Blog

  • We yaje kwacyirwa n’umugore we n’umwana! Byiringiro Lague na bagenzi be bagenzi i Kigali we yakirwa n’umuryango we [AMAFOTO] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, Byiringiro Lague, Emmanuel Imanishimwe 'Mangwende' na Mugisha Bonheur bageze i Kigali.

    Aba basore bitabiriye ubutumire bw'ikipe y'igihugu Amavubi.

    Aba bakinnyi bahise bafata imodoka berekeza mu Karere ka Huye aho basanze bagenzi babo bagezeyo muri iki gitondo.

    Amavubi afite umukino na Zimbabwe kuri uyu wa gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023, mu majonjora yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi.

    AMAFOTO

     

    Source : https://yegob.rw/we-yaje-kwacyirwa-numugore-we-numwana-byiringiro-lague-na-bagenzi-be-bagenzi-i-kigali-we-yakirwa-numuryango-we-amafoto/

  • Kiyovu Sports yifuje gutandukana n’umutoza abyemeye imibare iyibana myinshi #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yifuje gutandukana n’umutoza wa yo Petros Koukouras na we arabyemera ariko ibura amafaranga yo kumwishyura.

    Muri Kamena 2023 ni bwo Kiyovu Sports yari iyoborewe muri Kiyovu Sports Company LTD yayoborwaga na Mvukiyehe Juvenal, yatangaje Umugereki, Petros Koukouras nk’umutoza mushya w’iyi kipe.

    Mu mpera za Nzeri 2023, Ubuyobozi bw’Umuryango wa Kiyovu Sports bwafashe umwanzuro wo kongera gusubirana inshingano zo gucunga ikipe yamburwa Mvukiyehe Juvenal na Kiyovu Sports Company LTD kuko bari bagaragaje ko nta bushobozi bagifite.

    Aha ni ho ibintu byatangiye kuba bibi cyane muri Kiyovu Sports kugeza tariki ya 14 Ukwakira ubwo Kiyovu Sports yatsindaga Marines FC 2-1, Koukouras yatangaje ko muri Kiyovu Sports ibintu bitoroshye ndetse ari nabwo bwa mbere yabibona.

    Ati “Ntabwo nishimye kubera ibihe biri mu ikipe, hari ikigomba guhinduka kubera ko turimo turanyura muri byinshi, abakinnyi ni intwari zanjye uyu munsi kubera ko ibintu turimo guhura nabyo ntabwo nigeze mpura nabyo mu buzima bwanjye, kuri bo kuza bagakina gutya uyu mukino uyu munsi ni ibi igitangaza ndashaka kubashimira mbikuye ku ndiba y’umutima wanjye kubera ko ibyo tunyuramo buri munsi biragoye.'

    Bivugwa ko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports butishimiye aya magambo yatangajwe n’uyu mutoza, ndetse banatekereza kuba batandukana na we.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Koukouras na we yabwiye ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ko atari umuntu ugorana ndetse ko atari we wishimiye gukorera mu bihe arimo, ababwira ko yiteguye kugenda ariko amaze kwishyurwa ibirarane by’amezi abiri afitiwe ndetse akanahabwa imperekeza y’andi mezi abiri ubundi akabasinyira ko baseshe amasezerano.

    Uyu mutoza bivugwa ko ahembwa ibihumbi 3 by’amadorali, Kiyovu Sports yarabaze isanga agombwa kwishyurwa byibuze ibihumbi 12 (arenga miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda) basanga ibihe ikipe irimo batayabona.

    Kiyovu Sports ntabwo iri mu bihe byoroshye kubera ko hari abakinnyi bamaze kumenyesha ubuyobozi ko batazakora imyitozo mu gihe batarishyurwa ibirarane bya bo.

    Kiyovu Sports yabuze ayo kwishyura Petros Koukouras ngo batandukane

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yifuje-gutandukana-n-umutoza-abyemeye-imibare-iyibana-myinshi

  • Umuhanzi Hormonize yabwiye abafana be gushyigikira Anjella wahoze muri konde Gang akagenda amuvuga nabi #rwanda #RwOT

    Konde Music Worldwide iyoborwa na Rajab Abdul Kahali wamamaye cyane muri muzika ya Tanzania nka Harmonize yasabye abafana be gushyigikira umuhanzikazi Anjella wahoze muri  kondegang yirengagije ibyo uyu muhanzikazi amaze iminsi avuga kuri Konde Music Worldwide.

