Blog

  • Amafaranga yatanzwe n'abagiraneza yo gufasha Mr Ibu kumuca akaguru imiryango iri kuyarwaniramo #rwanda #RwOT

    Amakuru y'uko Mr Ibu yaciwe akaguru ke , yababaje benshi by'umwihariko abakinnyi ba Filime ndetse n'ibyamamare bitandukanye muri Nigeria no ku Isi muri rusange.

     

    Nyuma y'aho uyu mukinnyi wa filime atabarijwe , abatari bake batanze amafaranga yo kumufasha ndetse no gushyigikira umuryango we.Kuri ubu aya mafaranga yatangiye guteza imihari hagati y'umuhungu we wa kabiri , mushiki we n'umugore wa Ibu.

     

    Uyu muhungu wa Mr Ibu witwa Daniel Okafor , yahakanye amakuru yatangajwe na nyina wabo y'uko umukobwa Mr Ibu yareze witwa Jasmine ariwe urimo kugenga aya mafaranga ari kuri konti ya Mr Ibu, yagenewe kumufasha kwivuza mu gihe yari agiye gucibwa akaguru.

     

    Aganira na Punch Newspaper dukesha iyi nkuru, umuhungu wa kabiri wa Mr Ibu , Daniel yamaganiye kure ibyatangajwe na mukase witwa Stella, wahamanyije nawe avuga ko ariwe ufite ububasha bwose ku mafaranga yatanzwe yo gufasha se.Uyu musore yavuze ko ari we uyoboye amafaranga yatanzwe ari kuri konti ye se.

     

    Uyu musore yavuze ko atari ukuyobora amafaranga ya se gusa , ahubwo ashimangira ko ari nawe urimo kwita kuri se [Ni we umuri iruhande] agaragaza ko Stella ari nyina wabo ko nyina umubyara we adahari.

     

    Yagize ati:'Amazina yanjye nitwa Daniel Okafor , ndi umuhungu wa John Okafor wa kabiri.Rero nagirango mbabwire ko ntakuri kuri mu byo Stella Marris yashyize kumbuga nkoranyambaga. Jasmine , ntabwo afite uburenganzira bwo gukoresha iriya konti, ni njye ufite ububasha bwose, njye wemerewe gusinya kuri iriya konti, kandi ninjye uri iruhande rwa papa.Ubu mama wanjye ntawuhari'.

     

    Ibi bivuzwe nyuma y'aho ku munsi wo ku cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2023, aribwo Stella Marris , yavuze ko umukobwa wa Mr Ibu yashatse kumwirukana kuri iyo konti ashaka kuyifunga.Stella yavuze ko ngo Jasmine warezwe na Mr Ibu , yari yarambiwe kuyikoresha, gusa Daniel we akemeza ko muri bose nta numwe ufite ubushobozi bwo kuyinjiramo uretse we.

     

    Mu marira menshi uyu mugore yagize ati:'Ntabwo mfite ububasha kuri iriya konti yatanzweho ubufasha iri muri Access Bank.Irimo kuyoborwa na Jazimine urimo gukoresha poropaganda zose n'ibinyoma  ngo ambuze kuba nayikoresha.Uburyo yabeshye abantu agakoresha iriya konti ni inkuru y'undi munsi'.

     

    Aya mafaranga arimo kurwanirwamo , yatanzwe kugira ngo afashe Mr Ibu kwivuza no kumuca akaguru ke nkuko byagenze.Benshi batanze amafaranga n'amasengesho kuri Mr Ibu bakunze gusa hari imikino itangiye gukinirwa kuri ayo mafaranga.

    The post Amafaranga yatanzwe n'abagiraneza yo gufasha Mr Ibu kumuca akaguru imiryango iri kuyarwaniramo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/amafaranga-yatanzwe-nabagiraneza-yo-gufasha-mr-ibu-kumuca-akaguru-imiryango-iri-kuyarwaniramo/

  • Yakiniye Toulouse na Rennes zo mu Bufaransa muri Ligue1: Rayon Sports igiye kuzana rutahizamu wakinanye na Ruvumbu ndetse banaturuka hamwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yakiniye Toulouse na Rennes zo mu Bufaransa muri Ligue1: Rayon Sports igiye kuzana rutahizamu ukomoka hamwe na Ruvumbu Nzinga.

