Blog

  • Umugabo yishyuriye umugore we Segonderi na Kaminuza ndetse anamushakira akazi keza, akagezemo aradamarara yihena umugabo we yisangira Musirikare bakorana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo yishyuriye umugore we Segonderi na Kaminuza ndetse anamushakira akazi keza, akagezemo aradamarara yihena umugabo we yisangira Musirikare bakorana.

    Umugore w'umwarimu yavuye mu karere ka Rulindo ajya kwigisha mu karere ka Gakenke aho yahise acyurwa n'undi mugabo bakorana witwa Musirikare.

    Uyu ni Mukabyagaju washakanye na Ntahimana Silas, aho uyu mugore yataye umugabo we bikarangira acyuwe n'undi.

    Ibi byavuzwe mu nteko y'abaturage aho uyu mugabo yatangiye icyo kibazo nyuma yo kuza kureba aho umugore we aba akanga ko yinjira mu nzu nshya asigaye abamo.

    Silas yabwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko uyu mugore yamutaye mu rugo akajya kwigisha mu kandi karere aho yaje guhita ashakwa n'undi mugabo.

    Akomeza avuga ko yishyuriye uyu mugore amashuri ye ndetse na Kaminuza byagera no ku kazi arakamushakira, gusa ngo umugore yageze mu kazi aradamarara yibagirwa umugabo we.

    Icyo Silas asaba ni uko yasubirana n'umugore we kuko ngo ntiyakwemera ko musirikare amusenyera urugo.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yishyuriye-umugore-we-segonderi-na-kaminuza-ndetse-anamushakira-akazi-keza-akagezemo-aradamarara-yihena-umugabo-we-yisangira-musirikare-bakorana/

  • Hateguwe icyumweru cy’ubukangurambaga ku ‘Nko… – #rwanda #RwOT

    Umuryango w'Ubumwe Nyarwanda bw'Abatabona (RUB) uvuga ko ubwo buvugizi bwatuma Leta yongera uruhare igira mu gushakira abatabona inkoni yera ku giciro gihendutse cyane, hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé).

    Mu kiganiro RUB yagiranye n'Itangazamakuru tariki 10 Ugushyingo 2023, Perezida wayo Dr Mukarwego Beth yagize ati “Dukeneye inkoni yera kandi ikaboneka hifashishijwe ubwisungane bwo kwivuza. Jyewe aho gusiga inkoni yera nasiga isakoshi.”

    RUB yateguye ibikorwa byo kwizihiza umunsi wahariwe inkoni yera, ubusanzwe uba buri mwaka tariki ya 15 Ukwakira, ariko ubu bikaba ngo bitarashobotse icyo gihe kubera gahunda nyinshi.

    Perezida wa RUB, Beth Mukarwego avuga ko hakenewe inkoni yera hifashishijwe ubwisungane mu kwivuza

    Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: ”Inkoni Yera ubwisanzure bwanjye’

    Hari urugendo ruzakorwa mu Mujyi wa Kigali, rukazitabirwa n'abantu b'ingeri zitandukanye barimo ibyamamare mu muziki Nyarwanda.

    Muri urwo rugendo rwiswe 'Street Challenge' ruzakorwa tariki 15 Ugushyingo 2023, hari abazapfukwa ibitambaro mu maso bagahabwa inkoni yera ikaba ari yo ibayobora, kugira ngo bumve uburyo bigora abatabona kwambukiranya imihanda.

    Kuri uwo munsi kandi muri imwe muri hoteli z'i Kigali hazabaho umusangiro wiswe “Dinner in the dark”, aho abantu bo mu nzego zifata ibyemezo muri Leta no mu bikorera bazasangirira mu mwijima w'icuraburindi.

    Dr. Donatille Kanimba, yasobanuye akamaro gakomeye k’inkoni yera

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RUB, Dr Donatille Kanimba agira ati “Abazaba batumiwe bazicara ku meza barye uko babyumva, uko nanjye mba ndya, utagomba kureba ku isahani.”