     

     

    Uyu muhanzikazi Anjella n'umwe mu bahanzi bahoze babarizwa muri Konde Music Worldwide, icyakora akaba yaravuyemo mu minsi micye ishize, yavuzeko amazemo igihe kitari gito cyane dore ko mu gihe yamazemo yari amaze kumenyekana muri muzika ya Tanzania.

     

     

    Harmonize abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yasabye abafana be gukomeza gushyigikira umuhanzikazi Anjella nubwo atakibarizwa muri Konde Music Worldwide .

     

     

    Mu magambo ye yagize ati ' Mwese nizereko muri gukumushyigikira, nta muntu w'intungane ubaho, komeza utere imbere mushiki wanjye, ntawe ishema nawe.'

     

    Ibi bibaye nyuma Yuko hashize iminsi yagiye hanze amajwi yuyu muhanzikazi Anjella Ari kuvuga nabi aho yahoze muri Konde Music Worldwide, muri ayo majwi uyu mukobwa Anjella yumvikana avuga ko n'umuhanzi Ibraah usanzwe ubarizwa nawe muri Konde Music Worldwide nawe ashaka kuyivamo.

     

     

     

     

     

    Source: News Hub Creator

    The post Umuhanzi Hormonize yabwiye abafana be gushyigikira Anjella wahoze muri konde Gang akagenda amuvuga nabi appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-hormonize-yabwiye-abafana-be-gushyigikira-anjella-wahoze-muri-konde-gang-akagenda-amuvuga-nabi/

  • Dore inyamaswa mbi ku kiremwa muntu ukwiye gutinya kurusha izindi #rwanda #RwOT

    Nubwo ikiremwamuntu cyahawe ubushobozi bwo gutegeka ibiri mu isi byose, ariko burya mu isi habamo inyamashwa nyinshi ziteye ubwoba ndetse zishobora gutsemba ikiremwamuntu mu buryo bubi. Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zizewe mukubategurira amakuru yizewe ku nyamashwa mbi ku kiremwamuntu ukwiye gutinya.

     

    DORE ZIMWEU NYAMASHWA UKWIYE GUTINYA:

     

     

    1.Imibu

     

    Imibu ni mibi cyane ku kiremwamuntu ndetse cyane umubu w'ingore, utera agakoko ka malaria, birazwi neza ko ku isi abantu amagana bapfa bazize kurwara malaria. Rero ni ngombwa ko utinya ndetse ukagendera kure ikitwa umubu.

     

     

    2.Jellyfish

     

    Ubwoko bw'amafi bwita jellyfish buboneka cyane mu gihugu cya Australia, ayo mafi ni mabi ku buzima bwa muntu kuko zigira ubumara bukabije murizo bushobora kwica umuntu mu gihe gito mu gihe zikurumye.

     

     

    3.Inzoka

     

    Ikindi ni inzoka, ni mbi cyane ku kiremwamuntu kuko nayo igira ubumara bubi iyo bwinjiye mu muntu bushobora kumwica mu gihe gito mu gihe adahawe ubutabazi bwihuse. Icyakora Hari ahantu ishobora kukuruma ugahita upfa cyane nko ku mutwe hegereye ubwonko, ahegereye Umutima n'ahandi.

     

     

    4.Ingona

     

    Ni imwe mu nyamashwa izwiho kwica abantu benshi, ikaba ibarizwa mu nyamashwa ziteye ubwoba zibarizwa mu nyanja.

     

     

    5.Buffalo

     

    Izi nazo ni inyamashwa zishe abantu benshi cyane cyane muri afurika, rero nayo ishyirwa mu nyamashwa zitinyitse ndetse mbi ku kiremwamuntu.

     

     

    6.Cona snail( ikinyamunjonjorerwa)

     

    Ubwoko bwiki kinyamunjonjo kizwiho kugira ubumara bukabije bushobora kwica umuntu mu gihe gito cyane.

