Blog

  • Agezweho muri Siporo: Umuzamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi warutegerejwe yamaze kugera mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Agezweho muri Siporo: Umuzamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi warutegerejwe yamaze kugera mu Rwanda.

    Umuzamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Ntwari Fiacre ukinira ikipe ya TS GALAXY FC yo muri Afurika y'Epfo yamaze kugera mu Rwanda aho yahise asanga bagenzi be kugira ngo bakomeze kwitegura umukino u Rwanda rufitanye n'ikipe y'igihugu ya Zimbabwe.

    Fiacre aje mu Rwanda ari mu bihe byiza cyane kubera ko amaze iminsi afasha ikipe ye ya TS GALAXY FC kubona intsinzi binyuze muri we.

    Uyu musore ukiri muto kandi aje nyuma yo kwitwara neza cyane mu mukino we wa mbere wa shampiyona y'igihugu cya Afurika y'Epfo ikipe ye yatsinzemo Moroka Swallows 1-0.

    Source : https://yegob.rw/agezweho-muri-siporo-umuzamu-wikipe-yigihugu-yu-rwanda-amavubi-warutegerejwe-yamaze-kugera-mu-rwanda/

  • Amakipe 6 yamaze kubona itike ya ⅛ muri UEFA Champions League – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Real Madrid na Manchester City ni amwe mu makipe yamaze kubona itike ya ⅛ kuri UEFA Champions League nubwo habura imikino ibiri yo mu matsinda.

    Kuva tariki 19 Nzeri, ku mugabane w'i Burayi hatangiye gukinwa imikino ya Champions League 2023-2024.

    Kuva icyo gihe mu matsinda yose 8 buri kipe imaze gukina imikino 4, ariko Hari amakipe yamaze kubona tike ya ⅛ mu gihe hakibura imikino ibiri ngo imikino y'amatsinda irangire.

    Mu itsinda A, Bayern Munich yo mu Budage yamaze kubona itike ya ⅛ nyuma y'uko itsinze imikino yose 4 imaze gutsinda. Iki gihangange cyo mu Budage gifite amanota 12.

    Real Madrid nayo yamaze kubona itike ya ⅛ muri UEFA Champions League nyuma y'uko ubu ifite amanota 12 mu itsinda C.

    Mu itsinda D ho byamaze gusobanuka kuko Inter Milan yo mu Butaliyani na Real Sociedad yo muri Espagne zamaze kugera muri ⅛ kuko zifite amanota 10/12.

    Mu itsinda G, ikipe ya Manchester City ibitse igikombe giheruka nayo yamaze kugera muri ⅛ kuko ubu ifite amanota 12/12. RB Leipzig yo mu Budage nayo yabonye itike ya ⅛ n'amanota 9 mu itsinda G.

    Tariki ya 28-29 Ugushyingo nibwo imikino ya UEFA Champions izagaruka hakinwa imikino y'umunsi wa 5.

    Source : https://yegob.rw/amakipe-6-yamaze-kubona-itike-ya-%E2%85%9B-muri-uefa-champions-league/

  • Yaka ashobora gufungwa imyaka 3 #rwanda #RwOT

    Gasore Pacifique uzwi nka Yaka Mwana yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umuntu ku bushake.

    Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, abinyujije ku rubuga rwa Twitter aho yavuze ko uyu musore yatawe muri yombi ndetse afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.

    Yaka Mwana akaba arimo gukorwaho iperereza kugira ngo dosiye ye ishyikirijwe Ubushinjacyaha.

    Gasore Pacifique wamamaye cyane muri filime Gatarina, naramuka ahamijwe iki cyaha azahanwa n’ingingo ya 121 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya igifungo cy’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

    Nahamwa n’icyaha ashobora gufungwa imyaka 3

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/yaka-ashobora-gufungwa-imyaka-3

  • Taylor Swift uherutse kuzenguruka Isi mu bitaramo yabaye umuhanzi w'umwaka wa Apple Music #rwanda #RwOT

    Nyuma yo guca agahigo umuhanzikazi Taylor Swift yagizwe umuhanzi w'umwaka wa Apple Music

     

    Taylor Swift yaciye uduhigo dutandukanye aho indirimbo ze zumviswe cyane ku rubuga rwa Apple Music , mu bitaramo Taylor Swift byagaragaye ko yahize bagenzi be , Uburyo abafana be bagiye bamwereka urukundo binyuze mu mikufi bambaraga byaje gutuma ajya kugasongero uyu mwaka.