    Rutahizamu Firmin Ndombe Mubele ari mu biganiro na Rayon Sports yenda gusinya vuba aha.

    Uyu Mubele w'Imyaka 29 yanyuze muri As Vita Club,Toulouse na Rennes zo mu Bufaransa ndetse yakinanyeho na Luvumbu.

    Rayon Sports igiye kumuzana mu rwego rwo kwiyubaka ireba ko yabona igikombe cya Shampiyona y'ikiciro cya mbere inyotewe.

    Source : https://yegob.rw/yakiniye-toulouse-na-rennes-zo-mu-bufaransa-muri-ligue1-rayon-sports-igiye-kuzana-rutahizamu-wakinanye-na-ruvumbu-ndetse-banaturuka-hamwe/

  • Byadogereye! Amwe mu mafoto ari kuvugisha aba… – #rwanda #RwOT

    Rimwe mu iserukiramuco rivugwa cyane muri Afurika y’Iburasirazuba ni Nyege Nyege ibera mu gihugu cya Uganda igahuza abantu uruvunganzoka bavuye muri Uganda ndetse no hanze y’iki gihugu.

    Muri iri serukiramuco uyu mwaka, hataramyemo umuhanzi Bushali mu mpera z’icyumweru gishize akaba yaratanze ibyishimo bisendereye ku bantu ibihumbi bamaze iminsi mu gihugu cya Uganda barimo barya ubuzima muri iri serukiramuco.

    Iri serukiramuco ryatangiye ku wa 09 Ugushyingo 2023 rikaba rimaze kuba ubukombe dore ko ryatangiye kuva mu mwaka wa 2014. N’ubwo ari ubukombe, ntabwo abantu barivugaho rumwe kubera amahano n’amabi abera muri iri serukiramuco.

    Uyu mwaka byabanje kugorana ko ryaba ndetse bibanza kuganirwa mu nteko y’abadepite ariko nyuma yo kubona inyungu rizanira igihugu, baremera riraba hirengagijwe amarira no gutakamba kw’ababyeyi ba benshi mu bitabira iri rushanwa ku gitugu ababyeyi babo batabishaka.

    Muri iri serukiramuco uyu mwaka, Leta ya Amerika ndetse no mu Bwongereza batangaje ko barimo bikanga ko hashobora kuba ibikorwa by’iterabwoba bakaba baranagiriye inama abaturage bose kudakorera ingendo zitari ngombwa mu mugi wa Jinja ahari kubera iri serukiramuco.

    Ambasade ya Amerika na yo yatanze umuburo nk'uwo ku baturage bayo kubera impungenge z'umutekano wabo mu gihe cyo kwitabira ibikorwa bihuza abantu benshi, nk'amasengesho, ahabera ibitaramo birimo ibya muzika n'ibindi bijyanye n'umuco bibera mu murwa Mukuru wa Kampala na Jinja.

    Uyu muburo ubaye mu gihe mu kwezi gushize ba mukerarugendo babiri ari bo David Barlow ukomoka mu Bwongereza ndetse n'umugore we Emmaretia Geyer n'umushoferi wari ubatwaye biciwe muri Pariki yitiriwe Queen Elizabeth, mu gitero Uganda ivuga ko cyagabwe n'umutwe w'iterabwoba wa ADF.

    Nyamara n’ubwo ibyo byose bivugwa, ntabwo bibuza abangtu kwitabira iri serukiramuco ndetse no kwishima cyane nk’uko bigaragara mu mafoto akomeza gucicikana ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda ndetse na Afurika y’iburasirazuba muri rusange.

    Dore amwe mu mafoto arimo avugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga yafatiwe muri Nyege Nyege 2023.

    Muri iri serukiramuco buri wese arimo kugerageza kwambara uko ashatse.


    Abantu mu mahanga hirya no hino bitabiriye iri serukiramuco.


