Blog

  • Yagiye kuvumba urwagwa ahasiga ubuzima! Anathole wari wagiye kunywa urwagwa ku muturanyi we yapfuye bitunguranye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Kibirizi mu kagari ka Mbuye, mu Mudugudu wa Kigarama haravugwa inkuru y'umugabo witwa Uwihanganye Anathole w'imyaka 42 y'amavuko wagiye kuvumba urwagwa ku muturanyi we wapfuye bitunguranye.

    Anathole ubwo yari arimo gusangira urwagwa n'abaturanyi be bari baruhishije, yaje kujya ku bwiherero maze avuyemo agwa mu muryango, akubita umutwe ku kijerekani cyari aho ku bwiherero.

    Abo yari asize mu nzu, bumvise yikubita hasi maze baje kureba basanga yagushije umutwe ku gice cyinyuma, basanga yamaze gushyiramo umwuka.

    Source : https://yegob.rw/yagiye-kuvumba-urwagwa-ahasiga-ubuzima-anathole-wari-wagiye-kunywa-urwagwa-ku-muturanyi-we-yapfuye-bitunguranye/

  • “Niba gucuruza ikumbas1 yacu bibahombya, nimudusoreshe” Indaya zo mu Mujyi wa Kigali zirasaba Leta kuziha umudendezo zikazunguza ibyabo nta bwoba – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Niba gucuruza ikumbas1 yacu bibahombya, nimudusoreshe' Indaya zo mu Mujyi wa Kigali zirasaba Leta kuziha umudendezo zikazunguza ibyabo nta bwoba.

    Abakora umwuga wo kwicuruza barasaba Leta kubashakira indi mikorere cyangwa ikabaha amahoro bagakora umwuga wabo nta kibazo.

    Aba bavuga ko Leta yabareka bagakora mu mudendezo kandi yabona babahombya bakabasaba imisoro.

    VIDEWO

    Muyandi makuru ngo Leta ABA bakobwa mubahe amahoro niba ari tax mushaka biteguye kuyishyura. pic.twitter.com/nyzG6ZEuku

    — Urinde Wiyemera? (@kemnique) November 12, 2023

    Source : https://yegob.rw/niba-gucuruza-ikumbas1-yacu-bibahombya-nimudusoreshe-indaya-zo-mu-mujyi-wa-kigali-zirasaba-leta-kuziha-umudendezo-zikazunguza-ibyabo-nta-bwoba-videwo/

  • Umusozi wa ‘Kanyarira’ wafunzwe na Leta kubera abantu bajyaga kuhasengera, ugiye kugirwa ahantu h’ubucyerarugendo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusozi wa 'Kanyarira' wafunzwe na Leta kubera abantu bajyaga kuhasengera, ugiye kugirwa ahantu h'ubucyerarugendo.

    Umusozi wa Kanyarira uherereye mu Kagari ka Mpanda, Umurenge wa Byimana Akarere ka Ruhango, usigaye utacyakira imbaga y'abakirisitu baturutse imihanda yose mu Rwanda no mu mahanga, ugiye kugirwa ahantu nyaburanga.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Ruhango, buvuga ko bugeze kure inyigo yo guhindura uyu musozi ahantu h'ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana.

    Tumenye Igihugu cyacu

    ⛰️Umusozi wa Kanyarira:
    Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango uyu musozi uherereyemo buvuga ko burimo gukora inyigo yo kuhagira ahantu hakorerwa ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana. #RBAAmakuru

    Ni hantu ki?
    ▶️ https://t.co/OosK9ihQ6C pic.twitter.com/x3WeEc6CYS

    — Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) November 12, 2023

    Source : https://yegob.rw/umusozi-wa-kanyarira-wafunzwe-na-leta-kubera-abantu-bajyaga-kuhasengera-ugiye-kugirwa-ahantu-hubucyerarugendo/

  • Gerard Piqu yigaramye abamwibasira ku bw’aga… – #rwanda #RwOT

    Umwaka n’amezi 5 birashize, Gerard Pique atandukanye n’umuhanzikazi w’icyamamare Shakira bari bamaranye imyaka 12 bamaze no kubyarana abana babiri b’abahungu. 

    Kuva muri Kamena ya 2022, inkuru za Pique na Shakira zaciye ibintu hirya no hino ndetse zivugwaho byinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi batunze agatoki Pique bamushinja kubabaza uyu muhanzikazi.

