Blog

  • Ntabwo byari byoroshye: Masamba yageze muri Canada yakirwa mu buryo bwihariye mu bintu bimujyanye harimo n’urupfu rw’umuhanzi ukomeye cyane uherutse kwitaba Imana  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntabwo byari byoroshye: Masamba yageze muri Canada yakirwa mu buryo bwihariye mu bintu bimujyanye harimo n'urupfu rw'umuhanzi ukomeye cyane uherutse kwitaba Imana.

    Umuhanzi ukomeye cyane hano mu Rwanda uririmba indirimbo gakondo yageze mu mujyi wa Ottawa wo mu gihugu cya Canada aho yakirijwe imodoka nziza cyane yanditseho amazina ye.

    Uyu mugabo yitabiriye igitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza no kuzirikana ubuzima bw'umuhanzi Young CK uherutse kwitaba Imana akaba yari amubereye nyirarume.

    Source : https://yegob.rw/ntabwo-byari-byoroshye-masamba-yageze-muri-canada-yakirwa-mu-buryo-bwihariye-mu-bintu-bimujyanye-harimo-nurupfu-rwumuhanzi-ukomeye-cyane-uherutse-kwitaba-imana/?utm_source=rss=rss=ntabwo-byari-byoroshye-masamba-yageze-muri-canada-yakirwa-mu-buryo-bwihariye-mu-bintu-bimujyanye-harimo-nurupfu-rwumuhanzi-ukomeye-cyane-uherutse-kwitaba-imana

  • RBA yasubijwe kwerekana shampiyona ariko bagira ibyo bakura mu masezerano atarasinywe #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kunanirwa kwishyura amafaranga baciwe na “Rwanda Premier League” kugira ngo bahabwe uburenganzira bwose bwo gutangaza shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) byarangiye gihawe kwerekana iyi shampiyona.

    Bazajya batambutsa live mu buryo bw’amashusho gusa, amajwi n’imbuga nkoranyambaga ntibiri mu byo baguze.

    Tariki ya 21 Nzeri 2023 nibwo RBA na Rwanda Premier League bagombaga gusinyana amasezerano yo kwerekana shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24

    Gusa ku munota wa nyuma haje gusohoka ibaruwa ya League ivuga ko uyu muhango utakibaye kubera ko RBA yananiwe kwishyura miliyoni 400 yasabwaga.

    Umuyobozi w’inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yusufu yari yabwiye ISIMBI ko ari miliyoni 380 bari gusinyana bagahabwa uburenganzira bwose.

    Gusa amakuru avuga ko RBA atari yo yatangaga ahubwo ari miliyoni 280 yari yiteguye kwishyura.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko impande zombi zongeye kwicarana maze noneho RBA ibyo kugura uburenganzira bwose irabireka ijya mu mashusho gusa aho bivugwa ko yongeyeho miliyoni 20 biba 300 ikazajya yerekana shampiyona (mu buryo bw’amashusho gusa).

    Bivuze ko ubu ibyo kogeza umupira kuri Radio no ku mbuga nkoranyambaga bitari mu byo baguze nk’uko byari bimeze mu masezerano bagomba gusinyana.

    Mu gihe nta wundi urabigura, buri gitangazamakuru kizaba gifite uburenganzira bwo gutangaza shampiyona mu buryo bwose ukuyemo amashusho.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/RBA-yasubijwe-kwerekana-shampiyona-ariko-bagira-ibyo-bakura-mu-masezerano-atarasinywe

  • Gereza nkuru yafashwe n’inkongi y’umuriro imfungwa n’abacungagereza bafungiranyemo imbere – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo ku wa Mbere tariki 02 Ukwakira 2023, Nibwo abantu 38 bakomerekeye mu nkongi y'umuriro yibasiye bikomeye icyicaro gikuru cya Polisi ikorera mujyi wa Ismailia mu gihugu cya Misiri.

    Minisiteri y'ubuzima muri iki gihugu yatangaje ko nta mpfu zahise zimenyekana ariko iyi nyubako ngo yari yuzuyemo abapolisi mu gihe umuriro watangiraga kwaka.

    Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye abantu bafungiraniye mu nyubako barira cyane batakira mu madirishya basaba ubutabazi.

    Icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana ariko Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Mahmoud Tawfik yategetse ko hakorwa iperereza ndetse n'isuzuma ryihariye ku mutekano.

    Source : https://yegob.rw/gereza-nkuru-yafashwe-ninkongi-yumuriro-imfungwa-nabacungagereza-bafungiranye-mi-mbere/?utm_source=rss=rss=gereza-nkuru-yafashwe-ninkongi-yumuriro-imfungwa-nabacungagereza-bafungiranye-mi-mbere

  • Ibiciro by'ibikomoka kuri petrole bikomeje kuzamuka mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Ibiciro by'ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda byiyongereye, aho lisansi yavuye ku 1639 Frw kuri litiro, igashyirwa ku 1882 Frw, naho mazutu litiro iva ku 1492 Frw, ishyirwa kuri 1662 Frw.

    Ibi biciro bishya bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y'inzego zimwe z'imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukwakira 2023.

    RURA yatangaje ko ibi biciro bizakurikizwa mu mezi abiri ari imbere, guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukwakira 2023.

    RURA yakomeje itangaza ko 'Iri hindagurika ry'ibiciro rishingiye ahanini ku ihindagurika ry'ibiciro by'ibikomoka kuri Peteroli rikomeje kugaragara ku isoko mpuzamahanga.'

    The post Ibiciro by'ibikomoka kuri petrole bikomeje kuzamuka mu Rwanda appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/03/ibiciro-byibikomoka-kuri-petrole-bikomeje-kuzamuka-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibiciro-byibikomoka-kuri-petrole-bikomeje-kuzamuka-mu-rwanda

  • Victorious Team bagezweho i Burundi bari kuba… – #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'abahanzi ba Gospel Victorious Team riri kubarizwa mu Rwanda muri gahunda zo kumenyekanisha umuziki wabo mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, gukwirakwiza ubutumwa bwo kwizera, ibyiringiro, n'urukundo binyuze mu muziki wabo. 

    Nk’uko babitangarije inyaRwanda, uru ruzinduko rugaragaza igice cy’ingenzi muri minisiteri y’umuziki wabo, kuko bagamije gukora ku mitima n’ubugingo by'urubyiruko. Uruzinduko rwabo mu Rwanda, ruzarangira tariki 11 Ukwakira 2023.

    Victorious Team, barakunzwe cyane kubera indirimbo zabo zizamura ubutumwa bwiza nka Omega, Kuluse, Ekisa Ft. Levixone, n’isohotse vuba aha yitwa Nkoresha bakoranye na Gaby Kamanzi. Barateganya kandi gukorana indirimbo n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda.

    Umuziki wabo utanga ubutumwa bw’urukundo rwa Yesu, no gucungurwa, byumvwa n’urubyiruko na b’ingeri zose. Victorious Team igamije kuzamura no kuzana ububyutse bwo kwizera muri kristo kw'urubyiruko.

    Victorious Team bishimiye cyane “kubona aya mahirwe yo gusangira urukundo rw’Imana binyuze mu muziki mu Rwanda. Umuziki urenga imipaka, kandi twizera ko binyuze mu umuziki wa gospel, dushobora gutera imbaraga, kuzamura, no kwegereza urubyiruko hafi ya Yesu.”

    Victorious Team bari i Kigali mu kumenyekanisha umuziki wabo

    Victorious Team barakunzwe cyane mu Burundi

    Ni urubyiruko rwiyemeje guhimbaza Imana mu njyana zigezweho zirimo na Rap

    Baherutse gukorana indirimbo na Gaby Kamanzi

    Victorious Team baratanga icyizere mu muziki wo mu Karere

    REBA INDIRIMBO “NKORESHA” YA VICTORIOUS TEAM FT GABY KAMANZI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135020/victorious-team-bagezweho-i-burundi-bari-kubarizwa-mu-rwanda-135020.html

  • Amasura mashya muri filime ya 5K Etienne izan… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere uyu musore agiye gushyira hanze filime ye bwite nyuma y'igihe akina muri filime zitandukanye z'abandi. Ni urugendo yahuje no gutera urwenya mu bitaramo n'ibirori binyuranye.

