Blog

  • Miss Africa yitabirwa nu Rwanda yashyizwe mu… – #rwanda #RwOT

    Itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, rivuga ko iri rushanwa rizaba kuri Pasika tariki 1 Mata 2024.

    Abategura iri rushanwa basobanuye ritakibaye muri uyu mwaka mu murongo wo kurushaho kuritegura neza no guha 'umwanya munini abayobozi bacu bo mu bihugu bitandukanye muri Afurika kugirango basoze igikorwa cyo guhitamo abakobwa bazahatana.'

    Iri rushanwa risanzwe ryitabirwa n'u Rwanda. Buri gihe gihugu gihitamo umukobwa uzagiserukira binyuze mu bantu baba bafitiye uburenganzira.

    Miss Africa yari yitezwe kuzaba muri uyu mwaka, kuko ibikorwa byo gushakisha abakobwa bazahatana no kwiyandikisha byari byatangiye gukorwa ku wa 20 Nyakanga 2023 mu bihugu bitandukanye muri Afurika, aho biyandikisha banyuze ku rubuga: www.missafrica.tv

    Miss Africa isanzwe ibera muri Leta ya Cross River muri Nigeria, hagamijwe guteza imbere abakobwa bo muri Afurika no kuzamura urwego rw'ubukerarugendo rw'iyi Leta.

    Ni irushanwa riri mu maboko ya Guverineri wa Cross River, Prof. Sen. Ben Ayade wiyemeje ubukangurambaga mu kurengera ibidukikije binyuze muri Miss Africa.

    Mu 2022, iri rushanwa ryabereye mu nyubako ya Calabar International Convention Centere, ku wa 27 Ukuboza 2022, icyo gihe irushnwa ryegukanwe na Precious Okoye

    Mu 2020, u Rwanda rwahagarariwe na Uwihirwe Yasipi Casmir wageze muri batanu ba mbere ndetse atsindira umwanya w'umukobwa wahize abandi mu gukora imyitozo ngororamubiri (Sport Prince).

    Uyu mukobwa yanagizwe Ambasaderi wa Leta ya Cross River mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bwaho. Cyo kimwe na Jasinta Makwabe wari uhagarariye Tanzania.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136466/miss-africa-yitabirwa-nu-rwanda-yashyizwe-mu-2024-136466.html

  • Babiri basezerewe mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu Amavubi yerekeje i Huye ahazabera umukino wa Zimbabwe na Afurika y’Epfo, umutoza akaba yasize abakinnyi 2 mu bo yari yahamagaye.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo ikipe y’igihugu Amavubi yerekeje i Huye gukomereza umwiherero yitegura umukino wa Zimbabwe tariki ya 15 Ugushyingo na Afurika y’Epfo tariki ya 21 Ugushyingo, bizaba ari mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

    Umutoza Torsten Frank Spittler akaba yari yahamagaye abakinnyi 30, muri abo hakaba hari abakina hanze y’u Rwanda bataraza kimwe na Rafael York we utazitabira ubutumire kubera imvune.

    Gusa bijyendanye n’imyitozo yari amaze iminsi akoresha, umutoza yahisemo gusiga abakinnyi 2, rutahizamu wa Kiyovu Sports, Mugunga Yves na Ishimwe Elie Tatou wa Mukura VS.

    Mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bamaze kuhagera harimo Ntwari Fiacre, Sibomana Patrick Papy, Hakim Sahabo, Yves Hendrickx na Bizimana Djihad.

    Mugunga Yves ntabwo yajyanye n’abandi i Huye

    Elie Tatou na we yasezerewe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/babiri-basezerewe-mu-mavubi

  • APR VC na Police WVC zegukanye 'Tax Payers Appreciation Volleyball Tournament 2023' #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru muri BK ARENA hasorejwe irushanwa ngarukamwaka ryo gushimira abasora TaxPayers Appreciation volleyball tournament.

    Ni irushanwa ritegurwa n'ikigo cy'igihugu cy'imiso n'amahoro Rwanda Revenue Authority kubufatanye na Federasiyo y'umukino wa volleyball mu Rwanda (FRVB).

    Iri rushanwa ryatangiye ku wagatandatu taliki ya 11 ugushyingo aho rikaba ryaritabiriwe n'amakipe 9 yo mu mu bagabo n'abagore.

    Amakipe y'abagabo yitabiriye ni  POLICE,APR, East Africa University Rwanda (EAUR) ndetse n'ikipe ya KEPLER.

    Mu bagore iri rushanwa ryitabiriwe n'amakipe ya RUHANGO, IPRC KIGALI, APR, POLICE ndetse na RRA.