     

     

    7.Intare

     

    Ikindi ukwiye gutinya intare kuko nayo ni impigi ndetse ikaba mbi ku kiremwamuntu rero ni ngombwa ko ukwiye gutinya intare aho waba uri hose.

     

     

    8.Imvubu

     

    Nayo Iba mu mazi, ni imwe mu nyamashwa ziteye ubwoba ibarizwa mu mazi, Rero nayo ni imwe mu nyamashwa ziteye ubwoba ndetse zishobora gutuma kwica umuntu mu buryo bwihuse.

     

     

     

     

     

     

    Source: News Hub Creator

    The post Dore inyamaswa mbi ku kiremwa muntu ukwiye gutinya kurusha izindi appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/dore-inyamaswa-mbi-ku-kiremwa-muntu-ukwiye-gutinya-kurusha-izindi/

  • Byiringiro Lague Mangwende na Mugisha Bonhe… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, nibwo abakinnyi 3 b’ikipe y’igihugu “Amavubi” Byiringiro Lague, Imanishimwe Emmanuel bakunze kwita Mangwende na Mugisha Bonheur, bururutse ku kibuga cy’indege cya Kigali, baje gutanga umutahe wabo mu ikipe y’igihugu “Amavubi”. 

    Ikipe y’igihugu “Amavubi” ifite imikino ibiri ikomeye, yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Mexico na Canada.

    Kuri gahunda yo kugera hano mu Rwanda, Imanishimwe Emmanuel yagombaga kugera ku kibuga cy’indege cya Kigali ku isaha ya 13:40 PM, ari nazo saha yahagereye. Uyu mukinnyi yahagereye rimwe na Mugisha Bonheur wahamagawe nyuma ndetse ahita ashaka indege yihuta.

    Nyuma y’isaha imwe gusa, Byiringiro Lague nawe yahise asesekara ku kibuga cyiza aho yasanganiwe n’umuryango we.

    Byiringiro Lague wari waraye akinnye umukino wa shampiyona ndetse azamura ikipe mu cyiciro cya kabiri yatangarije InyaRwanda ko ibihe byiza yari afite muri Suwede, yiteguye kubiha n’ikipe y’igihugu, Amavubi, ibyo yatangaje bikaba biri busohoke mu nkuru ikurikira.

    Aba bakinnyi bahise bafata imodoka ibakomezanya mu Karere ka Huye aho bagomba gusanga abandi bakinnyi b’ikipe y’igihugu bageze i Huye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere. 

    Umuryango wa Byiringiro Lague waje kumutegerereza ku kibuga cy’indege

    Byiringiro Lague yageze ku kibuga cy’indege, asanga Mugisha Bonheur bakinanye muri APR FC amutegereje 

    Mugisha Bonheur abwira Byiringo Lague ati: “Uziko umwana wawe yabaye inkumi”

    Imanishimwe Emmanuel ukinira ikipe ya As FAR yo muri Morocco, ni umwe mu bakinnyi bitezweho byinshi mu mukino wo kuri uyu wa gatatu 

    Mugisha Bonheur ukinira ikipe ya AS Marsa yo muri Tunisia, yongewe mu ikipe y’igihugu, igitaraganya, aho yahise ashaka indege imugeza mu Rwanda byihuse 

    Byiringiro Lague na Imanishimwe Emmanuel bemeza ko igihe kigeze bagashimisha abanyarwanda


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136472/byiringiro-lague-mangwende-na-mugisha-bonheur-bageze-i-kigali-bitabiriye-ubutumire-bwamavu-136472.html

  • Nibyo bintu umugabo yicuza mu buzima bwe ! Dore ibintu 4 umugabo yicuza akuze mu buzima bwe #rwanda #RwOT

    Urugendo rw'umugabo, nirwo rugendo ruba rikomeye, muri iyo nzira ye ahura na byinshi ndetse agakoramo amakosa menshi. Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zitandukanye zizewe mukubategurira amakuru yizewe ku bintu umugabo yicuza mu buzima bwe.

