Blog

  • Idris Elba uherutse mu Rwanda afite ubwoba bwo kwicwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime w'Umwongereza,Idris Elba w'imyaka 51 yavuze ku ndwara imuhangayikishije yo kunanirwa kugenzura akazi ke ka buri munsi.

    Uyu mugabo yatangaje ko arwaye indwara yo kunanirwa kungenzura akazi ke'unhealthly habits' agakora amasaha y'ikirenga ndetse gukora cyane bikaba bigeze aho bimwangiriza n'imitekerereze ye.

    Ubwo yatangazaga impamvu yasaga n'uwabuze, yavuze ko yari ari kwitabwaho n'abaganga.Yakomeje avuze ko akunda gukora ku buryo kugenzura imikorere ye bimunanira ahubwo umunaniro ukabije ukamutera kurwara n'izindi ngingo zirimo nk'umutwe.

     

     

    Source : https://yegob.rw/idris-elba-uherutse-mu-rwanda-afite-ubwoba-bwo-kwicwa/?utm_source=rss=rss=idris-elba-uherutse-mu-rwanda-afite-ubwoba-bwo-kwicwa

  • Nagukubita gatapure nkakunogonora! Umugore wakubise inshyi umugabo wamwibye telefone akarenzaho amagambo anamwereka ko aciriritse akomeje gusetsa benshi [Amashusho] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nagukubita gatapure nkakunogonora! Umugore wakubise inshyi umugabo wamwibye telefone akarenzaho amagambo anamwereka ko aciriritse akomeje gusetsa benshi [Amashusho]

    Ni amashusho yasakaye kumbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri Umugore ari hejuru y'umugabo amukubita inshyi amushinja ko yamwibye telefone akomeje kugarukwaho cyane.

    Aya mashusho arimo kuzenguruka ubona ko umugabo yazengerejwe cyane n'abagore 2 ariko umwe ari we urimo kumuhana cyane ndetse anamubwira amagambo atari meza amwaka Telefone bisa nkaho yamufashe nk'umujura.

     

     

    Source : https://yegob.rw/nagukubita-gatapure-nkakunogonora-umugore-wakubise-inshyi-umugabo-wamwibye-telefone-akarenzaho-amagambo-anamwereka-ko-aciriritse-akomeje-gusetsa-benshi-amashusho/?utm_source=rss=rss=nagukubita-gatapure-nkakunogonora-umugore-wakubise-inshyi-umugabo-wamwibye-telefone-akarenzaho-amagambo-anamwereka-ko-aciriritse-akomeje-gusetsa-benshi-amashusho

  • RunUp, umuhanzi nyarwanda w’imyaka 22 wabengu… – #rwanda #RwOT

    Kuva atangiye umuziki, hashize amezi 8 gusa. Amaze gukora indirimbo 3 arizo: “Isabella” ari nayo yatangiriyeho, “Flower” na “Delete” aheruka gusohora. Turi kuvuga RunUp, umusore muto cyane ariko wagutse mu mpano yo kuririmba dore ko yabengutswe na kompanyi yo muri Nigeria.

    Indirimbo ye nshya “Delete”, yakozwe mu buryo bw’amashusho na Oskados Oskar, naho amajwi yayo akorwa na Hervis Beatz wayicuze mu mudiho wa Afrobeat, ayungururwa na (Mix & Mastering) na kizigenza Bob Pro. Ni indirimbo yengetse cyane ku bari mu buryohe bw’urukundo.

    Kwizera Emmanuel Prince niyo mazina yiswe n’ababyeyi be ariko we yahisemo kwitwa RunUp nk’izina ry’ubuhanzi (Stage name). Yavukiye mu Gatenga i Kigali, mu muryango w’abana 4. Yize ibijyanye na “Software Engineering”, atangira umuziki mu ntangiriro z’umwaka wa 2023.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, RunUp yavuze ko abahanzi afatiraho icyitegererezo ari benshi “mbese ukora neza wese”. Gusa hari abamukundishije umuziki kuva akiri umwana. Ati “Gusa nakuze kunda Runtown, Imagine Dragons, Chris Brown, Wizkid, Meddy, Tom Close, Bruce Melodie, Justin Bieber na Michael Jackson”.

