Blog

  • Prince Kid nafatwa azashyikirizwa gereza afun… – #rwanda #RwOT

    Ku itariki 13 Ugushyingo 2023, iminsi 30 yuzuye Prince Kid adatanze ubujurire kandi n'umunyamategeko we Emelyne Nyembo yavuze ko umukiriya we atigeze amwegera ngo atange ubujurire.

    Nyembo avuga ko we adashobora gutanga ikirego atabivuganye n'umukiriya we kuko ntabwo amuhagarariye mu mategeko ahubwo akora icyo umukiriya we yamubwiye.

    Ku itariki 13 Ukwakira 2023 Urukiko rukuru rwahamije Prince Kid ibyaha bibiri; Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n'icyaha cyo gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina. 

    Umwanzuro wasomwe kuva saa saba n'igice kugeza saa munani na 20 akatirwa gufungwa imyaka 5 n'ihazabu ya miliyoni 2 Frw. 

    Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda B. yabwiye Max Tv ko Prince Kid iyo atanga ikirego cy'ubujurire yari gukomeza akidegembya kuko ntabwo yari gufatwa ngo afungwe. 

    Aragira ati: 'Niba atarajuriye, urubanza rwabaye itegeko, nafatwa azashyikirizwa gereza cyangwa se we yishyikirize gereza'. 

    Yakomeje avuga ko iyo udahari hatangwa impapuro zo kugufata. Ati: 'Ibihugu byinshi biri muri Interpol. Abatorotse ubutabera, abatarashyize mu bikorwa ibihano bahawe bashyirirwaho impapuro zibata muri yombi'.

    PRINCE KIDE YAHAMIJWE IBYAHA 2 AKATIRWA GUFUNGWA IMYAKA 5 N’IHAZABU YA MILIYONI 2 FRW

    Bwana Alain Mukuralinda B. yongeyeho ko kuba Prince Kid yarahawe igihano cy'imyaka 5 gisaza iyo imyaka 10 ishize. Itegeko rivuga ko igihano cy'igifungo kigira agaciro kuva ku mwaka umwe kugeza kuri 5 iyo ishize kirasaza. 

    Noneho kigata agaciro cyangwa se kigasaza mu myaka 10. Ni kimwe n'icyaha nacyo kirasaza usibye ibyaha bya Genocide n'ibyaha byibasiye inyoko muntu ni byo bidasaza, ariko ibindi byose birasaza.

    Habaho ubuzime bw'icyaha cya Prince Kid

    Alain Mukuralinda yavuze ko umushinjacyaha umukurikiranyeho ibyaha bibiri mu myaka 10 hakozwe inyandiko zitesha agaciro ubusaze bwa biriya byaha imyaka yahawe ntabwo isaza. 

    Kuri iyi ngingo yasobanuye ko kuba icyaha cyasaza bidakuraho ko uwabihamijwe yabaye umwere ahubwo 'Icyaha kiba cyashaje'. 

    Yongeyeho Ubushinjacyaha buramutse buketse ahantu hose Prince Kid ari hagatangwa 'an acte', kwa gusaza kongera kubarwa uhereye wa munsi hatanzweho impapuro zitesha agaciro ubusaze bw'ibyaha.

    Kugeza ubu icyaha cya ruswa n'icyaha cya Jenoside ni bimwe mu byaha bitajya bisaza igihe cyose uwakoze ibi byaha ashobora kugezwa imbere y'ubutabera agakurikiranwa.

    Ni ryari bavuga ko icyaha cyashaje, iyo gishaje bigenda gute, ni ibihe byaha bisaza n'ibidasaza?

    Nk'uko ibinyabuzima bisaza, ibyaha na byo bimwe birasaza ababikoze amategeko akaba atagifite ububasha bwo kubakurikirana rimwe na rimwe ibihano byatanzwe na byo bishobora gusaza ababihawe batabirangije. 

    Gusa hari n'ibyaha bidasaza haba ku ikurikiranacyaha ndetse no ku bihano inkiko ziba zaratanze aho uwabikoze wese igihe cyose aba ashobora kubiryozwa.

    Ibyaha 4 mu Rwanda ni byo bidasaza kugeza ubu

    Mu Rwanda ibyaha bidasaza ni ibyaha 4 ari byo: Icyaha cya Jenoside, icyaha cya ruswa, ibyaha by'intambara n'icyaha cyibasiye inyokomuntu.

    Ibi byaha 3 ari byo icyaha cya Jenoside, ibyaha by'intambara n'ibyaha byibasiye inyokomuntu byitwa 'Core Crimes' mu Cyongereza. 

