Blog

  • Icyemezo cy’urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro kuri wa mugabo waguwe gitumo ari kwakira ruswa ya miliyoni 25 z’amanyarwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko umukozi wa RSB, Uwitonze Valens, ukurikiranyweho kwaka, kwakira no gutanga indonke afungwa 30 y'agateganyo.

    Rwategetse kandi ko Manzi John bareganwa ukurikiranyweho inyandiko mpimbano no kuba icyitso mu cyaha cyo kwaka no kwakira indoke na we afungwa iminsi 30.

    Ubushinjacyaha bwabaregeye Urukiko busaba ko bafungwa iminsi 30 y'agateganyo kubera ibyaha bakurikiranyweho.

    Ubushinjacyaha bushimangira ko impamvu zituma bakekwaho icyaha ari uko Manzi yatumwe n'umukoresha we muri RSB gushaka icyemezo cy'ubuziranenge bw'uruganda rwe ari naho yaje kumenyanira na Uwitonze Valens.

    Bugaragaza kandi ko nyuma Manzi yahisemo kujya kureba Uwitonze Valens ngo bacurane umugambi wabo wo kwaka amafaranga Dushimimana bitwaje ko akoresha inyandiko mpimbano, akanamubwira ko bashobora kumukuraho miliyoni 15 Frw.

    Bushingira kandi ku inyandiko y'ifatira igaragaza indonke ya miliyoni 5 Frw n'amajwi ya Uwitonze Valens asaba amafaranga Dushimimana Jacqueline bemeranya miliyoni 25 Frw ariko ko yagombaga kumuha miliyoni 15 Frw y'ibanze.

    Ubushinjacyaha kandi bushingira ku kuba Uwitonze yarasuye urwo ruganda nk'umukozi wa RSB n'inyandikomvugo ye yemeza ko yafashwe yakira miliyoni eshanu, bugasaba ko bakurikiranwa bafunzwe.

    Bwagaragaje ko impamvu bakwiye gukurikiranwa bafunzwe ari uko bashobora kotsa igitutu uwakorewe icyaha no kuba babangamira iperereza kuko hari abandi bagize uruhare muri ibyo byaha bagishakishwa.

    Uwitonze yaburanye ahakana ibyo kwaka ruswa kuko ntaho yari ahuriye n'inshingano zo gutanga icyemezo cy'ubuziranenge gitangwa na RSB kizwi nka 'S Mark'.

    Yemeye ko yafashwe agiye kwakira miliyoni 5 Frw ariko ko atari yayakiriye, kandi atafatwa nka ruswa kuko gutanga icyo cyemezo bitari mu nshingano ze.

    Urukiko rusanga nubwo Manzi John avuga ko arengana ariko adashobora kuvuguruza imvugo za Dushimimana Jacqueline wemeza ko yamusabye kujya gushaka icyemezo cy'ubuziranenge muri RSB.

    Rusanga kandi nubwo ahakana ko atari we wakoze inyandiko mpimbano y'icyemezo cy'ubuziranenge cyakoreshwaga n'uruganda rwa Dushimimana ariko adahakana uruhare yagize mu ikorwa ryayo, bityo bikaba bigize impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.

    Ku birebana no kuba bakurikiranwa bafunzwe by'agateganyo, urukiko rusanga Manzi John na Uwitonze Valens barasabye gukurikiranwa bari hanze kuko batatoroka ubutabera ariko Ubushinjacyaha nabwo bukagaragaza impungenge z'uko bashobora kubangamira iperereza.

    Rusanga kuba hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha bakurikiranyweho, bagomba gukurikiranwa bafunzwe mu gihe cy'iminsi 30 y'agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge.

    Rwagaragaje ko ibi ari ibyaha by'ubugome bifite ingaruka ku gihugu rukaba rusanga kubafunga ari bwo buryo bwafasha ubutabera kubabonera igihe gikwiye no gukora iperereza ryimbitse ku byaha bakurikiranyweho cyane ko batabyemera neza.

     

     

    Source : https://yegob.rw/icyemezo-cyurukiko-rwibanze-rwa-kicukiro-kuri-wa-mugabo-waguwe-gitumo-ari-kwakira-ruswa-ya-miliyoni-25-zamanyarwanda/

  • RIP Byiringiro Emmanuel! Urupfu rw’umusore w’imyaka 25 rukomeje kuba urujijo mu karere ka Rusizi yapfiriyemo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore uri mu kigero cy'imyaka 25 witwa Byiringiro Emmanuel yasanzwe mu mugozi yapfuye aho bicyekwako ko yiyahuye.

    Ibi byabaye kuri uyu kabiri tariki 14 Ugushyingo 2023 mu mudugudu wa Gacamahembe, Akagali ka Burunga mu murenge wa Guhundwe mu Karere ka Rusizi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gihundwe, Ingabire Joyeux yavuze ko ayo makuru ariyo cyakora bikwekwako ashobora kuba yiyahuye.