    Hari ikikango ko ubutinganyi bwakumiriwe muri Uganda bushobora kubonera icyuho muri Nyege Nyege

    Buri wese yishima mu buryo bwe


    Nta muntu ujya muri iri serukiramuco yambaye nk’ugiye gusenga


    Abanyamahanga hirya no hino bitabiriye iri serukiramuco


    Umuziki mwinshi niwo urangwa muri iri serukiramuco


    Bamwe mu babyeyi baza kureba ibyo abana babo babamo


    Ibyo kunywa no kurya bibonekera igihe muri iri serukiramuco



    Nyege Nyege iha ibyishimo urubyiruko rwinshi muri Uganda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136475/byadogereye-amwe-mu-mafoto-ari-kuvugisha-abantu-mu-iserukiramuco-rya-nyege-nyege-136475.html

  • Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yasize umukinnyi ukomeye undi aramusezerera burundu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu Amavubi yerekeje i Huye ahazabera umukino wa Zimbabwe na Afurika y'Epfo, umutoza akaba yasize abakinnyi 2 mu bo yari yahamagaye.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo ikipe y'igihugu Amavubi yerekeje i Huye gukomereza umwiherero yitegura umukino wa Zimbabwe tariki ya 15 Ugushyingo na Afurika y'Epfo tariki ya 21 Ugushyingo, bizaba ari mu ijonjora ryo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.

    Umutoza Torsten Frank Spittler akaba yari yahamagaye abakinnyi 30, muri abo hakaba hari abakina hanze y'u Rwanda bataraza kimwe na Rafael York we utazitabira ubutumire kubera imvune.

    Gusa bijyendanye n'imyitozo yari amaze iminsi akoresha, umutoza yahisemo gusiga abakinnyi 2, rutahizamu wa Kiyovu Sports, Mugunga Yves na Ishimwe Elie Tatou wa Mukura VS.

    Mu bakinnyi bakina hanze y'u Rwanda bamaze kuhagera harimo Ntwari Fiacre, Sibomana Patrick Papy, Hakim Sahabo na Yves Hendrickx.

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wikipe-yigihugu-yu-rwanda-amavubi-yasize-umukinnyi-ukomeye-undi-aramusezeye/

  • Impamvu Mugunga Yves yasizwe ntajyane n’abandi bakinnyi irababaje ndetse inasanzwe ituma bamwe mu bakinnyi babura amahirwe yo gukinira Amavubi kandi babifitiye ubushobozi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Impamvu Mugunga Yves yasizwe ntajyane n'abandi bakinnyi irababaje ndetse inasanzwe ituma bamwe mu bakinnyi babura amahirwe yo gukinira Amavubi kandi babifitiye ubushobozi

    Kuri uyu wa Mbere nibwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yerekeje mu karere ka Huye aho bagiye gukomeza kwitegurira umukino n'ikipe ya Zimbabwe uzabera muri aka Karere.

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yari imaze iminsi irimo ikorera imyitozo hano i Kigali ariko hatungura abakinnyi umutoza yasize kandi benshi bumvaga umwe muri bo azabanza mu kibuga bijyanye ni uko yari amaze iminsi yitwara mu ikipe asanzwe akinamo.

    Amakuru kugeza ubu ahari ni uko Mugunga Yves ndetse na Iradukunda Eritatu basigaye i Kigali. Aba bombi basanzwe bakina bataha izamu nubwo Eritatu akina aciye ku ruhande ubusanzwe mu ikipe ya Mukura Victory Sports.

    Andi makuru avuga ko kugirango aba bombi basezererwe atari uko ubushobozi bwabo buri hasi ugereranyije n'abandi basizwe mu mwiherero ahubwo ngo bishobora kuba byagizwemo uruhare n'abatoza bundirije bakaba bagambaniwe.

    Amavubi azakina kuri uyu wa gatatu n'ikipe ya Zimbambwe umukino uzaba ari uwo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi cya 2026.

    Source : https://yegob.rw/impamvu-mugunga-yves-yasizwe-ntajyane-nabandi-bakinnyi-irababaje-ndetse-inasanzwe-ituma-bamwe-mu-bakinnyi-babura-amahirwe-yo-gukinira-amavubi-kandi-babifitiye-ubushobozi/

  • Leta yubakiye Nganizi w’i Musanze, inzara imwishe akuraho amabati n’amadirishya ajya kubigurisha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu Kagari ka Sahara, Umurenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, haravugwa inkuru y'umugabo witwa Nganizi, ushakishwa nyuma yo gutoroka amaze gusambura inzu yabagamo akagurisha amabati, inzugi n'amadirishya.