    Amategeko mpuzamahanga anateganya ko uwabikoze n'ubwo ataba yarashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga ashyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) igihe yakoze ibi byaha urukiko rufite ububasha bwo kumukurikirana igihe cyose afatiwe.

    Ku bakatiwe n'inkiko badahari cyangwa bagakatirwa bagatoroka batarangije igihano igihe cyose bafashwe ubusaze bw'ibyaha buba ku bindi byaha aha ntabwo bukurikizwa kuko ni ibyaha bidasaza.

    N'ubwo biriya byaha 3 byashyizwe mu byaha bidasaza haba mu Rwanda no mu mategeko mpuzamahanga, mu Rwanda ho hiyongereyeho n'icyaha cya ruswa mu rwego rwo guhangana n'ubukana bwa ruswa.

    Uketsweho icyaha cya ruswa no kunyereza umutungo wa Leta cyangwa se waburanishijwe n'inkiko ntabashe kurangiza igihano igihe cyose aterewe muri yombi, aba ashobora kugezwa imbere y'inkiko agakurikiranwa cyangwa akajya kurangiza igihano yakatiwe hatitawe ku gihe gishize icyo cyaha gikozwe cyangwa akatiwe n'inkiko.

    Ubusaze bw'ibindi byaha uko bubarwa

    Ushobora kuba warakoze icyaha ubushinjacyaha ntibugeze ikirego imbere y'urukiko ngo butange ikirego cy'ikurikiranacyaha. Ingingo ya 6 y'itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha iteganya ko uretse ibyaha bidasaza biteganywa n'amategeko, ikirego cy'ikurikiranacyaha ku bindi byaha gisaza mu bihe bikurikira:

    1° Mu gihe cy'imyaka icumi (10) yuzuye ku byaha by'ubugome.

    2° Mu gihe cy'imyaka itatu (3) yuzuye ku byaha bikomeye.

    3° Mu gihe cy'umwaka umwe (1) wuzuye ku byaha byoroheje.

    Aha kugira ngo wumve neza igihe giteganywa ku busaze bw'ibyaha, reka tugufashe gutandukanya ibyaha n'ibyiciro birimo.

    Icyaha cyoroheje (Petty Offence): Ni icyaha itegeko rihanisha gusa igihano cy'iremezo cy'igifungo kitageze ku mezi atandatu (6), icy'ihazabu cyangwa igihano cy'imirimo y'inyungu rusange.

    Icyaha gikomeye (Misdemeanour): Ni icyaha itegeko rihanisha igihano cy'iremezo cy'igifungo kitari munsi y'amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka itanu (5).

    Icyaha cy'ubugome (Felony): Ni icyaha itegeko rihanisha igihano cy'iremezo cy'igifungo kirenze imyaka itanu (5) cyangwa igifungo cya burundu.

    Mu bindi, itegeko riteganya ko ubusaze bw'ikirego cy'ikurikiranacyaha butangira kubarwa guhera ku munsi icyaha cyakoreweho iyo muri icyo gihe nta bikorwa by'iperereza cyangwa iby'ikurikiranacyaha byigeze bikorwa.

    Ku byerekeye ibyaha bikozwe ako kanya kandi bidakomeza, igihe cy'ubusaze bw'ikirego cy'ikurikiranacyaha gitangira kubarwa ku munsi icyaha gikoreweho.

    Ku byerekeye ibyaha by'imaragihe, igihe cy'ubusaze bw'ikirego cy'ikurikiranacyaha gitangira kubarwa uhereye igihe icyo gikorwa cyarangiriye.

    Ku byerekeye ibikorwa byinshi bigamije irangiza ry'umugambi wo gukora icyaha, igihe cy'ubusaze bw'ikirego cy'ikurikiranacyaha, gitangira kubarwa ku munsi igikorwa cya nyuma kigize icyaha cyakoreweho.

    Aha n'ubwo ubusaze bw'icyaha buteganywa, hashobora no kubaho irengayobora nk'uko biteganywa n'ingingo ya 9 y'itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha;

    Rivuga ko Ubusaze bw'ikirego cy'ikurikiranacyaha busubikwa igihe cyose iperereza cyangwa Ikurikiranacyaha ribujijwe n'inkomyi ntarengwa, iturutse ku itegeko cyangwa ku nzitizi itigobotorwa.

    Iyo inzitizi ivuyeho, ubusaze bwari bwarasubitswe bukomeza kubarwa guhera ku munsi iyo nzitizi yaviriyeho. Ikirego cy'indishyi zikomoka ku cyaha gisaza nyuma y'imyaka itanu (5) uhereye igihe icyaha cyakorewe.

