Blog

  • Somalia ihaye impamba Amavubi agarukana i Kigali! Ikipe y’igihugu Amavubi U-15 ivuye muri CECAFA itsinzwe imikino yose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'u Rwanda mu batarengeje imyaka 15 yatsinzwe na Somalia (1-0), isoza imikino yo mu itsinda B idatsinze ndetse itabonye inota na rimwe mu mikino iri kubera muri Uganda.

    Aba basore basezerewe muri CECAFA yaberaga muri Uganda itsinzwe imikino yose. Umukino wa mbere Zanzibar yatsinze u Rwanda ibitego 3-0, Tanzania yongera gutsinda u Rwanda ibitego 2-1 none na Somalia iyitsinze 1-0.

    Source : https://yegob.rw/somalia-ihaye-impamba-amavubi-agarukana-i-kigali-ikipe-yigihugu-amavubi-u-15-ivuye-muri-cecafa-itsinzwe-imikino-yose/

  • Harmonize ukunda abakobwa bafite amabuno yavuze umukobwa atereta mu gihugu cya Kenya #rwanda #RwOT

    Rajah Abdul Kahali wamamaye nka Harmonize cyangwa Konde Boy, akomeje kuba inkuru mu bantu kubera kuvugwa mu bakobwa benshi cyane, gusa kuri ubu uyu muhanzi ukorera umuziki we mu gihugu cya Tanzania yavuze umukobwa yatereta mu gihugu cya Kenya.

     

    Uyu muhanzi wamamaye cyane muri muzika ya Tanzania ndetse no muri afurika yose muri rusange, akaba aherutse gukorana indirimbo na Ruger wo mu gihugu cya Nigeria, yavuze ko umukobwa witwa Vera Sidika wo mu gihugu cya Kenya ariwe mukobwa abona yatereta mu bakobwa Bose baba mu gihugu cya Kenya.

     

    Ubwo yari ku rubyiniro muri iki gihugu cya Kenya, abakobwa benshi bibibero bamukaragiye amabuno imbere maze ava mubye ariko dore ko uyu muhanzi azwiho gukunda abakobwa bagira amabuno. Icyakora uyu muhanzi yavuze ko muri iyi minsi atagikunda abakobwa ahubwo yihugiyeho muri iyi minsi.

     

    Ubwo yari ku rubyiniro yavuze ati'hashize igihe nibaza impamvu ntigeze ntereta umukobwa mwiza wo mu gihugu cya Kenya, ariko ndabikumbura cyane, Hari uwitwa Manzi wo mu mujyi wa Nairobi niwe mukobwa unkururu cyane, navuga nde ubu, numvishe ko Vera Sidika atagira umukunzi, ese nibyo'.

     

    Abaza abafana be Ari ku rubyiniro.Mu magambo macye, ugendeye kubyo uyu muhanzi yavuze Ari ku rubyiniro yavuze ko agize amahirwe yakemera ko Vera Sidika amubera umukunzi bagakundana, ndetse ngo niwe mukobwa muri Kenya yakemera ko amubera umukunzi.

     

    Ibi bikurikiye nyuma Yuko uyu mukobwa Vera Sidika avuze ko ateretana n'umugabo wo mu gihugu cya Nigeria ahubwo adateretana n'umugabo wo mu gihugu cya Kenya.

    Umwanditsi: Byukuri Dominique

    Source: mpasho.co.ke

    The post Harmonize ukunda abakobwa bafite amabuno yavuze umukobwa atereta mu gihugu cya Kenya appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/harmonize-ukunda-abakobwa-bafite-amabuno-yavuze-umukobwa-atereta-mu-gihugu-cya-kenya/

  • Kubera iki abagore aribo bagaragara ko bashaje cyane kurusha abagabo ! Dore icyo inzobere zibivugaho #rwanda #RwOT

    Mu buzima busanzwe birazwi ndetse bibonwa na buri wese ko igitsina gore buri gihe bagaragara ko bashaje cyane kurusha uko abagabo bagaragara.