    Yagize ati'Mu masaha agana saa tanu abaturage baduhuruje batubwira ko hari umuntu uri kunanaba mu mugozi dusanga yapfuye.Ubu iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane icyamwishe'.

    Uyu Nyakwigendera Byiringiro Emmanuel yavukaga mu Karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kirimbi.

    Source : https://yegob.rw/rip-byiringiro-emmanuel-urupfu-rwumusore-wimyaka-25-rukomeje-kuba-urujijo-mu-karere-ka-rusizi-yapfiriyemo/

  • Ndimbati Aloys washakishwaga ku byaha bya Jenoside, yarapfuye #rwanda #RwOT

    Ibiro by'Umushinjacyaha w'Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho gukora imirimo y'insigarira y'Inkiko Mpanabyaha, IRMCT, byemeje ko Aloys Ndimbati yapfuye, Yari umwe mu bahunze ubutabera ba nyuma bafatwaga nka ruharwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byemejwe ko yaguye i Kirehe mu mwaka w' 1997.

    Ubushinjacyaha bwa IRMCT bwakoze iperereza, buza kumenya ko Ndimbati yapfiriye mu Rwanda mu mpera za Kamena 1997 mu Murenge wa Gatore, mu Karere ka Kirehe mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Itangazo rya IRCMT rivuga ko 'nubwo uburyo urupfu rwe rwabaye bitashoboye kumenyekana kubera urujijo n'imitererere y'ubuzima muri icyo gihe, ibimenyetso byakusanyijwe n'ubushinjacyaha byerekana ko Ndimbati atigeze ava muri ako gace ka Gatore, ko atongeye kuboneka, kandi ko nta muntu wongeye kumuca iryera.'

    Rivuga kandi ko nta bimenyetso byizewe, byemeza ko Ndimbati yaba ari muzima nyuma y'iki gihe bimaze kuboneka. Urupfu rwa Ndimbati muri icyo gihe ndetse n'ahantu rwabereye na rwo rwemejwe n'Ubushinjacyaha bw'u Rwanda nyuma y'iperereza bwikoreye.

    Ndimbati, wari Umuyobozi w'iyahoze ari Komini ya Gisovu muri Perefegitura ya Kibuye, yabaga mu ishyaka rya MRND, yashiriweho na ICTR impapuro zimusabira itabwa muri yombi mu Ugushyingo 1995.

    Yashinjwaga ibyaha birindwi bya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye kandi rusange gukora jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu byo gutsemba, ubwicanyi, gufata ku ngufu, no gutoteza.Inyandiko y'ibirego ivuga ko Jenoside itangiye, Ndimbati yagiye muri komini ya Gisovu maze ashishikariza ku mugaragaro ko Abatutsi barimburwa.

    Hamwe n'abandi bayobozi b'inzego z'ibanze barimo Charles Sikubwabo na we wahunze ubutabera, Ndimbati yahise ategura ibitero ku mpunzi z'abatutsi muri komini ya Gisovu no mu Bisesero hagati ya Mata na Kamena muri 1994.

    Ikirego kandi kivuga ko Ndimbati ku giti cye yateguye akanayobora ubwicanyi bw'ibihumbi by'Abatutsi ahantu henshi nko mu misozi ya Bisesero, Kidashya, Muyira, Gitwe, Rwirambo, Byiniro, Kazirandimwe no mu buvumo bwa Nyakavumu.

    Muri Nyakanga 1994, Ndimbati n'umuryango we bahunze u Rwanda berekeza muri Zaire (ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo), aho babaga mu nkambi ya Kashusha.

    Nyuma yaje kujya i Kisangani aherekejwe na bamwe mu bagize umuryango we. Ahagana muri Kamena 1997, yavuye i Kisangani asubira mu Rwanda mu ndege ya HCR yatahanye impunzi ikagwa i Kanombe.

    IRMCT yavuze ko nubwo atazakurikiranwa, kuba hamenyekanye ko yapfuye bishobora kuba 'igisubizo wenda kizahumuriza abarokotse n'abahohotewe n'ibyaha bye' kuko bazumva ko Ndimbati atidegembya kandi ko atazongera kugirira nabi abaturage b'u Rwanda.

    Magingo aya, abantu babiri nibo bashakishwa hashingiwe ku mpampuro zashyizweho na ICTRR. Abo ni Charles Sikubwabo na Ryandikayo.

    Kuva muri Gicurasi 2020, itsinda rishinzwe gukurikirana abahunze ubutabera rya IRMCT ryataye muri yombi abantu babiri mu bari barahunze. Abo barimo Félicien Kabuga na Fulgence Kayishema.

    Ni mu gihe abandi bane bahunze ubutabera byemejwe ko batakiriho. Abo ni Augustin Bizimana, Protais Mpiranya, Phéneas Munyarugarama na Aloys Ndimbati.