    Mu cy'icyiro cy'abagabo ikipe ya APR VC niyo yegukanye iki gikombe itsinze ikipe ya KEPLER amaseti 3-2.

    Mu cyiciro cy'abagore, ikipe ya POLICE VC niyo yegukanye igikombe itsinze ikipe ya RRA amaseti 3-1.

    Muri iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 3, ikipe yabaye iya mbere muri buri cyiciro,  yahawe Miliyoni 2 z'amafaranga y'u Rwanda, iya kabiri yegukana Milino imwe n'igice naho iya Gatatu ihabwa Miliyoni imwe.

    Mu bagabo, ikipe ya mbere yabaye APR VC, Kepler VC iba iya kabiri naho Police VC yegukana umwanya wa gatatu.

    Mu bagore Police WVC yegukanye igikombe, ikurikirwa na RRA WVC naho APR WVC yo yasoje ku mwanya wa Gatatu.

    Hanahembwe abakinnyi bitwaye neza aho mu Bagabo Gatsinzi Vénuste wa APR VC yabaye umukinnyi mwiza w'irushanwa naho Ainembabazi Cathy wa Police WVC aba uwitwaye neza mu Bagore.

    The post APR VC na Police WVC zegukanye 'Tax Payers Appreciation Volleyball Tournament 2023' appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-vc-na-police-wvc-zegukanye-tax-payers-appreciation-volleyball-tournament-2023/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-vc-na-police-wvc-zegukanye-tax-payers-appreciation-volleyball-tournament-2023

  • Agiye gusesekara i Kanombe! Byiringiro Lague yasize Yannick Mukunzi na bagenzi be bakiri mu byishimo byo kwegukana igikombe cya shampiyona, we ahita afata indege aza mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'amasaha make ikipe ya Sandviken IF yo muri Sweden isanzwe ikinamo abanyarwanda babiri, Yannick Mukunzi na Byiringiro Lague yegukanye igikombe cya Shampiyona, Lague yahise afata indege aza mu Rwanda.

    Byiringiro Lague ari busesekare i Kanombe kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, aho arahita yerekeza i Huye aho arasanga abakinnyi b'ikipe y'igihugu Amavubi bari kwitegura umikino izahura na Zimbabwe mu guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy'isi mu 2026, uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo.

    Kuri iki Cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2023, nibwo Byiringiro Lague na Yannick Mukunzi bafashije Sandviken IF kwegukana igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya Gatatu izamuka mu cya 2 nyuma yo gusoza iyoboye urutonde irusha iya kabiri amanota 2.

     

    Source : https://yegob.rw/agiye-gusesekara-i-kanombe-byiringiro-lague-yasize-yannick-mukunzi-na-bagenzi-be-bakiri-mu-byishimo-byo-kwegukana-igikombe-cya-shampiyona-we-ahita-afata-indege-aza-mu-rwanda/

  • I Bugesera habaye impanuka ikomeye cyane y’ikamyo ikandagiye umumotari uri mu kigero cy’imyaka 30 agahita apfa – YEGOB #rwanda #RwOT

    I Bugesera habereye impanuka ikomeye cyane y'ikamyo ikandagiye umumotari uri mu kigero cy'imyaka 30 agahita apfa.

    Mu Bugesera habaye impanuka y'ikamyo yahitanye umumotari uri mu kigero ky'imyaka 30.

    Ibi byabereye mu murenge wa Mayange.

    Ababonye impanuka iba, bavuga ko ikamyo yamukandagiye igice cyo hejuru ahita apfa ako kanya.

    Source : https://yegob.rw/i-bugesera-habaye-impanuka-ikomeye-cyane-yikamyo-ikandagiye-umumotari-uri-mu-kigero-cyimyaka-30-agahita-apfa/

  • Eric Ndagijimana ukurikiranyweho kwiba Telefo… – #rwanda #RwOT

    Urubanza ku bujurire bwa Ndagijimana Eric rwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 13 Ugushyingo 2023 ahagana saa tatu. Muri sale ifite nimero Kabiri Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Eric Ndagijimana yisobanuye avuga ko umutangabuhamya wamushinje mu Bugenzacyaha ubuhamya bwe  budakwiye guhabwa agaciro bitewe nuko utahabwa ikiraka cya Miliyoni 5 Frw ugiye kwiba Telefone  ya Miliyoni imwe na 400 Frw (IPhone 14 Pro max).

    Eric Ndagijimana yabwiye Urukiko ko abatangabuhamya bagahawe agaciro ari abari bicaye ku meza yari yicayeho The Ben kandi uwitwa Aimable Musinga”Pilato” wamutanzeho ubuhamya muri RIB atageze i Burundi bityo ubuhamya bwe budakwiriye guhabwa agaciro.