    Itandukana rya Gerard Pique na Shakira rivugwaho byinshi

    Kuri ubu Gerard Pique umaze gukorwaho indirimbo 2 na Shakira zose zimutunga agatoki ko kuba ariwe wasenye urugo rwabo, yashyize agira icyo abivugaho. 

    Mu kiganiro Pique yagiranye na radiyo Catalan Sation ‘Rac1’ yo muri Espagne, yagize icyo yisabira abantu bamwibasira bavuga ko ariwe wababaje Shakira.

    Pique avuga ko benshi bamwibasira bamuziza ko yababaje Shakira bagatandukana

    Yagize ati: ”Abantu bakunze kuntuka, kunsebya, no gukoresha amafoto yanjye bandikaho amagambo mabi kuko baziko ari njye watumye ntandukana na Shakira. Bazi inkuru y’uruhande rumwe gusa ntabwo bazi inkuru yose. 

    Bazi ko ibyo bumva mu ndirimbo cyangwa ibyo basoma ariko kuri ariko siko bimeze. Ntabwo arinjye watumye ntandukana na Shakira. Ese ni nde mugabo ubyuka agakora ikintu cyangwa agatandukana n’umugore we kubushake? Ese ni njye babonako wakwisenyera?”.

    Uyu mugabo yasabye abantu kudakomeza kumushinja kubabaza no guhemukira Shakira kuko batazi ukuri kose

    Gerad Pique uvuga ko atariwe nyirabayazana w’itandukana rye na Shakira yakomeje agira ati: ”Nasaba abantu kudakomeza kunyibasira kuko batazi ukuri kose. 

    Nta na rimwe nigeze mbabaza Shakira nk’uko babitekereza. Igihe n’ikigera nzabaha uruhande rwanjye maze babone guca urubanza, ariko ubu barekera kuko bazi inkuru ituzuye. Ntabwo ndi umuntu mubi nk’uko imbuga nkoranyambaga zibivuga, ntabwo arinjye wababaje Shakira nk’uko abafana be babyizera”.

    Gerard Pique yavuze ko ibimuvugwaho byo gutera agahinda Shakira ataribyo

    Ibi Pique abitangaje nyuma y’igihe kitari gito benshi mu bafana ba Shakira bavuga ko yamuciye inyuma bigatuma atandukana n’uyu muhanzikazi w’icyamamare. Ni mu gihe kandi Shakira nawe yakoze indirimbo 2 harimo iyitwa ‘Monotomia’ avugamo ko yababajwe na Pique.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136444/gerard-pique-yigaramye-abamwibasira-ku-bwagahinda-ka-shakira-136444.html

  • Meddy, Okkama na Element batashye amara masa… – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya cyenda ibi bi bihembo byatanzwe mu muhango wabaye ku wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo 2023 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ibi bihembo byari bihataniwe mu cyiciro cy’umunyamideli w’umwaka, umunyamakuru w’umwaka, icy’umuhanzi w’umugabo w’umwaka, icy’umuhanzikazi w’umwaka, icy’umukinnyi wa filime, kompanyi igira uruhare mu guteza imbere umuziki, umushoramari mu muziki w’umwaka n’ibindi.

    Muri ibi bihembo, Burna Boy yegukanye ibikombe bibiri; yegukanye igikombe cy'umuhanzi mwiza w'umugabo (Best Male Artist) ahigitse Davido, Diamond platnumz, Harmonize, Soolking, Suldaan Seeraar, Black Sherif, Asake, Wizkid, Olamide, Wegz, Nordo, Tyler ICU, Adekunle Gold ndetse na BNXN.

    Yanegukanye igikombe cya Album y'umwaka abicyesha (Album of the Year) abicyesha album ye yise 'Love Damini'. Yahigitse Album ya 'Love&Vibes' ya Nadia Mukamin;

    'The Guy' ya M.I Abaga, 'First of All' ya Diamond Platnumz, 'Winner' ya Davido, 'Boy Alone' ya Omah Lay, 'Made for us' ya Harmonize, 'Work of Art' ya Asake, 'Victony' ya Outlawed, 'London Ko' ya Fatoumata Diawara, 'L.I.T.A' ya Camidoh, 'Face To Face' ya Jive Connection n'izindi.

    Harmonize wo muri Tanzania yegukanye ibikombe bibiri muri ibi bihembo, anahabwa igikombe cyihariye ashimirwa uruhare rwe mu guteza imbere injyana ya Bongo Flava.