    The post Ndimbati Aloys washakishwaga ku byaha bya Jenoside, yarapfuye appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ndimbati-aloys-washakishwaga-ku-byaha-bya-jenoside-yarapfuye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ndimbati-aloys-washakishwaga-ku-byaha-bya-jenoside-yarapfuye

  • Hari aboza abagore mu myanya y’ibanga! Abapas… – #rwanda #RwOT

    Uko iminsi yicuma ni ko benshi biyitirira Imana bakomeza kwiyongera nyamara bakagera aho bamwe muri bo bakavumburwa ko babeshya. Uko inyigisho zabo zicengera abakirisitu babo ni na ko batajya babavaho uko byagenda kose.

    Iyo umuntu yagize ikibazo yihutira gusenga no gusaba abamurusha imbaraga zo gusenga bakamusabira ku Mana nk’uko no mu myaka ya cyera byahoze. Muri abo hari abakoresha imbaraga zitari iz’Imana bagakora ibitangaza. 

    Dore abapasiteri 5 bakora ibitangaza bivugwa ko bafite indi myuka ibakoresha nk’uko tubikesha ikinyamakuru Austine Media.

    1. Paul Sanyangwe 

    Ni umupasiteri wo mu gihugu cya Zimbabwe akaba afite itorero yashinze ryitwa Victory World Mission International Ministries. Uyu mupasiteri ahamya ku mugaragaro ndetse akemeza itorero rye ko afite nimero ya Telephone Imana ikoresha.

    Iyo haje umuntu ufite ikibazo mu iteraniro, Paul Sanyangwe ahamagara Imana kuri telephone hanyuma bakavugana imbere y’iteraniro ikamubwira uburyo ikibazo cy’uwo muyoboke we gikemuka. Nyuma yo guhamagarirwa mu ijuru, uwo bahamagariye atanga ituro hanyuma akiyicarira.

    Paul Sanyangwe niwe muntu ku isi yose haba abazima nabapfuye ufite nimero ya Telephone Imana ikoresha ndetse bakaba babasha kuvugana bakoresheje ikoranabuhanga ryakozwe n’abantu. 

    Mu mwaka wa 2017, Paul Sanyangwe yashyize hanze amashusho agaragaza arimo kugendera hejuru y’amazi ariko akaba yarabikoze nta muntu ureba n’uko nyuma aza kuvumburwa ko ari amashusho mahimbano yakoze kugira ngo yemeze abantu.

    Nyamara n’ubwo akora ibyo bintu byose ababibonye bagatungurwa, uyu mupasiteri yigeze gutangaza ko atahoze akijijwe ahubwo yapfuye hanyuma Imana ikamusaba kugaruka ku isi kwigisha abantu ijambo ryayo hanyuma arazuka agaruka ku isi.

    Paul Sanyangwe akunze gufata abakirisitu be akabajyana mu bishanga bifite amazi mabi hanyuma akayabaha akabategeka kuyanywa kuko ari ay’umugisha hanyuma kubera ubwinshi bwabo akenshi bakunze kuva aho icyuzi bagikamije kubera kurwanira ayo mazi.

    2. Victory Kanyari 

    Ni umupasiteri ukomoka mu gihugu cya Kenya ufite itorero ryitwa Salvation and Healing Ministries. Ikintu cyatumye abantu batamushirira amacyenga ni uko yashyizeho ibiciro bihwanye na 300 Ksh ku muntu wese ushaka ko agira icyo amubariza Imana.

    Uyu mupasiteri iyo arimo akora ibitangaza azana amazi akayavanga n’ibindi bintu bitari byamenyekana hanyuma abakeneye ubufasha bwe bakayakandagiramo nawe akayakandagiramo hanyuma abakirisitu bakayoga mu maso ayandi bakayanywa. 

    Bamwe mu batizera mu byo akora, bigeze kumurega mu minsi yashize ariko ahita afungurwa kubera ko basanze nta cyaha akora kuko ntawe ategeka kandi abayajyamo baba bakuze.

    3. Pastor Penuel Mnguni uzwi nka Preacher Snake 

    Ni umupasiteri ukomoka mu gihugu cya South Africa ufite itorero ryitwa Weapons of Enemy. Yatangiye kwibazwaho ubwo yazanaga inyama z’inzoka akazigaburira abantu kugira ngo bakire.

    Si ukuzana inyama z’inzoka gusa, Muguni akunze kuzana imbwa ku rusengero hanyuma bakayibaga abakirisitu bakarya izo nyama z’imbwa babaze. Abenshi mu bazirya bazirya ari mbisi abandi bakazotsa mu gihe baba badashaka kuzirya ari mbisi.

    Uretse kubagaburira inzoka n’imbwa, uyu mupasiteri asengera imbeba hanyuma akazigaburira abakirisitu be akababwira ko imbeba zisengeye zirukana imyuka mibi ndetse n’amarozi.

