeyi.'
Mu myirondo ya Kazungu yasomwe mu rukiko bigaragara ko yavutse mu 1989, akaba mwene Uragiwenayo na Uwanyirigira.
Amakuru IGIHE ifite ni uko nta hantu na hamwe mu ishuri Kazungu yigeze agaragaza aba babyeyi kuko avuga ko ari impfubyi. Uwamureze ngo yamutoraguye mu 1994 hamwe n'abandi bana baburanye n'ababyeyi babo bahunga.
'Yambwiye ko azandasa'
Uyu mwarimu wigishije Kazungu yakomeje avuga ko ubwo uyu musore yarangizaga amashuri abanza, baje kugirana ibibazo biturutse ku manota make yari afite mu myitwarire.
Kazungu yahise abwira uyu mwarimu we ko agiye kuzana imbunda yo kumurasa, undi arahunga.
Ati 'Ni uko rero mutunga gutyo agiye kurangiza umwaka dore ko abiga mu wa Gatandatu bakoraga ikizamini cya Leta baramaze gukora icy'ishuri mbere nta kintu ukibabaza, tuza gukubitana imitwe mu bijyanye n'amanota. Aho niho yambereye Kazungu koko mbona ni umwana mubi, yarikunguse aragenda aravuga ngo agiye kuzana imbunda andase dore ko yari atuye hariya iruhande y'ishuri.'
'Abana barambwira bati Kazungu yazanye imbunda mu gikapu twayibonye, ubwo njye nahise njya mu biro kwihisha ndavuga nti Kazungu ni umunyamujinya, ashobora gufata imbunda ahantu akaza akandasa. Iyo mbunda ntayo nabonye n'amaso yanjye uretse ko abarimu b'abagabo twari turi kumwe bagiye kumuzitira ntiyangeraho. Nkomeza kubaho mu cyoba ngize amahirwe mbona tumuhaye manota, ntabwo nigeze menya aho yagiye kwigira amashuri yisumbuye.'
Iki gikorwa cya Kazungu cyasaga n'ikigamije gushyira mu bikorwa amagambo yari amaze iminsi abwiye uyu mwarimu 'ashimangira ko azamwica kuko azi uko bica abantu kandi azi n'aho azarasa.'
Uyu mwarimu avuga ko yabonaga Kazungu asa n'umuntu ufite ibibazo byo mu mutwe.
Ati 'njye kubera ko nari narize ibijyanye n'imitekerereze ya muntu nari naramufashe nk'umwana wagize igikomere mu bwana bwe kandi akaba yarananiwe kwakira ko yiganaga n'abana bato ari mukuru mu ishuri. Ni uko namufataga n'ibyo yakoraga naramubabariraga.'
'Wabonaga ariyo maherezo'
Ubwo inkuru z'uko Kazungu yatawe muri yombi zajyaga hanze, uyu mwarimu yavuze ko yahise abasha kumwibuka, amuhuza n'uyu munyeshuri wamunyuze imbere.
Ati 'Babaye bakibitangaza bakinamufotora mpita ntaraka, ndavuga nti Kazungu ni uko yagombaga kuzarangira kuko wabonaga n'ubundi afite imyitwarire idasanzwe. Njye nabyitaga ko afite abadayimoni kuko iyo yarakaraga yahindukaga igisimba. Ubundi yari umwana mwiza ariko yarakara agahinduka nk'inyama itukura, agashinyika amenyo, amaso akayagaragura kugeza igihe yongeye kuba muzima.'
Yakomeje avuga ko iyi myitwarire mibi ya Kazungu yajyanaga no gutsindwa mu ishuri.
Ati 'Ibintu byose wasangaga afite 0%, yastindaga Icyongereza gusa, ibindi byose wasangaga afite zeru, rimwe cyangwa abiri. Nta rindi somo yatsindaga uretse Icyongereza.'
Mu bihe bitandukanye, ubuyobozi bw'iri shuri Kazungu yigagaho bwagiye butumiza abamureraga ngo baganire kuri iyi myitwarire, bakabiha umurongo ariko ntihagire igihinduka.
Uyu mwarimu avuga ko imyitwarire ya Kazungu yashimangiraga ko afite ibikomere byo mu buto.
Ati 'Reba umwana wiga mu mashuri abanza yibana wenyine, akagenda akarya agataha mu nzu ya wenyine, byatumye yigenga cyane, aba nk'igisimba ukuntu. Uretse ko baramufashe ariko kuba yari umwana bafata nk'uwabo ntabwo byagaragaraga cyane.'
'Ntabwo yigeze ambwira se cyangwa nyina, yarambwiraga ngo azi uwo muntu wamureraga gusa kuko ari we wamuvanye aho bari bari baratakanye, nta na rimwe yigeze avuga amazina y'ababyeyi be. Nta zina rya se na nyina nigeze menya, n'izina twamwitaga Kazungu.'
Ibyaha Kazungu akurikiranyweho birimo Ubwicanyi buturutse ku bushake, Iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w'undi muntu, gukoresha ibikangisho n'itwarwa n'ifungiranwa ry'umuntu.Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.
Mu Iperereza ry'Ibanze, bigaragazwa ko mu cyobo Kazungu yajugunyagamo imirambo y'abo amaze kwica hakuwemo imibiri y'abantu 12.
Ku wa 21 Nzeri, ubwo yari imbere y'ubutabera Kazungu yemereye urukiko ibi byaha byose aregwa.
Mu gihe abandi bahanzi iyo bageze ku rubyiniriro batanga ibyo bafite bakabiha abafana, Bruce Melodie yataye akantu yari yambaye yanga gukomeza kuririmba mpaka abafana bakamusubije â” videwo
Ubwo umuhanzi Bruce Melodie yari ari mu gitaramo cya MTN IWACU MUZIKA FESTIVAL yakoze igisa n'igitangaza.
Uyu muhanzi impeta ye yaramujabutse igwa mu bafana ahita ahagarika kuririmba igitaraganya ubundi asaba umufana ko yayimusubiza kuko ngo irahenda.
Amashusho.
Â