    Mu buhamya bwatanzwe na Aimable Musinga yavuze ko bahawe ikiraka cyo kwiba Telefone  ya The Ben kuri miliyoni 5 Frw we abivamo kuko yabonaga amafaranga ari make cyane kandi ataziranye na The Ben ku buryo yahisemo kwikura muri ubwo bujura. 

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Telefone  yabonetse mu bice bya Nyarugenge hakoreshejwe gupimira ku munara”Tracking” kandi ko nu’bundi ariho Eric Ndagijimana atuye. 

    Ku kuba yaratashye atitabiriye igitaramo cyabaye ku itariki 01Ukwakira 2023 Eric Ndagijimana yabwiye Urukiko ko yari yagiranye ibibazo na Muyoboke Alex mu gitaramo cyabanje cyabaye ku itariki 30 Ukwakira 2023 cy’abanyamafaranga. 

    Yemeye ko yashyamiranye na Muyoboke Alex kubera kwijandika mu bucuruzi bw’amatike. Eric Ndagijimana yabwiye Urukiko ko yarekurwa agakurikiranwa adafunze kuko atigeze yiba iriya Telefone  ya The Ben. Urukiko rwavuze ko umwanzuro ku bujurire uzosomwa ku itariki 17 Ugushyingo 2023 saa munani z’amanywa. 

    Eric Ndagijimana yatawe muri yombi ku itariki 05 Ukwakira 2023. Yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’iminsi 30 y’agateganyo ku itariki  18 Ukwakira 2023. Umwanzuro wo gufungwa iminsi 30 y'agateganyo wasomwe ku itariki 23 Ukwakira 2023 ahita ajyanwa gufungwa mu igororero rya Nyarugenge riri i Mageragere.

     Uyu munsi rero tariki 13 Ugushyingo 2023 yajuriye. Amaze iminsi 38 afunze irimo 18 yamaze ari gukurikiranwa no gukorerwa iperereza mu bugenzacyaha n’ubushinjacyaha. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136457/eric-ndagijimana-ukurikiranyweho-kwiba-telefone-ya-the-ben-yajuriye-yitsa-ku-mutangabuhamy-136457.html

  • Nyandamira Aline yanditse amateka nyuma yo kw… – #rwanda #RwOT

    Ni mu gikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2023, kibera ahitwa Minembwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

    Iki gikorwa gisanzwe cyateguwe na Umoja Wetu Tv Minembwe, mu murongo wo guteza imbere umwana w'umukobwa no kwamagana ababasunikira gushaka batarageza imyaka y'ubukure.

    Umuhango wo gutanga ikamba ku mukobwa wahize abandi witabiriwe n'abayobozi mu nzego zinyuranye za Leta, abakozi muri Monusco, abakuru b'urubyiruko, ababyeyi bashyigikiye abana b'abo n'abandi banyuranye.

    Iri rushanwa ryabereye mu kibuga aho kubera mu nyubako. Gapfizi David uri mu bateguye iri rushanwa yabwiye InyaRwanda ko ari amateka adasanzwe bakoze mu gutegura iki gikorwa cyubakiye ku muco n'ubuzima bw'abanyamulenge.

    Ni ubwa mbere iki gikorwa cyabaye. Abakobwa batandatu nibo batsindiye akamba muri iri rushanwa barimo Nyandamira Aline wegukanye ikamba rya Miss Mulenge 2023, Kamikazi Justine wari uhagarariye agace ka Gahwera wabaye igisonga cya Mbere, Mwamikazi Divine wo mu gace ka Ilundu wabaye igisonga cya kabiri;

    Nyamarembo Nantone wo mu gace ka Gitavi wabaye Nyampina w'umuco [Miss Heritage], Nantungane Joyesuex wabaye umukobwa wakunzwe mu irushanwa [Miss Populaire] na Nyanome Esperance wabaye umukobwa uberwa n'amafoto [Miss Photogenic].

    Ibihembo byatanzwe muri iri rushanwa byahawe buri mukobwa wabashije kugera muri 15 ba mbere mu rwego rwo kubaremamo icyizere cy'ejo hazaza no kubereka ka ko bose bafite amahirwe angana.