    Ikirenze kuri ibyo, iyo arimo asengera abantu agenda abakandagira hejuru baryamye hasi akavuga ko arimo kubakuramo amadayimoni ndetse abantu bakaba barahagurutse basaba ko yakorwaho iperereza ubwo yabwiraga abagore n’abakobwa kwikuramo imyenda yose imbere y’itorero akaboza mu myanya y’ibanga yabo.

    Uyu mupasiteri yigeze gufungirana umugore muri firigo imbere y’itorero amaramo igihe kirekire avuga ko arimo kumukuramo amadayimoni yari yaramusabitse. Ikindi azwiho ni ugusimbuka akajya agwa ku bantu nta kintu yitayeho ku buzima bwabo.

    4. Pastor Paseka 

    Ni umuvugabutumwa ukomoka mu gihugu cya South Africa. Iyo arimo asengera abantu haba abagore ndetse n’abagabo ababwira gukuramo imyenda y’imbere (amakariso) yabo hanyuma bakayimuzanira. Iyo bamaze kuyamuha arayasengera hanyuma akayabasubiza bakongera bakayambara. 

    Uyu mupasiteri niwe wavuze ko akunze kujya mu ijuru akongera akagaruka ku isi ndetse ngo ubwo aherukayo yasanze Yesu afite umugore w’ikizungerezi w’umwirabura.

    Uyu mugabo yaje kuvumburwa ko abeshya ubwo yashyiraga ifoto ku rubuga rwa X (Twitter) avuga ko yari mu ijuru ariko abahanga bakaza kugaragaza ko abeshya ari ifoto yicuriye akoresheje Computer. 

    5. Daniel Obinim

    Ni umupasiteri ukomoka mu gihugu cya Ghana akaba ari umwe mu bavuga rikijyana muri iki gihugu cya Ghana. 

    Mu mwaka wa 2014, uyu mukozi w'Imana yashyize hanze amashusho ahagaze ku mugore utwite arimo amubyinagira ku nda mu gihe umugore yari aryamye avuga ko arimo akura dayimoni muri uwo mwana uri mu nda.

    Uretse ibyo byatumye abantu basaba ko uburenganzira bwabo bwakubahirizwa, uyu mugabo yavuze ko iyo ari mu rugo ajya abasha kwihindura ameza cyangwa intebe ku buryo umuntu ashobora kuza akamwicaraho akagira ngo nta muntu uhari.

    Iyo umukirisitu we agiye kwihana, amukubita ibiboko uyu mupasiteri ashaka yamara kumugira inoge akamushyira aho akamubwira ko ibyaha bye abibabarirwe.

    Nyamara n’ubwo abo bapasiteri bose bakora ibyo, insengero yaboboye muri Afurika ziri mu za mbere zifite abayoboke benshi ku buryo bamwe batajya bemera ko umushumba wabo yaba akorana n’imyuka mibi ariko bashyizwe kuri uru rutonde kuko ibyo bakora bihabanye n’ibyanditse muri Bibiliya. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136507/hari-aboza-abagore-mu-myanya-yibanga-abapasiteri-5-bakomeye-babatekamutwe-muri-afurika-136507.html

  • Ntibizibagirana! Ibihe 5 byingenzi bikubiyem… – #rwanda #RwOT

    Kimwe n'abandi matsinda yose yagiye akundwa, Sauti Sol nayo imaze iminsi mike isezeye ku bakunzi bayo. Iri tsinda, ryakunzwe mu ndirimbo zinyuranye, kubera ukuntu bakoraga uruhurirane rw'amajwi yabo meza, maze ubumva ntabarambirwe.

    Aba, bataramiye mu Rwanda inshuro zinyuranye, bahigira byinshi kandi barema umubano n'abahanzi banyuranye b'abanyarwanda. Mu bihe by'ingenzi bagize mu myaka 17 bamaze bakora umuziki, Inyarwanda yagutoranirijemo bitanu gusa.

    1.    Ibitaramo bikomeye bikomeye Sauti Sol yitabiriye mu Rwanda

    Itsinda rya Sauti Sol ryanditse amateka akomeye, binyuze mu bitaramo bagiye bakorera mu bihugu bitandukanye harimo n'u Rwanda. Igitaramo cya mbere Sauti Sol yakoze yagikoreye i Nairobi muri Alliance Française mu 2012. 

    Mu 2018, Sauti Sol yahuriye mu gitaramo na Bruce Melodie ndetse na Charly na Nina mu gitaramo cyasozaga inama yari imaze iminsi ibera mu Rwanda igamije kuvuga ku iterambere ryo gukomeza gusigasira ibidukikije ndetse no kwirinda guhumanya ikirere. Iki gitaramo, cyabereye i Rusororo mu Intare Conference Arena.


    Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 25 Nzeri 2022, habaye igitaramo muri BK Arena  (RBL All Star Game Concert). Iki gitaramo, cyitabiriwe na Sauti Sol, Ish Kevin, Christopher n'abandi. 

