Blog

  • Umukinnyi yaguye mu kibuga ahita apfa – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu ubwo ikipe ye ya FK Egnatia yakinaga na Partizani mu mikino ya shampiyona yo mu gihugu cya Albania. 

    Raphael Dwamena wari ufite imyaka 28 yari ari mu bakinnyi 11 ikipe ye yabanje mu kibuga maze umukino ugeze ku munota wa 27 yikubita hasi. Abaganga binjira mu kibuga baramuvura, birangira ashizemo umwuka. Uyu mukino wahise uhagarikwa.

    Uyu mukinnyi wakinaga nka rutahizamu yari asanganywe ikibazo cy’umutima ndetse nta nubwo bwari ubwa mbere aguye mu kibuga.

    Muri 2021 ubwo yakinaga mu ikipe yo muri Australia ya BW Linz, nabwo byamubayeho ariko nyuma ajyanwa kwa muganga aba muzima.

    Mu itangazo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana ryashyize hanze bihanganishe umuryango wa Raphael Dwamena bavuga ko yitangiye ikipe y’igihugu n’umutima we wose ndetse banamwifuriza iruhuko ridashira. 

    Uyu mukinnyi yagiye yitwara neza ndetse binashoboka ko yakina mu ikipe ikomeye ariko bikarangira azitiwe n’ikibazo cy’uburwayi bw’umutima nk’aho muri 2017 yari agiye gusinyira Brighton yo mu Bwongereza ariko agatsindwa ikizamini cy’ubuzima gusa. 

    Mu ikipe ye y’igihugu ya Ghana yari yarakiniye umwaka hagati ya 2017-2018 aza gusezera kubera n’ubundi iki kibazo cy’umutima ndetse yari yaranabwiwe kureka ruhago ariko arabyanga.

    Raphael Dwamena waguye mu kibuga agahita apfa ndetse umukino ugahita uhagarikwa

    Raphael Dwamena yakiniye ikipe y’igihugu ya Ghana umwaka umwe aza kubireka n’ubundi kubera ikibazo cy’umutima 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136418/umukinnyi-yaguye-mu-kibuga-ahita-apfa-136418.html

  • Twabasuye! Chorale Christus Regnat igeze kuri… – #rwanda #RwOT

    Kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, aho bazifatanya na Josh Ishimwe wamamaye mu ndirimbo zitsa kuri Kristu asubiramo cyane cyane izo muri Kiliziya ya Nyagasani.

    Ni igitaramo bagiye gukora nyuma y'imyaka itatu yari ishize kubera icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Isi mu mwaka wa 2020, kigahitana ubuzima bw'abantu benshi. Baherukaga gukora igitaramo nk'iki cyagutse mu 2019.

    InyaRwanda yasuye abaririmbyi b'iyi korali mu gihe bitegura iki gitaramo cyabo muri uyu mwaka. Bamaze iminsi bakorera imyitozo hafi ya Kiliziya Saint Famille.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe ibya tekiniki n'imyitwarire, Bizimana Jérémie yavuze ko iki gitaramo bacyise 'I Bweranganzo' mu rwego rwo kumvikanisha ahantu '”inganzo yeze ikarumbuka, ndetse igasaguka n’abandi bakayibonaho.” Ati “Kucyita rero “I Bweranganzo” ni ukugira ngo nyine bibumbe icyo twifuza cyose kibe cyaba kiri muri icyo gitaramo. '

    Bizimana avuga ko bageze kuri 97% bitegura iki gitaramo, ko ibisigaye bifite 3% bari kubikoraho mbere y'uko umunsi w'igitaramo ugera. Ati 'Abaririmbyi bafite imbaduko, bafite imbaraga, bafite n’ubushake bwo kuzatanga igitaramo kinoze kandi ziryoshye.”

    Uyu muyobozi avuga ko zimwe mu ndirimbo nka 'Igipimo cy'urukundo' zakunzwe ari zimwe mu byo abantu bakitega muri iki gitaramo. Iyi ndirimbo yahimbwe na Rugamba Sipiriyani, asiga ayigishije abo baririmbanaga ariko ntiyashyirwa mu majwi.

    Bizimana avuga ko bavugishije umuryango we ubaha uburenganzira bwo kuyikora mu majwi afite uburyohe, kandi bayandika mu manota y'umuziki.