    Dr Kanimba avuga ko muri uyu mwaka igikorwa cyo kwizihiza inkoni yera kizasiga amasomo menshi atuma inzego zitandukanye zifasha abatabona kwisanga muri 'paradizo' nk'abandi baturage badafite ubumuga.

    Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona bitabiriye iki gikorwa

    Mu myaka 60 ishize Umuryango w'Abibumbye (UN) wemeje inkoni yera ko igomba kwitwazwa gusa n'abafite ubumuga bwo kutabona.

    Uretse kugenda bayikoza ahantu bagiye gushinga ikirenge ngo bumve niba nta kibangamiye urugendo rwabo, bavuga ko inkoni yera ibarinda gufatwa n'amashanyarazi cyangwa gukubitwa n'inkuba, kubera akantu k'ubuhiri kari hasi ndetse n'igikoba bafataho.

    Iyo umuntu witwaje inkoni yera ayizamuye akayerekana ashaka kwambuka umuhanda, abatwaye ibinyabiziga basabwa kubimenya vuba na bwangu bagahagarara. Iyi nkoni kandi irinda utabona gukenera abandi bamuyobora aho ajya hose.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136397/hateguwe-icyumweru-cyubukangurambaga-ku-nkoni-yera-ikoreshwa-nabafite-ubumuga-bwo-kutabona-136397.html

  • The Ben na Massamba bagiye gutaramira urubyir… – #rwanda #RwOT

    Rizaba ku wa 25-26 Ugushyingo 2023 mu mijyi ya Ottawa ndetse n’umujyi bihana imbibi wa Gatineau mu gihugu cya Canada, aho urubyiruko ruzaganirizwa ku ngingo zinyuranye zirimo gukunda Igihugu, amahirwe ahari mu ishoramari, indangagaciro n'ibindi.

    Muri iyi nama y'iri huriro izibitabirwa n'abarenga 2000 kandi hazaganirwa ku rugendo rw'u Rwanda n'ibimaze kugerwaho, habeho n'umwanya wo guhura kw'abantu banyuranye bo mu bihugu byo muri Amerika ya Ruguru.

    Iyi nama y'iri huriro yateguwe na Guverinoma y'u Rwanda kubufatanye n'Ihuriro ry'Abanyarwanda baba mu mahanga, RCA ndetse n'iry'Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, hamwe n'Ihuriro Mpuzamahanga ry'Urubyiruko rw'Abanyarwanda (International Rwanda Youth for Development-IRYD).

    Umuyobozi akaba n'umwe mu bashinze IRYD, Me Moses Gashirabake, aherutse kubwira One Nation Radio ko batangije iki gikorwa mu 2015 bagitangirije mu Mujyi wa Montreal mu rwego rwo kwishyirahamwe kugirango bagire uruhare mu iterambere ry'u Rwanda.

    Uyu mugabo usanzwe ari umunyamategeko, avuga ko iri huriro muri rusange rigamije kureba uko urubyiruko rw'abanyafurika batuye mu bindi bihugu bagira uruhare mu guteza imbere ibihugu bakomokamo kandi bagateza imbere n'umugabane wa Afurika.

    Yavuze ko biyemeje ko iki gikorwa kikazajya kiba buri nyuma y'imyaka ibiri, ari nabyo byatumye mu 2017 bakorera iri huriro mu Mujyi wa Edmonton, muri 2019 bakoreye mu Mujyi wa Milan mu Butaliyani, mu 2021 bagomba gukorera mu Mujyi wa Ottawa birasubikwa bitewe n'icyorezo cya Covid-19.

    Gashirabake avuga ko bahisemo kuri iyi nshuro gukorera mu Mujyi wa Ottawa na Gatineau kubera y'uko hari Abanyarwanda benshi. Yagaragaje ko ibi biganiro byatanze umusaruro, kuko mu gihe cy'imyaka umunani ishize bamaze kugera ku rubyiruko rurenga ibihumbi icumi.