    Yabikoze kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2023, ubwo yacunze imvura iguye aca mu rihumye abaturage n'ubuyobozi, asambura inzu yubakiwe na Leta nk'umuturage utishoboye, nyuma yo gusambura amabati akuramo n'inzugi ndetse n'amadirishya ajya kubigurisha.

    Nganizi ni umwe mubasigajwe inyuma n'amateka, utuye muri ako gace, abaturage bavuga ko imyitwarire ye idasanzwe, kuko yari yasambuye iyo nzu mbere, akaba yari amaze ibyumweru bibiri ayibamo irangaye uruhande rumwe.

    Icyo gihe ngo bamutesheje amaze kuyisamburaho amabati icumi,amaze kugurishamo atatu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Busogo Ndayambaje Karima Augustin, na we arunga mu ry'abo baturage, aho yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko uwo muturage yakunze kurangwa n'inda nini, kugeza ubwo atinyuka kwisenyeraho inzu akagurisha amabati.

    Yagize ati 'Ibya Nganizi natwe byatuyoboye, ntabwo tuzi impamvu imutera gukora ariya makosa, ariko bituruka ku mpamvu yo kudashaka gukora. Nk'ubu muri uku kwezi gushize twamutesheje amaze gusambura amabati 10 kuri iyo nzu, tumutesha amaze kugurisha atatu, arindwi tuyabika ku kagari'.

    Arongera ati 'Ubwo twatekerezaga kongera kuyasakara, twumva abaturage baradutabaza ngo noneho inzu yose yamaze kuyisambura, akuramo n'amadirisha n'inzugi. Yacunze imvura iguye azana abo basangira bayakuraho byihuse, turacyashakisha uwayaguze ngo ayagarure'.

    Uwo muyobozi avuga ko Nganizi n'ubwo afite umugore n'abana batabana, ngo bajya gutandukana nanone yari yasenye inzu Leta yari yabubakiye, agurisha amabati.

    Ngo nibwo umugore yahise yanga kongera kubana n'umugabo nk'uwo, ari nabwo mu gukemura icyo kibazo, ubuyobozi bwafashe imitungo bari batunze burayibagabanya, umugore ajya kuba ukwe n'abana be, mu mafaranga Nganizi yari abonye bamuguriramo iyo nzu yasambuye.

    Gitifu Ndayambaje, yagarutse ku mibereho ya Nganizi muri rusange, ati 'Ni umuntu ukunze kugenda, rimwe aba ari ahangaha ubundi ari ahitwa Nyonirima mu bavandimwe be. Icyo tugiye gukora ni ukumushakisha tukamuganiriza tukumva ibitekerezo bye tukamenya n'ikibazo afite, abatwaye ayo mabati nabo turi kubashakisha kugira ngo ayo mabati asubizwe ku nzu.

    Source : https://yegob.rw/leta-yubakiye-nganizi-wi-musanze-inzara-imwishe-akuraho-amabati-namadirishya-ajya-kubigurisha/

  • Tugomba gutsinda kuko tumaranye iminsi igiseb… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo ni bwo Byiringiro Lague yageze mu Rwanda avuye muri Suwede, aho aje kwitabira imikino ibiri u Rwanda rugiye gukina, mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

    Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Kigali, Byiringiro Lague yaganiriye na InyaRwanda avuga ko nk’abakinnyi bumva ko kuri uyu wa Gatatu bakina na Zimbabwe bagomba gutsinda bakikuraho igisebo.

    Byiringiro Lague abajijwe ingamba n’uko abona umukino w’ikipe y’igihugu, yavuzeko igihe kigeze bagatsinda, yagize ati 'Kuri iyi nshuro tugomba gutsinda. Tugomba gutsinda kuko sinzi niba nabyita igisebo, tumaze igihe dufite igisebo kubera kudatsinda ngo duhe abanyarwanda ibyishimo. 