    Etienne yabwiye InyaRwanda ko urwego agezeho arukesha kuba hari abamuhaye amahirwe muri Sinema, bityo ko agitangira gukora filime ye yatekereje ku kugaragaraza abakinnyi bashya muri cinema mu rwego rwo kubashyigikira.

    Yavuze ati 'Impamvu nahisemo kwifashisha abakinnyi bashya ni mu buryo bwo kugirango ndusheho kugira umusanzu nshyira kuri Sinema, harimo babandi baba bafite izo mpano ariko ikibura ari aho nyine bakinira.”

    “Ntekereza ko nyuma yo kuba bakina muri 'Houseman' bazabona amahirwe yo gukina mu zindi filime nazo bakazigaragaramo, ikindi bakanagura n'impano zabo muri rusange.

    Igice cya mbere cy'iyi filime (Episode 1) kizatangira gutambuka kuri Televiziyo TV 10 guhera tariki 10 Ukwakira 2023, kandi kirimo abakinnyi ba filime 14.

    Irimo abakinnyi nka Hakizimfura Yvette ukina yitwa Kanyana, Niyomfura Aaliyah ukina yitwa Ketia, Higiro Emmanuel ukina yitwa Jimmy ndetse na Iryamukuru Etienne ukina yitwa Etienne.

    Etienne asobanura ko iyi filime izibanda kandi ikagaragaza urugendo rw’umukozi wo mu rugo ariko uzi ubwenge, ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kaminuza mu bijyanye na ‘Management’ afite na ‘Certificate’ zitandukanye’.

    Avuga ko uyu mukozi akora akazi ko mu rugo afite inzozi zo kuzagira ‘Hoteli ye’.  Ni inzozi azageraho cyangwa se azatorotora binyuze mu ngo zinyuranye azakoramo.

    Uyu munyarwenya avuga ko iyi filime izasohoka mu minsi iri imbere. Kandi izajya itambuka no kuri shene ye ya Youtube.

    Iryamukuru Etienne akina muri iyi filime 'Houseman' yitwa Etienne


    Umukinnyi wa filime Higiro Emmanuel agiye kugaragara muri filime yitwa 'Jimmy'


    Hakizimfura Yvette akina muri filime yitwa Kanyana 

    Aaliyah Niyomfura akina muri iyi filime yitwa Ketia

     

    Iyi filime 'Houseman' izajya itambuka kuri TV10 no ku rubuga rwa Youtube


    5K Etienne aherutse muri Tanzania mu rugendo rugamije kwagura imikoranire n’abanyarwenya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135012/amasura-mashya-muri-filime-ya-5k-etienne-izanyura-kuri-televiziyo-135012.html

  • Trace Africa igiye kumurika urubuga ruzacurur… – #rwanda #RwOT

    Batangaje ibi mu gihe abahanzi bo mu Rwanda bahawe icyiciro (Category) cyihariye muri ibi bihembo bizatangwa mu muhango uzaba ku wa 20 Ukwakira 2023 muri BK Arena. Ni ubwa mbere ibi bihembo bigiye gutangirwa mu Rwanda, kandi hazaba hizihizwa imyaka 20 ishize Trace Africa igira uruhare mu guteza imbere abahanzi.

    Kimwe mu byatumye ibi bihembo bigiye gutangirwa mu Rwanda harimo ibikorwaremezo birimo inyubako z'imyidagaduro zifite ubushobozi bwo kwakira ibikorwa nk'ibi mpuzamahanga, n'uburyo Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB) cyabashije kureshya ubuyobozi bwa Trace Africa mu rugendo rw'u Rwanda rwo kwakira inama zikomeye kandi mpuzamahanga.

    Trace Africa ifite shene za Televiziyo 29 na Radio 16 bikorera mu bihugu bitandukanye. Iyo ibi bihembo biza gutangirwa muri Nigeria ntibyari kumvikana neza mu matwi ya benshi ahanini biturutse ku kuba abahanzi benshi babihatanyemo baturuka muri iki gihugu, bityo hari abari gucyeka ko kubyegukana byagizwemo uruhare no kuba byatangiwe iwabo.

    Umuyobozi wa Trace Africa akaba n’umwe mu bashinze Trace Group, Olivier Laouchez, aherutse kubwira itangazamakuru ko gutangira ibi bihembo mu Rwanda bifite uburemere ku rwego mpuzamahanga, kandi ko atari igikorwa cyoroshye gutegura ku buryo wabyuka ukavuga ko ku mugoroba uza kuba wabisoje.