    Uyu muhanzi yegukanye igikombe cy'umuhanzi w'umwaka (Artist of the Year), aho yahigitse Burna Boy, Davido, Diamond Platnumz, Libianca, Tiwa Savage, Yemi Alade, Ayra Starr, Asake, Marwa Loud ndetse na Kizz Daniel.

    Yanatwaye igikombe cy'indirimbo ifite amashusho meza (Best Music Video) abicyesha indirimbo ye yise 'Single Afgain', yahigitse indirimbo zirimo 'Loaded' ya Titwa Savage na Asake n'izindi.

    Mu 2022, ibi bihembo byari bihatanyemo Producer Element, umuhangamideli Sonia Mugabo, umuhanzikazi Yous and Yakuza ukorera umuziki mu Bubiligi na Nkotanyi Fleury. Meddy na Okkama ntibari ku rutonde rw'abari bahatanye.

    Ibi bihembo byatangiwe gutangwa mu 2015. Hagamijwe gushyigikira iterambere ry'abahanzi bo muri Afurika harebwa ibyiciro bitandukanye no hanze ya Afurika.

    Meddy yabuze igikombe mu cyiciro cy'umuhanzi w'umugabo (Best Male Artist – East/South/North Africa), aho yahigitswe na Jay Prayzah wo muri Zambia, ari nawe wegukanye igikombe muri iki cyiciro.

    Iki cyiciro cyari gihatanyemo Eddy Kenzo, Rayvanny, Marioo, Sami Bey, Yomaps, Harmonize, Yared Negu, Tamer Hosny, Young Stunna, ElGrandeToto, Otile Brown, Diamond Platnumz ndetse na Focalistic.

    Umuhanzi Okkama uherutse gusohora amashusho y'indirimbo 'Wallah' yari ahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi mushya (Best New Artist), aho igikombe cyegukanwe na Portbale.

    Yari ahatanye na Young Stunna, Pabi Cooper, Camidoh, Blaq Bones, Odumodublvck, Platform, Eli Njuchi, Jzyno, Prince Swanny, Jahshii, Shalipopi, Seyi Vibez ndetse na Jahllano.

    Master KG wakoze indirimbo nka 'Jerusalema' niwe wegukanye igikombe mu cyiciro cya Producer w'umwaka (Music Producer of the Year), aho yahigitse abarimo Michael London Hunter, Lizer Classic, DJ Maphorisa, Andre Vibes, Nessim Pan Production, GuiltyBeatz, Soufiane Az, Magic Sticks, Mr Kamera, Yogo beats, S2kizzy ndetse na Masterkraft

    Nkotanyi Fleury wakoze indirimbo z'abahanzi barimo Ariel Wayz, Bushali, Juno Kizigenza n'abandi yari ahatanye mu cyiciro cy'utunganya amashusho w'umwaka (Video Director of the Year), aho igikombe cyegukanwe na TG Omori.

    Iki cyiciro cyarimo; Jack Bohloko, Sasha Vybz, Director NiCKLASS, Enos Olik Cruel Santino, Meji Alabi, Kyle Lewis, Hope Music Ethiopia, Director K, Jackie Russ, Clarence Peters, Director Ivan ndetse na Babs Direction.

    Rema uheruka gutaramira i Kigali yegukanye igikombe mu cyiciro cy'umuhanzi w'umugabo wo mu Burengerazuba bwa Afurika (Best Male Artist- Central/West Africa), aho yahigitse Soul Bang’s, Iba One, Stanley Enow, Black Sherif, Innoss’B, Skales, King Promise, Tonton Pale, Adekunle Gold, Santrinos Raphael, Asake BNXN, Ruger ndetse na Seyi Vibez.