    Icyakora, iyo igihe cy'ubusaze bw'ikirego cy'indishyi kigeze mbere y'ubusaze bw'ikirego cy'ikurikiranacyaha, ikirego cy'indishyi gisazira hamwe n'ikirego cy'ikurikiranacyaha.

    Ese ubusaze bugenda gute ku gifungo?

    Ushobora kuba warakatiwe igihano kikaba cyasaza igihe utabashije kukirangiza bitewe n'impamvu zitandukanye. Aha na ho amategeko ateganya ubusaze no kudasaza kw'igihano uwahamijwe ibyaha n'inkiko yakatiwe.

    Nk'uko biteganywa n'ingingo ya 75 mu gitabo cy'amategeko giteganya ibyaha n'ibihano muri rusange cya 2018, igihano cy'igifungo cyatanzwe kitageze ku mezi 6 gisaza mu gihe cy'imyaka ibiri (2).

    Igihano cy'igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka itanu (5) gisaza mu gihe cy'imyaka 10.

    Igihano cy'igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitari icya burundu gisaza mu gihe cy'imyaka 20. Igihano cy'igifungo cya burundu ku byaha bisaza, gisaza mu gihe cy'imyaka mirongo itatu (30).

    Aha icyo wamenya cy'ingenzi ni uko igihano cy'igifungo cyatanzwe ku byaha twabonye hejuru bidasaza na cyo kidasaza. Ikindi iyo wakatiwe n'inkiko ugatoroka ukihisha ubutabera igihe cy'ubusaze bw'igihano kiba gihagaritswe kubarwa kikazasubukurwa igihe ugarukiye.

    Iminsi 30 yashize Prince Kid atajuririye umwanzuro w’urukiko rukuru wo gufungwa imyaka 5 

    Prince Kid ari kugarukwaho nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136492/prince-kid-nafatwa-azashyikirizwa-gereza-afungwe-alain-mukuralinda-136492.html

  • Ibyo wamenya kuri 6 barimo umunyarwanda bazah… – #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo ku bakoze ibikorwa by'indashyikirrwa ku rwego rw'Umugabane wa Afurika, bizaherekezwa n'inama izahuza abantu 100 bavuga rikijyana mu ngeri ziyuranye z'ubuzima.

    Umuhango wo gutanga ibi bihembo uzaba ku Cyumweru tariki 17 Ugushyingo 2023 muri Kigali Convention Center uzabanzirizwa n'ibiganiro bizatangwa n'abarimo Karim Beguir, Aya Chebbi, Wanjira Mathai, Elizabeth Wathuti n'abandi.

    Urutonde rw'abazahabwa ibihembo rugaragaraho ab'amazina akomeye mu ngeri zinyuranye z'ubuzima nka Danai Gurira, Ashley Judd, Kennedy Odede, Sherrie Silver, Ellen Johnson Sirleaf na Fred Swaniker.

    Bazahabwa ibi bihembo bashimirwa uruhare mu kurenga inzitizi bagashakira ibisubizo ibibazo runaka, kandi bagaragaza impinduka mu buzima bw'abatuye Isi n'ubw'abandi.

    Abazatanga ibiganiro bazitsa cyane ku guhangana n'ibibazo byugarije Isi muri iki gihe, hategurwa ejo hazaza heza habereye buri wese.

    Umuyobozi Mukuru wa TIME, Jessica Sibley, aherutse kuvuga ko bishimiye kuba bagiye gutanga ibihembo hashimirwa abanyafurika. 

    Kandi avuga ko bibateye ishema kuba 'bigiye gutangirwa mu Rwanda ku nshuro ya mbere binyuze mu bufatanye na Visit Rwanda'.

    Umwanditsi Mukuru wa TIME, Sam Jacobs, yavuze ko muri rusange ibi bihembo bigamije 'gushimira abantu bagaragaza impinduka'. Ati 'Twishimiye guha ikaze no kuzabana nabo.'

    Ibi bihembo bigiye gutangirwa mu Rwanda kubufatanye na Visit Rwanda binyuze mu Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB, Kigali International Financial Centre ndetse na RwandAir.

    Ikinyamakuru TIME kigiye gutanga ibi bihembo kimaze imyaka 100 gikora amakuru yubakiye ku ngeri zinyuranye z'ubuzima, hirya no hino ku Isi.

    Ibyo wasigarana ku bantu batandatu barimo Sherrie Silver bazahabwa ibihembo bya ‘TIME100’.


    1. Sherrie Silver

    Sherrie ni umukobwa w'ikinege w'imyaka 29 y'amavuko wavukiye i Huye, kuko yavutse mu mwaka 1994. Afite impano idasanzwe mu kubyina no gukine filime, akaba n'umwe mu bagiye bita izina abana b'ingagi.

