Blog

  • Mvukiyehe Juvenal yamunutse mu kibuga ajya guhobera abakinnyi be batari guhwema kumunezeza [videwo] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mvukiyehe Juvenal yamunutse mu kibuga ajya guhobera abakinnyi be batari guhwema kumunezeza.

    Ikipe ya Addax FC ya Mvukiyehe Juvenal yatsinze Kamonyi FC ibitego bibiri ku busa.

    Ibyishimo byari byose ku bakinnyi n'umuyobozi wabo Juvenal Mvukiyehe.

    Nyuma y'umukino, Perezida Juvénal yamanutse mu kibuga ahoberana n'abakinnyi be.

    VIDEWO

    Addax FC yatsinze Kamonyi FC ibitego 2-0

    Ibyishimo byari byose ku bakinnyi n’umuyobozi wabo Juvenal Mvukiyehe!

    Nyirinkindi Saleh yatsinze ku mukino we wa mbere! pic.twitter.com/95iUlqIp9E

    — B&B FM-Umwezi (@bbfmumwezi) November 11, 2023

    Source : https://yegob.rw/mvukiyehe-juvenal-yamunutse-mu-kibuga-ajya-guhobera-abakinnyi-be-batari-guhwema-kumunezeza-videwo/

  • Abakinnyi b’ikipe ya Kiyovu Sports bemeje ikintu gikomeye batazakora mu gihe ubuyobozi butabahaye umushahara umaze kugera mu mezi menshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b'ikipe ya Kiyovu Sports bemeje ikintu gikomeye batazakora mu gihe ubuyobozi butabahaye umushahara umaze kugera mu mezi menshi

    Hashize iminsi bitangajwe ko bamwe mu bakinnyi ba Kiyovu Sports bamenyesheje bagenzi babo ko bamaze kumenyesha ubuyobozi bw'iyi kipe ko butazakomezanya nabo ndetse ko biteguye no gusaba amafaranga y'amezi macye kugirango babone uko basohoka.

    Nyuma y'iki cyabaye twamenye ko Kandi abakinnyi benshi ba Kiyovu Sports biganjemo ababanza mu kibuga ngo ntibiteguye gutangira imyitozo uko byagenda kose ubuyobozi butagize icyo bubahereza kuko igihe ngo kibaye kinini ntamafaranga babona kandi ntahandi bakura.

    Abakinnyi ba Kiyovu Sports bamaze igihe ngo kigera ku mezi 3 ntamafaranga babona y'umushahara usibye uduhimbazamusyi Perezida Ndorimana Jean Francois Regis uzwi nka General yabahaga mu gihe babaga batsinze imikino imwe n'imwe ya Shampiyona.

     

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-bikipe-ya-kiyovu-sports-bemeje-ikintu-gikomeye-batazakora-mu-gihe-ubuyobozi-butabahaye-umushahara-umaze-kugera-mu-mezi-menshi/

  • Umuhanzi Harrysong yaciye agahigo kari gafitwe na Fela Kuti ko ashaka abagore 30 ku munsi umwe #rwanda #RwOT

    Harrysong wamamaye nka Harryson Tare Okiri muri Nigeria yakuyeho agahigo ka Fela Kuti washatse abagore 27 umunsi umwe we ashaka 30.

     

    Uyu muhanzi yakuyeho agahigo ka Fela Anikulapo Kuti washatse abagore 27 ku munsi umwe.

    Aka gahigo kahamijwe nuko uyu mugabo yagaragaye ahagararanye n'abagore 30 bose bambaye imyambaro isa , igaragaza umuco w'iwabo ndetse akaba ariyo abagore bambara mu gihe cyo gushakana.

    Ibi byatabgaje benshi na cyane ko atigeze avuga impamvu yamuteye kubikora gutyo.Uretse umuryango we kandi ngo n'abafana be ntabwo bumva impamvu yatumye Harryson ashaka abagore benshi icyarimwe.

    Ubusanzwe Harrysong ni umuhanzi ukomeye wo mu njyana ya Afrobeat.

    Mu mwaka wa 2021 , Harrysong yabyaranye na Alex umugore we gusa nyuma aza gutangaza ko nta mwanya yabona wo kujya kureba umugore we arikubyara ndetse ahishura ko batandukanye kandi ko kubyara ataribyo byatuma basubirana.