     

    Muri aya mezi 10 ashize, indirimbo 60 za Taylor Swify zageze mu 100 za mbere zumviswe cyane kurubuga rwa Apple Music agahigo katari karakorwa n'undi muhanzi.Ubwo yabwirwaga aya makuru , Taylor Swift yagize ati:'Ntewe icyubahiro no kuba ndi umuhanzi w'umwaka wa Apple Music .

     

    Buri umwe wese muri mwe ndamushimiye kuko mwatumye uyu mwaka uba udasanzwe, w'ibyishimo ,ndetse uba umwaka wo kwishimiramo cyane.Biturutse mukumva umuziki wanjye mu buryo butarangira , ndetse tugasakuriza hamwe mu bitaramo , tukabyina, tukajyana ahareberwa filime, … Rero ibi ntamuntu wari bubigereho atabafite.Ndabashimiye cyane'.

     

    Mu rwego rwo kumuha aka gahigo , Apple Music yibanze ku bitaramo Taylor Swift yari amaze igihe akora ndetse no ku ndirimbo ze zahahise ariko zumviswe cyane uyu mwaka.Bagaragaje ko kandi , Taylor Swift ari we wumviswe cyane kuma Radio atandukanye.

     

    Eras Tour ibitaramo bya Taylor Swift nibyo bimuhaye amahirwe yo kuba uwa mbere agahembwa na Apple Music.

     

    Indirimbo za Taylor Swift zamugize izambere harimo; Blank Space , Bad Blood, Style, Shake it Off,Wildest Dreams, ndetse 'All Of The Girls You loved Before' dore ko arizo zumviswe cyane kurubuga rwa Apple Music Chart.

     

    Umuzingo yise 'LOVER' yasohoye muri 2019 nayo yamuhaye andi mahirwe na cyane ko ariyo Album yumviswe cyane.Album yitwa 'Midnight' nayo iyobeye izindi muri Album z'abagore zumviswe cyane.

     

    Talor Swift niwe muhanzi w'Igitsina gore wumviswe cyane kuri Apple Music uyu mwaka.

     

    Biteganyijwe ko Taylor Swift azahabwa igihembo kumugaragaro kubera uduhigo yaciye kugeza abaye umuhanzi wayo w'umwaka.

    The post Taylor Swift uherutse kuzenguruka Isi mu bitaramo yabaye umuhanzi w'umwaka wa Apple Music appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/taylor-swift-uherutse-kuzenguruka-isi-mu-bitaramo-yabaye-umuhanzi-wumwaka-wa-apple-music/

  • Bahavu ashobora kwamburwa imodoka yatsindiye… – #rwanda #RwOT

    Byose byatangiye ku wa 14 Nzeri 2023, ubwo Iradukunda Josiane [Mushiki wa Ndoli waguze imodoka yahawe Bahavu mu mazina ye] yandikirwaga ibaruwa amenyeshwa 'gusesa amasezerano y'ubugure bw'imodoka yakozwe ku wa 14 Ukwakira 2022 ku bw'impamu yo kutubahiriza ibyumvikanywe muri ayo masezerano.'

    InyaRwanda ifite kopi y'amasezerano igaragaza ko iyi modoka yahawe Bahavu ari iyo mu bowoko bwa KIAJK6 ifite Plaque RAF95Q. Iyi modoka yakozwe mu 2011, kandi ifite Nimero ya Chassis KNAGN4168CA239749.

    Mu masezerano, Iradukunda Josiane waguze iriya modoka yagiranye na nyirayo Mfuranzima Eric, bemeranyije kumwishyura Miliyoni 11 Frw nk'igiciro cy'imodoka, amafaranga agacishwa kuri Compte iri muri ZIGAMA CSS iri mu mazina ya Mugisha Ndoli ariko 'ayo mafaranga ntago yigeze yishyurwa.'