    Iki gitaramo cyateguwe n'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), cyaherekezaga umukino w'intoranywa usoza umwaka w'imikino muri Basketball, wahuzaga ikipe ya Mpoyo yatsinzemo ikipe ya Steve amanota 126 ku 116 muri 'Rwanda Basketball League All Star Game 2022'. Uyu mukino wanitabiriwe na na Madamu Jeanette Kagame.

    Iri tsinda kandi, ryataramiye mu Rwanda muri Nzeri 2016, aho ryakoreye igitaramo cy'amateka i Gikondo kuri Expo Ground. Iki gitaramo cyanitabiriwe n'abahanzi nyarwanda, cyari kigamije kumurikirwamo album y'iri tsinda bise 'Live and Die in Afrika.' Ni igitaramo cyitabiriwe na Nyakwigendera Yvan Buravan, Neptunez band, DJ Miller, na DJ Toxxyk, itsinda 3 Hills, n'abandi.

    Mu myaka 17 bari bamaze mu muziki bagiye bakora ibitaramo bikomeye iwabo i Nairobi, Kampala muri Uganda, Tanzania, mu Bubiligi n'ahandi henshi ku Isi.

    2. Umuhango wo Kwita Izina abana b'ingagi bitabiriye mu Rwanda


    Umuhango wo kwita izina abana b'ingagi wabaye tariki 2 Nzeri 2022, ukabera muri Pariki y'Igihugu y'Ibirunga mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, witabiriwe n'ibyamamare biturutse hirya no hino ku Isi. 

    Icyo gihe, Sauti Sol, Itsinda ry'abanyamuziki ryo muri Kenya, bise umuryango mushya w'ingagi izina rya Kwisanga (Feel at home) wavukiye mu muryango wa Kwitonda.


    3.     Album bakoze

    Itsinda ry'abanya-Kenya bashyize hanze album yabo ya mbere muri 2008 bise 'Mwanzo,' muri 2011 bamuritse album yabo ya Kabiri yitwa Sol Filosofia bayimurikira i Nairobi muri Alliance Française. 

    Muri 2012, iri tsinda ryakoranye EP (Extended Play) n'umuraperi akaba na Producer wo muri Afurika y'Epfo, Spoek Mathambo, bayita 'Sauti Sol.' Album yabo ya gatatu, 'Live and Die in Afrika,' yasohotse ku ya 21 Ugushyingo 2015 iboneka amasaha 48 ku buntu, nk'impano yabanzirizaga umunsi mukuru wa Noheli.

    Kuri 31 Mutarama 2019, Sauti Sol yamuritse album yayo ya kane yise 'Afrikan Sauce.' Iyi album iriho indirimbo zigera kuri 13, yagaragayeho abahanzi bakomeye nka  Patoranking, Tiwa Savage, Burna Boy, Vanessa Mdee, Yemi Alade, Khaligraph Jones, Nyashinski, Bebe Cool, Mi Casa, Toofan, Jah Prayzah na C4 Pedro. 

    Muri 2020, bashyize ahagaragara album yabo ya gatanu bise  'Midnight Train,' album ya mbere bakoze kuva bajya muri Label nshya ya Universal Music Africa.

    4.     Ibihe byihariye mu mibanire yabo nk'itsinda


    Iri tsinda ryari rigizwe n'abasore bane b'abanya-Kenya aribo Bien-Aimé Baraza, Delvin Mudigi, Polycarp Otieno na Willis Austin Chimano ryagiye rishimisha abantu benshi, haba mu miririmbire yabo yuje ubuhanga, indirimbo zinogeye amatwi  n'ibindi byinshi.

    Iri tsinda ryatangiye mu buryo bwihariye muri 2005 ritangizwa na Baraza, Chimano na Savara bahuriye mu ishuri ryisumbuye rya Upper Hill, nyuma baza guhura  na Otieno, wabacurangiraga gitari. 

    Nyuma y'uko bahuye bakiyemeza kwitwa Sauti Sol, ako kanya bahise banandika indirimbo yabo ya mbere bise “Mafunzo ya Dunia” cyanwa se Amasomo y'Isi.

    Sauti Sol yagiye yegukana ibihembo bitandukanye byaba ibyo muri Kenya no mu mahanga, bagiye batoranwa kandi mu guhatanira ibihembo birimo Kisima icya Music Awards, Channel O Music Video Awards, MTV Europe Music Awards, BET Awards n'ibindi.

    Mu bahanzi bafatiragaho icyitegererezo harimo Fadhili William, Daudi Kabakan Fally Ipupa, Jason Mraz, Lokua Kanza n'abandi.