     

    Icyo gihe yagize ati:' Yego nibyo umugore wanjye yabyaye ariko njye narindi Lagos mfite akazi ngo mba kwitaho'.Uyu muhanzi yahishuye ko akunda umwana we ndetse ko yamuhimbiye indirimbo yitwa She Knows fatanyije na FireBoy na Olamide.

    The post Umuhanzi Harrysong yaciye agahigo kari gafitwe na Fela Kuti ko ashaka abagore 30 ku munsi umwe appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-harrysong-yaciye-agahigo-kari-gafitwe-na-fela-kuti-ko-ashaka-abagore-30-ku-munsi-umwe/

  • J.P Bimenyi yaserukanye idarapo ryu Burundi… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yatanze ibyishimo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo 2023, mu gitaramo yakoreye mu busitani bwa Century Park Hotel i Nyarutarama, aho yataramiye imbaga y'abantu yiganjemo cyane abarundi.

    'Live Music for Good People' ni kimwe mu bitaramo byari bimaze igihe bitegerejwe mu Mujyi wa Kigali, ahanini biturutse ku kuba J.P Bimeni ari ubwa mbere yari ataramiye mu Rwanda.

    Ibi byatumye ibinyamakuru cyane cyane ibyo mu Burundi bihanga ijisho iki gitaramo cye, bagenda bagaragaza urugendo rwe umunsi ku munsi.

    Yitaye cyane ku kuririmba nyinshi mu ndirimbo ze ziri kuri Album ze ebyiri, harimo iyo yasohoye mu 2020 n'indi yasohoye mu 2022.

    Ageze ku ndirimbo zirimo nka 'Iwacu Haryoha' ndetse na 'Wagiye he' ibintu byahindutse, abantu bafatanya nawe kuzirimba ari nako bamushimira.

    Byageze aho ahamagara ku rubyiniro abamufashije gutegura iki gitaramo barimo Dj Paulin, ndetse na Samantha wamufashije kwandika indirimbo zigize Album ye ya mbere n'abanyamuziki barimo Kiki Touré na Nicolas bamusanganiye ku rubyiniro.

    Nicolas wamamaye mu ndirimbo 'Kugasozi' ndetse na Kiki Toure banataramye mu gitaramo J.P Bimenyi yigeze gukorera muBurundi.

    Mu minota 30' ya mbere y'iki gitaramo, uyu muhanzi yaririmbye indirimbo zabiciye bigacika nka “Agahengwe”, “wagiye he”, “Nzosubira Iwacu” n'izindi zubakiye ku muziki wa Classic Soul asanzwe akora.

    Byageze aho ahamagara ku rubyiniro umunyamuziki Kiki Touré yari yatumiye muri iki gitaramo baririmbana indirimbo 'Wagiye ye' ya Canco Haminis, umunyamuziki wagize izina rikomeye mu gihugu cy'u Burundi.

    Yanaririmbye indirimbo zirimo nka Free me, Hold me, Better place, Honesty is Luxury, Satisfaction, Slow me, Yarantumye, Garukiraho n'izindi.

    Muri iki gitaramo yari kumwe n'itsinda ry'abacuranzi, ryamufashije kuririmba zimwe mu ndirimbo z'abanyabwigi mu muziki nka Canco Amissi, Africa Nova n'izindi.

    Asoje iki gitaramo, Bimenyi yavuze ko yashimishijwe no gutaramira mu Rwanda, avuga ko ari inzozi zabaye impamo.

    P Bimeni yavukiye i Burundi mu 1976. Nyuma, kubera intambara yabaye muri iki gihugu mu 1993 yaje guhungira muri Kenya akomereza mu Bwongereza ari naho abarizwa muri iki gihe.

    Avuga ko ubuzima bwo guhunga bwamwigishije gushikama ku Mana, kuko yabayeho ubuzima bwiza n'ububi, ariko yakomeje gushikama ku Mana yamenye.