    Agaseke gapfundikiye

    Iyi korali igiye gukora iki gitaramo mu gihe bafite indirimbo nka 'Mama Shenge' bakoranye na Rugamba Yverry ndetse na Andy Bumuntu. Imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 3 kuri shene yabo ya Youtube.

    Bizimana avuga ko atahita atangaza ko bariya bahanzi bazifatanya n'abo muri iki gitaramo, kuko ari agaseke gapfundikiye. Yavuze ati 'Haracyari agaseke karimo ibintu byinshi gapfundikiye, ni byiza rero kuzagapfundura kuri uwo munsi.”

    Uyu muyobozi yavuze ko batorohewe no guhitamo indirimbo bazaririmba muri iki gitaramo mu zo bakoze, kandi zizaba zikora ku bice byinshi by'ubuvanganzo, yaba iziririmbwa ku muco, izigaruka kuri Kiliziya, izivuga ku Rwanda n'izindi.

    Yavuze ko bazaririmba indirimbo ziri mu ndimi eshatu muri iki gitaramo. Ati: “Bizatuma n’abandi banyamahanga bazaza mu gitaramo bisanga. Ubundi umuziki bavuga ko utagira ururimi, ariyo mpamvu wumva indirimbo iri mu rurimi rw’igishwinwa ikakuryohera kandi utari kumva ibyo bavuga.

    Twebwe twifuje ko abazaza mu gitaramo bavuga Igifaransa, Icyongereza, bavuga Igiswahili, Ikiratini, bavuga Igitaliyani, hari n’ururimi rwo muri Cameroon… Mbese buri wese akagira icyo atahana.”

    Bagiye gukora igitaramo bizihiza imyaka 17 ishize bari mu muziki

    Visi-Perezida wa Chorale Christus Regnat, Alice La Douce Nyaruhirira yabwiye InyaRwanda ko bagiye gukora iki gitaramo bari mu bihe bidasanzwe, kuko bazaba bizihiza imyaka 17 ishize babonye izuba, kandi bafite na Album z'indirimbo eshanu.

    Yavuze ko muri iyi myaka ishize bagutse cyane mu bikorwa yaba iby’umuziki n’iby’urukundo. La Douce asobanura ko habayeho gucika intege nka korali, ariko ko hamwe no kwiyambaza isengesho urugendo rw’ivugabutumwa biyemeje barukomeje.

    Ati “Kuba muri korali ni ikintu kigoye, bisabe ubwitange, bisaba umwanya munini, hari igihe rero mucika intege cyangwa se abaririmbyi bakagira imirimo myinshi bakabura, ariko igituma tukiriho, tugihagaze ni isengesho…Ikintu kidusubizamo imbaraga ni isengesho! Dufata umwanya tugakora umwiherero.'

    Makuza Irene uri mu baririmbyi b'iyi korali, avuga ko imyaka umunani ishize aririmba muri Chorale Christus Regnat kandi 'ni urugendo rwamfashije kwitagatifuza'.

    Yavuze ko urugendo rw'imyaka umunani rwabaye rwiza, ariko kandi kuririmba muri korali bisabe ubwitange no kubikunda, kugirango ubashe gukorera Imana.

    Uyu muririmbyi avuga ko yisanze muri iyi korali, kubera abavandimwe be babarizwa muri iyi korali, no kuba ari ibintu yakuze akunda.

    Christus Regnat Choir igiye gukora iki gitaramo yatangiye umurimo w'Imana mu 2006, itangijwe n’abantu barimo abari basanzwe ari abaririmbyi.

    Iyi korali yavukiye muri Christus Center. Byarakomeje biva ku kuririmba indirimbo zo mu gitabo zitanditse ku manota, bagenda babigisha n’izifite amanota bakuraga hirya no hino mu y'andi makorali cyane cyane ayaririmbaga mu rurimi rw’igifaransa.

    Abaririmbyi batari bacye bakomeje kugenda bagana Chorale Christus Regnat bakurikiranye kuririmba neza baririmbira Imana.

    Muri iki gihe, Chorale Christus Regnat irizihiza imyaka 17 ishize ishinzwe, bakaba bafite imishinga itandukanye mu rwego rwo kwishimira ibyo Imana yabashoboje kugeraho muri iyi myaka bamaze basingiza Imana binyuze mu ndirimbo.