    Kubera ubuhanga bwe n'ukuntu yakunzwe byatumye ahabwa igihembo ‘The Best Choreography’ cyatanzwe mu marushanwa ya MTV Music Awards yo mu mwaka 2018.

    Mu mwaka ushize, abanyabugeni bo mu Bwongereza bubatse ikibumbano kimwerekana ari kubyina ateze amaboko bya Kinyarwanda nk’uko inyambo ziba ziteze amahembe.

    Uyu mukobwa yagaragaye mu mashusho y'indirimbo nyinshi z'abahanzi, ariko iyaje gutuma aca agahigo yitwa 'This is American' ya Childish Gambino.

    Asanzwe akora ibikorwa by'urukundo, kuko mu 2021 yatanze ubufasha ku bana b'impfubyi barerwaga mu kigo cyo kwa Gisimba mu Karere ka Nyarugenge abagarurira icyizere cy'ubuzima.

    Asanzwe ari Ambasaderi w'Ikigega Mpuzamahanga cy'Iterambere ry'Ubuhinzi (IFAD), umwanya yagezeho mu 2019 aho akorana n'urubyiruko rwo mu cyaro.

     

    2.Ellen Johnson Sirleaf

    Yabaye umugore wa mbere ku Mugabane wa Afurika wabaye Umukuru w'Igihugu, aho yayoboye Liberia mu gihe cy'imyaka 12 ari ku butegetsi.

    Mu rugendo rw'ubutegetsi bwe, yateje imbere imibereho y'abaturage, ariko hagati ya 2014 na 2016, igihugu cye yugarijwe n'indwara ya Ebola yahitanye abarenga 5,000.

    Asanzwe afite igihembo cya Nobel yahawe mu 2011. Yabaye Perezida 24 wa Liberia, aho yayoboye iki gihugu kuva mu 2006 kugeza mu 2018.

    Uyu mugore w'imyaka 85 y'amavuko yavukiye mu Mujyi wa Monrovia kuri Se Gola na Nyina Kru. Amashuri ye yayize mu Burengerazuba wa Afurika.

    Ashimirwa uruhare yagize mu kugarura umutekano mu gihugu cye nyuma y'intambara zabaye muri iki gihugu, gituyemo cyane abavanwe mu bucakara mu kinyejana cya 19.

    Asanzwe afite umuryango yashinze yise 'The Truth and Reconciliation Commission' ugamije kubaka amahoro, ubumwe n'ubwiyunge mu baturage.


    3.Fred Swaniker

    Uyu mugabo w'imyaka 47 y'amavuko, niwe washinze Kaminuza Nyafurika y’Ubuyobozi [African Leadership University].

    Ni rwiyemezamirimo wo mu gihugu cya Ghana ufite impano no gufasha cyane cyane abakiri bato kugera ku nzozi zabo mu buzima bwa buri munsi.

    African Leadership University (ALU) yatangiye gukora mu 2015 mu birwa bya Maurices no mu Rwanda mu 2017.

    Muri rusange basobanura ko iyi kaminuza igamije 'kubaka ikiragano gishya cy'abayobozi bashobora guhindura Africa'.

    Muri Mata 2023, batangaje ko umuherwe Jack Ma washinze ikigo cy'ubucuruzi Alibaba Group yagizwe umwalimu w'umushyitsi kuri iyi kaminuza ikorera i Kigali.

    Icyo gihe, Dr Fred Swaniker, yavuze ko bishimiye guha ikaze Jack Ma muri iyi Kaminuza, kandi agaragaza ko abanyeshuri bazagira amhirwe yo 'kwigishwa n'umwe muri ba rwiyemezamirimo bakomeye ku isi'.

    Uyu mugabo asanzwe anakora ikiganiro yise 'The Path Way' ahuriramo n'abayobozi mu nzego zinyuranye n'abandi bafasha urubyiruko kwishakamo ibisubizo by'ejo hazaza.

    Nko muri Nzeri 2021, yatumiye Perezida Kagame baraganira. Icyo gihe Umukuru w'Igihugu yikije cyane cyane ku kugaragaza impamvu yizerera mu rubyiruko.

    4. Ashley Judd

    Si izina rishya mu bakinnyi ba filime n'abakunzi bazo, kuko isura ye yagaragaye cyane muri filime zabiciye bigacika ku Isi zirimo nka 'High Crimes', 'Time to Kill', 'Heat' n'izindi nyinshi.