    Agira inama n'abandi bari mu buzima nk'ubwe gukomera. Yavuze ati 'Ni ukwemera Imana, kutanyeganyega mu kwemeza. Mu buzima urazamuka cyangwa ukamunaka, ibintu birahinduka, ntugire umutima uhangayitse, ahubwo wumve ko Imana ikora, ukomeze gusenga, ugire inshuti, urangwe n'urukundo byose ubicamo.'

    Bimeni avuga ko hari imyaka yabayemo ku buryo yumvaga ubuzima bugiye kwanga, ariko ko yakomeje umutsi bitewe n'uko hari ibindi bihe yanyuzemo bikomeye. 

    Uyu mugabo avuga ko iyo ari kunyura mu bihe 'bikomeye' yisunga gitari, agacuranga indirimbo zinyuranye. Ati 'Kenshi usanga umuziki umvuye ntagiye gutesha umwanya umuntu, ndabishima ko Imana yanshyize umuziki mu buzima bwanjye.'

    Bimeni avuga ko n'ubwo ariwe wamenyekanye mu muryango we mu bakora umuziki, afite abavandimwe n'abandi bakora umuziki ariko impano z'abo zitamenyekanye nk'uko impano ye yamenyekanye. Ati 'Hari ibyo byinshi dukora bihurira n'urukundo rw'umuziki.'

    Asobanura ko gukunda umuziki byatumye 'nyura mu buzima bukomeye'. Ati 'Ni ukwisuzuma ukumva ko ibikomere byashize. Gitari n'umuziki ni umuti ukomeye, kandi uwufate neza, uwufashe neza urakuvura, uwufashe nabi urakwica.'

    Bimeni avuga ko igitaramo cye yakoreye i Kigali ari igisobanuro cy'urukundo hagati y'Abanyarwanda n'Abarundi, kandi cyahuje abavandimwe benshi bafite 'indoto nyinshi muri aka kare tuvukamo'.


    Bimenyi yakoreye igitaramo cya mbere i Kigali, avuga ko ari inzozi yabashije kurotora



    Bimenyi yaririmbye yitaye cyane ku ndirimbo z'abanyabigwi bakomeye mu Burundi


    Dj Paulin wateguye igitaramo Bimenyi yakoreye i Kigali, yamushimiye umuhate we





    Iki gitaramo kitabiriwe n'abantu biganjemo cyane abarundi babarizwa mu Mujyi wa Kigali


    Kiki Toure uri mu bahanzi bakomeye mu Burundi yataramanye na Bimenyi i Kigali



    'Tatoo' yashyize mu mugongo, no ku maboko yashyizeho


    Umunyamuziki Nicolas wamamaye mu ndirimbo 'Kugasozi' yashyigikiye mugenzi we Bimenyi wakoreye igitaramo i Kigali























    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya J.P Bimenyi i Kigali

    AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136426/jp-bimenyi-yaserukanye-idarapo-ryu-burundi-mu-gitaramo-yifashishijemo-kiki-toure-na-nicola-136426.html

  • Umunyamakuru ukunzwe mu Rwanda yagizwe umutoza mu ikipe ikomeye cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru ukunzwe mu Rwanda yagizwe umutoza mu ikipe ikomeye cyane.

    Peter Kamasa yagizwe umutoza wa East Africa University, ikipe nshya muri Volleyball y'u Rwanda aho yasinye amasezerano y'imyaka ibiri.

    Muri aya masezerano, uyu mutoza yahawe intego yo kuzamura impano z'abakiri bato ndetse no gutanga ibyishimo muri iyi kaminuza, aho yahise atangirira imirimo mu irushanwa ryo gushimira Abasora neza 'Taxpayers Appreciations Tournament'.

    Kamasa usanzwe ari umunyamakuru w'imikino kuri The NewTimes yatangiye gukina Volleyball mu 2001 ubwo yigaga mu mashuri abanza.

    Yakomereje muri Gahini Secondary School, Umubano Blue Tigers, Rukinzo VC y'i Burundi, Group Scolaire de Butare, UNATEK, ULK, na APR VC.