    Uyu musore uri gufashwa na Label yo muri Nigeria yitwa SongPlux ihagarariwe na GaxMorey, yagarutse ku butumwa yibandaho mu muziki we. “Nibanda ku rukundo ndetse n’ubuzima”. Yavuze inzozi ze mu muziki, ati “Mu myaka itanu, ndifuza kuzaba ndi umuhanzi uri ‘International’ [Mpuzamahanga]”.

    SongPlux ibarizwamo RunUp, ihagarariwe mu Rwanda na Rocky Kimomo. Ni sosiyete ikomeye muri Nigeria, izobereye mu mashusho y’indirimbo, gukwirakwiza imiziki n’ibindi. Ku rukuta rwayo rwa Youtube, usangaho indirimbo z’ibyamamare nka Burna Boy, Davido, Omah Lay na Chris Brown.

    RunUp yakuze akunda imiziki y’abahanzi barimo Chris Brown na Meddy

    RunUp avuga ko mu myaka 5 iri imbere azaba ari ku rwego mpuzamahanga mu muziki

    Impano ya RunUp yashimwe na Label ikomeye yo muri Nigeria yahise yiyemeza kumufasha

    REBA INDIRIMBO NSHYA “DELETE” YA RUNUP

    REBA INDIRIMBO “ISABELLA” YINJIJE RUNUP MU MUZIKI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135028/runup-umuhanzi-nyarwanda-wimyaka-22-wabengutswe-na-label-ikomeye-muri-nigeria-video-135028.html

  • Ceceka kandi wicare. Nawe ceceka Uwikunda Samuel yacecekesheje umutoza wa Kiyovu Sports agize ngo na we aramucecekesha ahita ahabwa ikarita itukura – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Ceceka kandi wicare. Nawe ceceka' Uwikunda Samuel yacecekesheje umutoza wa Kiyovu Sports agize ngo na we aramucecekesha ahita ahabwa ikarita itukura.

    Mu mukino w'Umunsi wa Gatanu wa Shampiyona, Kiyovu Sports yatsinzemo Gorilla FC igitego 1-0, Umusifuzi mpuzamahanga Uwikunda Samuel yahaye ikarita itukura Umutoza wa Kiyovu Sports, Petros Koukouras.

    Hari ku munota wa 56 w'umukino ubwo aba bombi bateranaga amagambo, aho byagiye biterwa n'ibyemezo bya hato na hato byafatirwaga Kiyovu Sports.

    Byatangiye Umutoza Petros mu busanzwe ucisha make ndetse udakunze kuvuga, yegera Umusifuzi wa Kane, Umutoni Aline, amutakambira ko atari kubanirwa na Uwikunda Samuel wari uri mu kibuga hagati, ibi byatumye Uwikunda amutera imboni kenshi akamwihorera.

    Ku munota wa 55 w'umukino, Iradukunda Siméon wa Gorilla FC yakoreye ikosa kuri Kirongozi Richard wa Kiyovu Sports mu kibuga hagati maze Petros akoresheje ikimenyetso cy'ikiganza asaba Uwikunda kumuha ikarita y'umuhondo.

    Uyu musifuzi ntiyabikoze bituma uyu mutoza amanika amaboko yijujutira iki cyemezo. Ibi byaje byiyongera no ku bindi yagiye yijujutira bya hato na hato mu mukino.

    Uwikunda yavuye mu kibuga hagati atabanje kubaza Umusifuzi wa Kane, asanga Umutoza Petros Koukouras aramubwira ati 'Ceceka kandi wicare'. Uyu musifuzi amanika ikarita y'umuhondo asubira mu kibuga gukomeza akazi.

    Ubwo Uwikunda yahindukiraga, Petros byamwanze mu nda, azamura amarangamutima aramubwira ati 'Nawe ceceka, ufite uburenganzira buncecekesha? Kuki uri kudusifurira nabi?'

    Aha ni ho Uwikunda yahindukiye aragaruka nta jambo amubwiye ahita azamura ikarita itukura atabanje kumuha indi y'umuhondo.

    Umutoza Petros watunguwe n'ikarita y'umutuku ahawe, yijujuse cyane ku Musifuzi wa Kane , Umutoni Aline, agira ati 'Ubu se ampoye iki ko ntacyo nkoze? Kuki muri kudusifurira nabi, nkoze iki? Si uku mwakabaye mwitwara.'