    InyaRwanda ifite amakuru avuga ko ubwo Mugisha Ndoli yajyaga kuri ZIGAMA CSS kubikuza yasanze nta mafaranga ari kuri sheki yari yahawe, abajije muri Ndoli Safaris bamubwira ko bazamwishyura, arategereza kugeza ubwo ihawe Usanase Bahavu.

    Ubwo Iradukunda Josiane yohererezwaga iyi barurwa ijyanye no gusesa amasezerano yagiranye na Mfuranzima Eric, yabwiwe ko agomba guseswa bitarenze iminsi ibiri igira iti 'Uhereye igihe mwakiriye ibiri baruwa, maze imodoka ivugwa muri aya masezerano igasubizwa Mfuranzima Eric.'

    'Bitakurikizwa hakiyambazwa izindi nzira z'ubutabera, ndetse mukazirengera n'ikiguzi cyose kizaturuka mu ngamba zizakurikirwaho.'

    Ku wa 27 Nzeri 2023, Mfuranzima Eric yandikiye Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) atanga ikirego cy'inshinjabyaha ku 'cyaha cy'ubuhemu cyakozwe na Iradukunda Josiane'.

    Muri iki kirego, asobanuramo uburyo yari yumvikanye na Josiane Iradukunda kumwishyura Miliyoni 11 Frw z'imodoka bari baguze mbere ya tariki 17 Ukuboza 2022.

    Avuga ati 'Ariko nyamara Iradukunda Josiane yanze kwishyura ayo mafaranga nk'igiciro cyari cyumvikanyweho cy'imodoka yari amaze kugura.'

    Iradukunda Josiane aregwa icyaha cy'ubuhemu giteganywa kandi kigahanwa n'ingingo ya 176 y'itegeko n0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Iyi ngingo ikaba igira iti 'Umuntu wese wahawe ikintu cyangwa wakirindishijwe kandi agomba kugisubiza cyangwa kugikoresha umurimo abwiwe, akacyigarurira, akakirigisa, akagitagaguza cyangwa akagiha undi muntu, aba akoze icyaha.'

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi Magana atana (500.000Frw) ariko atarenze Miliyoni imwe (1.000.000 Frw).

    Icyo uruhande rwa Bahavu ruvuga kuri iki ikibazo:

    Ndayirukiye Fleury 'Legend' [Umugabo wa Bahavu Usanase Jannet] yabwiye InyaRwanda  ko nta kibazo bafite ku modoka umugore we yatsindiye muri Rwanda International Movie Awards (RIMA).

    Yavuze ko bafite amasezerano bagiranye na Ndoli Safaris abahesha iriya modoka, kandi ko na Noteri wemewe na Leta yabishyizeho umukono.

    Ndayirukiye avuga ko amasezerano bagiranye asobanutse, kuko harimo ingingo ivuga imodoka izandikwa kuri Bahavu umwaka urangire, nyuma yo gufasha Ndoli Safaris mu bikorwa bijyanye no kwamamaza imodoka iyi sosiyete icuruza n'ibindi nk'uko babivuganye.

    Yavuze ati 'Imodoka twayihawe mu buryo bwemewe n'amategeko, kuko hari amasezerano yasinywe hagati ya Ndoli Safaris na Bahavu Jannet avuga ko imodoka ayihawe, kandi ko hazakorwa 'mutation' (kwandikwa ku modoka) nyuma y'umwaka.'

    Akomeza ati 'Ni amasezerano yanemejwe na Noteli, kandi uruhande rwa Ishusho Ltd itegura Rwanda Movie Awards rwari ruhagarariwe. Rero, amasezerano twayagiranye na Ndoli Safaris ntabwo twayagiranye na Mfuranzima Eric. Ntekereza ko bakwiye kuvugana na Ndoli Safaris bagakemura ibyo bibazo bavuga bafitanye.'

    Amasezerano Bahavu yagiranye na Ndoli Safaris azarangira muri Mata 2024, ari nabwo biteganywa ko azandikwaho iyi modoka ikajya mu mazina ye.

    Hari amakuru agera ku  InyaRwanda avuga ko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwamenyesheje Mfuranzima Eric kwitabaza urukiko kugirango ahabwe iriya modoka, kuko basanze nta cyaha Iradukunda Josiane yakoze, ahubwo atarubahirije amasezerano.