    Nk'umutoza Kamasa yatoje Rwanda Revenue Authority, Group Scolaire de Butare, REG VC nk'umutoza wungirije, Rwandair VC, ESSA Nyarugunga na Kirehe VC yaherukagamo.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-ukunzwe-mu-rwanda-yagizwe-umutoza-mu-ikipe-ikomeye-cyane/

  • Undi mukinnyi wafashije ikipe ya Rayon Sports umwaka ushize akajya atsinda ibitego byananiranye byamaze kwemezwa ko aratandukana n’iyi kipe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Undi mukinnyi wafashije ikipe ya Rayon Sports umwaka ushize akajya atsinda ibitego byananiranye byamaze kwemezwa ko aratandukana n'iyi kipe

    Bikomeje kuvugwa ko hari abakinnyi bagiye gutandukana n'ikipe ya Rayon Sports bijyanye ni uko ishaka kugabanya umubare w'abakinnyi cyane abatarimo gutanga umusaruro ndetse ni uko hari abagiye kongerwamo Kandi bakomeye.

    Amakuru YEGOB twamenye bijyanye ni uko dukomeza gushakisha amakuru uko bwije ni uko bucyeye, ikipe ya Rayon Sports ishobora gutandukana na Ndekwe Flex agasanga abandi byamaze kwemezwa ko batazakomezanya.

    Mu bandi bakinnyi bisa nkibyashyizweho akadomo ko bazatandukana na Rayon Sports harimo Youseff Rharb, Abakar Mugadam, Hategekimana Bonheur ndetse n'abandi bataramenyekana neza.

    Ikipe ya Rayon Sports iri ku kiruhuko kirarangira kuri iki cyumweru, bivuze ko ku munsi w'ejo kuwa mbere iyi kipe irasubukura imyitozo mu gihe abandi bari mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi irimo kwitegura umukino na Zimbabwe hamwe n'Afurika y'epfo.

     

    Source : https://yegob.rw/undi-mukinnyi-wafashije-ikipe-ya-rayon-sports-umwaka-ushize-akajya-atsinda-ibitego-byananiranye-byamaze-kwemezwa-ko-aratandukana-niyi-kipe/

  • Titi Brown yavuze ko ashimira cyane ubutabera bw'u Rwanda avuga koyarwaye ihungabana #rwanda #RwOT

    Titi Brown yemeje ko ashimira Imana yamutabaye akaba ari hanze ya gereza kugeza ubu ndetse ashimira n'Ubutabera bw'u Rwanda .Uyu musore kandi yavuze ko ashimira n'itangazamakuru ryamubaye hafi kuva urubanza rwe rwatangira kugeza rurangiye.

     

     

    Ubwo Titi Brown yavanwaga muri gereza ku wa Gatanu tariki 10 gushyingo 2023, yatangaje ko yishimye cyane ndetse ashimira ubutabera bw'u Rwanda n'abanyamakuru bari baje kumusanganira , abashimira kumuba hafi kuva urubanza rwe rwatangira kugeza ubwo yagizwe umwere ku byaha yashinjwaga.

     

    Uyu musore kandi yavuze ko asaba Abanyarwanda kumuba hafi bamuha amafaranga ndetse n'ibitekerezo ngo kubera ko yahuye n'ibihungabana.Yavuze ko yumva muri we meze nk'ufite ihungabana akaba ariyo mpamvu asaba buri wese kumuba hafi ndetse yemeza ko ngo yiteguye gukomeza gufasha uruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda.

     

    Abinyujije kumbuga nkoranyambaga ze Titi Brown yashimiye abamubaye hafi ndetse ababwira ko nawe abakunda avuga ko agarutse ku mihanda ngo na cyane ko itariki yafungiweho arinayo yafunguriweho bityo ngo akaba atazayibagirwa.

     

    Ubusanzwe Titi Brown ni umubyinnyi wabigize umwuga , akaba arinabyo yakoraga mbere yo gufungwa kandi akaba ngo yiteguye gukomeza kubikora.

    The post Titi Brown yavuze ko ashimira cyane ubutabera bw'u Rwanda avuga koyarwaye ihungabana appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/titi-brown-yavuze-ko-ashimira-cyane-ubutabera-bwu-rwanda-avuga-koyarwaye-ihungabana/

  • Bushali yandikiye amateka i Bugande imbere y’… – #rwanda #RwOT

    Bushali yitabiriye iri serukiramuco ari uwa mbere ndetse aba umunyarwanda ukoze aya mateka kuko niwe ubashije kuririmbamo.