     

    Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umugore agaragara ko ashakaje cyane kurusha umugabo niyo baba bangana mu myaka. Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zitandukanye zizewe mukubategurira amakuru yizewe mu kubacukumburira impamvu zituma umugore agaragara ko ashakaje cyane kurusha umugabom.

    Dore impamvu zituma umugore agaragara ko ashakaje cyane kurusha umugabo kabone niyo baba bangana mu myaka;

    1.Kwita kuruhu: Umugore Kenshi akoresha amavuta menshi ndetse agakoresha imiti myinshi mukwita kuruhu rwe, ibyo byose mu myaka ye yubukure uruhu rwe rutangira gusaza cyane. Rero kubera ko umugabo we aba adakunda gukoresha amavuta cyangwa imiti yita kuruhu rwe niyo mpamvu umugore agaragara nkushaje cyane kurusha umugabo mu myaka yo gusaza.

     

    2.Kuba batandukanye: Kuba umugore yitwa umugore n'umugabo akitwa umugabo ni kimwe mu mpamvu zishobora gutuma umugore agaragara ko ashakaje cyane kurusha umugabo kabone niyo baba bangana mu myaka. Umugore aremye mu buryo afite uruhu rugaragara nk'urushaje cyane kurusha abagabo.

     

    3.Imisemburo: Ikindi guhinduka ku misembure mu mugore nabyo bishobora gutuma umugore agaragara nkushaje cyane kurusha umugabo, mu gihe umugore ageze mu myaka mikuru imisemburo ye itangira guhinduka bityo bigatuma uruhu rwe rusaza cyane kurusha umugabo kuko ku mugabo imisemburo ye ntihindagurika cyane.

    4 Stress: Ikindi abagore bakunda kugura stress cyane kurusha abagabo bikaba ariyo mpamvu umugore mu myaka ye yubukure agira uruhu rugaragara nk'urushaje cyane kurusha umugabo kabone niyo baba bangana mu myaka.

     

    5.Imibereho ya buri munsi: Ikindi imibereho ya buri munsi ku mugore cyangwa ku mugabo nayo ishobora gutuma umugore cyangwa umugabo agaragara nkushaje cyane kurusha undi. Mu gihe umugore yanyoye amatabi menshi, ndetse akanywa amayoga menshi mu gusaza kwe ashobora kugaragara nkushaje cyane kurusha umugabo utarakoreaheje ibyo biyobyabwenge nkibyo.

     

    Inkomoko: Inkomoko nayo ishobora gutuma umugore agaragara nkushaje cyane kurusha umugabo, mu gihe umugore akomoka mu muryango w'abantu bagaragara nkabashaje, nabyo bishobora gutuma umugore agaragara nkushaje cyane kurusha umugabo udakomoka mu muryango nkuwo.

     

    Umwanditsi: Byukuri Dominique

    Source: News Hub Creator

    The post Kubera iki abagore aribo bagaragara ko bashaje cyane kurusha abagabo ! Dore icyo inzobere zibivugaho appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/kubera-iki-abagore-aribo-bagaragara-ko-bashaje-cyane-kurusha-abagabo-dore-icyo-inzobere-zibivugaho/

  • NDASHAKA UMUKUNZI ! Ndi umugore mfite abana babiri bakuru umwe yiga muri Segonderi ariko natandukanye n'umugabo #rwanda #RwOT

    Inkuru yacu y'uyu munsi ni inkuru y'umugore watwandikiye atubwira ko ashaka umukunzi ushobora kumubera umugabo bidatinze kuko ashaka kubaka urugo rugakomera.Yaratwandikiye nk'uko tugiye kubagezaho ibaruya we.

     

    Uyu mugore ushaka umugabo uri seriye , ushaka kubaka , utajarajara mu bagore kandi ufite icyo akora cyakomeza gutuma babaho.Mu magambo yaranditse ati:'Muraho neza, amazina yanjye ni [ M.P ] , nyahishe kubw'umutekano wanjye.Ndi hejuru y'imyaka 30 , ndashaka umukunzi twakubaka urugo rugakomera.Mu Byukuri njye natandukanye n'umugabo tumaze kubyarana abana 2 b'abakobwa.