    Uyu mugore w'imyaka 55 y'amavuko, ni umukinnyi wa filime wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Avuga ko gukurira mu muryango w'abahanzi biri mu byamusunikiye cyane kwisanga mu rugendo rwa cinema amazemo igihe kinini.

    Yanagize uruhare mu kurwanya no kwamagana ihohoterwa rikorerwa abagore  Hollwood binyuze mu cyiswe 'Times' Up' ndetse na 'Me Too'.

    Avuka kuri Naomi Judd na Michael C. Ciminella. Urutonde rwa filime amaze gukinamo ni rurerure, ruriho filime nka Paradise (1993), Heat (1995), Smoke (1995), Norma Jean & Marilyn (1996), A Time to Kill (1996), Kiss the Girls (1997), Double Jeopardy (1999);

    Where the Heart Is (2000), Frida (2002), High Crimes (2002), Divine Secrets of the Ya-Ya Sisterhood (2002), De-Lovely (2004), Twisted (2004), Bug (2006), Dolphin Tale (2011), Olympus Has Fallen (2013), Divergent (2014) n'izindi.

    Uyu mugore mu 2007 yahawe Impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yakuye muri Kentucy, mu 2019 ahabwa impamyabumenyi y'ikirenga muri Union College yo muri Barbouville. 

    5.Danai Gurira

    Abarebye cyangwa se abakunze filime yamamaye ku Isi, Black Panther babonye uyu mukobwa w'umukinnyi w'imena wakinnye muri iyi filime yitwa Okoye'.

    Asanzwe ari umwanditsi n'umukinnyi wa filime. Yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gace ka Lowa ku babyeyi bo muri Zimbabwe.

    Uyu mukobwa w'imyaka 45 y'amavuko areshya na Metero 1.7. Avuka kuri Josephine Gurira na Roger Gurira.

    Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri 'Arts' n'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri 'Arts' yakuye muri Kaminuza yo muri New York.

    Ari ku rutonde rw'ibyamamare bikorana n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye riharanira uburinganire no guteza imbere umugore, UN Women, aho bamenyekanisha ibikorwa iri shami rikora.

    Ku wa 1 Nzeri 2023, yari mu Rwanda mu muhango wo Kwita Izina wabereye mu Kinigi muri Musanze, aho yise umwana w'ingagi wo mu muryango wa Mutobo na Ishyaka. Umwami w'Ingagi yamwise Aguka T'Challa.

    Yakinnye muri filime zirimo nka The Visitor, My Soul to Take, Mother of George, Avengers: Infinity War, 3 Backyards n'izindi.


    6.Kennedy Odede

    Ni umunya-Kenya usanzwe ari rwiyemezamirimo akaba n'umwanditsi w'ibitabo, washyize hanze igitabo yise 'Find Me Unafraid: Love, Hope, and Loss in an African Slum' yanditse afatanyije n'umugore we Jessica Posner Odede.

    Ni umwe mu bashinze umuryango 'Shining Hope for Communities (SHOFCO)' ukorera mu mujyi wa Nairobi muri Kenya na New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Uyu muryango abereye umwe mu bayobozi ukora cyane ibikorwa bigamije iterambere ry'abagore n'abakobwa.

    Inyandiko iri ku rubuga SHOFCO, ivuga ko ku myaka 10 y’amavuko, uyu mugabo yabaye inzerezi ku muhanda, adafite icyizere cy'ubuzima bw'ejo hazaza.

    Mu 2004 yaje kubona akazi kamuhemba idorali rimwe ($1) mu gihe cy'amasaha icumi. Yabitse amafaranga kugeza ubwo agejeje amadorali 20 yamufashije gushinga uriya muryango.

    Uyu mugabo asobanura ko yanyuze mu buzima butuma yumva neza igisobanuro cy'inzara, bituma atekereza ibikorwa byafasha buri wese uri mu buzima nk'uko yanyuzemo.

    Umuryango yashinze ugira uruhare mu mibereho y'abarenga Miliyoni 2.4 mu bice birenga 50 byo muri Kenya.

    Mu bihe bitandukanye yagize anyuza ibitekerezo bye mu binyamakuru birimo: The New York Times, CNN, The Guardian n'ibindi.

    Kandi ibikorwa bye byagiye bituma akorana bya hafi na Bill Clinton, Chelsea Clinton n'abandi bakomeye ku Isi. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136494/ibyo-wamenya-kuri-6-barimo-umunyarwanda-bazahabwa-ibihembo-bya-time100-136494.html

  • Eric Nshimiyimana yatandukanye na Bugesera FC – #rwanda #RwOT

    Ki gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2023, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X, ni bwo ikipe ya Bugesera FC yatangaje ko yatandukanye n’uwari umutoza wayo Eric Nshimiyimana. 