    Petros wavuye ku ntebe y'abasimbura yuzuye umujinya, yahakuwe na Team Manager we, Kigundu Baba ndetse na Aziz ushinzwe Umutekano muri Kiyovu Sports, bamufasha kuzamuka mu myanya y'icyubahiro aho yahagaze ku meza asanzwe aterekwaho ibikombe mu gihe cy'amarushanwa, akomeza kureba umukino kugeza urangiye.

    Nyuma yo gutsinda uyu mukino ku gitego cya Nizeyimana Djuma ku munota wa 26 w'umukino, Kiyovu Sports izasubira mu kibuga yakirwa n'Amagaju FC kuri Stade Huye, tariki 11 Ukwakira 2023.

     

     

    Source : https://yegob.rw/ceceka-kandi-wicare-nawe-ceceka-uwikunda-samuel-yacecekesheje-umutoza-wa-kiyovu-sports-agize-ngo-na-we-aramucecekesha-ahita-ahabwa-ikarita-itukura/?utm_source=rss=rss=ceceka-kandi-wicare-nawe-ceceka-uwikunda-samuel-yacecekesheje-umutoza-wa-kiyovu-sports-agize-ngo-na-we-aramucecekesha-ahita-ahabwa-ikarita-itukura

  • Hamenyekanye umukinnyi ukomeje guteranya abandi bakinnyi bagenzi be mu ikipe ya Rayon Sports bigatuma umutoza Yamen Zelfani akomeza gukorana nabumva ibyo ashaka gusa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hamenyekanye umukinnyi ukomeje guteranya abandi bakinnyi bagenzi be mu ikipe ya Rayon Sports bigatuma umutoza Yamen Zelfani akomeza gukorana nabumva ibyo ashaka gusa

    Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gusezererwa mu mikino ya CAF Confederations Cup, bikomeje kuvugwa ko umwuka utari mwiza muri iyi kipe dore ko n'abakinnyi batangiye gucikamo ibice ibintu bijya bikoraho amakipe menshi.

    Rayon Sports yakuwemo n'ikipe ya Al Hilal Benghazi kuri Penalite 4-2 nyuma yo kunganya ibitego 2-2 uteganyije umukino ubanza ndetse n'uwo kwishyura. Mbere y'uyu mukino wabaye kuwa gatandatu tariki 30 Nzeri 2023, abakinnyi 2 barimo Hertier Luvumbu Nzinga ndetse na Hategekimana Bonheur bararwanye ariko ntibyajya mu itangazamakuru.

    Kugeza ubu umutoza wa Rayon Sports Yamen Zelfani ntarimo kumvikana n'abamwe mu bakinnyi b'iyi kipe. Biravugwa ko uyu mutoza afitanye ubushuti bwihariye na Hertier Luvumbu Nzinga ndetse bagenzi be banamushinja ko ari we ujyenda akabateranya ku mutoza bigatuma bamwe mu bakinnyi abirengagiza ntabakinishe kandi bafasha Rayon Sports.

    Kuri uyu wa Kabiri nibwo Rayon Sports irasubukura imyitozo ndetse n'ubuyobozi burakorana inama n'abatoza kugirango baganire ku bitangenda neza ndetse ni uko bagiye gukomeza kugergeza kugirango bakomeze kubona intsinzi.

     

    Source : https://yegob.rw/hamenyekanye-umukinnyi-ukomeje-guteranya-abandi-bakinnyi-bagenzi-be-mu-ikipe-ya-rayon-sports-bigatuma-umutoza-yamen-zelfani-akomeza-gukorana-nabumva-ibyo-ashaka-gusa/?utm_source=rss=rss=hamenyekanye-umukinnyi-ukomeje-guteranya-abandi-bakinnyi-bagenzi-be-mu-ikipe-ya-rayon-sports-bigatuma-umutoza-yamen-zelfani-akomeza-gukorana-nabumva-ibyo-ashaka-gusa

  • Ni ikibazo kirenze ubwambuzi bushukana! Uruby… – #rwanda #RwOT

    Hamwe na Internet, bamwe bavogera ubuzima bw’abandi; byageze mu nsengero, byubatse itiku mu bantu, hari abashinyagurira abitabye Imana, ingo z’abandi ziravugwa ubutitsa n’ibindi.