     

    DORE IBINTU 4 UMUGABO YICUZA MU BUZIMA BWE IYO AKUZE:

     

     

    1.Kwanga kwita ku buzima bwe

     

    Iyo umuntu akiri muto akiri Umusore agirwa inama Kenshi ngo yite ku buzima bwe, ngo areke kunywa amayoga menshi ndetse n'itabi, kurya neza ibyubaka umubiri we, kujya kwicuza ariko kubera imyaka arimo akanga kumvira abamugira inama. Ibyo bintu iyo akuze ahura ningaruka mbi bityo akicuza icyatumye yanga kumvira abamugiriye inama akiri Umusore.

     

     

    2.Kwanga gukora

     

    Ikindi iyo Umusore cyangwa umuhungu akiri mu myaka micye, agirwa inama Kenshi n'ababyeyi be bamubwira gukora cyane ngo azagere kuri byinshi ariko alabyanga kuko aba yumva azakora ejo icyo kintu umugabo arakicuza iyo akuze abona ntacyo yangezeho Kandi yarabwiwe Kenshi gukora cyane akanangira Umutima.

     

     

    3.Kwanga kubika cg gukoresha amafaranga menshi

     

    Ni Kenshi abantu twese tugirwa inama ngo twizigamire amafaranga azadutunga mu myaka yubukure ariko tukanga, tugakoresha amafaranga menshi mu bintu budafite umumaro, burya ngo iyo ukuze nibwo umenya neza ko kubika cyangwa kuzigama Ari ikintu kingenzi mu buzima bwawe.

     

     

    4.Kwirengagiza umuryango

     

    Abasore benshi mu myaka yabo ntibakunda kuganira n'ababyeyi babo cyangwa nabo bakunda bahora muri byinshi ariko iyo umugabo akuze atangira gukenera kuganira n'umuryango we rero iyi umugabo akuze yicuza kuba ataraboneye umuryango we umwanya ngo baganire.

     

     

     

     

     

    Niba uri Umusore cyangwa umuhungu cyangwa umukobwa uri gusoma ibi, ukaba ukiri muto gerageza ubikosore ugifite umwanya kuko nukura nawe uzatangira kwicuza mu buryo nawe utazi.

     

     

     

     

    Source: Newworld

    The post Nibyo bintu umugabo yicuza mu buzima bwe ! Dore ibintu 4 umugabo yicuza akuze mu buzima bwe appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/nibyo-bintu-umugabo-yicuza-mu-buzima-bwe-dore-ibintu-4-umugabo-yicuza-akuze-mu-buzima-bwe/

  • Dore inyamashwa mbi ku kiremwa muntu ukwiye gutinya kurusha izindi #rwanda #RwOT

    Nubwo ikiremwamuntu cyahawe ubushobozi bwo gutegeka ibiri mu isi byose, ariko burya mu isi habamo inyamashwa nyinshi ziteye ubwoba ndetse zishobora gutsemba ikiremwamuntu mu buryo bubi. Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zizewe mukubategurira amakuru yizewe ku nyamashwa mbi ku kiremwamuntu ukwiye gutinya.

     

    DORE ZIMWEU NYAMASHWA UKWIYE GUTINYA:

     

     

    1.Imibu

     

    Imibu ni mibi cyane ku kiremwamuntu ndetse cyane umubu w'ingore, utera agakoko ka malaria, birazwi neza ko ku isi abantu amagana bapfa bazize kurwara malaria. Rero ni ngombwa ko utinya ndetse ukagendera kure ikitwa umubu.

     

     

    2.Jellyfish

     

    Ubwoko bw'amafi bwita jellyfish buboneka cyane mu gihugu cya Australia, ayo mafi ni mabi ku buzima bwa muntu kuko zigira ubumara bukabije murizo bushobora kwica umuntu mu gihe gito mu gihe zikurumye.

     

     

    3.Inzoka

     

    Ikindi ni inzoka, ni mbi cyane ku kiremwamuntu kuko nayo igira ubumara bubi iyo bwinjiye mu muntu bushobora kumwica mu gihe gito mu gihe adahawe ubutabazi bwihuse. Icyakora Hari ahantu ishobora kukuruma ugahita upfa cyane nko ku mutwe hegereye ubwonko, ahegereye Umutima n'ahandi.