    Yavuze ko hari urubyiruko rwari rufite imishinga bashakaga gukora, ariko biyemeza kuyikorera mu Rwanda. Ati 'Niba nibeshye neza hari imishinga irenga nka 500 imaze gutangizwa mu Rwanda, kandi turifuza y'uko iyo mishinga yakwiyongera ahubwo ikagera biramutse bibaye byiza ikarenga 5000 bikikuba inshuro 10.'

    Massamba yaherukaga muri Canada ku wa 8 Nzeri 2023, icyo gihe yahuye n'abayobozi mu nzego zinyuranye muri Diaspora y'Abanyarwanda muri Canada.

    Yabwiye InyaRwanda ko yiteguye gutaramira urubyiruko rubarizwa muri Canada, mu ndirimbo zitsa cyane ku gukunda Igihugu no kurinda ibimaze kugerwaho.

    The Ben agiye gutaramira muri Canada mbere y'uko akomeza imyiteguro yo kurushinga n'umukunzi we Uwicyeza Pamella. Ku wa 15 Ukuboza 2023, nibwo azatanga inkwano mu muryango wa Pamella, bakore ubukwe ku wa 23 Ukuboza 2023.

    Hari amakuru avuga ko Alex Muyoboke wabaye umujyanama w'abahanzi ari m bazatanga ikiganiro muri iri huriro ry'urubyiruko muri Canada, aho azava yerekeza muri gihugu cya Australia muri gahunda ze.

    Iyi nama y'urubyiruko kandi izatangwamo ibiganiro n'abayobozi muri Guverinoma y'u Rwanda, bamwe mu bafata ibyemezo bikomeye mu Rwanda, abayobozi mu by’ubucuruzi, abashoramari, ndetse n'abandi.

    [Umurongo w’ikoranabuhanga wanyuraho ushaka kwiyandikisha]: https://t.co/ksXuiDPmZn

    Insanganyamatsiko zo kuganiraho muri iyi nama zizibanda ku ruhare rw'urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga mu iterambere ry'u Rwanda.

    Hazaganirwa kandi ku ngingo zishingiye ku mibereho n'ubukungu ndetse n’ubufatanye hagati y’urubyiruko rwo mu Rwanda rutuye muri Canada no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

    Uyu kandi uzaba ari umwanya mwiza wo kwishimira ibimaze kugerwaho kuva Ihuriro rya “The International Rwanda Youth for Development [IRYD]” ryashingwa n’abarimo Moses Gashirabake, akaba ari na we urihagarariye kugeza ubu.

    The Ben ari kwitegura gutaramira muri Canada mbere yo kurushinga

    Massamba Intore agiye kongera gutaramira muri Canada nyuma ya Nzeri 2023


    Urubyiruko rw'Abanyarwanda ruba muri Amerika y'Amajyaruguru rugiye guhurira mu nama y'iminsi ibiri izahuriza hamwe abagera ku 2000



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136398/the-ben-na-massamba-bagiye-gutaramira-urubyiruko-rwabanyarwanda-muri-canada-136398.html

  • Ibyishimo byumurengera bya Ndimbati byabanga… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'imyaka ibiri Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown afunzwe, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko ikirego cy'ubushinjacyaha ntashingiro gifite agirwa umwere.

    Kuwa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2023 uyu mubyinnyi wakunzwe mu kubyina ndetse no mu muziki nyarwanda yagizwe umwere, yakirwa n'abanyamakuru benshi bari bamutegereje harimo inshuti, imiryango, abakinnyi ba filime barimo Ndimbati.

    Ndimbati umwe mu bagabo basogongeye ku buribwe buva mu gufungwa, yakiriye Titi Brown yishimye cyane ndetse avuga amagambo akomeye yakoze ku mitima ya benshi kwihangana biranga.

    Titi Brown yakiriwe n’abarimo bashiki be, inkoramutima z’umuryango n’abandi  bamuhoberaga barira ku bwo kwishimira kongera kumwakira mu muryango, by'umwihariko mu muziki nyarwanda yamenyekanyemo.