    5.     Indirimbo za Sauti Sol zakunzwe kurusha izindi

    Kuva mu 2005 ubwo Sauti Sol yatangiraga kusohora indirimbo, yakoze indirimbo nyinshi zageze ku mitima y'abazumvaga. Gusa, izakunzwe zikanamenyekana cyane kurusha izindi, harimo Sura Yako, Suzanna, Kuliko Jana, Melanin bakoranye na Patoranking, Isabella, Nerea baririmbyemo Perezida Paul Kagame, n'izindi.

    Muri iyo myaka yose bamaze bakorana nk’itsinda, bakoranye n’inzu z’umuziki zikomeye zirimo Sauti Sol Entertainment, Penya Africa, The Music Industry CC, n’izindi. Batangaje ko bagiye gutandukana bwa mbere tariki 4 Ugushyingo 2023. 

    Reba hano amashusho y’indirimbo “Nelea” ya Sauti Sol


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136500/ntibizibagirana-ibihe-5-byingenzi-bikubiyemo-urugendo-rwimyaka-17-rwa-sauti-sol-mu-muziki-136500.html

  • Nta mahirwe menshi mbiha- Humble Jizzo avuga… – #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'abasore b'abanyamujyi 'Urban Boys' ryari rigizwe na Humble Jizzo usigaye ubarizwa mu gihugu cya Kenya, Niyibikora Safi Madiba usigaye abarizwa muri Canada ndetse na Nizzo Kaboss ubarizwa i Kigali.

    Humble Jizzo ari muri kiriya gihugu ku mpamvu z'umuryango we, Safi yakoremereje umuziki muri Canada kandi aritegura gukora igitaramo cye bwite ku wa 30 Ukuboza 2023, ni mu gihe Nizzo aherutse gutangira gukora ibiganiro anyuza ku rubuga rwa Youtube, bishamikiye ku muziki n'ubuzima bwe.

    Unyujije amasomo mu bikorwa by'aba bombi ubona ko Safi Madiba ariwe wakomeje ibikorwa by'umuziki, kuko aherutse gushyira ku isoko Album ye yise 'Back to Life' kandi agaragaza inyota yo kuticisha irungu abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na KT, Nshimiyimana Mohamed [Nizzo] yavuze ko we na bagenzi be bamaze iminsi mu biganiro biganisha ku kuba babyutsa iri tsinda bakongera gukora umuziki.

    Uyu muhanzi yavuze ko akumbuye kongera kubona bagenzi be bari kumwe nk'itsinda bashimisha Abanyarwanda. Yavuze ati 'Nkumbuye bagenzi banjye bose bari ku rubyiniro bari gutanga ibyishimo ku banyarwanda.'

    Nizzo Kaboss aravuga ibi mu gihe abagize itsinda Sauti Sol baherutse gutandukana nyuma y'imyaka 18 yari ishize bunze ubumwe, kandi buri wese agaragaza ko yiteguye gukora ibikorwa bye.

    Sauti Sol babanje guhisha ko batandukanye, ndetse umwaka ushize byaravuzwe babyamaganira kure. Ariko mu minsi ishize bakoze ibitaramo byashyize akadomo ku rugendo rw'abanyamuziki.

    Ibi byahise bituma abarimo Bien-Aimé Baraza bamamaraza mu muziki, ndetse ari kwitegura gushyira hanze album ye ya mbere ku wa 19 Ugushyingo 2023.

    Ukoresha izina rya Kemnique kuri Twitter, agaragaza ko atemera ibijyanye no kuba abagize itsinda bakongera kwihuriza hamwe bagakora umuziki kuko hari benshi babigerageje bikanga.

    Yavuze ati 'Biragoye kuzabona itsinda ryatandukanye ngo ryongere risubirane bibe umusaruro, aba (Urban Boys) baje kudutera umwanya bashatse babireka, ngaho ni mutegereze muzabona.'

    Nizzo we avuga ko ibiganiro bigeze kuri 70% kandi bitanga icyizere cy'uko iri tsinda ryakongera gusubiza.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Humble Jizzo yavuze ko kwihuza bagakora itsinda ari ibintu bigoye, ariko ko nk'abavandimwe batabura umushinga bahuriraho.

    Yavuze ati 'Nabwo navuga ko kongera gukora nk'itsinda rya batatu nabiha amahirwe menshi ariko kugira 'Project' cyangwa ibikorwa bya batatu birashoboka ariko bitavuze ko ari itsinda rya batatu ryagarutse.'

     Humble yashimangiye ko kongera kwihuza nk'itsinda biri kure cyane, ariko ni ibintu bishoboka igihe impande zombi zaba zibyemeranyije.

    Akomeza ati 'Biri kure! Ariko ntibivuze ko bitashoboka. Ariko birasaba ingufu n'impamvu zagutse.'

    Iri tsinda ryatandukanye byeruye ku wa 04 Ugushyingo 2017, nyuma y'uko Safi Madiba atangaje ko yavuyemo mu buryo budasubirwaho.