     

     

    4.Ingona

     

    Ni imwe mu nyamashwa izwiho kwica abantu benshi, ikaba ibarizwa mu nyamashwa ziteye ubwoba zibarizwa mu nyanja.

     

     

    5.Buffalo

     

    Izi nazo ni inyamashwa zishe abantu benshi cyane cyane muri afurika, rero nayo ishyirwa mu nyamashwa zitinyitse ndetse mbi ku kiremwamuntu.

     

     

    6.Cona snail( ikinyamunjonjorerwa)

     

    Ubwoko bwiki kinyamunjonjo kizwiho kugira ubumara bukabije bushobora kwica umuntu mu gihe gito cyane.

     

     

    7.Intare

     

    Ikindi ukwiye gutinya intare kuko nayo ni impigi ndetse ikaba mbi ku kiremwamuntu rero ni ngombwa ko ukwiye gutinya intare aho waba uri hose.

     

     

    8.Imvubu

     

    Nayo Iba mu mazi, ni imwe mu nyamashwa ziteye ubwoba ibarizwa mu mazi, Rero nayo ni imwe mu nyamashwa ziteye ubwoba ndetse zishobora gutuma kwica umuntu mu buryo bwihuse.

     

     

     

     

     

     

    Source: News Hub Creator

    The post Dore inyamashwa mbi ku kiremwa muntu ukwiye gutinya kurusha izindi appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/8422-2dore-inyamashwa-mbi-ku-kiremwa-muntu-ukwiye-gutinya-kurusha-izindi/

  • Burya ni byiza ku mugore kubyara afite imyaka 35 ! Dore ibyiza byo kubyara ukuze ku mugore #rwanda #RwOT

    Ku mugore ni ngombwa kumenya imyaka myiza yo kubyariraho, icyakora abakobwa benshi cyangwa abagore benshi ntago babyumva kimwe. Mu bushakashatsi bwakoze bwagaragaje ko umugore ufite imyaka 35 Ari imyaka myiza kuri we yo kubyara.

     

    Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zitandukanye zizewe mukubategurira ndetse no mu kubagezaho amakuru yizewe ku byiza byo kubyara ukuze.

     

    Dore ibyiza byo kubyara ukuze ku mugore:

    1.Aba yitunze: Umugore Kenshi ubyara Ari mu myaka 35 aba ahagaze neza mu mufuka mbese aba afite amafaranga menshi ashobora kumufasha kwita ku mwana we adacyeneye ubufasha runaka buturuka ku mugabo.

     

    Mu gihe cyose umugabo yakwanga gufasha uwo mugore aba yifite yitunze kuburyo nta kibazo yahura nawe n'umwana we.

    2.Aba akuze: Ikindi umugore ubyara afite imyaka 35 aba Ari mu myaka yubukure mbese aba azi kwifatira umwanzuro ntawe uwumufatiye, rero ni ngombwa ko umugore abyara Ari muri iyo myaka.

     

    3.Bigirira akamaro umwana: Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko umwana uvutse ku mugore ukuze, uwo mwana akurana ubwenge ndetse n'uburere bwiza ahabwa na nyina umubyara kuko nyine aba akuze rero aha umwana we byose byatuma agira ubuzima bwiza.

    4.Ahitamo neza: Ikindi umugore uri mu myaka ya 35 ahitamo neza umugabo umukwiye uzamugirira akamaro ndetse bigatuma abyarana n'umugabo uzamwitaho we n'umwana we. Naho umukobwa uri mu myaka ya 20 akenshi ashobora guhubuka mu guhitamo uwo bazabyarana.

     

    Icyakora inzobere zivuga ko Kandi kubyara ukuze bishobora kuzana ingaruka mbi kuri wowe harimo nko kubyara abana bacye kubera gukura ariko bizana n'ibindi byinshi byiza Kandi byingenzi mu buzima bwawe.

     

    Source: News Hub Creator

    The post Burya ni byiza ku mugore kubyara afite imyaka 35 ! Dore ibyiza byo kubyara ukuze ku mugore appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/burya-ni-byiza-ku-mugore-kubyara-afite-imyaka-35-dore-ibyiza-byo-kubyara-ukuze-ku-mugore/

  • Igiye gutitiza Umujyi: Youssef Rharb yamaze kumvikana n’ikipe y’i Nyarugenge nyuma yo kwirukanwa na Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Youssef Rharb utakiri mu mibare ya Rayon Sports, ntashaka kuva i Kigali.