    Meddy yabuze igikombe mu cyiciro cy’umuhanzi w’umugabo wo mu Burasirazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo y’Umugabane wa Afurika (Best Male Artist)

    Okkama yabuze igikombe mu cyiciro cy'umuhanzi mushya wigaragaje


    Burna Boy yatwaye ibikombe bitatu mu bihembo bya AEUSA

    Kanda hano urebe utonde rurambuye rw’abegukanye ibikombe muri ibi bihembo

    1. Best Male Artist

    Davido

    Diamond platnumz

    Harmonize

    Soolking

    Suldaan Seeraar

    Burna Boy – Winner

    Black Sherif

    Asake

    Wizkid

    Olamide

    Wegz

    Nordo

    Tyler ICU

    Adekunle Gold

    BNXN

     

    2. Best Female Artist

    Yemi Alade

    Tiwa Savage

    Simi

    Haidy Moussa

    Nandy

    Libianca

    Ayra Starr

    Tems

    Manamba Kanté

    Kenza Morsli

    Marwa Loud

    Makhadzi

    Zuchu

    Niniola

    Tyla – Winner

     

    3. Best Hip Hop/Rap Artist

    Nasty C

    Nuchie Meek

    Iba One – Winner

    Sarkodie

    MC Caro

    K.O

    Vector

    M.I Abaga

    Blaqbonez

    Chef 187

    William Last KRM

    Wegz

    Rosa Ree

    A-Q

    Odumodublvck

     

    4. Best Duo/Group

    P-Square – Winner

    Chanda na Kay

    Toofan

    Sauti Sol

    Cavemen

    Freetown Collective

    Calema

    Disco Misr

    Jano Band

    Mafikizolo

    Mabantu

     

    5. Best Collaboration

    Rayvanny ft Diamond Platnumz-Nitongoze

    Mickael Marabou ft Davido – Mwen Love Ou

    Davido/Musa Keys- Unavailable

    Rotimi & Nektunez- Make You Say

    Abigail Chams x Marioo – Nani?

    Makhadzi — MaGear Ft. Mr Brown – Winner

    Tiwa ft Asake – Loaded

    Libianca- ft Ayra Starr, Omah Lay-People

    Fally Ipupa ft Charlotte Dipanda – Garde du

    Coeur

    Tyler ICU & Tumela_za — Mnike Ft. DJ

    Maphorisa, Nandipha808, Ceeka RSA &

    Tyron Dee

    Spyro ft. Tiwa savage – Who is your guy

    remix

    Victony – Soweto ft Don Toliver, Rema &

    Tempoe

    Asake ft Olamide – Amapiano

    Pheelz ft. French Montana – Finnesse

    Rexxie, Naira Marley & Skiibii – (Remix ft.

    Wizkid) – Abracadabra

     

    6. Best Music Video

    Makhadzi — MaGear Ft. Mr Brown

    Rotimi & Nektunez – Make You Say

    Tiwa ft Asake – Loaded

    Abigail Chams & Marioo-Nani?

    Harmonize- Single again – Winner

    Rayvanny Ft Diamond Platnumz – Nitongoze

    Kizz Daniel — Rich Till I Die (RTID)

    Libianca — People

    Burna Boy — Common Person

    Davido — Unavailable

    Fally Ipupa- Se Yo

    Darline Desca – Manyen M La ft. Kenny Haiti

    Black Bonez – Back in Uni

    Asake – Yoga

    Rexxie, Naira Marley & Skiibii – (Remix ft.

    Wizkid) – Abracadabra

     

    7. Artist of the Year

    Burna Boy

    Davido

    Diamond Platnumz

    Libianca

    Tiwa Savage

    Yemi Alade

    Ayra Starr

    Asake

    Marwa Loud

    Kizz Daniel

    Harmonize – Winner

    Rema

    wizkid

    Adekunle Gold

    Tyler ICU

     

    8. Best Dancer/Group

    Ghetto Kids

    Fire K Stars

    Badgyal Cassie

    Afro-Afriqué

    Masaka Kids Africana

    Poco Lee

    SayRahChips

    Angel Nyigu

    Iziegbe

    Hypers Kids Africa

    Luna

    Fighter Dance Crew

    Chino Kid

    Endurance Grand – Winner

    Ikorodu Bois

     

    9. Best DJ

    DJ Afoo

    DJ Man Chilu

    DJ Black Coffee

    DJ Subeer

    DJ Uncle Waffles

    DJ Zinhle

    DJ Neptune – Winner

    DJ Spinall

    DJ Consequence

    Dj Yk Mule

    DJ Travis World

    DJ Shinski

    DJ Tunez

    DJ Edu

    Dj Joe Mfalme

     

    10. Best Francophone Male Artist/Group

    Soul Bang’s – Winner

    Iba One

    Fally Ipupa

    Wally Seck

    Sidiki Diabaté

    Nordo

    Stanley Enow

    ElGrandeToto

    Magasco

    Innoss’B

    Serge Beynaud

    Ferré Gola

    Gims

    Santrinos Raphael

    MHD

     