    Muri ibyo bikorwa twavugamo Album 5 z'amajwi ndetse n'iya 6 iri hafi gusohoka, ibitaramo binyuranye birimo n'icyo batumiyemo umuririmbyi w'umufaransa Jean Claude Gianadda cyabaye mu 2019, n'ibindi bikorwa byinshi by'indashyikirwa birimo ibikorwa byo gufasha.

    Iyi korali yamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Kuzwa Iteka', 'Twarakuyobotse', 'Igipimo cy'Urukundo', 'Mama Shenge' n'izindi igiye gukora iki gitaramo nyuma y'ibindi bitaramo bagiye bakora byahurije hamwe abakristu mu ngeri zinyuranye.

    Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw mu gice cya VIP, 20,000 Frw mu gice cya VVIP ni mu gihe ku meza y'abantu batandatu 'table' ari ukwishyura 150,000 Fw. Amatike ari kuboneka kuri www.christusregnat.rw

          

    Visi-Perezida wa Chorale Christus Regnat, Alice La Douce Nyaruhirira yavuze ko imyaka 17 ishize isize ibikorwa bifatika mu muziki n'iby'urukundo bakora

     

    Umuyobozi wungirije ushinzwe ibya tekiniki n'imyitwarire, Bizimana Jérémie, yavuze ko bageze kuri 97% bategura iki gitaramo cyo guhimbaza Imana



    Abaririmbyi b'iyi korali biteguye gususurutsa abakunzi bayo mu gitaramo bazakora ku wa 19 Ugushyingo 2023 muri Camp Kigali


    Iyi korali yaherukaga gukora igitaramo gikomeye mu 2019, aho bafashije Abakristu guhimbaza Imana


    Chorale Christus ivuga ko izaririmba indirimbo ziri mu ndimi esheshatu

     

    Umuhanzikazi Monique uri mu babarizwa muri Chorale Christus Regnat




    Chorale Christus Regnat izahurira mu gitaramo na Josh Ishimwe wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Rumuri Rutazima’

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘MAMA SHENGE’ YA CHORALE CHRISTUS REGNAT

    “>

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ABARIRIMBYI BACHORALE CHRISTUS REGNAT

    “>

    Kanda hano urebe amafoto y’imyiteguro ya Chorale Christus Regnat

    AMAFOTO&VIDEO: Dox Visual-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136415/twabasuye-chorale-christus-regnat-igeze-kuri-97-itegura-igitaramo-na-josh-ishimwe-amafotov-136415.html

  • Inkuru y’akababaro! Raphael yitabye Imana aguye mu kibuga umukino watangiye -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu munsi, umukinnyi ukomoka muri Ghanian, Raphael Dwamena, yaguye mu kibuga mu mukino wa Shampiyona ya Alubaniya Egnatia-Partizani.

    Ni ku nshuro ya gatatu mu mwuga we. Basanze arwaye umutima, yiyemeza gukuramo defibrillator kuko yatekerezaga ko ari yo itera ikibazo

    Amakuru aheruka gusohoka mu bitangazamakuru avuga ko Raphael Dwamena yitabye Imana.

    Uyu ni umwanya ubabaje cyane kandi twese turi kumwe n'umuryango wa Dwamena.

    Amakuru avuga ko umukino udakomeza.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-yakababaro-raphael-yitabye-imana-aguye-mu-kibuga-umukino-watangiye-amafoto/

  • Yayihannye idakoresheje agatoki! APR FC yatsinze murumuna wayo nta miyaga ishyizemo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yayihannye idakoresheje agatoki! APR FC yatsinze murumuna wayo nta miyaga ishyizemo.

    Ikipe ya APR FC yakinnye umukino wa gicuti n'ikipe y'Intare FC maze iyi kubita itababariye bimwe abakunzi b'umupira bita guha ikipe isomo rya ruhago dore ko yayitsinze ibitego 6-0.

    Ibitego by'ikipe ya APR FC uko ari bitandatu byatsinzwe n'abakinnyi babiri aribo rutahizamu Bizimana Yannick watsinze ibitego 4 na Ndikumana Danny watsinze ibitego 2.

    Uyu mukino wabereye ku Ikirenga Stadium aho ikipe ya APR FC isanzwe ikorera imyitozo.