     

    Kugeza ubu umwana umwe dufitanye ari mu mashuri yisumbuye ariko ninjye ubasha kumwishyurira njyenyine.

    Umugabo nshaka agomba kuba ashaka kubaka, ari mu Rwanda [ Kigali ] , cyangwa ahandi ariko atari kure y'aho.Akaba asenga, akaba yizera Imana, akaba atagira ingeso zo kujya mu bagore cyangwa mu bakobwa, akaba yiyubaha.Muri make ndashaka umugabo ufite icyo akora witeguye kubaka urugo rwe.

     

    Urukundo ndarufite kandi mfite n'ibyo nkora umunsi ku munsi bimbeshaho n'umuryango wanjye.Mu kuri ndamutse mu bonye twaganira , tugahura kandi tukagirana igihe byiza, ubuzima bwo ku Isi tukazabumarana.

    Abaye ari umusore ntakibazo byaba ari byiza . Murakoze'.

    Uramutse uri uwo muntu yifuza , watwandikira kuri watsapp cyangwa ukanyura kuri [email protected] tukabasha kuvugana tukabahuza.

    Photo: Internet

    The post NDASHAKA UMUKUNZI ! Ndi umugore mfite abana babiri bakuru umwe yiga muri Segonderi ariko natandukanye n'umugabo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ndashaka-umukunzi-ndi-umugore-mfite-abana-babiri-bakuru-umwe-yiga-muri-segonderi-ariko-natandukanye-numugabo/

  • Ibyo wamenya kuri Perezida wa Liberia, umukin… – #rwanda #RwOT

    Ntabwo bikunze kubaho cyane ko umuntu wakinnye umupira w’amaguru akagera kure yanavamo umuyobozi ukomeye. N’iyo bibaye usanga ibyo ayobora bifite aho bihuriye n’umupira. 

    Si ko bimeze ku Mukuru w’Igihugu cya Liberia, wabaye umukinnyi ukomeye akina nka rutahizamu, asezeye kuri ruhago aza no kuvamo Umuyobozi ukomeye. 

    George Weah yavutse taliki 01 Ukwakira mu 1966 avukira mu murwa mukuru wa Liberia i Monrovia ndetse aba ari naho akurira.

    Avuka mu bwoko bw’aba ‘Kru’ baturuka mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Liberia mu gace gakennye cyane. 

    Amashuri abanza yayize muri Maze nyuma ayisumbuye ayiga muri Wells Hairston High School ariko aza kurivamo atarangije umwaka we wa mbere.

    Yatangiye gukina umupira w’amaguru mu 1981 afite imyaka 15 ahereye mu ikipe y’abato yari iherereye aho yabaga maze nyuma aza gusinyishwa n’ikipe ikina icyiciro cya mbere n’ubundi muri Liberia.

    George Weah yatangiye yitwara neza bituma abengukwa n’ikipe yo muri Cameroon ya Tonnerre Yaoundé naho aragenda akomerezaho biza gutuma uwari umutoza w’ikipe y’igihugu ya Cameroon, Claude Le Roy amubunamo ubushobozi budasanzwe abwira mugenzi we watozaga Monaco, Arsene Wenger ko yamuboneye umukinnyi ufite impano idasanzwe bityo ko yamusinyisha.

    Arsene Wenger yaje gufata indege yerekeza muri Cameroon kureba uko George Weah akina aramushima bituma mu 1988 ahita yerekeza muri Monaco yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa ahawe amafaranga angana n’ibihumbi 12 by’Amayero. 

    Uyu mutoza wavuga ko yabaye umuntu udasanzwe mu buzima bw’umupira w’amaguru bwa George Weah kubera ko yahise atangira kwitwara neza cyane bituma nyuma y’umwaka umwe gusa ahabwa igihembo cy’umukinnyi w’umwaka w’Umunyafurika wahize abandi. 