    Ibyishimo bya Ndimbati byabangamiye abanyamakuru benshi bifuzaga kuganiriza Titi Brown, kuko bose bifuzaga kuvugira rimwe.

    Ndimbati watwaye n'amarangamutima, yabuzwaga kuvuga kuko abanyamakuru bifuzaga gukora ibiganiro na Titi bamwakira, abazwa uko yiyakiriye nyuma yo kurekurwa ariko bibura gica, kuko Ndimbati yanezerewe akifuza gukomeza kuvuga.

    Abanyamakuru basabye Ndimbati guceceka kugira ngo habeho kumvikana mu mashusho yafatwaga, ariko uyu mukinnyi wa filime akomeza kuba imbogamizi ikomeye.

    Ndimbati wari mu byishimo byinshi yabajije abanyamakuru impamvu bamubuza kuvuga, niko kuzamura ijwi cyane avuga akari ku mutima we mu kwakira Titi Brown.

    Yagize ati ' Hano abanyamakuru ni benshi induru yabo barimo baravuga ngo nceceke kandi ntabwo byemewe, ntabwo ngomba guceceka. Umuntu uri hano wese ashobora kuba atazi imbaraga zo kuva muri gereza'.

    Abanyamakuru batandukanye bamusabye gutuza hakumvikana ijwi ry'uwaje kwakirwa ariwe Titi Brown, ariko ibyishimo byinshi byatumye Ndimbati ananirwa guceceka atangaza umunezero yifitemo.

    Titi Brown yashimiye itangazamakuru ryakurikiranye ikirego cye kugeza afunguwe akaba abonye ubutabera.

    Uyu mubyinnyi Titi Brown yagize ati 'Ndashimira itangazamakuru muri rusange. Iyo bitaba mwebwe abantu ntibari kumenya urubanza rwanjye uko rumeze nuko rwagenze'.


    Titi Brown yagizwe umwere ku byaha yaregwaga ararekurwa  


    Ndimbati wasogongeye ku buribwe bwo gufungwa yishimiye irekurwa rya Titi Brown


    Titi Brown yatangaje ko aje bundi bushya, mu ngamba nshya no mu buhanzi

    Titi Brown yafunguwe kuwa Gatanu w’iki cyumweru 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO AGARAGAZA IBYISHIMO BYA NDIMBATI MU KWAKIRA TITI BROWN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136396/ibyishimo-byumurengera-bya-ndimbati-byabangamiye-itangazamakuru-mu-kwakira-titi-bwown-vide-136396.html

  • Grammy Awards 2024: Burna Boy yaciye agahigo… – #rwanda #RwOT

    Grammy Awards ni ibihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya 66 akaba ari byo bihembo bifatwa nk’ibya mbere ku isi ku buryo umuhanzi ubihatanyemo byonyine abyongera mu duhigo yagezeho noneho bikaba akarusho iyo abashije gutwara icyo gihembo.

    Kuri uyu wa Gatanu, nibwo hamenyekanye abahanzi bahatanye mu bihembo bya Grammy Awards bizatangwa umwaka utaha mu kwezi kwa Gashyantare, abahanzi bamwe na bamwe baca uduhigo abandi bariria mu myotsi. 

    Dore bamwe mu bahanzi bitwaye neza

    1. SZA ni umuhanzikazi wabashije guhatana mu byiciro byinshi kurusha abandi aho ari mu byiciro 9 byose. SZA amaze guhatana mu byiciro 15 akaba amaze gutwa igihembo cya Grammy inshuro 1.

    2. Burna Boy niwe muhanzi wo muri Africa uhatanye mu byiciro byinshi aho ahatanye mu byiciro bine. Uretse kuba ariwe wa mbere uhatanye mu byiciro byinshi, Burna Boy wumvisheho uburyohe bwa Grammy Awards niwe muhanzi wo muri Africa rukumbi umaze guhatana muri Grammy Awards 5 zikurikiranya.