    Bushali wahagurutse i Kigali ku wa Gatatu w’iki cyumweru ari kumwe n'itsinda rigari rya KinyaTrap, yabwiye InyaRwanda.com ko ubu umuziki nyarwanda uri ku rwego rwiza kandi ko ari ibyo aharanira.

    Ati “Ni ibintu byo kwishimira kuba ari njye munyarwanda wa mbere ubashije kuririmba muri Nyege Nyege Festival muri Uganda. Wabonye urukundo banyeretse muri iki gitaramo, nagombaga gukora uko nshoboye nkahagararira neza igihugu cyanjye. Kinyatrap ku mugongo.”

    InyaRwanda.com iri muri Uganda gukurikirana byinshi kuri iri serukiramuco, yageze mu mujyi wa Jinja urenze Kampala.

    Bushali wagiye ku rubyiniro mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo 2023, yabanjirijwe ku rubyiniro n'abarimo A Pass, Eddy Kenzo na Sho Madjozi wo muri Afurika y’Epfo.

    Bushali wagiye ku rubyiniro ahagana saa kumi n’ebyiri n'igice, yahereye ku ndirimbo ‘Ubute’ izasohoka kuri Album ye yise “Full Moon” maze aririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo nka ‘Ku Gasima’, ‘Mukwaha’, ‘KinyaTrap’, ‘Kamwe’, ‘Kurura’, ‘Nakumena Amaso’ ,250 n'izindi.

    Ubwo uyu muhanzi yari ari kuribyiniro imvura yaguye ariko abantu ntibakwanga nayo bakomeza kuririmbana ubona ko banyuzwe n'uyu muraperi.

    Hashize iminsi mike Leta ya Amerika n’u Bwongereza bakebuye abaturage babo kwigengesera mu gihe baba bitabiriye iserukiramuco rya ‘Nyege Nyege’ muri Uganda bitewe n’ibikorwa by’iterabwoba bikunze kuharangwa.

    Bavuze ko harangwa n’imitwe y’iterabwoba ikunze kwibasira no guhohotera abantu harimo kubambura utwabo, kubica ndetse bakaba batarebera n’irihumye abanyamahanga bityo ko bagomba kuhitondera.

    Nicolai ni umuturage wo mu gihugu cy’u Burusiya (Russia) waje kwitabira iri serukiramuco rya ‘Nyege Nyege’ ku nshuro yaryo ya 8 riri kubera mu mujyi wa Jinja ho muri Uganda.

    Uyu musore yavuze ko yagombaga guserukana n’umukunzi we wo muri Amerika ariko byarangiye amutengushye ntiyahagera.

    Yavuze ko umukobwa yatewe ubwoba n’ibyavuzwe na Leta ye ya Amerika by’uko muri iki gihugu cya Uganda harangwa n’imitwe y’iterabwoba iba igamije kugirira nabi abantu birimo no kubica.

    Bityo akimara kumva uwo muburo, byamuteye ubwoba bituma yumva ko atagomba kugera ahantu nk’aho cyane ko yumvaga ko Uko bizagenda kose ashobora kuzahaburira ubuzima.

    Yagize ati “Yahagaritse urugendo rw’indege yari afite ariko njyewe nari namaze kugera muri Uganda, icyo gihe nanjye mpagera numvise mfitemo akantu k’ubwoba ariko natangiye gusoma ku mbuga nkoranyambaga ko umutekano ari wose bituma ubwoba bushira ntangira kwisanzura.

    Ubu ndi guhamagara umukunzi wanjye ngo aze turyoshye muri iki kirori ariko yananiye avuga ko adashaka kwipfira”.

    Mu mujyi wa Jinja ahari kubera iri serukiramuco rya ‘Nyege Nyege’, hari hakubise huzuye, abazungu n’abandi banyamahanga benshi babukereye.

    Gusa nk’uko babigiriwemo inama na Leta zabo bagasabwa kwirinda, ubona  ko abanyamahanga ari bake ndetse ukabona ko bari kwirinda akavuyo k’abantu.

    Ugereranije n’umubare w’abanyamerika n’abanyaburayi bari bitezweho kwitabira iri serukiramuco, ubona ko bagabanutse cyane nyuma y’umuburo wa Leta ya Amerika n’u Bwongereza batanze kuri iri serukiramuco.