    Avuga ko bari kwitegura uko bashoboye kugirango iki gikorwa kizagenda neza, kandi ko bitewe n'uko ari ubwa mbere igikorwa nk'iki kigiye kubera mu Rwanda bari gukorana na Smart Card Foundation kugirango bahugure abantu 25 bazajya bifashishwa no mu bindi bikorwa bigari nk'ibi.

    Yavuze ko mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere bashaka ko Trace Africa izaba yaragutse mu buryo bw'ikoranabuhanga bugaragarira buri wese, bakita cyane ku mugabane wa Afurika ariko kandi bakagura ibikorwa byabo kugera ku isoko ryo muri Amerika, u Burayi, Asia, U Buhinde n'ahandi.

    Olivier Laouchez avuga ko ku wa 20 Ukwakira 2023 mu muhango wo gutanga ibi bihembo byahujwe n'iserukiramuco bazasobanura mu buryo burambuye imikorere y'uru rubuga 'Bettr' ruzajya rucururizwaho indirimbo z'abahanzi cyane cyane bo mu Rwanda.

    Yumvikanishije ko ari urubuga rwihariye mu guteza imbere cyane cyane abahanzi bo muri Afurika n'abandi bo mu bindi bihugu bakora umuziki byo ku Isi.

    Ni urubuga bashinze mu rwego rwo kugirango abahanzi batangire kubyaza inyungu ibihangano byabo, kandi Olivier avuga ko Trace Africa hari amafaranga itanga kuri buri muhanzi bakoresheje igihangano cye kuri Televiziyo yabo.

    Ni ubwa mbere u Rwanda rushyizwe muri ibi bihembo kuva byatangira gutangwa. Olivier Laouchez yasubije umunyamakuru wa InyaRwanda, ko kuba barashyizeho icyiciro cy'abahanzi nyarwanda muri ibi bihembo, buri wese akwiye guhita kuyumva ko byatewe n'uko u Rwanda ruzakira ibi bihembo.

    Avuga ko atahita atangaza ko umwaka utaha nabwo abahanzi nyarwanda bazahatana muri ibi bihembo. Ati 'Reka tubanze twite kuri uyu mwaka, umwaka utaha nabwo tuzareba.'

    Itangwa ry'ibi bihembo rizaririmbamo abahanzi barenga 50 bahatanye. Bizaherekerezwa n'iserukiramuco rizarangwa n'ibikorwa binyuranye, aho bamwe mu bahanzi bahatanye bazaririmbamo, ariko kandi bizaririmbamo n'abandi bahanzi badahatanye.

    Olivier Laouchez avuga ko mu myaka 20 ishize atangije Trace Africa bamwe batumvaga uburyo azabasha kumvisha abahanzi gukora amashusho ari ku rwego rwiza, ariko muri iki gihe yishimira uburyo abahanzi bateye imbere kandi ibikorwa byabo bakaba babikora ku rwego mpuzamahanga.

    Yumvikanisha ko bishimira uruhare bagize mu guhindura isura y'umuziki muri Afurika, kandi bazakomeza kubakira kuri iyi ntego. Ati 'Twizera ko Trace Africa igomba kuba ikiraro hagati y'abatuye umugabane wa Afurika. Ntidushaka ko ibikorwa by'abahanzi bigarukira muri Afurika gusa, ahubwo bikwiye kugera ku rwego mpuzamahanga.'


    Umuyobozi wa Trace Africa akaba n’umwe mu bashinze Trace Group, Olivier Laouchez yatangaje ko bagiye gutangiza urubuga ruzacururizwaho indirimbo z'abahanzi bise 'Bettr' cyane cyane abo ku Mugabane wa Afurika


    Abahanzi bane barimo Bruce Melodie, Ariel Wayz, Kenny Sol na Bwiza bahatanye muri ibi bihembo kubera ko u Rwanda ari rwo rwakiriye ibi bihembo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135015/trace-africa-igiye-kumurika-urubuga-ruzacururizwaho-indirimbo-135015.html

  • Umuriro uragurumana hagati ya Wema Sepetu na Nyina kubera umukunzi w’uyu mukobwa #rwanda #RwOT

    Mariam Sepetu akaba nyina wa Nyampinga wa Tanzania 2006, Wema Sepetu yamubwiye ko atishimiye imyitwarire ye n’umukunzi we Whozu.