    Kwitabaza urukiko, bizabanzirizwa no gushaka umuhesha w'inkiko kugirango afatire iriya modoka mbere y'uko Mfuranzima Eric ajya mu rukiko gusaba ko urukiko rwategeka ko ahabwa imodoka ye.

    IMITERERE Y'AMASEZERANO Y'UBUGURE HAGATI YA MFURANZIMA ERIC NA IRADUKUNDA JOSIANE

    Njyewe Mfuranzima Eric utuye mu Rwanda, umujyii wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge ufite Nimero y'Irangamuntu…… ngurishije imodoka yanjye yo bwoko bwa KIAJK5 yakozwe mu mwaka w'ibihumbi bibiri na cumi na rimwe (2011), ifite numero ya chassis KNAGN4168CA239749, nimero y'icyapa kiyiranga RAF96Q.

    Nkaba nyigurishije Josiane IRADUKUNDA utuye mu Rwanda, Akarere ka Kicukiro ufite Nimero y'indangamuntu…….Akaba azanyishyura amafaranga y'u Rwanda MILIYONI CUMI N'IMWE (11,000,000Frw) mu kwezi k'Ukuboza 2022 bitarenze tariki 17 Ukuboza 2022.

    Njyewe MFURANZIMA ERIC nsabye ko amafaranga yacishwa kuri compte ya ZIGAMA CSS iri mu mazina ya MUGISHA NDOLI.

    Amafaranga azishyirwa azava kuri Compte ya ZIGAMA CSS ari mu mazina ya NDOLI SAFARIS LTD.

    Nk'uko tubyemeranyijwe azayishyura yose nta mwenda azasigaramo.

    Bikorewe i Kigali, ku wa 14 Ukwakira 2022.

    Impande zombi zashyizeho umukono nyuma yo kugirana amasezerano, ndetse Noteri Rugemintwaza Emmanuel arabyemeza.

    Inkuru bifitanye isano: Ibyishimo kuri Bahavu wahawe imodoka yatsindiye; yavuzeibitaramenyekanye

     

    Ku wa 15 Gicurasi 2023, nibwo Ndoli Safaris yashyikirije imodoka Bahavu nyuma yo guhiga abandi muri Rwanda International Movie Awards


    Umuyobozi wa Ishusho Ltd, Bwana Jackson Mucyo yari kumwe na Bahavu ubwo yahabwaga imodoka yatsindiye muri RIMA


    Umuyobozi wa Ndoli Safaris, Gaju Emile yemeranyije na Bahavu ko imodoka izamwandikwaho nyuma y'umwaka umwe


    Mfuranzima Eric aritegura kwitabaza inkiko kugirango asubizwe iyi modoka ye ifite agaciro ka Miliyoni 11 Frw


    Abiganjemo abanyamakuru bari ku cyicaro cya Ndoli Safaris mu ijoro ryo ku wa 15 Gicurasi 2023, ubwo Bahavu yashyikirizwaga imodoka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136329/bahavu-ashobora-kwamburwa-imodoka-yatsindiye-muri-rwanda-international-movie-awards-136329.html

  • Umutoza mushya w’Amavubi yavuze intego, abakinnyi bashya bashobora kuza n’urwego rw’abakinnyi afite #rwanda #RwOT

    Umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Umudage Tosten Frank Spittler yavuze ko intego ari ugutsinda umukino ku mukino kuko nabigeraho ari byo bizatuma u Rwanda rubona itike y’Igikombe cy’isi cyangwa icy’Afurika azaba arimo guhatanira.

    Tariki ya 1 Ugushyingo 2023 ni bwo FERWAFA yemeje uyu mutoza ugiye gutoza Amavubi ahereye ku ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru yakoze uyu munsi, Frank Torsten yavuze ko u Rwanda ari ikipe irimo itera imbere, yirinze kuvuga byinshi ku ntego yahawe ariko avuga ko we icyo ashaka ari ugutsinda umukino ku mukino.