    Yagize iti: “Ku bwumvikane bw’impande zombi, Ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC n’Umutoza Eric Nshimiyimana basheshe amasezerano y’akazi.”

    “Ubuyobozi bw’ikipe buraza kugena abasigara batoza ikipe, mu gihe hashakishwa umutoza mukuru.”

    Tariki 26 Mutarama 2023, ni bwo ikipe ya Bugesera FC yari yahaye Eric Nshimiyimana amasezerano y’umwaka n’igice ari umutoza mukuru, gusa amasezerano agarukiye nzira. 

    Bugesera FC yari mu makipe adahagaze neza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, kuko Eric Nshimiyimana ayisize ku mwanya wa 13 n’amanota 9 mu mikino 10 ya shampiyona.

    Eric Nshimiyimana yatsinze imikino 2 atsindwa 3 anganya 3. Haringingo uheruka mu Rwanda ari umutoza wa Rayon Sports niwe ushobora guhabwa iyi kipe y’i Burasirazuba bw’u Rwanda. 

    Eric Nshimiyimana yaburaga amezi 2 ngo asoze umwaka ari muri Bugesera FC gusa ntabwo bimuhiriye 

    Eric Nshimiyimana abaye umutoza wa 5 utakaje akazi muri uyu mwaka w’imikino muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136499/eric-nshimiyimana-yatandukanye-na-bugesera-fc-136499.html

  • “Narabiboneye kuri St Famille, ubashyize mu gaseke ugapfundikira umutemeri ntiwanyeganyega” Mutesi Scovia atewe impungenge n’ubugufi bw’abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi [videwo] – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Narabiboneye kuri St Famille, ubashyize mu gaseke ugapfundikira umutemeri ntiwanyeganyega' Mutesi Scovia atewe impungenge n'ubugufi bw'abakinnyi b'ikipe y'igihugu Amavubi.

    Umunyamakuru Mutesi Scovia atewe impungenge n'igihagararo cy'abakinnyi b'ikipe y'igihugu Amavubi.

    Mu kiganiro cya mu gitondo cyo kuri BB Fm, Scovia yavuze ko abakinnyi b'Amavubi nta gihagararo gihagije bafite aho yatanze urugero rw'ubashyize mu gaseke batakwikuramo.

    Asaba ko bashaka abakinnyi b'igihagararo gihagije kandi bakanganye.

    VIDEWO

    #Umunzani

    Scovia atewe impungenge n’igihagararo cy’abakinnyi b’#Amavubi#SimplySports pic.twitter.com/bViwPlRAb2

    — B&B FM-Umwezi (@bbfmumwezi) November 14, 2023

    Source : https://yegob.rw/narabiboneye-kuri-st-famille-ubashyize-mu-gaseke-ugapfundikira-umutemeri-ntiwanyeganyega-mutesi-scovia-atewe-impungenge-nubugufi-bwabakinnyi-bikipe-yigihugu-amavubi-videwo/

  • Rayon Sports yasubukuye imyitozo idafite abakinnyi bayo 10 b’inkingi ya mwamba – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'ikiruhuko cy'iminsi 5 Rayon Sports yasubukuye imyitozo yabereye kuri SKOL Stadium mu Nzove.

    Mu bakinnyi basubukuye imyitozo harimo harimo Aimable Nsabimana wari umaze ukwezi adakina kubera imvune yo ku ino.

    Abatokoze imyitozo harimo Abdul Rwatubyaye, Ally Serumogo, Isaac Mitima na Kevin Muhire bari mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, Aruna Mussa Madjaliwa na Emmanuel Myuyekure bari mu ikipe y'igihugu y'u Burundi Intamba.

    Mu bandi batakoze harimo abafite ibibazo by'uburwayi n'imvune nka; Hadji Iraguha, Rashid Kalisa, Mussa Esenu na Abakar Eid Mugadam.

    🚨AMAKURU AGEZWEHO🚨

    Nyuma y'ikiruhuko cy'iminsi 5 Rayon Sports yasubukuye imyitozo yabereye kuri SKOL Stadium (Nzove).

    Mu bakinnyi basubukuye imyitozo harimo harimo Aimable NSABIMANA wari umaze ukwezi adakina kubera imvune yo ku ino.