    Mu myaka 3 yahamaze yayifashije gutwara igikombe cy’igihugu cy’u Bufaransa ndetse ayitsindira ibitego bugera kuri 57. 

    Mu 1992 yerekeje muri Paris Saint-Germain ayifasha gutwara ibikombe birimo icy’igihugu mu 1993 no mu 1995, icya shampiyona mu 1994 ndetse n’icya Coupe de la Ligue mu 1995. 

    George Weah kandi ari no muri Paris Saint-Germain yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mikino ya UEFA Champions League yo mu 1994-1995, aza no guhabwa nanone igihembo cy’umukinnyi ukomoka muri Afurika witwaye neza kurusha abandi mu 1995. 

    Nyuma yaje kwerekeza muri AC Milan ikina shampiyona y'u Butaliyani akihagera atwarana nayo igikombe cya shampiyona aba ari nawe uba umukinnyi watsinze ibitego byinshi.

    Mu 1999 yarongeye ayifasha gutwara igikombe cya shampiyona. Guhera mu 1995 kugeza mu 2000 ayikinira, yayitsindiye ibitego 58 mu mikino 150.

    Ari muri AC Milan kandi mu mwaka w’imikino wa 1995-1996 ni bwo yakoze amateka ahabwa Ballon d’Or aba Umunyafurika wa mbere ubikoze.

    Imbaraga zitangiye gushira gake gake muri 2000 yatijwe muri Chelsea, ayifasha kwegukana FA Cup, maze nyuma aza kugurwa na Manchester City naho ahava ajya muri Marseille yo mu Bufaransa aza gusoreza umupira w’amaguru muri Al Jazira yo muri Abu Dhabi.

    Mu ikipe y'igihugu ya Liberia yatangiye kuyikinira mu 1986, muri rusange byarangiye ayikiniye imikino 75 atsindamo ibitego 28.

    George Weah ni umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho batagize ikipe y’igihugu ikomeye ngo imufashe no kugera kure dore ko atigeze anakina igikombe cy’Isi kubera kubura itike yacyo.

    Uretse kuba yarayikiniye yaranayitoje ndetse nyuma agenda anayitera inkunga. Perezida wa Liberia mu bana yabyaye harimo abamukurikije barimo Timothy Weah ukina muri Juventus akaba anakinira ikipe y’igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za America.

    Nyuma yo gusezera ruhago yinjiye muri politiki ahita aba Ambasaderi w'Umuryango w'Abibumbye. Mu 2005 yiyamamarije kuba Perezida nk'umukandida w'ishyaka CDC, atsindwa na Ellen Johnson Sirleaf. 

    Muri 2018 nibwo yongeye kwiyamamariza kuba Perezida wa Liberia ndetse aza no gutsinda amatora none ni we uyoboye kugeza ubu.

    George Weah wabaye Umunyafurika wa mbere wegukanye Ballon d’Or ndetse kugeza n’ubu hakaba nta wundi urayegukana

    George Weah aza mu bakinnyi beza Isi y’umupira w’amaguru yagize

    Nubwo yabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru ariko ntabwo byigeze bimubuza kuyobora Liberia 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136392/ibyo-wamenya-kuri-perezida-wa-liberia-umukinnyi-wumunyafurika-rukumbi-watwaye-ballon-dor-136392.html

  • Yahagaze agikenewe! Amarushanwa 3 yashyize it… – #rwanda #RwOT

    Benshi mu bahanzi nyarwanda b'ibyamamare igihugu gifite uyu munsi, babikesha kuba baraciye mu marushanwa atandukanye yabagaho mu myaka yashize.

    Amwe muri ayo marushanwa yahuzaga urubyiruko rwiyumvamo impano, akabafasha gusesengura koko niba izo mpano zihari, akazigorora. Andi marushanwa, yitabirwaga n'abasanzwe bakora umuziki, abafite impano zisumbye iz'abandi bagashyigikirwa.

    Kuri ubu, bamwe mu bahanzi bakizamuka bemeza ko kuba amarushanwa nk'ayo atagikunze kubaho, byateje icyuho kinini mu muziki nyarwanda, kuko usanga n'ufite impano igaragarira buri wese yirwanaho yananirwa agacika intege, kubera kubura amaboko amushigikira.