    3. Olamide uri mu bahatanye abicyesha indirimbo ye “Amapiano ” yakoranye na Asake yabaye umuraperi wa mbere wo muri Nigeria ubashije gutoranwa mu bahanzi bahataniye Grammy Awards .

    4. Ayra Starr abicyesha indirimbo ye Rush yabaye umuhanzikazi ukiri muto ukomoka muri Nigeria uhatanye mu bihembo bya Grammy aho abikesha indirimbo ye Rush.

    5. Tyla wo muri Africa y’epfo wahiriwe n’indirimbo ye “Water” nawe yabaye umuhanzi wo muri Afurika y'Epfo ukiri muto uhatanye muri ibi bihembo bya Grammy Awards.

    6. Davido yabashije guhatana mu bihembo bya Grammy ku nshuro ye ya mbere ndetse ahita ahita ahatana mu byiciro bitatu. Nyuma yahise agaragaza ibyishimo atewe no kuba ageze ku gasongero k’umuziki cyane cyane muri Africa. 

    Bamwe mu bahanzi babuze ayo bacira n’ayo bamira kubwo kubura mu bahataniye ibi bihembo, harimo Rema wari umaze iminsi yikomanga ku gatuza avuga ko ariwe muhanzi ufatiye runini Afrobeats aho yavugaga ko Afrobeats ibaye ari bibiliya Rema we yaba ari isezerano rishya. 

    Rema yabuze icyiciro na kimwe ahatanamo bivuze ko nawe azareba ibirori nk’uko n’abandi nabo bazaba babirebera kuri televiziyo. 

    Undi muhanzi wabuze uwo yareba mu maso, ni Diamond Platnumz wari umaze iminsi yikomanga ku gatuza ngo agomba kwegukana Grammy Award mu mwaka utaha mu kwezi kwa Gashyantare, gusa biza gutungurana atabonetse mu bahatana kandi yari yifiriye icyizere.

    Wizkid usa nk’uwafashe ikiruhuko mu muziki ntabwo yagaragaye ku rutonde rw’abahatanye mu bihembo bya Grammy. Ghana, Cameroon, Senegal bari mu bihugu bifite Grammy Awards ntabwo byigaragaje mu bahataniye ibi ibihembo ku nshuro ya 66.

    Burna Boy yaciye agahigo muri Nigeria ndetse na Africa ko guhatana mu bihembo bya Grammy inshuro 5 zikurikiranya.


    Davido yabashije guhatanira Grammy Awards ku nshuro ye ya mbere yisanga mu byiciro bitatu


    Rema wari umaze iminsi yikomanga ku gituza, yabuze icyiciro na kimwe yahatanamo muri Grammy Awards. 


    Diamond Platnumz wari waratangaje ko muri Tanzania azahazana igihembo cya mbere cya Grammy umwaka utaha, nawe yaririmbye urwo abonye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136399/grammy-awards-2024-burna-boy-yaciye-agahigo-rema-na-diamond-barira-ayo-kwarika-136399.html

  • Top 5 yindirimbo zasohotse muri iki cyumweru… – #rwanda #RwOT

    Kimwe no mu byumweru bike byabanje, no muri iki cyumweru kiri kugana ku musozo abahanzi nyarwanda bakoze mu nganzo maze bashyira hanze indirimbo nshya, zengetse kandi zinogeye amatwi.

    Muri izo ndirimbo, InyaRwanda yaguhitiyemo zimwe muri zo zishobora kugufasha kwinjira muri weekend neza, cyane ko benshi baba bakeneye kumva no kureba umuziki nka kimwe mu bibafasha kuruhuka no gukira amavunane y'akazi baba bamaranye icyumweru cyose.

    Muri izo ndirimbo harimo:

    1.     Enough ya Kenny Sol

    “>

    Enough, ni indirimbo nshya y'urukundo y'umwe mu bahanzi bakunzwe hano mu Rwanda, Kenny Sol. Iyi ndirimbo yatunganijwe na Producer Niz Beat, ni imwe mu zigize EP y'uyu muhanzi yise 'Stronger Than Before.'