    Nyandamira Aline w'imyaka 17 y'amavuko yahize bagenzi be 15 yegukana ikamba rya Miss Mulenge


    Ni ubwa mbere hatowe umukobwa wambikwa ikamba rya Miss Mulenge mu rwego rwo gutinyura abandi bakobwa


    Iri rushanwa ryabereye muri RDC kuri iki Cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2023 muri Minembwe 

    Ababyeyi ba Nyandamira Aline bari bamushyigikiye ahatanye muri iri rushanwa



    Nyandamira Aline yahembwe ibihumbi 300 Frw, yemererwa no kwishyurirwa amashuri kugeza ageze muri Kaminuza


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136456/nyandamira-aline-yanditse-amateka-nyuma-yo-kwegukana-ikamba-rya-miss-mulenge-amafoto-136456.html

  • Harmonize yatambukanye umucyo mu bitaramo Africa Entertainment Awards abarimo Meddy , Element na Okkama batahiraho #rwanda #RwOT

    Abahanzi barimo Meddy , Okkama na Element batashye amaramasa mu bihembo bya African Entertainment Awards.Umuhanzi Harmonize we aherutse gushyira hanze amafoto aryamye hamwe n'ibikombe yegukanye muri aya marushanwa.

     

     

    Mu bihembo byatangiwe muri Amerika, African Entertainment Awards , umuhanzi Harmonize yahacanye umucyo mu gihe abahanzi Nyarwanda barimo Meddy n'abandi bo batashye amaramasa.Ibi bihembo byari bihataniwe mu byiciro birimo ; Icyumunyamideri w'umwaka, Umunyamakuru w'umwaka, umuhanzi w'umugabo w'umwaka , umuhanzikazi w'umwaka, umukinnyi wa Filime w'umwaka, kompanyi igira uruhare mu guteza imbere umuziki y'umwaka , umushoramari muri muzika w'umwaka.

     

    Muri ibi bihembo Burna Boy, yahatambukanye umucyo atwara ibihembo 2 na Harmonize nawe atwara ibihembo bibiri ndetse anahabwa icyo gushimirwa guteza imbere Bongo Flava y'Abatanzania.Harmonize wamamaye muri Single Again yanamufashije gutwara igihembo cy'indirimbo ifite amashusho meza.

    Kuba abarimo Meddy , Element na Okkama baratahiye aho, byabaye isomo rikomeye ndetse babona ko bagifite akazi ko gukora muruhando rwa Afurika.

     

    The post Harmonize yatambukanye umucyo mu bitaramo Africa Entertainment Awards abarimo Meddy , Element na Okkama batahiraho appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/harmonize-yatambukanye-umucyo-mu-bitaramo-africa-entertainment-awards-abarimo-meddy-element-na-okkama-batahiraho/

  • Marcel Rutagarama wamenyekanye mu kogeza imipira kuri Radio Rwanda, yavuze ko ikipe afana ariyo ikunzwe kuruta izindi hose mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Marcel Rutagarama wamenyekanye mu kogeza imipira kuri Radio Rwanda, yavuze ko ikipe afana ariyo ikunzwe kuruta izindi hose mu Rwanda.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Marcel Rutagarama yavuze ko ikipe ya Rayon Sports asanzwe afana, ko ariyo ikunzwe hose mu Rwanda.

    Ati 'Ushobora kuba ubishidikanyaho ariko uzabigenzure i kipe Rayon Sports hirya no hino mu Rwanda ihagira abakunzi benshi.'

    Source : https://yegob.rw/marcel-rutagarama-wamenyekanye-mu-kogeza-imipira-kuri-radio-rwanda-yavuze-ko-ikipe-afana-ariyo-ikunzwe-kuruta-izindi-hose-mu-rwanda/

  • Umukinnyi w’ikipe ikomeye hano mu Rwanda yaburiwe irengero nyuma yo guhabwa amafaranga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'ikipe ikomeye hano mu Rwanda yaburiwe irengero nyuma yo guhabwa amafaranga

    Ku munsi wejo hashize ubwo ikipe ya Espoir FC yatsindaga ikipe ya Gicumbi FC ibitego 2-1 umutoza wa Espoir FC Romami Marcel yatangaje ko umukinnyi witwa Dusange Bertin yaburiwe irengero.

    Uyu mukinnyi biravugwa ko kuva yahabwa amafaranga agasinya amasezerano muri Espoir FC n'abandi bakinnyi ngo ataraza gukora imyitozo ibintu umutoza we afata nko kwihemukira kuko ngo yari afite byinshi byo kwiga.

    Mu kiganiro Romami Marcel yahaye itangazamakuru nyuma y'uyu mukino yatangaje ko Dusange Bertin yabuze. Amakuru avuga ko uyu mukinnyi impamvu ngo ataraza mu myitozo ngo biraterwa ni uko atarabona uko yajya kuba mu karere ka Rusizi.

     

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wikipe-ikomeye-hano-mu-rwanda-yaburiwe-irengero-nyuma-yo-guhabwa-amafaranga/