    Muri ayo marushanwa harimo aya akurikira:

    1.    Primus Guma Guma Super Star


    Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, niryo rushanwa rya mbere ryanyuzemo abahanzi benshi bakomeye bazamuye umuziki nyarwanda ukagera ku rwego uriho uyu munsi.

    PGGSS yatangiye muri 2011, ku nshuro ya mbere yegukanwa na Tom Close, inararibonye mu muziki nyarwanda, naho muri 2012 yegukanwe na King James.

    Ku nshuro ya gatatu muri 2013 yegukanwa na Riderman, icyamamare muri Hip-Hop nyarwanda ya none, Jay Polly (2014), Knowless (2015), Urban Boyz (2016), Dream Boys (2017),  na Bruce Melody muri 2018.


    Usibye kuzamura urwego rw'abahanzi, Primus Guma Guma Super Star, ni kimwe mu bikorwa binini bya muzika byahuje abahanzi nyarwanda n'abafana babo, baryoherwa n'ibihe byo kuzenguruka intara zose z'igihugu. 

    Iri rushanwa ryatangijwe na East African Promoters, ryaterwaga inkunga na Bralirwa ikora inzoga ya Primus, ryaje gusubikwa bitunguranye mu 2019 bibabaza abahanzi n'abafana b'umuziki nyarwanda.

    2.    The Next Pop Star


    Iri rushanwa ryari ryiswe 'The Next Popular Star' cyangwa se 'The Next Pop Star' ryatangiye mu 2020, riza kwegukanwa  na Kibatega Jasmine, wakurikiwe n'umuraperi ukomeye kuri ubu, Ish Kevin.

    Kuva muri Nzeri 2020, ni bwo Ikigo cya 'More Events' cyatangaje ko kigiye gutangiza amarushanwa y'abahanzi bamaze kubaka izina n'abandi bakizamuka, aho umuhanzi uzaba uwa mbere azahembwa miliyoni 50 Frw.


    Iri rushanwa, ryategurwaga ku bufatanye na Second Nature Films, Network Showbizz yatumiye n'abahanzi bakomeye nka Jason Derulo na Sean Kingston mu Rwanda ndetse na SM1 Music Group ya Sony Music Group.

    Ryari rigamije kuzamura abahanzi nyarwanda bakagera ku rwego mpuzamahanga, aho ryaterwaga inkunga na sosiyete mpuzamahanga zinyuranye zihagarariwe mu Rwanda na kompanyi itegura ibitaramo yitwa More Events.

    3.    Talent Zone


    Talent Zone ni irushanwa ryatangiye mu ntangiro za 2016, rigamije kuzamura impano z'abana b'abanyarwanda, aho ku ikubitiro ryatangiye ryibanda ku njyana ya Hip hop, nyuma rikaza kwaguka.

    Igitekerezo cy'iri rushanwa, cyazanwe n'umunyamakuru Murenzi Emmalito ubwo yakoraga kuri Royal TV. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda muri 2016, Emmalito yavuze ko yatekereje kuzana iri rushanwa, nyuma yo kubona ko abanyarwanda batajya bahabwa amahirwe yo kugaragaza impano zibihishemo.


    Bamwe mu bahanzi yamuye, harimo Chriss Easy uri mu bakunzwe muri iyi minsi, n'abandi. Uretse umwaka umwe wa 2018 gusa ryahagazeho, iri rushanwa ryarakoze ritanga umusaruro ugaragara kuko muri 2019 ryagarukanye imbaraga nshya, riyobowe na Royal Fm.

    Si aya marushanwa gusa kuko hari n'andi menshi atarakunze kugarukwaho mu itangazamakuru cyangwa se akaza akamara igihe gito bikarangira ahagaze ataramenyekana cyane. 