    Intego nzanye rero ni uguha abanyarwanda ibyishimo nkafatanya na bagenzi banjye tukitwara neza abanyarwanda bakongera bakagaruka ku kibuga bishimye, bakaza gufana ikipe yabo bayishyigikiye.”

    Byiringiro Lague yatangiye gukinira ikipe y’igihugu “Amavubi” mu 2021, naramuka agiye mu kibuga kuri uyu wa Gatatu azaba ari umukino 10 akiniye u Rwanda. 

    Byiringiro Lague w’imyaka 23, azwiho kugira umuvuduko ndetse no kudatinya ba myugariro 

    Umukino wa mbere u Rwanda rurawukina kuri uyu wa Gatatu kuri sitade Mpuzamahanga ya Huye ku i saa 15:00 pm

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136478/tugomba-gutsinda-kuko-tumaranye-iminsi-igisebo-byiringiro-lague-avuga-ku-amavubi-video-136478.html

  • Dore amagambo utagomba kubwira umugabo wawe uko yaba yakurakaje kose #rwanda #RwOT

    Rimwe narimwe hari ubwo umuntu arakara ugasanga umugabo n'umugore mwarakaranije ariko ni ngombwa gucunga umujinya ndetse mugacunga amagambo mubwirana mutitaye kuwakosheje. Ku mugore rero Kenshi harigihe ahubutse akabwira umugabo amagambo mabi ashobora gutuma umugabo abaho yanga umugore we kubera amagambo akomeretsa yamubwiye.

     

    DORE AMAGAMBO UDAKWIYE KUBWIRA UMUGABO WAWE UKO YABA YAKURAKAJE KOSE;

     

     

    1.Ibyo nibyo ushoboye gusa

     

    Ayo magambo Asheboro gutuma urugo rwanyu rusenyuka mu buryo utazi, kubwira umugabo wawe gutyo ninko kumubwira ko ntakintu ashoboye Kandi abagabo baremwe ku buryo bumva ko babasha bashoboye ndetse bashobora ibintu byose. Rero kumubwira ayo magambo bishobora gutuma akora ikintu kibi gishobora kukubaza.

     

     

    2.Nta narimwe unyumva

     

    Kubwira umugabo wawe ko nta narimwe akumva nabyo ni bibi kuko umugabo wawe ashobora kubifata ukundi bityo bigatuma akurakarira cyane.

     

     

    3.Ninjye ukora byose

     

    Ibi nabyo umugabo wawe iyo ubimubwiye yumva ko ntacyo amaze, ntacyo agufasha mbese ko ntacyo ashoboye, rero ni ngombwa ko ucunga neza amagambo ugiye kubwira umugabo wawe.

     

     

    4.Ufite ikihe kibazo

     

    5.Aho naho iyo ubwiye umugabo wawe gutyo yumva nkaho uri kumubwira ko yasaze mbese ko ibyo akora atabizi, ni ngombwa ko ucunga neza amagambo ugiye kubwira umugabo wawe.

     

     

    6.Nacyo nabo ntari kumwe nawe

     

     

    Kubwira umugabo wawe ko ushobora ndetse ko wamera neza mutari kumwe ni nko kumubwira ko utamushaka mu buzima bwawe rero cunga neza amagambo ugiye kubwira umugabo wawe.

     

     

    7.Byose ni amakosa yawe

     

    Gushyira amakosa yose ku mugabo wawe Kandi nacyo ni kintu kibi cyangwa ni amagambo mabi udakwiye kubwira umugabo wawe.

     

     

    8.Shaka ibindi ukora aho kumbwira nabi

     

    Umugabo wawe Hari ubwo akubwira nabi kuko akwitaho mu byiza no mu bibi rero si ngombwa ko wumva Ari kukubwira nabi ngo umubwira amagambo nkayo bishobora gutuma arakara ugasanga bibyaye ibibazo hagati yanyu mu mubano wanyu.

