I Kigali, mu ijoro abatunze imodoka baraye batonze Umurongo kuri za sitasiyo za Lisansi bagiye kunywesha ibiciro bitari byazamuka.
Hirya no hino muri Kigali ku mugoroba wo kuri uyu kabiri, kuri sitasiyo za lisansi na mazutu hagaragaye umurongo muremure w'ibinyabiziga bishaka lisansi. Kugira ngo umuntu abone lisansi, birasaba gutonda umurongo no gutegereza umwanya munini.
Uyu murongo watewe ni uko wari umunsi wa nyuma wo kunywesherezaho Lisansi ku giciro cyiri hasa.
Nyamara muri Iyi kipe birakomeye! Abakinnyi 4 ba Rayon Sports banze gukorana imyitozo n'abandi bakinnyi kubera impamvu zikomeye
Ku munsi wejo hashize ikipe ya Rayon Sports yasubukuraga imyitozo nyuma yo gutsindwa n'ikipe ya Al Hilal Benghazi ikayisezerera muri CAF Confederations Cup yari yizeye kugera kure.
Nyuma y'uyu mukino havuzwe byinshi harimo kirya kwa bamwe mu bakinnyi ndetse abandi bavuga ko umutoza Yamen Zelfani yakoze amakosa mu mukino ngo ari nabyo byatumye batsindwa gusa mu mupira bibaho gutsindwa.
Mu myitozo ikipe ya Rayon Sports yakoze ku munsi w'ejo hashize hari abakinnyi 4 batagaragaye barimo Kalisa Rashid, Aruna Moussa Madjaliwa, Hakizimana Adolphe ndetse na Nsabimana Aimable.
Iyi kipe ya Rayon Sports ibinyujije kumbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko aba bakinnyi impamvu batakoze imyitozo n'abandi ngo ni ibibazo byuburwayi bafite abandi ngo baravunitse. Kugeza ubu ntituramenya abafite imvune cyangwa abarwaye gusa nibijya ahagaragara tuzabibatangariza.
Umusore wihebeye umunyarwandakazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Vestina wamenyekanye mu gutunganya imisatsi y'abantu (dreads) uzwi kw'izina rya Cyangwe Dread Rock yakoze agashya.
'Abahebyi' ni izina rizwi cyane mu bakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro nta byangombwa, basa n'abiba rimwe na rimwe bakarangwa n'ibikorwa by'urugomo no guhohotera uwo bakeka kubasagarira abitambika, ababuza kujya mu birombe. Mu nteko y'abaturage yo kuri uyu wa 03 Ukwakira 2023, babwiwe ko iri zina rigiye kwibagirana, ko hari ingamba zizasiga'Umuhebyi' atakibukwa ukundi. Ababarizwa mu Buhebyi, basabwe kubuvamo bacyumva ubutumwa kuko iminsi yabo igiye gushyirwaho iherezo.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, ACP( Assistant Commissioner of Police) Désiré M. Twizere yatanze ubutumwa busa n'ubuteguza abajya mu bucukuzi batabyemerewe( abitwa Abahebyi) ko iminsi yabo yo kwitwa iryo zina igiye gushyirwaho iherezo.
Bamwe mu baturage bitabiriye inteko.
Yagize ati' Hari ingamba zikakaye, hari igihe abantu bakora ibintu ukabihera uyu munsi, ukabikora icyumweru kikarangira, ibyumweru bibiri bikarangira, ibyumweru bitatuâ¦, nyuma ukazibaza ko ari uburenganzira bwabo bwo gukora ibyo bintu, Oya, ntabwo ari byo. Ndababuriye, ko tugiye gushyiraho ingamba zifatika kandi zinakomeye mu buryo ki iryo zina rinacika burundu. Rwose muraza no kuryibagirwa. Muzajya mubibara nk'amateka, muzajya muvuga ngo cyera habayeho abantu bitwaga 'Abahebyi''.