    Hari n'abahanzi nyarwanda kandi bagiye banyura mu marushanwa akomeye ahuza ibihugu byo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, harimo nka Gabiro, Patrick Nyamitari n'abandi bitabiriye irushanwa rya Tusker Project Fame ryagiraga n'amajonjora i Kigali.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136400/yahagaze-agikenewe-amarushanwa-3-yashyize-itafari-ku-muziki-nyarwanda-nyuma-akaza-gukender-136400.html

  • Bien-Aim, Fik Fameica na Nicolas bari i Kiga… – #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie usanzwe ari inshuti y'aba bahanzi bombi yagiranye ibiganiro n'abo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2023, ubwo bari bitabiriye ibirori bya African Leadership Network byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Cam.

    Bien-Aimé Baraza yaririmbiye abitabiriye biriya birori yitaye cyane ku ndirimbo ziri kuri album ye 'Alusa why are you Topless' yatangiye gutegura mu gihe cy'imyaka ine ishize.

    Iyi album izajya hanze ku mugaragaro ku wa 17 Ugushyingo 2023 ariko ushobora gutangira kuyumva unyuze ku mbuga za Bien-Aimé Baraza.

    Yashyize imbaraga mu kuyitegura nyuma y'uko we na bagenzi be bashyize akadomo ku rugendo rw'imyaka 20 yari ishize bakora umuziki. Si ubwa mbere uyu muhanzi ataramiye i Kigali, kandi yakunze kugaragaza ko ari inshuti y'u Rwanda.

    Iyi nama y'ihuriro African Leadership Network yateraniye i Kigali ihuje abarenga 300 bo mu bihugu bitandukanye, hishimirwa ibimaze kugerwaho ku mugabane wa Afurika.

    Iyi nama yatangiye ku wa 9 Ugushyingo 2023 irangira kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2023, iririmbyemo abahanzi barimo King Promises wamamaye mu ndirimbo 'Terminator' ndetse na Patoranking wo muri Nigeria wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Higher'

    Mu bandi bahanzi bari i Kigali, harimo umuhanzi wo mu Burundi Nicolas wamamaye mu ndirimbo yise 'Kugasozi' yabiciye bigacika mu myaka ya 11 ishize.

    Bruce Melodie wagiranye ibiganiro nawe, yavuze ko amushimira uruhare yagize mu guteza imbere umuziki w'u Burundi, kandi ibihangano bye yabikunze igihe kinini.

    Bruce Melodie asanzwe afitanye indirimbo 'Bon Appetit' na Fik Fameica basohoyemo Miliyoni 10 Frw ariko irabahombera, kuko yasohotse mu buryo batari bateganyije.

    Yigeze kubwira Radio Rwanda ko biriye bakimara kuri iyi ndirimbo bayishoramo miliyoni 10 Frw, ariko umuntu batazi abaca inyuma arayisohora, ibyo bari bakoze byose bibapfira ubusa.

    Yavuze ati 'Hari nk'indirimbo nakoranye na Fik Fameica wo muri Uganda yitwaga 'Bon appetit' sinavuga ko abantu batayikunze. Umuntu yarayinyibye ayisobora mu buryo budakwiriye isa nidupfiriye ubusa, twarayikoreye video ifite agaciro kangana na miliyoni 10 Frw bipfa ubusa ibyo byose biragenda.'

    Iyi ndirimbo 'Bon appetit' iri kuri shene za Youtube z'abantu batandukanye kuva mu myaka ibiri ishize.

    Uyu muhanzi yavuze ko abahanzi batihangana kimwe, kuko hari ushobora guhura n'igihombo nk'iki agahita ava mu muziki mu gihe hari abakomeza umutsi nk'ikinyogote “nkawe” bagakomeza gukotana.

    Bruce Melodie avuga ko iki gihe ari nabwo umuhanzi ahura n'abamuca intege, yaba adatumbiriye intego ye akava mu muziki. Gusa, ariko avuga ko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umuhanzi ava mu muziki, agashima abakomeje cyane cyane igitsinagore.

    Uyu muhanzi yavuze ko gukira mu muziki bisaba guhozaho, ku buryo ari ibikunda umuhanzi yasohora indirimbo nyinshi kandi mu gihe cyegeranye.