    Ati 'Rimwe na rimwe tuba dukwiye kuvugisha ukuri, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iri ku mwanya w’140 mu bihugu 207 ku rutonde rwa FIFA, U Rwanda ni ikipe irimo kugenda yiyubaka, ndi hano gutsinda buri mukino, nidutsinda imikino yose tuzabona itike, nzinjira mu mukino ndetse n’uwa kabiri wa Afurika y’Epfo nshaka gutsinda, nta mutoza uzagusezeranya gutsinda imikino yose.'

    'Turimo kwitegura bishoboka byose, inzozi zacu ni ukubona itike ariko ntabwo inzozi zose ziba impamo ariko turimo gukora ku nzozi zacu.'

    Abajijwe ni ba hari abakinnyi ashobora kongeramo mu mikino 2 afite muri uku kwezi uretse abo yahamagaye, yavuze ko hagize uboneka byaba ari byiza.

    Ati 'Iri jonjora rifite intego 2, intego ya mbere ni ukwitegura imikino neza tukayitsinda indi ntego ni ukureba abakinnyi bakiri bato twazifashisha mu gihe kizaza, bibaye ari ibishoboka tukagira umukinnyi twinjizamo ubu, ni byiza kubera ko byadufasha kureba niba uwo mukinnyi twazamuhamagara mu mikino iri imbere.'

    'Tuzakoresha iyi mikino nk’uko nabivuze tureba niba twakwinjizamo abakinnyi babiri cyangwa batatu bakina i Burayi ku rwego rwiza turebe niba hari itandukaniro batanga.'

    Agaruka ku bakinnyi afite kuri ubu barimo gukorana imyitozo, yavuze ko mu Rwanda hari impano gusa na none ngo hari abakinnyi bigaragara ko bashobora kuba bataranyuze mu makipe y’abato.

    Amavubi azakira Zimbabwe tariki ya 15 Ugushyingo ni mu gihe tariki ya 21 Ugushyingo izakira Afurika y’Epfo mu ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, ni imikino yose izabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

    Frank Spittler yavuze ko intego ze ari ugutsinda umukino ku mukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-mushya-w-amavubi-yavuze-intego-abakinnyi-bashya-bashobora-kuza-n-urwego-rw-abakinnyi-afite

  • Rwatubyaye Abdul yavuze ku mutoza mushya n’ingaruka zo guhindagura abatoza mu Ikipe y’Igihugu #rwanda #RwOT

    Rwatubyaye Abdul avuga ko umutoza w’Umudage Torsten Frank Spittler uheruka kugirwa umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi ari umutoza mwiza abona azafasha muri byinshi.

    Tariki ya 1 Ugushyingo 2023 ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryemeje Torsten Frank Spittler nk’umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu Amavubi.

    Ku wa Mbere tariki ya 6 Ugushyingo 2023 ni bwo yahise atangira imyitozo yitegura imikino 2 yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 izakinamo na Zimbabwe na Afurika y’Epfo.

    Rwatubyaye Abdul agaruka kuri uyu mutoza yavuze ko ari umutoza mwiza ufite imyumvire iri hejuru abona hari icyo bizafasha Amavubi.

    Ati 'Navuga ko umutoza imyumvire ye iri hejuru, arashaka ko twiga, arashaka kutwereka uburyo umupira w’amaguru wubatse kugira ngo duhere kuri ibyo ng’ibyo tugira ibyo twakubaka mu ikipe y’igihugu, ni amahirwe kuri twe kuba dufite umutoza nk’uyu umaze igihe yigisha umupira nkeka ko hari byinshi azatugezaho.'

    Ku kuba ikipe y’Igihugu ikunda guhindura abatoza cyane, yavuze ko nta ngaruka nini abona bitera kuko n’ubundi abakinnyi bahura gake mu Mavubi.

    Ati 'Ni ibintu biba ku Isi hose ntabwo ari mu Rwanda gusa, kuba abatoza bahindagurika ntabwo umutoza aza ngo atoze imikino 2 agende, navuga ko umutoza ashobora gutoza ijonjora ryose, agatoza imikino yose umusaruro utaba mwiza akumvikana n’igihugu bagatandukana, kuri twebwe ntabwo bitugiraho ingaruka cyane kubera ko ntabwo duhura kenshi cyangwa ngo tube tumeze nka club kubera ko duhura igihe gito cyane, ibyumweru bibiri, ibyumweru bitatu tukongera guhamagarwa hashize amezi 5.'