    11. Best Francophone Female Artist/Group

    Aya Nakamura

    Manamba Kanté

    Blanche Bailly

    Yseult

    Vivian Chidid – Winner

    Charlotte Dipanda

    Lous and The Yakuza

    Awa Imani

    Maud Elka

    Marwa Loud

    Mariam BA LAGARÉ

    Sona Jobarteh

    Josey

    Safi Diabaté

    Libianca

     

    12. Best Palop Male Artist/Group

    Nelson Freitas

    Preto Show

    Mr. Bow

    Chetekela

    Calema

    Matias Damásio

    Djodje

    Gerilson Insrael

    Mark Exodus

    Rui Orlando

    Lisandro Cuxi – Winner

     

    13. Best Palop Female Artist/Group

    Preta Negra

    Mayra Andrade

    Liloca

    Cubita

    Yasmine

    Soraia Ramos

    Ary

    Bruna Tatiana

    Eneida Marta

    Elida Almeida

    Eva Rap Diva – Winner

     

    14. Best New Artist

    Young Stunna

    Okkama

    Pabi Cooper

    Portable – Winner

    Camidoh

    Blaq Bones

    Odumodublvck

    Platform

    Eli Njuchi

    Jzyno

    Prince Swanny

    Jahshii

    Shalipopi

    Seyi Vibez

    Jahllano

     

    15. Song of the Year

    Asake – Organize

    Libianca – People

    Davido – Unavailable

    Ayra Starr – Rush

    Harmonize – Single Again

    Oxlade – Kulosa

    Kizz Daniel, EMPIRE — Cough

    Victony – Soweto with Don Toliver, Rema &

    Tempoe

    Ruger – Asiwaju

    Byron Messia – Talibans

    Teejay – Drift

    Alikiba – Mahaba

    Spyro ft Tiwa Savage – Who is your Guy?

    Rema, Selena Gomez – Calm

    Down – Winner

    Tyler ICU & Tumelo. za – Mnike ft. DJ

    Maphorisa, Nandipha808, Ceeka RSA &

    Tyron Dee

     

    16. Album of the Year

    The Guy – Album by M.I Abaga

    Love & Vibes – Album by Nadia Mukami

    First Of All – Album by Diamond Platnumz

    Timeless – Album by Davido – Winner

    Love Damini – Album by Burna Boy

    Boy Alone – Album by Omah Lay

    Made for us – Album by harmonize

    Work of Art – Album by Asake

    Outlawed – Album by Victony

    London Ko – Album by Fatoumata Diawara

    L.I.T.A – Album by Camidoh

    Face To Face – Album by Jive Connection,

    Norman Zulu, and Vusi Mahlasela

    Khan – Album by Mbosso

    Ugcobo – Album by Nomfundo Moh

    Legend Or No Legend -Album by Wande

    Coal

     

    17. Rising Star of the Year

    Luciane Dom

    Camidoh

    Lil Goddi

    Appy

    Eli Njuchi

    Rheon Elbourne

    Olando Octave

    Coutain

    Treyzah

    Shalipopi

    Guchi

    Fave

    Tribe Mark – Winner

    Sheyi Vibez

    Nana Fofiee

     

    18. Best Male Artist- Central/West Africa

    Soul Bang’s

    Iba One

    Stanley Enow

    Black Sherif

    Innoss’B

    Skales

    King Promise

    Tonton Pale

    Adekunle Gold

    Santrinos Raphael

    Asake

    BNXN

    Rema – Winner

    Ruger

    Seyi Vibez

     

    19. Best Female Artist – Central/West

    Africa

    Labianca

    Yemi Alade

    Tems

    Tiwa Savage

    Manamba Kanté

    Ayra Starr – Winner

    Fatoumata Diawara

    Wiiyaala

    Sona Jobarteh

    Queen Biz

    Simi

    Mariam BA LAGARÉ

    Teniola

    Niniola

    Gyakie

     

    20. Best Male Artist – East/South/North Africa

    Eddy Kenzo

    Rayvanny

    Marioo

    Sami Bey

    Yomaps

    Harmonize

    Yared Negu

    Tamer Hosny

    Young Stunna

    ElGrandeToto

    Jah Prayzah – Winner

    Meddy

    Otile Brown

    Diamond Platnumz

    Focalistic

     