    Yavuze ko guhozaho mu muziki we, bituruka ku kuba akora ibyo akunda n'urukundo rw'abantu yabonyemo.

     


    Bruce Melodie ari kumwe na Patoranking na Fik Fameica, inshuti ze bamaranye igihe kinini


    Hari amakuru avuga ko Bruce Melodie ari gukorana indirimbo na Patoranking

     

    Bien-Aime yahuriye na King Promoses muri Camp Kigali


    Bruce Melodie yahuye na Nicolas, umunyamuziki wamamaye mu Burundi igihe kinini


    Fik Fameica yanongewe no kongera kugaruka i Kigali 


    Bruce Melodie yagaragaje ko yanogewe no kwitabira igitaramo cya Bien-Aime muri Camp Kigali


    Bruce Melodie yahuye na Bien-Aime wamamaye muri Sauti Sol


    Bien-Aimé yagiye ibiganiro na Mike Kayihura, umunyamuziki wisanzuye ku isoko ryo muri EAC


    Bien-Aimé yataramiye abitabiriye ibirori by'ihuriro rya African Leadership Network




    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘KUGASOZI’ YA NICOLAS

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136405/bien-aime-fik-fameica-na-nicolas-bari-i-kigali-amafoto-136405.html

  • Umweyo urahitana abagera kuri 5 muri Rayon Sports abandi beza bagurishwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umweyo wo muri Mutarama 2024 urahitana abagera kuri 5 muri Rayon Sports abandi beza bagurishwe.

    Abakinnyi 5 bazaserererwa muri Rayon Sports ni aba bakurikira:
    1. Youssef Rharb
    2. Mussa Esenu
    3. Hategekimana Bonheur
    4. Eid MUGADAM
    5. Ndekwe Félix

    Naho abakinnyi beza bari ku isoko, ku isonga haza Joachiam Ojera.

     

    Source : https://yegob.rw/umweyo-urahitana-abagera-kuri-5-muri-rayon-sports-abandi-beza-bagurishwe/

  • Azaza bamaze gukina na Lile: Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi ukina mu Bufaransa ategerejweho byinshi mu busatirizi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Thierry Musabyimana ukinira abatarengeje imyaka 19 ba Le Havre mu Bufaransa na we yemeye gukinira Amavubi.

    Uyu mukinnyi akaba yaramaze kohererezwa ubutumire ndetse n'itike aho nta gihindutse azagera mu Rwanda ku wa Mbere nyuma yo gukina na Lile U19.

    Thierry Musabyimana w'imyaka 18 akaba yaravukiye mu Bufaransa ku babyeyi babiri bombi b'abanyarwanda.

    Uyu aje yiyongera ku munyezamu wa Royal Union Saint-Gilloise, Maxime Wenssens na we wamaze gutumizwaho n'ikipe y'igihugu Amavubi.

    Muri iri jonjora, Amavubi azakina na Zimbabwe tariki ya 15 Ugushyingo ndetse na Afurika y'Epfo tariki ya 21 Ugushyingo, ni imikino yose izabera mu Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/azaza-bamaze-gukina-na-lile-rutahizamu-wikipe-yigihugu-amavubi-ukina-mu-bufaransa-ategerejweho-byinshi-mu-busatirizi/

  • Bapfuye abandi barakomereka! Amakuru mashya ku mpanuka y’imodoka itwara abagenzi rusange yabereye Gatsibo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo 2023, abantu 2 baguye mu mpanuka y'imodoka ya coaster itwara abagenzi rusange, yabereye mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo.

    Abandi bantu 4 bakomeretse bikabije. Iyi modoka yaturukaga i Gicumbi yerekeza i Nyagatare.

    Iyi modoka yo kampani itwara abagenzi rusange izwi nka 'Different' yagonze igare na Moto icyarimwe.

    Source : https://yegob.rw/bapfuye-abandi-barakomereka-amakuru-mashya-ku-mpanuka-yimodoka-itwara-abagenzi-rusange-yabereye-gatsibo/