    Abatokoze imyitozo harimo Abdul… pic.twitter.com/EaQDjb9lSM

    — Rayon Sports Official (@rayon_sports) November 13, 2023

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yasubukuye-imyitozo-idafite-abakinnyi-bayo-10-binkingi-ya-mwamba/

  • Umukozi w'Imana ukuri muto yagiye imbere y'iteraniro yerekana umukobwa yihebeye atanga gasopo kubakobwa bamwifuzaga #rwanda #RwOT

    Pasiteri Andrew Jengo , yagiye imbere y'iteraniro agaragaza umukunzi we, ahagarika ibihuha n'abakobwa bamwifuzaga.

     

    Byari ibyishimo bikomeye kubayoboke b'Itorero ryitwa Revival Church  riherereye mu gace ka Kawaala muri Uganda, aho umukuru waryo Pasiteri Andrew Jengo yakuye igihu kumaso y'abakirisitu be, akabereka umukunzi we.

     

     

    Uyu muhungu wa Pasiteri Augustine Yiga , akimara kwerekana umukunzi we, abayoboke baramushimiye cyane , bavuga ko umugeni we ari mwiza cyane ndetse bamubwira ko yahisemo neza, bagaragaza ko uyu mwanzuro yashe utazatuma yicuza.

     

    Uyu musore kandi mu rwego rwo guha gasopo abakobwa , yahise ategura ikirori cyo kwereka inshuti n'abavandimwe be ko yahisemo umukobwa mwiza , ari we yavuze ko yifuza ko yazamubera umugore ndetse anamwambika impeta.

    Uyu mukozi w'Imana, yavuze ko akwiriye guhesha ishema umukunzi we, bagahita bakora ubukwe bakibanira akaramata na cyane ko ngo we abyiteguye.

     

    Yagize ati:'Hanze ha hari amagambo menshi atandukanye y'ibihuha.Abantu bakomeje kunshyingira abakobwa benshi ariko nanjye nkaguma kubihakana ariko amakuru agiye hanze iki cyumweru yo sinzigera nyahakana.Hari igihe kigera umuntu agakura kandi ndakeka ko ndambiwe kuba 'Semyekozo' [Umusore udashaka gukora ubukwe]'.

     

    Uyu musore yavuze ko yakundanye na Fifi {Uyu mukobwa yerekanye] , mu myaka 5 ashimangira  ko ubukwe bwabo buzaba umwaka utaha tariki 23 Ugushyingo 2024.

    The post Umukozi w'Imana ukuri muto yagiye imbere y'iteraniro yerekana umukobwa yihebeye atanga gasopo kubakobwa bamwifuzaga appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umukozi-wimana-ukuri-muto-yagiye-imbere-yiteraniro-yerekana-umukobwa-yihebeye-atanga-gasopo-kubakobwa-bamwifuzaga/

  • Perezida Kagame yasabye abahawe inshingano mu butabera kudasumbanya abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Mu muhango wo kwakira indahiro z'abakora mu nzego zitandukanye z'ubutabera, perezida Kagame yabibukije ko akazi bakora karemereye abasaba kudasumbanya abaturarwanda.

    Umukuru w'igihugu yavuze ko abantu aho bari amakosa ahaba, ikingenzi ari ukugabanya ibitabereye ubuzima bw'abantu.

    Mu barahijwe harimo:

    ▪︎Jean-Bosco Kazungu, Umucamanza mu Rukiko rw'Ikirenga

    ▪︎Isabelle Kalihangabo, Umucamanza mu Rukiko rw'Ikirenga

    ▪︎Xavier Ndahayo, Umucamanza mu Rukiko rw'Ubujurire

    ▪︎Angeline Rutazana, Umucamanza mu Rukiko rw'Ubujurire

    ▪︎Jean-Pierre Habarurema, Perezida w'Urukiko Rukuru

    ▪︎Consolée Kamarampaka, Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RIB.

    Perezida Kagame yibukije aba bayobozi mu butabera barahiye ko nabo batari hejuru y'amategeko.

    The post Perezida Kagame yasabye abahawe inshingano mu butabera kudasumbanya abanyarwanda appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/11/14/perezida-kagame-yasabye-abahawe-inshingano-mu-butabera-kudasumbanya-abanyarwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yasabye-abahawe-inshingano-mu-butabera-kudasumbanya-abanyarwanda

  • Covid-19 yatumye ahitamo kubyara umwana ! Karole Kasita yavuze ko ubwigunge bwa Guma Murugo aribwo bwatumye abyara #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Karole Kasita yemeje ko muri 2020 aribwo yagize igiterekezo cyo kwibaruka nyuma yo kubona ari wenyine.

     

    Mu kiganiro yagiranye na Galaxy Tv , mu kiganiro cyitwa  'Deep Talk Show'  gikorwa na 'The Balance', uyu mugore yahishuye ko kuba wenyine aribyo byatumye ahitamo gutwita akabayara umwana.Uyu muhanzikazi wabyize uburwayi yagaragaje ko yahise agira igitekerezo cyo kubyara.