    Wigeze ubona kuri Youtube inkuru zaciye igikuba z’ubukwe bwa ‘Papa Sava’, wanabonye inkuru zigaruka cyane kuri M23, abitabye Imana, impanuka zo mu muhanda n’ibindi bitegeze bibaho abafite izo Youtube bakoze bagamije kubona amafaranga atangwa na Youtube ariko birengagije ubuzima bw’abandi bavuga.

    Uherutse kubona inkuru se y’umukobwa witwa Iradukunda Grace wiyitiriye Kayumba Darina wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2022 wari umaze imyaka ibiri atuburira abasore ababwira ko ari uyu mukobwa.

    Iradukunda afite ijwi rihuye neza n’irya Darina Kayumba, ku buryo yamwiganye kugeza ku bikorwa akora, uko aririmba, uko avugira kuri Telefone n’ibindi byinshi byatumye abasore benshi barimo Producer Element bamushidukira bazi ko uwo bavugisha ari Darina Kayumba.

    Iradukunda w’imyaka 18 y’amavuko asanzwe afite umwana umwe yabyaye afite imyaka 17 y’amavuko [Umwana we agejeje amezi umunani]. Uyu mugore wo mu Karere ka Rwamagana yagarukiye mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

    Yabanaga na Nyina wari ufite ikibazo cyo mu mutwe, kandi Se yabataye akiri muto ajya muri Uganda. Uyu mugabo yari yarashatse umugore wa kabiri nawe baje gutandukana. Iradukunda avuga ko aheruka Se icyo gihe, kuko kugeza n’ubu batongeye kubonana.

    Iradukunda avuga ko yanyuze mu buzima bugoye kugeza ubwo yatangiye gusabiriza mu bice bitandukanye byo muri Kayonza. Rimwe na rimwe yacaga amarenga kugirango ahabwe icyo kurya cyangwa kunywa.

    Hari n’imyaka yabayeho atabasha kuvuga neza. Mu kiganiro yahaye MIE, Iradukunda yavuze ko yifashishije telefone ya Smartphone yashakishije amafoto ya Kayumba Darina atangira kuyasakaza ku mbuga ze, zituma bamwe mu basore batangira kumwandikira uko bukeye n’uko bwije.

    Yavuze ko ibi byabayeho mbere y’uko Kayumba Darina yinjira muri Miss Rwanda 2022. Yavuze ko Kayumba akimara gutsinda muri Miss Rwanda, yakiriye ubutumwa bw’abantu benshi bamwifuriza ishya n’ihirwe.

    Iradukunda avuga ko yafashe igihe cyo kwitegereza ‘Video’ za Kayumba Darina atangira kwigana ijwi rye kugeza ubwo atangiye kuryifashisha atuburira abasore barimo nka Uwiragiye Jean Claude wamwoherereje ibihumbi 170 Frw, Producer Element wo muri 1:55 AM [Yaje kumuvumbura mu gihe gito] n’abandi. Ntiyibuka umubare w’abasore n’abandi yatuburiye. Ati “Abantu natuburiye nka Miliyoni.”

    Yumvikanishije ko yahisemo iyi nzira bitewe n’ubuzima bubi yarimo anyuramo. Iyi ni imwe mu nkuru z’urubyiruko rwisunga internet kugirango babashe kubona amaramuko.

    Ku wa 22 Nzeri 2023, urubyiruko rwo mu turere dutandukanye tw'Igihugu rwahuriye mu Karere ka Musanze rugiye gushaka akazi bari bemerewe na Vision Company Ltd. Hari amafaranga basabwaga gutanga mbere y'uko bahabwa akazi, kandi barayatanze.

    Bageze muri kariya karere, bagiye kuri Hotel bagombaga guhuriraho bagakora inama ariko byageze mu masaha akuze badaciye iryera abari babatumijeho.

    Kigalitoday yatangaje ko uru rubyiruko rwabajije ubuyobozi bw'iyi Hotel ibijyanye n'iyo nama bari bafitanye n'iyi kompanyi, basubizwa ko ntabyo bazi.