    Urban Boys yatangiye ibikorwa nk'itsinda mu 2007. Ni nyuma y'uko Nizzo wigaga muri Sefotek, Humble Jizzo wigaga muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda na Safi Madiba wigaga i Gitwe biyemeje gukora umuziki mu buryo by'umwuga; itsinda rivukira i Huye.

    Hari inyandiko zimwe zigaragaza ko Urban Boys yatangiye igizwe n'abatanu barimo Rino G na Skotty baje kuvamo mu minsi ya mbere, hasigara batatu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136509/nta-mahirwe-menshi-mbiha-humble-jizzo-avuga-ku-igaruka-rya-urban-boys-136509.html

  • Abakinnyi 4 ba ruhago batunze Private Jet zihenze kurusha abandi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b’umupira w’amaguru babigize umwuga, ni bamwe mu batunze agatubutse ndetse babariwa no mu baherwe ku Isi, muri iyi nkuru turagaruka ku bakinnyi ba ruhago bane batunze indege yihariye “private jet” zihenze kurusha abandi.

    4. Paul Pogba

    Ni umukinnyi w’umufaransa ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani.

    Ni umwe mu binjiza agatubutse, akaba atunze private jet yo mu bwoko bwa Gulfstream G280. Iyi ndege bivugwa ko ikoresha umuvuduko wa km 850/h. Ifite agaciro ka miliyoni 20 z’amadorali.

    3. Neymar Jr

    Ni umunya-Brazil ukinira ikipe ya Al Hilal yo muri Saudi Arabia, atunze private jet ya Cessna Citation Sovereign itwara abantu bagera muri 12, iba ifite umuvuduko wa km 890/h. Iyi ndege ikaba ifite agaciro ka miliyoni 22 z’amadorali.

    2. Lionel Messi

    Umunya-Argentine we ukinira Inter Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lionel Messi we agendera muri Gulfstream V ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 16 bicaye neza, iyi ndege ushobora kuryama nta kibazo, ifite ubwiherero bubiri kandi burimo n’ubwiyuhagiriro. Ifite agaciro ka miliyoni 45 z’amadorali.

    Iyo iyi ndege uyirebeye inyuma iriho umubare 10, nimero uyu mukinnyi akina yambaye mu mugongo.

    1. Cristiano Ronaldo

    Ku mwanya wa mbere w’abakinnyi batunze private jet zihenze kurusha abandi hari Cristiano Ronaldo ukinira Al Nassr muri Saudi Arabia akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Portugal, agandera muri private jet yo mu bwoko bwa Gulfstream G650 ishobora gutwara abantu 18. Iyi ndege ye ikaba ifite agaciro ka miliyoni 65 z’amadorali.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-4-ba-ruhago-batunze-private-jet-zihenze-kurusha-abandi-amafoto

  • Rubavu: Umusaza yariye Ikiryabarezi ibihumbi 126 RWF cyanze kuyasohora ngo ayafate ahita acyikorera ku mutwe aragicyura #rwanda #RwOT

    Umugabo wo mu Karere ka Rubavu , yavuze uburyo ikiryabarezi cyamuriye amafaranga agera ku bihumbi 50 RWF, ariko we yakirya, amafaranga akanga gusohoka agahita agicyura.Uyu musaza yemeza ko nyuma yafashwe bamubwira ko ari umunyarugomo nyamara ngo kuva yavuka ari nta muntu yari yakubita.

     

     

    Ubwo uyu musaza yaganiraga n'umunyamakuru wa Radio Isano ikorera mu Karere ka Rubavu Mutinuba Jean Paul, yatangiye asobanura uko byamugendekeye.Mu magambo ye yagize ati:'Nitwa Nitwa Gacaniro Jean de Dieu, Ntuye mu Mudugudu w'Isangano , Akagari ka Rukoko , Umurenge wa Rubavu.Njyewe mu by'ukuri hari ahantu twari turi kunywa agacupa muri botike , harimo Ikiryabarezi.Icyo kiryabarezi cyari kimaze kundya amafaranga ibihumbi 50RWF , nyuma y'aho kubw'amahirwe nanjye mbandakiriye, iki kiryabarezi nakiriye ibihumbi 126.

     

     

    Ubwo bahamagara nyiracyo kuko afite abakozi bamukorera bazifite.Nyiri mashini ntiyaza, imashini ndayifata nyishyira murugo nzi neza ko aribuze kuyigombora.Aho kugira ngo aze kuyigombora  ahubwo ejo , tariki 13 ahantu nari nicaye mu kabari kandi kemewe nagiye kubona mbona, imodoka ya nyiracyo iraje n'abapolisi , baramfata banshyiramo amapingu baramfunga , bansaba ya mashini , imashini nyitumaho iraza , bavuga ko bagomba kumpereza amafaranga yanjye, ya mashini barayimuhereza, banyandikisha inyandiko ngo sinzongere kugirana n'abantu amakimbirane'.