    Source : https://yegob.rw/yayihannye-idakoresheje-agatoki-apr-fc-yatsinze-murumuna-wayo-nta-miyaga-ishyizemo/

  • Reba videwo y’uburyo wamukinnyi witwa Raphael yaguye mu kibuga agahita apfa – videwo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hagaragaye videwo y'uburyo wamukinnyi witwa Raphael yaguye mu kibuga agahita apfa — videwo

    Uyu munsi, umukinnyi ukomoka muri Ghana, Raphael Dwamena, yaguye mu kibuga mu mukino wa Shampiyona ya Alubaniya Egnatia-Partizani.

    Biravugwa ko uyu mukinnyi yari arwaye umutima. Videwo yuko byagenze.

    Source : https://yegob.rw/reba-videwo-yuburyo-wamukinnyi-witwa-raphael-yaguye-mu-kibuga-agahita-apfa-videwo/

  • Kwizera Olivier yasajije abiganjemo igitsinagore kubera ifoto yashyize hanze yambaye akenda k’imbere gusa ubona ubugabo bwe bugaragaraga nkaho ntacyo yambaye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kwizera Olivier ushobora kugaruka muri Rayon Sports yasajije abiganjemo igitsinagore kubera ifoto yashyize hanze yambaye akenda k'imbere gusa ubona ubugabo bwe bugaragaraga nkaho ntacyo yambaye

    Uyu muzamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ukina muri Leta zunze ubumwe z'abarabu, Kwizera Olivier yasajije abantu kubera iyi foto yashyize kumbuga nkoranyambaga ze kuri uyu munsi.

    Ni ifoto yashyize ku rubuga rwa Instagram yambaye akenda k'imbere gusa ariko ubona ubugabo bwe bwishushanyije ku buryo ubona benshi bagomba kuyitangarira cyane nubwo atari ubwa mbere.

    Kwizera Olivier kugeza ubu biravugwa ga ashobora kugaruka hano mu Rwanda muri Rayon Sports nyuma yaho bimaze iminsi bivugwa ko atamerewe neza aho akina kugeza ubu.

     

    Source : https://yegob.rw/kwizera-olivier-ushobora-kugaruka-muri-rayon-sports-yasajije-abiganjemo-igitsinagore-kubera-ifoto-yashyize-hanze-yambaye-akenda-kimbere-gusa-ubona-ubugabo-bwe-bugaragaraga-nkaho-ntacyo-yambaye/

  • Igisambo nyuma yo gufatwa kigakubitwa izakabwana kiri gutakamba ngo bagire impuhwe #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe ubundi mu gihugu cy' u Rwanda kwihanira ntago byemewe, ni ukuvuga ngo iyo ufashe igisambo hano mu Rwanda wihutira kugishyikiriza inzego zishinzwe umutekano kuko iyo ugikubise nawe urabihanirwa.

     

    Ibyo ni mu Rwanda gusa ariko siko bimeze mu bindi bihugu.Mu gihugu cya Zambia umugabo yafashwe Ari kwiba maze akubitwa inkoni agirwa indembe maze atangira gutakamba asaba imbabazi ngo bagire impuhwe.

     

    Biravugwa ko uyu musore wakubiswe yari asanzwe yiba ndetse agatera ubwoba abo agiye kwiba mbere yo kubiba.Ubusanzwe mu gace kitwa Kumasi bari bamaze iminsi barembejwe nubujura bukabije aho abaturage benshi bari bamaze iminsi bataka kwibwa, igisambo cyari kimaze igihe kinini cyarayogije igiturage cyose uyu mugoroba nibwo cyafashwe maze gifatwa n'abamwe mu baturaga bo muri Ako gace ka Kumasi.

     

    Mu mashusho yanyujije hirya no hino ku mbugankoranyambaga, yagaragaye aho umujura wari umaze igihe kinini yiba abaturage yafashwe ndetse atangiye guhura n'ingaruka zibyaha yakoze harimo kuba yakubiswe akagirwa indembe hafi kuvamo amaso.

     

    Ubwo uyu musore wari igisambo yafatwaga abaturage benshi bahuruye cyane ko bari bamaze igihe kinini bacucuwe n'uyu musore, icyakora uyu musore cyangwa iki gisambo cyahawe isomo mu buzima kitazibagirwa kuko yakubiswe hahandi wamurebaga mu maso ukamuyoberwa kubera ko isura bari bayangirije cyane.