    Umwe mu rubyiruko yagize ati 'Umukozi w'iyo Kampani yampamagaye mu gihe gishize, ambwira ko hari imyanya y'akazi itandukanye igenewe urubyiruko, ariko ikaba iri gutangwa mu gihe umuntu yujuje ibisabwa birimo n'amafaranga. Bwarakeye ntega imodoka nturuka mu Karere ka Nyagatare, njya i Nyabihu mu Murenge wa Mukamira kuko ari ho umu agenti w'iyo Kampani yakoreraga. Narahageze ampa impapuro (form) ndazuzuza, hanyuma ngirana amasezerano na Kampani, birangiye ampuza n'undi mugabo bakoranaga ari na we watubwiraga ko tuzatangira akazi hagati y'itariki 13 na 14 Nzeri 2023'.

    Undi yagize ati 'Uwamaraga kuzuza ibyo byose bahitaga bamuha nimero ya Konti ifunguye muri Equity Bank na code ya Momo Pay zibaruye kuri iyo Kampani ya Vision Company Ltd. Umuntu yahitagamo iyo akoresha, akishyuraho amafaranga bitewe n'imworoheye. Muri ayo mafaranga harimo 12,500 y'u Rwanda yo kwiyandikisha kuri buri muntu, hiyongereho andi 8,350 bitaga ay'ubwishingizi bw'ubuzima mu gihe tuzaba twatangiye akazi'.

    Abari bahuriye muri Musanze ni abo mu turere turimo Gicumbi, Nyabihu, Ngororero, Rusizi, Nyagatare na Huye bizezwa akazi muri sitasiyo za Lisansi, mu nganda, gukata amatike muri kompanyi zitwara abagenzi, ubushoferi n'ibindi.

    Mu bihe bitandukanye, abahanzi n'abandi bamamaye mu ngeri zinyuranye bagiye bataka abantu babiyitirira ku mbuga nkoranyambaga bagasaba amafaranga abantu mu izina ry'abo. Aba barimo King James, Danny Nanone, Queen Kalimpinya n'abandi bahuye n'iki kibazo.

    Mu 2018, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, rwerekanye Usanase Muhamed wemeye ko ariwe washimuse imbuga nkoranyambaga za Facebook na Instagram z'abahanzi.

    Icyo gihe yavuze ko yari afite mu biganza urubuga rwa Hakizimana Aman [Ama-G The Black] arwifashisha amuteranya na mugenzi we Nshimiyimana Muhamed [Nizzo], avuga ko Nizzo hari amafaranga yambuye Ama-G.

    Umunyamakuru Angelbert Mutabaruka wa TV1, avuga ko mu minsi ishize abantu baherutse gutangaza ko yitabye Imana. Mu buryo bw’urwenya, yavuze ko nubwo iyi nkuru atari ukuri, ariko yatumye abasha kumenya abanzi be.

    Kakooza Nkuriza Charles [KNC] avuga ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’urubyiruko rwirukira kuri internet rugasakaza ibihuha bagamije kubona amafaranga, kizakemuka mu gihe abakoresha Youtube bazatangira gutanga umusoro [Taxes].

    Urubuga rwa Youtube ni rumwe mu zo urubyiruko rwifashisha mu butekamutwe. Ati “Ibi bintu bimaze kwangiza abantu harimo abavugabutumwa […] Biteye ubwoba, sinzi icyakorwa.”

    Umunyamakuru Aime Beauty Mushashi we asaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) gutangira gukurikirana abakora ibikorwa nk’ibi.

    Mu butumwa bwo kuri Twitter, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Umutoni Sandrine, yavuze ko amaze iminsi abona inkuru z'aba 'jeunes' biyitirira abavandimwe babo, inshuti cyangwa ibyamamare, babeshya ko bahuye n'imbogamizi, cyangwa basezeranya abantu kubaha akazi nyamara bagamije kubarya amafaranga.

    Yavuze ko ibi ari 'ikibazo kirenze ubwambuzi bushukana cyari gikwiye gutuma urubyiruko rushora imbaraga mu gukora neza ibyo bazi, kandi bashoboye, aho kwiba no kwiyitirira abandi.'

    Umutoni avuga ko ari uruhare rwa buri wese mu gufasha urubyiruko kubona ahantu hakwiriye bakorera ibikorwa byabo.

    Ati 'Ariko ni n’uruhare rwacu twese gufasha uru rubyiruko kubona ahantu hakwiye bisanzurira mu kuvumbura no guhanga ibishya.'