    21. Best Female Artist – East/South/North Africa

    Gemma Griffiths – Winner

    Maua Sama

    Spice Dianna

    Zuchu

    Haidy Mousa

    Kiin Jamac

    Hewan Gebrewold

    DJ Uncle Waffles

    Nandy

    Marwa Loud

    Nadia Mukami

    Abigail Champs

    Kenza Mosli

    Mpho Sebina

    Kelly Khumalo


    Harmonize yahawe igikombe cyihariye ashimirwa guteza imbere injyana ya Bongo Flava

    Nkotanyi Fleury yatashye amara masa mu cyiciro cya Producer w’amashusho
    Producer Element yabuze igikombe mu cyiciro cya Producer wa ‘Audio’ w’umwaka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136445/meddy-okkama-na-element-batashye-amara-masa-mu-bihembo-aeusa-136445.html

  • Carine, Egide, Sicha na Egide begukanye Music… – #rwanda #RwOT

    Ku nshuro yaryo ya mbere ryegukanwe na Kenny Kennedy wegukanye umwanya wa mbere. Umwanya wa Kabiri watwawe na Egide Nkubito naho uwa Gatatu wegukanwa na Sicha. Mu gihe umukobwa waje mu begukanye ibihembo ari Umutoni Carine. Mu bihe bya vuba nk’uko Genius On This One yabitangaje bakaba batangira kubatunganyiriza indirimbo umwe ku wundi.

     

    Ati:”Twishimiye uko igikorwa cyagenze birumvikana bwa mbere biravuna ariko muri rusange byagenze neza. Mu bihe bitari ibya kure turatangira gutunganya indirimbo z’abatsinze.”

     

    Musi Up Competition ikaba kandi byitezwe ko izongera kuba kuko kuzamura impano nshya aribyo Genius Records ishyize imbere.


    Umutoni Carine uri mu batsinze yagize ati:”Ni amahirwe akomeye kubona aho ugaragariza impano yawe twizeye kuzagera kure kubera iri rushanwa twegukanye.”


    Yashimiye kandi ko abari n’abategarugori bakomeje gushyigikirwa mu byo bashoboye. Abahanzi bitabiriye Music Up Competition bakaba basanzwe bafite indirimbo bakoze nubwo usanga bavuga ko biba bitoroshye ariko bikaba byiza iyo ubonye ugusunika.


    REBA UKO BYARI BIMEZE

    “>

    REBA AMAFOTO YA FINALI YA MUSIC UP COMPETITION

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136447/carine-egide-sicha-na-egide-begukanye-music-up-competition-amafotovideo-136447.html

  • Taylor Swift yasomaniye muruhame n'umukinnyi wa Basketball Travis Kelce #rwanda #RwOT

    Urukundo rwa Travis Kelce na Taylor Swift rukomeje kwiharira impapuro z'imbere z'ibinyamakuru nyuma y'aho basomaniye muruhame mu gitaramo cya Taylor Swift.

     

    Taylor Swift wari mu bitaramo bye bizenguruka Isi, ubwo yari ku rubyiniro umukunzi we Travis Kelce yamusanzeyo maze Taylor Swift areka indirimbo agenda yiruka ajya kumusanganira.

    Uyu mugore watandukanye n'umugabo we nyuma y'amezi 14 gusa , yahise afata Travis aramusoma , aramwurira mu buryo byagaragaye ko yari amukumbuye cyane.Abari mu gitaramo bavuze ko uyu muhanzi yarangije igitaramo kitarangiye kubera Kelce.

     

    Benshi babonye Travis Kelce arimo kuririmba indirimbo za Taylor arimo kumufasha ari mubafana , bavuze ko aba bombi baberanye nkuko byanyujijwe kuri Twitter.

     

    Kurangiza igitaramo n'agasomyo k'umunzi bavuze ko ari kimwe mu birikumufasha kumvikana mu itangazamkuru cyane ndetse n'ibitaramo bye bikamenyekana.