     

    Umwe mu bamukubise, yarengejeho no kumwogosha umusatsi uruhande rumwe no kumusigaho ikimenyetso kugaragaza ko Ari ruharwa mbese kugira ngo aho anyura hose bamumenye ko ariwe gisambo kimaze iminsi kibamaraho utwabo.

     

    Icyakora uyu musore mu mashusho yagaragaye Ari gutakambira abaturage kumugirira imbabazi ndetse avuga ko atazongera kwiba ukundi.

     

    Abakoresha imbugankoranyamaga hirya no hino ku isi babonye Ayo mashusho bakomeje kuvuga ko bahohoteye iki gisambo kidakwiye gukubitwa gutyo ahubwo gikwiye gushikirizwa inzego zishinzwe umutekano.

    Umwanditsi: Byukuri Dominique

    Source: ghpage.com

    The post Igisambo nyuma yo gufatwa kigakubitwa izakabwana kiri gutakamba ngo bagire impuhwe appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/igisambo-nyuma-yo-gufatwa-kigakubitwa-izakabwana-kiri-gutakamba-ngo-bagire-impuhwe/

  • Kubera iki ntajya nkundana ! Dore impamvu zishobora gutuma bikugora kujya mu rukundo #rwanda #RwOT

    Abantu bamwe n'abamwe baba bumva bashaka kujya mu rukundo ariko bikarangira batangiye mu rukundo ariho akenshi wumva umuntu avuga ko adashaka kujya mu rukundo.

    Icyakora zirikana ko hari impamvu zishobora gutuma utiyumvamo urukundo cyangwa ngo wumve ukunzwe. Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zizewe Kandi zitandukanye mu kubacukumburira amakuru yizewe ku rukundo.

     

    Dore impamvu bikugora kujya mu rukundo:

    1.Wumva udatekanye: Hari umuntu wanga kujya mu rukundo cyangwa agatinya cyangwa bikamugora kujya mu rukundo kuko yumva adatekanye. Ni ukuva ngo iyo akundanye aba yumva adatekanye muri we bityo bigatuma bimugora gufata umwanzuro wo kujya mu rukundo.

    2.Ntiwigirira ikizere: Kutigirira ikizere nabyo bishobora gutuma umuntu atinya cyangwa bikamugora kujya mu rukundo kuko iyo akundanye n'umuntu runaka ahora yumva ko isaha nisaha bashobora gutandukana cyangwa se bashobora kumutwara umukunzi we bityo bigatuma ahitamo kutajya mu rukundo.

    3.Inkundo zawe zashize: Abo wakundanye nabo mbere bashobora kugira uruhare runini mu gutinya kongera kujya mu rukundo kuko Niba uwo mwakundanye mbere byaragenze nabi uhora wumva ko n'abandi ariko bizarangira bityo ugatinya kongera gusubira mu rukundo.

    4.Wumva utiteguye: Urukundo ni ikintu Kenshi gisaba umwanya rero Hari ubwo umuntu yanze kujya mu rukundo kuko yumva ko atiteguye kuba yajya mu rukundo.

     

    5.Inshuti zawe: Ikindi inshuti zawe zishobora gutuma utajya mu rukundo mu gihe ubona inshuti zawe zihora mu marira kugera urukundo ibyo bishobora gutuma nawe wumva ko nawe nujya mu rukundo ariko bizagenda bigatuma wanga kujya mu rukundo.

    6.Nturabona uwo muhuzaUmuntu Kandi ashobora kwanga cyangwa kugorwa no kujya mu rukundo kubera ko atariyahura n'umuntu bahuza mbese wawundi yishimira yumva akunze.

     

    Ese ni ibintu bisanzwe kumva nta rukundo wifitemo!?Mu gihe cyose wumva nta rukundo rukurimo, cyangwa utagikunda uwo mukundana, byose ubundi ni ibintu bisanzwe ku kiremwamuntu.