    Umwe mu bazwi cyane ku rubuga rwa Twitter, Kubwimana Dominique yisunze ubutumwa bwa Sandrine Umutoni yavuze ko amahirwe avugwa ahari atagera ku rubyiruko rwose.

    Yatanze urugero rw'uburyo abajya muri gahunda ya Youth Connekt benshi baba ari urubyiruko rusanzwe rufite 'Business' zikora, ndetse no ku kuba ikigega cya BDF kidatera inkunga imishinga yose y'urubyiruko kandi iba irimo ibitekerezo byafasha benshi.

    Uyu musore yavuze ko azi benshi babuze akazi bitewe n'ingamba zashyizweho na Guverinoma 'zituma uwari ufite abakozi abahagarika'.

    Akomeza ati 'Rimwe na Rimwe hari igihe wumva impamvu za bamwe zituma bishora mu bikorwa biteye isoni. Kuko nta yandi mahitamo afite. Mubona uburyo abajura badukoramo akazi buri munsi nanjye bajya bakankoramo.'

    Kuri we, asanga ingamba zose zishyirwaho  zikwiye kubanza kureba ingaruka zigira kuri 'Business' z'abandi 'kuko niho urwo rubyiruko rukura'.

    Yavuze ko 'amahirwe urubyiruko ruhabwa kuyaha n’ubundi uwagezeyo bimeze nko kugaburira uwahaze'. Ati 'Hakenewe kuvugurura itegeko rigenga umurimo mu Rwanda 'Retirement' (ikiruhuko cy'izabukuru) ikigizwa imbere.'

    Kubwimana Dominique [Urinde wiyemera] asanga nta mukozi wa Leta wagakwiye kumara imyaka 20 kuzamura atarabona umusimbura.

    Umuyobozi wa CSF Foundation yanditse kuri Twitter avuga ko kuva ibyemezo byafatwa byo gufunga saa saba z'ijoro ibikorwa bimwe na bimwe amaze guhagarika abakozi 4 muri 7 yari ifite.

    Yavuze ko imibereho y'urwo rubyiruko yahagaritse iteye agahinda nyuma y'ukwezi kumwe gusa batakaje akazi. Akomeza ati 'Maze kwibwa inshuro eshatu no gucibwa amande ya 100.000 Frw ku makosa atari ayanjye kandi sindunguka ayo mafaranga.'

    Malik Umurerwa we avuga ko mu gukemura iki kibazo, hakenewe komapnyi nyarwanda zishakira abantu akazi mu mahanga ariko zikanabakurikirana ku bufatanye na Ambasade ku buryo ubuzima bwabo buba bwizewe. Avuga ko ibi bizafasha guca ubushomeri ndetse izo kompanyi zinjize imisoro mu gihugu.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na Radio Rwanda, Minisitiri w'Urubyiruko, Dr Utumatwishima Abdallah yabwiye urubyiruko kwitondera buri wese ubizeza akazi, abasaba gushishoza kandi mu mahitamo ya buri munsi bafata.

    Yagize ati '[…] Muri iki gihe hari abantu basigaye bahimba za links, bakaniyitirira inzego runaka bagafatirana abantu n'ibibazo by'umurimo bihari, bakabizeza akazi n'ibindi bitangaza bidahari.'

    'Urubyiruko aho ruri hose, uko rukomeza gushakisha umurimo, rwongeremo n'ubushishozi hato na ducye bafite twakabafashije mu matike na za internet zakabafashije mu guhanga udushya n'indi mirimo batazaducucurwa n'amabandi yiyitirira inzego.'

    Minisitiri Utumatwishima yavuze ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'urubyiruko rudafite akazi, hagiye guhangwa imirimo isaga ibihumbi 100 izahangwa ku bufatanye n'Umushinga witwa Aguka Program.

    Hazahangwa kandi imirimo isaga ibihumbi 140 irebana n'ubuhinzi izahangwa ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi n'Ikigo cy'Ubushakashatsi mu by'ubuhinzi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135022/ni-ikibazo-kirenze-ubwambuzi-bushukana-urubyiruko-rwishoye-mu-butekamutwe-rwisunze-interne-135022.html

  • Yahawe imodoka iriho izina rye! Umuhanzi nyarwanda wageze muri Canada yahawe imodoka y’akataraboneka izajya umujyana aho ashaka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yahawe imodoka iriho izina rye! Umuhanzi nyarwanda wageze muri Canada yahawe imodoka y'akataraboneka izajya umujyana aho ashaka (AMAFOTO)

    Massamba Intore yageze mu Mujyi wa Ottawa muri Canada, kaho yitabiriye igitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza no kuzirikana ubuzima bwa Young CK abereye nyirarume witabye Imana mu minsi ishize afite imyaka 22.