    The post Taylor Swift yasomaniye muruhame n'umukinnyi wa Basketball Travis Kelce appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/taylor-swift-yasomaniye-muruhame-numukinnyi-wa-basketball-travis-kelce/

  • Umukinnyi w’umunyamahanga wa Rayon Sports wari wahamagawe mu ikipe y’igihugu yakuwe mu mwiherero w’abandi kubera urwego ruri hasi nubwo hano mu Rwanda yamaze amakipe ayatsinda agafatwa nk’igitangaza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'umunyamahanga wa Rayon Sports wari wahamagawe mu ikipe y'igihugu yakuwe mu mwiherero w'abandi kubera urwego ruri hasi nubwo hano mu Rwanda yamaze amakipe ayatsinda agafatwa nk'igitangaza

    Rutahizamu w'ikipe ya Rayon Sports, Joachim Ojera ni umwe mu bakinnyi basezerewe mu mwiherero w'ikipe y'igihugu ya Uganda nyuma yaho umutoza Paul put abonye ko ataragera ku rwego rwafasha Uganda.

    Uyu rutahizamu wa Rayon Sports hano mu Rwanda benshi bamufata nk'umukinnyi w'umuhanga cyane ndetse ubona ko iyo ari muri Rayon Sports irakina ikanatsinda Kandi ari we wabigizemo uruhare ruri hejuru cyane.

    Ntabwo Joachim Ojera ari we gusa wasezerewe mu bakinnyi Uganda izakoresha mu mikino yo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi ahubwo harimo umuzamu Nafian Alionzi, Joel Mutakubwa, Mustafa Kizza, Benjamin Nyakoojo wagize imvune, Isma Mugulusi, Hamza Kawooya hamwe na Joachim Ojera.

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wumunyamahanga-wa-rayon-sports-wari-wahamagawe-mu-ikipe-yigihugu-yakuwe-mu-mwiherero-wabandi-kubera-urwego-ruri-hasi-nubwo-hano-mu-rwanda-yamaze-amakipe-ayatsinda-agafatwa-nkigitanga/

  • Bamwe banditse amateka abandi biranga! Uko A… – #rwanda #RwOT

    Duhereye muri Kenya ikipe ya Gormahia FC ku wa Gatandatu yanganyaga na Murang’a SEAL FC 0-0 muri shampiyona. Abakinnyi 2 b’Abanyarwanda bakina muri iyi kipe, Sibomana Patrick yabanje mu kibuga naho Emery Bayisenge we ntabwo yari mu bakinnyi bakoreshejwe kuri uyu mukino.

    Kugeza ubu Gormahia FC iri kumwanya wa 2 muri Shampiyona ikaba irushwa inota rimwe n’ikipe ya mbere.

    Muri Libya mu  Cyumweru  gishize ikipe ya Al Ahli Tripoli ikinamo Manzi Thierry yo yabonaga intsinzi ya kabiri muri shampiyona itsinze Asswehly Misrata SC igitego 1-0 . Uyu myugariro w’Amavubi yabanje mu kibuga ndetse arangiza n’umukino.

    Dukomereje muri Sweden mu ikipe ya Sandkven IF yakinaga mu cyiciro cya 3 ikaba inakinamo Abanyarwanda 2 ku munsi w’ejo ku Cyumweru yari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko itsinze Umea ibitego 3-2. 

    Iyi kipe yahise izamuka mu cyiciro cya 2 nyuma y’uko irangije shampiyona ariyo iyoboye n’amanota 65 irusha iyayikurikiraga amanota 3,muri uyu mukino Byiringiro Lague yari yabanje mu kibuga aza kuvamo ku munota wa 56 naho Yannick Mukunzi we yinjiyemo asimbuye ku munota wa 73.

    Muri Norway ku munsi w’ejo ku Cyumweru ho muri FK Jerv ikinamo Mutsinzi Ange ntabwo ibintu byari bimeze neza kuko  yatsinzwe na Fredrikstad FK igitego 1-0 ihita imanuka mu Cyiciro cya 2. Uyu myugariro w’Amavubi yari yabanje mu kibuga ndetse ntiyasimbuzwa.

    Ku munsi w’ejo ku cyumweru kandi ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih yo mu cyiciro cya Mbere muri Ukraine ikaba inakinamo Bizimana Djihad yatsindwaga na Dynamo Kyiv ibitego 2-0. Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yabanje mu kibuga ndetse arangiza n’umukino.

    Ku wa Gatanu SL16 Football Campus yo my cyiciro cya kabiri mu Bubiligi ikinamo Hakim Sahabo yatsindaga Jong KRC Genk ibitego 3-1. Uyu mukinnyi ukiri muto ukinira Amavubi yabanje mu kibuga ndetse ntiyasimbuzwa.