    2.     Agasinye ya Ariel Wayz

    “>

    Iyi ndirimbo nshya ya Ariel Wayz, umunyarwandakazi umaze kwigarurira imitima y'abatari bake, nayo ni indirimbo y'urukundo imaze amasaha macye igiye hanze. 

    Mu buryo bw'amajwi, iyi ndirimbo yatunganijwe na Producer Prince Kiiz, mu gihe amashusho yayobowe na Serge Girishya. Agasinye, ni imwe mu ndirimbo eshatu Ariel yavuze ko atuye abafana be. Izindi ndirimbo ebyiri atarashyirira hanze amashusho harimo Best In Me ndetse na Need You/Barabizi.

    3.     Vis à vis ya Yago

    “>

    Indirimbo 'Vis à vis' y'umuhanzi Yago itaramara umunsi igeze hanze, mu buryo bw'amajwi yatunganijwe na Nessim Pan Production, naho mu buryo bw'amashusho iyoborwa na John Elarts. Ni indirimbo y'urukundo, ije ikurikira iyitwa 'My Love' amaze ukwezi kumwe ashyize hanze.

    4.     Nitaamini ya Israel Mbonyi

    “>

    Nyuma y'uko ashyize hanze indirimbo yo mu rurimi rw'igiswahili 'Nina Siri' igakundwa cyane ndetse igaca uduhigo hirya no hino ku isi, uyu musore yamaze gushyira hanze indi yise 'Nitaamini' nayo iri mu Kiswahili. Mu minsi itatu gusa imaze hanze, iyi ndirimbo imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 644 kuri Youtube.

    5.      Mugo ya Zeotrap

    “>

    Mugo, ni indirimbo y'umusore ukomeje kwigarurira igikundiro cy'abanyarwanda, Zeotrap. Iyi ndirimbo, ikubiyemo ubutumwa bugenewe cyane cyane urubyiruko, aho rusabwa kwirinda kuyoborwa n'ikintu icyo aricyo cyose, haba inzoga, kwirukira ubwamamare, irari n'ibindi. Mugo, yatunganijwe na JUNI quickly, iyoborwa na Nyirishusho afatanije na Zeotrap.

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136381/top-5-yindirimbo-zasohotse-muri-iki-cyumweru-zagufasha-kuryoherwa-na-weekend-136381.html

  • Yves Hendrickx na Thierry Musabyimana bakina i Burayi bategerejwe mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Myugariro w’ikipe ya Raciny White Daring Molenbeek mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, Yves Hendrickx Mutamuliza ategerejwe mu Rwanda ku munsi w’ejo ku Cyumweru aho azaba yitabiriye ubutumire bw’Amavubi.

    Nk’uko twabigarutseho ko hari abakinnyi batahamagawe muri 30 b’ikipe y’igihugu Amavubi bazakina na Zimbabwe na Afurika y’Epfo mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 bagomba kwiyongeramo, Yves ni umwe muri bo.

    Uyu mukinnyi ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira ndetse akaba ashobora no gukina mu mutima w’ubwugarizi, azagera mu Rwanda ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2023.

    Yves Hendrickx akaba avugaka kuri se w’umunyarwanda ndetse na nyina w’umubiligi.

    Si we gusa amakuru Ikinyamakuru ISIMBI cyamenye ni uko na Thierry Musabyimana ukinira abatarengeje imyaka 19 ba Le Havre mu Bufaransa na we yemeye gukinira Amavubi.

    Uyu mukinnyi akaba yaramaze kohererezwa ubutumire ndetse n’itike aho nta gihindutse azagera mu Rwanda ku wa Mbere.

    Thierry Musabyimana w’imyaka 18 akaba yaravukiye mu Bufaransa ku babyeyi babiri bombi b’abanyarwanda.