     

    Uyu musaza yakomeje yibaza impamvu uyu mugabo arya amafaranga y'abandi ngo akayajyana ariko we akaba yamuriye ntibayamuhe ahubwo ngo bakamwandikisha nk'umunyamarugomo nyamara ngo kuva yavuka ari nta muntu bari barwana.

     

    Uyu mugabo yemeza ko ngo uwo nyiri icyo kiryabarezi ashyiramo ibiceri by'Ibishinwa ku buryo umuntu ukiriye kitajya kibasha kumuha ayo yariye nyamara ayabo ngo kikayamira, ndetse yemeza ko ngo ibiryabarezi ari byinshi mu Kagari ka Rukoko aho uyu mugabo atuye.

     

     

    Jean de Dieu  waturikije ikiryabarezi kikanga kunya nk'uko babivuga, agaragaza ko muri aka gace batuyemo , ibiryabarezi bimaze kubakenesha ngo na cyane ko n'abana iyo babatumye , bahita bajya gukina amafaranga akaba agiye uko.

     

     

    Atanga inama yavuze ko 'Ibiryabarezi' bigomba gucika.Ati:'Ibiryabarezi bigomba gucika kuko bizadutera inzara kandi njye nkaba nasaba ko amafaranga yanjye nayabona kuko cyandiye menshi'.

     

    Yakomeje avuga ko IBIRYABAREZI bizazana akavuyo mu baturage.Ubwo twakoraga iyi nkuru twari tukigerageza uburyo twavugana n'ubuyobozi bw'Umurenge wa  Rubavu ahavugwa ibi biryabarezi.

    The post Rubavu: Umusaza yariye Ikiryabarezi ibihumbi 126 RWF cyanze kuyasohora ngo ayafate ahita acyikorera ku mutwe aragicyura appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/rubavu-umusaza-yariye-ikiryabarezi-ibihumbi-126-rwf-cyanze-kuyasohora-ngo-ayafate-ahita-acyikorera-ku-mutwe-aragicyura/

  • Mama Djihad wihebeye Rayon Sports arembeye mu bitaro bya CHUK – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mama Djihad wihebeye Rayon Sports arembeye mu bitaro bya CHUK.

    Umufana ukomeye wa Rayon Sports, Mama Hussein benshi bita Mama Djihad ararembye.

    Isimbi dukesha iyi nkuru ivuga ko amaze iminsi arwariye mu bitaro bya CHUK.

    Uwatanze amakuru yavuze ko ubuzima bwe bumeze nabi aho arwaye kanseri, uyu munsi akaba yanyujijwe mu cyuma ngo barebe uko ubu burwayi bumeze.

    Mama Hussein akaba asanzwe ari umucuruzi w'ibarayi Nyabugogo aho ubu bucuruzi bwagiye bunamufasha kuba yagira icyo afasha Rayon Sports yihebeye mu gihe imwitabaje, ndetse binavugwa ko iyi kipe hari umwenda imufitiye.

    Source : https://yegob.rw/mama-djihad-wihebeye-rayon-sports-arembeye-mu-bitaro-bya-chuk/

  • Imbamutima za Yannick Mukunzi nyuma yo kugera ku ntego ze zo gufasha ikipe ya Sandviken IF kuva mu cyiciro cya 3 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashije imyaka 5 Yannick Mukunzi ari umukinnyi wa Sandviken IF yo muri Sweden, yayigiyemo afite intego zo kuyizamura mu cyiciro cya Gatatu.

    Kuri iki Cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2023, nibwo iyi kipe yazamutse mu cyiciro cya 2 nyuma yo gusoza Shampiyona iri ku mwanya wa Mbere.

    Mu kiganiro Mukunzi Yannick n'ikinyamakuru Isimbi dukesha iyi nkuru, yavuze ko yishimye cyane kuba intego zamujyanye yazigezeho.

    Yagize ati 'Njyewe Sandvikens IF nyimazemo imyaka 5 ariko njyewe mbara ko ari imyaka 4 kuko hari umwaka ntakinnye kubera imvune wa 2022, ndishimye cyane kuba tuzamutse mu cyiciro cya kabiri kandi ikindi ni yo ntego naje mfite aha kandi numvaga ntava muri Sandvikens IF ntageze kuri iyo ntego, ndishimye cyane ntabwo wabyumva.'

    Yakomeje avuga ko intego afite mu mwaka utaha w'imikino ari ugukora cyane ibindi yizeye ko bizagenda neza.

    Ku bijyanye no kujya mu yindi kipe, Yannick Mukunzi yavuze ko amakipe ahari ariko we atabiteganya kuko agifite amasezerano ya Sandvikens IF kandi imufashe neza.

    Source : https://yegob.rw/imbamutima-za-yannick-mukunzi-nyuma-yo-kugera-ku-ntego-ze-zo-gufasha-ikipe-ya-sandviken-if-kuva-mu-cyiciro-cya-3/