     

     

    Kasita yagaragaje ko akimara gufata uwo mwanzuro ngo amahirwe yaje amusekera yose, yayakije yombi ubundi agahita atwita.Yagize ati:'Niyumvisemo ko ngomba gutwita byanga bikunze,Lockdown , yatumye numva nshaka kubyara.

     

    Nari njyenyine noneho nkavuga nti, ibaze ngize umwana, ntabwo nakongera kuba njye nyine muri iyi Guma Murugo, naravuze ngo Imana impe amahirwe ihita ibikora'.

     

    Yakomeje asobanura ko agomba gukomeza kubigumana ngo na cyane ko yizeraga ko ashobora kuzaba umuhanzi ukomeye nyuma y'aho gusa avuga ko niba ari ugukura agomba kuzakurana n'umuryango we.ti:'Nashakaga umwana cyane'.

     

    Abajijwe impamvu yise umwana we King, yavuze ko mu by'ukuri, yabuze amagambo yakoresha kugira ngo agaragaze urukundo uwo mwanya we ahitamo kumuha izina King.

    Ati:'Ni umwami kuko ni we usobanuye byinshi kuri njye.Niwe mwami wanjye akaba n'umuyobozi wanjye kuko kuri ubu ibyo nkora byose mbikorera we'.

    The post Covid-19 yatumye ahitamo kubyara umwana ! Karole Kasita yavuze ko ubwigunge bwa Guma Murugo aribwo bwatumye abyara appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/covid-19-yatumye-ahitamo-kubyara-umwana-karole-kasita-yavuze-ko-ubwigunge-bwa-guma-murugo-aribwo-bwatumye-abyara/

  • Myugariro w’ikipe iherutse kwirukana umutoza mukuru, yambitse impeta y’urukundo umukunzi we banyuranye imyaka 8 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro w'ikipe iherutse kwirukana umutoza mukuru, yambitse impeta y'urukundo umukunzi we banyuranye imyaka 8.

    Nyugariro w'ikipe ya Sunrise FC Shyaka Clever, yatereye ivi Mukobwa Agnes amusaba ko bazabana akaramata.

    Ni umuhando wabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 12 Ugushyingo, ubera mu mujyi wa Kigali muri Sainte Famille.

    Shyaka Clever wabaye umukinnyi w'umukino ubwo Sunrise FC yabuzaga igikombe cya shampiyona ikipe ya Kiyovu Sports amaze igihe mu rukundo na Mukobwa Agnes, nk'uko yabidutangarije.

    Yagize Ati' Mukobwa ni umu umukobwa tumaze imyaka 8 dukundana, twamenyaniye mu mujyi wa Kigali, ariko umutima agira ndetse no kubaha, biri mu byatumye mfata umwanzuro wo gutangira urugendo rwo kubana ubuziraherezo.'

    Shyaka Clever ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe mu ikipe ya Sunrise FC kuko yayigezemo mu 2016 avuye mu ikipe ya Etoile de L'est. Biteganyijwe ko Shyaka Clever na Mukobwa Agnes bazakora umubukwe muri Gashyantare umwaka utaha.

    Source : https://yegob.rw/myugariro-wikipe-iherutse-kwirukana-umutoza-mukuru-yambitse-impeta-yurukundo-umukunzi-we-banyuranye-imyaka-8/

  • I Nyarugenge inzara yageze no mu makipe, undi mutoza yataye ikipe ariruka kubera inzara yavuzaga ubuhuha – YEGOB #rwanda #RwOT

    I Nyarugenge inzara yageze no mu makipe, undi mutoza yataye ikipe ariruka kubera inzara yavuzaga ubuhuha.

    Mu ikipe ya Kiyovu Sports inzara imeze nabi kugeza n'aho abatoza bose bayo bataye akazi bakigendera.

    Nyuma y'uko umutoza mukuru, Petros Koukouras yigendeye, yakurikiwe n'umwungiriza we.

    Umutoza wari wungirije Koukouras yamaze gufata iyihuse yisubirira i Bugande kuko amaze igihe atabona umushahara we.

    Ibi bibazo byavutse nyuma y'uko General yirukanye Mvukiyehe Juvenal gusa yari yijeje abayovu ko ikipe itazabura amikoro.

     

    Source : https://yegob.rw/i-nyarugenge-inzara-yageze-no-mu-makipe-undi-mutoza-yataye-ikipe-ariruka-kubera-inzara-yavuzaga-ubuhuha/