    Massamba yageze muri uyu Mujyi avuye n'ubundi muri Montreal muri Canada. Uyu muhanzi yahise yandika ku mbuga nkoranyambaga ateguza abakunzi be igitaramo kidasanzwe. Iki gitaramo kizabera ahitwa The GladStone Theatre.

    Intore Massamba yasubitse kuririmba mu Iserukiramuco 'Roots &Drums Festival Canada' kubera iki gitaramo, umwanya we awuharira Kaneza Sheja n'izindi ntore yatoje aba ari bo bamusimbura.

    Massamba wageze muri Canada tariki 28 Nzeri 2023, icyo gihe yiseguye ku bakunzi be ko atakibonetse muri iri serukiramuco gusa yemeza ko azitabira umwanya wo guhura n'abafana, Meet and Greet.

    Yakomeje avuga ko iyi gahunda ihindutse ku mpamvu z'ibyago byo kubura umwisengeneza we Kagahe Ngabo Calvin (Young C.K) watabarutse.Kagahe Ngabo Calvin yamamaye mu ndirimbo nka 'Umugabo', 'Umurava' n'izindi. Inkuru y'urupfu rw'uyu muhanzi yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 18 Nzeri 2023, bivugwa ko yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 17 Nzeri 2023. Kugeza ubu icyateye urupfu rwe ntikiramenyekana.

    Uyu musore yavuye mu Rwanda mu 2017 ubwo yari agiye kwiga muri Canada akaba ari naho yatangiriye urugendo rwa muzika mu 2019.

    Hashize iminsi hatangijwe ubukangurambaga bwo gukusanya amafaranga yo kwifashisha mu guherekeza Young CK. Gukusanya aya mafaranga biri gukorwa hifashishijwe urubuga rwa Go Fund Me aho mu $50.000 yari yifujwe hamaze gukusanywa arenga $27.000.

    Source : https://yegob.rw/yahawe-imodoka-iriho-izina-rye-umuhanzi-nyarwanda-wageze-muri-canada-yahawe-imodoka-yakataraboneka-izajya-umujyana-aho-ashaka/?utm_source=rss=rss=yahawe-imodoka-iriho-izina-rye-umuhanzi-nyarwanda-wageze-muri-canada-yahawe-imodoka-yakataraboneka-izajya-umujyana-aho-ashaka

  • Yagiye adasezeye kubera ubukene buri mu ikipe! Umutoza watozaga ya kipe y’i Nyarugenge yatashye iwabo kubera ubukene – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wungirije mu ikipe ya Kiyovu Sports witwa Zungu Hassan yafashe imodoka ataha iwabo muri Uganda nyuma yo kumara igihe adahembwa.

    Biravugwa ko Zungu Hassan kuva yagera muri Kiyovu Sports atazi umushahara wayo, ngo yababajwe cyane no kubona bahemba abakinnyi gusa abatoza ntibahembwe mbere yo gukina na Gorilla FC.

    Source : https://yegob.rw/yagiye-adasezeye-kubera-ubukene-buri-mu-ikipe-umutoza-watozaga-ya-kipe-yi-nyarugenge-yatashye-iwabo-kubera-ubukene/?utm_source=rss=rss=yagiye-adasezeye-kubera-ubukene-buri-mu-ikipe-umutoza-watozaga-ya-kipe-yi-nyarugenge-yatashye-iwabo-kubera-ubukene

  • Umunyamakuru w’imikino Faustinho wari umushyushyarugamba ku mukino wa Rayon Sports na Al Hilal Benghazi, yashimiye abafana ndetse avuga ibikwiye gukosorwa muri Murera – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'imikino Faustinho Simbigarukaho wari umushyushyarugamba ku mukino wa Rayon Sports na Al Hilal Benghazi, yashimiye abafana ndetse avuga ibikwiye gukosorwa muri Murera.