    Uyu mukobwa w’umunyamideli amaze iminsi agaragaza ku mbuga nkoranyambaga ko ari mu rukundo n’umuhanzi Whozu ndetse bameranye neza.

    Ibi rero nibyo byarakaje Nyina maze ubwo Wema Sepetu yizihizaga isabukuru ye yavuze ko mbere yo kwereka rubanda umukunzi we yakabanje kuba ari we wabanje kumubona.

    Ati “ugomba kubaha nyoko nk’umukobwa we. Ntabwo wakagombye kumwereka rubanda, mbere na mbere ugomba kuza ukabwira mama wawe ko ufite umukunzi. Ntabwo ukeneye kumwerekana ahantu hose, ndi mama wawe.”

    Yakomeje avuga ko adashaka kwitambika umukobwa ariko na none akwiye kumwubaha.

    Ati “ntabwo ndimo nshaka kwitambika umukobwa wanjye, ariko icyo nshaka ni icyubahiro nk’umubyeyi we. Mwifuriza ibyishimo kandi ndacyamufitiye urukundo nk’umukobwa wanjye.”

    Wema Sepetu na we yahe gutobora aravuga, avuga ko yababajwe cyane n’uko isabukuru ye yagenze.

    Ati “intego yanjye kwari ukwishimira isabukuru yanjye n’abanjye nkunda ariko ntabwo byagenze uko uko nabishakaga. Muri make gahunda zanjye yarangiritse, intego yanjye ntabwo yagezweho. Ndumva naratengushywe. Iki nicyo kirori kibi cy’isabukuru ngize mu buzima bwanjye. Birambabaza mu mutima wanjye, ariko nizera ko buri kimwe kiba ku mpamvu.”

    Nyina wa Sepetu yababajwe no kumenyera umukunzi w’umukobwa we ku mbuga nkoranyambaga

    Urukundo rwa Wema Sepetu na Whozu rwazanye umwuka mubi mu muryango wa Sepetu

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuriro-uragurumana-hagati-ya-wema-sepetu-na-nyina-kubera-umukunzi-w-uyu-mukobwa

  • Goma: Uwari umukuru w'ingabo zirinda perezida wahagarikiye ubwicanyi yakatiwe urwo gupfa #rwanda #RwOT

    Colonel Mike Mikombe yakatiwe urwo gupfa n'urukiko rwa gisirikare rw'Intara ya Kivu ya Ruguru rumuhamije icyaha cy'ubwicanyi ku baturage 56 bari biteguye kwigaragambya bakaraswa n'abasirikare bo mu mutwe w'ingabo zirinda perezida mu mujyi wa Goma mu mpera z'ukwezi kwa Kanama(8).

    Kuwa mbere, uru rukiko rwahamije Colonel Mike Mikombe ibyaha by'ubwicanyi kuri abo basivile nk'uwari ukuriye umutwe w'ingabo zirinda perezida zikorera i Goma.

    None kuwa kabiri ubutegetsi bwa gisirikare bwa Kivu ya Ruguru bwatangaje ko uru rukiko rwakatiye urwo gupfa Colonel Mikombe.

    Muri uru rubanza ruregwagamo abasirikare bose hamwe batandatu, uwungirije Col Mikombe hamwe n'undi umwe bo bagizwe abere.

    Kuwa mbere, umunyamategeko Serge Lukanga wunganira Col Mikombe, yatangaje ko azajuririra icyemezo cy'urukiko, nk'uko bivugwa n'ibiro ntaramakuru Reuters.

    Igihano cy'urupfu muri DR Congo nubwo kigitangwa n'inkiko ntabwo gishyirwa mu bikorwa, ahubwo uwagikatiwe afungwa burundu.

    Mu gitondo cyo kuwa 30 Kanama(8) uyu mwaka ubwo abaturage bo mu itsinda ryiyita Wazalendo bari bagiye kwigaragambya abasirikare bo mu mutwe urinda umukuru w'igihugu i Goma babakomye imbere babamishamo amasasu.