    Ikipe ya Gorilla FC iri kuganira na Youssef Rharb, utakiri mu mibare ya Rayon Sports nyuma y'ubwumvikane buke na Murera ahanini bishingiye ku kubura umwanya wo gukina.

    Uyu Munya -Maroc yagarutse muri Rayon Sports muri Nyakanga 2023 yitezweho gufasha iyi kipe kwitwara neza mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup yasezerewemo na Al Hilal Benghazi ku ijonjora rya kabiri ry'ibanze.

    Amakuru dufite yemeza ko uyu musore yifuza kuguma i Kigali agashaka ikipe yakinira kugeza Shampiyona y'uyu mwaka irangiye akaba ari bwo yazasubira iwabo.

    Ibiganiro biramutse bigenze neza Youssef Rharb yasinya muri Gorilla FC amasezerano y'igihe gisigaye muri shampiyona ngo igere ku ku musozo.

    Uyu musore w'imyaka 23, yakiniye Rayon Sports bwa mbere amezi atatu gusa ubwo yayerekezagamo muri Nzeri 2021 nk'intizanyo ya Raja Casablanca yo muri Maroc. Yayisohotsemo muri Mutarama 2022 kubera ibyo yitaga gufatwa nabi na Murera icyo gihe yari ifite ubukungu butifashe neza kubera ingaruka zasizwe n'Icyorezo cya COVID-19.

    Gorilla FC iri gushaka uyu mukinnyi ngo ayifasha mu gice gikorana na ba rutahizamu iri ku mwanya wa 14 n'amanota icyenda gusa inganya na Sunrise FC ya nyuma ku mwanya wa 16. Mu mikino 10 ya Shampiyona yakinnye, yatsinzemo umwe gusa, inganya itandatu mu gihe yatsinzwe itatu.

     

     

    Source : https://yegob.rw/igiye-gutitiza-umujyi-youssef-rharb-yamaze-kumvikana-nikipe-yi-nyarugenge-nyuma-yo-kwirukanwa-na-rayon-sports/

  • Manirakiza Thogene yanze imbabazi yahawe na… – #rwanda #RwOT

    Iyi baruwa yagarutsweho mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije ubujurire nyuma y'uko Manirakiza Theogene atanyuzwe n'imikirize y'urubanza rwaciwe n'urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro.

     

     

     

     

    Mu ibaruwa yo ku wa 10 Ugushyingo yasomwe mu rukiko, Nzizera avugamo ko “Nyuma y'ikiganiro nagiranye na Manirakiza Theogene akoresheje Telefone ya Gereza ya Nyarugenge ndetse hamwe n'intumwa yantumyeho mu bihe bitandukanye; mbandikiye mbamenyesha ko namaze kumubabarira ku giti cyanjye nkaba ntacyo nkimukurikiranyeho.”


    Manirakiza yagaragaje ko yavuganye na Nzizera nyuma yo kumenya ko ashaka kureka ikirego.


    Yabwiye Urukiko ko nta mpamvu n'imwe ikwiye gutuma Nzizera amubabarira ku cyaha atakoze ahubwo ko yari akwiye gutanga amakuru yuzuye afasha ubutabera.

    Ati “Sinkeneye ko umuntu ambabarira ku bintu ntakoze ahubwo yari akwiye kuvugisha ukuri akagaragaza ko yambeshyeye.'

     

    Umunyamategeko Salim Steven yabwiye Primo Media Rwanda ko iriya baruwa yagira agaciro mu iburana ryo mu mizi kuko ubu hari kuburanwa ku ifungwa n'ifungurwa ry'agategano kandi ni Ubushinjacyaha bwasabye iri fungwa. 