    Aba baje biyongera ku munyezamu wa Royal Union Saint-Gilloise, Maxime Wenssens na we wamaze gutumizwaho n’ikipe y’igihugu Amavubi.

    Muri iri jonjora, Amavubi azakina na Zimbabwe tariki ya 15 Ugushyingo ndetse na Afurika y’Epfo tariki ya 21 Ugushyingo, ni imikino yose izabera mu Rwanda.

    Yves Hendrickx wa RWD Molenbeek mu Bubiligi

    Thierry Musabyimana wa Le Havre U19

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yves-hendrickx-na-thierry-musabyimana-bakina-i-burayi-bategerejwe-mu-mavubi

  • Congo yazanye Drones zihambaye hafi y'umupaka w'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyazanye Drone z'intambara hafi y'umupaka ugihuza n'u Rwanda mu gihe imirwano igihuza na M23 ikomeje gukara.

    Inkuru itangazwa na Jeune AFRIQUE yemeza ko izi drone zakuwe i Kinshasa zigezwa ahitwa Kavumu ndetse ngo ingano za FARDC zari zitengeje igihe kirekire.

    Ni Drone zo mu bwoko bwa CH-4B zo muri Sosiyete y'Abashinwa [ .China Aerospace Science and Technology Corporation (CASC) ], izi Drone zifite ikoranabuhanga ryo gukora ubutasi no kugaba ibitero ku ntera iri hagati y'ibirometero 3500 na 5000.

    Amakuru avuga ko mu ntangiriro z'uyu mwaka FARDC yakiriye Drone 9 zivuye muri Sosiyete ya CASC.Amakuru avuga ko kandi komande ya mbere yazo yakozwe ku bwa lieutenant général Franck Ntumba.

     

    The post Congo yazanye Drones zihambaye hafi y'umupaka w'u Rwanda appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/congo-yazanye-drones-zihambaye-hafi-yumupaka-wu-rwanda/

  • Umutoza wa APR FC yavuze ku byo kuba yifuzwa na Simba SC yo muri Tanzania – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi, Dr Adel Zrane yemeje ko yifujwe na Simba SC yo muri Tanzania ngo abe yayisubiramo ariko we akaba ari umukozi wa APR FC kandi wishimye.

    Nyuma y'uko ku wa Kabiri w'iki cyumweru Simba SC yirukanye umutoza mukuru Robertinho na Hategekimana Corneille wari ushinzwe kongerera abakinnyi b'iyi kipe imbaraga, haje amakuru ko iyi kipe yatekereje ku kuba yagarura Dr Zrane Adel ubu uri muri APR FC.

    Dr Adel Zrane ukomoka muri Tunisia, aganira n'ikinyamakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru yemeje ko aya makuru ari yo, hari imbaraga zakoreshejwe ngo babe bamugarurayo.

    Ati 'Ni byo bamwe mu banyamakuru ba Simba SC bagerageje gusunika ngo mbe nagaruka muri iyi kipe, ni byo rwose byarakozwe.'

    Abajijwe niba hari umuyobozi wa Simba SC bavuganye, yavuze ko hari amakuru atajya mu itangazamakuru ariko we ari umukozi wa APR FC kandi yishimye.

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wa-apr-fc-yavuze-ku-byo-kuba-yifuzwa-na-simba-sc-yo-muri-tanzania/

  • Baje bambaye nkabatashye ubukwe: Ikipe ya Zimbabwe yitegura kwesurana n’Amavubi yageze i Kigali -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Baje bambaye nkabatashye ubukwe: Ikipe ya Zimbabwe yitegura kwesurana n'Amavubi yageze i Kigali mu Rwanda.

    Ikipe y'igihugu ya Zimbabwe abakunzi bayo bita 'The Warriors' yaraye igeze i Kigali mu Rwanda aho yitegura gucakirana n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi mu mukino ubanza wo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/agezweho-muri-siporo-ikipe-ya-zimbabwe-yitegura-kwesurana-namavubi-yageze-i-kigali-amafoto/