    Benshi batinye kuhagera kuko bavugaga ko bashobora kuhasiga ubuzima bitewe n’ibyihebe biherereye muri aka gace nk’uko byatangajwe.

    Umutekano wakajijwe muri Jinja ahari kubera iri serukiramuco, Polisi ya Uganda iherutse gutangaza ko ibyo Amerika n’u Bwongereza bavuze ari ibihuha kuko bo bafite umutekano uhagije kandi babyizeye neza bityo nta kintu kizakoma mu nkokora iri serukiramuco.

    Perezida Museveni nawe aherutse gutangaza ko abaturage bose bagomba kuba maso muri iki kirori kizahuruza amahanga, kabone nubwo inzego z’umutekano zikomeje kuwukaza.

    Umuraperi Bushali ku rubyiniro mu iserukiramuco rya ‘Nyege Nyege’ muri Uganda

    Bushali yaririmbiye abarenga ibihumbi 50 muri iri serukiramuco ribaye ku nshuro ya munani

    Bushali yitaye cyane ku kuririmba zimwe mu ndirimbo ziri kuri album ye nshya yise ‘Full Moon’

    Urubyiruko rwiganje cyane mu bitabiriye iri serukiramuco rikomeye muri Uganda 

    Bushali yavuze ko umuziki w’u Rwanda ugeze ku rwego rwiza nyuma yo gutanga ibyishimo muri Uganda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136421/uganda-bushali-yanditse-amateka-imbere-yabarenga-ibihumbi-50-bitabiriye-iserukiramuco-rya–136421.html

  • Biteye isoni! RIB yataye muri yombi umwarimu wasambanyije umwana w’imyaka 8 yigishaga mu mashuri abanza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Biteye isoni! RIB yataye muri yombi umwarimu wasambanyije umwana w'imyaka 8 yigishaga mu mashuri abanza.

    Mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Gihombo mu Kagari ka Gitwa kuri sitasiyo ya RIB ya Gihombo hafungiye umwarimu witwa Nsanzineza Aaron ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w'imyaka 8 y'amavuko yari abereye umurezi mu kigo cy'amashuri cya GS Viro.

    Nsanzineza Aaron bicyekwako yasambanyije uyu mwana yigishaga wigaga mu mwaka wa kabiri w'amashuri abanza tariki 6 Ugushyingo akaba yarakoreye aya mabi mucyumba cy'ishuri ry'abana b'inshuke.

    Source : https://yegob.rw/biteye-isoni-rib-yataye-muri-yombi-umwarimu-wasambanyije-umwana-ufite-imyaka-8-yigishaga/

  • Imana iracyamufiteho imigambi myiza: Umukecuru witwa Mujawamariya w’imyaka 82 y’amavuko yari ahiriye mu nzu Imana iratabara – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imana iracyamufiteho imigambi myiza: Umukecuru witwa Mujawamariya w'imyaka 82 y'amavuko yari ahiriye mu nzu yatwawe n'igitotsi Imana iratabara.

    Mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Bushenge mu Kagari ka Kagatamu mu Mudugudu wa Ruhinga ya kabiri haravugwa inkuru y'umukecuru witwa Mujawamariya Angélique ufite imyaka 82 y'amavuko warokotse impanuka y'inkongi y'umuriro yatwitse inzu ye yose kugeza ikongotse.

    Iyi nzu y'uyu mukecuru yahiriyemo ibintu byose uretse Mujawamariya wayisohotsemo ari muzima, iyi nzu yari ifite amabati agera kuri 72 ikaba yari yubakishijwe imbaho ikaba yarafashwe n'inkongi y'umuriro ku munsi w'ejo hashize tariki 11 Ugushyingo muma saa sita z'amanywa.

    Uyu mukecuru yatabawe n'abagore bacuruza isambaza mu ngo bamuhamagaye ubwo babonaga iyi nzu iri gushya.

     

     

    Source : https://yegob.rw/imana-iracyamufiteho-imigambi-myiza-umukecuru-witwa-mujawamariya-wimyaka-82-yarokotse-impanuka-yinkongi-yumuriro-yatwitse-inzu-ye-kugeza-ikongotse/