    Ati:'Mu rwego rw'amategeko rero imbabazi ntabwo zitegeka urukiko gufata umwanzuro. Ahubwo urega'victim' yikuye muri urwo rubanza. Kuri Manirakiza byamufasha imbere y'urukiko kuko mu mpamvu Ubushinjacyaha bwavuze ko afunguwe yabangamira iperereza. Kuba Manirakiza yanze ziriya mbabazi nabyo bifite ishingiro kuko ni ubundi buryo bw'imitekerereze. Ubundi imbabazi zitangwa n'uwakorewe icyaha. Gutanga imbabazi rimwe na rimwe zambura umuntu ububasha bwo gukurikirana urwo rubanza. 


    Uwitwa ko akekwaho icyaha ashobora kuba akeka ko izo mbabazi ari nyirarureshwa. Urukiko nirwo rufata icyemezo kugirango akurikiranywe ari hanze. Wibuke ko ziriya mbabazi zitamukuraho icyaha ahubwo zimusabira gufungurwa agakurikiranwa ari hanze.


    Ziriya mbabazi ntabwo zafasha mu ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo kuko Ubushinjacyaha nibwo bwaregeye ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo. Nawe wakwibaza ukuntu umuntu aguha imbabazi atazimusabye'. 


    Me Salim Steven yavuze ko urukiko rudashobora kujya mu marangamutima yo kuba Manirakiza Theogene yaranditse akavuga ko atunze abana bato asaba abantu kubitaho. Iyi baruwa yari kugira agaciro iyo habaho kumvikana n'Ubushinjacyaha hakabaho 'Plea Bargaining' kuko Ubushinjacyaha buri kurega mu nyungu za rubanda bivuze ko icyaha cyakorewe sosiyete kitakorewe umuntu. 


    Kuba Manirakiza yaravuganye kuri telefone na Nzizera noneho Manirakiza yagera imbere y'urukiko akavuga ko atemera ziriya mbabazi urumva byose ni ugutegereza umwanzuro w'urukiko.

     

     

    Uko urubanza rwagenze

     Manirakiza Theogene yasabye Nzizera Aimable kwandika avuga ko yamubeshyeye aho kumusabira imbabazi ku cyaha atakoze

    Urubanza rwatangiye saa tatu za mu gitondo rubera ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.


     Manirakiza Theogene akurikiranyweho icyaha cyo gukangisha gusebanya bivugwa ko yakoreye Nzizera Aimable aho ngo mu bihe bitandukanye yakundaga kumusaba amafaranga ngo adatangaza inkuru zimusebya cyangwa zimutesha agaciro nk'uko Ubushinjacyaha bubigaragaza.


    Ubwo yatabwaga muri yombi ku itariki 11 Ukwakira 2023 yafatiwe mu biro bya Nzizera amaze guhabwa ibihumbi 500 Frw ariko Manirakiza agaragaza ko  yari avanse ishingiye ku masezerano bari bafitanye nubwo Ubushinjacyaha bubihakana.

     

    Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko akurikiranwa afunzwe kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gukangisha gusebanya.

    Manirakiza yahise ajurira. Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo, yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko hari inenge abona mu mikirize y'urubanza rwa mbere. Iya mbere ishingiye ku byo umucamanza yashingiyeho agaragaza ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.


    Yagaragaje ko bimwe mu byari byashingiweho ari ubuhamya bw'abatangabuhamya kandi nabo batari abiboneye akora ibikorwa bigize ibyaha ahubwo ari abo Nzizera ubwe yagiye abibwira.


    Yagaragaje ko muri izo mvugo z'abatangabuhamya harimo kuvuguruzanya.

    Yagaragaje ko nta gitutu yigeze ashyira kuri Nzizera ngo bakorane amasezerano kuko ari na we witeguriye ibigomba gushyirwamo agategeka umukozi we kuyategura.


    Umunyamategeko Ibambe Jean Paul wunganira Manirakiza yagaragaje ko Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwirengagije ko rwashoboraga kugira ibyo rumutegeka agomba kubahirizwa cyane ko yari yatanze ingwate y'umutungo ufite agaciro k'asaga miliyoni 53 Frw.


    Ku rundi ruhande Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Manirakiza yagiye asaba amafaranga Nzizera ngo atamukoraho inkuru zimusebya cyangwa zimutesha agaciro.

    Uhagarariye Ubushinjacyaha yagaragaje ko ayo masezerano yakozwe kubera ko Manirakiza yari amaze kumukangisha inkuru yari amaze kumwoherereza ko agiye gusohora.