Akomeza ati' Muri iki Gihugu ntabwo hagomba kumvikana ikintu kitwa uko nguko( Abahebyi), ntabwo bishohoka, kandi namwe mubyange. Nti mubyemere, nti mukajye mwemera ko abantu biyita amazina tutazi, tutamenyereye mu muco w'Abanyarwanda'. Yakomeje ashimangira ko ibi bigiye gukorwa vuba cyane.( abumva bumvise igitegereje Abahebyi).
Uretse uyu muburo wa ACP Twizere, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Musabyimana Jean Claude wari umushyitsi mu kuru muri iyi nteko y'abaturage, yaburiye by'umwihariko aba bitwa ' Abahebyi' ko kagiye kubabaho, bakwiye kuzibukira ibyo kwitwa 'Abahebyi'.
Minisitiri Musabyimana aburira 'Abahebyi' kudahirahira bashaka gutera amabuye Leta.
Yagize ati' Nta munyarwanda muri 2023 wari ukwiye kwitwa 'Umuhebyi', rwose ibyo bintu n'umuntu uziko abirimo abivemo wa mugani ataraza kurwana n'imbaraga za Leta, kuko imbaraga za Leta zo murabizi ntawe urwana nazo! Murabizi? Nta muntu urwana n'imbaraga za Leta, kirazira kikaziririzwa kuko wihaye kurwana nazo uba witeye ibibazo, uratsindwa byanze bikunze'.
Yakomeje aburira abaturage by'umwihariko 'Abahebyi', abagira inama yo kutishora mu rugamba batatsinda. Ati' RPC yababwiye ko we afite ingamba zo kurwana nabo!. Muramenye rwose mwe kwitereza urugamba n'uriya mugabo kuko byababera ibibazo. Ahubwo ni mwegere ubuyobozi mubabwire ngo dore turashaka kwihana tubikore neza. Rwose mubahe ubutumwa aho mubazi, mubabwire ngo abo bantu aho kugira ngo bajye gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ni bishyire hamwe'.
Tidjara Kabendera wabaye umunyamakuru kuri RBA, yavuze ko ubwo yabonaga The Ben ari kuririra ku rubyiniro nawe yahise ariri kuko yari mu gitaramo uyu mugabo wa Pamela aherutse gukorera i Bujumbura.
Mu kiganiro Tidjara Kabendera yagiranye na Irene Murindahabi, yavuze ko yabaye uwari mbere wageze kuri The Ben ubwo yavaga ku rubyiniro ari kuririra.
Ndetse kandi Tidjara yavuze ko hari abagore bakorerwa ihohoterwa bakicecekera, dore ko hari uwo azi utwikishwa ipasi ariko akaba yaranze kuvuga ihohoterwa akorerwa.
Ku mugoroba wo kuri uyu kabiri, hirya no hino kuri sitasiyo za lisansi na mazutu muri Kigali hagaragaye umurongo muremure w'ibinyabiziga bishaka lisansi.
Kugira ngo umuntu abone lisansi, birasaba gutonda umurongo no gutegereza umwanya munini. Ibi bije nyuma y'uko RURA itangaje ibiciro bishya by'ibikomoka kuri Peteroli, aho lisansi yavuye ku 1,639 Frw kuri litiro, igashyirwa ku 1,882 Frw, naho mazutu litiro iva ku 1,492 Frw, ishyirwa kuri 1,662 Frw.
Ibi biciro bishya bizatangira gukurikizwa guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukwakira 2023.
Amashusho ya Bruce Melodie n'umukobwa we Britta baririmba indirimbo ya Nel Ngabo akomeje gushimisha benshi.
Bruce Melodie n'umukobwa we w'imfura ye bashimishijwe n'indirimbo ya Nel Ngabo yitwa 'Back', maze bafatanya kuyiririmba, Bruce Melodie aririmba umukobwa we amucurangira Piano.
Ni amashusho akomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bavuga ko inyana ari iya mweru, bashaka kuvuga ko Bruce Melodie yibyaye.