    Ku bakinnyi batakandigiye mu kibuga ubwo amakipe yabo yakinaga ni Imanishimwe Emmanuel Manguende ukina muri AS Far Rabat yo muri Morroco aho ikipe ye ku wa Gatandatu yatsindwaga na Olympic Saf, Noam Emeran ubwo ikipe ye ya FC Groningen yo mu cyiciro cya kabiri mu Buholandi ubwo ku munsi w’ejo ku Cyumweru yanganyaga na Roday 0-0 muri shampiyona ndetse na Rafael York ukina muri Gefle IF yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Sweden wavunitse.

    Kuri ubu biteganyijwe ko muri aba bakinnyi bakina hanze,abahamagawe n’Amavubi nyuma yo gukina iyi mikino bagomba gufata indege baza mu Rwanda ndetse bamwe bamaze kuhagera nka Ntwari Fiacre, Manzi Thierry ndetse na Hakim Sahabo.

    Byiringiro Lague uri mu bakinnyi 11 bari babanje mu kibuga ubwo ikipe ye ya Sandkven IF yakoraga amateka izamuka mu cyiciro cya kabiri

    Nyuma yo gukora amateka ibyishimo byari byose ku bakinnyi ba Sandkven IF 

    Bizimana Djihad n’abagenzi be bakomera amashyi abafana nyuma yo gutsindwa

    Hakim Sahabo ku mupira mu mukino Ikipe ye ya SL16 Football Campus yatsindagamo ibitego 3-1

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136434/bamwe-banditse-amateka-abandi-baramanuka-uko-abakinnyi-babanyarwanda-bakina-hanze-bitwaye–136434.html

  • APR VC na Police WVC zegukanye irushanwa rya… – #rwanda #RwOT

    Iyi mikino yatangiye ku wa Gatandatu, yitabirwa n’amakipe 9, Abagabo hakaba haritabiriye amakipe 4, ariyo POLICE, APR, EAUR ndetse na KEPLER.

    Mu bagore iri rushanwa ryitabiriwe n'amakipe ya RUHANGO, IPRC KIGALI, APR, POLICE ndetse na RRA.

    Mu cyiciro cy'abagabo ikipe ya APR VC niyo yegukanye iki gikombe itsinze ikipe ya KEPLER amaseti 3-2. Iseti ya mbere yarangiye ari amanota 36 kuri 34, 16-25, 21-25, 25-23 na 15-13. 

    Mu cyiciro cy'abagore, ikipe ya POLICE WVC niyo yegukanye igikombe itsinze ikipe ya RRA amaseti 3-1. Iseti ya mbere yarangiye ari amanota 25-19, 21-25, 25-19, 27-25

    Ikipe ya APR VC niyo yegukanye igikombe ya 2023 

    Muri iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 3, ikipe yabaye iya mbere muri buri cyiciro, yahawe Miliyoni 2 z'amafaranga y'u Rwanda, ikipe ya kabiri ihabwa miliyoni imwe n’igice, ikipe ya gatatu ihabwa miliyoni imwe.

    Mu bagabo ikipe ya APR VC yabaye iya mbere, ikurikirwa na Kepler VC, Police VC iya gatatu, naho EAUR iza kumwanya wa kane.

    Mu bagore, ikipe ya Police WVC niyo yabaye iya mbere, ikurikirwa na RRA WVC yabaye iya kabiri APR WVC iza ku mwanya wa gatatu naho Ruhango iza ku mwanya wa kane.

    Ikipe ya APR VC yambuye igikombe ikipe ya Gisagara VC yari igifite umwaka ushize, ariko ikaba itarabashije kwitabira irushanwa ry’uyu mwaka, mu gihe mu bagore ikipe ya Police WVC yambuye igikombe APR WVC yari ibitse icy’umwaka ushize.

    Irushanwa ngarukamwaka ryo gushimira abasora TaxPayers Appreciation volleyball tournament, ni irushanwa ritegurwa n'ikigo cy'igihugu cy'imiso n'amahoro Rwanda Revenue Authority kubufatanye na Federasiyo y'umukino wa volleyball mu Rwanda (FRVB). 



    Ikipe ya APR VC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Police VC 

    Ikipe ya Kepler yageze ku mukino wa nyuma itsinze ikipe ya EAUR

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136441/apr-vc-na-police-wvc-zegukanye-irushanwa-rya-volleyball-ryo-gushimira-abasora-neza-136441.html