     

     

     

     

     

     

    Source: fleeklooded.com

    The post Dore amagambo utagomba kubwira umugabo wawe uko yaba yakurakaje kose appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/dore-amagambo-utagomba-kubwira-umugabo-wawe-uko-yaba-yakurakaje-kose/

  • Yavukanye ururimi runini ! Umugabo n'umugore batewe impungenge n'umwana wabo wavutse adasanzwe #rwanda #RwOT

    Uyu mwana w'umukobwa yitwa Paisley Marrison Johnson yavukanye ururimi runini ndetse bitangaza abaganga bamwakiriye ku Isi, usibye abaganga gusa ndetse n'ababyeyi b'uyu mwana batangajwe n'uburyo umwana wabo yaje ameze ndetse bagaragaza ko bafite impungenge cyane ku mwana wabo.

     

     

    Ubwo abaganga bari bari kwita ku mugore ngo abyare, byari byagorana ariko nyuma aza kubyara gusa abaganga bihutiye kureba uko umwana ameze niko gusanga umwana afite ikibazo kuko umwana yavutse afite ururimi runini. Abagabo bihutiye kureba uburyo ururimi rwamera neza kugira ngo unwana abashe guhumeka.

     

     

    Uyu mugore witwa Madison akaba nyina ubyara uyu mwana, yavuze ko ubwo yamaraga kubyara umwana we atigeze amuterura, yavuze ko yagize ubwoba ndetse agafatwa nikiniga kubera umwana we, icyakora abaganga bahise banwegereza nyina bamuryamisha iruhande rwe kugira ngo umubyeyi abe arikumwe n'umwana we.

     

     

    Abaganga bavuze ko uyu mwana ariwe mwana babonye ufite ururimi runini kurusha abandi, ndetse ngo Arusha ururimi n'umuntu mukuru. Icyakora ngo inzobere zikomeje kwiga ku rurimi rwuyu mwana mu buryo bwo kureba no kumenya ibyateye uyu mwana kugira ururimi runini cyane.

     

     

    Uyu mugore yavuze ko yahoraga yibaza icyatumye umwana we avukana ururimi runini yibaza icyo yakoze mu gutwita kwe, ariko ngo burya ntakibi yakoze ahubwo ko burya Imana ariyo yashatse kumuha umwana utandukanye mbese umwana udasanzwe nk'abandi.

     

     

    Icyakora inzobere zaje kuvumbura ko habahi icyitwa Wiedemann syndrome ituma umwana avukana igice kimwe mu mubiri cyakuze cyane, inzobere zivuga ko Kandi mu bana 13700 bavutse, umwe muri agomba kuvukana icyo kibazo.

     

     

    Uyu mubyeyi akimara kumenya ikibazo umwana we afite, yatangiye gushakisha uko umwana we yavurwa, nibwo yotabaje inzobere zitangira kubaga ururimi rw'umwana we mu buryo bwo kugabanya ingano yururimo rwe. Uyu mugore avuga ko Kandi umwana we ntajambo yavuga kuber ingano yururimi rwe.

     

    Madison yasoje avuga ko azakomeza gukora uko ashoboye kugira ngo umwana we azabeho ubuzima busanzwe nk'abandi bana.

     

     

     

     

     

     

    Source: news.amomama.com

    The post Yavukanye ururimi runini ! Umugabo n'umugore batewe impungenge n'umwana wabo wavutse adasanzwe appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/yavukanye-ururimi-runini-umugabo-numugore-batewe-impungenge-numwana-wabo-wavutse-adasanzwe/

  • Umusimbura wa Haruna Niyonzima yaba ari uyu? Umusore ukiri muto ukina mu Bubiligi wahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi yahise ahabwa nimero 8 ya Kapiteni Haruna Niyonzima – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukiri muto ukina mu Bubiligi mu ikipe ya Royal Standard de Liège w'imyaka 18 y'amavuko yahawe nimero 8 mu ikipe y'igihugu Amavubi iri mu myiteguro y'umukino izakinamo na Zimbabwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2023.

    Uyu musore, Hakim SAHABO yagiye Royal Standard de Liège avuye muri Lille yo mu Bufaransa ubu yahawe nimero 8 ya Kapiteni Haruna Niyonzima.

    Source : https://yegob.rw/umusimbura-wa-haruna-niyonzima-yaba-ari-uyu-umusore-ukiri-muto-ukina-mu-bubiligi-wahamagawe-mu-ikipe-yigihugu-amavubi-yahise-ahabwa-nimero-8-ya-kapiteni-haruna-niyonzima/