    Ati “Yemeye ko bagirana amasezerano n'igihe cyo kuyashyira mu bikorwa kitari cyagera.”


    Bugaragaza ko ubutumwa Manirakiza na Nzizera bahererekanyaga mu bihe bitandukanye bwerekana ko uyu munyamakuru yamukangishaga kumukoraho inkuru zimusebya.


    Nzizera yandikiye Urukiko asaba ko mu bushishozi bwarwo rwategeka ko Manirakiza akurikiranwa adafunzwe kugira ngo akomeze kwita ku muryango.


    Yakomeje agira ati:”Nyuma y'ikiganiro nagiranye na Manirakiza akoresheje telefoni ya Gereza ya Nyarugenge ndetse hamwe n'intumwa yantumyeho mu bihe bitandukanye, mbandikiye mbamenyesha ko namaze kumubabarira ku giti cyanjye nkaba ntacyo nkimukurikiranyeho.”


    “Mu bushishozi bwanyu muzasuzume niba Manirakiza Théogène yakurikiranwa adafunzwe kugira ngo abashe kwita ku muryango we nabana be muri rusange.”


    Umunyamategeko Ibambe Jean Paul wunganira Manirakiza yagaragaje ko iyi baruwa ari indi mpamvu yashingirwaho urukiko rugategeka ko Manirakiza akurikiranwa adafunzwe.


    Yavuze ko iyo baruwa iyo iza kuboneka mbere hari byinshi byari gusobanuka ariko agaragaza ko ayo makuru yakwifashishwa.


    Yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko icyemezo cy'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro cyahindurwa agakurukiranwa adafunzwe.


    Manirakiza yagaragaje ko yavuganye na Nzizera nyuma yo kumenya ko ashaka kureka ikirego, amusaba ko yazandika agaragaza ko yamubeshyeye.


    Manirakiza yabwiye Urukiko ko nta mpamvu n'imwe ikwiye gutuma Nzizera amubabarira ku cyaha atakoze ahubwo ko yari akwiye gutanga amakuru yuzuye afasha ubutabera.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko kuba Nzizera yamubabarira, bitakuraho impamvu Ubushinjacyaha bwasabye ko yakurikiranwa afunzwe.

    Bwagaragaje ko bukiri gukora iperereza kuri Manirakiza bityo ko ashobora kuribangamira, busaba ko akomeza gukurikiranwa afunzwe.


    Urubanza ruzasomwa tariki ya 17 Ugushyingo 2023 saa munani z'amanywa ku masaha y'I Kigali.

    Kugirango iriya baruwa igire agaciro yari kuba yaciye mu Ubushinjacyaha

    Kugirango iyi baruwa igire agaciro Nzizera Aimble yari kwandikira Ubushinjacyaha abumenyesha ko yahagaritse gukurikirana Manirakiza Theogene. Hano rero Manirakiza Theogene yari kwemera ko yakoze icyaha bityo hakabaho ubwumvikane nk’ibizwi’Plea Bargaining’. 

    Bivuze ko Manirakiza Theogene afite ukuri ko kwanga ziriya mbabazi kuko byaba byerekana ko yemera icyaha. Kuba rero yakwemera icyaha ashobora guhita akurikiranwa nk’uwakoze icyaha kuko ntabwo yaba yabyemeranyijeho n’Ubushinjacyaha hamwe na Nzizera Aimable. 

    kindi kandi aramutse yemeye ziriya mbabazi yaba yishyize mu mutego wo guhamwa icyaha. Nzizera Aimable yari kwegera Ubushinjacyaha akaba aribwo yandikira aho kwandikira Urukiko kuko ibaruwa ntacyo yahindura ku busabe bw’Ubushinjacyaha bitewe nuko buhagarariye rubanda. Manirakiza Theogene yasabye ko Nzizera Aimable yandika avuga ko yabeshyeye Manirakiza aho kumusabira imbabazi z’ibyo atakoze.

     

     

     

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136462/manirakiza-theogene-yanze-imbabazi-yahawe-na-nzizera-aimable-wamufungishije-136462.html