    Umwanditsi: Byukuri Dominique

    Source: Better help

    The post Kubera iki ntajya nkundana ! Dore impamvu zishobora gutuma bikugora kujya mu rukundo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/kubera-iki-ntajya-nkundana-dore-impamvu-zishobora-gutuma-bikugora-kujya-mu-rukundo/

  • Ese waruziko ushobora gutera inda kandi wakoresheje agakingirizo ! Dore icyo inzobere zibivugaho #rwanda #RwOT

    Gukoresha agakingirizo ni bumwe mu buryo bwiza busanzwe bukoreshwa mu kwirinda gutera inda zitateguwe. Icyakora inzobere zivuga ko gukoresha agakingirizo bitizewe neza cyane ku buryo uwagakoresheje adashobora guhura na zimwe mu ngaruka.

     

    Inzobere zivuga ko hari ubwo ushobora gukoresha agakingirizo bikarangira uteye inda. Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zitandukanye zizewe mukubategurira amakuru yizewe.

     

    Mu gihe cyose umugabo yakoresheje agakingirizo ashobora gutera inda mu buryo nawe atazi, uburyo bw'ambere bushobora ni igihe agakingirizo gacitse mu gihe umugabo n'umugore bari mu gikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina.

     

    Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma agakingirizo gacika mu gihe cyo gutera akabariro. Muri izo mpamvu zituma agakingirizo gacika Harimo;

    1.Kubura ububobere ku mugore: Mu gihe umugore muri gutera akabariro yabuze ububobere bishobora gutuma amavuta asanzwe ku gakingirizo ashizeho bityo bigatuma gacika kubera n'umugore nta bubobere afite, ibyo rero bishobora gutuma umugabo wakoresha agakingirizo atera inda.

    2.Gukoresha agakingirizo nabi: Mu gihe umugabo yakoresheje agakingirizo nabi nabyo bishobora gutuma gacika. Aho ni mu gihe Ari guca agakingirizo bityo agakata nabi agasa nukataho Gato mu gihe Ari kubikora bityo naba Ari gutera akabariro bishobora kurangira gacitse cyane bikarangira ateye inda Kandi yakoresheje agakingirizo.

     

    3.Ikindi kintu gishobora gutuma umugabo atera inda Kandi yakoresheje agakingirizo ni ingano yigitsina cy'umugabo : Iyo umugabo afite igitsina kinini ni ngombwa ko yambara agakingirizo kangana n'igitsina cye, rero iyo yambaye agakingirizo Gato bishobora gutuma yisanga yateye inda kandi yari yizeye ko yikingiye mbese ko yakoresheje agakingirizo.

     

    Ingano y'agakingirizo kandi nayo ishobora gutuma umugabo atera inda kandi yakoresheje agakingirizo. Iyo umugabo akoresheje agakingirizo gato, bishobora gutuma intanga ngabo zirenga zigasohoka maze zikajya mu gitsina cy'umugore we bikarangira umugabo ateye umugore inda kandi baziko bari bakoresheje uburyo bwo kwirinda.

     

    Kuri iyi website yacu hariho inkuru twakoze ivuga ku buryo bwiza bwo gukoresha agakingirizo, rero ni ngombwa ko ukwiye kujya kuri iyi website yacu maze ugasoma uburyo bwiza bwo gukoresha agakingirizo neza.

     

    Umwanditsi : Byukuri Dominique

    Source: pulselive.co.ke

    The post Ese waruziko ushobora gutera inda kandi wakoresheje agakingirizo ! Dore icyo inzobere zibivugaho appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ese-waruziko-ushobora-gutera-inda-kandi-wakoresheje-agakingirizo-dore-icyo-inzobere-zibivugaho/

  • Akina mu kiciro cya mbere i Burayi: Umukinnyi ugiye guhembura Amavubi amerewe nabi yambariye urugamba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ugiye guhembura Amavubi amerewe nabi yambariye urugamba.

    Umukinnyi w'ikipe ya R.W.D. Molenbeek mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi witwa Hendrickx Yves, yahamagawe mu ikipe y'igihugu.

    Uyu musore aragera mu RWANDA kuri iki cyumweru.

    Mu magambo ye, Yves yavuze ko aragera mu Rwanda ku cyumweru tariki ya 12/11/ 2023.

    Yagize ati: 'Ndagera mu Rwanda ku munsi w'ejo nje gukinira ikipe y'igihugu Amavubi ndishimye cyane kuba igihugu cyanjye cyangiriye ikizere.'

    Source : https://yegob.rw/akina-mu-kiciro-cya-mbere-i-burayi-umukinnyi-ugiye-guhembura-amavubi-amerewe-nabi-yambariye-urugamba/