    Mu kwiregura, aba basirikare bavuze ko bari bahawe amakuru ko muri abo bantu bagiye kwigaragambya harimo 'abanzi b'igihugu' kandi 'bafite intwaro'.

    Ubu bwicanyi bwamaganywe n'abantu benshi muri DR Congo, abatavugarumwe n'ubutegetsi bavuga ko amabwiriza yo kurasa yaturutse mu nzego zo hejuru.

    Iyicwa ry'aba bantu ryatumye Lt Gen Constant Ndimba wategekaga iyi ntara ahamagazwa kwisobanura i Kinshasa ndetse asimburwa by'agateganyo na Maj Gen Peter Cirimwami Nkuba.

    The post Goma: Uwari umukuru w'ingabo zirinda perezida wahagarikiye ubwicanyi yakatiwe urwo gupfa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/03/goma-uwari-umukuru-wingabo-zirinda-perezida-wahagarikiye-ubwicanyi-yakatiwe-urwo-gupfa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=goma-uwari-umukuru-wingabo-zirinda-perezida-wahagarikiye-ubwicanyi-yakatiwe-urwo-gupfa

  • Mu mukino Petros utoza Urucaca yashinje abasifuzi bo mu Rwanda ubwiyemezi, Kiyovu SC yatsinze Gorilla FC 1-0 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere nibwo hakinwe umukino wa shampiyona usoza umunsi wa Gatanu, ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium uhuza ikipe ya Kiyovu SC yatsinze Gorilla FC 1-0.

    Muri uyu mukino ikipe ya Kiyovu SC yabonyemo igitego kimwe cyatsinzwe na Nizeyimana Djuma ku mupira yari aherejwe na Richard Kilongozi, ni igitego cyabonetse mu gice cya mbere cy'umukino bityo umukino urangira uko.

    Umukino ubwo wari ugeze ku munota wa 56 habayeho kutumvikana k'uruhande rwa Kiyovu nyuma y'ikosa umukinnyi Simeon wa Gorilla FC yakoreye kuri Kilongozi bityo umutoza w'urucaca yasabye ko hatangwa ikarita y'umuhondo,.

    Umusifuzi Uwikunda Samuel yari ayoboye ntiyatanga iyo karita umutoza ntiyabyishimira bimuviramo guhabwa y'umuhondo, umukino ubwo wakomezaga uyu muroza Petros Koukulas yakomeje kutishimira imisifurire bityo ahabwa indi karita imuviramo ikarita itukura.

    Ubwo umukino wari urangiye, Petros Koukulas utoza Urucaca yatangarije itangazamakuru ko mu Rwanda hari abasifuzi b'abiyemezi.

    Petros yagize ati 'Byari hagati yanjye n'umusifuzi wa kane, urabizi ikibabaje muri iki gihugu ni ho nabonye abasifuzi b'abiyemezi, abibone ndetse bari ku rwego ruciriritse kurusha ahandi muri Afurika.

    Ndi muri Afurika guhera mu 2018 ariko hano bazi ko bari ku rwego rwiza kandi si ko bimeze.'

    'Ni iki kimuha uburenganzira bwo kuza kumbwira ngo nceceke? Ni cyo cyazamuye amarangamutima yanjye ampa ikarita y'umutuku.'

    Petros yakomeje avuga ko u Rwanda rukwiye gufatira urugero kuri Uganda aho mu myaka mike yashize abafana bitabiraga imikino y'iwabo gusa kuri ubu stades zambaye ubusa kubera kurambirwa ruswa n'imisifurire iri ku rwego rwo hasi.

    Ikipe ya Kiyovu SC iritegura gukina umukino w'umunsi wa Gatandatu aho izasura Amagaju tariki ya 10 Ugushyingo 2023.

    The post Mu mukino Petros utoza Urucaca yashinje abasifuzi bo mu Rwanda ubwiyemezi, Kiyovu SC yatsinze Gorilla FC 1-0 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-mukino-petros-utoza-urucaca-yashinje-abasifuzi-bo-mu-rwanda-ubwiyemezi-kiyovu-sc-yatsinze-gorilla-fc-1-0/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-mukino-petros-utoza-urucaca-yashinje-abasifuzi-bo-mu-rwanda-ubwiyemezi-kiyovu-sc-yatsinze-gorilla-fc-1-0