    Amavubi azakira Zimbabwe tariki ya 15 Ugushyingo ni mu gihe tariki ya 21 Ugushyingo izakira Afurika y’Epfo mu ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, ni imikino yose izabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

    Rwatubyaye Abdul yavuze ko umutoza Frank ari umutoza mwiza uzafasha muri byinshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwatubyaye-abdul-yavuze-ku-mutoza-mushya-n-ingaruka-zo-guhindagura-abatoza-mu-ikipe-y-igihugu

  • RIB yemeje amakuru y'uko Yaka Mwana wamamaye muri Cinema Nyarwanda yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB , rwatangaje ko rwataye muri Yombi Yaka Mwana wamamaye muri Cinema Nyarwanda ndetse no mu rwenya , ukurikiranyweho gukomeretsa k'ubushake.

     

     

    Ifungwa rya Gasore Pacifique wamamaye nka Yaka Mwana ryavuzwe kuri uyu wa Gatatu  tariki 08 Ugushyingo 2023, aho bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavugaga ko uyu mu kinnyi wa Filime akurikiranyweho ibyaha bishingiye ku rugomo.

     

     

    Umuvugizi wa RIB , Bwana Murangira B Thierry, asubiza ubutumwa bw'umwe mu bari babajije niba ayo makuru ari ukuri anyuze kurubuga rwa X, yagize ati:'Ni byo koko Gasore Pacifique uzwi ku izina rya Yaka Mwana arafunze akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa umuntu ku bushake.'

     

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha , RIB Murangira B Thierry kandi avuga ko Yaka Mwana afungiye kuri RIB sitasiyo ya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

     

    Yaka yamamaye muri Filime ndetse no mu rwenya ndetse no mu biganiro bitandukanye bicishwa kuri Youtube.

    Isoko: Radio/TV10

    The post RIB yemeje amakuru y'uko Yaka Mwana wamamaye muri Cinema Nyarwanda yatawe muri yombi appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/rib-yemeje-amakuru-yuko-yaka-mwana-wamamaye-muri-cinema-nyarwanda-yatawe-muri-yombi/

  • Uwahoze ari umugore wa Kanye West yavuze ko afite Tattoo ahantu hibanga atajya yereka abantu #rwanda #RwOT

    Kim Kardashian wamamaye cyane binyuze mu kiganiro The Kardashians , ninaho yanyuze avuga ko afite Tattoo ahantu hibanga adashobora kwereka abantu.

     

     

    Kim Kardashian yagereranyije iyi Tattoo nk'icyapa cya Bumper kuri Bentley.Uyu mugore yamennye iri banga muri Episode ya The Kardashians Reality Show nk'uko Enews babitangaza.

     

    Mu kiganiro na Chris Appleton usanzwe amufasha gutunganya umusatsi we, Kim yagaragaje ko kand afite ikimenyetso gikomeye mu kanwa ke hagati y'amenyo yashyizeho muri 2021 mu ijoro rya Hosting Debut.Kim Kardashian yagize ati:'Erega mwa bantu mwe mushobora gusanga mutanzi neza, njye n'inshuti zanjye dufite Tattoo zisa kandi buri umwe wese ayifite ku kiganza gusa numvaga ntazigera mbyishyiraho.

     

    Muri iki kiganiro bagaragaza amashusho ya Kim Kardashian n'inshuti ndetse na Kloe Kardashian umuvandumwe we arangije agira ati:'Ubu rero namaze gushyira icyapa kuri Bentley'.Kim agaruka kuyindi Tattoo ye, yavuze ko nta muntu numwe uyibona ati:' Nta numwe ushobora kuyibona kandi ntawe ubizi ko nyifite  ndetse nanjye hari ubwo nibagirwa ko nyifite  gusa nanone no mu menyo harimo akantu'.