    Wari umukino wo kwishyura mu ijonjora rya Kabiri muri CAF Comfederation Cup aho Al Hilal Benghazi yasezereye Gikundiro kuri Penariti 4-2.

    Yatangiye agira ati 'Umupira ni akantu kakabwa cyane. Abafana nkaba bari bakwiye ibyishimo rwose ariko umupira ntiwabyemeye, hafatwe ibyemezo mubatoza n'abakinnyi.'

    Yakomeje agira ati 'Habaye amakosa agomba gukosorwa uhereye none mukwitegura umwaka utaha , ubuyobozi bwa Rayon Sports nemera imikorere yabwo hari aheza buganisha ikipe Kudos Jean Fidele na Team.'

    Yasoje agira ati 'Gusa iyi kipe ifite abafana beza, igisobanuro nyacyo cy'abafana nabaRayon. Hari indirimbo ivuga ngo 'Mu bubi no mu byiza, burya ni ubukombe' ngo habanza Ibibi.'

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wimikino-faustinho-wari-umushyushyarugamba-ku-mukino-wa-rayon-sports-na-al-hilal-benghazi-yashimiye-abafana-ndetse-avuga-ibikwiye-gukosorwa-muri-murera-amafoto/?utm_source=rss=rss=umunyamakuru-wimikino-faustinho-wari-umushyushyarugamba-ku-mukino-wa-rayon-sports-na-al-hilal-benghazi-yashimiye-abafana-ndetse-avuga-ibikwiye-gukosorwa-muri-murera-amafoto

  • Ubwiza burivugira! Ikibuga cy’indege cya Kanombe cyiri mu bibuga bitatu bya mbere byiza kandi bifite isuku muri Afurika – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali cyashyizwe ku bibuga by'indege 10 bya mbere muri Afurika na SKYTRAX World Airport Awards 2023, kubera serivisi nziza z'abakiriya n'imikorere inoze.

    Ikibuga cy'indege kandi cyamenyekanye nkikibuga cy'indege cya gatatu cyiza mu karere muri Afurika, ikibuga cy'indege cya gatanu gifite isuku muri Afurika kandi gifite abakozi ba gatandatu b'ikibuga cy'indege cyiza muri Afurika, ibyo bikaba byerekana ko ikibuga cy'indege cyiyemeje kuba indashyikirwa no guhaza abakiriya service zinoze.

    Nk'uko SKYTRAX ibitangaza, ikibuga cy'indege cyakomeje gukora mu rwego rwo kuzamura ireme rya serivisi zacyo, kikaba cyaratanze umusaruro mu rwego rwo kumenyekanisha no gushimira abakiriya bayo.

    SKYTRAX World Airport Awards ni ibirori ngarukamwaka bimenya kandi bikishimira ibibuga byindege byiza ku isi bishingiye ku bunararibonye bwabakiriya, serivisi, nibyiza bitangwa.

    Ibihembo by'indege ku isi byatangiye mu 1999, ubwo Skytrax yatangizaga ubushakashatsi bwambere ku isi, ku kibuga cy'indege. Amabwiriza nyamukuru yubushakashatsi ni kubakiriya kwihitiramo, guhitamo kugiti cyindege babona ko ari cyiza.

    Icyibandwaho ni ugutanga ubushakashatsi kubakiriya no gutanga ibihembo byindege byigenga, bitabogamye ndetse nisi yose, kandi iyi myitwarire ikomeza kuba ingenzi mubice byose byubushakashatsi no gutanga ibihembo.

    Ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali kizwiho serivisi nziza z'abakiriya n'ibikorwa byiza.

    Ikibuga cy'indege cyiyemeje guhanga udushya no guteza imbere ikoranabuhanga nacyo cyagize uruhare runini mu gutsinda kwacyo, cyashyize mu bikorwa ibisubizo byinshi by'ikoranabuhanga, nka gahunda yo gukurikirana indwara ziterwa na virusi ikora nka radar.

    Source : https://yegob.rw/ubwiza-burivugira-ikibuga-cyindege-cya-kanombe-cyiri-mu-bibuga-bitatu-bya-mbere-byiza-kandi-bifite-isuku-muri-afurika/?utm_source=rss=rss=ubwiza-burivugira-ikibuga-cyindege-cya-kanombe-cyiri-mu-bibuga-bitatu-bya-mbere-byiza-kandi-bifite-isuku-muri-afurika