     

    The post Uwahoze ari umugore wa Kanye West yavuze ko afite Tattoo ahantu hibanga atajya yereka abantu appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/uwahoze-ari-umugore-wa-kanye-west-yavuze-ko-afite-tattoo-ahantu-hibanga-atajya-yereka-abantu/

  • Menya imitoma y'agatangaza usabwa gutera uwo wihebeye mu masaha y'umugoroba mu kibyuka #rwanda #RwOT

    Gutereta niko kazi gakomera cyane ku isi.Umuntu utemeranya n'iyi ngingo biramugora ndetse ni umwe uzasanga imyaka imubanye myinshi byaranze kubera kutabyitaho agatekereza ko byoroshye kandi nyamara bisaba kwiyuha icyuya kugira ngo wemeze runaka kuba uwawe ajye agusaba uruhushya aho agiye hose.

     

     

    Kubera ko uwo wihebeye ariwe gisubizo cy'ibyisihimo byawe ni nangombwa ko buri munsi , buri saha , na buri munota ugira amagambo umugenera kugira ngo akomeze abone ko urukundo rwawe kuri we rufite intego.

     

     

    Umukunzi wawe yiriwe mukazi , yananiwe kandi akeneye kumva amagambo yawe meza akuvuye kumutima.

     

     

    1.Mukunzi mwiza , nshuti y'ubuzima bwanjye, dore umugoroba urageze, ngaho reka dutekereze hamwe ibyo tuzakora ejo.Ijoro ryiza mukunzi.

     

    2.Uyu mugoroba ukubere mwiza, ukubere uw'umugisha maze nibigera nijoro ukaryama urote Imana yonyine nanjye kuko aritwe tukwifuriza ibyiza byinshi.

     

    3.N'ubwo tutari kumwe ariko uri hano hafi yanjye mukunzi ndagukunda cyane.Umugoroba mwiza wuzuye inseko n'akanyamuneza.

     

    4.Twirirwanye ariko uburyo wansuhuje ntabwo ndimo kubihaga , impumuro y'ibiganza byawe yanze kumva mu mazuru nanze gukaraba ndetse ndaryama gutya kuko muri wowe harimo amafunguro n'ibindi nakenera.

     

    5.Mukunzi ubu burije , nagerageje gusohoka kugira ngo mbare umubare w'inyenyeri ziri hejuru yanjye ariko umucyo wawe uri gutuma ntazibona.Amaso yanjye yahawe umugisha wo kwakira umucyo wawe mukunzi.Uzi ! Ubu abandi bararyamye baziko bwije ariko njye ni kumanywa y'ihangu kuko wambereye byose Wera wanjye.

     

    6.Roho we ! Buriya ntabwo narinziko urukundo rubaho kugeza duhuye.Nukuri narakunze cyane ndongera ndagukunda , turakomeza turakundana.Umugoroba ukubere mwiza nk'uko nawe uri cher !

     

    7.Mbega urukundo mfite hano udahari ! Ese kuko natinze kuza kugusaba iwanyu ? Umbabarire nubwo ntahari ngo duhoberane butane, ambara wamwambaro nakuguriye maze wicare hamwe tuganire.Uri byose byanjye mutoni wanjye.Ndagukunda.

     

    8.Navukiye kukwitaho no kugukunda.Uyu mugore ntabwo turi kumwe ariko nzi neza ko ahazaza iminsi yose tuzayimarana.Ngaho komeza ugubwe neza rukundo rw'imbavu zanjye mwuka mpumeka.

     

    9.Buriya cher, igihe cyo kwibagirwa ibyakubabaje byose ni iki.Ngaho turiza mu rukundo rwanjye wiheshe amahoro.Ndagukunda cyane ntuhangayike.

     

    10.Izuba rirenga ritwibutsa ko dukundana kandi rikatwibutsa ko dukwiriye gukundana cyane.

     

    Amagambo watura uwo wihebeye yo nimenshi kandi ntabwo Wabash kuyarondora, rero shyira umutima hamwe , wubahe uwo mukundana, umuhe ibyo uzi neza ko akeneye kuko ni wowe nshuti afite.

     

    Iyi nkuru nuyikunda uyisangize inshuti zawe nazo zitunguro abo bakundana nk'uko urimo kubikora.

    The post Menya imitoma y'agatangaza usabwa gutera uwo wihebeye mu masaha y'umugoroba mu kibyuka appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/menya-imitoma-yagatangaza-usabwa-gutera-uwo-wihebeye-mu-masaha-yumugoroba-mu-kibyuka/